Tag: featured

  • Twashyize imbere ishoramari mu ikoranabuhanga, kuko hari ibibazo ryadufasha gukemura – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga bizafasha kwihutisha no kunoza imikoranire
    Perezida Kagame yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga bizafasha kwihutisha no kunoza imikoranire

    Ibi Perezida Kagame yabivuze ku wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2020, mu kiganiro cyateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu (World Economic Forum), cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Icyo kiganiro kandi cyanitabiriwe na Perezida w’ n’Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu, Borge Brende, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, ndetse na Perezida wa Colombia Iván Duque Márquez.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko guteza imbere ikoranabuhanga, haba mu guhanga udushya ndetse no mu bumenyi ngiro, bizafasha guhanga imirimo mishya mu rubyiruko, atari mu Rwanda gusa, ahubwo no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

    Yagize ati “Hari ibibazo byinshi ikoranabuhanga ryadufasha gukemura no gushakira ibisubizo, ari na yo mpamvu twashyize imbere ishoramari mu ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo bijyana na ryo. Guhuriza hamwe ubushake bw’u Rwanda, kwimakaza ishoramari mu ikoranabuhanga no kuriteza imbere ku mugabane wa Afurika, byari ukugira ngo duhuze iyo gahunda kugira ngo tutagira aho twongera gusigara inyuma”.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko guhuza amabwiriza n’imigenzereze mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, bizafasha kwihutisha no kunoza imikoranire, hashyirwa mu bikorwa amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika.

    Ati “Urwego rw’abikorera rukomeje gushishikarizwa kugira uruhare mu ishoramari rikenewe n’ubumenyi, kuko twari dufite iki cyerekezo cyagutse atari mu Rwanda gusa, ahubwo no guhuza iryo shoramari rya buri gihugu, no kugira ngo tugire iterambere rihuriweho”.

    Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamni Netanyahu, na we watanze ikiganiro, yavuze ko kugira ngo uwo muvuduko w’iterambere mu ikoranabuhanga utange umusaruro ku baturage, ari uko hagomba kuzazirikanwa ibijyanye no kongera umutekano mu ikoreshwa ry’iryo koranabuhanga, ariko hakanimakazwa ubufatanye bw’amahanga.

    Perezida Kagame ndetse n’abandi batanze ibiganiro, bose bahurije ku buryo icyorezo cya Covid-19 n’ingamba zo kukirwanya byasigiye isomo ibihugu byinshi ku bijyanye no guhanga udushya mu ikoranabuhanga, bikaba byaranazamuye ubwitabire mu gukoresha iryo koranabuhanga mu mitangire ya serivisi.

    Gusa nanone imibare y’ Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu (World Economic Forum), igaragaza ko 9% gusa by’ibigo ku isi, ari byo bikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kwigisha hifashishijwe Iyakure, gukoresha imashini (robots) mu nganda no mu mitangire ya serivisi, cyangwa se imashini bakoreshaho intoki gusa (touch screens).

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/twashyize-imbere-ishoramari-mu-ikoranabuhanga-kuko-hari-ibibazo-ryadufasha-gukemura-perezida-kagame

  • Ikibazo cy’ibiciro by’ingendo cyangezeho – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika yagarutse ku kibazo cy’ibiciro by’ingendo aho abantu bamaze iminsi bavuga ko ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihenze, na we koko avuga ko ari ikibazo gifite ishingiro.

    Ati “Maze iminsi mbona abantu batakamba ku kibazo cy’ingendo ko bibahenda iyo bava ahantu bajya ahandi. Icyo ni ikibazo kubera ko na none nyine umuntu akurikije amateka y’iki cyorezo duhanganye na cyo, uko tugenda tugisohokamo, dutera intambwe, ntabwo ibintu byose byahera ko bisubira uko byari bimeze.”

    Perezida wa Repubulika akomeza agira ati “Ni nako icyo usaba abantu na cyo cyaba kiganisha muri uko kwiyubaka, gutera intambwe kurusha guhera imbere, ugahera aho ugeze ukagerageza gutera imbere.”

