Tag: featured

  • Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi bigishijwe kuzimya inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bigishijwe uko bakwifashisha kizimyamoto mu kuzimya inkongi
    Bigishijwe uko bakwifashisha kizimyamoto mu kuzimya inkongi

    Aba baturage bavuga ibi, nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi bwihuse; ku wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021, yabigishije uko bakwikorera ubutabazi bw’ibanze, mu gihe habaye inkongi y’umuriro, mu gukumira ingaruka zayo.

    Mu byo bigishijwe harimo uko bakwifasha bimwe mu bikoresho birimo n’ibyo mu ngo, bakabasha kwitabara, bazimya inkongi y’umuriro igihe ibayeho.

    Umwe mu batuye muri uwo mudugudu witwa Karigirwa Lucie yagize ati: “Nanejejwe no gusobanukirwa uko hari ibikoresho byo mu rugo nari ntunze, nanabikoresha mu mirimo isanzwe yo mu rugo ya buri munsi, ariko ntazi ko nshobora kuba nabyifashisha mu kwikorera ubutabazi bwihuse nkazimya inkongi y’umuriro, wenda itewe na Gaz cyangwa indi nkongi yoroheje. Nasobanukiwe ko atari inkongi y’umuriro iyo ari yo yose izimishwa amazi nk’uko twabyibwiraga. Nkatwe abadamu bo muri uyu Mudugudu, dukunze gukoresha Gaz cyane mu guteka amafunguro, ariko ntitwari dusobanukiwe uko twabyifatamo mu gihe habayeho nk’inkongi iturutse ku ikoreshwa rya gaz”.

    Ati “Hari nk’ubwo umuntu yaba ayitetseho wenda nk’umugozi wayo wafungutse, ishyiga ryayo ryagize ikibazo, cyangwa se n’icupa ryayo, umuntu yarangara gatoya, wenda atanabimenye, ikaba yateza iyo nkongi. Twigishijwe uburyo bworoshye bwo kuyizimya umuntu akoresheje ikiringiti cyangwa isume itose, akayirambika ahari umuriro, ikawuzimya byihuse kandi mu buryo bworoshye”.

    Kuba abatuye mu Mudugudu w
    Kuba abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi bakoresha Gaz, ni ngombwa ko basobanukirwa n’uko ubutabazi bw’ibanze bukorwa mu gihe haramuka habayeho inkongi

    Mu byo aba baturage basobanuriwe ni uko inkongi y’umuriro ibaho bitewe n’uburangare, ubujiji cyangwa igaterwa n’impanuka.

    Abahuguwe bo muri uyu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, ngo kuba batuye aho begeranye mu mudugudu; ngo byari ngombwa gusobanukirwa n’uburyo bwo kuyihosha, kugira ngo bibongerere amahirwe yo kutagerwaho n’ingaruka zikomeye igihe habayeho inkongi.

    Benimana Jean Pierre utuye muri uyu mudugudu, yunga mu rya mugenzi we, agira ati: “Icyo twungutse ni uko twakoresha kizimyamoto, kuko n’ubundi aya mazu batwubakiye na zo ziriho, tukabasha kwirwanaho, tukaburizamo inkongi y’umuriro cyangwa igahosha mu gihe dutegereje ubundi butabazi bwa Polisi. Muri make ubu bumenyi twari tubukeneye cyane, kuko ukurikije ukuntu dutuye mu Mudugudu, mu mazu yegeranye, bishoboka ko inkongi yabaho ikaba yateza akaga mu gihe abantu badasobanukiwe n’uburyo bwo kuyihosha”.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, SSP Jean Pierre Kanobayire, yasobanuye ko kumenya uburyo bw’ibanze bwo kwitabara mu gihe habayeho inkongi y’umuriro ari ingenzi mu gukumira ingaruka ziyiturukaho zikunze kubaho.
    Akangurira abahuguwe, ko ubwo bumenyi bajya babushingiraho baramira ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

    Abaturage bavuze ko ubu bumenyi bwo kuzimya inkongi y
    Abaturage bavuze ko ubu bumenyi bwo kuzimya inkongi y’umuriro bari babukeneye

