Tag: featured

  • Col Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera ahabwa n’inshingano nshya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yanamuhaye inshingano zo kuba umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara ribivuga.

    source : https://ift.tt/3bKFLl6

  • Musanze: Abarimo uwarokotse ibitero bya RUD Urunana bahawe inka – #rwanda #RwOT

    Kuwa 4 Ukwakira 2019, abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa RUD Urunana, bagabye igitero mu Murenge wa Kinigi birara mu baturage bangiza ibyabo ndetse bica abagera kuri 14, abandi barakomereka, batanu mu bari bagabye icyo gitero nabo bafatwa mpiri.

    Abahawe inka barimo umubyeyi wagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umukobwa wabyariye iwabo akiri muto agacibwa mu muryango n’umwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero bya RUD Urunana byagabwe.

    Hagumimana Michelle warokotse ibitero bya RUD Urunana yagize ati “Ubwo ibitero by’abacengezi byaduteraga, byangije ibyacu n’abantu bahasiga ubuzima, narashwe amasasu mu kuguru ansigira ubumuga bukomeye kuko sinkibasha kwikorera nka mbere. Iyi nka mpawe inyongeye icyizere cyo kubaho mu buzima bwiza butandukanye n’ubwo nabagamo, kandi niteguye kuzitura bagenzi banjye nk’uko Perezida wacu yabidutoje.”

    Murekatete Julienne nawe wahawe inka yagize ati “Mfite ibyishimo bidasanzwe kubera iyi nka mpawe, ubu ngiye guhabwa agaciro mu muryango, kuko bakimara kumenya ko ntwite baranyirukanye mbura aho njya.”

    Umuyobozi w’ikigo Muhisimbi Voice of Youth in Conservation, Harerimana Emmanuel, yavuze ko iki gikorwa igamije kwereka abahuye n’ibibazo, barimo abakobwa batereranywe n’imiryango, ko batari bonyine.

    Ati “Ni igikorwa twakoze muri gahunda ya Girinka yatangijwe. Mu bo twahaye inka harimo n’uwamugariye mu bitero by’abacengezi byagabwe hano, uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye n’uwabyariye iwabo bikamugiraho ingaruka, twaberetse ko batari bonyine, twifatanyije mu bibazo bafite, ndetse ko Igihugu kibashyigikiye mu rugendo rwo kwiyubaka.”

    Umuryango wa Voice of Youth in Conservation ugizwe n’abana b’abakobwa babyariye iwabo bagacibwa mu miryango yabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent, yasabye abahawe izi nka gushyigikira igicaniro cya gahunda ya Girinka, nabo bakazitura bagenzi babo.

    Yagize ati “Icyo twabwira abahawe izi nka, ni uko mu bibazo bacamo batari bonyine, Igihugu kibatekerezaho, by’umwihariko abagizweho ingaruka na biriya bitero by’abacengezi bamenye ko ibyabaye bitazongera kubaho, Igihugu kiri maso, umutekano urahari, ndetse n’abakoze ibi baracyabiryozwa. Ikindi igicaniro cya Girinka cyatangijwe n’Umukuru w’Igihugu ntikikazime, namwe muziture bagenzi banyu.”

    Abarimo uwarokotse ibitero bya RUD-Urunana yahawe inka

    source : https://ift.tt/3mMN6Hg

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera ACP Rose Muhisoni – #rwanda #RwOT

    ACP Muhisoni wahoze mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu, ubu ni Komiseri Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

    Mbere yo guhabwa izi nshingano, yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Ishami rya Polisi rishinzwe Imikoranire ya Polisi n’Abaturage (Community Policing), akaba agiye gusimbura DCG Jeanne Chantal Ujeneza wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri Kamena 2020.

    Imikorere y’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda igena ko Umugaba w’Ikirenga ashobora kuvana umusirikare mu gisirikare akamuha inshingano muri Polisi y’Igihugu cyangwa mu Rwego rw’Abacungagereza.

