Tag: featured

  • Urukiko Rukuru rwa Nyanza ntirwaburanishije urubanza rw’abo kwa Disi n’abakekwaho kubicira abantu muri Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo bari basohotse mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza
    Ubwo bari basohotse mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza

    Bahamwe n’icyaha cyo kwica muri Jenoside abana babiri bo kwa Disi Didace bakuwe mu musarane wabo muri Nyakanga 2018, ariko bahita bajuririra icyo gihano.

    Urukiko Rukuru rwa Nyanza ntabwo rwaburanishije urwo rubanza ahubwo rwavuze ko rugiye gusuzuma rukareba niba rufite ububasha bwo kuburanisha ubwo bujurire bwa kabiri, umwanzuro ukazasomwa tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

    Uru rubanza rwagombaga gutangira saa mbiri zuzuye za mugitondo, ariko saa yine ni bwo hatangiye kugeragezwa niba abaregwa bashobora kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga, nyuma ni bwo baje kumenyeshwa ko umwanzuro ku bujurire bwabo bazawutangarizwa tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

    Me Ntare Paul wunganira Devotha Kayisire wo mu muryango wa Disi Didace, avuga ko ibyakozwe n’Urukiko Rukuru rwa Nyanza bikurikije amategeko, kuko urukiko rufite ububasha bwo gusuzuma ikirego bwashyikirijwe mbere y’uko urubanza rutangira.

    Yagize ati “Urukiko rugomba gusuzuma niba rufite ububasha bwo gusuzuma ikirego rwashyikirijwe ni na ko byagenze yaba ku ruhande rw’urukiko”.

    Me Ntare yavuze uko yakiriye icyemezo cy’urukiko, ati “ku ruhande rw’Urukiko twabishimiye kubera ko ari urukiko rwakivuze mbere, kandi natwe ku ruhande rw’ubwunganizi bw’abaregera indishyi ni cyo twari twateganyije ko tuvugaho, ubwo rero byabaye mahire kubera ko twabyumvise kimwe.

    Me Ntare Paul wunganira Kayisire Devotha waregeye indishyi
    Me Ntare Paul wunganira Kayisire Devotha waregeye indishyi

    Ati “Ikigaragara rero ni uko uru rukiko rudafite ububasha bwo kwakira iki kirego kubera ko ni ikirego cyatangiriye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana, rujuririrwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye kugira ngo noneho ubujurire bwa kabiri bwakirirwe muri uru rukiko itegeko rifite icyo ribivugaho, ingingo ya 41 y’Itegeko rigena ububasha bw’inkiko igaragaza igihe Urukiko Rukuru rushobora kwakira ubujurire bwa kabiri mu manza nshinjabyaha”.

    Yakomeje agira ati “ni ukuvuga impamvu zose itegeko riteganya ntizari zihuje n’ikirego cy’uyu munsi, byongeye noneho hakaza n’ububasha bwihariye bw’uru rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibe, ntabwo uru rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bwatanzwe mu rwego rwa kabiri, ibyo byose rero iyo ubihurije hamwe usanga ari nta mpamvu yari gutuma iki kirego gisubira muri uru rukiko ari na cyo urukiko rugiye gusuzuma kugira ngo ruzagifateho umwanzuro”.

    Me Bizumuremyi Félix wunganira Musabyuwera n’umuhungu we Kayihura Cassien, yabwiye abanyamakuru ko na bo bafite icyemeza ko abana bo kwa Disi Didace batishwe n’abo mu rugo rwo kwa Musabyuwera Madeleine, bityo ko urukiko ari rwo ruzagaragaza ukuri.

    Ku kijyanye no kuba Urukiko Rukuru rw’i Nyanza rugiye gusuzuma niba rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bwa kabiri bwa Musabyuwera n’umuhungu we Kayihura Cassien, uyu munyamategeko yavuze ko nibidakunda bazasaba ko rwongera kuburanishwa.

