Tag: featured

  • Amajyepfo: Uturere twagiriwe inama zatuma tutongera kwitaba PAC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi avuga ko kwigiranaho bizagabanya guhamagazwa na PAC
    Guverineri Kayitesi avuga ko kwigiranaho bizagabanya guhamagazwa na PAC

    Abitangaje nyuma y’uko raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2018-2019, igaragaje imicungire mibi y’imari ya Leta muri tumwe mu turere tw’iyo ntara, byanatumye dutumizwa kwisobanura mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta umwaka w’ingengo y’imari 2018-2019, igaragaza ko uturere dutandatu tw’Intara y’Amajyepfo ari two Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe, twaragaragaweho imicungire mibi y’imari ya Leta.

    Ubwo utwo turere twahamagazwaga ngo twisobanure imbere ya PAC kuri raporo y’Imugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igararagaza imicungire mibi, bamwe mu bakozi b’utwo turere barimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa batwo bagaragaje guhuzagurika mu gusubiza ibibazo.

    Mu karere ka Nyamagabe ho, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yasohowe mu nzu yari iteraniyemo abayobozi b’akarere basubiza PAC hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kunanirwa gusubiza ibibazo.

    Ibyo bibazo byari bishingiye ku mitangire y’amasoko inyuranyije n’amategeko, nk’ahatanzwe isoko rirengeje ingengo y’imari yari iteganyijwe kandi rikongerwamo amafaranga, hakibazwa aho akarere kayavanye.

    Icyo gihe umuyobozi w’akarere yasobanuye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa ari mushya ari yo mpamvu byamunaniye.

    Mu tundi turere ho abakozi bagiye birukanwa, abandi bagasezera ku mirimo wasangaga hari aho bashinjwa amakosa yo gukoresha nabi umutungo wa Leta, ariko ntihagaragazwe uko ibyo banyereje bizagaruka mu mutungo bwite wa Leta.

    Hari kandi uturere twagaragaje kujya impaka, guhuzagurika, no kubeshya PAC, ndetse tugirwa inama yo kujya twemera gukosorwa no kwemera amakosa, gukorera hamwe no kudakorera ku jisho.

    Hari ingamba zatuma uturere two mu Ntara y’Amajyepfo tutongera kwitaba PAC

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko hari amakosa koko yagiye agaragara mu turere ku micungire y’imari ya Leta kandi ko kwisobanura byagiye bikorwa hakagaragara abantu badashoboye gusobanura, ariko bagiriwe inama y’uko barushaho kumenya uko basobanura ibibareba.

    Agira ati “Ikosa rimwe ryagaragaye ni aho mu Karere ka Nyamagabe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yananiwe gusobanura agasohorwa, ariko nyuma yagiriwe inama y’uko amenya uko yitwara mu nshingano ze”.

    Avuga ko uwo mukozi kuba yari asimbuye mugenzi we wari umaze kugenda bitavuze ko atagombaga kumenya uko ahagarara mu nshingano, kandi ko n’ahakiri ibibazo by’abakozi bashya hashyizweho uburyo bwo gukora amahugurwa y’abakozi ku bufatanye n’ikigo gishinzwe guhugura abakozi ba Leta.

    Kayitesi avuga ko uturere dukwiye kandi kwigiranaho kugira ngo aho bakora neza bafashe abandi, kandi abagenzuzi ku nzego z’uturere bagakora neza akazi kabo kandi ku gihe, kugira ngo amakosa akorwa agaragare mbere y’uko abonwa n’Umugezuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

    Agira ati “Muri rusange nk’intara, twashyize imbaraga mu buryo bwo gucunga imari ya Leta kugira ngo hirindwe amakosa, hakorwa inama zijyanye n’igenamigambi mu turere no ku ntara, kandi tukigiranaho kugira ngo dufashanye, izo ngamba zikazatuma tubasha kwisubiraho”.

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo agaragaza ko ashingiye ku buryo uturere tw’Intara y’Amajyepfo twashyize imbaraga mu kwimakaza imiyoborere myiza, bizatuma hari impinduka zigaragara kandi zihindura imikorere mu nzego.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyepfo-uturere-twagiriwe-inama-zatuma-tutongera-kwitaba-pac

  • Fireman ababazwa no kuba atazi umuntu n’umwe wo mu muryango we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, Fireman yavuze ko yamaze igihe kinini yumva ubuzima bwe ntacyo bumubwie cyane, icyakora akajya akora umuziki ngo azibere ikirangirire.

