Tag: featured

  • Bruce Melodie yakoze igitaramo cy’amateka (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibirori by’amateka yakoreyemo igitaramo kibereye ijisho, ashima abakunzi b’umuziki we n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange, kubera imyaka bamaranye abasusurutsa na we bakamushimira ibihangano bye.

    Ahagana saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota micye nibwo umushyushyarugamba MC Tino yahamagaye itorero Inganzo Ngari ryaserutse mu mbyino gakondo, nyuma yaho hatangira kuririmba abahanzi batandukanye barimo Papa Cyangwe Dj Toxxyk aza ku rubyiniro avangavanga imiziki, Alyn Sano na we akurikiraho, Niyo Bosco na we ntiyahatangwa yerekwa urukundo n’abafana, Bull Dogg asusurutsa abakunzi ba Hip Hop, umuhanzi Mike Kayihura wagiye werekwa urukundo yunganirwa na Christopher mu ndirimbo ze zagiye zinyura imbaga zitandukanye kugeza kuri Mi casa aherutse gusohora. Nyuma ye nibwo Dj Marnaud yasoreje abandi bahanzi mbere yo kwakirwa k’uwari utegerejwe cyane muri iki gitaramo ari we Bruce Melodie wari wateranyije imbaga.

    MC Tino
    MC Tino

    Ahagana saa Mbili n’iminota 44 nibwo Umunyamakuru wa KT Radio MC Tino wari umushyushyarugamba yahamagaye mugenzi we Arthur Nkusi kuza kumufasha kwakira umuhanzi Bruce Melodie.

    Umushyushyarugamba Arthur Nkusi
    Umushyushyarugamba Arthur Nkusi

    Bruce Melodie yasusurukije abitabiriye igitaramo mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe haba mu Rwanda no mu mahanga, kuva ku ndirimbo yahereyeho mu myaka icumi ishize nka ‘Tubivemo, Telephone, Inkovu,… kugera kuri ‘Sawa Sawa’ aherutse gusohora. Izi ndirimbo yaziririmbiye abakunzi be babarirwa mu bihumbi bari bitabiriye ibi birori maze na bo baramufasha umurongo ku wundi ari na ko bakaraga umubyimba.

    Ni urugendo rw’akazi katoroshye yakoze ko kudahagarara ari na ho abakunzi be bahereye bamubatiza akazina ka ‘Munyakazi’ kubera kudacika intege nk’abandi bahanzi baza nyuma y’umwaka umwe, cyangwa ibiri bakabivamo bakigira mu bindi. Kuri Bruce Melodie imbaraga yatangiranye umunsi wa mbere n’uyu munsi ntizicogora ahubwo ziriyongera.

    Ibirori byakomeje nyuma yo kuririmba nyinshi mu ndirimbo yahereyeho akajya abivanga no gutumira zimwe mu nkoramutima ze muri uru rugendo rwe bagiye bamufasha agitangira umuziki barimo Ama G, Riderman, Dj Pius kugera ku bahanzi bakiri bato na we yaharuriye inzira mu rugendo barimo Kenny Sol.

    Mu gihe kirenga isaha n’igice uyu muhanzi yamaze ku rubyiniro, ahagana ku isaha ya saa tanu n’iminota micye nibwo iki gitaramo cyasojwe, maze abakunzi b’umuziki bari bamaze igihe kirenga umwaka n’igice batizihirwa bataha bakeye ku mutima.

    Yafashe amashusho y
    Yafashe amashusho y’urwibutso nka gihamya ko yari ahibereye bitari inkuru mbarirano
    Bishimiye ko ibitaramo byasubukuwe nyuma y
    Bishimiye ko ibitaramo byasubukuwe nyuma y’ibihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19

    source : https://ift.tt/3qfNU9W

  • Burera: Bamusanze mu mugozi bikekwa ko yiyahuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu rugo rwe ruherereye mu Mudugudu wa Rwabageni, Akagari ka Kiringa mu Murenge wa Kagogo, mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021.

