Tag: featured

  • Turishimye kubera igabanuka ry’ibiciro by’ingendo – Abagenzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri bari mu bashimishijwe no kumanuka kw
    Abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri bari mu bashimishijwe no kumanuka kw’ibiciro by’ingendo

    Ku ngendo zo mu Mujyi wa Kigali, umugenzi azajya yishyura amafaranga 22 ku kilometero kimwe, mu gihe mbere hari hashyizweho amafaranga 28,9 ku kilometero kimwe.

    Abo Kigali Today yasanze muri Gare ya Musanze bagaragaza ko bishimiye igabanuka ry’ibyo biciro ni abiganjemo abanyeshuri bitegura gusubira mu masomo, aho bavuga ko izamuka ry’ibiciro by’ingendo byari byabateye impungenge zabagiraho ingaruka zo kuba basiba ishuri.

    Uwitwa Tuyishime Elysée yagize ati “Ubu ngiye gusura abantu i Rubavu, ntanze amafaranga 1,300 avuye ku 1,900 byari ibibazo cyane turishimye Leta yakoze cyane.”

    Ati “Twari dutangiye kwibaza uburyo tuzajya ku ishuri kubera izamuka rikabije ry’ibiciro by’ingendo. Nawe reba amafaranga y’ishuri, urebe n’ibindi bikoresho, twari dufite impungenge zikomeye zo kubura uburyo tuzajya ku ishuri”.

    Mugenzi we witwa Ntirandekura Elie ati “Amafaranga 600 yagabanutse mu rugendo Musanze-Rubavu ni menshi, nkatwe abanyeshuri bidufitiye akamaro, twibazaga uburyo tuzagera ku kigo nkatwe twiga kure aho dutega na moto kugira ngo tugere ku ishuri bikatuyobera, ariko ubu Leta yadukoreye ibintu byiza imanura ibiciro”.

    Uretse abanyeshuri bishimiye icyo cyemezo, n’abagenzi bakora indi mirimo baremeza ko bari babangamiwe n’izamuka ry’ibiciro by’ingendo.

    Abagenzi bagaragaye bajya gutega imodoka batijujutira ibiciro kuko byamanuwe
    Abagenzi bagaragaye bajya gutega imodoka batijujutira ibiciro kuko byamanuwe

    Uwase Cecile ati “Mvuye i Kigali nderekeza i Gisenyi nishyuye amafaranga 3,310 mu gihe byari hejuru y’amafaranga 4000, iki giciro turagikunze twari twabifashe nabi ariko ubu ni byiza ingendo zirakorwa neza”.

    Kabonero Charles ati “Uko byagenda kose Abanyarwanda turishimye kubera igabanuka ry’ibiciro by’ingendo, Leta yabikemuye Imana ishimwe”.

    Abashoferi na bo baragaragaza ko igabanuka ry’ibiciro by’ingendo bitabateye ikibazo nk’uko umushoferi witwa Manigaba Aphrodis yabitangarije Kigali Today ati “Ni byiza kugabanyiriza abagenzi, twe nta kibazo biduteye kuko inyungu z’abaturage ari zo nyungu zacu, nibatugane tubakirize yombi”.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Lt Col Patrick Nyirishema, yasobanuye igabanuka ry’ibi biciro yifashishije urugero nk’aho yavuze ko umuntu uvuye i Kigali ugiye i Musanze yagombaga kwishyura Amafaranga 2,340 none hakurikijwe ibiciro bishya azishyura amafaranga 1930.

    Yatanze urundi rugero rw’aho nka Kigali – Nyagatare yari amafaranga 4,290 none akaba yabaye 3,390. Yasobanuye kandi ko kuva i Kigali ujya i Muhanga yari 1,210 none akaba yabaye 1030.

    Gare ya Musanze
    Gare ya Musanze

    Lt Col Patrick Nyirishema uyobora RURA yasobanuye ko amafaranga yagabanutseho ari inyunganizi Leta yashyizemo.

    Ati “Ni ukuvuga ngo ikinyuranyo hagati ya 25,9 na 21 ni inyunganizi Leta y’u Rwanda yashyizemo, nkaba ngira ngo dushimire Leta y’u Rwanda uburyo yorohereza umuturage cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye bya COVID-19, mu by’ukuri icyo kinyuranyo ni inyunganizi Leta y’u Rwanda yahaye wa muturage igihe yagiye mu rugendo”.