    Yagize ati: “Twaberetse ibintu bikunze kuba intandaro y’inkongi, ariko kandi tubahugura n’uburyo bwose bakoresha bakitabara byihuse igihe icyo ari cyo cyose umuriro ubayeho. Bariya twahuguye, basanzwe batuye mu Mudugudu w’icyitegererezo, ufite ibikoresho bihagije bashobora kwifashisha mu kuzimya inkongi y’umuriro mu gihe cyose wabatera mu buryo butunguranye. Kuba bose banakoresha gaz, ni ngombwa ko basobanukirwa icyo bakora mu gihe yaba iteje inkongi y’umuriro; mu rwego rwo kwirinda ko yabateza amakuba”.

    Ati: “Hejuru y’ibi, tunabashishikariza ko igihe babonye ko inkongi ifite ubukana, bajya bihutira kwifashisha telefoni, bagatabaza Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro, rikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, kugira ngo ibagoboke umuriro utarabateza akaga gakomeye”.

    SSP Jean Pierre Kanobayire ukuriye Polisi mu Karere ka Musanze, asaba abaturage kwirinda inkongi no kujya bihutira gutabaza Polisi mu gihe babonye inkongi ifite ubukana
    SSP Jean Pierre Kanobayire ukuriye Polisi mu Karere ka Musanze, asaba abaturage kwirinda inkongi no kujya bihutira gutabaza Polisi mu gihe babonye inkongi ifite ubukana


    source : https://ift.tt/3GWPiEm

  • Nta mwuga udakiza: Niyomukiza yazamuwe n’ububoshyi bw’imipira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyomukiza avuga ko kuboha imipira byamukuye mu bukene
    Niyomukiza avuga ko kuboha imipira byamukuye mu bukene

    Niyomukiza uyu hamwe n’umugabo we batuye mu Mudugudu wa Karumbi, Akagari ka Ruhunga, Umurenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe.

    Mu myaka itanu ishize bari batuye mu nzu yubakishije ibiti, ihomesheje ibyondo, mbese inzu yari imeze nk’iz’abakene bandi batuye mu cyaro cy’Akarere ka Nyamagabe babarizwamo. Ariko ubungubu batuye mu ijyanye n’igihe, iteye umucanga n’irangi, ifite n’amadirishya ndetse n’inzugi z’ibirahure.

    Igishimisha Niyomukiza kurusha ni uko iyo arebye abona urugo rwe n’abe bakeye, akavuga ko ubu na bo ari abasirimu, kuko ubukene babusize inyuma.

    Niyomukiza aboha n
    Niyomukiza aboha n’amashale, bakamugurira agatera imbere

    Ibi kandi ngo babikesha icyemezo cyo kwiga umwuga w’ubudozi yafashe, nyuma yo kwegera abandi bagore bakamugira inama yo gushaka umwuga akora, kuko ngo na bo basanze ubuhinzi bwonyine butabazamura, cyane ko n’imirima yo guhinga bafite ari mitoya.

    Agira ati “Ngishakana n’umugabo wanjye, nta kazi twagiraga. Twageze mu rugo tubaho nk’abantu b’abakene, tugahingira amafaranga, tukajya inama tukayoberwa icyo gukora. Nareba ababyeyi bo mu yindi midugudu no mu yindi mirenge nkabona barasa neza. Ndabegera turaganira, umwe arambwira ati reba ikintu cyo gukora ku buryo wajya uhorana amafaranga ku mufuka.”

    Icyo gihe ngo yegereye umugabo we, amubwira ko ibyo guhinga byonyine bidahagije, ko yumva ashaka kwiga umwuga, na we amubwira guhitamo uwo ashaka akamufasha kuwiga. Yahisemo kwiga kuboha imipira.

    Imashini bifashisha mu kuboha imipira zishobora gukora imideri inyuranye
    Imashini bifashisha mu kuboha imipira zishobora gukora imideri inyuranye

    Amaze kubimenya ngo baricaye na none, basanga hakenewe imashini nyamara nta mafaranga bafite, maze begera Sacco ibaguriza amafaranga ibihumbi 350, barayigura.

    Niyomukiza ati “Imashini ndaza ndayikoresha, hashize nk’amezi abiri mba nguze iyindi.”