    Ubwo yinjiraga mu muziki, yahise atangira gukoresha ibiyobyabwenge, kandi ngo yabikoraga yumva nta muntu atinya kabone nubwo byari kumukoresha amakosa.

    Abajijwe impamvu yifataga gutya, Fireman yarasubije ati “Jyewe nkiri muto, numvaga nta muntu ntinya. Nakoraga ibyo nshatse kuko nta mubyeyi, nta marume, nta mama wacu cyangwa undi muvandimwe nari kuba ntinya kuko bose bagiye”.

    Mu kiganiro, Fireman yabaye nk’ugira amarangamutima kuri iyi ngingo, ariko ahita yigarura ati “Byajyaga bimbabaza nkiri muto kuba ntafite umuntu n’umwe nita mwenewacu, ariko ubu mfite inshuti nyinshi mfata nk’abavandimwe abandi nkabafata nk’ababyeyi”.

    Mu ngaruka mbi ibi byamugizeho, avuga ko harimo kunywa ibiyobyabwenge byaje kumugira imbata kugeza ubwo yisanze ari mu kigo ngororamuco cya Iwawa, aho yamaze umwaka wose wa 2019.

    Nyuma yo kuva mu ruhererekane rw’ibibazo birimo kujyanwa Iwawa no gufungirwa muri gereza ya gisirikare, ndetse no guhura n’ingaruka za Covid-19, Fireman yagarutse mu muziki akora indirimbo zirimo ‘Ni neza’ yakoranye na Symphony Band bivugwa ko yaririmbiye umukunzi we wamubaye hafi igihe yari Iwawa.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/fireman-ababazwa-no-kuba-atazi-umuntu-n-umwe-wo-mu-muryango-we

  • APR FC na AS Kigali zongeye kugwa miswi mu mukino wa gicuti (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika aya makipe azahagarariramo u Rwanda ndetse n’umwaka w’imikino muri rusange, ikipe ya APR Fc na AS Kigali zaherukaga gukina umukino wa gicuti zikanganya igitego 1-1, zakinnye umukino wa kabiri wa gicuti.

    Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo aho watangiye ku I Saa Cyenda n’iminota 12, ukaba wabaye nta nufana uri kuri stade kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Ku munota wa kane gusa w’umukino APR FC yafunguye amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Nsanzimfura Keddy , ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.

    Benedata Janvier wahoze muri APR Fc ahanganye na Niyomugabo Claude wahoze muri AS Kigali
    Benedata Janvier wahoze muri APR Fc ahanganye na Niyomugabo Claude wahoze muri AS Kigali

    Nyuma y’impinduka zagiye zikorwa aho amakipe yageragezaga abakinnyi batandukanye, mu gice cya kabiri umukino wenda gusozwa ku munota wa 85, AS Kigali yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Shabban Hussein Tchabalala, nyuma y’ikosa ryakozwe n’umunyezamu :Ahishakiye Héritier, umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

    Biramahire Abeddy wasinye amasezerano kuri uyu wa Gatanu yakinaga umukino we wa mbere
    Biramahire Abeddy wasinye amasezerano kuri uyu wa Gatanu yakinaga umukino we wa mbere

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    AS Kigali: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Rugirayabo Hassan, Ahoyikuye Jean Paul, Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Ntamuhanga Tumaini Tity, Nsabimana Eric ‘Zidane’, Nkinzingabo Fiston, Benedata Janvier, Ndekwe Félix na Soudi Abdallah.

    APR FC: Ahishakiye Héritier, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel, Nsanzimfura Keddy, Byiringiro Lague, Danny Usengimana na Mugunga Yves.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-na-as-kigali-zongeye-kugwa-miswi-mu-mukino-wa-gicuti-amafoto

  • Menya Abami n’Abagabekazi batabarijwe i Rutare muri Gicumbi, ahaberaga igiterane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu bami b
    Mu bami b’u Rwanda batabarijwe i Rutare, imva (iriba) ya Rwabugiri ni yo yabashije kubakirwa

    Abatuye i Rutare bavuga ko uwo mujyi washinzwe mu mwaka wa 1934 n’Abarabu bazaga muri Afurika y’uburasirazuba bagamije ubucuruzi.