    Intandaro y’uru rupfu, bikekwa ko ari amakimbirane yari afitanye n’uwo bashakanye, nk’uko byagarutsweho na Sibomana Jonas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiringa, ati: “Ejo ku wa Gatandatu ubwo yari ageze iwe mu rugo nko mu ma saa moya z’ijoro, yarwanye n’umugore we, bigera n’aho amena ibiryo yari yatetse. Ubwo inzego z’ubuyobozi bw’umudugudu, irondo n’abaturanyi bari batabaye, bagerageje kubakiza biranga, biba ngombwa ko bafata umugabo ngo bamujyane kuri Polisi, kugira ngo adakomeza guhungabanya umutekano. Ubwo bari bageze mu nzira, aratsikira agwira ibuye, rimukomeretsa mu mutwe, biba ngombwa ko bamujyana kwa muganga”.

    Yakomeje ati: “Yagezeyo bamupfuka igikomere cyoroheje yari yagize, ubwo yari avuyeyo, ashaka gukomeza gushyamirana n’umugore we, biba ngombwa ko irondo rigaruka, hafatwa umwanzuro wo bahungisha umugore we, ajya gucumbika mu rundi rugo. Byageze mu masaha y’igicuku, abana bari basigaye mu nzu baryamye, bumva ibintu byiseganya, bagiye kureba basanga umugabo yimanitse mu mugozi, niko kwihutira guhuruza, basanga yamaze gushiramo umwuka”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiringa, avuga ko uwo mugabo n’umugore we, bajyaga bagirana amakimbirane ndetse n’ubuyobozi bwahoraga mu bibazo byabo, bugerageza kubihosha ndetse no kubagira inama.

    Yagize ati: “Ni kenshi bajyaga bagirana amakimbirane, ndetse n’ubuyobozi bukabijyamo, ndetse ni na kenshi twari twarabicaje, tubagira inama yo kureka amakimbirane, byananirana bakaba bagana inzira y’ubutabera bukabatandukanya. Umugabo yari yaranatwemereye ko inzoga ari zo zibimutera, kandi ko yiteguye kuzivaho, ariko bwacya bikongera”.

    Atanga ubutumwa ku baturage bwo kubana mu bwumvikane ati: “Abantu bari bakwiye kubana mu bwumvikane kuko ni cyo cy’ingenzi urugo rwubakiraho rugakomera. Iyo ubwumvikane bwageze aho kunanirana, bikarenga inama z’abaturanyi n’iz’ubuyobozi; abafitanye ibibazo baba bakwiye kugana inkiko, ngo zibatandukanye mbere y’uko bikurura ingaruka nk’izi”.

    Uyu mugabo n’umugore bari barasezeranye byemewe n’amategeko, banafitanye abana batanu.

    source : https://ift.tt/3CNZ8pr

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa AERG na GAERG guharanira ubuzima bwiza nta kujenjeka – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ku wa 6 Ugushyingo 2021, mu birori byo Kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 AERG imaze ishinzwe na 18 ya GAERG.

    Umuryango AERG washinzwe n’itsinda ry’abantu 12 ubwo igihugu cyari mu bihe bikomeye Jenoside ikirangira hari abana benshi b’imfubyi batagira kirengera ariko uko bucyeye n’uko bwije ibikorwa byawo bigira uruhare mu guhoza abo bana no kubarera.

    Madamu Jeannette Kagame yashimye ubutwari bw’abatangije uyu muryango watumye abana babasha kurerana no kubona umuti urambye w’ibibazo byinshi bari bafite.

    Yababwiye ko bafite inshingano zo kurinda ubunyarwanda no gukomeza guharanira kugira ubuzima bwiza nta kujenjeka nk’uko bakomeje kugendera kuri iyi ntero.

