Tag: featured

  • Abanyarwanda bajyana imyaka i Goma bamaze guhomba miliyoni 100Frws #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi
    Umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi

    Uwabonampuze Musa uyobora koperative icuruza imyaka izwi nka ‘KOTIHEZA’ mu Karere ka Rubavu, avuga ko mu bihe bya COVID-19 Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahombye amafaranga menshi.

    Uwabonampuze avuga ko bari basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka aho bakuraga imyaka mu Mujyi wa Goma cyangwa bakayijyanayo, ariko kugira ngo bakore ubucuruzi neza, bagiranye amasezerano na Koperative zo mu Mujyi wa Goma kugira ngo boroshye ubucuruzi.

    Agira ati “Kubera ruswa ziba mu gihugu cya Kongo, twasanze kugirana amasezerano byadufasha, twemeranya ko imyaka ya Koperative y’AbanyeKongo iri mu Rwanda tuyikurikirana nk’iyacu ntigire ikibazo, na bo bemera ko imyaka yacu iri ku butaka bwa Kongo bayikurikirana nk’iyabo”.

    Yari amasezerano meza ku mpande zombi kuko byatangaga umutekano ku bicuruzwa, ariko igihe cya COVID-19 kigeze ngo Abanyekongo bahindutse Abanyarwanda.

    Agira ati “Aho COVID-19 iziye imipaka igafungwa, ibibazo byaravutse, ubuyobozi bw’akarere bwemeje ko umucuruzi umwe aherekeza imyaka n’umushoferi bajya muri Kongo bagacuruza bakagaruka, ariko icyorezo cyakomeje kwiyongera, ubuyobozi bwemeza ko umuntu wagendaga aherekeje imyaka ahagarara ahubwo hakagenda umushoferi gusa”.

    Abacuruzi bo mu Rwanda babyumvise, bakoze inama bemeza ko bagomba kwirinda icyorezo cya COVID-19 no gukumira ko kiyongera mu Rwanda bahitamo gukorana n’Abanyekongo.

    Agira ati “Twahuye n’abacuruzi ba Goma, twumvikana ko umushoferi wo mu Rwanda yazajya abashyira imyaka bakagurisha bakaduha amafaranga nk’uko na bo bafite ibyo bohereza mu Rwanda, twajya tubyakira tugashyira mu bikorwa amasezerano twagiranye”.

    Nubwo bagiranye amasezerano, Abanyekongo ntibayubahirije ahubwo bahise bicamo ibice bibiri, kimwe kiza mu Rwanda ikindi kiguma muri Kongo.

    Musa avuga ko uko icyorezo cyakomeje kwiyongera byageze n’aho nta muntu wemerewe kuva mu Rwanda, hemezwa ko abashoferi batwara ibicuruzwa ku mupaka bajya mu kato bakageza umuzigo ku mupaka ariko ntibemererwe kwambuka umupaka, umuzigo ugafatwa n’Abanyekongo.

    Aha ni ho Abanyarwanda batangiye guhura n’ibihombo kuko Abanyekongo batangiye kwica amasezerano.

    Musa agira ati “Abanyarwanda akazi kasigaye ari ako gushaka imyaka bakayijyana ku mupaka, ubundi igatwarwa n’Abanyekongo, ariko iyo umuzigo wageraga muri Kongo umucuruzi waho yatangiraga kuwutesha agaciro”.

    Akomeza agira ati “Yatangiraga kuguhamagara akubwira ko ibiciro byagabanutse, ibicuruzwa ibiro bituzuye, ndetse ibicuruzwa byangiritse, ugasanga wowe wohereje umuzigo uhuye n’igihombo utaranacuruza kuko n’ubundi utabigarura mu Rwanda. Ibi na byo byiyongeyeho ko no kukoherereza amafaranga baguhaga atuzuye, ubundi akagukata hamwe no kuburira mu nzira”.

    Musa avuga ko Abanyarwanda babaye ibikoresho by’Abanyekongo, aho bazana ibiciruzwa bashyizemo magendu yagera ku mupaka Abanyarwanda babitumije bagahanwa n’ikigo cy’imisoro, kandi nta Munyarwanda wambutse ngo ashyiremo iyo magendu.

    Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubera COVID-19, abayobozi bashinzwe imisoro n’amahoro hamwe n’urwego rw’abinjira n’abasohoka, bakwiye gufasha abacuruzi bo mu Rwanda batumiza ibicuruzwa muri Kongo.

    Musa ati “Twifuza ko Abanyekongo bajya basorera mu gihugu cyabo ibicuruzwa bazanye mu Rwanda, n’Abanyarwanda bakemererwa gusorera ibicuruzwa batumije muri Kongo bigeze mu Rwanda, kuko byakuraho ibihombo dutezwa n’Abanyekongo bashyira mu bicuruzwa magendu tukabihanirwa, kimwe no gusora umusoro w’igice na byo tukabihanirwa”.

    Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bavuga ko COMESA n’inzego zishinzwe ubucuruzi mu Rwanda zahuza zabahuza n’AbanyeKongo, kugira ngo amasezerano yo gukurikirana imyaka mu gihugu akomeze kubahirizwa, kuko byakuraho igihombo Abanyarwanda bahura na cyo, bikaba byatuma n’AbanyeKongo baje gukorera mu Rwanda basubira mu gihugu cyabo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/abanyarwanda-bajyana-imyaka-i-goma-bamaze-guhomba-miliyoni-100frws

  • Minisitiri Ngamije yasobanuye impamvu abagenzi bongerewe mu modoka za rusange #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu mu modoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, imyanya yo kwicaramo izajya yicarwamo 100%
    Ubu mu modoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, imyanya yo kwicaramo izajya yicarwamo 100%

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa 13 Ukwakira 2020, yasobanuye impamvu icyo cyemezo cyafashwe.

    Agira ati “Icyo ni kimwe mu byemezo bifatwa kugira ngo twongere dusubize ubukungu bw’igihugu mu buryo, ariko dukomeza kwirinda Covid-19. Ni ukuvuga ko mu modoka zitwara abagenzi, abantu bicara mu myanya yose ariko bakubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda nko kwambara agapfukamunwa neza, gusukura intoki, gufungura ibirahure, kandi mu modoka hakabamo umuntu ureba ko ayo mabwiriza akurikizwa”.

    Ati “Iyo abantu bicaye bambaye neza udupfukamunwa, ibyago byo kwandura Covid-19 biba ari bike. Gusa mu modoka zitwara n’abagenzi bahagaze, ho bagomba guhana intera, abahagarara bakaba 50%. Kwirinda ni ngombwa kuko nubwo icyo cyemezo cyafashwe, icyorezo kiracyahari”.

    Minisitiri Ngamije yagarutse kandi ku cyemezo cyafashwe cyo kongera isaha ya mu gitondo y’uko abantu bazinduka bajya mu mirimo.

    Ati “Hemejwe ko abantu batangira akazi kare, aho gutangira kugenda saa kumi n’imwe bikaba saa kumi za mu gitondo. Byatewe n’ibyifuzo bya benshi, nk’abacuruzi n’abandi bakunda kuzinduka cyane bajya mu mirimo yabo, byagaragaye rero ko nta ngaruka byateza ku ngamba zo kwirinda Covid-19”.

    Icyakora isaha isanzwe yo guhagarika ingendo nijoro ya saa yine mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo, yo ntiyahindutse.

    Ikindi Minisitiri Ngamije yasobanuye ni ikijyanye n’uko umubare w’abitabita inama wavuye kuri 30% ugashyirwa kuri 50%.

    Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w
    Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima

    Ati “Ibyo na byo byashingiwe ku bipimo turimo kubona byerekana ko ubwandu burimo kugabanuka, bitavuze ko indwara yashize, iracyahari. Ariko na none uko ubwandu bugabanuka kubera ko abantu bubahiriza amabwiriza, hari ibintu bigomba guhinduka kugira ngo tujyane n’uburemere bw’ikibazo”.

    Ati “Niba rero abitabira inama bari mu cyumba bicaye ari 50 aho kuba 100 bahwanye n’ubushobozi bwacyo, birumvikana ko baba bahanye intera ihagije ku buryo ibyago byo kwandura tuba twagerageje kubigabanya”.

    Icyakora nubwo hari ibigenda byoroshywa mu gusubira mu buzima busanzwe, hari bimwe mu bikorwa bigifunze birimo utubari, imikino y’amahirwe, amashuri yo gutwara ibinyabiziga n’ibindi. Abari muri iyo mirimo bakifuza ko na bo bashyirirwaho ibyo bagomba kuzuza bityo bagakomorerwa.

    Ingamba zavuzwe muri iyo Nama y’Abaminisitiri yaraye ibaye, zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-ngamije-yasobanuye-impamvu-abagenzi-bongerewe-mu-modoka-za-rusange

  • Johnson & Johnson pauses COVID-19 vaccine trial over patient exhibiting an ‘unexplained illness’ #Rwanda #RwOT

    Johnson & Johnson pauses COVID-19 vaccine trial over patient exhibiting an ‘unexplained illness’
    The company released a statement on Monday, saying “We have temporarily paused further dosing in all our COVID-19 vaccine candidate clinical trials, including the Phase 3 Ensemble trial, due to an unexplained illness in a study participant.” The study aimed to test 60,000 participants across the US, Argentina, Brazil and several other countries. In September, pharmaceutical company AstraZeneca paused clinical trials of an experimental COVID-19 vaccine after a participant in the UK had an unexplained illness, but the study has since resumed in the country.

