Tag: featured

  • Polisi yafashe uwiyitiriraga abapolisi akambura abamotari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mutuyimana David
    Mutuyimana David

    Mutuyimana yafashwe tariki ya 25 Ukwakira 2020 ubwo yari amaze kwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu n’ibyangombwa bya Moto umwe mu bamotari.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko kugira ngo Mutuyimana afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bamotari yari amaze kwambura amubwira ko ari umuyobozi wa Polisi muri sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi.

    Yagize ati “Ku mugoroba wa tariki ya 25 Ukwakira 2020 Mutuyimana yahagaritse umwe mu bamotari bakorera mu gasantire ka Bugeshi amwambura ibyangombwa asanga hari bimwe mu byangombwa adafite amwaka amafaranga ibihumbi icumi umumotari yamubwiye ko ntayo afite. Mutuyimana yahise ahamagara nyiri Moto amubwira ko ari komanda wa sitasiyo ya Bugeshi amusaba kumwoherereza amafaranga ibihumbi 10 kugira ngo arekure Moto ye.”

    CIP Karekezi akomeza avuga mu gihe nyiri moto yari atarohereza amafaranga, Mutuyimana yahise yambura moto umumotari, ikofi yarimo amafaranga ibihumbi 5 ndetse n’ibyangombwa byose arabijyana.

    CIP Karekezi yagize ati “Umumotari yabonye Mutuyimana amujyaniye Moto n’ikofi irimo ibyangombwa n’amafaranga yihutiye kuza kuri sitasiyo ya Polisi gutanga amakuru abaza niba Polisi y’u Rwanda ariko isigaye ikora. Abapolisi bahise bajya gushaka Mutuyimana bamusanga mu kabari arimo kunywa inzoga.”

    Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Mutuyimana yahise asanganwa Moto n’ibyangombwa by’umumotari ariko amafaranga yo yari yatangiye kuyanywera. Yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu ko serivisi za Polisi zitangwa mu mucyo, ko nta mupolisi waka amafaranga umuturage kugira ngo amuhe serivisi cyangwa ngo amwake amande atagira inyemezabwishyu.

    Yakanguriye abaturage kuba maso kuko hadutse abantu bakora ibyaha biyitirira inzego z’umutekano. Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo abo bantu bafatwe bashyikirizwe ubutabera. Mutuyimana David arakekwaho ubwambuzi no kwiyitirira urwego adakorera.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    Ni mu gihe ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yafashe-uwiyitiriraga-abapolisi-akambura-abamotari

  • Imibonano mpuzabitsina ntabwo ari ibishitani – Rwanda Women’s Network #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rwanda Women
    Rwanda Women’s Network yatangije ibiganiro bizajya bihuza abakobwa bikazibanda ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, FEMDialogues

    Umuryango uharanira iterambere ry’umugore mu Rwanda witwa Rwanda Women’s Network (RWN), uvuga ko abana bakunze gusaba ibisobanuro ababyeyi ku mikorere y’ibitsina ariko bakabima ayo makuru, bigatuma bajya kuyashakira ku babasambanya.

    Impuguke mu buzima bw’imyororokere akaba ari umwe mu bayobozi ba RWN, Dr Anicet Nzabonimpa, agira ati “Iyo ababyeyi basabwe kuganira n’abana ku buzima bw’imyororokere, cyane cyane ibyo gukora imibonano mpuzabitsina, abenshi babyita ibikwajina (la Yesu) cyangwa ibishitani”.

    Asaba ababyeyi kuganiriza abana ku mikorere y’ingingo z’umubiri zishinzwe kubyara, kuko na bo mu myaka yashize bari ingimbi cyangwa abangavu.

    Dr Nzabonimpa avuga ko umwana w’umuhungu wese ugeze mu bugimbi cyangwa umukobwa ugeze mu bwangavu, bose batangira kugira imisemburo izabafasha kuvamo abagabo n’abagore bashobora kubyara, akaba ari ko Imana yabaremye.

    Dr Anicet Nzabonimpa avuga ko kuganira ku mibonano mpuzabitsina atari ibishitani
    Dr Anicet Nzabonimpa avuga ko kuganira ku mibonano mpuzabitsina atari ibishitani

    Avuga ko iyi misemburo itera abantu kwifuzanya, iyo ije ku mwana utarasobanukiwe uko akwiriye kurinda ingingo z’umubiri we zishinzwe kubyara, bimuviramo kutihangana agakora icyaha cyo kuzikoresha imburagihe kandi nabi, ndetse akanagikora atakoresheje agakingirizo.

    Umukozi w’Umuryango ukangurira abagabo gufatanya n’abagore mu nshingano z’urugo (RWAMREC), Uwase Aisha, we yongeraho ko ababyeyi batagombye kugira ubwiru amazina y’ibice by’umubiri byitwa iby’ibanga.

    Ati “Bibe ibice byo kubahwa ariko ntibyitwe ibice by’ibanga, umwana abwirwe umumaro wabyo n’impamvu Imana yabiremye ikabihereza umubiri w’umuntu ndetse n’icyo azabikoresha mu gihe runaka, kuko nta gice cy’umubiri w’umuntu gikwiye gusuzugurwa”.

