Tag: featured

  • Rulindo: Ababyeyi baraza umwana w’imyaka irindwi mu matungo batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Aba babyeyi batuye mu Mudugudu wa Rwintare, Akagari ka Gako, Umurenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo, ari naho bikekwa ko bakoreye icyaha. Bafunzwe ku wa Gatatu, tariki 3 Ugushyingo 2021.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo na mukase w’umwana batawe muri yombi bamaze igihe bakubita umwana wabo.

    Yagize ati “Bakekwaho kumukubita mu bihe bitandukanye ku buryo bubabaje. Uyu mwana yahohotewe mu gihe kigera ku myaka ibiri.’’

    Kugeza magingo aya, abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bushoki mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye y’ibyo bashinjwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Mu ibazwa ryabo, aba babyeyi bavuze ko bahoraga umwana wabo ko yanyaraga ku buriri.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo mwana bamurazaga hamwe n’amatungo ariko agatinya kugira uwo abibwira kuko bari baramubwiye ko nabivuga bazamwica.

    Mu butumwa bwa RIB yongeye kwihanangiriza ababyeyi baha abana babo ibihano bibabaza umubiri.

    Dr Murangira ati “Guhana umwana si ukumwica urubozo. Ntabwo ibihano bibabaza umubiri cyangwa bibuza umwana uburenganzira bw’ibanze nko kumwima ibiryo, kumubuza kujya kwihagarika, kumufungirana mu nzu n’ibindi byemewe.’’

    Abaturarwanda bibukijwe ko badakwiye kwihanganira na gato abakorera abana ihohoterwa no gutungira agatoki RIB aho biri ngombwa.

    Yakomeje ati “RIB irasaba buri muntu kuba ijisho rya mugenzi we. Aho ubonye ihohoterwa rikorerwa umwana mu buryo ubwo aribwo bwose wegere Sitasiyo ya RIB utange amakuru cyangwa uhamagare kuri 116 cyangwa 166, uzaba urengeye umwana.’’

    Abaturage kandi bakanguriwe kurushaho kwita no kumenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye ku nzego zishinzwe umutekano, iz’ubutabera n’iz’ubuyobozi kugira ngo icyo cyaha gihagarikwe cyangwa hirindwe ingaruka zacyo.

    Ibi kutabikora bihanwa n’ingingo ya 243 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho utamenyekanishije icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe n’ihazabu iri hagati ya 100.000 Frw na 300.000 Frw.

    Ababyeyi batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ku bushake baramutse bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze umunani n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenga 2.000.000 Frw.

    Mu gihe bahamwa n’icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo iyicarubozo riteye urikorewe indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma atagira icyo yikorera, kubuza burundu umwanya w’umubiri gukora, gutakaza igice cy’umubiri gikomeye, urupfu cyangwa rikozwe n’umuntu ukora umurimo wa Leta mu mirimo ashinzwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Uyu mwana yari amaze imyaka ibiri akorerwa iyicarubozo ku mubiri yashyizweho inguma

    Uyu mwana yari yarabujijwe kuvuga ibijyanye n’ihohoterwa akorerwa akangishwa ko azicwa

    source : https://ift.tt/3nWTVW6

  • Nta muntu wishwe na Covid-19 mu Rwanda ku munsi wa kabiri wikurikiranya – #rwanda #RwOT

    Ibi biterwa n’ingamba Leta yashyizeho zo kwirinda iki cyorezo, ariko by’umwihariko bikanaterwa n’ibikorwa by’ikingira, aho Abanyarwanda bagera kuri 4,279,628 bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, mu gihe abagera kuri 2,159,058 bamaze guhabwa dose ya kabiri.

    Abantu 44 nibo basanzwemo ubwandu bwa Covid-19 mu bipimo 12,168 byafashwe, mu gihe abantu begera kuri 1,332 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize.

    Minisiteri y’Ubuzima irakomeza gusaba abantu kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo, na cyane ko cyongeye kubura umuntu mu bihugu biri mu Burayi.


    source : https://ift.tt/3EU5lAV

  • U Bushinwa bwashimiwe uruhare rwabwo mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa birimo amazi meza ndetse no kwagura imihanda ikarushaho kuba nyabagendwa hirindwa impanuka za hato na hato.