    Gusa iyo imirimo yari yashinzwe irangiye, asubira muri rwa rwego yahozemo.

    Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera ACP Rose Muhisoni, amuha ipeti rya Deputy Commissioner General of Prisons

    source : https://ift.tt/3nYi2Uv

  • Mu Rwanda hashobora gutangwa doze ya gatatu y’urukingo rwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ngo igihe cyose bizagaragara ko hari ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanutse kuri bamwe mu bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo rwa Covid-19, nta kabuza ko bazahabwa doze ya gatatu kugira ngo barusheho kugira ubudahangarwa bwo kuba bahangana n’iki cyorezo kigiye kumara igihe cy’imyaka ibiri cyibasiye isi.

    Bimwe mu byiciro bivugwa ko bishobora guherwaho ni abantu bafite indwara zidakira ndetse n’abageze mu zabukuru kubera ko ari bo bakunze kuzahazwa na Covid-19, kuko na gahunda yo gukingira itangira ari byo byiciro byahereweho mu guhabwa urukingo mbere y’abandi bose.

    Inzobere mu bijyanye no gukingira zemeza ko kuba Covid-19 ari icyorezo, kandi bakurikije uburyo inyigo zagiye zibyerekana, zemeza ko ubudahangarwa bugenda bugabanuka cyane cyane ku bantu barengeje imyaka 60, kuko uko umuntu akura ari ko n’ubudahangarwa bwe bugenda bugabanuka, cyangwa se abandi barwaye indwara zituma ubudahangarwa bwabo buhungabana nk’urwaye SIDA, cyangwa nk’umurwayi unywa imiti ya kanseri cyangwa izindi ndwara zituma ubudahangarwa bushobora kugabanuka.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko guhabwa urukingo rwa gatatu ku wakingiwe kabiri bishoboka cyane igihe cyose bizagaragara ko ubudahagarwa bw’umubiri we bwagabanutse cyane.

    Ati “ Uko iminsi itambuka ni ko tugenda dusuzuma ubudahangarwa mu mubiri kugira ngo turebe uko bumeze, nibigaragara ko hari benshi ubudahangarwa burimo kugenda bugabanuka wenda nyuma y’amezi nk’atandatu, nibiba ngombwa ko tugira abo twongera guha urukingo rwa gatatu cyane cyane mu bakuze, mu bafite indwara za karande, rwose nk’uko dusanzwe tubitangaza ayo makuru azamenyekana, tubashakishe kuko tubafite mu bitabo byacu, ku buryo twabatumaho bakajya ku kigo nderabuzima kibegereye urwo rukingo rwa gatatu bakarubona”.

    Ngo umuntu wabonye urukingo rwa gatatu, ubudahangarwa bwe burazamuka kurusha inkingo ebyiri yabonye mbere, bikaba ari ikimenyetso gishobora kwerekana ko ubwo budahangarwa ahawe n’urukingo rwa gatatu bushobora kumara igihe kirekire kurusha icya mbere.

    Kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhabwa doze ebyiri z’inkingo za Covid-19 bari hejuru ya miliyoni ebyiri mu gihe abamaze guhabwa doze imwe barenga miliyoni enye.

    Urukingo rwa gatatu rwa covid-19 ruramutse rutanzwe, u Rwanda rwaba rubaye igihugu cya gatatu ku isi gitanze uru rukingo nyuma ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Israel kuko bari bamaze gusanga ubudahangarwa bw’abahawe inkingo ebyiri bwari bumaze kuva kuri 90% bukagera kuri 60%.

    source : https://ift.tt/3k6yot5

  • GYAN yashyiriyeho abanyeshuri bo mu Rwanda amahirwe yo gukomereza amasomo mu Buhinde – #rwanda #RwOT

    Iyi sosiyete yatangiriye mu Rwanda mu 2019, ifite intego yo gufasha Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kubona uburezi bufite ireme, aho itanga amahirwe ku banyeshuri bifuza kwiga muri kaminuza zo mu Buhinde bakishyurirwa amafaranga y’ishuri kugera kuri 55%.