    Yagize ati “Iyo umuntu abakurikiye kenshi yumva mugira muti ‘imbere heza. Imbere heza haraharanirwa. Mu buzima nta kujenjeka. Izi ni intero zabaranze muri AERG na GAERG zabahaye imbaraga zo gufata icyemezo cyo kubaho no kubaho neza. Si ukubivuga gusa, ni no gukomeza kubikomeraho.”

    “Nimuzishyire rero no mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi zifashe n’abagifite intege nke gutera indi intambwe.”

    Yasabye uru rubyiruko gukomeza kuvoma ku isoko y’abashinze umuryango Ibuka waharaniye imibereho myiza y’abarokotse Jenoside no gusana umuryango nyarwanda na bo bagafasha urundi rubyiruko kumva neza amateka y’igihugu.

    Yongeyeho ko abanyamuryango ba AERG na GAERG basabwa kugira uruhare mu kurwanya ibishaka gusenya ibyagezweho na bo ubwabo bakirinda gutatira igihango.

    Ati “Hari byinshi mubona n’ibyo mutabona bigamije gusenya ibyagezweho no guharanira ko twasubira inyuma. Amaso yanyu rero akwiriye kubibona vuba, kumenya guhitamo no guhangana na byo. Mujya mwumva kandi bavuga ngo ‘umwambi ushuka umuheto kandi bitari bujyane’. Ntimuzatatire igihango.”

    Yakomeje ashima umusanzu abagize iyi miryango batanga mu bikorwa byubaka igihugu kuko kugeza ubu barimo abikorera, abakozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, abarezi n’ababyeyi.

    Ati “Nubwo mwabashije kwirenga ariko nta wuyobewe ko ibikomere bidashira burundu.Byasaga n’aho kubasaba kubaho ari ishyano, nyuma y’ibyo mwaciyemo.Nyamara nk’uko Nyakubahwa Perezida w’igihugu ahora abibutsa ‘ni uko ari mwe mwari mufite icyo mutanga’. Kandi mwarabishoboye koko.”

    Yabasabye kandi kudatezuka ku bikorwa byo kwibuka Jenoside by’umwihariko imiryango yazimye kuko ari ikimenyetso kidasanzwe kigaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.

    Uyu muhango kandi wanitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène; Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe; Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi; Perezida wa Ibuka, Nkuranga Egide n’abandi bayobozi batandukanye.

    Madame Jeannette Kagame yashimye ubutwari bwaranze AERG na GAERG mu myaka ishize

    AERG na GAERG ku isonga mu bikorwa byo kwibuka imiryango yazimye

    Minisitiri Gatabazi yashimiye abagize iyo miryango aho bageze bubaka ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu kubana neza n’ababahemukiye ndetse n’ababakomokaho.

    Ati “Mwabaye intwari mwemera kubaho, mwakira gahunda ya Ndi Umunyarwanda igamije kubanisha Abanyarwanda.”

    Yabibukije ko ari bo bahanzwe amaso ku hazaza h’igihugu, abasaba kwigaragaza mu nzego zitandukanye zicyubaka zirimo n’ubuyobozi bwacyo.

    Ati “Mu myaka iri imbere muzaba mwarabaye umusemburo w’impinduka nziza tuvuga. Twifuza kubona mutuyobora neza, mutuganisha muri cya cyerekezo twifuza.”

    Minisitiri Dr Bizimana yasabye abagize AERG na GAERG kuzirikana bagenzi babo batangiranye iyo miryango batagihari, huswa ikivi basize.

    Yabashimiye ubutwari bagaragagaje mu bibazo by’uruhuri bari bafite, bagahangana na byo bakanibeshaho neza.

    Ati “Mwaranzwe no kudata icyizere. Kwishyira hamwe bibafasha kucyihesha.”

