Tag: featured

  • Menya byinshi kuri Gatera Rudasingwa wamamaye nka ‘Rasta’ (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rasta Gatera Rudasingwa ngo ntazibagirwa Padiri Fraipont Ndagijimana wamureze akiri muto
    Rasta Gatera Rudasingwa ngo ntazibagirwa Padiri Fraipont Ndagijimana wamureze akiri muto

    Hari abazi uwitwa Rasta ariko batazi ko ubusanzwe yitwa Gatera Rudasingwa, akaba ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 66.

    Yavutse ari muzima ariko aza kugira ubumuga bw’amaguru akiri muto, umupadiri witwa Charles Ndekwe wari uziranye na Padiri Fraipont Ndagijimana amujyana mu kigo cy’abafite ubumuga i Gatagara kuko ari we wagishinze.

    Ibi byabaye ubwo ababyeyi be bari barahunze bakajya i Burundi agasigara mu Rwanda, ni ho yarerewe ndetse aranahakurira amenya no gukora amaradiyo ndetse aza no kumenya gukora ibijyanye n’ubukorikori.

    Ibi ni byo byaje gutuma ajya i Burundi, Kenya , Uganda no mu Burayi, akomeza gukora ubucuruzi bwo kugurisha ibikozwe mu bukorikori bwa Afurika (Objets d’art Africains).

    Rasta yaje gufungwa ubwo yari anyuze mu Rwanda agana i Burundi afite amafaraga menshi maze yose barayamutwara

    Yagize ati “Nanyuze ku kibuga cy’indege i Kanombe nka transit baramfata bajya kumfungira kuri kasho yari iri inyuma y’ibiro bya Habyarimana, nari mfite amafaranga menshi, amadorari ibihumbi 20 n’andi menshi. Nafunzwe n’uwitwa Kamanzi aho bita kwa Lizinde, ngo se na we yari ashinzwe ikibuga cy’indege. Bari banyitiranyije n’uwitwa Gatera ngo wari uwo kwa Rubangura w’Umunyenyanza”.

    Rasta akomeza avuga ukuntu baje gusanga baramwibeshyeho hanyuma wa mugabo wamufunze akamuha amadorari 100 na tike y’indege, maze akamujyana ku kibuga cy’indege agataha.

    Yaje gushinga ate ikigo cya Mulindi Japan One Love?

    Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rushyushye baje gukora fundraising (gukusanya imisanzu) ku Mulindi w’intwari, buri wese yiyemeza icyo azakora nibaramuka bafashe igihugu, we yiyemeza kuzakora ikigo cyizatanga inyunganirangingo ku buntu.

    Yagize ati “Jyewe nemeye ko nzatanga inyunganirangingo ku bantu bazaba barakomerekeye ku rugamba, abakomerekejwe na Jenoside n’abandi kandi nkabikora ku buntu”.

    Ageze mu Rwanda ni bwo yahise ashinga ikigo cya ‘Mulindi Japan One Love’, iri zina rikaba rikomoka ku isezerano yagiriye ku Mulindi ndetse akaza kurongora umugore w’Umuyapanikazi, ‘One Love’ bikaba bituruka ku rukundo akunda Bob Marley.

    Yagize ati “Mulindi bisobanura aho nagiriye isezerano, naje guhura n’umugore tubana nyuma yo gutandukana n’uwo twabyaranye mujyana kwiga ibijyanye n’inyunganirangingo imyaka itanu mu Buyapani, ni we nitiriye Japan hanyuma rero kuko nkunda cyane Bob Marley bivuze One Love”.

    Rasta yogoshwe imisatsi ye inshuro ebyiri mu buzima bwe

    Rasta yemeza koa amadiredi akomoka mu Rwanda
    Rasta yemeza koa amadiredi akomoka mu Rwanda

    Gatera Rudasigwa avuga ko yakunze cyane imisatsi y’amaderedi akaba yarayigize akiri muto, yaje kuyogoshwa ubwo yari agiye gushyingirwa mu rwego rwo kutababaza ba nyirasenge n’abandi batari bahuje imyemerere, ndetse yongera kuyikatwa ubwo yari afunzwe.

    Rasta mu buryo butangaje yemeza ko amaderedi akomoka mu Rwanda, ndetse ko na ba Bob Marley bayakomoye mu Rwanda. Rasta avuga ko abantu benshi bazi ko abarasta bakunda kunywa urumogi gusa avuga ko we atigeze arunywa na rimwe.

