Tag: featured

  • Umuryango ‘Nature Rwanda’ watangije umushinga wo kubungabunga umugezi wa Mpenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rw
    Urubyiruko rw’abakoranabushake mu muganda wo gutera ibiti ku nkengero z’umugezi wa Mpenge

    Ni igikorwa cyatangirijwe mu muganda wo gutera ibiti ku nkombe z’uwo mugezi, hagamijwe kuwurinda kwangizwa, habungabungwa urusobe rw’ibinyabuzima, dore ko uwo mugezi uri mu migezi igenwa n’iteka rya Minisiteri igomba kurindwa igasigirwa metero 10 z’ubutaka bukora ku nkombe zawo.

    Muri uwo muganda wakozwe kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukwakira 2020 ahatewe ibiti 1,800 ku nkombe z’uwo mugezi, Dusabimana Jean Claude, Umuyobozi wa Nature Rwanda, yagaragaje impungenge babona zikomeje gushyira uwo mugezi mu bibazo.

    Yagize ati “Ni umushinga turi gukora ugamije kubungabunga umugezi n’amasoko ya Mpenge, kubera ko hari ikibazo kigaragara cy’uko uwo mugezi ukomeje kugenda ukama, ndetse ukaba ubangamiwe bikomeye n’ibikorwa bya muntu birimo ubuhinzi, n’abantu bakomeje kuwumenamo imyanda ikomoka mu ngo”.

    Arongera ati “Ibi twabigezeho nyuma yo gusuzuma imiterere kamere y’uyu mugezi, dusanga ufite ubwandu bwo ku rwego rwo hejuru kandi amazi yawo abaturage barayakoresha, ugasanga hari aho bifitanye isano ya hafi y’uko utabungabunzwe ku buryo bukwiye, cyane ko uri no mu migezi igenwa n’iteka rya Minisitiri igomba kurindwa aho metero 10 zo kuri uwo mugezi zikomye nk’uko itegeko rya Leta ribiteganya”.

    Umuyobozi wa Nature Rwanda Dusabimana Jean Claude
    Umuyobozi wa Nature Rwanda Dusabimana Jean Claude

    Uwo mugezi unyura mu mujyi wa Musanze, akenshi na kenshi usanga wanduzwa n’imyanda ituruka mu ngo zo mu mujyi wa Musanze aho amazi yawo akomeje kugabanuka umunsi ku wundi, ugasanga n’ahantu amazi yageraga yaragabanutse cyane aho hamwe bagiye bakoramo inzira z’abagenzi zitahozeho. Aha ni ho umuryango Nature Rwanda wahereye ufata ingamba zo kugarurira ayo mazi y’uwo mugezi ubuziranenge yahoranye.

    N’ubwo abaturiye uwo mugezi wa Mpenge bashima igikorwa cyo gutera ibiti ku nkombe z’uwo mugezi, ndetse bakaba bitabiriye uwo muganda wo gutera ibiti bashishikaye, ku rundi ruhande harimo abatumva impamvu basabwa kubahiriza metero 10 zikora ku mugezi.

    Abo baturage bavuga ko bakagombye guhabwa ingurane kuri ubwo butaka basanzwe basorera, aho bemeza ko bwari bubafatiye runini.

    Uwitwa Nshimiyimana Hassan ati “Igikorwa cyo gutera ibi biti ni ingirakamaro, ni cyiza cyane turagishigikiye, ariko kandi n’ubwo butaka bateyemo icyo giti dukwiye kubugiramo uburenganzira. Navutse Data abusorera n’ubu nari nkibusorera, bagombye kugira akantu baduha k’ingurane kuko ni bwo bwari budutunze”.

    Mugenzi we ati “Ibi muri gukora ni ibyacu turabyemera kandi twiteguye kubibungabunga, ariko mwagombye kuduha akantu k’ingurane kuko ni ho twacungiraga, ni ho hari hadutunze”.