    Kugeza ubu abanyeshuri b’Abanyarwanda 70 ni bo bamaze koherezwa muri iki gihugu kwiga bafashijwe n’iyi sosiyete aho ifitanye amasezerano na kaminuza zirenga 10 zikomeye mu Buhinde zirimo Marwadi University, GITAM University, Jain University, KIIT University, VelTech University, n’izindi.

    Umwe mu batangije iyi sosiyete mu Rwanda, Venkat Gudipati Ramana, yavuze ko baha amahirwe abanyeshuri bose bashaka gutangira Kaminuza, abifuza kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) ndetse n’abashaka gukomeza amasomo yabo muri Phd.

    Avuga impamvu bahisemo kaminuza zo mu Buhinde yagize ati “U Buhinde ni ubwa Gatatu ku Isi mu kugira uburezi bufite ireme (nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa), ndetse amashuri yabo arahendutse.”

    Venkat yasobanuye ko icyatumye batangiza uyu mushinga mu Rwanda ari uko bashakaga gutanga umusanzu mu rugendo rw’iterambere u Rwanda ruri kuganamo ruherekejwe n’ubuyobozi bufite icyerekezo bafasha abanyeshuri guhabwa uburezi bwiza kugira ngo abahashora imari bazakururwe na sosiyete ifite ubumenyi.

    Yakomeje ati “Twizera ko u Rwanda rugiye kuba ahantu heza ho gushora imari kuri ba rwiyemezamirimo benshi. Ni yo mpamvu dushaka ko abanyeshuri b’Abanyarwanda bahabwa ubumenyi bwiza bufite ireme kandi ku giciro cyo hasi kugira ngo bazagaruke mu gihugu bagire uruhare mu iterambere ryacyo.”

    Abanyeshuri bose bifuza kwiga muri Kaminuza zo mu Buhinde bashobora kubisaba banyuze kuri GYAN, aho umunyeshuri ahabwa buruse ishobora kurenga 55% by’amafaranga y’ishuri bitewe n’amanota yagize, gusa akiyishyurira aho gutura, ibyo kurya, pasiporo, visa n’itike y’indege.

    Venkat avuga ko iyi sosiyete ifite intego yo kujya ifasha abanyeshuri byibura 200 ku mwaka bakoherezwa kwiga mu Buhinde, aho hari n’uburyo bwo kwiga hakoreshejwe iyakure (online) bagakurirwaho 25% by’amafaranga y’ishuri.

    Yakomeje agira ati “Ndashishikariza ababyeyi kugana ibiro byacu, bagahura na bamwe mu babafasha gusobanurirwa uko aya mahirwe atangwa ndetse n’impamvu ari byiza ko bakohereza abana babo kwiga mu Buhinde.”

    Hari ushaka iyi buruse cyangwa ibisobanuro byimbitse ku bijyanye nayo yagana aho GYAN Educational Services Ltd ikorera i Remera ku Gisimenti mu nyubako yo kwa Mutsindashyaka cyangwa se agahamagara kuri 0785 754 943, cyangwa agasura urubuga rwa www.gynes.com.

    Abanyeshuri bose yaba abarangije amashuri yisumbuye Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza bose bashobora kubona amahirwe yo kwiga mu Buhinde bakishyurirwa 50

    Bamwe mu banyeshuri b’Abanyarwanda batangiye kwiga mu Buhinde bafashijwe na GYAN

    Venkat Gudipati Ramana washinze GYAN Educational Services yasabye ababyeyi kugana iyi sosiyete kugira ngo bafashwe kuzabona amahirwe yo kwiga muri Kaminuza zo mu Buhinde

    GYAN Educational Services ikorana na za Kaminuza zirenga icumi mu Buhinde

    source : https://ift.tt/3k3Fsqo

  • Abadepite ba EU bagaragaje inzego nshya z’iterambere bifuza gufatanyamo n’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Impande zombi zaganiriye ku mubano mwiza uri hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Rwanda.