    Mu muhango w’irahira ry’abasenateri bashya uherutse kuba, Perezida Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro cyari kimaze iminsi kivugwa, avuga ko intambwe yo kuba abaturage batemberera aho bashaka hirya no hino mu gihugu, ari ibyo kwishimira nyuma y’igihe bari bamaze batemerewe kuva mu rugo mu rwego rwo kwirinda COVID-19, avuga ko ikibazo cy’ibiciro by’ingendo cyigwaho kikabonerwa umuti.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/turishimye-kubera-igabanuka-ry-ibiciro-by-ingendo-abagenzi

  • Abaturage banyuzwe n’ibyiciro bishya by’ubudehe barimo gushyirwamo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri ubu abaturage barashyirwa mu byiciro hashingiwe ku cyo umuntu yinjiza, kuruta kureba aho atuye nk’uko bisobanurwa na Murenzi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Bugesera.

    Murenzi avuga ko ibyiciro by’ubudehe bishya bidashingirwaho mu gutanga serivisi zimwe na zimwe, nk’uko byari bimeze mbere, kuko ngo wasangaga hari abifuza kujya mu cyiciro cya mbere gifashwa na Leta muri byose kugira ngo bajye bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), n’ibindi. Ibyo kandi byageraga no ku batsinze amashuri, kuko wasangaga hari abatabona uko biga kaminuza bitewe n’ibyiciro ababyeyi babo barimo.

    Ibyiciro bishya ubu, bibarwa hagendewe ku nyuguti (Alphabet), ni ibyiciro bitanu bibarwa guhera kuri A,B,C,D,E.

    Uhereye ku nyuguti iheruka E,nk’uko bisobanurwa na Murenzi Jean Marie Vienney, icyiciro E ni icyiciro kihariye gishyirwamo umuntu udafite icyo yinjiza, ari hejuru y’imyaka 65 ntacyo akora, nta n’amafaranga y’imperekeza ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru(pansiyo), uri munsi y’imyaka 18, hajyamo kandi umuntu ufite ubumuga bukabije, bigaragara ko ntacyo akora kimwinjiriza. Uwo kandi arafashwa.

    Icyiciro D gishyirwamo umuntu cyangwa umuryango ushobora gukora, ariko ukaba winjiza amafaranga y’u Rwanda ari munsi y’ibihumbi mirongo ine na bitanu (45.000Frw).

    Icyiciro C gishyirwamo umuntu cyangwa umuryango winjiza amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi mirongo ine na bitanu na mirongo itandatu na bitanu (45.000-65.000Frw).

    Icyiciro B gishyirwamo umuntu cyangwa umuryango winjiza amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi mirongo itandatu na bitanu n’ibihumbi magana atandatu (65.000-600.000Frw)

    Icyiciro A gishyirwamo umuntu cyangwa umuryango winjiza amafaranga y’u Rwanda, guhera ku bihumbi magana atandatu kuzamura(600.000Frw kuzamura).

    Impamvu bivugwa ko ari umuntu cyangwa umuryango ni uko iyo bajya kureba amafaranga yinjira mu rugo, bareba ayinjizwa n’umugobo bakongeraho ayinjizwa n’umugore kuko uwo aba ari umuryango umwe.

    Murenzi avuga ko n’ubwo umuntu yaba ari mu cyiciro A, ntibyatuma umwana we adahabwa buruse ya Leta ngo ni uko umuryango we uri mu cyiciro A, icyangombwa ni uko umwana aba yatsinze neza, yabonye amanota yo kujya kuri Kaminuza. Ni kimwe no ku bijyanye no kwivuza, ubu mu byiciro bishya, uwo ari we wese yafashwa na Leta igihe bibaye ngombwa hatarebwe ku cyiciro arimo.

    Yagize ati “Ubu ni urugero, aho nkora mpembwa amafaranga arenga ibihumbi magana atanu (500.000Frw), ku kwezi nkagira n’ibindi bikorwa binyinjiriza amafaranga ibihumbi magana atatu(300.000Frw) ku kwezi,ariko ejo nshobora gufatwa n’indwara ikomeye isaba ko nishyura Miliyoni icumi z’Amanyarwanda zinjyana kwivuza hanze, bazareba ngo njyewe natanga ayahe, Leta yamfashisha ayahe”.