    Perezida wa Repubulika yijeje ko ibyo bibazo biri bwigweho harebwe ibishoboka.
    Ariko na none yavuze ko n’ubwo abantu binubira ibiciro by’ingendo, kuba bagenda ahubwo ari indi ntambwe yatewe kubera ko mbere ntawagendaga.

    Ati “Ariko na none bivuze ko aho abantu kumva ko kugenda bibahenda bibabangamiye ubwo na yo ni intambwe twateye kubera ko aho tuva ni uko ahubwo ntawari ukwiye kuba agenda. Ubu twavuye aho tutagendaga, tugeze aho tugenda ariko bikatuvuna ubwo turashaka ikibazo aho kiri kugira ngo abantu bashobore kugenda hanyuma na cyo dushake umuti wacyo ariko icyo kiroroshye kurusha uko twicaraga mu rugo ntìtugire aho tujya ahubwo.”

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ikibazo-cy-ibiciro-by-ingendo-cyangezeho-perezida-kagame

  • Abagore bakunze guhishira ihohoterwa ribakorerwa, bigatuma ridacika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagaragarijwe ibyavuye mu bushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abagore muri Diyosezi ya Gikongoro babwiwe ko abagore bahohoterwa bakabigira ibanga
    Abagaragarijwe ibyavuye mu bushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abagore muri Diyosezi ya Gikongoro babwiwe ko abagore bahohoterwa bakabigira ibanga

    Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 1,800, harimo 1,260 bo muri Diyosezi gaturika ya Goma n’iya Bukavu zo muri RDC na 540 bo muri Diyosezi ya Gikongoro n’iya Cyangugu mu Rwanda.

    Mu byo bwagaragaje, harimo ko ku bagore babajijwe mu bihugu byombi, 58% bemeje ko bakorewe urugomo mu magambo, ku mubiri cyangwa ku buryo mpuzabitsina, ibyo babikorerwa mu nzira, mu muhunda, cyangwa mu modoka zitwara abagenzi.

    Hagaragajwe kandi ko abagore 54% bagiriwe urugomo nta muntu bigeze babibwira, abagerageje kuvuga ni 27% babivuze hashize umwanya, 12% babivuga hashize iminsi, naho 4% babivuze bitinze.

    Mu Rwanda, ku bagore 100 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku kazi cyangwa ku ishuri, 8 bonyine ni bo babibwiye umuntu ushinzwe ibyo bibazo, 92 ku 100 basigaye babibwiye abantu bashobora kubagirira akabanga.

    Jean Baptiste Ruzigamanzi, Umuhuzabikorwa wa Komosiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi gaturika ya Gikongoro, avuga ko mu mpamvu babonye abagore bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku kazi cyangwa mu modoka bagaceceka, harimo kubera ko hari ibyo baba basezeranyijwe abandi bikaba kwanga kwivamo.

    Ati “Aravuga ati ubwo nabikorewe mu bwihisho, reka noye gutuma isi yose ibimenya, noye gutuma umugabo wanjye abimenya, noye gutuma umusore wari kuzandambagiza abimenya. Nyamara ibi ntibituma ihohoterwa ricika, ahubwo biryongerera umurego”.

    Mu bindi byagaragaye muri ubu bushakashatsi harimo kuba abagore babuzwa uburenganzira no kwisanzura. Urugero ni uko ku Banyarwandakazi babajijwe, 35% bemeje ko bahatirwa n’abagabo babo uko bagomba kwambara, gusokoza cyangwa kwitwara mu bantu. Muri Kongo abagore bikorerwa ni 50 ku 100.

    Muri iki gihe hakunze kuvugwa uburinganire bw’umugabo n’umugore bwo, Abanyarwandakazi 8 ku 100 babajijwe basanga iby’uburinganire bw’umugore n’umugabo byarasubiye irudubi, kuko abagabo babo aho kububaha barushijeho kubahohotera.