    Mukabalisa yashimye umubano uri hagati y’impande zombi mu nzego zirimo uburezi, ubuzima, imiyoborere, imibereho myiza y’abaturage, byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.

    Norbert Neuser na we yashimye umubano mwiza umaze igihe hagati ya EU n’u Rwanda, avuga ko ari nayo ntego y’uruzinduko rwe ngo barebe izindi nzego ubu bufatanye bwakomerezamo.

    Ati “Intego nyamukuru y’uruzinduko rwacu ni ukureba iterambere ry’u Rwanda no kurebera hamwe ibindi twafatanyamo nk’uburezi, ubuhinzi, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi bibazo bigenda biza.”

    EU isanzwe ifasha u Rwanda mu nzego zirimo iterambere ry’urubyiruko, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi n’ibindi.

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yashimye umubano usanzwe hagati ya EU n’u Rwanda

    Impande zombi ziyemeje gukomeza gufatanya mu nzego zitandukanye z’iterambere

    Ubufatanye bw’ibihugu byombi bugiye kwagurirwa mu zindi nzego nk’ubuhinzi, uburezi, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi

    source : https://ift.tt/3bFq275

  • Gen Kabarebe ntiyemeranya n’abinubira ko u Rwanda rutuwe cyane – #rwanda #RwOT

    Mu gihe nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika ituwe n’abaturage 35 kuri kilometero kare (km2), u Rwanda rwo rutuwe n’abagera kuri 445 kuri kilometero kare, kandi ubuso bwayo bukubye ubw’u Rwanda hafi inshuro 354.

    Mu 1966, Abaturarwanda bageraga kuri miliyoni eshatu. Mu 1988 u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage miliyoni esheshatu, mu gihe mu mwaka wa 2017 rwari rutuwe n’abasaga miliyoni 12.

    Ibipimo by’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bigaragaza ko ubwiyongere bw’Abanyarwanda harebwe ku myaka icumi bagiye biyongeraho 2.6%. Ibyo bivuga ko mu myaka 25 iri imbere, umubare w’Abanyarwanda uzava kuri miliyoni 11,8 bariho mu 2017, ukagera kuri miliyoni zisaga 21 mu 2041.

    Gen James Kabarebe yatangaje ko u Rwanda nk’igihugu gito mu buso (26.338 km2) kandi kinatuwe cyane kuko ubu gifite abaturage bajya kugera kuri miliyoni 13; ku Isi kiri ku mwanya wa kane mu kugira ubucucike bw’abantu.

    Ufashe ibihugu bidateye imbere, u Rwanda ni cyo gifite abaturage benshi ku Isi ndetse kuri we ngo nta hantu na hamwe nko mu Rwanda hahari wavuga ngo nihaba imyivumbagatanyo abantu bafite aho bava n’aho bajya.

    Ati “Iyo uri igihugu gito gifite abaturage bangana gutya, noneho mu bukungu kidafite umutungo kamere, hagomba kubaho kwigengesera ku kintu cyose mu miyoborere y’icyo gihugu kugira ngo hatagira ikigihungabanya.”

    Kabarebe yavuze ko ikintu cyahungabanya u Rwanda, kigira ingaruka ku muturage wese w’igihugu, bityo nta mwanya rufite wo kwemera gushwanyuza cyangwa kwangiza kuko ntaho kubikorera hahari.

    Yagaragaje ko ibihugu byinshi bya Afurika, biba bifite ahantu hanini cyane atanga urugero nko kuri RDC uburyo imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na ADF yibasira ibice bimwe ariko abaturage bakagira ahandi bahungira.

    Muri ibyo byose, yavuze ko hari amahirwe u Rwanda rukura mu kuba ari ruto kandi rutuwe cyane. Ati “Ubuto bwacu ni amahirwe manini cyane”.