    Muri byinshi iyo miryango yagezeho muri iyo myaka imaze itangijwe, Dr Bizimana yavuze ko hatazibagirana umusanzu wayo mu kugaragaza amazina y’abari abanyeshuri n’abakozi b’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    AERG ni yo yagaragaje urutonde rw’abanyeshuri 362 bishwe muri Jenoside, amazina yabo n’amashami bigagamo. Yanashyize ahabona abakozi 135 bishwe, amazina yabo n’inzego bakoragamo.

    Dr Bizimana yakomeje ati “Mwabaye ku isonga ry’abahaye agaciro igikorwa cyo kwibuka imiryango 15.593 yari igizwe n’abantu 68.871 yazimye. Ubushakashatsi kuri yo, kuyibuka no kuyiha agaciro.”

    Gen James Kabarebe yavuze ko nubwo “abo bana” banyuze mu bihe bigoye ariko hari byinshi bagezeho bigomba kwishimirwa.

    Yagaragaje ko bahuye n’ibibazo bikomeye ariko bagatsimbarara ku murongo w’Igihugu wo kubana neza na buri wese, baharanira kudacika intege no kudatezuka.

    Ati “Nta mpungenge bigeze batera igihugu kuko bazi kwishakamo ibisubizo. Bihatira cyane kugisha inama kandi bazigirwa bakazumva bakanazikurikiza.”

    Gen. Kabarebe yahishuye ko abagize AERG na GAERG bashatse kenshi kwitangira igihugu bajya mu nzego zitandukanye z’umutekano, uhuye n’inzitizi (nk’imyaka) bikamubabaza.

    Ibikorwa by’indashyikirwa bya AERG na GAERG

    Umuhuzabikorwa wa AERG, Muneza Emmanuel, yasobanuye ko uwo Muryango wabareze neza ukabaha ubupfura n’umuco wo kwishakamo ibisubizo bakomora ku Nkotanyi.

    Mu izina ry’uwo Muryango yashimye Leta y’u Rwanda yababaye hafi ikabigisha, ikabubakira ndetse ikababera umubyeyi kuko imiryango yabo itagihari. Ni ibintu ngo byabomoye ibikomere byo ku mitima.

    Bimwe mu byo iyo miryango imaze kugeraho nk’uko Muneza yabivuze, hari ukubakira abarokotse Jenoside bagera kuri 38, gutanga inka 67 ku miryango yitandukanyije n’abakoze Jenoside, gusana inzu 170 no kugaruza imitungo 1.590 y’abarokotse Jenoside yari yarariganyijwe.

    Na none kandi hubatswe Ikigo cy’isanamitima no kwihangira imirimo mu Bugesera.

    Bashimiye Perezida Paul Kagame wabahaye hegitari 130 bakoreraho ubuhinzi, nk’ikimenyetso cy’uko bafite umurage mu gihugu.

    Gahunda ya “One Dollar Campaign” yagaragajwe nk’umusingi wafashije abadafite aho kuba kubona amacumbi ndetse bahishura ko mu kwishakamo ibisubizo abo banyeshuri bagiye bakusanya 200 Frw buri wese ngo bateganyirize abazabakomokaho bahangana n’ubushomeri. Ubu bagejeje kuri miliyoni 27 Frw.

    Muneza yakomeje ati “Zimwe mu mbogamizi tugihura na zo ni ihungabana, ubushomeri mu barokotse Jenoside ndetse n’abayipfobya.”

    Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta babasezeranyije gukomeza kubafasha guhangana na zo.

    Umuyobozi wa GAERG, Gatari Egide, yavuze ko mu byagezweho harimo no gutera ibiti nk’igisobanuro cy’ubumwe bugomba kuranga Abanyarwanda, ndetse no gutanga amaraso byerekana ubwitange.

    Mu byo uwo Muryango uteganya gukora harimo gutanga inka 25 ku barokotse Jenoside, abasirikare bayihagaritse n’abitandukanyije n’abayikoze.