    Gatera ni umufana wa Kiyovu kuva kera, ariko yaretse kujya ku bibuga nyuma yo gukubitwa n’abasirikare bafanaga Pantheres Noirs muri Camp Kigali, akaba areba umupira kuri televiziyo gusa.

    Gatera asaba urubyiruko gukunda umurimo bakawitangira bakirinda ibibarangaza, agasaba ababyeyi kudateshuka ku nshingano zabo bakamenya ko gukunda abana babo atari ukubagira bajeyi, bakamenya kubacyaha igihe ari ngomba.

    Rasta akomeje urugamba rwo gufasha abafite ubumuga, kuri ubu akaba ari kubaka ikindi kigo ku Kimihurura nyuma y’uko icyo yari afite ahazwi nko kwa Rasta hasenywe kuko hari hubatse mu gishanga.

    Reba Video y’ikiganiro Gatera yagiranye na Kigali Today

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Menya-byinshi-kuri-Gatera-Rudasingwa-wamamaye-nka-Rasta-Video

  • Dore uko gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe byakozwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi byiciro bikaba byaragizwe bitanu aho kuba bine nk’ibyari bisanzwe, aho abafite amikoro menshi bahabwa inyuguti ya A, kugera ku bakeneye ubufasha bwa Leta bahabwa inyuguti ya E.

    Icyiciro cya A kirimo urugo rwinjiza amafaranga arenze ibihumbi 600 ku kwezi, cyangwa ubutaka burenga hegitare 10 mu cyaro na hegitare imwe mu mujyi.

    Icyiciro cya B kirimo ingo zinjiza amafaranga hagati y’ibihumbi 65-600 buri kwezi, cyangwa ubutaka guhera kuri hegitare imwe kugera kuri hegitare 10 mu cyaro, na metero kare 300 kugera kuri hegitare imwe mu mujyi.

    Icyiciro cya gatatu C kirimo ingo zinjiza buri kwezi amafaranga kuva ku bihumbi 45 kugera kuri 65,000, cyangwa izifite ubutaka kuva ku gice cya hegitare kugera kuri hegitare imwe mu cyaro, na metero kare 100 kugera kuri 300 mu mujyi.

    Icyiciro cya kane D kibarurirwamo urugo rwinjiza munsi y’amafaranga ibihumbi 45 ku kwezi, cyangwa ubutaka buri munsi ya 1/2 cya hegitare mu cyaro no munsi ya metero kare 100 mu mujyi.

    Icyiciro cya gatanu cya E kigizwe n’abadafite ahantu na hamwe bavana imibereho kandi bageze mu zabukuru, cyangwa abafite ubumuga, uburwayi bukomeye, abana b’impfubyi, ndetse n’urugo ruyobowe n’umuntu ukiri umunyeshuri.

    Abakozi ba LODA bakoreye i Gicumbi, bari kumwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri ako Karere, bahereye mu Mudugudu wa Kabira, Akagari ka Gatwaro mu Murenge wa Rutare, babanza gusobanurira abaturage imiterere y’ibyiciro bishya ndetse n’uburyo Leta igamije kubyifashisha mu gukora igenamigambi.

    Umudugudu ugabanywamo amatsinda mato mato yitwa amasibo, abashinzwe ibarura bakabanza guhamagara buri muturage wa buri sibo, hagakurikiraho gutangira kubaza amakuru buri muntu wagaragaje ko ahari.

    Uwitwa Ndori ufite imyaka 70 y’ubukure, avuga ko adashoboye gukora, ariko ko afite umugore ufite imyaka iri munsi ya 55 ukora imirimo ya nyakabyizi imuhemba amafaranga atagera ku bihumbi 45 ku kwezi.

    Bafite inka ebyiri z’inyarwanda n’ubutaka buri muri ako gace k’icyaro, buri munsi ya kimwe cya kabiri cya hegitare.

    Ndori yasubizaga ushinzwe ibarura wifashishaga telefone irimo ikoranabuhanga ryabugenewe, amaze kubazwa telefone ihita itanga igisubizo iti “Uru rugo rwujuje ibisabwa kugira ngo rushyirwe mu cyiciro cya D”.