    Abakoze ubushakashatsi basanga kuba abagabo bima ijambo abagore ahanini bifatira ku muco.

    Ruzigamanzi ati “Ni ikibazo, kuko usanga hari abagabo babigenderaho bakanabyishongora cyane, bagaragaza ko ‘amafuti y’umugabo ari bwo buryo bwe’, ukibaza ukuntu amafuti yaba n’uburyo. Abagabo ugasanga baritwaza ngo akagabo gahumura katababuye, ugasanga arabigendera akabishimangira…”.

    Kuba abagore ahanini usanga bateze byose ku bagabo babo na byo ngo usanga biri mu bituma batagira ijambo mu rugo. Ni yo mpamvu Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Gikongoro iteganya ko mu byo izakora mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, harimo no kubafashwa kwikura mu bukene nk’uko bivugwa na Padiri Joseph Nayigiziki, umuyobozi w’iyi komosiyo.

    Ati “Iyo umugore ari umukene, ntacyo yinjiza mu rugo, umugabo arushaho kumusuzugura no kumuhohotera. Ariko iyo afite aho amaze kugera, na we amuha ijambo, ni yo mpamvu twatangiye gutekereza ukuntu twakangurira abagore kwigira”.

    Ibi bijyana no kubabumbira mu matsinda azatuma barushaho gutera imbere, bakazagera aho bakagira rya jambo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abagore-bakunze-guhishira-ihohoterwa-ribakorerwa-bigatuma-ridacika

  • Inyubako nshya twujuje ni igisubizo ku mitangire ya serivise inoze – Mayor Nzamwita #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibiro bigiye kuzura bitwaye miliyari imwe n
    Ni ibiro bigiye kuzura bitwaye miliyari imwe n’igice

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burishimira inyubako nshya y’ibiro by’akarere igiye kuzura, aho ngo igiye kuruhura abakozi b’akarere batagiraga aho batangira serivise hanoze.

    Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yagiranye na Kigali Today, yavuze ko abakozi bari bamaze igihe kinini bakorera mu nyubako itajyanye n’igihe, aho yakoreraga mu cyahoze ari ibiro bya Komini Nyarutovu, ahantu yemeza ko ari hato kandi hatari n’ibikoresho bihagije birimo ubwiherero n’ibindi.

    Yagize ati “Icyo iyi nyubako ije gukemura, birumvikana ni ikibazo cya za biro, abakozi ntabwo bagiraga ahantu bakorera kubera ko abenshi bakoreraga ahantu mu cyumba kimwe nta bwisanzure hatameze na neza, ni mu nyubako yahoze ari Komine Nyarutovu nta toilettes, ntaki…, byari ibibazo bikomeye none ubu bigiye gukemuka, serivise zirimo nka Njyanama babonye aho bakorera”.

    Uwo muyobozi avuga ko iyo nyubako izaba yuzuye ku itariki 21 Ugushyingo 2020, avuga ko igihe bihaye kitadindiye gusa Rwiyemezamirimo uyubaka byabaye ngombwa ko bamwongereyeho amezi abiri, bitewe n’ibibazo byatejwe na COVID-19. Avuga ko icyo gihe bahaye Rwiyemezamirimo yasabwe kucyubahiriza.

    Meya Nzamwita avuga kandi ko nubwo ako karere gasanzwe ku mwanya mwiza mu mitangire ya serivise, aho muri Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu mitangire ya serivise, Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa gatatu mu turere 30, bazarushaho kunoza serivisi.

    Ati “Iyi nyubako ni igisubizo mu mitangire ya serivise inoze, kandi dusanzwe duhagaze neza cyane cyane ko ejo RGB yagaragaje ko Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa gatatu mu bijyanye no gutanga serivise nziza, ubu kuba tubonye inyubako noneho ni akarusho mu kunoza serivise, kugeza ubwo abaturage duha serivise bazadushyira ku mwanya wa mbere”.