    Yatanze urugero rw’uburyo imiyoborere myiza yarwo ishobora gutuma abaturage bose bagerwaho n’ibikorwaremezo hamwe n’ibindi bakeneye mu buzima bwa buri munsi kuko baba bari hamwe.

    Gen James Kabarebe yatangaje ko u Rwanda rufite amahirwe adasanzwe yo kuba rufite abaturage benshi kandi ari na ruto

    Gen Kabarebe yagize ati “Buriya kugira abaturage benshi ni amahirwe, ntabwo ari bibi… abantu babijyaho impaka bakavuga ngo abantu ubwinshi bagabanye bagire gute, ariko njye ni uko ndi umusirikare nemerera mu bwinshi bw’ibintu.”

    “Njye kuba abantu ari benshi b’Abanyarwanda, ku bwanjye ni imbaraga z’u Rwanda. Ni amahirwe akomeye cyane, kuko ntabwo waba igihugu ngo ube gito mu ngano ngo wongere ube gito mu mubare w’abaturage. Ubwo uba ufite inenge ebyiri z’aho umuturanyi wawe yazakangukira akaba yakurira kandi birashoboka. Akakurira kuko udafite imbaraga ariko iyo ufite abaturage birwanaho.”

    Yatanze urugero ko icyo gihe uba ushobora kubona abantu nka miliyoni ebyiri bajya mu gisirikare, bafite imyumvire imwe n’imbaraga nyinshi cyane.

    Ati “Ikindi ubukungu budafite umutungo kamere, umutungo aba ari abaturage, iyo ari benshi, bayobowe neza, bakoresha imbaraga zabo neza, ni wo mutungo kamere dufite. Ibyo twita inzitizi ntabwo aribyo, hatazagira n’ubabeshya ngo u Rwanda ni ruto, ngo ni agahugu gato, igihugu gito gifite abantu miliyoni 13? Cyaba ari gito gute se? Noneho miliyoni 13 zifite umuco umwe, amateka amwe?”

    Gen Kabarebe yavuze ko nta gihugu na kimwe ku Isi kingana n’u Rwanda mu bunini, kuko byose bidafite abantu miliyoni 13 bafite nk’ibyo u Rwanda rufite.

    Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubu Abanyarwanda bafite amahitamo amwe gusa yo gukunda igihugu, kuko ari byo bizatuma rugira igitinyiro mu mahanga.

    Yavuze ko n’abantu bari hanze bakirwanya, babikorera ku mbuga nkoranyambaga gusa ariko iyo afite Pasiporo y’u Rwanda hari aho umuntu agera akavuga ngo ni Umunyarwanda akabona serivisi akeneye.

    Ati “Atuririyeho, aririye ku Banyarwanda bazima yagera hirya akajya gutuka igihugu, ariko buriya nicyo kibatunze, batunzwe no kuba ari Abanyarwanda.”

    Abahanga mu ibarurirashamibare batemeranya na Kabarebe, bo berekana ko mu gihe abaturage biyongereye cyane bigira ingaruka ku kubona ibyangombwa nkenerwa, ndetse mu myaka itarenze 20 Abanyarwanda bashobora kwisanga batuye ari 645/km2, bavuye kuri 471 mu 2017, na 121/km2 ahagana mu 1960.


    source : https://ift.tt/3EIY5aT

  • Ihurizo ritegereje Abanyarwanda mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa, Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye Ingabo za RPA yatunguye benshi mu bari abasirikare bakuru n’abakada muri FPR Inkotanyi, yanga kuba Perezida ahubwo aharira Umusivili, Pasteur Bizimungu.

    Abantu benshi icyo gihe bagiye kureba Kagame bamubaza impamvu afashe uwo mwanzuro bose arababwira ati “ntabwo mfite gahunda yo kuba Perezida” nk’uko we ubwe yigeze kubyivugira.

    Gen James Kabarebe ni umwe mu bantu bari mu nama yabereye i Kanombe yatumiwemo abasirikare bakuru, n’ubu asobanura ko icyo gihe yumvaga ko Kagame ariwe ukwiriye kuba Umukuru w’Igihugu, impamvu yabyanze, ntabwo ayizi.