    Ibyo birishimirwa mu gihe habura iminsi mike ngo hizihizwe isabukuru y’imyaka 50 umubano w’ibihugu byombi ugize ingufu hagafungurwa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, izaba ku wa 12 Ugushyingo 2021.

    IGIHE yageze i Butera mu Kagari ka Sheli, Umurenge wa Rugarika ho mu Karere ka Kamonyi, ahagejejwe amazi meza nyuma y’imyaka myinshi abahatuye bagorwa no kugera aho bavomera kandi n’ayo babonye akaba yanduye.

    Hubatswe umugezi bavomeraho bapompa (borehole), wuzuye mu cyumweru gishize bakaba batangiye kubona amazi asukuye kandi hafi.

    Uwo ni umwe mu ibarirwa muri 200 iteganyijwe kubakwa mu turere 11 two mu Burasirazuba, Umujyi wa Kigali no mu Majyepfo y’u Rwanda.

    Umwe mu batuye i Butera usanzwe ari umuhinzi, Niyomwungeri Sylverine, yagize ati “Twajyaga tuvoma muri biriya bizi bibi bitemba birimo inzoka. Ubundi twajya gushaka aya “kano” tukagenda hafi kilometero n’igice. Inyuma y’uriya musozi ni ho twajyaga kuyashaka.”

    Uwitwa Mukandayambaje Vestine yatangaje ko ibyo byatumaga bagorwa no kubona amazi batekesha cyangwa gukoresha indi mirimo.

    Bombi bahurije ku kuba abana bahanduriraga indwara ziterwa n’ayo mazi y’ibiziba baba banyoye, abahinzi na bo bakuhira bigoranye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Umugiraneza Marthe, yavuze uwo mugezi ari igisubizo kiziye igihe ariko ko hagikenewe izindi mbaraga kuko udahagije cyane ko ari wo wonyine uri muri ako gace.

    Ati “Tugira utugari dutanu dutuwe n’abaturage ibihumbi 44. Urebye utugari nka tubiri (natwo kimwe cya kabiri cyatwo) ni ho hari amazi. Twakoreshaga amazi yo mu bishanga na “kano” za kera zakozwe mu budehe ku bufatanye n’abaturage.”

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura mu bice by’icyaro muri WASAC, Mugwaneza Vincent de Paul, yatangaje ko uwo mugezi ari kimwe mu bisubizo byatekerejweho kugira ngo ako gace kabashe kubona amazi.

    Ati “Uyu mugezi wubatswe ku bufatanye n’u Bushinwa […] ni igikorwaremezo gishobora kubakwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe ariko kandi kikaba cyakubakwa mu bice tutaragezamo imiyoboro y’amazi.”

    Umuyobozi w’Umushinga wo kubaka iyo migezi wiswe “China Aid 200-Borehole Project in Rwanda” ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cya China Geo-Engineering Corporation, Chen Jinke, yatangaje ko imibanire y’ibihugu byombi yatumye abaturage babyo baba nk’abaturanyi bagashyigikirana mu buryo butandukanye.

    Ati “Twishimira ko ubwo bufatanye bwakomeza kugira ngo dufashe u Rwanda muri gahunda nziza rwihaye yo kwiyubaka no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hubakwa ibikorwa remezo.”

    Iyo migezi yatangiye kubakwa mu Ugushyingo 2019 igomba kurangira mu Ugushyingo 2021 ariko ntibyakunze kuko igeze kuri 69%. Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira igeze kuri 80%, yose ikazaba yuzuye bitarenze muri Mata 2022 itwaye miliyoni 5,7 z’amadolari ya Amerika. Imara imyaka 15 ikongera gusanwa, ikaba izagirira akamaro ababarirwa mu bihumbi 108.