    Rutare iruta ubukuru umujyi wa Byumba washinzwe mu 1936, ariko na yo ikaba yarabayeho nyuma y’indi mijyi mito mito nka Kabarore (Gatsibo) na Kiramuruzi kuko ngo ari iyo muri 1930.

    Bizimana Jean Baptiste w’imyaka 72 wabaye Senateri muri Sena y’u Rwanda kuva muri 2003-2011, ni umuturage w’i Rutare wari ufite sewabo witwaga Sebahutu wabaye umwiru ku ngoma y’umwami Yuhi V Musinga, yasize amubwiye byinshi ku mateka y’i Rutare.

    Rutare ni irimbi (umusezero) ry’Abami n’Abagabekazi b’u Rwanda

    Nubwo imibiri yashoboye kuhaboneka ari uwa Kigeli IV Rwabugiri n’Umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera, i Rutare ngo hatabarijwe (hashyinguwe) abami batandatu n’abagabekazi bane.

    Uwari Senateri Bizimana Jean Baptiste yaganirije Kigali Today ku mateka ya Rutare
    Uwari Senateri Bizimana Jean Baptiste yaganirije Kigali Today ku mateka ya Rutare

    Bizimana avuga ko umwami wa mbere watabarijwe i Rutare ari Kigeli I Mukobanya, bivugwa ko yategetse mu myaka ya 1378-1411, uwa kabiri akaba ari Mutara I Nsoro II Semugeshi (1543-1576), uwa gatatu akaba ari umuhungu wa Semugeshi witwaga Kigeli II Nyamuheshera (1576-1609).

    Umwami wa kane watabarijwe i Rutare akaba ari Kigeli III Ndabarasa (1708-1741), uwa gatanu aba Mutara II Rwogera (1830-1853), hanyuma hakaza Kigeli IV Rwabugiri watabarijwe ahitwa i Munanira, we imva ye (iriba) ikaba yarubakiwe ikiriho kugeza n’ubu.

    Mu bagabekazi (ba nyina b’abami) batabarijwe i Rutare mu bice bitandukanye bigize uwo murenge, hari Nyirakigeli I Nyanguge akaba ari nyina wa Kigeli I Mukobanya, hakaba na Nyirakigeli III Rwesero akaba ari nyina wa Kigeli III Ndabarasa.

    Undi mugabekazi watabarijwe i Rutare ni Nyiramibambwe III Nyiratamba nyina wa Mibambwe III Sentabyo, hanyuma hakaza na Nyirayuhi V Kanjogera wabaye umugabekazi w’abami babiri kuko yabanje kuba Nyiramibambwe IV Rutarindwa, aza gukomeza kuba umugabekazi ku ngoma ya Yuhi V Musinga.

    Bizimana akomeza agira ati “Aba bami ni bo baremaremye u Rwanda, ahantu batabarijwe ubundi hagombye gusigasirwa hagashyirwa ikimenyetso kigaragara, Abanyarwanda n’abanyamahanga bakajya baza kuhareba”.

    Rutare, umujyi ushaje wabayeho mu 1934
    Rutare, umujyi ushaje wabayeho mu 1934

    Bizimana avuga ko buri mwami afite umwihariko we n’ibintu yagiye akora, aho atanga urugero kuri Rwabugiri ngo wazanye ikiribwa cy’amashaza mu Rwanda akanagira uruhare mu kurwagura kurushaho.

    Urubyiruko ni rwo Bizimana abwira cyane cyane, kugira ngo bajye kwiga ayo mateka ndetse banayigishe abazabakomokaho.

    Bizimana na bagenzi be batuye i Rutare bavuga ko ikintu kibabaje ari uko isoko ry’inka (igiterane) ritakirema nk’uko ryahoze, nyamara mu gihe cy’ubukoloni ngo ryarigeze kuba irya kabiri mu Rwanda mu masoko manini y’amatungo.

    Uwitwa Muyombano Abdulkharim avuga ko igiterane cyashoboraga kuzamo inka zirenga 1,000, ariko ubu izihazanwa zikaba zitarenga 20 ku munsi w’isoko.