    Mu bindi byatumye ubuyobozi butekereza kubaka iyo nyubako inogeye imitangire ya serivise, ngo ni n’uburyo bwo gutanga urugero ku baturage biteguye gushora imari mu mujyi wa Gakenke, bubaka inzu zijyanye n’igihe.

    Abaturage na bo bagaragarije Kigali Today ko banyotewe no kwakirira serivise muri ibyo biro aho umwe witwa Hategekimana Cyprien, yagize ati “Birashimishije kuba twiyujurije ibiro, ahandi wabonaga bakorera mu nyubako nto kandi zitajyanye n’igihe tugezemo, kandi muri Gakenke turi abantu basobanutse bazi no gukora, iyi nyubako iryoheye ijisho”.

    Abayobozi banyuranye basuye iyo nyubako, Rwiyemezamirimo abizeza ko azayibamurikira kuri 21 Ugushyingo 2020
    Abayobozi banyuranye basuye iyo nyubako, Rwiyemezamirimo abizeza ko azayibamurikira kuri 21 Ugushyingo 2020

    Mugenzi we ati “Biteye ishema kuba natwe Abanyagakenke tubonye inyubako igezweho, wageraga mu tundi turere wareba aho bakirira abantu n’uburyo bakorera mu nyubako nziza ukumva bigukoze ahantu. Abayobozi bacu mu karere tubaziho gucisha bugufi no kutwumva bakadukemurira ibibazo, ubwo babonye aho bakorera heza birarushaho”.

    Uwo muyobozi arasaba abaturage kwisanzura muri iyo nyubako agira ati “Icyo twabwira abaturage ni uko iriya nyubako ari iyabo, nibayisanzuremo baze bayihererwemo serivise, cyane cyane ko intego y’akarere kacu ari ugutanga serivise nziza, haba ku karere haba mu mirenge n’ahandi hose hatangirwa serivise. Ni ibiro byubatse neza, nibatugane babyisanzuremo ugize n’ikibazo cyo kutabona serivise atubwire tumufashe”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/inyubako-nshya-twujuje-ni-igisubizo-ku-mitangire-ya-serivise-inoze-mayor-nzamwita

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro z’Abasenateri bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko yizera ko Abasenateri bashya bazanye ubunararibonye n’amaraso mashya azafasha mu kugera ku ntego igihugu cyiyemeje.

    Yibukije Abasenateri ko bahagarariye Abanyarwanda, bakaba bakwiye gukora bazirikana ibyifuzo by’abaturage.

    Yavuze ko gukorera u Rwanda bisaba ubwitange mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije u Rwanda ahanini bishingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo.

    Ati “Kuri twe aho tuva ni kure n’aho tujya ni kure, birumvikana rero ko ibyo twitezweho ari byinshi.”

    Perezida Kagame yagaragaje ko muri urwo rugendo hataburamo imbogamizi zaba izo mu gihugu imbere ndetse n’imbogamizi zihuza ibihugu.

    Yagaragaje ko hari n’imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19, ariko ko atari umwihariko w’u Rwanda, dore ko icyorezo cyageze n’ahandi ku isi, ariko avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bahangane n’ingaruka zacyo, ari na ko bakomeza kucyirinda.

    Kuba iki cyorezo cyaraje cyiyongera ku bindi bibazo Igihugu gifite, Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo ibibazo bibaye byinshi n’abantu bagomba gukuba inshuro nyinshi imbaraga bakoresha mu guhangana na byo.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yakiriye-indahiro-z-abasenateri-bashya

  • Leta yashoye miliyari 31.9Frw mu mushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiti by
    Ibiti by’imihumuro bizwiho kugira imbaho nziza ni bimwe mu bizaterwa

    Ni umushinga uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), n’Ikigo mpuzamahanga cy’ibidukikije (GEF), ugashyirwa mu bikorwa na REMA ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’amashyamaba (RFA).