    Abaturage bahawe imifuka igenewe imyanda
    Abaturage bahawe imifuka igenewe imyanda

    Mu kumara impungenge abo baturage, Umuyobozi wa Nature Rwanda, Dusabimana Claude, yasabye abo baturage guhindura imyumvire baharanira kubungabunga ibikorwa bifitiye igihugu akamaro na bo ubwabo, abibutsa ko ubutaka batabwatswe nk’uko babivuga, ahubwo ko basabwe kubukoreramo ibijyanye n’amabwiriza yo kubungabunga ayo mazi”.

    Ati “Ibyo bita kubaka ubutaka ni mu myumvire, ni ukubera ko twavuze tuti ubutaka bukora ku mugezi bugomba kugira uburyo bukoreshwa bitandukanye n’uko umuntu abishaka kugira ngo bidufashe kubungabunga umugezi, bityo umuturage yakumva ko ibyo yashakaga gukora atari yo mahitamo ye, akumva ko babumwatse, ariko ubutaka buracyari ubw’abaturage ahubwo ikigomba komvikanwaho ni ibyo wahakorera bijyanye n’amabwiriza yo kubungabunga uyu mugezi”.

    Ibiti by’inturusu biri mu bitemewe guterwa kuri izo nkombe z’uwo mugezi, aho byagaragaye ko byangiza urusobe rw’ibinyabuzima. Mu biti biterwa hakaba hibanzwe ku biti gakondo byahoze kuri uwo mugezi birimo imivumu, imiko, imyungo n’ibindi kuko ngo bifasha kubika amazi no kuyasigasira.

    Hatewe ibiti 1800
    Hatewe ibiti 1800

    Abaturage barasabwa kwirinda kwangiza ayo mazi akomokamo amariba bavoma, birinda kumena imyanda muri ayo mazi, dore ko buri mu turage witabiriye umuganda yahawe imifuka ibiri yagenewe gukusanyirizwamo imyanda, aho umufuka umwe ugenewe imyanda ibora n’undi ugenewe imyanda itabora.

    Ubuyobozi bwa Nature Rwanda buvuga ko uwo mugezi wa Mpenge mu gihe waba ukomeje kwitabwaho uko bikwiye, wazaba ahantu nyaburanga hasurwa na ba Mukerarugendo.

    Umuganda wo gutera ibiti ku nkombe z’uwo mugezi witabiriwe n’abaturiye uwo mugezi ndetse n’urubyiruko rw’abakoranabushake, aho bateye ibiti 1800 ku biti 5000 biteganyijwe guterwa kuri izo nkombe z’uwo mugezi.

    Hakozwe ibikorwa byo kubungabunga inkombe z
    Hakozwe ibikorwa byo kubungabunga inkombe z’umugezi wa Mpenge
    Nyuma y
    Nyuma y’umuganda abaturage babwiwe uko bagomba kubungabunga uwo mugezi
    Nyuma y
    Nyuma y’uko amazi agenda akama, abaturage bashyizeho inzira y’abanyamaguru
    Ubutumwa bwa Nature Rwanda
    Ubutumwa bwa Nature Rwanda
    Umugezi wa Mpenge ifite n
    Umugezi wa Mpenge ifite n’isumo

    Uwo mugezi ni wo utanga amariba abaturage bavoma
    Uwo mugezi ni wo utanga amariba abaturage bavoma


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/umuryango-nature-rwanda-watangije-umushinga-wo-kubungabunga-umugezi-wa-mpenge

  • Misa Rudahigwa yaturiyemo u Rwanda Imana, nari nyirimo – Pasiteri Ezra Mpyisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutura igihugu cy’u Rwanda Kristu Umwami, wabereye i Nyanza (ahazwi ubu nko muri Christ-Roi) mu Kwakira 1946, umara iminsi itatu yikurikiranya, guhera ku wa 26 kugeza ku wa 28 z’uko kwezi.