    Abaturanyi ngo batangajwe n’ukuntu babona ari gutera intambwe igana iterambere, batangira kujya bamwegera na bo akabigisha, ariko uwo yigishije akamwishyura ibihumbi 100, na we akamwerekera imideri yose ishoboka imashini ishobora gukora.

    Yongeraho ko n’ubwo abantu bakunze kubona imipira ikoze mu muderi umwe, cyane cyane iy’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, imashini bifashisha ubundi zigira imideri myinshi.

    Biyujurije inzu nziza babikesha kuboha imipira
    Biyujurije inzu nziza babikesha kuboha imipira

    Ati “Niba ushaka kuboha umuderi w’amapfundo, uba ufite uko ubigenza ya mapfundo akaba ari yo asohokamo. Niba se ushaka umuderi w’ubudodo buvangavanze, na bwo uba ufite uko ubigenza, bikagenda uko ubishaka. Iriya mashini iboha ibintu byinshi bitandukanye, ni uruganda rwa made in Rwanda.”

    Umupira uboshye mu buryo busanzwe awubohera amafaranga ibihumbi bine, na ho uw’umuderi udasanzwe akawubohera ibihumbi bitanu, kandi ku munsi ngo ashobora kuzuza imipira 10.

    Ati “Ku kwezi nshobora kwinjiza amafaranga ibihumbi 80, na ho mu gihe cy’abanyeshuri nshobora gukorera n’ibihumbi 150 cyangwa 180 bitewe n’uko umukozi nashyizeho kumfasha na we yabashije gukora vuba.”

    Umugabo we kugeza ubu ngo yita ku nka boroye, kandi ngo azifata neza ku buryo hari nk’izo bashobora kubishyura ibihumbi 600, kandi urugo rwabo ngo ruhoramo amata.

    Inzu bari batuyemo mbere yari iya gikene
    Inzu bari batuyemo mbere yari iya gikene

    Icyakora, Niyomukiza ubu ari kumushishikariza kuzajya amufasha mu kuboha imipira, kandi ngo abona amaherezo azamwemerera bakabigira umwuga ubatunze, kuko na we yabyize akaba yaranabimenye.

    Uwo mugore asaba n’abandi bagenzi be gushakisha umwuga bakora, banashaka bagakora ububoshyi bw’imipira, kuko ngo yasanze byabatunga.


    source : https://ift.tt/3EJW9yU

  • Musanze: Imiryango ituye mu manegeka irasaba kwimurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impungenge ziba ari zose bitewe n
    Impungenge ziba ari zose bitewe n’amazi yuzura mu ngo z’abaturage

    Abagaragaza icyo kibazo ni abaturage bo mu Kagari ka Cyogo batuye munsi y’umusozi, ahakunze kwibasirwa n’ibiza bituruka ku mazi y’imvura igwa ari nyinshi, ikamanukana amabuye manini, imicanga n’ibitsitsi by’ibiti bituruka mu musozi ukikije umubande batuyemo, bikiroha mu ngo zabo.

    Ndagijimana Fidèle wo mu Mudugudu wa Karuyege, yagize ati “Dutuye munsi y’umusozi, aho imvura igwa ikaduteza ibiza by’amazi amanukana ibibuye binini abikuye mu mpinga, biri kumwe n’imisenyi hamwe n’ibishyitsi by’ibiti bikiroha mu mazu yacu. Abatuye muri kano gace twese tubayeho tudatekanye”.

    Ati “Imvura itonyanga gato tukarara duhagaze kuko tuba tuvuga tuti isaha iyo ariyo yose yaba nyinshi, twasohoka tugakizwa n’amaguru twirinda ko idutembana. Tukaba twifuza ko Leta itwimura aha hantu burundu, idushakire ahandi idutuza heza hadashyira ubuzima bwacu mu kaga, kuko turambiwe kubaho turi ku nkeke”.

    Ibiza byangiza amazu n
    Ibiza byangiza amazu n’ibiyarimo abaturage bakaramura mbarwa

    Imiryango myinshi mu yibarizwa muri Kagari ka Cyogo, imaze iminsi yarakuwe mu byayo n’ibiza, byaturutse ku mvura yaguye ari nyinshi mu byumweru bitatu bishize, isiga abaturage iheruheru, ubu bakaba barimuriwe mu mazu bakodesherezwa n’Umurenge.