  • Amajyaruguru: Hagiye kubakwa Ingoro y’Umuryango FPR-Inkotanyi izatwara asaga miliyari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Ntara y
    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru biyemeje kubaka Ingoro y’Umuryango

    Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru yari yiganjemo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakora ubucurizi n’abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, n’abavuka muri iyo ntara batuye i Kigali, yateranye ku cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2020.

    Mu ngingo nyamukuru zigiwe muri iyo nama, hari ukurebera hamwe aho umushinga wo kubaka ingoro y’Umuryango FPR-Inkotanyi ugeze, kurebera hamwe uruhare rw’abikorera b’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakomoka mu Ntara y’Amajyaruguru batuye i Kigali mu guteza imbere aho bakomoka, uruhare rw’abanyamuryango mu guteza imbere abaturage babona ibicuruzwa bifuza mu rwego rwo kubarinda kuba bakoresha imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bajya gushaka ibyo bakeneye, bubaka Umujyi wa Musanze no guteza imbere ubukerarugendo.

    Umushinga wo kubaka icyicaro cy’Umuryango FPR-Inkotanyi wamaze gukorerwa inyigo aho bamaze gukusanya miliyoni zigera kuri 300, mu mushinga uzatwara asaga miliyari imwe nk’uko Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yabigarutseho.

    Agira ati “Tuzubaka inzu irengeje agaciro ka miliyari imwe, kandi nitubitekereza neza tuzayubaka ku buryo yabamo ibiro by’umuryango mu Ntara y’Amajyaruguru, ibiro by’umuryango mu Karere ka Musanze, umurenge bizaba byubatsemo, akagari, umudugudu byaba na ngombwa tugashyiramo na serivise zishobora kuba zakora ubucuruzi bwinjiza amafaranga, nic yo cyerekezo turimo”.

    Muri iyo gahunda yo gutangiza iyo nyubako, Chairman Gatabazi yavuze ko icyo gikorwa kigiye gutangira mu minsi iri imbere, aho bashaka kwishakamo ibisubizo bava mu bukode.

    Agira ati “Tumaze kubona miliyoni 300 yo gutangiza, kubera ko imisanzu y’abanyamuryango ikomeje gutangwa, tuzakomeza dukoreshe iyo misanzu. Ubu twamaze gushyiraho itsinda ribikurikirana, inama ya mbere yo kwiga inyigo yarakozwe, Akarere ka Musanze kari gafite icyicaro kaguze ariko mu nzu ishaje, Intara y’Amajyaruguru yari ifite aho ikorera ariko ikodesha, byose tugiye kubivamo tuve muri nyakatsi twubake icyicaro kizima”.

    Umushinga wo kubaka ingoro ya FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru washyigikiwe n’abanyamuryango banyuranye bitabiriye iyo nama, aho biyemeje gukomeza gutangira umusanzu ku gihe, kugira ngo uwo mushinga ugerweho.

    Sina Gerald ati “Ibyo biroroshye cyane, nta kizatunanira niduhuza imbaraga”.

    Hashinzwe Kompanyi ‘Ubudasa’ mu guca agasuzuguro k’ibihugu u Rwanda ruhahiramo

    Muri iyo nama kandi abo banyamuryango bamuritse Kompanyi baherutse gushinga bise ‘Ubudasa Company LTD’, aho biyemeje guhuza imbaraga baharanira gukemura ikibazo cyajyaga gitera abaturage n’abakora ubucuruzi kwambuka imipaka bajya gushakira ibicuruzwa hanze y’igihugu u Rwanda rushobora kwikorera.

    Impamvu nyamukuru y’iyo Kompanyi, ngo ni mu rwego rwo guca agasuzuguru gaterwa n’ibihugu bituranye n’u Rwanda byajyaga bigurisha ibicuruzwa byabo bahenda, hakiyongeraho ko ibyabaga byujuje ubuziranenge ari mbarwa.

    Mukanyarwaya Donatha uhagarariye abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ati “Tugiye guca agasuzuguri k’ibihugu duturanye, abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru bari bafite akamenyero ko kujya kurangura mu bihugu duturanye bagahendwa bazana n’ibintu bitujuje ubuziranenge, abo hakurya bakadusuzugura bazi ko nta biribwa cyangwa ibicuruzwa dushobora kubona”.

    Arongera ati “Turi mu nzira zo gukemura icyo kibazo kandi Made in Rwanda twarayitangiye, twiyemeje gushyira hamwe aho tugiye gukora ibintu bigaragara ka gasuzuguro ka bya bihugu gacike, ubu mu minsi mike tumaze gukusanya miliyoni 23 ariko twihaye intego yo kubona miliyoni 100 kugira ngo tubone ubushobozi bwo guhaza abaturage, buri wese ufite umugabane wa miliyoni ebyiri yemerewe kuza muri Ubudasa Kampani Ltd”.