    Ubarura yahise abaza Ndori n’abaturanyi be niba hari icyo babivugaho bakurikije amakuru yatanzwe, na bo bati “Ayo makuru ni impamo”, ndetse na nyiri ubwite avuga ko nta kibazo afite na kimwe.

    Gushyira abaturage mu byiciro bishya by
    Gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe birakorerwa mu masibo babarizwamo ku buryo nta n’umwe utahana ingingimira

    Mugiraneza Augustin ufite ubutaka burenze igice cya hegitare (metero kare 769), ni umukozi wa Leta uhembwa amafaranga arenze ibihumbi 100, akaba avuga ko iyo ashyize hamwe n’umugore we, bombi binjiza amafaranga arenze ibihumbi 300 buri kwezi.

    Ati “Jyewe nta pfunwe mfite ryo kujya mu cyiciro cya kabiri B, abana banjye bashobora kwiga bakarangiza na kaminuza”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, avuga ko kubarurira abaturage ku rwego rw’isibo aho buri muntu aba ari kumwe n’abaturanyi be ndetse n’umuyobozi wabo, bitakorohera uwabaruwe kujya mu cyiciro kitamukwiriye.

    Ndayambaje yagize ati “Ntawavuga ko atagira inka cyangwa ngo abwire ubarura ko atagira munsi y’urugo hari abaturanyi be n’umuyobozi w’isibo, kandi bazi neza ko afite hegitare z’amashyamba”.

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko urugo rufite umukobwa wabyariye iwabo usigaye yitunze, cyangwa umugabo n’umugore batasezeranye, buri muntu ashobora kwemererwa kugira icyiciro cya wenyine cyangwa kubarurwa ku babyeyi be ariko akabanza gutanga amakuru ku mutungo yifitiye we bwite.

    Ndayambaje Félix uyobora Akarere ka Gicumbi
    Ndayambaje Félix uyobora Akarere ka Gicumbi

    Icyakora mu rwego rwo kwirinda kwihesha icyiciro kitamukwiye ari umugore cyangwa umugabo ufite uwo bashakanye wishoboye, urwo rugo rutegekwa kubanza gusezerana imbere y’amategeko.

    LODA irateganya gusoza ishyirwa mu byiciro ry’abaturage mu kwezi kwa Mutarama 2021, nyuma yaho mu kwezi kwa kabiri akaba ari bwo ibyo byiciro bishya bigomba gutangira gukoreshwa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/dore-uko-gushyira-abaturage-mu-byiciro-bishya-by-ubudehe-byakozwe

  • #Covid-19: Mu Rwanda abakize ni 5, habonetse abandi barwayi bashya 5 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 5 babonetse mu bipimo 2,051 bakaba bose babonetse muri Kigali.

    Kugeza kuri uyu wa Kane, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,017 muri bo abamaze gukira ni 4,803 naho abakivurwa ni 180.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 34.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-abakize-ni-5-habonetse-abandi-barwayi-bashya-5

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro z’Abasenateri bashya (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko yizera ko Abasenateri bashya bazanye ubunararibonye n’amaraso mashya azafasha mu kugera ku ntego igihugu cyiyemeje.

    Yibukije Abasenateri ko bahagarariye Abanyarwanda, bakaba bakwiye gukora bazirikana ibyifuzo by’abaturage.

    Yavuze ko gukorera u Rwanda bisaba ubwitange mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije u Rwanda ahanini bishingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo.

    Ati “Kuri twe aho tuva ni kure n’aho tujya ni kure, birumvikana rero ko ibyo twitezweho ari byinshi.”

    Perezida Kagame yagaragaje ko muri urwo rugendo hataburamo imbogamizi zaba izo mu gihugu imbere ndetse n’imbogamizi zihuza ibihugu.

    Yagaragaje ko hari n’imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19, ariko ko atari umwihariko w’u Rwanda, dore ko icyorezo cyageze n’ahandi ku isi, ariko avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bahangane n’ingaruka zacyo, ari na ko bakomeza kucyirinda.

    Kuba iki cyorezo cyaraje cyiyongera ku bindi bibazo Igihugu gifite, Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo ibibazo bibaye byinshi n’abantu bagomba gukuba inshuro nyinshi imbaraga bakoresha mu guhangana na byo.

    Umuhango wo kurahira kw’abo basenateri wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, witabirwa cyane cyane n’abagize imitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko, abagize Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru mu nzego nkuru za Leta.