    Yijeje ko abanyamuryango ba AERG na GAERG bafite ubushake bwo gutanga umusanzu mu nzego zitandukanye, ashimira Leta kuba itarahwemye kubaba hafi.

    Ati “Mwatubereye umubyeyi [abwira Madamu Jeannette Kagame] mutwomora ibikomere. Inama zanyu zaradufashije.”

    Kanyabugoyi Speciose (Mama AERG) ni umwe mu bo ababa muri iyi miryango yombi bahora bibuka izina rye kuko yababereye “byose” kugeza aho bageze ubu.

    Yavuze ko iyo miryango yatangiye mu bihe bigoye, abana ari bato ariko bagafatana akaboko ku kandi bagahumurizanya.

    Ati “Bagize urukundo basaranganya bike bafite.”

    Yashimiye Perezida wa Repubulika na Madamu we ku bw’urukundo rwa kibyeyi bagaragarije AERG na GAERG n’abagize iyo miryango abashimira ubutwari bwabaranze ubutitsa.

    Dr Ntaganira Vincent ukora mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ni umwe muri 12 batangije AERG mu Ukwakira 1995. Yasobanuye ko nyuma yo kurokoka yatunguwe no guhurira mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’abandi barokotse, bajya inama bemeranya gutangiza ikimenyetso gihamiriza Inkotanyi ko barokotse.

    Ati “AERG yari ifite intego y’uko buri wese ayisangamo.”

    Yasezeranyije ko imiryango AERG na GAERG itazemera ko ibyabaye bisubira ukundi, asaba abagize iyo miryango “kutazatwarwa n’amafaranga” ngo batatire igihango.

    Muri uwo muhango hanatanzwe ubuhamya bw’abagezweho n’ingaruka za Jenoside, haba abo yabaye ari bato n’abavutse nyuma yayo.

    Abagize AERG na GAERG bashyikirije Madame Jeannette Kagame impano bamugeneye we na Perezida Kagame, igizwe n’ifoto y’urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko babagaruriye ubuzima.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye abagize iyo miryango aho bamaze kugera bubaka ubumwe bw’Abanyarwanda

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yashimye ubutwari bwaranze ababa muri AERG na GAERG mu myaka bamaze bahuje imbaraga

    Umuhuzabikorwa wa AERG, Muneza Emmanuel, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye

    Dr Ntaganira Vincent uri mu batangije AERG avuga aho gutangiza uyu muryango byaturutse

    Ayinkamiye Marie Louise yavuze ko AERG yamubereye umubyeyi mu rusobe rw’ingaruka za Jenoside yarimo

    Akariza Laurette wavutse mu 1999 yavuze uko yahuye n’ingaruka za Jenoside zirimo ihungabana n’ubukene bigatuma yandika igitabo abwira urubyiruko ko rugomba guhangana nazo

    Kanyabugoyi Speciose (Mama AERG) ni umwe mu bo ababa muri AERG bavuga ko yababereye byose

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi ari mu bitabiriye uyu muhango

    Itorero Inyamibwa za AERG ryatangijwe mu 1998, ryataramiye abitabiriye umuhango

    source : https://ift.tt/3GVtYil

  • Huye: MINEMA yagobotse imiryango 150 yasenyewe n’ibiza – #rwanda #RwOT

    Imiryango yafashijwe ni iyo mu Kagari ka Byiza, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021.

    Muri iki gikorwa hanatewe ibiti bizajya bitangira umuyaga kugira ngo udasenya inzu ndetse abaturage n’abafundi bigishwa kubaka inzu baziha imisingi bakanazirika ibisenge kugira ngo zitagwa.

    Imiryango yahawe ubufasha yashimiye Leta iniyemeza ko igiye kujya yubaka inzu zikomeye kugira ngo zidasenywa n’ibiza.