    Shirimpumu Jean Claude Visi Perezida w’Abikorera akaba na Visi Prezida w’Umuryango wa FPR muri Komisiyo ngengamyitwarire yunze murya mugenzi we, agira ati “Icyo tuvanye muri iyi nama ni umuco wo gukorera hamwe, kandi twifitemo ubushobozi n’ubuhanga bwo kuba twakwikorera byinshi twavanaga hanze.

    Batugaragarije ko n’aho twajyaga tubivana mu mahanga babivana aho natwe ubwacu twagera, iyi nama mwabonye ko yahuje ibyiciro byinshi, bishatse kuvuga ko ibyiza byose twakora ni ugushyira hamwe dusenyera umugozi umwe, kugira ngo tugere ku iterambere twifuza, kandi nk’uko izina Ubudasa ribivuga ni mu rwego rwo kwishyira hamwe kugira ngo dukore ibintu bidasanzwe bigira akamaro kuri bose”.

    Muri iyo nama, urubyiruko rwagarutsweho cyane aho abanyamuryango bagaragaje impungenge ku rubyiruko rushobora kugira imyumvire inyuranye na gahunda igihugu cyerekezamo, aho usanga urubyiruko rumwe na rumwe rwarayobye aho rwishora mu ngeso mbi zirimo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.

    Urubyiruko rugaragaza ko rutazigera rwitesha amahirwe rwagiriwe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi yo gukora no kwiteza imbere, aho rwiteguye kugera ikirenge mu cy’abababanjirije nk’uko byavuzwe na Byiringiro Robert, Perezida w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-hagiye-kubakwa-ingoro-y-umuryango-fpr-inkotanyi-izatwara-asaga-miliyari

  • WASAC mu nzira yo guca burundu umunuko mu kimoteri cya Nduba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo imyanda ikigera mu kimoteri, abakozi bahita bayivangura, itabora ikavanwamo hagasigara ibora
    Iyo imyanda ikigera mu kimoteri, abakozi bahita bayivangura, itabora ikavanwamo hagasigara ibora

    Ibyo ni ibyatangajwe na Kanangire Olivier, umukozi wa WASAC ushinzwe igenamigambi ry’isuku n’isukura, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, asobanura ibirimo gukorwa n’ibiteganywa gukorwa mu gihe kiri imbere ngo icyo kimoteri kitazongera kuba imbogamizi ku bagituriye.

    Hashize igihe kinini abaturage baturiye icyo kimoteri giherereye mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, bavuga ko kibabangamiye kubera ikirundo cy’imyanda cyatumaga hanuka bikabije, isazi zikabatera mu ngo ku buryo bahoraga basaba gutabarwa.

    Kugira ngo icyo kibazo gikemuke nubwo kitararangira, Kanangire asobanura ko byasabye imbaraga nyinshi kuko hakozwe imirimo itari isanzwe.

    Agira ati “Iki kimoteri ni kinini, mbere wasangaga imyanda yandagaye ariko ubu icyo twakoze ni uko nyuma yo kuyijonjora dukuramo itabora, isigaye tukayisanza. Nyuma yo kuyisanza turenzaho itaka ubundi tugatsindagira bityo umwanda ntiwongere kugaragara ari byo byakuyeho umunuko yatezaga”.

    Imyanda ibora ishyirwa ukwayo mu mifuka yabugenewe
    Imyanda ibora ishyirwa ukwayo mu mifuka yabugenewe

    Ati “Ubu twaciyemo imihanda ku buryo umuntu yinjiramo nta kibazo ndetse n’imodoka zizana imyanda zikabasha kugera aho ziyimena nk’uko byagenwe. Mbere imodoka zarazaga zikabura aho zica noneho zikamena imyanda aho zigeze, ku buryo umushongi wavaga muri iyo myanda watembaga ukagera mu muhanda ari byo byateraga umunuko wakururaga amasazi”.

    Ibyo ngo byagezweho kubera ko habonetse rwiyemezamirimo ufatanya na WASAC n’Umujyi wa Kigali gucunga icyo kimoteri, bituma hongerwamo imbaraga n’ubuhanga, ari na bwo bacukuye ibyobo wa mushongi w’imyanda umanukiramo.

    Icyakora nubwo ubwo buryo bwagabanyije ubukana bw’ikibazo, Kanangire avuga ko harimo gutegurwa umushinga mugari uzarangiza burundu ibibazo byaterwaga n’icyo kimoteri.

    Ati “Hari umushinga turimo gukora uzakemura ikibazo ku buryo burambye, twatangiye gukora inyigo izerekana uko iki kimoteri kizacungwa. Imyanda ibora izakorwamo ifumbire, mu yitabora nka pulasitiki hazakorwamo ‘amapave’, amakarito n’ibindi bipapuro bikorwemo impapuro nzima hakaba n’ibizavamo ibicanwa, iyo nyigo ishobora kuzaba yarangiye mu ntangiriro z’umwaka utaha”.