    Umubyeyi witwa Musabarare Emerthe, asaba ko Rutare yakorerwa umuhanda ujyayo kugira ngo babone uko bageza ku masoko umusaruro w’ibirayi bihera.

    Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi mu Kigo gishinzwe Ingoro z’Umurage z’u Rwanda, Jérôme Karangwa, avuga ko bafatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bagiye gushyira site z’ubukerarugendo muri Rutare no mu tundi duce tuhegereye tw’Akarere ka Gasabo.

    Karangwa avuga ko guhera mu mwaka utaha wa 2021 ahari ibigabiro by’abami hazatangira gushyirwa imihanda ba mukerarugendo banyuramo bajya cyangwa bava gusura ahantu nyaburanga mu Rwanda.

    Aha hantu hari hafite agaciro gakomeye mu gihe cy
    Aha hantu hari hafite agaciro gakomeye mu gihe cy’ubukoloni kuko haberaga igiterane (isoko mpuzamahanga ry’inka)

    Agira ati “Icya mbere cyakorwa ni ukuhashyira ibyapa bisa neza biyobora ba mukerarugendo, gutunganya inzira zijyayo, ndetse no guhugura abaturage baho bamwe bajijutse bakajya bakira abashyitsi”.

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibi bizajyana no gufatanya n’abaturage guteza imbere ibikorwa remezo n’ibibyara umusaruro ukenewe.


    source https://www.kigalitoday.com/umuco/amateka/article/menya-abami-n-abagabekazi-batabarijwe-i-rutare-muri-gicumbi-ahaberaga-igiterane

  • Abasore babiri bafatiwe mu cyuho bacuruza banakoresha ikiyobyabwenge gihambaye cya ‘Heroyine’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nshimiyimana Olivier na Sadamu Abdoul bafatanwe ikiyobyabwenge cya Heroyine (Ifoto: RNP)
    Nshimiyimana Olivier na Sadamu Abdoul bafatanwe ikiyobyabwenge cya Heroyine (Ifoto: RNP)

    Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Huye, Chief Inspector of Police (CIP) Michel Majyambere, yavuze ko gufatwa kwa bariya basore byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu rubyiruko rwakoreshaga icyo kiyobyabwenge, wakiguraga kwa Nshimiyimana Olivier bakunze kwita Major.

    Yagize ati “Hari umwe mu rubyiruko wari waje mu kigo kivura abasabitswe n’ibiyobyabwenge (Rehabilitation Center) hano i Huye, yari yaje kwivuza ni we wahaye amakuru abapolisi babasha kugera kuri bariya basore bafashwe. Abapolisi basanze Nshimiyimana ari we ugicuruza, naho Sadamu we yari yaje nk’umukiriya waje kugura”.

    Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, CIP Majyambere yakomeje agaragaza ingaruka zikomeye za kiriya kiyobyabwenge kibarirwa mu cyikiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

    Yagize ati “Heroyine (Heroine) ni kimwe mu biyobyabwenge bibi kandi bihambaye, abagikoresha ntabwo batumura umwotsi wacyo ahubwo ni udufu bavanga n’amazi bakajya bacyitera mu mubiri bakoresheje inshinge”.

    Yakomeje avuga ko uwakoresheje kiriya kiyobyabwenge kimwangiza cyane mu bwonko agata ubwenge ndetse hakaba ubwo atitira cyane nk’ufite imbeho kandi izuba riva.

    Yavuze ko ubwo hafatwaga bariya basore byagaragaraga ko bari bamaze kucyitera ndetse ko cyabasabitse umubiri wose. Yongeyeho ko iyo barimo kwitera kiriya kiyobyabwenge bakoresha urushinge rumwe ari benshi, ibintu bishobora gutuma banduzanya izindi ndwara zandurira mu maraso.

    CIP Majyambere akangurira urubyiruko n’Abaturarwanda muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abantu bakoresha ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose. Yabagaragarije ko birimo kwangiza urubyiruko kandi ari rwo mbaraga z’igihugu.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/ 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abasore-babiri-bafatiwe-mu-cyuho-bacuruza-banakoresha-ikiyobyabwenge-gihambaye-cya-heroyine

  • WaterAid yongereye indi myaka 10 yo kugeza amazi meza ku Banyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo byatagajwe n’ubuyobozi bw’uwo muryango ku wa 22 Ukwakira 2020, ubwo wizihizaga imyaka 10 umaze muri ibyo bikorwa byo kugeza amazi meza ku Banyarwanda.