    Ubu mu byiciro bishya, habayeho ikibazo cy’uburwayi bukomeye, ngo umuntu yagaragaza mu buryo bw’amafaranga ubushobozi afite, kandi ko asabwa uburenze bikarebwaho akaba yafashwa nk’uko Murenzi yakomeje abisobanura, n’ubwo yavuze ko hazasohoka amabawiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asobanura neza, nyuma y’ikorwa ry’ibyo byiciro bishya.

    Ibyo bimeze bityo mu gihe mu byiciro by’ubudehe byabanje, uwafashwaga na Leta yagombaga kuba abarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, abari mu cya gatatu n’icya kane bagasubizwa inyuma kandi rimwe na rimwe na bo bahuye n’ikibazo cyasabaga ko bunganirwa na Leta.

    Nkuranga Theogene, ni umuturage wo mu Mudugudu wa Nyabivumu, Akagari ka Nyamata –Ville,Umurenge wa Nyamata. Avuga ko we yashyizwe mu cyiciro cy’ubudehe B,kandi ko yumva acyishimiye nta kibazo.

    Yagize ati “Icyiciro B nashyizwemo ndacyishimiye, kuko ni cyo nanjye numvaga ngomba kujyamo nkurikije ibyo badusobanuriye mbere, hakurikijwe amafaranga ninjiza ku kwezi agera ku bihumbi magana ane y’u Rwanda(400.000Frw),n’ibindi babazaga ko mfite isambu irenga hegitari, n’ibindi. Inteko y’abaturage yemeje ko nashyirwa mu cyiciro B kandi ndacyishimiye nta kibazo”.

    Uwitwa Nyiraminani Judith ufite imyaka 33 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nyabivumu avuga ko bamushyize mu cyiciro cya D, kandi ngo aracyishimiye kuko basobanuye ko abajya mu cyiciro E ari abatagifite imbaraga zo kugira icyo bakora, kubera ko bageze mu zabukuru cyangwa se bakaba baramugaye.

    Yagize ati “Njyewe sinajya muri icyo cyiciro cya E ntibyavamo, kuko ndi muto ndahinga ngacyura icyo 1000 ku munsi, kandi nyine urumva nyaryamo nta 45.000Frw ninjiza ku kwezi, rero abaturage babonye nkwiriye kujya muri D kandi ndacyishimiye, nta kibazo icyo banshyizemo cyanyuze”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abaturage-banyuzwe-n-ibyiciro-bishya-by-ubudehe-barimo-gushyirwamo

  • U Bubiligi: Abarenga ibihumbi 16 barimo na Minisitiri w’Intebe banduye COVID-19 mu munsi umwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkuru yatangajwe na RTBF iravuga ko u Bubiligi bwamaze kurenza abantu ibihumbi 10 bandura Covid-10 buri munsi ku mpuzandengo y’abantu 10.454 yahagati ya tariki 13 na 19 Ukwaira, nk’uko byemejwe n’imibare y’agateganyo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa ganu n’ikigo gishinzwe ubuzima bw’abaturage l’Institut de santé publique Sciensano.

    Imibare ikaba yazamuwe n’abantu 16,746 babonetse mu masaha 24 yashize, ari nawo mubare munini ubonetse w’abanduye Covid-19 mu munsi umwe kuva iki cyorezo cyatangira.

    N’ubwo impuzandengo y’ibipimo bifatwa yazamutseho 30%, ubwiyongere bw’abandura bukomeje gutera impungenge kuko bageze kuri 69% ugereranyije n’icyumweru gishize.

    Ariko igihangayikishije kurushaho ni umubare w’abarimo kujyanwa mu bitaro urimo kurenga ubushobozi bw’urwego rushinzwe ubuzima kuko kuva muri Mata ni bwo mu Bubiligi habonetse ubwandu bushya 498 mu masaha 24, mu gihe baherukaga kugira umubare w’abantu benshi (629) bagiye mu bitaro ku itariki 28 Werurwe icyorezo kigitangira kubibasira.

    Hagati aho kandi abarimo gukira nabo ntabwo ari benshi ugereranyije n’ubwandu buhari, kuko kugeza ubu abamaze gusezererwa ni 269 gusa.