    Abasenateri barahiye ni batandatu. Barimo bane bashyizweho n’Umukuru w’Igihugu ari bo Kanziza Epiphanie, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Twahirwa André na Uwizeyimana Evode.

    Abandi babiri barahiye bashyizweho n’ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politike, ari bo Mugisha Alexis na Mukakarangwa Clotilde.

    Aba basenateri batandatu basanzemo abandi 20 bo bamaze umwaka muri Sena.

    Muri uyu muhango kandi, Perezida Kagame yakomoje no ku kibazo cy’ibiciro by’ingendo mu modoka za rusange kimaze iminsi kitavugwaho rumwe. Kanda HANO usome inkuru irambuye.

    Andi mafoto:

    Senateri Uwizeyimana Evode

    Senateri Uwizeyimana Evode
    Senateri Mugisha Alexis
    Senateri Mugisha Alexis

    Senateri Kanziza Epiphanie

    Senateri Kanziza Epiphanie

    Prof Dusingizemungu Jean Pierre

    Prof Dusingizemungu Jean Pierre
    Senateri Twahirwa André
    Senateri Twahirwa André
    Senateri Mukakarangwa Clotilde
    Senateri Mukakarangwa Clotilde

    Amafoto: Village Urugwiro

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/Perezida-Kagame-yakiriye-indahiro-z-Abasenateri-bashya-Amafoto

  • Hyundai yahaye u Rwanda ibikoresho byo guhangana na #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muramira Jean Paul (ibumoso) wari uhagariye Hyundai na Darius Uzabakiriho (iburyo) wari uhagarariye Ministeri y
    Muramira Jean Paul (ibumoso) wari uhagariye Hyundai na Darius Uzabakiriho (iburyo) wari uhagarariye Ministeri y’ubuzima mu muhango wo kwakira ibyo bikoresho

    Kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020, ikigo cya Hyundai kibinyujije kuri Minisiteri y’Ubuzima, cyatanze ibikoresho bizifashishwa mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, icyo gikorwa kikaba cyabereye ku cyicaro cy’ishami rya Hyundai mu Rwanda.

    Muri ibyo bikoresho byatanzwe, harimo udupfukamunwa ibihumbi 25, ndetse n’imyambaro 1,000 yabugenewe yambarwa n’abaganga mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    Darius Uzabakiriho wari uhagarariye Ministeri y’ubuzima wakiriye ibi bikoresho, yashimye ikigo cya Hyundai ku bw’iki gikorwa, aho avuga ko n’ibigo by’abikorera bikenewe mu rwego rwo gutanga umusanzu mu guhangana na Coronavirus.

    Yagize ati “Ministeri y’Ubuzima yishimiye ibi bikoresho, biraza gufasha mu kurwanya iki cyorezo. Twabonye ko ari igikorwa cyiza Hyundai iri gukora ku isi yose n’u Rwanda turishimye. Urabona ko ibi bikoresho bizafasha no kurinda abaganga, turashimira abafatanyabikorwa badufasha muri uru rugamba.”

    Yongeyeho ati “Turishimye ko n’abikorera by’umwihariko nka Hyundai bari guhuriza hamwe imbaraga na Leta mu guhangana n’iki cyorezo, turizera ko ibi bikoresho bizadufasha cyane, hamwe n’izi mbaraga zishyizwe hamwe, turizera ko iki cyorezo tuzagitsinda burundu.”

    Uwari uhagarariye Hyundai mu Rwanda, Muramira Jean Paul, yatangaje ko iyi ari gahunda Hyundai Motor Company yiyemeje gukora mu bihugu 37 byo mu Burasirazuba bwo hagati ndetse na Afurika, avuga ko ari intangiriro ariko ko bazakomeza gufatanya na Leta mu guhangana na COVID-19.

    Muramira ati “Mu bihe nk’ibi bikomeye bya COVID-19, Hyundai ntiyakwicara idafasha ibihugu bitandukanye ku isi mu kurwanya iki cyorezo cya Coronavirus, ni yo mpamvu nk’uko byagenze no mu bindi bihugu, nka Hyundai ifite icyicaro muri Koreya yohereje ibikoresho byo gufasha bakora ibikorwa by’ubuzima binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima, ni yo mpamvu twatanze utu dupfukamunwa ndetse n’imyambaro izafasha abita ku barwayi ba Coronavirus.”