    Ibyo bikorwa bijyanye n’intego u Rwanda rwihaye y’imyaka irindwi, ni ukuvuga 2017-2024 yo kuba ingo zose zo mu gihugu zizaba zigera ku mazi. Biteganyijwe ko abagera ku mazi meza bava kuri 85% nk’uko byari bimeze muri 2017, bakagera ku 100% muri 2024, uruhare rwa WaterAid mu kugera kuri iyo ntego rukaba ari ingenzi.

    Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Kwizera Maurice, avuga ko biteguye gukora byinshi kandi byiza kurusha ibyakozwe mbere.

    Ati “Uyu munsi turizihiza imyaka 10 tumaze dukorera muri iki gihugu, tugeza amazi meza ku baturage tunabahugurra ku isuku, ariko twiyemeje gukora byinshi mu yindi myaka 10 iri imbere”.

    Ati “Kongera ibyo bikorwa ntibisaba amafaranga gusa, bisaba igihe ndetse n’ibitekerezo byiza. Kwigisha abaturage iby’isuku ni akazi gakomeye, gusa tuzakomeza kongeramo ingufu kandi ari na ko twongeramo amafaranga bitewe n’uko abaterangunga bazayatanga”.

    Kwizera akomeza agira ati “Amafaranga aboneka kubera ibitekerezo by’abantu, icyo ni ikintu gikomeye. Tuzakomeza gushyiramo amafaranga no kongera igihe cyo gufasha abaturage muri ibyo bikorwa kugeza muri 2030. Covid-19 yabaye urugero kuri buri muntu, bigaragara rero ko gukaraba intoki kenshi ari ingenzi ku bantu”.

    Ati “Bizwi ko amazi ari ubuzima, isukura ni ishema na ho isuku ni imibereho myiza. Ibyo ni byo WaterAid imaze igihe ikora mu Rwanda”.

    Kuva WaterAid yagera mu Rwanda, yagejeje amazi meza ku bantu basaga 172,483 hanyuma yigisha abagera ku 221,523 iby’isukura na ho abantu 959,724 bahugurwa ku guhindura imyitwarire mu kugira isuku.

    Hari kandi amashuri 338, ibigo nderabuzima bitanu n’ahantu habiri hahurirwa n’abantu benshi hagejejweho izo serivisi, mu mashuri hanashyirwa n’icyumba cy’umwana w’umukobwa kimufasha nko mu gihe ari mu mihango.

    WaterAid ivuga ko muri iyo myaka 10 ishize, yakoresheje miliyari zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda mu kugeza izo serivisi ku baturage.

    Umunyamabanga uhoraho muri MININFRA, Patricie Uwase wari witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko WaterAid yabaye umufatanyabikorwa mwiza wa Leta y’u Rwanda, by’umwihariko ikaba yaranakoze ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19.

    Ati “Uwo muryango wagize uruhare runini mu kubaka aho gukarabira intoki mu karere ka Bugesera no bitaro bitandukanye. Muri 2024 tuzaba twegereje umusozo w’Intego z’Iterambere ry’Igihugu, NST1, tuzakorana na WaterAid kugira ngo tuzigereho. Imwe muri izo ntego ni ukongera amazi meza mu ngo, uwo muryango ukazabidufashamo”.

    Ati “Leta ifite gahunda yo kubaka imiyoboro minini y’amazi n’ibigega binini, ariko tugafatanya n’imiryango nka WaterAid, kugira ngo twongere ibikorwa by’amazi meza n’isuku mu ngo. Uruhare rwa WaterAid Rwanda ruzatuma igihugu kigera ku ntego cyiyemeje muri 2024”.

    Uwo muryango ukorera mu turere twa Bugesera, Rwamagana na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, Nyamagabe mu Majyepfo, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/wateraid-yongereye-indi-myaka-10-yo-kugeza-amazi-meza-ku-banyarwanda

  • Kuba Karidinali ni ibintu ntigeze ntekereza, Papa yantunguye – Musenyeri Kambanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musenyeri Kambanda abaye uwa mbere mu mateka y
    Musenyeri Kambanda abaye uwa mbere mu mateka y’u Rwanda ubaye Karidinali

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Musenyeri Kambanda yagize ati “Ndashimira Imana, ni yo igena byose. Ni ibintu ntigeze ntekereza, ariko ku bw’ububasha bw’Imana, ndashimira na Nyirubutungane Papa Francis wangiriye iki cyizere, ndetse akanantungura kuko ntabwo nari mbizi. Abantu bagiye babimbwira hanyuma nza kubona inkuru y’impamo.”