    Mu Bubiligi hose abantu barwaye Covid-19 bari mu bitaro ni 3649 (+11%) na 573 bari mu nzu y’indembe (+9%), barimo ndetse na Ministre w’Intebe wungirije Sophie Wilmès akaba na Ministre w’ububanyi n’amahanga.

    Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru LEVIF.BE kuwa kane aravuga ko Ministre Wilmès arembye ariko uburwayi ngo ntabwo burimo kwiyongera.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/u-bubiligi-abarenga-ibihumbi-16-barimo-na-minisitiri-w-intebe-banduye-covid-19-mu-munsi-umwe

  • Abaturage barakangurirwa kurushaho gufata neza amashyamba yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Mujawamariya atera igiti
    Minisitiri Mujawamariya atera igiti

    Ibyo Minisitiri Mujawamariya yabigarutseho ku wa 23 Ukwakira 2020, ubwo yari mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo gutera amashyamba, igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, kikaba cyabimburiwe no gutera ibiti mu Murenge wa Muyira.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, iz’abikorera ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, hakaba kandi hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, uzamara imyaka itandatu.

    Minisitiri Mujawamariya yavuze ko u Rwanda rwageze ku ntego rwari rwihaye yo kuzaba rwageze kuri 30% by’ubuso bw’igihugu buteyeho amashyamba muri 2020, gusa ngo ntibihagije, ari na yo mpamvu asaba abaturage gufata neza amashyamba yabo.

    Agira ati “Ibarura ryakozwe muri 2019 ryerekanye ko u Rwanda rwageze kuri iyo ntego ndetse ruranayirenza, kuko ubu rugeze kuri 30.5% by’ubuso bw’igihugu buriho amashyamba, nkabishimira abaturage ndetse n’abafatangabikorwa”.

    Ati “Iryo barura ryerekanye kandi ko u Rwanda muri rusange rufite amashyamba ari ku buso bwa hegitari 724,666 ari byo bingana na 30.4%, gusa nubwo iyo ntego twayigezeho nta kwirara. Ibarura ryakozwe muri 2016 ryerekanye ko 64% by’amashyamba yose y’igihugu ari ay’abaturage ariko kandi ko afashwe nabi, Leta ikabagira inama yo kuyafata neza bayasazura ndetse bakayabyaza umusaruro ku buryo burambye”.

    Minisitiri Mujawamariya yishimiye kwifatanya n
    Minisitiri Mujawamariya yishimiye kwifatanya n’abaturage gutera ibiti mu Mayaga

    Yakanguriye kandi abikorera gushora imari mu gutera, gucunga no kubyaza umusaruro amashyamaba ku buryo burambye, cyane ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ni ukuvuga muri 2024, biteganyijwe ko 80% by’amashyamba ya Leta azaba acunzwe n’abikorera.

    Minisitiri Mujawamariya yagarutse no ku mushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga watangijwe, aho yavuze ko ufitiye akamaro kanini abaturage.

    Ati “Ni umushinga uzahindura ubuzima bw’abaturage bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300, kuko uzatanga imirimo igera ku bihumbi 150, kandi mu bazahabwa akazi, abagore n’urubyiruko bakazaba ari 53.1%. Hazaterwa amashyamba, havugururwe ashaje ndetse abaturage batuye aho umushinga uzakorera bahabwe amatungo magufi kugira ngo biteze imbere”.

    Uwo mushinga uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), n’Ikigo mpuzamahanga cy’ibidukikije (GEF), ugashyirwa mu bikorwa na REMA ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’amashyamba (RFA).

    Abaturage bateye ibiti
    Abaturage bateye ibiti

    Ukuriye UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, yavuze ko yishimiye kwifatanya n’Abanyarwanda gutera ibiti, ndetse ko biteganyijwe ko muri uwo mushinga hazaterwa ibiti bitandukanye miliyoni umunani mu gihe cy’imyaka itandatu uzamara, akavuga ko hamwe n’ibindi bikorwa nko kubakira abaturage benshi amaziko arondereza inkwi kandi atangiriza ikirere, bizatuma bagira imibereho myiza, aho yagize ati “Igiti ni ubuzima”.

    Yashimiye cyane Leta y’u Rwanda kuko ngo icyo yiyemeje igikora kikagerwaho, ari yo mpamvu ngo UNDP izakomeza gushyigikira imishinga y’u Rwanda.