    Uwo mushinga watekerejwe mu rwego rwo kongera ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije kuko byagaragaye ko Amayaga asa n’asatira kuba ubutayu kubera kutagira ibiti, bityo hakaboneka imvura nke, na yo iyo iguye ikangiza byinshi kubera isuri itagira ikiyitangira kuko imisozi yambaye ubusa.

    Ibikorwa uwo mushinga uzibandaho ni ugutera ibiti by’ishyamba, iby’imbuto ziribwa, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gutera ibiti ku mihanda no ku nkombe z’imigezi, gukora amaterasi y’indinganire, guha bamwe mu baturage imbabura za rondereza no kubaha amatungo magufi kugira ngo biteze imbere, bikazakorerwa mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.

    Abaturage bishimira ko babonye akazi mu itegurwa ry
    Abaturage bishimira ko babonye akazi mu itegurwa ry’ingemwe z’ibiti

    Muri rusange uwo mushinga uzamara imyaka itandatu, ufite intego yo kuzatera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari 7,410 hakazaterwa kandi amashyamba asanzwe ku buso bwa hegitari 909.2 ndetse hakazanaterwa ibiti 77,194 by’imbuto ziribwa, hakazasubiranywa kandi amashyamba y’abaturage ku buso bwa hegitari 500 kugira ngo yongere umusaruro.

    Imirimo izakorwa mu gihe cyose uwo mushinga uzamara izakorwa n’abaturage ari na bo bagenerwabikorwa, bikaba biteganyijwe ko uzatanga imirimo hafi ibihumbi 150, ingo 7,500 zikazafashwa mu bworozi kugira ngo zihaze mu biribwa zinjize n’amafaranga, na ho imiryango ibihumbi 60 ikazubakirwa amaziko arondereza ibicanwa, anagabanya imyuka mibi yoherezwa mu kirere.

    Kuri ubu ibikorwa by’uwo mushinga byaratangiye, aho mu turere uzakoreramo hatunganyijwe ingemwe z’amoko atandukanye z’ibiti bigiye gutangira guterwa muri uku Kwakira. Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uwo mushinga mu turere twa Kamonyi na Ruhango, Songa Remy, yasobanuye aho imirimo igeze.

    Yagize ati “Ubu turimo kwihutisha itegurwa ry’ingemwe, kandi ibiti bizaterwa byizweho ku buryo twizeye ko bizakura. Ibiti by’ishyamba tuzatera inturusu za ‘Microcoris’ ziberanye n’aka gace, ibivangwa n’imyaka ni gereveriya, cyane ko zihanganira imvura nke ndetse n’ibindi byose turimo kubyihutisha ku buryo gutera bizarangirana n’Ukuboza kuko kano gace kagira imvura nke”.

    Gereveriya zivangwa n
    Gereveriya zivangwa n’imyaka zigeze igihe cyo guterwa

    Abaturage na bo bishimiye ibikorwa by’uwo mushinga kuko ngo hari ubwo bakeneraga gutera ibiti bakabura ingemwe, kikaba ari igisubizo kuko bagiye kongera gutera ibiti bizakemura ikibazo cy’ibura ry’imvura, nk’uko Zigiranyirazo wo mu Murenge wa Ntongwe muri Ruhango abivuga.

    Ati “Hano iwacu imvura ntikigwa neza kubera ibura ry’ibiti, ariko ubwo uyu mushinga ugiye kuduha ingemwe tuzabitera ku bwinshi. Kera mu kwezi kwa cyenda abana batangiraga ishuri twararangije gutera ibishyimbo, none ubu intabire ziraho benshi ntituratera kuko imvura yabuze, gusa hari bake bateye kuko iguye nka kabiri ari nke ariko ntibiramera, ni ikibazo”.

    Uwo mugabo w’imyaka 57 y’amavuko, avuga ko kera Amayaga yari afite amashyamba n’ibyatsi bya kimeza, imvura igwa neza bakeza, ariko ngo uko abaturage baguraga ubuhinzi ni ko bagiye bayatema batera imyumbati, ibijumba, ibishyimbo n’ibindi ariko ntibatere ibindi biti.