    Abaturage baturiye icyo komoteri na bo bemera ko umunuko waterwaga n’iyo myanda wagabanutse, ariko bakaba bakibangamiwe n’imyanda iva mu misarani yo muri Kigali na yo imenwa aho i Nduba, nk’uko Musengayire Justine abisobanura.

    Abakozi bo ku kimoteri bari kuvangura imyanda ibora n
    Abakozi bo ku kimoteri bari kuvangura imyanda ibora n’itabora

    Ati “Kuva batangira gushyira itaka ku mwanda, umunuko ndetse n’amasazi yazaga mu ngo byaragabanutse. Ubu noneho ikitubangamiye ni imyanda ituruka mu misarani yo muri Kigali bavidura bakaza kumena mu byobo bicukuye hano, bidapfundikiye, bikaba ari byo ubu biduteza isazi, tukagira impungenge ko n’abana babigwamo, twifuza ko byahavanwa”.

    Kubwimana na we ati “Ugereranyije na mbere, ubu amasazi yaragabanutse ariko ikibazo cy’imyanda yo mu misarani bamena hano cyo kiracyahari. Isazi nubwo atari nyinshi nka mbere ziraza mu ngo zikaduteza umwanda ku buryo abana bacu bahora barwaye inzoka, icyo na cyo twifuza ko cyakemuka”.

    Kuri icyo kibazo, Kanangire avuga ko harimo gukorwa umushinga wo kujyana iyo myanda ahandi hazaba hubatswe ku buryo bugezweho.

    Nyuma yo kuvangura imyanda, ibora bahita bayirenzaho igitaka bagatsindagira, ku buryo nta munuko uza
    Nyuma yo kuvangura imyanda, ibora bahita bayirenzaho igitaka bagatsindagira, ku buryo nta munuko uza

    Ati “Hari umushinga turimo gutegura wo kubaka uruganda i Masaka muri Kicukiro, ruzajya rwakira imyanda yose yo mu misarani ya Kigali, rugakuramo amazi agatunganywa akongera agakoreshwa na ho ibikatsi bigakoreshwa ibindi. Inyigo n’ibijyanye n’amasoko bikaba biri hafi kurangira, gusa hari uruganda ruto tuzaba tuhashyize vuba ruzatangira gukora umwaka utaha, bivuze ko icyo gihe iyo myanda itazongera kumenwa i Nduba”.

    Ati “Icyakora nk’ibyihuse, ubu tugiye kureba uko twakongera gushyira imiti yabugenewe muri ibyo byobo kugira ngo umunuko ushire bitongera kubangamira abaturage”.

    Kuri ubu ikimoteri cya Nduba cyakira toni zisaga 500 buri minsi z’imyanda ituruka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

    Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA) yasohotse mu Kuboza 2018, yerekanye ko 2% gusa by’imyanda yose yo mu Mujyi wa Kigali ari byo bitunganywa bigakorwamo ibindi bikoresho bifite akamaro bikenerwa mu buzimabwa buri munsi, uwo mubare ngo ukaba ukiri hasi cyane.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/wasac-mu-nzira-yo-guca-burundu-umunuko-mu-kimoteri-cya-nduba

  • Murenzi yavuze ku bakinnyi bane bategerejwe muri Rayon Sports no ku munyezamu Kwizera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusezerera bamwe mu bakinnyi babarizwaga mu ikipe ya Rayon Sports, iyi kipe ikomeje urugamba rwo gushaka uko yabasimbuza, mu rwego rwo gutegura umwaka w’imikino wa 2020/2021.

    Murenzi Abdallah uri kuyobora inzibacyuho muri Rayon Sports
    Murenzi Abdallah uri kuyobora inzibacyuho muri Rayon Sports

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash FM , Murenzi Abdallah yavuze ku bakinnyi bamaze iminsi bavugwa ko bazerekeza muri Rayon Sports, barimo Moussa Camara, babiri iyi kipe yatijwe na TP Mazembe, Biramahire Abeddy, ndetse no ku bibazo by’abanyezamu Kwizera Olivier na Kimenyi Yves.

    Umunyezamu Kwizera Olivier

    Kuri uyu munyezamu wavuye mu ikipe ya Gasogi United ariko akaba yari atarabona urupapuro rumurekura (release letter), Murenzi yatangaje ko bamaze kuganira n’ikipe ya Gasogi ndetse ko aza no kubona urwo rupapuro kuri uyu wa Mbere hatagize igihinduka.