    Ati “Ni ubwa mbere dutanze ibi bikoresho, ariko dukomeje guhangana n’iki cyorezo, tuzakomeza gufatanya na Minisiteri y’Ubuzima dutanga ibikoresho bitandukanye, kugeza iki cyorezo tugitsinze burundu.”


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/hyundai-yahaye-u-rwanda-ibikoresho-byo-guhangana-na-covid19

  • Abanyamuryango ba Rayon Sports batumiwe mu nama idasanzwe yo gutora abayobozi bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports bwamaze gutumiza inama y’inteko rusange idasanzwe, iteganyijwe kuri uyu wa Gatadatu muri Lemigo Hotel.

    Abakunzi ba Rayon Sports baramenya ubuyobozi bushya kuri uyu wa Gatandatu
    Abakunzi ba Rayon Sports baramenya ubuyobozi bushya kuri uyu wa Gatandatu

    Mu itangaza ryashyizweho umukono na Murenzi Abdallah uyobora Komite y’inzibacyuho, abanyamuryango ba Rayon Sports bamenyeshejwe ko kuri uyu wa Gatandatu ari bwo bazishyiriraho ubuyobozi bushya, ndetse bakanemeza amategeko mashya.

    Ubutumire ndetse n’amabwiriza azagenga amatora

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abanyamuryango-ba-rayon-sports-batumiwe-mu-nama-idasanzwe-yo-gutora-abayobozi-bashya

  • Polisi yafashe umucuruzi wa magendu ashaka gutanga ruswa ya miliyoni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bacuruzi bafatanywe magendu
    Abo bacuruzi bafatanywe magendu

    Polisi ivuga ko umwe muri abo bacuruzi yashatse guhita atanga ruswa ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo arekurwe.

    Izo magendu zafatiwe mu iduka ry’umucuruzi umwe ari na we washatse gutanga ruswa ngo arekurwe, mu gihe abandi basa n’aho ari bo bamugemuriraga izo magendu.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko magendu imunga ubukungu bw’igihugu, bityo ko polisi idateze kwihanganira abayicuruza.

    Yashatse gutanga amafaranga ngo arekurwe
    Yashatse gutanga amafaranga ngo arekurwe

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yafashe-umucuruzi-wa-magendu-ashaka-gutanga-ruswa-ya-miliyoni

  • Bugeshi: Bijejwe ko ikibazo cy’amazi meza kiri hafi gukemuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage ba Bugeshi bafata amazi avuye ku mabati akabikwa mu myobo
    Abaturage ba Bugeshi bafata amazi avuye ku mabati akabikwa mu myobo

    Tariki 19 Ukwakira 2020, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangiye ubukangurambaga ku isuku mu ngo hamwe no kuzirika ibisenge mu kwirinda ibiza biterwa n’umuyaga.

    Abaturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko bazi akamaro k’isuku ariko hari ibyo badashobora kugeraho kubera kutagira amazi meza.

    Uwimana ni umubyeyi w’imyaka 41. Avuga ko ibikorwa byo kwita ku isuku abikora mu rugo rwe, ariko ikibazo cy’amazi meza cyo adashobora kukibonera igisubizo mu gihe amazi y’imvura yashize.

    Agira ati “Ibyo batubwira turabyumva, kugira ingarani birakwiye, kugira ubwiherero ni ihame mu kugira isuku, ariko natwe hari ibyo tudashoboye kugeraho kuko tudafite amazi meza”.

    Uwimana avuga ko umurenge wabo batagira amazi meza kuko bakoresha amazi y’imvura kuva mu kwezi kwa Mutarama kugera mu Kuboza.

    Amazi abikwa mu bitega abaturage bakoresha, hari igihe aba asa nabi kubera kumaramo igihe no kujyamo imyanda
    Amazi abikwa mu bitega abaturage bakoresha, hari igihe aba asa nabi kubera kumaramo igihe no kujyamo imyanda

    Ati “Nta mazi meza tugira kuko n’ayo bigeze kuzana ya ‘Aqua Virunga’ tuyasanga ku birometero 7, kandi na yo aboneka gakeya, n’iyo aje abantu batonda umurongo bayashaka kugeza agiye, ibyo bituma dukoresha amazi y’imvura dushyira mu bitega”.

    Ibitega ni imyobo abaturage bacukura ku mazu bagashyiramo shitingi hakajyamo amazi y’imvura igihe iguye.