    Mukansanga Alphonsine, yagize ati “Turashimira ubuyobozi bwaduhaye amabati kuko agiye kudufasha kongera kutanyagirwa naho ubundi twari tugiye kuzicwa n’imvura kuko ubu iyo yagwaga yatunyagiraga kubera ko tutari dufite aho kwikinga.”

    Mukansaga Laetitia, we yagize ati “Ubu ndishimye ku buryo utabyumva kuko ubu nanjye ngiye gusubira mu nzu yanjye ndeke gukomeza kuraraguza.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Kayumba Olivier, yasabye abaturage kujya bazirika ibisenge kugira ngo bidatwarwa n’umuyaga.

    Ati “Barasabwa gukomeza kwirinda izi ngaruka zibiza kuko icyabaye aha n’umuyaga wari ukomeye ariko ugasanga hagati y’inzu eshatu hari imwe yagurutse igisenge. Rero icyo tubasaba ni ukumenya tekinike zo kubaka kugira ngo igihe haje umuyaga bidatwara n’umuyaga kubera ko bibagiwe kuzirika igisenge.”

    Nubwo iyi miryango 150 yo muri uyu Murenge wa Kinazi ari yo yahawe inkunga y’amabati n’umuganda wo gusana iyo ugeze mu nzu nyinshi zo muri aka gace ubona ko zangiritse ku buryo hatagize igikorwa hakiri kare zishobora kugwira abazituyemo mu gihe imvura yaba ibaye nyinshi.

    Abasenyewe n’ibiza bahawe umuganda wo kububakira ndetse n’amabati

    Abafundi bigishijwe kuzirika ibisenge by’inzu kugira ngo bidatwarwa n’umuyaga

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minema ari gutera igiti

    source : https://ift.tt/3BLI02k

  • Minisitiri w’Ingabo yitabiriye inama yamuhuje na bagenzi be bo mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba – #rwanda #RwOT

    Ni inama igamije kurebera hamwe uburyo ibi bihugu byarushaho guteza imbere imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’izindi nzego, ndetse no kurebera hamwe imyanzuro yari yafashwe n’Akanama k’Ubunyamabanga bukuru bw’uwo Muryango.

    Hanarebwe kandi ku ngengabihe izaranga imikorere y’ubufatanye kuva muri Mutarama kugera muri Kamena umwaka utaha.

    Ibihugu bitandukanye by’Akarere bisanganywe ubufatanye mu bijyanye no kurinda umutekano, ingingo y’ingenzi cyane ko aka karere kugarijwe n’ibibazo bitandukanye, birimo iby’iterabwoba n’ibindi nk’ibyo.

    Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Maj Albert Murasira, yitabiriye inama yamuhuje na bagenzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba

    source : https://ift.tt/31Ek2K3

  • Amatora y’inzego z’ibanze yakomereje ku rwego rw’umurenge (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi nshuro amatora yakomereje ku rwego rw’umurenge, hatorwa abagize inama njyanama ku rwego rw’umurenge, komite nyobozi z’inama z’igihugu zitandukanye.

    Muri aya matora niho hava abazahagararira imirenge mu matora azabera ku turere kugira ngo hatorwe inama njyanama z’uturere.

    Amatora yari yitabiriwe na komite zatowe ku rwego rw’utugari kuko buri kagari kagira umuntu umwe ugahagarariye mu Nama Njyanama y’Umurenge, uhagarariye amadini n’amatorero, uhagarariye ibigo by’amashuri abanza, uhagarariye ibigo by’amashuri yisumbuye, uhagarariye abafite ubumuga, urubyiruko ndetse na 30% by’abagore.

    Abatorewe guhagararira inzego zinyuranye ku rwego rw’umurenge bagaragaje ko bazakomeza kwitwara neza no gushimangira ubushake bugamije guharanira iterambere ry’abanyarwanda.