    Kimenyi Yves

    Kuri uyu munyezamu wamaze kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports, nyuma y’ibiganiro aheruka kugirana n’iyi kipe, yamaze kwemererwa kujya muri Kiyovu Sports ndetse yanamaze guhabwa urupapuro rumurekura (release letter).

    Abakinnyi bavuye muri TP Mazembe

    Ni abakinnyi ikipe ya TP Mazembe iheruka gutiza Rayon Sports mu gihe cy’umwaka, aho biteganyijwe ko Umunya Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega agera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, naho Rutahizamu Robert Mbelu we akaba ategereje ibyangombwa by’inzira, akaba yagera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

    Umunya-Côte d
    Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega aragera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri
    Rutahizamu Robert Mbelu ategereje kubona ibyangombwa by
    Rutahizamu Robert Mbelu ategereje kubona ibyangombwa by’inzira

    Biramahire Abeddy

    Uyu ni rutahizamu w’umunyarwanda wari umaze iminsi akina mu ikipe ya Buildcon yo muri Zambia, aha naho Murenzi Abdallah akaba yatangaje ko bamaze kumvikana, akaba yagera mu Rwanda muri iki cyumweru.

    Moussa Camara

    Moussa Camara agiye kugaruka muri Rayon Sports
    Moussa Camara agiye kugaruka muri Rayon Sports

    Uyu ni rutahizamu ukomoka muri Mali, akaba yarigeze gukinira ikipe ya Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2016/2017, uyu nawe atagerejwe mu Rwanda muri iki cyumweru aho nawe yamaze kumvikana na Rayon Sports, nk’uko byemejwe na Perezida wa Rayon Sports uyu munsi


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/murenzi-yavuze-ku-bakinnyi-bane-bategerejwe-muri-rayon-sports-no-ku-munyezamu-kwizera

  • Yababariye abamwangirije imitungo muri Jenoside abafasha kwiteza imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyiramongi Odette wababariye abamusenyeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
    Nyiramongi Odette wababariye abamusenyeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge itangaza ko ukwezi k’Ukwakira 2020 ari ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse igatangaza ko muri uku kwezi hazagenda haba ibiganiro birebana no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

    Icyakora iyi komisiyo ivuga ko hakiri ibibazo by’imanza z’imitungo zaciwe n’Inkiko Gacaca zitararangizwa, kandi zikaba imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo komisiyo Fidele Ndayisaba, mu kiganiro aheruka guha Kigali Today, yatangaje ko kuba hari imanza zitararangizwa ari imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge, icyakora avuga ko Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ikora ibishoboka ngo imanza zirangizwe kandi mu buryo bwunga.

    Mu kwezi kwa Gicurasi 2019 umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka Ahishakiye Naftal yatangaje ko inkiko Gacaca zaburanishije imanza 1, 320,000 z’imitungo yangijwe muri Jenoside cyakora hari izibarirwa mu bihumbi 140 zitararangira.

    Nyiramongi Odette ufite ibikorwa by’amahoteli, ni umwe mu bangirijwe imitungo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba mu Kagari ka Rubona, icyakora avuga ko atigeze yishyuza abamwangirije imitungo kubera ko yabababariye, akavuga ko aho kubishyuza yabahaye akazi.

    Aganira na Kigali Today, avuga ko abantu icyenda bamwangirije imitungo harimo n’inzu yari ifite agaciro ka miliyoni 50 yaretse kubishyuza.

    Agira ati “Narabababariye sinabishyuje, ahubwo icyo nibuka ni uko nabafashije, umwe namuhaye akazi k’ubuzamu, undi muha akazi k’ubufundi naho umwana w’umwe mu banyangirije mufasha kwiga”.

    Nyiramongi avuga ko yababariye abamusenyeye kuko yumva akeneye gutera imbere no kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

    Paradis Malahide Hotel ya Nyiramongi Odette
    Paradis Malahide Hotel ya Nyiramongi Odette

    Ati “Hari ibyo tugomba gushimira igihugu, harimo no kubaka ubumwe n’ubwiyunge, nahisemo kubabarira kugira ngo nkomeze gutera imbere kandi na bo mbafashe kwiteza imbere”.

    Nyiramongi afite Hoteli mu Karere ka Rubavu izwi nka ‘Paradise Malahide’, yatangije nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yagarukaga mu Rwanda agasanga yarangirijwe imitungo, agacumbika mu nzu z’abamwangirije ariko batahutse arazibasubiza atangira ibikorwa byo kwiyubakira.

    Agira ati “Batahutse natangiye ibikorwa byo kwiyubaka, nkashaka umufundi nkaba umuyedi, Imana iramfasha ntangira ibikorwa byo kwakira abaza mu Karere ka Rubavu batari bafite aho biyakirira, ibikorwa byo kwikorera bitangira gutyo ndetse ntangira gutanga akazi kugera no ku bampemukiye kandi tubanye neza”.