    Biteganyijwe ko hazaterwa ibiti bitanga imbaho nk’inturusu, filao, gereveriya, imihumuro, iby’imbuto ziribwa nka avoka, amacunga, amatunda n’ibindi, ndetse hakazanaterwa n’urubingo ku mirima isanzwe no ku materasi hagamijwe kurwanya isuri.

    Gutangiza ku mugaragaro uwo mushinga bizaba ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020, igikorwa kizabera mu murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, bikazahuzwa n’umunsi wo gutangiza gahunda yo gutera ibiti mu gihugu hose mu mwaka wa 2020-2021. Uwo munsi mpuzamahanga ufite insanganyamatsiko igira iti “Amashyamba ni umusingi w’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rirambye”.

    Abaturage bazahabwa ibiti by'imbuto ziribwa

    Abaturage bazahabwa ibiti by’imbuto ziribwa

    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/leta-yashoye-miliyari-31-9frw-mu-mushinga-wo-kurengera-ibidukikije-mu-mayaga

  • Hatangiye igeragezwa mu gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Shyaka yasobanuye uko gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro bishya iteye
    Minisitiri Shyaka yasobanuye uko gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro bishya iteye

    Iri gerageza, rirabera mu turere twose tw’igihugu, mu Murenge umwe n’Akagari kamwe byagiye bitoranywa, aho abaturage ubwabo ari bo baza kubigiramo uruhare, kugira ngo hirindwe amakosa yagiye agaragara mu byiciro byabanje, aho bamwe mu baturage bavugaga ko bashyizwe mu byiciro badakwiye.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, yatangaje ko ari igikorwa cy’igerageza kibanziriza igikorwa rusange, kizakorwa mu gihugu hose.

    Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Shyaka yagize ati “Kuri ubu hatoranyijwe Akagari kamwe, kari mu murenge umwe muri buri karere. Urubyiruko, abakorerabushake, n’izindi mpuguke zavuye ku rwego rw’Intara, zirahahurira zifashe abaturage gusobanura uko iki gikorwa kigenda”.

    Minisitiri Shyaka, avuga ko iki gikorwa kiza gukorwa hirindwa icyorezo cya Covid-19, bubahiriza amabwiriza yose yashyizweho, cyane cyane bahana intera hagati yabo. Yakomeje avuga ko ibi byiciro atari iby’ubukene ahubwo ko ari byo gutuma Abanyarwanda bamenya aho bahagaze, buri wese agasobanukirwa aho agomba gushyira imbaraga ngo yiteze imbere.

    Yagize ati: “Ibi byiciro byaganiriweho n’inzego zinyuranye zirimo abaturage, bikorwa hakurikijwe ibyifuzo byabo. Nta muntu ugomba kujya mu cyiciro yizeye ko azajya ahabwa serivisi runaka bishingiweho, kuko ubu n’umukene azajya afashwa akazamuka”.

    Abaturage bazajya bafashwa na Leta, ni abo mu byiciro bya D na E bakennye cyane, aho abo muri E bo baba akenshi banafite ubumuga buhoraho, ntacyo babasha gukora cyabateza imbere. Abo mu cyiciro cya D, bazajya bafashwa muri gahunda zizamura abaturage nka VUP, na bo bagenda bazamuka mu bukungu.

    Minisitiri Shyaka yasabye ko abaturage bose bagira iki gikorwa icyabo, kuko uruhare rwabo ari rwo rw’ingenzi, mu kwishyira mu byiciro, kuko ari bo baziranye. Yasabye abaturage kurangwa n’ubunyangamugayo batarwanira kujya mu byiciro by’abakene cyane, kuko nta serivisi bazongera guhabwa babishingiyeho, kuko n’umukene azajya afashwa kwifasha.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hatangiye-igeragezwa-mu-gushyira-abaturage-mu-byiciro-bishya-by-ubudehe

  • Gicumbi na Heroes ziyambaje RGB ngo ibakiranure na Ferwafa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gicumbi ndetse na Heroes zimaze iminsi zarishyize hamwe mu kugaragaza ikibazo bita akarengane cyo kuba baramanuwe mu cyiciro cya kabiri mu buryo budakurikije amategeko nk’uko bagiye babigaragaza mu bihe bitandukanye, biyambaje RGB ngo ibarenganure.