    Imyaka yabo igizwe n’ibigori, urutoki, inyanya n’ibindi bari barahinze yangijwe n’ibyo biza, bisenya amazu andi yangirika bikabije.

    Aba baturage bahamya ko ibi bibaye mu gihe bari barakomeje kwihambira, ngo bakomeze bahature, aho batekerezaga ko bazagera igihe bakabona agahenge, ariko ngo uko iminsi ihita ibyo biza bikomeza kubakururira ibihombo; ku buryo hatabayeho kubashakira igisubizo kirambye, bazisanga barahindutse abatindi nyakujya.

    Uwitwa Nyirabagenzi Pascasie yagize ati “Turahinga imyaka yacu ntidusarure ibyo tuba twiteze kubera ko ibiza biba byayitembanye. Nk’ubu iyo twari twarahinze yose ibyo biza byarayikukumbye ku buryo ubu twibaza uko mu mezi ari imbere tuzaba tubayeho tudafite ibyo kurya. Ku bwacu twifuza ko Leta yadufasha, ikadushakira ubundi butaka dutuzwaho, igisubizo kirambye cy’ahangaha hatuzengereje ikazaba icyigaho nyuma twaramaze kuhava”.

    Bimwe mu byo aba baturage bagarukaho bitiza umurindi ibi biza, ngo ni imigezi ibarizwa muri kano gace, harimo uwitwa Nyamukwana, Nyabeshaza, umugezi wa Mararo n’undi witwa Mbizi, mu gihe cy’imvura ikunze kurengerwa n’amazi, akisuka mu ngo z’abaturage no mu mirima yabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose, avuga ko mu miryango babaruye, igera kuri 24 ariyo basanze ikomerewe ku buryo igomba kwimurwa burundu, igashakirwa ahandi ituzwa.

    Kubona aho banyura ngo biba ari ihurizo rikomeye
    Kubona aho banyura ngo biba ari ihurizo rikomeye

    Yagize ati “Bigaragara ko amazu ituyemo ari mu manegeka akabije, kuko ari munsi y’umusozi. Imvura iyo iguye, ibateza ibibazo binashobora kubakururira urupfu. Icyo twakoze ku ikubitiro ni ukubanza gushaka aho tuba tubacumbikiye mu gihe tukibakorera ubuvugizi mu nzego zidukuriye, kugira ngo byibuze n’aho babaye bacumbikiwe, bazahakurwe bashakirwe ahandi hantu batuzwa mu buryo burambye; kuko n’ubundi muri iki gihe imvura igihari, n’iyo migezi ikaba idasiba kuzura. Twizeza abaturage ko ubwo buvugizi bwo kubashakira ahandi batuzwa tubukomeje, kandi hari icyizere ko igisubizo kitazadinda kuboneka”.


    source : https://ift.tt/3q9Ag87

  • Gisagara: Umusaza w’imyaka 101 arakekwaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru buvuga ko icyo cyaha cyabaye tariki 03 Kamena 2019 mu Mudugudu wa Musekera, Akagari ka Zivu, Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara. Uwo musaza ngo yabwiye abantu yasanze aho bari biriwe mu gikorwa cyo gushaka imibiri y’abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ngo “ariko aho mwaba muri kuhacukura zahabu?”

    Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rusubikwa kugira ngo ukekwa ashakirwe umwunganira kubera ko yagaragaje intege nke, kutabasha kumva no kuvuga ibyo yabazwaga n’Urukiko.

    Icyaha cyo gupfobya Jenoside akurikiranyweho, kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 5 hashingiwe ku ngingo ya 6 y’itegeko no 59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

    Urubanza rwimuriwe ku itariki ya 15 Ukuboza 2021 saa tatu za mu gitondo i Save.

    source : https://ift.tt/3mNqTsF

  • MINEDUC ivuga ko hari amashuri agiye gufashwa kwita ku bikorwa remezo afite #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Twagirayezu aganiriza abanyeshuri ku kamaro ko kwiga
    Minisitiri Twagirayezu aganiriza abanyeshuri ku kamaro ko kwiga

    Yabitangaje ku wa kane tariki ya 04 Ugushyingo 2021, ubwo yasuraga amwe mu mashuri mu Karere ka Nyagatare hagamijwe kureba uko itangira ry’amashuri rihagaze, uko abanyeshuri bagarutse n’uko imyigishirize yifashe ndetse n’imikoranire y’ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri.