    N’ubwo byamutunguye ariko, ngo yiteguye kubyakira kandi akaba abishimira Imana. Ati “Ni ibintu rero nshimira Imana kuko ndayikunda n’umutima wanjye wose kandi mu buzima bwanjye nitangiye kuyikorera.”

    Ati “Icyizere ngiriwe n’umwanya mpawe, nshimishijwe n’uko nzashobora kuyikorera kurushaho mu rwego rwa Kiliziya nk’umuryango washyizweho n’Imana mu buryo bwo kwamamaza urukundo rwayo n’inkuru nziza y’umukiro.”

    Perezida Kagame yaherukaga kugirira uruzinduko i Vatican kwa Papa muri 2017. Kuva icyo gihe byagaragaye nk’ikimenyetso cyiza cyo kubyutsa umubano mwiza w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika.
    Abajije niba umwanya ahawe waba ufitanye isano n’uko kunoza umubano kwa Kiliziya Gatolika n’u Rwanda, Musenyeri Kambanda yavuze ko kuba u Rwanda rufitanye umubano mwiza na Kiliziya Gatolika na byo ari byiza kuko bitanga umutekano, ibikorwa bikiyongera.

    Icyakora mu rwego rwa Kiliziya na none, Papa ngo areba ukwemera kw’Abakilisitu, ibikorwa bya Kiliziya cyane cyane mu kurushaho kurema umuryango wunze ubumwe wa kivandimwe, no kurushaho kwamamaza ivanjili kugira ngo abantu barusheho kumenya Imana n’izina ryayo.

    Ati “Ibi byose rero ubishyira hamwe, ntabwo ari jyewe ku giti cyanjye, ahubwo ni Kiliziya y’u Rwanda n’Igihugu, kuko urugendo twakoze rugaragara, n’ubutumwa dukora, Kiliziya ku isi ibona hari ubuhamya n’umusanzu mu iyogezabutumwa muri rusange no mu bikorwa bya Kiliziya dukora.”

    Nyiricyubahiro Antoine Kambanda ni we Karidinali wa mbere u Rwanda rugize. Muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo, Diyosezi ifite Umukaridinali ni iya Kinshasa yonyine. Ahandi hari umukaridinai ni i Nairobi, uw’i Kampala yacyuye igihe, n’uwa Dar es Salaam na we yacyuye igihe.

    Abajijwe niba hari inyungu bifite kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yagize ati “Ibyo bigaragaza ko ari ishema rikomeye n’icyizere gikomeye Kiliziya igiriye u Rwanda.”

    Ati “Ubu umuntu aba agiye mu bajyanama ba Papa ndetse akagira na Kiliziya ahabwa muri Diyosezi ya Roma nk’umwe mu bajyanama ba Papa. Abo Bakaridinali kandi ni na bo bavamo abatora Papa, akanatorwa muri bo.”

    Yasobanuye ko muri rusange inshingano za Karidinali zireba Kiliziya n’iyogezabutumwa muri rusange ku isi. Ati “Nka Kiliziya mu Rwanda, twishimiye ko dushobora gutanga umusanzu wacu n’ijwi ryacu rikaba ryakumvikana mu musanzu w’iyogezabutumwa muri rusange ku isi.”

    Ku bijyanye no kumenya niba agumana inshingano yakoraga mu Rwanda, yavuze ko azikomeza, keretse nibamuha ubundi butumwa, ariko ngo izo nshingano zishobora no guhabwa undi mwepisikopi cyangwa umupadiri.

    Inkuru bijyanye:

    Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kuba-karidinali-ni-ibintu-ntigeze-ntekereza-papa-yantunguye-musenyeri-kambanda

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 6, abakize ni 24 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 6 babonetse mu bipimo 1,282 bakaba barimo 5 babonetse muri Kigali, undi umwe aboneka i Nyagatare.