    Pererezida w’Inama Njyanama y’Umurenge watowe mu Murenge wa Muhima, Dusabimana Camille, yasabye bagenzi be ubufatanye mu bikorwa bigamije guteza imbere umurenge wa Muhima no guharanira ishema ryawo binyuze mu gutanga ibitekerezo byubaka no gufata imyanzuro igamije iterambere rusange.

    Yavuze ko kugira ngo ibyo bifuza bigerweho hazibandwa ku guteza imbere ibyagezweho muri rusange no gufata ibyemezo bigamije gutuma Muhima ihangana.

    Yagaragarije bagenzi be ko ubufatanye bw’inzego zose nk’uko batowe guhagararira abandi mu tugari tunyuranye ari ryo banga kandi buri wese agaharanira ko ibyemezo bifatirwa mu nama njyanama biba binyuze mu mucyo bagamije kwirinda gutatira indahiro barahiriye.

    Ku rwego rw’uturere amatora azakomeza tariki ya 9 Ugushyingo 2021, hatorwa Komite Nyobozi z’Inama Njyanama z’Igihugu ku rwego rwihariye mu gihe ay’abajyanama b’uturere azaba kuri 13 Ugushyingo uyu mwaka.

    Abahagariye Utugari bari bitabiriye iki gikorwa cy’amatora ku rwego rw’umurenge

    Hirya no hino ibyumba byabereyemo amatora byari byarimbishijwe

    Ibikorwa byo kurahira ni byo byabimburiye amatora ya komite z’Inama Njyanama

    Urubyiruko rwatoye abaruhagarariye ku rwego rw’Umurenge

    Biro y’Inama Njyanama y’Umurenge wa Muhima irangajwe imbere na Dusabimana Camille (ibumoso)

    Abatowe mu byiciro bitandukanye bahize kwitwara neza

    Abatowe kujya mu Nama Njyanama y’Umurenge barahiye

    source : https://ift.tt/3mT0km4

  • Equity Bank yashyizwe muri Banki 1000 zikomeye ku Isi – #rwanda #RwOT

    Muri iyi raporo Equity Bank yaje ku mwanya wa 39 ku rwego rw’Isi mu bijyanye n’inyungu yinjiza ku mutungo wayo, ku mwanya wa 71 mu bijyanye n’inyungu ku mari shingiro ndetse no ku mwanya wa 149 ku bijyanye n’uko abakiliya bayiyumvamo mu zigera ku 1000 ku isi.

    Byagaragajwe nyuma y’isesengura ryakorewe amabanki mu nzego zigera munani zirimo iterambere ryazo, inyungu zinjiza, imikorere myiza, amafaranga afatika zifite, uko abakiliya baziyumvamo n’ibindi.

    Muri rusange Equity yaje ku mwanya wa 22 muri Afurika n’uwa 761 ku rwego rw’Isi hashingiwe ku mari shingiro yayo (Tier 1 capital) ingana na miliyoni 1096 z’amadolari

    Uko kuba intangarugero kwa Equity Bank, kuje nyuma y’icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu mu ngeri zose. Iyi banki yakoze ishoramari rigamije kurinda sosiyete n’abafatanyabikirwa bayo.

    Muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 Equity Bank yakomeje guharanira ishoramari rigira inyungu kuri sosiyete.

    Ku bufatanye n’urwego rushinzwe kurwanya Covid-19 muri Kenya, Equity yatanze ibikoresho bifasha abakora mu buvuzi kwikingira mu turere tugera kuri 56 no mu bitaro byo ku rwego rw’igihugu.

    Hari kandi gutanga radiyo zikoresha imirasire y’izuba yatanze ku banyeshuri mu rwego rwo kubafasha gukomeza gukurikirana amasomo ubwo amashuri yafungwaga.

    Equity Bank yahizemo kuvugurura inguzanyo zigera kuri miliyari 1,2 z’amashilingi no kwigiza inyuma ubwishyu bw’inguzanyo zingana na 31% n’inyungu mu gihe cy’imyaka itatu mu rwego rwo korohereza ubucuruzi.