    Abakozi bo muri Ambasade y’Abashinwa bari kumwe n’umukozi wa WASAC

    Aha ni ho abaturage bo mu Kagari ka Sheli bajyaga bavoma mbere yo guhabwa amazi meza

    Ibikorwa byo kwagura umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera birarimbanyije

    Uretse ayo mazi meza avugwa imyato n’ab’i Kamonyi no mu tundi turere yagejwemo, u Bushinwa bwanagize uruhare mu kubaka imihanda itandukanye irimo n’uri kwagurwa uturuka Sonatubes werekeza Gahanga muri Kicukiro, ugakomeza kugera ku mugezi w’Akagera.

    Uwo muhanda wari usanzwe ugizwe n’inzira z’imodoka ebyiri gusa, uri gushyirwamo inzira enye ku buryo umubyigano n’impanuka bya hato na hato byawuberagamo bizagabanuka.

    Umwe mu batuye mu Murenge wa Kagarama ukoze kuri uwo muhanda, Gahiganwa Jean Marie Vianney, yatangaje ko bahoraga babona impanuka “z’abamotari” kubera ibinyabiziga byabaga ari byinshi kandi aho binyura ari hato.

    Yakomeje ati “Mu buryo bw’ubuhahirane, ab’i Bugesera bazajya bazana ibyo basaruye kandi babashe guhaha mu isoko rya Zinia nta kibazo.”

    Mugenzi we utuye mu murenge wa Gahanga, Ngabonziza Théogène, yavuze ko kwagura uwo muhanda bizabafasha kugera iyo bajya vuba kandi badahenzwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel, yatangaje ko kuba uwo muhanda warakozwe neza byongereye ingufu urujya n’uruza hagati yabo n’uturere baturanye.

    Yakomeje avuga ko ibikorwa byo kuwubaka byanahaye Abaturarwanda akazi, ati “buri wese hari icyo yagiye akuramo hakurikijwe ibyagiye bihakorerwa.”

    Umuyobozi ushinzwe umushinga wo kwagura uwo muhanda mu Kigo cya China Road and Bridge Corporation (CRBC), Pian Chang, yavuze ko ibikorwa byatangiye muri Werurwe 2019 bikaba bizarangira muri Kamena 2022.

    Yakomeje ati “Hazagurwa kilometero 13,8. […] Ingengo y’imari izakoreshwa yose hamwe ni miliyoni 53 $.”

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Baganizi Emile, yavuze ko umushinga wo kwagura uwo muhanda ugana ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera wahuye n’imbogamizi zirimo kuba uri kubakwa mu Mujyi, kwimura abantu n’ibikorwa biri mu mbago zawo.

    Ati “Ubu umushinga ugeze ku gipimo cyiza cya 91,6%, twizeye ko mu gihe gisigaye imirimo yose izaba yarangiye.”

    Yavuze kandi ko uwo mushinga ufite icyo usobanuye ku mubano w’u Bushinwa n’u Rwanda umaze imyaka itari mike.

    Ati “Ni umubano uturuka kera ndetse washinze n’imizi. Iyo ufashije igihugu kubona ibikorwaremezo biba byerekana ko ushaka iterambere ryacyo.”

    Uretse abaturage bagaragaje ingaruka nziza bagizweho n’imibanire y’ibihugu byombi binyuze muri ibyo bikorwa remezo, hari n’abakoranye na sosiyete z’Abashinwa bishimira ubumenyi bahakuye.

    Ahari kubakwa rond point mu Karere ka Kicukiro bigizwemo uruhare n’Abashinwa

    Umwe mu bakozi bari kubaka kuri uwo muhanda yavuze ko amaze imyaka irenga 40 akorana n’Abashinwa, ibintu byamushoboje kubaka inzu ye, arihira n’abana be ishuri bararangiza.

    Uwitwa Mutabazi Amis watangiye gukorana na bo mu 2004, yavuze ko yungutse ubumenyi bwinshi burimo gusana imashini zifashishwa hubakwa iyo mihanda n’ibindi.
    U Bushinwa busanzwe butera inkunga u Rwanda mu bikorwa byo mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima n’ibikorwa remezo.