    Kugeza kuri iki Cyumweru, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,066 muri bo abamaze gukira ni 4,830 naho abakivurwa ni 202.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 34.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-6-abakize-ni-24

  • Pelé yaranzwe n’udushya twinshi : yirukanye umusifuzi mu kibuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yamenyekanye cyane ku kuba yaratwaye ibikombe by’isi 3, ndetse akaba ari we muntu rukumbi ku isi, waciye agahigo ko gutsinda ibitego 1,281 mu mikino 1,363 akinira ikipe ye, kandi atavuye mu gihugu cye cya Brazil.

    Dore tumwe mu dushya twaranze ubuzima bwe :

    Pelé yirukanye umusifuzi mu kibuga

    Tariki ya 18 Kamena 1968, ubwo ikipe yakiniraga ya Santos FC yahuraga mu mukino wa gicuti n’ikipe yo muri Colombia, umukino wabereye mu mujyi wa Bogota, umusifuzi witwa Guillermo Velazquez, yabwiye Pelé ko agomba gusohoka mu kibuga ku ikosa yari akoze. Aha, ibyo gutanga amakarita atukura byari bitarabaho, kuko byatangiye mu mwaka wa 1970.

    Umusifuzi Velazquez (iburyo) yasohoye Pelé mu kibuga birangira ari we wisanze hanze
    Umusifuzi Velazquez (iburyo) yasohoye Pelé mu kibuga birangira ari we wisanze hanze

    Aha, umusifuzi yavuze ko Pelé yari atutse myugariro w’ikipe ya Colombia. Abakinnyi b’ikipe ya Santos bahise bakora uruziga ku musifuzi, ndetse n’abaje kureba umupira bose batangira kuvuga ko Pelé arenganye.

    Muri uwo mukino, umusifuzi Velazquez yahise asohoka mu kibuga, asimburwa n’umusifuzi wo ku ruhande. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu mwaka wa 2010, Velazquez yatangaje ko icyo gihe abakinnyi ba Santos, bamubwiye ko byihuse, ahita ava mu kibuga, Pelé asubira mu kibuga.

    Pelé ntiyigeze na rimwe akinira ikipe y’i Burayi

    Mu gihe hari amakipe menshi y’i Burayi yamwifuzaga, nka Real Madrid, AC Milan, Pelé ntiyari yemerewe kuva muri Brazil ngo ajye kuyakinira. Santos FC yakomeje guhakanira amakipe yose yifuzaga kumugura, cyane ko muri iki gihe icyifuzo cy’umukinnyi ubwe nta gaciro gakomeye cyabaga gifite.

    Byageze aho Guverinoma ya Brazil ivuga ko ibirebana no kugurisha Pelé ari yo bireba, bitewe n’igitutu amakipe y’i Burayi yashyiraga kuri Santos FC. Mu mwaka wa 1961, Perezida wa Brazil Janio Quadros yashyize hanze Iteka rivuga ko Pelé ari umutungo w’igihugu, kandi ko udashobora kugurishwa hanze. Gusa, nyuma yo kumara imyaka 18 akinira Santos FC, mu mwaka wa 1975, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakiniye ikipe ya New York Cosmos.

    Aha yakiniraga ikipe ya New York Cosmos
    Aha yakiniraga ikipe ya New York Cosmos

    Bwa mbere mu buzima bwe, Pelé yabaye kapiteni w’ikipe ku myaka 50

    Nta hantu na hamwe uzigera ubona Pelé yambaye igitambaro cyo ku kuboko, cyambarwa na ba kapiteni b’amakipe, uretse mu mukino yakinnye mu mwaka wa 1990, ubwo yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 50, umukino wabaye yaramaze kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, agakina iminota 45 gusa.

    Ku nshuro ya mbere, Pelé yabaye kapiteni w
    Ku nshuro ya mbere, Pelé yabaye kapiteni w’ikipe ku myaka 50

    Ni umukino wateguwe mu buryo bwa gicuti, aho ikipe ya Brazil yahuye n’ikipe yari igizwe n’abakinnyi baturutse mu makipe anyuranye, umukino wabereye mu mujyi wa Milan.
    Indi myaka yose yabanje, Pelé, ntiyigeze yemera ko bamuha umwanya wo kuyobora bagenzi be mu ikipe.