    Nyiramongi avuga ko mu bikorwa ashyira imbere uretse kubabarira abamuhemukiye, ashyize imbere gufasha abaturage b’aho atuye mu bikorwa by’iterambere, birimo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, gusubiza abana mu mashuri, naho mu gihe cya COVID-19 abantu basabwa kuguma mu rugo yafashije imiryango 40 ayigenera ibyo kurya.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yababariye-abamwangirije-imitungo-muri-jenoside-abafasha-kwiteza-imbere

  • Gusambanya abana bifite byinshi bituma abantu babihishira – Madame Jeannette Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Madame Jeannette Kagame yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya icyaha cyo gusambanya abana
    Madame Jeannette Kagame yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya icyaha cyo gusambanya abana

    Madame Jeannette Kagame yabivuze atangiza ubukangurambaga buhuriweho n’inzego zitandukanye mu kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, bukaba bwahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020.

    Uyu munsi usanze imibare y’abana b’abakobwa basambanywa buri mwaka ikomeje kwiyongera, ku buryo mu mwaka ushize wa 2019 abatewe inda ngo barenga 19,500 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

    Madame Jeannette Kagame avuga ko ari amahano kubona muri abo bana b’abakobwa baterwa inda, abagera kuri 20.5% batarengeje imyaka 11 y’ubukure.

    Yasabye uruhare rwa buri muntu cyane cyane abagabo, kandi ngo abizeyeho gufata ingamba zirenze izisanzwe zarashyizweho.

    Jeannette Kagame yagize ati “Iki cyaha gifite byinshi cyambaye bituma abantu bagihishira, …twibaze tuti iki kibazo gikomeje gutya twaba tugana he, cyane ko atari icyo twisangije twenyine mu Rwanda”!

    Madame Kagame yibajije ikibura nyuma y’amategeko, avuga ko bishoboka ko ari imiryango ibura ubumenyi mu byo bagomba kuganiriza umwana ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda abamushuka.

    Madame wa Perezida wa Repubulika yanasabye abanyamategeko kureba niba icyaha cyo gusambanya abana kitashyirwa mu byaha bidasaza, ndetse no kwihutisha imanza z’abaregwa kugikora.

    Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Isabelle Kalihangabo, avuga ko mu mbogamizi zituma abasambanya abana badafatwa, hari iy’uko umwana aba afite uwo yita ‘cherie’ we umubwira ko namufungisha atazabona undi mugabo.

    Kalihangabo avuga ko hari n’abaterwa inda n’abana bangana ndetse n’abo imiryango igirira ibanga kubera impamvu zitandukanye, zirimo iy’uko umwana aba yasambanyijwe n’uwo bafitanye isano, cyangwa umuntu witwaza igitinyiro ahabwa no kuba umukozi w’urwego runaka.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gusambanya-abana-bifite-byinshi-bituma-abantu-babihishira-madame-jeannette-kagame

  • RIB irashakisha umugabo wishe umugore we agahita atoroka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo bivugwa ko yavutse tariki ya 01 Mutarama 1984, akaba ari mwene Mucyezangango na Niragire.

    RIB irasaba uwamubona ko yakwihutira kumenyesha Sitasiyo ya RIB cyangwa Polisi imwegereye.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rib-irashakisha-umugabo-wishe-umugore-we-agahita-atoroka

  • Nibikomeza gutya ntabwo nzongera kwiyamamaza – Ambasaderi Munyabagisha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Munyabagisha Valens avuga ko umwuka mubi uri mu bo ayobora utatuma yongera kwiyamamaza
    Ambasaderi Munyabagisha Valens avuga ko umwuka mubi uri mu bo ayobora utatuma yongera kwiyamamaza

    Ibi yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2020 nyuma y’inama y’inteko rusange isanzwe ya Komite Olempike y’u Rwanda yabereye mu Mujyi wa Kigali.

    Umwuka mubi uvugwa watangiye ubwo hatumizwaga inama y’inteko rusange isanzwe, ariko ku murongo w’ibyigwa ntihagaragara amatora kandi manda ya Komite Munyabagisha Valens ayobora iri kugana ku musozo.

    Bamwe mu banyamuryango basabwe gutanga ibindi byashirwa ku murongo w’ibyigwa bavuga ko hagomba kongerwamo amatora. Abo ni abari mu basanze ku murongo w’ibyigwa hatarimo amatora ariko bigarukwaho mu magambo kandi kuri gahunda y’umunsi nta byari byanditseho.

    Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’iyi nama, Ambasaderi Munyabagisha yavuze ko umwuka uri muri Komite Olempike y’u Rwanda nukomeza ataziyamamaza.

    Yagize ati “Ntabwo mbizi neza, mba nifuza ko iyo ndi ahantu mba nshaka gukorana neza n’abandi. Mu by’ukuri ntakubeshye nibikomeza gutya hagakomeza kugaragara umwuka mubi muri siporo, ntabwo nakongera kwiyamamaza. Ariko nizera ko abantu bashobora guhinduka nakomeza kuko nkunda siporo”.