    Kubera uburyo abaturage bayabika, hari aho usanga haragiyemo imyanda myinshi, ahandi ugasanga amazi yahinduye ibara kubera gusaza n’imyanda yagiyemo, gusa nta yandi mahitamo abaturage bafite uretse kuyakoresha kugera no kuyanywa.

    Mukandayisenga Jocelyne, avuga ko afite igitega ashyiramo amazi menshi ndetse avomera n’abaturage, gusa ngo ntiyayanywa atayatetse mu kwirinda indwara zikomoka ku isuku nke.

    Gasaza ni umugabo wubatse mu Kagari ka Buringo, avuga ko uretse kuba hakonja ngo no gukaraba no kwisukura kenshi ntibabikora kugira ngo barondereze amazi.

    Ishimwe Pacifique, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko iki kibazo cy’amazi kiri hafi gukemuka.

    Ishimwe Pacifique aganirariza abaturage ku kwita ku isuku
    Ishimwe Pacifique aganirariza abaturage ku kwita ku isuku

    Agira ati “Turabizi ko nta mazi bafite, ariko ikibazo gikiye gukemuka, uruganda rwa Gihira nirumara kubakwa ruzohereza amazi mu Mujyi wa Gisenyi, asigaye yoherezwe mu gice cy’icyaro mu Mirenge ya Bugeshi, Busasamana na Mudende hamwe n’Imirenge ya Kanama na Nyundo”.

    Uyu muyobozi avuga ko abaturage bagomba kwihangana, icyakora akavuga ko bagomba guteka amazi banywa mu kwirinda indwara zituruka ku isuku nke, kugira ubwiherero bupfundikiye n’ingarani.

    Ishimwe asaba abaturage kujya bazirika amazu kugira ngo birinde ko umuyaga ubasenyera, akavuga ko aho guhora basenyerwa bagahabwa amabati, ahubwo bakwirinda ko amazu yabo agurukanwa n’umuyaga.

    Kuva mu kwezi ka Kanama 2020, mu Karere ka Rubavu, umuyaga umaze gutwara amazu 40, ikiza gikunze kwibasira inyubako mu Murenge wa Bugeshi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugeshi-bijejwe-ko-ikibazo-cy-amazi-meza-kiri-hafi-gukemuka

  • Fireman yiteguye gukora ibishoboka byose akabaho nk’umuntu utari icyamamare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Fireman wamenyekanye nk’umwe mu bagize itsinda rya Tough Gang, kuri ubu uri kuririmba wenyine, yaganiriye na KT Radio avuga ku buzima bwe akiri mu itsinda, uko yakoresheje ibiyobyabwenge akaza gufungwa, n’uko ubuzima bwe bumeze nyuma yo kugaruka mu muziki.

    Avuga ko yatangiye kunywa urumogi akiga mu mashuri yisumbuye akabona ntacyo bimutwara. Ati “Muri secondaire narabinywaga ariko nkabona ntawe twanduranya kandi no mu ishuri nkatsinda, byatumye nkomeza kugeza aho navuye ku rumogi nkatangira kunywa heroin na cocaine”.

    Umunsi avuga ko yabonye biri guta umurongo, ngo ni igihe amafaranga yatangiye kumushiraho

    Ati “Umunsi nabonye ko bikabije ni igihe nakoze akazi nkahembwa miliyoni enye nta mezi abiri yashize ntangira kuguza. Kuko ubusanzwe nakoreshaga nka 100,000frw muri weekend kuko urumogi ntago rwahendaga.

    Cocaine yaguraga 50,000frw heroine ari 25,000frw byo byari bihenze, icyo gihe rero amafaranga yose nabonaga nayajyanaga mu biyobyabwenge. Byaragiye biba bibi akazi karananira nkajya nkorera amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge gusa”.

    Muri 2018 yajyanywe Iwawa mu kigo ngororamuco, avuga ko biri mu bihe mu buzima byamukomereye ariko byatumye agaruka mu buzima.

    Agira ati “Ni ahantu hatoroshye kuba ariko narahabaye ndashima Imana ko ntasibiye nyuma y’umwaka umwe nkavayo”..

    Avuga ko akigerayo abantu bose bashakaga kureba Fireman kuko yari azwi bituma ubuzima bumukomerera.

    Kimwe mu bintu yifuza ni uko yabaho ubuzima busanzwe nk’abandi bose, akabaho atari icyamamare.