    Ni mu birori byizihijwe mu buryo bukomeye kandi bunogeye amaso, bikaba byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro b’ingeri nyinshi barimo: Musenyeri Classe, Ryekmans, Umwami Mutara III Rudahigwa n’umugabekazi Nyiramavugo Kankazi.

    Mu gushaka kumenya byinshi kuri iri sengesho, Kigali Today yaganiriye na Pasiteri Ezra Mpyisi, wemeza ko yari ari mu gitambo cya misa Umwami Rudahigwa yavugiyemo iri sengesho.

    Pasiteri Mpyisi yagize ati: “Uwo munsi rwose muri iyo misa nari mpari, wari umunsi mukuru ukomeye, cyane, ariko ibyo Rudahigwa yakoze ni we wari ubizi wenyine, kuko abandi bantu bari bagize ngo aratura u Rwanda Kiliziya cyangwa Papa”.

    Akomeza avuga ko kuri uwo munsi abantu babanje kugaya Umwami, kuko batasobanukiwe n’agaciro igikorwa Umwami akoze gifite.

    Pasteri Mpyisi, avuga ko kuba abantu muri icyo gihe batarasobanukiwe n’ibyo Umwami yakoze, bisa n’ibiriho ubu, aho hari ababwiriza ijambo ry’Imana, bamwe bakabyumva abandi ntibaryumve.

    Avuga ko Umwami Rudahigwa yari yarabaye umukirisitu ukomeye, ku buryo ibyo yakoze hari n’abapadiri batabyumvaga. Ibi bikaba bivuga ko Imana itagenderera umuntu kuko ari Padiri cyangwa Pasiteri ahubwo ko igenderera umuntu ku giti cye, nk’uko yagendereye Umwami.

    Rudahigwa, wabatijwe akitwa Mutara Charles Leon Pierre, ngo nta bapadiri bamubwirizaga ku buryo bwihariye, yakoraga nk’iby’abandi bakora, aho kenshi bigishwaga amasengesho bagomba guhora bavuga.

    Iki gikorwa cyo gutura Igihugu Imana, ngo ni cyo cyashimangiye ko Umwami Rudahigwa yamenye Imana koko.

    Iri sengesho Rudahigwa yavuze ngo ryari ritandukanye n’andi yose, kuo ryo ari irye ubwe, ataryigishijwe mu bitabo. Aha ngo yabwiraga Imana yamaze kumenya.

    Pasteur Ezra Mpyisi, avuga ko n’ubwo Rudahigwa yari yaramenye Imana, agakora igikorwa cyiza abanyarwanda batacyumvise ngo bamukurikize, kuko ngo kugera uyu munsi abenshi batazi Imana.

    Dore Isengesho Umwami Rudahigwa yavuze yitura Yezu Kristu, akamutura u Rwanda n’abaturage barwo.

    “Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi. Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo. Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.”

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/misa-rudahigwa-yaturiyemo-u-rwanda-imana-nari-nyirimo-pasiteri-ezra-mpyisi

  • Gufatwa kwa Joseph Mugenzi byereka abakoze Jenoside ko badashobora gucika ubutabera – CNLG #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Joseph Mugenzi yafatiwe mu Buholandi
    Joseph Mugenzi yafatiwe mu Buholandi

    Ibi bivuzwe nyuma y’uko Polisi yo mu Buholandi, yari yatangaje ko yataye muri yombi Umunyarwanda ariko utari wavuzwe amazina, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr. Jean Damascene Bizimana aganira na Kigali Today yagize ati “Ni amakuru dusanga ari meza kuko abantu bakoze mu nda u Rwanda bakica Abatutsi muri 94 bagahungira mu mahanga, icya mbere bari bizeye ko bacitse ubutabera nta rwego ruzigera rubakurikirana”.

    Arongera ati “Nubwo hashize imyaka 26, inzego z’ubutabera z’u Rwanda zashyizemo imbaraga kugira ngo abakekwaho kuba barakoze Jenoside bakurikiranwe, tukaba dushima ibihugu bikomeje kugaragaza ubushake bwo kubakurikirana harimo n’u Buholandi, kuko Joseph Mugenzi si we wa mbere u Buholandi bukurikiranye, bwagiye bukurikirana n’abandi kandi haracyari dosiye (dossier) bugisuzuma”.