    Ubwo yaganiraga n’urubyiruko rw’abakorerabushake, yagize ati “Nanjye ntabwo mbizi. Nanjye simbizi. Uko watekerezaga nanjye niko natekerezaga icyo gihe. Kuko ni we wayoboye urugamba, aho yarukuye twari tuhazi, ni we wakoraga byose, ni we wahagaritse Jenoside ni nawe wari ufite ubwo bubasha bwo kuyobora igihugu.”

    Ibi Gen Kabarebe abishingira ku kuba Gen Maj Paul Kagame ariwe wari waratumye intsinzi igerwaho, bityo kuba yaba Perezida wa Repubulika rwari urubanza rw’urucabana.

    Ati “Twahagaritse Jenoside ku itariki enye z’ukwezi kwa karindwi, ni bwo amasasu yacecetse muri Kigali, haza umutuzo bwa mbere mu mezi atatu, bucya itariki enye wumva nta n’inyoni ivuga. Natwe ubwacu twarikangaga kumva hashize n’iminota ibiri nta n’inyoni ivuga wumvaga utabyumva neza.”

    Mu nama Gen Maj Paul Kagame yatangarijemo ko atazaba Perezida, Gen Kabarebe ni umwe mu bayisohotsemo yubitse umutwe kandi yijujuta.

    Ati “Icyo nababwira ni uko nari nyirimo iyo nama, nabonye abasirikare bakuru bayoboraga imitwe y’ingabo bose barebye hasi bazunguza imitwe. Aravuga ati oya, RPF ni ko ibyumva namwe abasirikare mugomba kubyemeza.”

    “Twasohotse twijujuta twese, ntawabyumvaga. Ariko icyo yabikoreye arakizi, azi impamvu zacyo, azi uko ibintu byari bimeze nubwo yabonaga ko bizagorana cyane.”

    Gen Kabarebe yavuze ko na we ari mu bantu batemeraga uwo mwanzuro ariko ntacyo yashoboraga kubihinduraho kuko nta bubasha yari abifiteho.

    Ati “Nyuma twese twaje kubibona impamvu yabikoze, turamushyigikira ibintu bigenda neza.”

    Ubwo yaganiraga na Financial Times mu 2017, Perezida Kagame yavuze ko impamvu yanze kuba Perezida irenze imwe. Icya mbere ni uko FPR Inkotanyi yari yaremeje ko umwanya ukuriye indi uzahabwa Chairman wayo kandi ntiyari Kagame.

    Ati “Twabyemeranyijweho, twohereza izina, baravuga bati kuki se atari wowe? Narababwiye nti njye sinshaka kuba Chairman, sinshaka kuba Minisitiri w’Intebe wungirije cyangwa uw’Ingabo wungirije. Ndashaka kuba Umugaba w’Ingabo… mbabwira n’impamvu.”

    “Narababwiye nti numva nshaka kuba hafi cyane y’ingabo twari tumaze igihe dufatanya kurwana, ndashaka kwigumanira n’abarwanyi banjye, ku buryo nihagira n’ikintu cyaba tuba twizeye ko twongera tukarwana tukizera umutekano wacu.”

    Maj Gen Paul Kagame ni we wahisemo ko ahubwo umuntu uba Perezida, yaba ari uwakuriye mu Rwanda cyane ko we na bagenzi be bakuriye mu buhunzi bafatwaga nk’abanyamahanga.

    Pasteur Bizimungu, ni we wahise uyobora u Rwanda, yicaye mu ntebe y’ubuyobozi tariki 19 Nyakanga 1994 ubwo yari afatanyije na Major General Paul Kagame wari Visi Perezida akaba ari na we wari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

    Pasteur Bizimungu yeguye ku bushake tariki 23 Werurwe 2000, nyuma yaho aba aribwo Kagame Paul aba Perezida.