    Ati “Kera nkiri umwana numvaga nakora ibishoboka byose ngo menyekane ariko kuri ubu natanga ibyo mfite byose ngo mbihindure. Kuko abantu bakunda byacitse, iyo umuntu akoze ibyiza ntabwo babyitaho, ariko iyo ukoze ikibi bahita babisamira hejuru birengagije ko turi abantu kandi umuntu yakosa igihe icyo aricyo cyose. Ubu ndi kwaguka ndashaka gushinga umuryango kandi sinshaka ko nahora mvugwa mu bibi mu gihe bibaye”.

    Kuri ubu Fireman yagarutse mu ruhando rwa muzika aho amaze gushyira indirimbo ebyiri hanze, iyitwa ‘Ibanga ry’ubuzima’ ari kumwe na P Fla na Cash Bello, ndetse n’indi yitwa ‘Ni neza’ ari kumwe n’itsinda rya Symphony.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/fireman-yiteguye-gukora-ibishoboka-byose-akabaho-nk-umuntu-utari-icyamamare

  • Gatsibo: Abana 46 barasambanyijwe mu gihe cyo kwirinda icyorezo cya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko batangije ubukangurambaga bugamije kurandura isambanywa ry’abana

    Gusa ngo batangiye ukwezi k’ubukangurambaga ku miryango, abayobozi batandukanye ndetse n’inzego zose bireba, ku buryo iki kibazo cyahagarara ndetse n’ababahohotera bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

    Ati “Ku bufatanye n’inzego z’ubuzima, abana 46 ni bo tumaze kubarura, ntabwo ari bakeya kuko baza basanga abandi benshi dusanganywe. Gusa hari ingamba twafashe zirimo ubukangurambaga ku miryango, abayobozi, abanyamakuru, inzego zose bireba, kugira ngo badufashe guhangana n’iki kibazo. Harimo no gushakisha ababahohotera ndetse n’abatorotse bagaruka tukabafata tukabashyikiriza ubutabera”.

    Ubwo yari mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2020, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Amb. Solina Nyirahabimana, yasabye abaturage gufasha Leta guhangana n’ikibazo cy’abana baterwa inda.

    Yavuze ko igihugu cyakemuye ibibazo byinshi kandi bikomeye kurusha icyo gusambanya abana, bityo ko buri wese yumvise uburemere bwacyo cyacika burundu.

    Yagize ati “Gusambanya abana, kubatera inda, Intara y’Iburasirazuba iza ku isonga, Akarere ka Gatsibo iteka kaba karwanira umwanya wa gatatu cyangwa uwa kabiri, byagombaga kudutera ipfunwe ndetse n’isoni tukabifatira ingamba tugahagurukira kubirwanya kandi duhereye mu mizi, kandi ni mu miryango”.

    Amb. Nyirahabimana akomeza agira ati “Hari intambara nyinshi u Rwanda rwatsinze, ndahamya ko na hano mu Karere ka Gatsibo hari ibibazo cyangwa intambara karwanye na zo kakazitsinda, mubona iki kibazo cy’amakimbirane mu miryango no gusambanya abana cyakenera inkunga ituruka mu mahanga? Ntitube ntibindeba, ikitagenda tukigaragaze.

    Imibare iheruka gutangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), igaragaza ko mu mwaka wa 2019-2020, abana 4,265 basambanyijwe muri bo 831 baterwa inda.

    Iyi mibare kandi igaragaza ko mu gihe cyo kwirinda icyorezo cya COVID-19 imibare yagabanutse.

    Guhera muri Mutarama kugera muri Werurwe mbere ya Guma mu Rugo, abana 1,537 ni bo basambanyijwe. Mugihe cya Guma mu Rugo guhera muri Werurwe kugera muri Kamena hasambanywa 864. Naho guhera muri Kamena kugera muri Kanama, Guma mu Rugo ikuweho habarurwa abana 1,310 basambanyijwe.

    RIB ivuga ko abakunze kugaragarwaho gusambanya abana harimo ababyeyi b’abo b’abagabo, ba nyirarume cyangwa ba se wabo, abafitanye isano n’umuryango, inshuti zabo, abaturanyi, abashumba n’abakozi bo mu rugo cyangwa abashinzwe kurera abana.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-abana-46-barasambanyijwe-mu-gihe-cyo-kwirinda-icyorezo-cya-covid-19