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Group, James Mwangi, yavuze ko gushyirwa kuri uru rutonde bishimangira imbaraga zikomeje gukoreshwa mu guhangana no kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Gushyirwa muri uru rutonde, bishimangira ugukomera mu buryo bw’imari n’ubunyamwuga bwa banki bigendanye n’ingamba zafashwe nk’igisubizo cyo guhangana na Covid-19. Twazamuye ishoramari ryacu hamagijwe kongera inyungu, korohereza abaturage mu nguzanyo z’igihe kirekire; twafashije abaturage n’abakiliya hagamijwe gukumira ingaruka z’icyorezo binyuze mu gukuraho amande ndetse no kuvugurura inguzanyo zabo kugira ngo zizabashe kwishyurwa.”

    Kugeza ubu Equity Bank Group ikorera mu bihugu bitandatu bitandukanye, gusa yahuye n’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Covid-19.

    Equity Bank kuri ubu ni banki ikomeye mu Karere kuko imaze kugira umutungo wa miliyari zisaga 1000 z’amashilingi zivuye kuri miliyari 746.6 yari ifite umwaka ushize.

    Uretse ibi ariko mu Ukwakira 2021, Equity Bank yahawe igihembo cya banki ya mbere muri Afurika yorohereza ibigo bito n’ibiciriiritse “Africa’s Best Bank for SMEs 2021 gitangwa n’ikigo cya Euromony kizobereye mu bikorwa byo guhemba banki zitwaye neza muri serivisi zinyuranye ziha abazigana.

    Iyi banki ikomoka muri muri Kenya, ifite amashami mu bihugu bitandatu birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo na Kenya, ndetse ikagira n’ibiro biyihagarariye muri Ethiopie. Iyi banki kandi yanditse ku masoko y’imari n’imigabane mu Rwanda, Kenya na Uganda.

    Equity bank ni ishami rigize Equity Group Holdings Plc, ikigo gifite ishoramari mu bindi bikorwa birimo ubwishingizi, itumanaho, ikoranabuhanga mu bikorwa by’imari n’ibindi bitandukanye.

    Iyi banki nini mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ifite umutungo ungana na miliyari 11,2$, amashami 337 ndetse n’abakiliya barenga miliyoni 15.

    Equity Bank ni banki ya 22 ikomeye muri Afurika

    source : https://ift.tt/3CUjhKr

  • Abapolisi 160 bahawe impanuro mbere yo kwerekeza muri Sudani y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aganiriza aba bapolisi, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Felix Namuhoranye, yababwiye ko bateguwe neza ndetse ko banahawe amahugurwa azabafasha gukora neza, bagaragaza ubunyamwuga ndetse no kubaha umuco w’abaturage bazaba bashinzwe kurinda.

    DIGP Namuhoranye yagize ati “Gukorera hamwe ndetse no gufatanya mwubaha abandi bose muzaba mukorana bikwiye kubaranga mu mirimo muzaba mushinzwe”.

    Ikindi kandi abapolisi bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’epfo bibukijwe, ni uko bagomba gusohoza inshingano zabo kinyamwuga, bakarushaho kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubunyangamugayo.

    Itsinda rigizwe n’abapolisi 160 ryitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, ribaye itsinda rya kane rifite umubare munini w’abagore riyobowe na SSP Marie Grace Uwimana, rikazasimbura irindi tsinda rimaze umwaka mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

    source : https://ift.tt/3CVWz4S

  • Abanyarwanda 30 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe abagabo 20, abagore batatu n’abana barindwi.

    Bose uko ari 30 bari bafungiye mu Karere ka Mbarara bashinjwa kwinjira no gutura mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ku mupaka wa Kagitumba bakaba bakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, bakaba bagomba gukorerwa ibizamini bya COVID-19 mbere y’uko boherezwa mu miryango yabo.

    source : https://ift.tt/3kfFHhZ