    Ambasaderi Munyabagisha Valens atungurwa no kubona abanyamuryango batemera ibikorwa bya komite nyobozi ariko ku zindi nzego bakabyishimira.

    Yagize ati “Mu yindi miryango tubamo baradushyigikiye, haba mu rwego rw’akarere ndetse no ku rwego rwa Afurika baratwemera kandi baradushigikiye, ariko umenya koko nta muhanuzi iwabo”.

    Ni iki amategeko avuga kuri manda ya Komite Olempike?

    Manda ya Komite Olempike ku Isi hose ni imyaka ine itarenga, bivuze ko Komite ya Munyabagisha Valens igomba kurangira mu kwezi kwa Werurwe 2021.

    Ingingo y’amategeko ya komite mpuzamahanga y’imikino Olempike IOC (International Olympic Committee) ivuga ko manda y’abayobozi ari imyaka ine, amatora akaba mu mezi atatu ya mbere nyuma y’imikino Olempike.

    Imikino Olempike 2020 yagombaga kubera mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama 2020 i Tokyo mu gihugu cy’u Buyapani, ariko ntiyaba kubera icyorezo cya COVID-19. Iyi mikino yimuriwe mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2021 aho yagombaga kubera.

    Impamvu amatora aba nyuma y’imikino Olempike ni ukugira ngo komite yatowe izategure abakinnyi inabaherekeze mu yindi mikino Olempike izakurikira, uyu mwaka iyi manda rero yajemo kidobya kubera ko iyi mikino itabaye.

    Mu kwezi kwa Werure 2021 hategerejwe inama y’inteko rusange isanzwe izigirwamo ibijyanye n’amatora, abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda akaba ari bo bagomba kwemeza niba komite iyobowe na Ambasaderi Munyabagisha Valens.

    Imikino igomba kubakirwa ku bakinnyi kuruta abayobozi

    Ingingo yafashe umwanya utari muto ni iya komisiyo ishinzwe abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda yashyizweho mu minsi yashize.

    Iyi ngingo bamwe mu banyamuryango bavuze ko yakererewe gushyirwaho, abandi bakavuga ko gushirwaho habura umwaka umwe kugira ngo komite nyobozi irangize manda bitari bikwiye ahubwo bari kureka ikazatangirana na manda nshya.

    Bamwe mu bitabiriye iyi nama baganiriye n’itangazamakuru bashyigikiye kugira uru rwego, kuko imikino idashingiye ku bakinnyi nta musaruro.

    Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) Mugwiza Desire, yavuze ko abakinyi ari bo nkingi y’umukino.

    Perezida wa FERWABA Mugwiza Desire avuga ko Basketball igomba kubakira ku bakinnyi
    Perezida wa FERWABA Mugwiza Desire avuga ko Basketball igomba kubakira ku bakinnyi

    Yagize ati “Siporo ishingiye ku bakinnyi, igihe abakinnyi badahari na federasiyo ntizaba ziriho. Muri Basektball turifuza ko umukino wacu ugomba gushingira ku bakinnyi kuko ni bo baduha umusaruro”.

    Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) Murenzi Abdallah, yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo bongere bashingire umukino ku bakinnyi.

    Yagize ati “Mu magare turi kureba uburyo twakongera gushingira umukino ku bakinnyi, ni yo mpamvu turi gukora ibishoboka byose ngo twishyure ibirarane by’abakinnyi twasanze bafite.

    Ubu tuvugana tumaze kwishyura miliyoni zigera kuri makumyabiri z’ibirarane by’abakinnyi nka federasiyo, turacyaganira na Minisiteri ya Siporo ngo na yo idufashe kwishyura ayo bakoreye mu ikipe y’igihugu”.

    Perezida wa FERWACY Murenzi Abdallah avuga ko bari gukora ibishoboka ngo bishyure ibirarane by
    Perezida wa FERWACY Murenzi Abdallah avuga ko bari gukora ibishoboka ngo bishyure ibirarane by’abakinnyi

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umukinnyi w’igare ari we zingiro ry’umukino, ari yo mpamvu bari gukora ibishoboka byose ngo bongere bagire abakinnyi bishimye kandi batanga umusaruro.

    Inama yabaye kuri iki cyumweru yafatiwemo imyanzuro irimo kongera imitegurire y’abakinnyi bakiri bato, ari yo mpamvu hagiye gushyirwaho ikigo gihuza abakinnyi (Centre Olympic) kizafasha abakinnyi kwitoza kuko kigomba kubabumbira hamwe.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/nibikomeza-gutya-ntabwo-nzongera-kwiyamamaza-ambasaderi-munyabagisha