    Ati “icyo twakurikizaho twakwitabaza gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane kuko ubundi ibimenyetso ni byo byivugira, twashaka inzira y’amategeko twanyura kugira ngo barenganurwe”.

    Kayisire Devotha wo mu muryango wa Disi Didace waregeye indishyi, we yatangarije abanyamakuru ikintu cyamubabaje kurusha ibindi.

    Yagize ati “Ku isi ikintu cyambabaje ubwa mbere ni Jenoside, ariko ibyo nakorewe mu nkiko birenze Jenoside kuko nabonye ari nko kunyica urubozo, byarambabaje cyane hari n’igihe kigera umuntu akumva yabuze icyo avuga (afatwa n’ikiniga)”.

    Kayisire Devotha umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu muryango wa Disi Didace
    Kayisire Devotha umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu muryango wa Disi Didace

    Ati “Ndahera ku mibiri idashyinguwe kugeza uyu munsi biturutse ku buhamya bw’uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Kibirizi witwa Habineza Jean Baptiste wavuze ko mu musarane wo kwa Musabyuwera hakuwemo umubiri umwe, kandi hari ibimenyetso simusiga ndetse n’abatangabuhamya ko havuyemo imibiri ine”.

    Kayisire yanenze Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana i Nyanza rwagize abere abakekwaho kwica abana babo bakabata mu musarane, ashimira Urukiko Rwisumbuye rwa Huye nyuma rwabakatiye igihano cyo gufungwa burundu, nubwo umushinjacyaha yanze gukora inyandiko yo gutuma batabwa muri yombi.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/urukiko-rukuru-rwa-nyanza-ntirwaburanishije-urubanza-rw-abo-kwa-disi-n-abakekwaho-kubicira-abantu-muri-jenoside

  • Nyagatare: Ingona yagaragaye ku nkengero z’Umuvumba yateye abaturage impungenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muhire Filippe avuga ko afitiye impungenge abana kuko kenshi bakoresha uyu mugezi bashaka amazi yo gukoresha mu ngo ndetse n’amatungo.

    Ati “Urabona uyu mugezi kenshi abana baza kuhavoma amazi akoreshwa mu ngo, bahuhira inka ndetse banajyamo bakoga. Urumva ni ikibazo gikomeye”.

    Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima Ngoga Telesphore, avuga ko ingona ari inyamanswa y’amahoro abaturage batayisagariye ntacyo yabatwara.

    Avuga ko atari ubwa mbere igeze muri uwo mugezi ahubwo igishya ari uko igaragaye ku nkengero zawo.

    Asaba abaturage bakoresha amazi y’umugezi w’Umuvumba n’abahuhira amatungo kujya bakoresha ahantu bareba inkombe zose.

    Agira ati “Nibayiha amahoro irahava, ntivutse uyu munsi ahubwo igishya ni uko ari bwo igaragaye. Abavoma n’abahuhira amatungo bajye babanza kureba ko impande zose z’umugezi bazireba neza”.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru tumenye ko imaze gusubira mu mazi mu gihe inzego z’umutekano zari zihanganye n’abaturage baje gushungera.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-ingona-yagaragaye-ku-nkengero-z-umuvumba-yateye-abaturage-impungenge

  • Kigali: Umugabo afunzwe akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano akiba uruganda amabati ya miliyoni 29 Frw #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Ntitenguha Arnaud, ukurikiranweho gukoresha inyandiko mpimbano akiba amabati afite agaciro ka 29.000.000 Frw mu ruganda rwitwa TEMBO ruherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-umugabo-afunzwe-akekwaho-gukoresha-inyandiko-mpibano-akiba-uruganda

  • Imanga yashoboraga kurindimura Umujyi wa Huye iri kubakwa mu mushinga wa miliyari 3 Frw #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangiye ibikorwa byo kubaka umwobo munini watewe n’inkangu iri ahitwa mu Rwabayanga nyuma y’uko bigaragaye ko ishobora kurindimura igice kimwe cy’umujyi kikiroha mu manga.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imanga-yashoboraga-kurindimura-umujyi-wa-huye-iri-kubakwa-mu-mushinga-wa