    Nyuma yo gutera ibiti, abaturage bumvise ubutumwa bw
    Nyuma yo gutera ibiti, abaturage bumvise ubutumwa bw’abayobozi


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/abaturage-barakangurirwa-kurushaho-gufata-neza-amashyamba-yabo

  • Amakipe akina imikino ya nyuma muri Basketball yamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Patriots BBC ifite igikombe giheruka irashaka kucyisubiza
    Patriots BBC ifite igikombe giheruka irashaka kucyisubiza

    Ni imikino yabereye muri Kigali Arena ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020. Mu bagore, ikipe ya IPRC Huye yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 67 kuri 53.

    IPRC Huye
    IPRC Huye

    Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma bigoranye, bategereje ikipe iva hagati ya The Hoops Rwanda na Ubumwe BBC . Ikipe ya The Hoops Rwanda yageze ku mukino wayo wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo gutsinda Ubumwe BBC amanota 69 kuri 53.

    The Hoops Rwanda yatsindiwe ku mikino ya nyuma umwaka ushize irashaka gukosora amakosa yakoze icyo gihe
    The Hoops Rwanda yatsindiwe ku mikino ya nyuma umwaka ushize irashaka gukosora amakosa yakoze icyo gihe

    Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya REG BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 75 kuri 68. Uyu mukino warebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame .

    Umukino wa nyuma wa 1/2 wahuje Patriots BBC ifite igikombe giheruka na IPRC Kigali. Uyu mukino warangiye Patriots BBC itsinze IPRC Kigali mu buryo bworoshye amanota 88 kuri 59.

    Uko imikino yose yagenze

    Abagore:

    The Hoops Rwanda 69-53 Ubumwe BBC
    REG BBC 75-68 APR BBC

    Abagabo :

    - REG BBC 75-68 APR BBC
    - Patriots BBC 88-59 IPRC Kigali

    Gahunda yo kuri uyu wa Gatandatu

    Guhatanira umwanya wa Gatatu n’uwa Kane

    - Abagore : 10:30: APR BBC vs Ubumwe BBC
    Abagabo: 13:00: APR BBC vs IPRC Kigali

    Umukino wa nyuma

    Abagore :

    15:30 : The Hoops Rwanda vs IPRC Huye

    Abagabo:

    18:00: REG BBC vs Patriots BBC

    REG BBC irahura na Patriots BBC yayitwaye igikombe giheruka
    REG BBC irahura na Patriots BBC yayitwaye igikombe giheruka

    Ikipe itwara igikombe mu bagabo irahembwa Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ikazahagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League . Mu bagore ikipe itwara igikombe irahabwa Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ikazahagararira u Rwanda mu mikino y’akarere ka Gatanu ( Zone 5).

    Perezida Kagame yarebye umukino wa APR BBC na REG BBC
    Perezida Kagame yarebye umukino wa APR BBC na REG BBC


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/Amakipe-akina-imikino-ya-nyuma-muri-Basketball-yamenyekanye

  • Rwanda Revenue Authority yatanze Miliyoni 25Frw zo gusakarira abahuye n’ibiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komiseri Kaliningondo ashyikiriza amabati umuturage wasenyewe n
    Komiseri Kaliningondo ashyikiriza amabati umuturage wasenyewe n’ibiza

    Umuyobozi mukuru wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean-Louis, avuga ko ari mu rwego rwo gutabara abagezweho n’akaga mu bihe bitandukanye no gushishikariza Abanyarwanda kwitabira gusora neza kuko imisoro ari yo ivamo ibyo Leta yifashisha mu kubaka Igihugu.

    Imiryango 2,247 mu Karere ka Ngororero yangirijwe n’ibiza mu mvura y’itumba iherutse kugwa, amazu amwe arasenyuka andi arasambuka ku buryo hari abacumbikiwe mu baturanyi no mu bigo by’amashuri.

    Imiryango yihutiye kubakirwa ni iyo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ku buryo imiryango 560 imaze gusakara, indi 696 na yo imaze guhabwa isakaro n’abafatanyabikorwa b’Akarere mu gihe imiryango igera ku 173 yo igishakirwa ibibanza.

    Komiseri Kaliningondo ashyikiriza umuyobozi w
    Komiseri Kaliningondo ashyikiriza umuyobozi w’Akarere ka Ngororero inkunga ya miliyoni 25Frw

    Umwe mu baturage bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ufite abantu icyenda wari ucumbikiwe mu baturanyi avuga ko uwari umucumbikiye yari amaze gusa nk’umurambirwa kuko na we inzu ye itabakwiraga ku buryo kubabana mu mvura bitari byoroshye.