    Joseph Mugenzi yize mu Burusiya ibijyanye no gukora imiti (farumasi), akaba yari afite farumasi mu Rwanda, aho yari n’umuyoboke w’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi ari na ryo ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dr. Joseph Bizimana, yakomeje abwira Kigali Today ko Mugenzi yari ari no mu mitwe y’iterabwoba na nyuma ya Jenoside.

    Dr. Bizimana ati “Mugenzi yabaye no mu mitwe y’iterabwoba irimo FDU Inkingi, ari mu bantu bari bayikuriye mu Buholandi, ndetse byabaye ngombwa ko hamaze gutangwa ikirego amaperereza yakozwe, aza kwamburwa ubwenegihugu bw’u Buholandi nyuma arajurira arongera arabusubirana, hanyuma yimukira mu Bubiligi rwihishwa. Uyu munsi ni bwo twamenye ko u Buholandi bwamufashe ari uko amaze kunyura ku mupaka uhuza u Buholandi n’u Bubiligi”.

    Kimwe n’abandi Banyarwanda bahungiye mu mahanga bashinjwa ibyaha bya Jenoside, Leta y’u Rwanda yasabye u Buholandi kuyoherereza Mugenzi akaburanishirizwa aho yakoreye ibyaha.

    Hari n’andi makuru avuga ko umuhungu we Mugenzi Rene, mu cyumweru gishize yakatiwe igifungo cy’amezi 27 n’Urukiko rwa Norwich azira kurigisa ama pound 220.000 muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Yohani Umubatiza (St John the Baptist Cathedral).

    Muri Werurwe 2019, na bwo Polisi y’u Buholadi yataye muri yombi uwitwa Venant Rutunga w’imyaka 69 wari umuyobozi wa ISAR Rubona, ikigo cyakoraga ubushakashatsi ku buhinzi ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare.

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, muri ISAR Rubona hari hahungiye abantu basaga 100 barimo abagago, abagore n’abana bose biciwe imbere mu kigo nyuma y’uko Venant Rutunga ahamagaje interahamwe n’abasirikare kuza kubica.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/gufatwa-kwa-joseph-mugenzi-byereka-abakoze-jenoside-ko-badashobora-gucika-ubutabera-cnlg

  • Umuhanzi Padiri agiye gusohora indirimbo yakoranye na Sergent Robert #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri na Sergent Robert bagiye gusohora indirimbo bise
    Padiri na Sergent Robert bagiye gusohora indirimbo bise ‘Onja’

    Iyi ndirimbo bagiye gushyira hanze bayise ‘Onja’ bishatse kuvuga ‘sogongera’ cyangwa se guha umuntu duke ngo abanze yumve uko ibisigaye bimeze.

    Ngo batekereje kuyita gutyo kubera ko umuziki ari ifunguro rya buri muntu, buri umwe wese uramunyura kandi ukamubera ubuzima.

    Padiri yagize ati “Iyi ndirimbo ikoze mu Giswahili ni cyo cyinshi harimo n’Ikinyarwanda, tuba tubwira abantu gusogongera no gusogongeza umuziki, icyo ukora cyose iyo ufite umuziki uryoherwa n’ubuzima, abasirikare n’abasivili iyo bari kumwe barishima bumva umuziki, abahanzi n’abagore babo bikaba uburyohe, abayobozi n’abo bayobora bikaba uko”.

    Iyi ndirimbo Padiri agiye kuyikorana na Sergent Major Robert cyane ko bombi baririmbye indirimbo zirata ubutwari bw’ingabo z’igihugu, bakaba barifuje ko bahuza bagakora indirimbo nziza bahuriyeho.