  • Iturufu ishimwa na OMS yafashije u Rwanda guhangana na COVID-19 #rwanda #RwOT

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryashimye uko u Rwanda rukomeje kwitwara mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ku buryo ubwandu mu baturage bukomeje kugabanyuka cyane.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oms-yashimye-uko-u-rwanda-rukomeje-kwitwara-mu-guhangana-na-covid-19

  • RIB yafunze ukekwaho kwiba amabati mu ruganda akoresheje impapuro mpimbano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ayo mabati yafatiwe aho yari yagiye kuyahisha mu Karere ka Nyanza.

    Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane n’abandi bagize uruhare muri ubu bujura, hanakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rib-yafunze-ukekwaho-kwiba-amabati-mu-ruganda-akoresheje-impapuro-mpimbano

  • Hari gutekerezwa uko buri muryango wakorora nibura inkoko eshanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubworozi bw
    Ubworozi bw’inkoko bwa Mbarushimana wo mu Karere ka Ruhango

    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi izarangirana na 2024, buri muryango woroye inkoko eshanu n’andi matungo magufi arimo n’ingurube, kuko ngo ari yo yororoka vuba akaba yatanga inyama n’amajyi ku igaburo ryuzuye ku baturage.

    MINAGRI itangaza ko ku bworozi bw’inkoko, ituragiro rya Rubirizi ryamaze gutangiza gahunda yo gukorana n’abarihagarariye hirya no hino mu gihugu, kugira ngo batangire kubaha imishwi yo korora kugira ngo na bo bayigurishe abaturage.

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Geraldine Mukeshimana, avuga ko ibyo bizafasha guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi kandi bikagira n’uruhare mu guteza imbere imiryango.

    Agira ati “Ituragiro rya Rubiriza ryamaze kugirana masezerano n’abarihagarariye ngo batangire korora iyo mishwi aho abaturage baza kuyigura bitabagoye, turifuza ko icyerecyezo 2024 kizarangira nibura buri rugo rworoye inkoko eshanu”.

    Ati “Ituragiro rikoranana n’umuturage utwara imishwiri ku mafaranga 1,350frw rikamuha imiti n’inkingo zayo, na we akajya kuyirera ku buryo nyuma y’ukwezi kumwe n’igice atangira kuwugurisha nibura ku 2,000frw, iyo mishwi igeze ku gihe cy’ibirwana iba ishobora gutora kandi ntirwaragurika”.

    Aborora inkoko babonamo inyungu ihagije ariko baracyahura n’imbogamizi

    Mbarushimana Valens worora inkoko z’amagi mu Karere ka Ruhango, avuga ko ku nkoko 6,000 yorora abona umusaruro uhagije kuko ku munisi umwe ashobora gusaruro amagi asaga 2,000 akamufasha kwiteza imbere no kunoza imirire mu muryango no mu baturanyi.

    Mbarushimana yereka Minisitiri Mukeshimana umusaruro w
    Mbarushimana yereka Minisitiri Mukeshimana umusaruro w’amagi

    Mbarushimana avuga ko umworozi w’inkoko ahawe ubwishingizi buhwanye n’ubushobozi bwe kugira ngo nihaba ikibazo abashe kugira ikimugoboka byarushaho kuba byiza, naho ku kijyanye n’ibyo kurya by’inkoko agasaba Leta gushyira imbaraga mu kugira ubuhunikiro bwabyo kuko bitumizwa hanze, kuko iyo bibuze usanga bibateza igihombo.

    Agira ati “Urabona korora inkoko 6,000 ni nyinshi cyane kuba nta bwishingizi igihe zapfira rimwe byakugora kongera kwegura umutwe, turasaba Leta ko yadufasha kubona ubwinshingizi bw’inkoko bujyanye n’ubushobozi bwacu bwo kororora inkoko”.

    Umukozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe ubworozi Rugwizangoga Dieudonné, avuga ko abahagarariye ituragiro rya Rubirizi batangiye gukoranana n’abaturage, aho abagera kuri 24 batangiye korora imishwi y’umunsi umwe ku bufatanye na Kompanyi yitwa ‘Uzima’ ku buryo nibura inkoko ibihumbi 10 zinjira mu karere.

    Avuga ko abaturage bagiye korora izo nkoko bazigura hagati y’amafaranga 1,900frw na 2,200frw kuri imwe, kandi nyuma y’amezi atandatu umuturage na we aba ashobora kuyigurisha hejuru ya 5,000frw cyangwa zigatangira gutera akabona amagi.

    Inkoko zemerewe ubwishingizi kuri nkunganire

    Rugwizangoga avuga ko umworozi w’inkoko ahabwa ubwishingizi kuri nkunganire ya Leta, aho nibura umworozi ufite hejuru y’inkoko 100 ahabwa ubwishingizi ku nkoko zikuze.

    Minisitiri Mukeshimana yasuye ibikorwa by
    Minisitiri Mukeshimana yasuye ibikorwa by’ubworozi bya Mbarushimana mu Karere ka Ruhango worora inkoko 6000 agasarura nibura amagi 2000 ku munsi

    Avuga ko inkoko ikuze ihabwa agaciro ka 5,000frw, ikishyurirwa kuri 5.5% ni ukuvuga ko umworozi yishyura 275 ku mwaka, ariko akishyura gusa 60% angana na 165frw naho Leta ikamwishyurira 40% angana na 110frw.

    Rugwizangoga avuga ko nibura mu kwezi kumwe ubu mu Karere ka Ruhango hari kwinjira inkoko hafi ibihumbi 10, ku buryo ashishikariza abaturage kwitabira ubworozi bwazo kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

    Avuga ko ku kijyanye n’ibyo kurya byazo, ikilo kimwe kiri hagati ya 300frw na 350frw, bikaba bihenze ugereranyije n’ibigenda ku nkoko, akavuga ko impamvu ibyo kurya byazo bihenda biterwa n’ubundi n’umusaruro muke ku buhinzi kuko bikorwa mu binyampeke n’ibinyamisogwe birimo soya n’ibigori.

    Icyakora ngo MINAGRI iri gukoranana n’inganda zibikora ngo harebwe uko zarushaho gukora byinshi kandi byujuje ubuziranenge, ibyo bikajyana no kongera umusaruro w’ubuhinzi, ngo hari kandi inyigo iri gukorwa yo kugira uruganda rwa buri karere rukora ibiryo by’amatungo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/hari-gutekerezwa-uko-buri-muryango-wakorora-nibura-inkoko-eshanu

  • Hahishuwe ko Trump agifite konti muri banki yo mu Bushinwa #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite konti ya banki mu gihugu cy’u Bushinwa ndetse ayitangira imisoro mu gihe yakunze kunenga imikoranire y’ibihugu byombi mu by’ubucuruzi.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/hahishuwe-ko-trump-agifite-konti-muri-banki-yo-mu-bushinwa

  • Safi Madiba yashyize hanze indirimbo nshya iri kuri Album amaze imyaka itatu akoraho #rwanda #RwOT

    Niyibikora Safi wamaze no gufata izina rya Madiba yasohoye indirimbo nshya yise “Sound”, izaba iri kuri Album amaze imyaka itatu akoraho.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/nkunda-aga-sound-kawe-safi-madiba-mu-ndirimbo-ye-nshya-iri-kuri-album-amaze

  • Padiri Ubald Rugirangoga yanduye Coronavirus #rwanda #RwOT

    Padiri Ubald Rugirangoga uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, yanduye Coronavirus aho ubu akomeje kwitabwaho n’abaganga.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-ubald-rugirangoga-yanduye-coronavirus