    Magingo aya sosiyete zikomeye z’ubwubatsi zikorera mu Rwanda ni iz’Abashinwa ndetse n’imihanda miremire hafi ya yose ni zo zayubatse.

    By’umwihariko ikigo CRBC kimaze kubaka mu Rwanda imihanda irenga 40 minini kuva cyahagera mu 1974.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwerekana ko mu 2020 mu Rwanda hinjiye sosiyete 24 zivuye mu Bushinwa zije mu by’ikoranabuhanga, inganda, ubwubatsi, amahoteli n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Zazanye ishoramari rya miliyoni 300$.

    Abashinwa bubatse amavomero bari kumwe n’abakozi ba WASAC

    Umuhanda uturuka Sonatubes werekeza mu Bugesera uri kwagurwa ushyirwamo inzira enye

    Umuhanda uva Sonatubes ugana ku Kagera ubu ubasha kunyushamo imodoka enye zibangikanye

    Chen Jinke, yatangaje ko imibanire y’ibihugu byombi yatumye abaturage babyo baba nk’abaturanyi bagashyigikirana mu buryo butandukanye

    Amafoto: The New Times


    source : https://ift.tt/30035sY

  • Urusobe rw’ibibazo by’abakorera mu isoko rishya rya Muhanga; kuri bamwe ubukode bwikubye inshuro 10 – #rwanda #RwOT

    Iri soko rishya rya Muhanga ryatangiye gukorerwamo muri Kamena 2021, nubwo imirimo yo kuryubaka itararangira neza kuko igeze kuri 80%.

    Bamwe mu baricururizamo baganiriye na IGIHE bagaragaje ko nubwo bagiye mu isoko rya kijyambere bahuye n’imbogamizi zo kwishyura ubukode buri hejuru, mu gihe abakiriya baryinjiramo ari mbarwa.

    Impamvu bashingiraho bagaragaza ko ubukode buri hejuru ni uko isoko bakoreragamo mbere bishyuraga 8000 Frw, abandi bakishyura ibihumbi 250Frw, ariko abakorera muri iri soko nk’abacuruza imboga n’imbuto n’ibindi bishyura ibihumbi 30 Frw mu gihe abacuruza imyenda bakorera mu igorofa ya gatatu bishyura ibihumbi 80 Frw, mu ya kabiri bakishyura ibihumbi 100 Frw naho hasi bakishyura ibihumbi 150 Frw na ho imiryango yo hanze yishyurwa ibihumbi 250 Frw.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Muri iri soko duhura n’imbogamizi nyinshi zo kwishyura amafaranga menshi kandi nta bakiliya tubona. Impamvu ya mbere ni ukuba ibicuruzwa bivangavanze bigatuma abakorera hejuru tutabona abakiliya. Nkanjye kubona ubukode birangora cyane bitewe n’uko ahanini buri hejuru kandi n’ibyo ncuruza ari bike. Bisaba gushyiramo andi mafaranga ava mu bindi bikorwa kugira ngo ubucuruzi budahagarara ariko meze nk’uri gukorera mu gihombo.”

    Umucuruzi w’imboga yagize ati “Dufite ikibazo cy’ahantu hahenze dukorera kandi nta bakiriya. Twifuza ko batugabanyiriza ku giciro, icyifuzo cyacu twakijeje ku buyobozi kandi buracyizi dukeneye ko hagira igikorwa.”

    Mugenzi we yagaragaje ko nta mucuruzi wemerewe kugera hanze y’isoko ngo abe yazana umukiliya mu rwego rwo kumuyobora kandi iyo umukiliya asanze ibyo ashaka umucuruzi atabifite ngo ntiyemerewe kumurangira mugenzi we kuko acibwa amande y’ibihumbi 100 Frw.

    Perezida w’abacuruzi mu isoko rishya rya Muhanga, Rukazabyuma Emile, nawe aheruka kubwira IGIHE ko ibi biciro bibabangamiye.

    Yagize ati “Nkanjye aho nkorera ahareba ku muhanda munini Kigali-Huye, nishyura ibihumbi 250 Frw. Twese ntabwo ibiciro tubyishimiye kuko birahanitse, turateganya kwandikira ba nyir’isoko n’akarere bakaba batugabanyiriza ibiciro.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi amafaranga akagabanywa.