    Padiri atangiye kwamamara kubera umuziki
    Padiri atangiye kwamamara kubera umuziki

    Yagize ati “Naririmbye indirimbo yo kwibohora ndirimba izindi nka ‘Mbaya Golilla ya RPA’ n’izindi ndetse na SM Robert na we arazwi cyane mu ndirimbo za gisirikare, birumvikana ko iyi ndirimbo izaba iryoshye cyane”.

    Biteganyijwe ko niba nta gihindutse, iyi ndirimbo ‘Onja’ iza kujya ahagaragara n’amashusho yayo muri iki cyumweru cyangwa igitaha.

    MPC (Munyabugingo Pierre Claver) Padiri amaze kwamamara ku ndirimbo ari gukora ziri gukundwa na benshi nka ‘I Miss You’, ‘Rwatubyaye’, ‘Ibihe bibi’ n’izindi nyinshi.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuhanzi-padiri-agiye-gusohora-indirimbo-yakoranye-na-sergent-robert

  • ONU: Imodoka zishaje zoherezwa muri Afurika ziteye impungenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi bitera indwara zirimo Kanseri n’izindi zibasira imyanya y’ubuhumekero ku bantu n’urusobe rw’ibinyabuzima, biturutse ku byuka bihumanye izo modoka zisohora.

    Iperereza ryakozwe n’ishami rya ONU rishinzwe urusobe rw’ibinyabuzima hagati y’umwaka wa 2015 n’uwa 2018 ryerekanye ko imodoka zirenga miliyoni 14 zishaje cyane, zitujuje ubuziranenge zagiye zoherezwa muri Afurika zimwe zivuye i Burayi, izindi muri Amerika ndetse no mu Buyapani.

    Umuryango w’Abibumbye ukomeza uvuga ko ibihugu bike byo muri Afurika ari byo bigira amabwiriza n’amategeko agendanye n’ibigenderwaho mu kwemerera imodoka runaka kwinjira ku butaka bwabyo.

    Muri Uganda by’umwihariko ngo icyegeranyo cyakozwe muri 2017, cyerekanye ko hafi imodoka zose zari mu gihugu zikoresha lisansi zari zishaje cyane ku buryo ngo zari zirengeje imyaka 20.

    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/onu-imodoka-zishaje-zoherezwa-muri-afurika-ziteye-impungenge

  • Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya ba Vietnam, Oman na Koreya y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uhereye ibumoso, Amabsaderi Nguyen Nam Tien, wa Vietnam mu Rwanda, Ambasaderi Jin-weon Chae, wa Korea y
    Uhereye ibumoso, Amabsaderi Nguyen Nam Tien, wa Vietnam mu Rwanda, Ambasaderi Jin-weon Chae, wa Korea y’Epfo mu Rwanda n’umugore we, naho uhera iburyo ni Ambasaderi Saleh Bin Suleiman Bin Ahmed Al-Harthi, wa Oman mu Rwanda n’umugore we

    Ambasaderi mushya wa Koreya y’Epfo, Jin-Weon Chae ufite icyicaro i Kigali, yijeje Perezida Kagame ko umubano w’ibihugu byombi ugiye kurushaho guteza imbere ubutwererane busanzweho, ubukungu n’ubucuruzi by’umwihariko.

    Koreya y’Epfo isanzwe ifite Ikigo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (KOICA) cyohereza amafaranga, ibikoresho n’abakozi bashinzwe kwigisha no guhugura Abanyarwanda mu bijyanye n’uburezi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

    Jin-weon Chae, Ambasaderi wa Korea y
    Jin-weon Chae, Ambasaderi wa Korea y’Epfo mu Rwanda, ufite icyicaro i Kigali

    Uretse ubwo butwererane, mu Rwanda hamaze kuza ibigo icyenda by’abashoramari b’Abanya-Koreya y’Epfo kuva muri 2012-2020, byashoye imari ingana n’amadolari ya Amerika miliyoni 265.5 (ararenga amanyarwanda miliyari 260).