    Pelé yabaga ku rutonde rw’abasimbura umunyezamu bibaye ngombwa mu ikipe ya Santos FC na Brésil

    Uretse guconga ruhago, Pelé yari n’umunyezamu mwiza. Mu buzima bwe mu kibuga, yagiye mu izamu rya Santos FC inshuro 4, kandi nta gitego cyigeze kimwinjirana. Muri icyo gihe, byari byemewe ko umuzamu asimbuzwa inshuro imwe yonyine mu mukino. Umukino uzwi cyane Pelé yari mu izamu, ni umukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza cy’igikombe cya Brazil, wabaye mu mwaka wa 1964.

    Benshi bashatse kwitwa izina rye

    Pelé yagize abantu benshi biswe amazina ye ku isi. Abakinnyi babaga ibyamamare mu bihugu byabo, bongeragaho akazina ka Pelé. Aha twavuga nk’umukinnyi wamamaye mu gihugu cya Ghana ndetse no mu makipe akomeye y’i Burayi, Abedi Ayew, wamenyekanye nka Abedi Pelé.

    Izina rye rya batisimu « Edson », mu myaka ya 1950, ryari rimaze guhabwa abana basaga ibihumbi 43 muri Brazil. Pelé amaze gutwara ibikombe by’isi inshuro 3, agatsinda n’igitego cye cyuzuza umubare w’ibitego 1000, umubare w’abiswe Edson muri Brazil warenze ibihumbi 111.

    Abedi Ayew, umunye-Ghana wamenyekanye nka Abedi Pelé
    Abedi Ayew, umunye-Ghana wamenyekanye nka Abedi Pelé

    Habuze gato ngo Pelé ayobore igihugu cya Brazil

    Pelé ntiyigeze atanga kandidatire ku mwanya wa Perezida, nk’uko yari yarabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru mu mwaka wa 1990. Yagombaga kwiyamamaza mu mwaka wa 1994.

    Pelé yabaye Minisitiri wa Siporo
    Pelé yabaye Minisitiri wa Siporo

    Gusa ariko, yamaze imyaka 3 ari Minisitiri wa Siporo kuva mu mwaka wa 1995-1998. Muri icyo gihe, yaharaniye ko abakinnyi b’umwuga bahabwa umwanya, bakagira uruhare ku bijyanye n’igura n’igurishwa ryabo mu makipe akomeye, amahirwe Pelé atigeze agira na rimwe.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/pele-yaranzwe-n-udushya-twinshi-yirukanye-umusifuzi-mu-kibuga

  • Musanze: Umwana watabarizwaga na nyina ashaka ubuvuzi yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki ya 13 Ukwakira 2020, nibwo Kigali Today yanditse inkuru yagiraga iti “Umubyeyi aratabariza umwana we umaranye imyaka ibiri uburwayi budasanzwe” (Kanda HANO usome iyi nkuru). Kugeza ubu uwo mubyeyi ngo nta bufasha yigeze abona, akaba yari yarakomeje kwita kuri uwo mwana ari mu rugo.

    Uwo mwana yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri ari mu bitaro bya Ruhengeri, nyina akaba yarafashe icyemezo cyo kumujyanayo ubwo yabonaga ko ubuzima bw’uwo mwana buri mu marembera.

    Ifoto igaragaza umwana akiri muzima atarafatwa n
    Ifoto igaragaza umwana akiri muzima atarafatwa n’uburwayi

    Kubera ko aho uwo mubyeyi yari acumbitse ari hato mu nzu y’ubukode yabagamo, ngo byamusabye kujya gukorera ikiriyo mu rugo rw’inshuti ze ahitwa Nyamagumba, bakaba bateganya gushyingura uwo mwana kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2020.

    Uwo mwana yari amaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba ku jisho cyaje kuvamo kanseri, aho bamubaze ariko uburwayi bukomeza gukura kugeza ubwo ibitaro binyuranye mu Rwanda byabwiye uwo mubyeyi ko ubwo burwayi bwamaze kurenga ubushobozi bwabo.

    Aha umwana yari amaze gufatwa n
    Aha umwana yari amaze gufatwa n’uburwayi


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-umwana-watabarizwaga-na-nyina-ashaka-ubuvuzi-yitabye-imana