    Hari abatemerewe gukandagizamo ikirenge

    Kuva iri soko ryatangira gukorerwamo ku wa 1 Kamena 2021, hashyizweho amabwiriza arigenga ndetse atangarizwa n’abacuruzi ubirenzeho agahanwa.

    Muri ayo mwabwiriza harimo ko abacuruzi badakorera muri iri soko batemerewe kuryinjiramo, abakora umurimo w’ubudozi n’undi ushobora kuba azwiho ubucuruzi hafi y’isoko.

    Guverineri Kayitesi yabwiye IGIHE ko impamvu abadozi batemerewe kuryinjiramo ari uko bahawe agakiriro kabo gakorera hafi ya gare kandi ko bari muri Koperative, bitaba bisobanutse ko bakora batatanye kandi barubakiwe ahantu habagenewe.

    Muri ayo mabwiriza kandi harimo kuba abazwi ku izina ry’abapyesi cyangwa abakomisiyoneri (ni umuntu udacururiza mu isoko runaka ariko ushobora gufasha ugiye guhaha kubona aho ibicuruzwa biri akaza guhembwa n’umucuruzi) ubuyobozi bw’isoko bwagaragaje ko batemewe ndetse banacibwa amande, abandi bagafungwa.

    Aha niho abacuruzi bagagariza imbogamizi zo kuba no mu gihe umucuruzi usanzwe ahakorera na we atemerewe kurangira umukiliya mugenzi we ucuruza ibyo adafite kuko bifatwa nko kubangamira ubwisanzure bwo kugura no gucuruza.

    Ingingo ya gatandatu y’amabwiriza yometse ku nkuta z’isoko, igaragaza ibihano bihabwa umucuruzi wagaragaye muri ibyo bikorwa birimo gucibwa ibihumbi 100 Frw by’amande ku nshuro ya mbere, yasubira agacibwa amande nk’ayo hakiyongeraho kwihanangirizwa imbere y’ubuyobozi bw’isoko naho ku nshuro ya gatatu akamburwa aho akorera ngo kuko aba agaragara nk’ugamije gusenya isoko.

    Hari n’abafungirwa mu isoko

    Hari bamwe mu bakorera muri iri soko bagaragaje ko impungenge kuko harimo icyumba gifungirwamo abarenze ku mabwiriza by’igihe gito ariko bikaba bifatwa nko gukandamiza abaturage.

    Uwatanze aya makuru yerekanye icyumba yafungiwemo, biturutse ku kuba yinjiye muri iri soko kandi nta bicuruzwa afite, akaza kuhava ajyanwa gufungwa mu kigo cy’inzererezi ariko kubwo amahirwe akaza gufungurwa arayemo rimwe.

    Umukozi ushinzwe umutekano muri iyi nyubako, yabwiye IGIHE ko atari ukubafunga nk’uko abacuruzi babivuga ngo ahubwo ari ahantu hagenwe babashyira mu gihe babona bari guteza impagarara.

    Ati “Ntabwo ari ukubafunga nk’uko babivuga ahubwo ni ahantu bajyanwa mu gihe dutegereje ko bavugana n’ubuyobozi. Ubundi ni amabwiriza yashyizweho n’isoko kandi mu nama zitandukanye abacuruzi barabisobanurirwa, rero twe icyo dushinzwe ni ukugenzura iyubahirizwa ryayo mabwiriza.”

    Kuri iki kibazo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko agiye gukora iperereza akamenya niba koko abarenze ku mabwira bafungirwamo kuko ari ibintu bidakwiye.

    Ati “Gufungwa byo ntibikwiye rwose, ntabwo mbifiteho amakuru ariko ndaza kubikurikirana kuko isoko ntabwo ari gereza.”

    Ku kijyanye n’amafaranga menshi yishyurwa, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, Bigirimana Jean Bosco, yavuze ko bikiri kwigwaho ngo harebwe uko bagabanyirizwa.