    Ibigo bizwi cyane birimo icyitwa Korea Telecom (KT) gicuruza ikoranabuhanga rishingiye kuri murandasi yihuta cyane ya 4G, ndetse n’icyitwa HeWorks gihinga ibobere kikanatunganya indodo zituruka ku dusimba twitwa amagweja (silk) turya ibobere.

    Iki kigo HeWorks kivuga ko mu mwaka utaha wa 2021 kizaba cyashinze uruganda rutunganya indodo z’amagweja mu Bugesera, rukazatanga imirimo ku bakozi b’Abanyarwanda barenga 3,000.

    Undi Ambasaderi Perezida Kagame yakiriye kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020, ni uwitwa Saleh Bin Suleiman Bin Ahmed Al-Harthi w’Ubwami bwa Oman, ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

    Saleh avuga ko umubano wa Oman n’u Rwanda uhera ahagana mu myaka ya 1900, ukaba ushingiye ahanini ku guhererekanya ibicuruzwa, ugiye kurushaho gutera imbere.

    Saleh Bin Suleiman Bin Ahmed Al-Harthi, Ambasaderi wa Oman mu Rwanda
    Saleh Bin Suleiman Bin Ahmed Al-Harthi, Ambasaderi wa Oman mu Rwanda

    Mu bicuruzwa Oman yohereza mu Rwanda higanjemo ibikomoka kuri peterori biri ku rugero rwa 82%, naho ibyo u Rwanda rwohereza muri icyo gihugu bikaba ari imboga n’ibiribwa byatunganyirijwe mu nganda.

    Mu myaka ya 2017 na 2018, abashoramari b’Abanya-Oman bazanye mu Rwanda ubucuruzi bufite agaciro k’amadolari ya Amerika miliyoni 3.2 (ahwanye n’amanyarwanda hafi miliyari eshatu).

    Ambasaderi Saleh yavuze ko umubano n’ubuhahirane bigiye kwagukira mu bijyanye n’uburezi, mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu bukerarugendo.

    Yagize ati “Muri Oman natwe dutegereje Abanyarwanda baza bakareba amahirwe dufite, ni igihugu gikora ku nyanja gifite ibyambu binini, turabararitse”.

    Uwa gatatu mu Bambasaderi Perezida Kagame yakiriye ni Nguyen Nam Yien uhagarariye igihugu cya Vietnam mu Rwanda, akaba afite icyicaro i Dar Es Salam muri Tanzania.

    Nguyen Nam Tien, Ambasaderi wa Vietnam mu Rwanda
    Nguyen Nam Tien, Ambasaderi wa Vietnam mu Rwanda

    Vietnam isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda kuva mu 1975, ariko amasezerano y’ubutwererane akaba yarashyizweho umukono n’ibihugu byombi mu mwaka wa 2000, ndetse na nyuma yaho muri 2008, Perezida Kagame akaba yarasuye icyo gihugu ku butumire bwa mugenzi we.

    Icyo gihe Leta zombi zashyize umukono ku masezerano yo guteza imbere ubuhinzi ubuzima n’uburezi.

    Ambasaderi Nguyen avuga ko umubano w’ibihugu byombi uzanashingira ku nkunga bihana mu mahuriro mpuzamahanga, nko mu muryango w’Abibumbye (UN) ndetse no muri Afurika yunze Ubumwe (AU).

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yakiriye-ba-ambasaderi-bashya-ba-vietnam-oman-na-koreya-y-epfo

  • Amashantiye y’ubwubatsi aratungwa agatoki mu guteza umwanda muri Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Shantiye z
    Shantiye z’ubwubatsi muri Kigali, ziravugwaho guteza umwanda

    Byagarutsweho n’Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere, Munyandamutsa Jean Paul, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA kuri uyu wa 27 Ukwakira 2020, cyibanze ku isuku muri uwo mujyi.