    Amashuri yasuwe ni iry’ikitegererezo rya GS Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe, ndetse n’ishuri ry’abakobwa rya Mary Hill mu Murenge wa Nyagatare.

    GS Tabagwe ryahawe ibikorwa remezo bigezweho ariko kubikoresha bikaba bikiri imbogamizi kubera ko ibibigendaho bihenze bijyanye n’ubushobozi bw’ishuri.

    Umuyobozi wa GS Tabagwe, Mupende Johnson, avuga ko umuriro w’amashanyarazi, amazi ndetse na gaze yo gutekesha ibiryo by’abanyeshuri, bihenze cyane ugereranyije n’ubushobozi bw’ishuri.

    Ati “Umwana wiga mu mashuri abanza ntiyishyura, abiga mu mashuri yisumbuye biga bataha babazwa amafaranga y’ifunguro gusa. Abiga bararamo ni 300 urumva ntihavamo amafaranga ya biriya bikorwa remezo birahenze cyane.”

    Minisitiri Twagirayezu akurikiranye isomo
    Minisitiri Twagirayezu akurikiranye isomo

    Ku ishuri rya Mary Hill ricungwa na Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Byumba, hagaragajwe imbogamizi z’icyumba cy’ikoranabuhanga kitararangira kubakwa mu gihe mudasobwa zihari.

    Iri shuri kandi n’ubwo ryigenga ubu rifata abana b’abakobwa batsinze neza ibizimani bya Leta, kandi bakakwa ikiguzi gito ugereranyije n’abaza mu buryo bwigenga.

    Minisitiri Twagirayezu avuga ko amashuri yasuye yabahaye ishusho nziza ko ubwitabire bw’abana ari bwiza kandi no kwigisha bigenda neza.

    Ariko na none yavuze ko abarimu bataragera ku bigo by’amashuri baza kuhagera vuba kuko ibizamini byarangiye gukorwa, n’ababitsinze bahari hasigaye kubashyira mu myanya gusa bagatangira akazi.

    Gaze ikoreshwa mu gutekera abanyeshuri kimwe mu bikorwa remezo gihenze
    Gaze ikoreshwa mu gutekera abanyeshuri kimwe mu bikorwa remezo gihenze

    Ku bijyanye n’ibigo by’amashuri byahawe ibikorwa remezo ariko ubushobozi bw’ibigo bukaba butabasha kubikoresha uko bikwiye bijyanye n’ubushobozi bwabyo, yavuze ko Leta igiye gushyiraho uburyo ibyo bigo byafashwa mu gukemura ibyo bibazo.

    Yagize ati “Turabizi ndetse nka Minisiteri n’abandi bafatanyabikorwa bacu, turakora ku buryo tuzakomeza guha ayo mashuri ubushobozi kugira ngo abe yashobora gutanga serivisi tuba twifuza ko atanga.”

    Akomeza agira ati “Muri gahunda yo kubaka amashuri, agenda yiyongera mu bwinshi ndetse no mu bwiza, ubwo rero bivuze ko bigomba kujyana n’ubushobozi ahabwa kugira ngo ashobore kuba amashuri twifuza.”

    Amasomo yaratangiye
    Amasomo yaratangiye

    Mu Karere ka Nyagatare, abarimu 1,011 ni bo bategerejwe mu mashuri, muri bo 146 bakaba ari abazakora mu bijyanye n’ubuyobozi bw’amashuri.


    source : https://ift.tt/3k8b3Y1

  • Guseka: Umuti w’indwara nyinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Usanga hari abashakira igisubizo cy’umunaniro n’umuhangayiko mu miti kugira ngo babashe kugira imbaraga zituma bakomeza akazi cyangwa amasomo, kuruhuka ndetse no gusinzira neza.