    Avuga ko yagerageje kongera kubaka akaba yari ageze igihe cyo gusakara ariko atabona aho yakura amabati agiye kumva yumva ngo bamutumyeho bamumenyesha ko azaza guhabwa amabati ibyishimo biramurenga.

    Agira ati “Njyewe najyaga numva Rwanda Revenue Authority nkumva ko ari abantu bashinzwe gusoresha gusa ko akamaro kabo ari ukuza kudukuramo amafaranga ariko nsanze bagira urukundo burya ya misoro baka ifite akamaro kuko iyo idatangwa ntibaba babonye uko bamfashisha amabati”.

    Mugenzi we wari ucumbikiwe mu kigo cy’amashuri avuga ko na we yafashijwe kubaka no kurokora inzu ariko atari azi aho ashobora gukura amabati, akaba ashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu uko bureberera abaturage barimo n’abagwiriwe n’ibiza.

    Agira ati “Inzu yanjye yaraguye banjyana mu ishuri kubamo n’abana batatu, nibaza uko nzasubira mu buzima busanzwe byaranyobeye kuko nyuma yo kunyubakira ntabwo nashoboye gusakara ubu ndashimira abayobozi baje kuntera inkunga y’amabati”.

    Bahawe amabati akomeye basabwa kurushaho kwirinda ibiza
    Bahawe amabati akomeye basabwa kurushaho kwirinda ibiza

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko hashyizweho amasite mu mirenge itandukanye azatuzwaho abasenyewe n’ibiza mu rwego rwo kwirinda ko amazu yubatswe yakongera gusenyuka.

    Avuga ko abaturage bari kwibutswa kuzirika ibisenge muri iki gihe imvura yongeye kugwa naho abatarabona aho kuba bakaba bakomeje kubakirwa.

    Komiseri mukuru wungirije muri RRA, Kaliningondo Jean-Louis, avuga ko ibikorwa byo gufasha bikorwa n’ikigo abereye umuyobozi byibanda cyane cyane mu kwegera abaturage bafite ibibazo byihariye kugira ngo babashe kumva ku byiza bya RRA.

    Avuga ko RRA itagamije gusa gukusanya imisoro ahubwo ko n’abakozi bayo bashyizeho ikigega kibafasha ubwabo kandi kikanagera mu bandi baturage ari na ho inkunga batanze yavuye.

    Agira ati “Dufite ikigega cyacu nk’abakozi kidufasha, izi miliyoni 25Frw twatanze zigizwe na 80% by’amafaranga y’ikigega cy’abakozi hanyuma n’Ikigo kikongeraho 20%, byose bigamije guteza imbere umuturage no kumwereka ko gusora ari byiza bifitiye abaturage akamaro”.

    Kaliningondo avuga ko RRA idashinzwe gusa gukusanya imisoro ahubwo inita ku mibereho myiza y
    Kaliningondo avuga ko RRA idashinzwe gusa gukusanya imisoro ahubwo inita ku mibereho myiza y’abaturage

    Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko abaturage basaga ibihumbi 17 ari bo basenyewe amazu mu biza biherutse kwibasira uturere dutandukanye. Muri bo abasaga ibihumbi birindwi bamaze kubakirwa, hakaba hari n’undi mushinga wo kubaka amacumbi asaga ibihumbi 11 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kugira ngo abasenyewe bose babone amacumbi.

    MINEMA isaba abaturage gukomeza kwirinda no gukumira ibiza kuko gusana ibyangijwe bitera igihombo cyikubye inshuro zirindwi kwirinda, hakaba hari n’aho birenga cyane nko ku miryango iba yaratakarije abayo mu biza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Rwanda-Revenue-Authority-yatanze-Miliyoni-25Frw-zo-gusakarira-abahuye-n-ibiza

  • Nyagatare: Gerenade yabonetse mu rwuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko iyo gerenade bigaragara ko ari iya kera mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

    Avuga ko kugira ngo iboneke ari abaturage batanze amakuru kandi uburyo yagaragaye bishobora kuba byaratewe n’umuvu w’amazi y’imvura wayitaburuye ikagaragara hejuru.