    Uwo muyobozi yavuze ko amashantiye y’ubwubatsi ari menshi cyane muri Kigali kandi ko nta suku ihakorerwa, bigatanga isura mbi ku Mujyi wa Kigali wari usanzwe urangwa n’isuku ahantu hose.

    Ati “Isuku iracyari ikirango cy’Umujyi wa Kigali, ariko hari ahantu tugenda dusubira inyuma nk’ahaho bubaka ubu hari umwanda mwinshi. Biterwa ahanini n’uko abubaka batazirikana kugirira isuku shantiye, indi mpamvu ni twebwe abayobozi kuko iyo abashinzwe kugenzura ahubakwa bagiyeyo usanga birebera niba amabwiriza y’imyubakire yubahirizwa ntibite ku by’ibysuku”.

    Ati “Ahandi hari umwanda ni ku bibanza bene byo bataratangira kubaka, kubera ko ntawe uhareba haza ibigunda ndetse hakanajugunywa ibishingwe. Ahari umuzamu ugasanga yahinzemo ibishyimbo, ibigori n’ibindi bitemewe n’amabwiriza y’umujyi kandi na ho ni henshi, umuyobozi mu z’ibanze iyo ahageze aramwihorera ati biruta ibigunda, ntibyemewe na gato”.

    Ikindi Munyandamutsa yavuze kiri mu bitera umwanda ngo ni ahacukurwa hagiye gushyirwamo ibikorwa runaka ntihasubiranywe.

    Ati “Hari kandi ahacukurwa ngo bashyiremo insinga z’itumanaho, iz’amashanyarazi cyangwa amatiyo y’amazi, kompanyi zibikora iyo zirangije ntizibuka kuhasubiranya. Abantu kandi usanga basigaye batinyuka kujugunya imyanda ku mihanda, nk’uducupa, ambalage, utwavuyemo bombo n’ibindi, mbese usanga harabayeho kudohoka”.

    Avuga kandi ko mu makaritsiye yo mu nkengero z’umujyi hakunze kuba hari uturima duhingwa, ariko ngo usanga twuzuyemo imyanda nta n’ubyitayeho.

    Kugira ngo ibyo bibazo bijyanye n’isuku nke yongeye kugaragara mu Mujyi wa Kigali bikemuke, uwo muyobozi agaruka ku ngamba zafashwe zirimo no gukomeza kwigisha abaturage.

    Ati “Ingamba ya mbere ari yo tumazemo iminsi ni ukumenya amakuru y’ibitera umwanda, ikindi ni ukwigisha abaturage kubaka isuku ku mubiri no mu ngo bikazatuma igera hose. Indi ngamba ni ubugenzuzi navuga ko tutakoze uko bikwiriye, kuko iyo abantu barangaye bagomba kugira ubakebura, yabihaniza rimwe ubwa kabiri akabahana, ndetse niba ari n’abayobozi n’abakozi babishinzwe barangaye bagafatirwa ibyemezo”.

    Yavuze kandi ko hateganyijwe n’ibihano bikakaye ku batubahiriza amabwiriza y’isuku nubwo yirinze kubitangaza.

    Ati “Ibihano bikakaye birateganyijwe nubwo guhanika ibihano atari wo muti, ariko nko ku bantu bakora isubiracyaha bo ibihano koko birahari. Buri muntu rero akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, niba ubonye uteza umwanda ukaba watungira agatoki ab’irondo ry’isuku kuko ari bo baba bari hafi, cyangwa akabwira undi muyobozi kuko isuku na yo ari kimwe mu bigize umutekano”.

    Uwo muyobozi asaba kandi abatuye muri Kigali, cyane cyane abo mu makaritsiye ari ahegutse gucika ku muco mubi wo gutegereza ko imvura igwa bakamena muri za ruhurura imyanda baba bararunze ndetse n’amazi mabi, kuko biri mu bikurura umwanda nyuma yo kuzibwa izo za ruhurura.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amashantiye-y-ubwubatsi-aratungwa-agatoki-mu-guteza-umwanda-muri-kigali