    Abashakashatsi bakoze inyigo kuri iki kibazo basanga hari uburyo bwafasha guhangana n’umuhangayiko (stress) ndetse n’umunaniro ukabije ari bwo yoga, méditation (igikorwa cyo gutekereza byimbitse ku kintu runaka) ndetse no guseka ari na byo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru.

    Iyo ukomeje guseka cyane, imiyoboro y’amarira irifungura, uko mu kanwa hagenda hifunga bituma utinjiza umwuka uhagije, bityo isura igahindura ibara, ndetse ikiyegeranya cyane.

    Dore akamaro ko guseka ku buzima bwawe:

    1. Imikorere myiza y’umutima

    Nk’uko siporo ari ingenzi ku buzima, ni ko guseka ari ingenzi ku mutima. Niba udashobora gukora siporo bitewe n’uburwayi cyangwa ibindi bibazo, kwisekera bizagufasha kwirinda indwara z’umutima.

    Bituma umutima utera neza, amaraso akagera mu bice bitandukanye ndetse ugakoresha n’ingufu nyinshi (calories) ku isaha, nk’izo wakoresha mu gihe waba uri gukora siporo yo kugenda n’amaguru.

    2. Bigabanya umuvuduko ukabije w’amaraso

    Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu baseka cyane mu buzima bwabo ari bo bagira ibyago bike byo kwibasirwa n’indwara z’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kwisekera bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya stroke no guhagarara k’umutima.

    3. Bigabanya urugero rw’imisemburo itera stress

    Guseka bigarura byihuse imikorere myiza y’umubiri, kuko bituma hasohorwa imisemburo ya endorphins. Iyi misemburo itera kwishima, ituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukumva utuje neza kandi uruhutse, bityo ntiwumve n’ububabare.

    Mu gihe urugero rw’imisemburo ya stress rwagabanutse, bigabanya kumva udatuje ndetse n’ibindi bibazo stress itera, harimo no kugabanuka k’ubudahangarwa.

    4. Birwanya indwara y’agahinda gakabije no kwigunga (depression)

    Guseka bituma habaho ikorwa ry’imisemburo y’ibyishimo nka serotonine na andorphines ituma umuntu yishima akagira akanyamuneza.

    5. Bikuraho uburakari

    Guseka byirukana uburakari n’amakimbirane. Bifasha kumva ko ibibazo bidakomeye, ndetse bikagufasha gukomeza kubaho utibuka ibintu bibi cyangwa udatekereza ku bintu bibi gusa.

    6. Guseka byongera ubudahangarwa bw’umubiri

    Guseka byongera ikorwa ry’uturemangingo turinda umubiri, bityo bikagufasha guhangana n’indwara cyangwa ibindi byibasira umubiri. Uturemangingo tuzwi nka T-cells, ubu ni ubwoko bw’uturemangingo tw’amaraso tw’umweru tuzwi nk’abasirikare b’umubiri, ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko tuba ari twinshi cyane mu bantu bakunda guseka cyane.

    7. Birinda umutima ku buryo bukomeye

    Bifasha mu mikorere myiza y’udutsi duto dutwara amaraso ndetse bikongera imitemberere myiza y’amaraso. Ibi bigufasha kwirinda indwara nyinshi zishobora kuzahaza umutima harimo no guhagarara k’umutima (heart attack).

    8. Byongera ubushobozi bwo guhanga udushya

    Guseka bitera kwiyongera kw’imisemburo ya endorphine n’umwuka uhagije ukabasha kugera ku bwonko bikongera ubushobozi bwo guhanga udushya. Mu gihe ubwonko bukora neza ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bwo gutekereza buriyongera kuko buba bukoresha igice kinini kurusha ubusanzwe.

    Guseka ni igikorwa cy’umubiri gitangaje, kuko ni kimwe mu mvamutima zandura. Iyo ubonye umuntu aseka nawe uraseka kandi utazi neza impamvu ari guseka. Yaba roho ndetse n’umubiri byose muri iki gikorwa biba biri kumwe kandi bihanahana amakuru.

    source : https://ift.tt/3k47UIw

  • Muhanga: Umunyeshuri yirukanywe burundu azira gukubita Animateri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro ubuyobozi bw’ishuri butangaza ko wafashwe nyuma y’uko uwo munyeshuri agaragaje imyitwarire mibi yo gukubita umuyobozi we, itegeko rishya ry’uburezi ryo mu Kwakira 2021 rikaba riteganya ko umwana ukoze ikosa nk’iryo rikomeye yirukanwa burundu.