    Mu 2024 bizagenda gute?

    Gen Kabarebe yavuze ko yibaza ibizaba mu 2024 mu gihe Perezida Kagame yaba aramutse akoze nk’ibyo yakoze mu 1994, akavuga ko yumva adashaka gukomeza kuyobora u Rwanda.

    Ati “Nanjye iki kibazo ndakibaza. Kuko ntabwo ndi we kandi nubwo waba umujyanama, kujya inama hari aho ugarukira. Inama ikora ku muntu ku giti cye, ku buzima bwe biragoye cyane, ariko mwese muri abajyanama, urubyiruko rw’abakorerabushake ni abajyanama ba Perezida banaruta n’Umujyanama wihariye.”

    Yavuze ko urwo rubyiruko rufite ijwi rikomeye cyane, atanga urugero rw’uburyo mu 2015 abaturage bohereje muri Village Urugwiro inyandiko zisaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga. Icyo gihe ngo ab’i Burera na Nyamagabe bazanditse ku bwinshi.

    Ati “Mu 2024 rero, urubyiruko rw’abakorerabushake ni ukwitegura akazi karabategereje. Buriya demokarasi igira imiterere myinshi, demokarasi isobanurwa na beneyo n’imiyoborere isobanurwa na beneyo, nta muntu n’umwe warusha Abanyarwanda kumenya icyo bashaka n’ikibabereye.”

    Gen Kabarebe yavuze ko Abanyarwanda “icyo bazahitamo” kibabereye abantu “bazajyana na bo”, naho u Rwanda nk’igihugu bidashoboka ko cyajya gukorerwamo igerageza.

    Ati “Kuvuga ngo wafata igihugu ukagikoreraho igerageza nk’iryo muri laboratoire, uba ukoze ikosa rikomeye cyane. Ukavuga ngo nta mpamvu, witesheje icyo wabonaga gifite aho gikura igihugu n’aho kikiganisha hanyuma ngo kubera ko nshaka kunezeza abantu runaka, ngo reka mpfe gukora igerageza kuri kanaka na runaka. Oya, ntabwo igihugu ari laboratoire cyangwa ngo urajya gushimisha abandi.”

    Yavuze ko urubyiruko rufite ijambo riremereye mu 2024 kandi ibyo ruzavuga na Perezida Kagame azaba abibona.

    Ati “Ntabwo ari kimwe no kuvuga ngo turagukeneye ariko turakujandika wenyine, oya, ni uko agomba kuba afite urubyiruko rwiteguye kubaka igihugu kugira ngo n’uyobora bimworohere.”

    Mu 2017 ubwo Perezida Kagame yagirwaga Umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, byabaye nyuma y’ubusabe bw’Abanyarwanda bwaganishije ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

    We ubwe yavuze ko atabishakaga, asaba ko impamvu zose zatumye agirwa umukandida zishakirwa ibisubizo ku buryo zitazagaruka ukundi.

    Umusenguzi waganiriye na IGIHE utifuje ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru, yavuze ko mu gihe kigera ku myaka ibiri isigaye ngo 2024 igere manda ya Perezida Kagame irangire, hari ibibazo bibiri bigomba gushakirwa ibisubizo.

    Ati “Ese Abanyarwanda bakeneye Kagame? Kubera iki? Icya kabiri, ese Kagame we abyumva ate? Nta muntu n’umwe ubu wamenya icyemezo cye. Icyo umuntu atashidikikanya ni bwa bushake bw’Abanyarwanda.”

    Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yatangaje ko na we yibaza uko bizagenda mu 2024 ubwo Umukuru w’Igihugu azaba asoje manda ye

    source : https://ift.tt/3wiEv2f

  • Leta yaciwe miliyoni zisaga 600 Frw kubera abakozi bayo bayitsinze mu nkiko mu 2019/2020 – #rwanda #RwOT

    Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Abakozi ba Leta by’umwaka wa 2019/2020, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2021, ivuga ko inzego za Leta 15 ari zo zaburanye imanza 101 aho zaburanaga n’abakozi 140 birangira itsinzwe imanza umunani.