    Gicumbi yishyize hamwe na Heroes biyambaza RGB
    Gicumbi yishyize hamwe na Heroes biyambaza RGB

    Aya makipe avuga ko umwanzuro wafashwe wo kubamura udakurikije amategeko, aho mu ibaruwa y’amapaji atanu bandikiye RGB, bavuga ko ingingo ya 33 y’amategeko shingiro Komite Nyobozi ya Ferwafa bagendeyeho idajurikije amategeko kuko bari munsi y’Inteko Rusange.

    Gicumbi na Heroes kandi zivuga ko inama yahuje amakipe yo mu cyiciro cya mbere (hifashishijwe ikoranabuhanga), itahawe agaciro kandi abanyamuryango bari bemeje ko aya makipe atazamanuka

    Ibaruwa irambuye Gicumbi na Heoroes zandikiye RGB

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/gicumbi-na-heroes-ziyambaje-rgb-ngo-ibakiranure-na-ferwafa

  • Umunsi wa kane wasize amakipe azakina imikino ya 1/2 amenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Patriots BBC ishaka kwisubiza igikombe izikiranura na IPRC Kigali
    Patriots BBC ishaka kwisubiza igikombe izikiranura na IPRC Kigali

    Ayo makipe ni IPRC Kigali yabigezeho nyuma yo gutsinda UGB amanota 79 kuri 56, mu itsinda rya mbere ikipe ya REG BBC na yo yageze muri 1/2 nyuma yo gutsinda IPRC Musanze BBC 87 kuri 54.

    Nyuma yo gusoza imikino y’itsinda rya mbere (A), REG BBC iyoboye itsinda n’amanota 6/6, ikurikirwa na IPRC Kigali BBC n’amanota 5, UGB ni ya 3 n’amanota 4 mu gihe IPRC Musanze BBC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 3.

    REG BBC na IPRC Kigali BBC zabonye itike ya ½ naho UGB na IPRC Musanze BBC zasezerewe.

    Mu tsinda rya kabiri, Patriots BBC yakatishije tike y’imikino ya 1/2 nyuma yo gutsinda IPRC Huye BBC amanota 88 kuri 75, mu gihe ikipe ya APR BBC yazamukanye na Patriots BBC nyuma yo gutsinda Espoir BBC amanota 105 kuri 78.

    Imikino ya nyuma yo gusoza imikino mu itsinda rya kabiri (B), isize Patriots BBC iyoboye itsinda n’amanota 6/6, ikurikirwa na APR BBC n’amanota 5, IPRC Huye BBC ni ya 3 n’amanota 4 naho Espoir BBC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 3.

    Patriots BBC na APR BBC zibonye itike ya ½ naho IPRC Huye na Espoir BBC zasezerewe.

    Gahunda y’imikino ya 1/2

    Abagabo

    - REG BBC vs APR BBC

    - Patriots BBC vs IPRC Kigali BBC

    Abagore

    IPRC Huye BBC vs APR BBC

    The Hoops Rwanda vs Ubumwe BBC

    Kuri uyu wa kane ni ikirihuko, imikino ikazakomeza ku wa Gatanu muri Kigali Arena nk’ibisanzwe.

    Tubibutse ko imikino ya 1/2 n’umukino wa nyuma hazakinwa umukino umwe, ikipe izaba iya mbere mu bagabo ikazahagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League, mu bagore ikipe izaba iya mbere izakina imikino y’akarere ka gatanu ( Zone 5).


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/umunsi-wa-kane-wasize-amakipe-azakina-imikino-ya-1-2-amenyekanye