    Umuyobozi w’ishuri rya ES Nyakabanda mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, Nkindisano Jean Pierre, atangaza ko yumvise urusaku rw’abanyeshuri babyina mu ishuri ubwo bari bavuye gufata amafunguro ya nimugoroba, maze agahamagara Animateri ngo ajye kureba ibibaye ari na bwo uwo mu nyeshuri wo mu mwaka wa gatanu yamukubitaga.

    Agira ati “Numvise basakuza babyina, mpamagara Animateri kuko ni we wari hafi, agiye abana bamwe bahita bicara, uwo asigara ahagaze amubajije abo babyinanaga asubiza ko yabyinaga wenyine umwana akomeza kugira amananiza atera Animateri ikofe. Nibwo nanjye nazamukaga mbonye bikomeye abana babyinaga baraza banavuga ko uwo wakubise Animateri na we babyinanaga”.

    Umuyobozi w’ishuri yongeraho ko nyuma yo kumenyesha inzego zitandukanye no kuganira ku myitwarire y’uwo mwana n’icyo amategeko y’ikigo ateganya hanashingiwe ku itegeko ry’uburezi rishya, bahise bafata umwanzuro wo kumushyikiriza ababyeyi ari na byo byahise bishyirwa mu bikorwa.

    Agira ati “Hakurikijwe itegeko rishya ry’uburezi, umwana ukubise umwarimu cyangwa undi muyobozi we arirukanwa. Ni ryo twakurikije tumushyikiriza ababyeyi be”.

    Uwirukanywe yemera amakosa agasaba imbabazi

    Umunyeshuri wirukanywe na we yemera amakosa yo gukubita umuyobozi w’ishuri ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, akaba avuga ko yicuza kandi agamije kwihana no kugana inzego z’uburezi ngo asabe imbabazi.

    Agira ati “Nta yindi myitwarire mibi nagiraga, Animateri yankubise urushyi mu maso nanjye numva ngize akabazo musunika ku rugi ntabwo namukubise ariko nyine ikosa nishinja ni ugukubita umuyobozi kuko ntabwo n’umunyeshuri mwigana ukwiye kumukubita ndishinja kwihanira”.

    Uwo munyeshuri akomeza atakambira inzego z’uburezi mu Karere ka Muhanga kuba zamuha imbabazi akemererwa gusubira mu ishuri.

    Agira ati “Yaba Animateri, yaba Diregiteri basa nk’abatunguwe, ndasaba imbabazi kandi ndumva nta karengane nakorewe kuko ikosa ni ryo rigushinja icyaha, munsabire imbabazi”.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Muhanga, Daniel Habyarimana, avuga ko nta bibazo bisanzwe umwana akwiye kugirana n’umwarimu cyangwa undi umurera kuko ntabwo amakimbirane hagati y’umunyeshuri n’umurezi yahabwa agaciro kuko icyo bahuriyeho ari amasomo.

    Avuga ko iyo umwana washyikirijwe ababyeyi yarwanye ku ishuri cyangwa yakoze urugomo ashobora gukurikiranwa n’izindi nzego zibishinzwe ariko icy’ingenzi ari ugukurikiza amabwiriza y’ishuri n’itegeko ry’uburezi rishya.

    Avuga ko nta mwana ukwiye kwigira ikigomeke, ariko igihe bibaye hakurikizwa amabwiriza kandi bikwiye ko umwana arangwa n’indangagaciro nyarwanda zimufasha gukura neza ari na yo mpamvu iyo bibaye ngombwa umwana yirukanwa.

    Agira ati “Umwana yakubaganye akubita umuyobozi we, amabwiriza mashya n’itegeko rishya ry’uburezi riteganya ko umwana wakoze iryo kosa yirukanwa, ni byo byabaye rero, naho ku bijyanye n’imbabazi ibyo ni ibizakurikiraho komite ishinzwe imyitwarire ikazasuzuma izo Mbabazi, yasanga bikwiye ikabifataho umwanzuro”.