    Izi manza zatumye Leta icibwa miliyoni 638.560 Frw ndetse n’amadolari 8500 mu gihe umwaka wabanje yari yaciwe miliyoni 949.550 Frw.

    Mu bigo byakoze amakosa yabigushije mu manza n’abakozi babyo birimo REG, WASAC, Kaminuza y’u Rwanda n’Akarere ka Karongi.

    Komisiyo ivuga ko umubare w’inzego ziregwa ugenda ugabanuka n’umubare w’abakozi barega na wo ukagabanuka ariko imanza leta itsinda ntiziyongera.

    Depite Niyorurema Jean René yavuze ko mu mpamvu zituma ibigo byinshi bijya mu manza bigatsindwa harimo no kuba abajyanama mu by’amategeko batanga inama ntizishyirwe mu bikorwa cyangwa rimwe na rimwe ntibagishwe inama mu byemezo mbere yo gufata ibyemezo.

    Yasabye ko ku bakozi basaba akazi amanota y’ikizamini cyanditse yashyirwa kuri 80% naho ikizamini cy’ikiganiro kikagenerwa 20%.

    Abayobozi bafata ibyemezo bigusha Leta mu manza bikarangira itsinzwe bajya bishyura ku mufuka wabo.

    Mu byemezo byafatiwe abakozi ba Leta mu mwaka wa 2019/2020, abagera kuri 80 bajuririye Komisiyo y’Abakozi ba Leta isanga 21 ari bwo bufite ishingiro.

    Ubujurire ahanini buturuka mu turere, ibigo bya Leta n’amashuri makuru bushingiye ku makosa mu gushaka no gushyira mu bakozi mu myanya. Harimo kudashyirwa mu kazi kandi abakandida baratsinze ibizamini, kutanyurwa n’amanota y’ibizamini by’akazi, ibyanditse n’iby’ikiganiro cyangwa kubuzwa gukora ikizamini.

    Kudashyirwa mu kazi ku gihe ku bakandida batsinze ibizamini ni cyo kijuririrwa cyane. Ibi ngo biterwa n’uko ibigo bya Leta bitegura abakozi nta ngengo y’imari bifite.

    Abishimira uko akazi gatangwa mu nzego za Leta bageze kuri 82,9%

    Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Abakozi ba Leta bugaragaza uko abantu bishimira imitangire y’akazi mu Rwanda mu mwaka wa 2019/2020, bwerekanye ko igipimo cy’imyumvire kigeze kuri 82,9%.

    Bukozwe ku nshuro ya gatatu kuko ubwa mbere bwakozwe mu 2011/2012 naho ku nshuro ya kabiri bukorwa mu 2015/2016 harebwa uko abantu bakira itangwa ry’akazi, niba abakandida bahabwa amahirwe angana.

    Bwakorewe ku bashaka akazi, abagahawe, abakozi bashinzwe ibijyanye no gucunga abakozi n’abayobozi, habazwa abagera ku 1119.

    Minisiteri umunani, ibigo bya leta birindwi, uturere icyenda, ishuri rikuru rimwe n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA.

    Igipimo cy’imyumvire ku mitangirwe y’akazi mu nzego z’imirimo ya Leta kigeze kuri 82,9% kivuye kuri 70,9% mu 2016 naho mu mwaka wa 2011/2012 cyari kuri 63,1%.

    Komisiyo y’Abakozi ba Leta igaragaza ko izamuka ry’igipimo cy’abishimira imitangirwe y’akazi muri iki gihe bifitanye isano n’ikoranabuhanga ryatangiye gukoreshwa muri iki gikorwa aho kubona amatangazo y’ahari akazi no kugasaba utiriwe uva aho uri byoroshye.

    Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi yagejejweho Raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2019/2020 (Ifoto yakuwe kuri internet)

    source : https://ift.tt/3whtxdk