    Yasabye abacuruzi kumva ko nubwo ari isoko rusange ariko harimo n’ishoramari bityo ko amafaranga batangaga mu isoko rya kera atabura kwiyongera kuko na rwiyemezamirimo akeneye kunguka ariko hazashingirwa ku bushobozi bwa buri umwe.

    Abakorera mu isoko rya Muhanga bagaragaza ko ibiciro by’ubukode bihanitse

    source : https://ift.tt/3mO49J3

  • Bwa mbere Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyakoreweho urugendo rwa nijoro – #rwanda #RwOT

    Mu Ukwakira umwaka ushize, nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ari kumwe n’abandi bayobozi basuye iki kibuga bashaka kureba aho imirimo yo kucyagura igeze.

    Byari biteganyijwe ko irangira muri Nyakanga uyu mwaka, igafasha mu rujya n’uruza by’umwihariko mu korohereza abacuruzi bo mu Rwanda n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ni imirimo yakozwe bigizwemo uruhare na Banki y’Isi. Inyandiko ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igaragaza mu bigomba gukorwa mu gihe cya vuba mu ngeri yo gutwara abantu n’ibintu harimo no kuvugurura Ikibuga cya Kamembe n’icya Rubavu.

    @RwandaTrade through the @GGltfp and in collaboration with RAC and RCAA successfully tested the first night flight to KME airport. This will allow Rwandair provide night flights to traders from both Rusizi and Bukavu in DRC. The project has been funded by Worldbank. pic.twitter.com/f5XX4NyI95

    — Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) November 5, 2021

    RwandAir yabonye uburyo izajya ikorera i Rusizi ingendo zo mu masaha y’ijoro

    Iki kibuga cyashyizweho amatara ku buryo RwandAir izajya ihakorera ingendo zo mu masaha y’ijoro

    Mu mwaka ushize, imirimo yo kwagura iki kibuga yari irimbanyije. Iyi foto yafashwe muri Nyakanga 2020

    source : https://ift.tt/301vRtg

  • Hamuritswe inkoranyamagambo izajya ikoreshwa mu by’amategeko – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko, Mukantaganzwa Domitille, yavuze ko iyi nkoranyamagambo izafasha abanyamategeko kurushaho kumenya amagambo yose akoreshwa mu mwuga w’ubucamanza ndetse no kubafasha kurushaho kuyegeranya.

    Yagaragaje ko itandukanye cyane n’iyari isanzwe ikoreshwa kuko yo yari yaranditswe mu ndimi ebyiri gusa ari zo Igifaransa n’Ikinyarwanda ariko iyi nshya yanditswe mu ndimi eshatu.

    Yagize ati “Umwuga w’amategeko kimwe n’indi urangwa no gukoresha amagambo yihariye. Umuntu wese usoma, ukoresha amuga(amagambo yihariye mu mwuga runaka) aba agomba kwitondera ayo akoresha. Iyi nkoranya yateguwe hagamijwe gushyikiriza abanyamategeko b’umwuga igikoresho kizabafasha gusobanukirwa neza no kwegeranya amuga y’amategeko.”

    Inkoranyamahambo yakoreshwaga yashyizweho mu 2000 na Minisiteri y’Ubutabera. Ngo ntiyari yuzuye kuko amategeko y’u Rwanda yandikwa mu ndimi eshatu kandi buri rurimi rwose ruba rufite agaciro kangana. Ikindi ni uko hagiye habaho amavururura menshi mu mategeko.

    Yakomeje agira ati “Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko yabonye ko hari hakenewe inkoranya y’amuga y’amategeko inogeye abayikoresha kandi ihuje n’imiterere y’ubu y’amategeko y’u Rwanda, niko gutegura iyi yanditse mu ndimi eshatu.”

    Yasabye abanyamategeko kuzarushaho kuyikoresha neza bikagabanya amagambo mvamahanga yakoreshwaga mu nkiko ndetse agaragaza ko mu gihe hari icyakenerwa kongerwamo cyangwa kuvugururwa biteguye kubikora.