    Habyarimana asaba ababyeyi gukomeza gutanga uburere mu miryango kugira ngo abana bakurane indangagaciro nyarwanda kuko umwana ufite ikinyabupfura ari we utsinda neza mu ishuri.

    source : https://ift.tt/3bGYdv9

  • Nyamagabe: RIB yafashe umugore ukekwaho kwiba ibikoresho byari bigenewe abiga imyuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo mugore witwa Valerie Nyirashengero, ibikoresho akekwaho gutwara byari byahawe abakobwa yarebereraga (yari ababereye mentor) b’abakene bo mu Murenge wa Mushubi n’uwa Gatare bari bigishijwe gutunganya imisatsi kuri bamwe, ndetse no gusudira ku bandi, ku nkunga y’umuryango Care International.

    Nyuma yo guhugurwa, uyu muryango wari wabahaye ibikoresho byo kwifashisha, birimo ibyo gusudira byari byahawe abakobwa umunani bize gusudira, ndetse n’ibikoresho bihagije byo gutunganya imisatsi harimo imashini zogosha ndetse n’izitunganya imisatsi y’abagore byari byahawe abakobwa barindwi.

    Séraphine Yandagiye w’i Musebeya wayoboraga koperative y’abize gutunganya imisatsi, avuga ko ibi bikoresho babihawe muri 2017, hanyuma uwo wabayoboraga akabibatwara muri 2018, nyamara bari batangiye gutera intambwe yo kuva mu bukene.

    Agira ati “Nkanjye ku giti cyanjye byari bimfashije kuko nabonaga umwenda wo kwambara. Niba ku kwezi mbonye ibihumbi 10, nkaguramo ikibwana cy’ingurube, kikamfasha. Ibyo nakuyemo n’ubu ni byo nifashisha.”

    Umwe muri abo bakobwa witwa Yandagiye yaje gutwita, hanyuma Nyirashengero wabayoboraga ngo amubuza gukomezanya n’abandi, atwara n’ibikoresho avuga ko batakomeza gukora kandi umuterankunga ngo yari yaravuze ko uzabyara atazabagarukamo.

    Ngo yabipakiye imodoka ibikura mu gasantere ka Mushubi, avuga ko abijyanye mu gasantere ka Musebeya, yateganyaga ko ari ho abana bo muri Gatare na Mushubi bazajya bahurira, hanyuma na ho abihagejeje ngo aza kuvuga ko umuterankunga yabyishubije, nuko abijyana i Huye.

    Icyakora ba bana baje kubaza abari babibahaye bababwira ko batatanga ibikoresho byo gufasha urubyiruko hanyuma ngo babyisubize bidakoze umurimo byari byagenewe.

    Icyo gihe batangiye kubafasha kubikurikirana kugira ngo bigarurwe, ariko Covid-19 iza kubangamira iyo gahunda.

    Umubyeyi umwe wo mu Murenge wa Mushubi na we wakurikiranaga aba bana (we yakurikinanaga abo muri Mushubi, naho Nyirashengero agakurikirana abo muri Gatare) wanakomeje kubafasha gukurikirana ibi bikoresho avuga ko mugenzi we yahemutse.

    Agira ati “Buriya urukiko rufite icyo ruzakora, kuko bari bageze ku rwego rwa ba rwiyemezamirimo, ibyabo arabitwara, hanyuma barongera basubira kumera uko bari bameze umushinga utarabafata.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubi, avuga ko ibya Nyirashengero ubu byagejejwe kuri parike ya Kaduha, ariko ko kugeza ubu akaba yaramaze gusubiza bimwe muri ibyo bikoresho birimo casques enye, intebe enye, tongs 2, n’imashini imwe yogosha.

    source : https://ift.tt/2ZSTbsT

  • Col Patrick Karuretwa yazamuwe mu ntera anahabwa inshingano nshya – #rwanda #RwOT

    Col Karuretwa mbere yo guhabwa uyu mwanya, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika guhera mu 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021.

    Muri Nyakanga 2021, Col Patrick Karuretwa (uri imbere) ni umwe mu barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama

    source : https://ift.tt/3D2BGFf