    Ashimira abaturage ku makuru batanze akabasaba gukomeza kugirira amakenga ikintu cyose babonye batazi.

    Ati “Turabashimira kuba bamenyesheje inzego z’umutekano kubera amakenga bagize. Ariko turabasaba gukomeza ayo makenga bakajya bamenyesha inzego z’umutekano igihe babonye ikintu cyose batazi.”

    Nyuma y’uko abaturage batanze amakuru, inzego z’umutekano zakuyeho iyo gerenade.

    CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko Akarere ka Nyagatare nk’akabereyemo imirwano ikomeye, abaturage bakwiye kumenya ko hari ibikoresho bya gisirikare bikiri mu butaka ku buryo bagomba guhorana amakenga y’icyo babonye cyose bakamenyesha inzego z’umutekano.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-gerenade-yabonetse-mu-rwuri

  • Amakipe azakina imikino ya nyuma muri Basketball yamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Patriots BBC ifite igikombe giheruka irashaka kucyisubiza
    Patriots BBC ifite igikombe giheruka irashaka kucyisubiza

    Ni imikino yabereye muri Kigali Arena ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020. Mu bagore, ikipe ya IPRC Huye yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 67 kuri 53.

    IPRC Huye
    IPRC Huye

    Nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma bigoranye, bategereje ikipe iva hagati ya The Hoops Rwanda na Ubumwe BBC . Ikipe ya The Hoops Rwanda yageze ku mukino wayo wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo gutsinda Ubumwe BBC amanota 69 kuri 53.

    The Hoops Rwanda yatsindiwe ku mikino ya nyuma umwaka ushize irashaka gukosora amakosa yakoze icyo gihe
    The Hoops Rwanda yatsindiwe ku mikino ya nyuma umwaka ushize irashaka gukosora amakosa yakoze icyo gihe

    Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya REG BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze APR BBC amanota 75 kuri 68. Uyu mukino warebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame .

    Umukino wa nyuma wa 1/2 wahuje Patriots BBC ifite igikombe giheruka na IPRC Kigali. Uyu mukino warangiye Patriots BBC itsinze IPRC Kigali mu buryo bworoshye amanota 88 kuri 59.

    Uko imikino yose yagenze

    Abagore:

    The Hoops Rwanda 69-53 Ubumwe BBC
    REG BBC 75-68 APR BBC

    Abagabo :

    - REG BBC 75-68 APR BBC
    - Patriots BBC 88-59 IPRC Kigali

    Gahunda yo kuri uyu wa Gatandatu

    Guhatanira umwanya wa Gatatu n’uwa Kane

    - Abagore : 10:30: APR BBC vs Ubumwe BBC
    Abagabo: 130:00: APR BBC vs IPRC Kigali

    Umukino wa nyuma

    Abagore :

    15:30 : The Hoops Rwanda vs IPRC Huye

    Abagabo:

    18:00: REG BBC vs Patriots BBC

    REG BBC irahura na Patriots BBC yayitwaye igikombe giheruka
    REG BBC irahura na Patriots BBC yayitwaye igikombe giheruka

    Ikipe izatwara igikombe mu bagabo izahembwa Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ikazahagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League . Mu bagore ikipe izatwara igikombe izahabwa Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ikazahagararira u Rwanda mu mikino y’akarere ka Gatanu ( Zone 5).

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/amakipe-azakina-imikino-ya-nyuma-muri-basketball-yamenyekanye

  • Perezida Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    To each & every one of you who sent the heart-warming messages for my BirthDay…I can’t thank you enough for making my day! In fact many of you have always made my life to be worthwhile. Nothing short of what to be expected from real friends & Family!!! Bless .

    — Paul Kagame (@PaulKagame) October 23, 2020

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiye-abamwifurije-isabukuru-nziza-y-amavuko

  • Rusizi: Abagabo 10 batawe muri yombi bashinjwa gutera inda abangavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RIB ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe amadosiye ashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    RIB yaboneyeho kongera kwihanangiriza umuntu wese ushora abana n’abangavu mu busambanyi kuko bibagiraho ingaruka mbi ku buzima no kubabuza ejo hazaza heza kandi inibutsa ko ari icyaha gihanisha ibihano bikomeye uwagikoze.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rusizi-abagabo-10-batawe-muri-yombi-bashinjwa-gutera-inda-abangavu