    Umukozi muri iyi Komisiyo, Nikuze Emmanuel, yasobanuyue ko amagambo arimo akiri makeya ugereranyije n’ingeri z’amategeko ariko ko bibaha umukoro wo gukomeza gukora ubushakashatsi.

    Inkoranya y’amuga y’amategeko yamuritswe ni iy’ibanze kuko hazagenda hakorwa ibindi byiciro bitandukanye bigamije kongera amuga akoreshwa mu ngeri zinyuranye z’amategeko.

    Igizwe n’impapuro 532, ikaba ikubiyemo amuga 2698 akunze gukoreshwa mu mategeko kandi asobanuye mu buryo bukwiriye mu ndimi eshatu, Ikinyarwanda, icyongereza n’Igifaransa.

    By’umwihariko izajya ikoreshwa n’abandika amategeko mu nzego za leta, abavoka, abahesha b’inkiko, abacamanza, abagenzacyaha, abashinjacyaha, abashakashatsi, abarimu n’abanyeshuri bo mu mashuri yigisha amategeko.


    source : https://ift.tt/3o16NdR

  • 404 ERROR | #rwanda #RwOT

    source : https://ift.tt/3mMluSE

  • Uko MC Tino abona Alyn Sano n’ibihangano bye (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari mu kiganiro cy’imyidagaduro MC Tino asigaye akora kuri KT Radio guhera saa cyenda kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

    Kurikira ikiganiro kirambuye bagiranye:

    source : https://ift.tt/3CPtXds

  • Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale ya Santrafurika yashimye imikorere y’Ishuri rya Polisi ry’i Gishari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri iri shuri yakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa PTS-Gishari, CP Robert Niyonshuti, amwereka iryo shuri ndetse anamugaragariza gahunda y’amasomo ahatangirwa.

    CP Niyonshuti yagize ati “PTS-Gishari ni rimwe mu mashuri ya Polisi y’u Rwanda atanga amahugurwa atandukanye ajyanye n’umwuga wa Polisi, twavuga amahugurwa ahabwa abitegura kuba abapolisi bato ndetse n’abitegura kuba ba Ofisiye bato. Hanahugurirwa abitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ndetse tunahugura abunganira urwego rw’uturere mu kwicungira umutekano (DASSO).”

    CP Niyonshuti yeretse umushyitsi ibisabwa buri muntu wese kugira ngo yitabire amasomo atangirwa muri PTS-Gishari, agaragaza ko byose bitangazwa mbere y’uko umuntu aza muri iri shuri ku buryo aza abizi ndetse Polisi na yo ikagenzura neza ko buri muntu yaje yujuje ibisabwa.

    Umuyobozi wa PTS-Gishari yashimiye Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie ya Repubulika ya Santrafurika kuba yasuye irryo shuri, anamugaragariza ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gusangira ubunararibonye mu bintu bitandukanye harimo n’amahugurwa.

    Aherekejwe na CP Niyonshuti, Gen Urlich yagejejwe ahantu hatandukanye muri iryo shuri yirebera bimwe mu bikorwa remezo bihari ndetse n’amasomo arimo kuhatangirwa.

    Uwo muyobozi yishimiye Polisi y’u Rwanda ndetse n’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri rusange, avuga ko ari ikitegererezo mu bijyanye n’umutekano, ko uruzinduko yagiriye mu Rwanda hari icyo azarwungukiramo.

    Yagize ati “Uruhare rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda ni ntagereranywa mu kugarura amahoro mu gihugu cyacu cya Repubulika ya Central Africa. Nanejejwe n’amahugurwa atangirwa muri iri shuri, yo ubwayo arasobanura ibikorwa tubonana Polisi y’u Rwanda haba hano mu Rwanda n’aho iba yagiye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga.”

    Yakomeje avuga ko ibikorwaremezo yabonye muri PTS-Gishari bihura neza n’amasomo ahatangirwa, ashimangira ko na bo bagiye kohereza abashinzwe umutekano bakaza guhugurirwa muri PTS-Gishari.

    Gen Landry Urlich Depot n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itandatu.

    source : https://ift.tt/305uiKG