    Umunyamakuru witwa Scovia Umutesi akaba umunyamuryango wa Rwanda Women’s Network, we yaciye umugani w’inyoni z’ibishwi avuga ko byose bisa kandi bibyina kimwe, ariko ko hari igihe byakoranye inama ntiyitabirwe 100%.

    Ibyitabiriye inama byiyemeje ko umunsi ukurikiyeho nihabaho kubyina, bizatangira byerekeza ibumoso aho kuba iburyo nk’uko bisanzwe, iyi nama yatumye ibishwi byasibye umunsi wabanjirijeho bimenyekana vuba, kuko byo byatangiye kubyina imbusane n’ibindi.

    Umutesi akagira ati “Natwe abanyamakuru turabyina bushwi, kuko urubyiruko n’abana bato bakurikira imipira n’imiziki, ntabwo bakurikira ibiganiro byatanzwe n’umuyobozi runaka. Niba ushaka kwigisha abana, bizane muri ya saha y’umuziki”.

    Abanyamuryango ba Rwanda Women
    Abanyamuryango ba Rwanda Women’s Network barasaba ababyeyi kutagira ibanga ibijyanye n’imikorere y’igitsina cy’umuntu

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’abagore n’abakobwa b’abanyeshuri bitegura kuzaba abayobozi(GLF), Mukundwa Pamela Axelle, avuga ko bazasaba abakobwa gutinyuka kubaza ababyeyi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kabone n’ubwo babacyaha.

    Ku wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020, ubwo yatangizaga ibiganiro bizajya bihuza amatsinda atandukanye y’abagore n’abakobwa ku buzima bw’imyororokere ‘FEMDialogues’, Umuyobozi wa Rwanda Women’s Network, Mary Balikungeri yavuze ko kuba imibonano mpuzabitsina itanga kubaho k’umuntu, ari ibintu bidakwiye kugirwa ibanga.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imibonano-mpuzabitsina-ntabwo-ari-ibishitani-rwanda-women-s-network

  • Algeria: Perezida Abdelmadjid Tebboune yatwawe mu bitaro igitaraganya kubera covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020, bwana Tebboune yatangiye kwishyira mu kato k’iminsi itanu abigiriwemo inama n’abaganga be nyuma y’uko benshi mu bamufasha n’abamwegereye ndetse n’abayobozi ba Leta muri Guverinoma babasanzemo icyorezo cya coranavirus.

    Ibiro bya Perezida Tebboune byavuze ko ubuzima bwe bugenda bumera neza aho ari kwitabwaho n’abaganga b’inzobere, kandi ko mu gihe gito aza gukomeza imirimo ye nk’ibisanzwe.

    Abanya-Algeria ku Cyumweru tariki 01 Ugushyingo 2020 bazatora bazatora kamarampaka (referendum) igamije guhindura itegeko nshinga, ikazagabanya umubare wa manda perezida yemerewe kuyobora kandi bikazaha imbaraga n’ububasha inteko ishinga amategeko ndetse n’urwego rw’ubucamanza mu gihugu.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/algeria-perezida-abdelmadjid-tebboune-yatwawe-mu-bitaro-igitaraganya-kubera-covid-19

  • Kugira Karidinali ni ikimenyetso cy’uko Papa yitaye ku Rwanda – Musenyeri Rukamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 27 Ukwakira 2020, mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanurira Abanyarwanda icyo kugira Cardinal bivuze ku gihugu.

    Ku Cyumweru ku wa 25 Ukwakira 2020 nibwo Papa Francis yashyizeho ba Karidinali 13 harimo Antoni Kambanda usanzwe ari Arikiyepesikopi wa Kigali.

    U Rwanda ni igihugu cya 24 muri Afurika kigize Karidinali, Antoni Kambanda akaba ari we wa mbere ugeze kuri urwo rwego mu Rwanda.

    Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, avuga ko kuba u Rwanda rugize Karidinali ari ikimenyetso gikomeye ko Papa yitaye ku Rwanda kandi yifuza kuba hafi y’Abanyarwanda.

    Ati “Kuba Papa yagennye Musenyeri Antoni Kambanda kuba Karidinali, uzaba abaye uwa mbere mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda, ni ikimenyetso gikomeye cy’uko Papa yitaye ku Rwanda kandi yifuza gukomeza kuba hafi Abanyarwanda, gushyigikira no gutera imbaraga Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu butumwa bwayo bwo kogeza ivanjili.”

    Musenyeri Filipo Rukamba avuga ko Abakaridinali ari abantu barwanira ishyaka Yezu Kirisitu muri Kiliziya ndetse bakaba banabipfira.

    Musenyeri Filipo Rukamba yanakomoje ku mwambaro wambarwa na ba Karidinali avuga ko ujyanye n’inshingano bafite muri Kiliziya no ku bayoboke.

    Agira ati “Ubundi umwambaro wabo ni umwambaro utukura bivuga urukundo n’amaraso, kuba yakwemera gupfira ukwemera kwe.”

    Mu nshingano abakaridinali bafite harimo gutora no gutorwamo Papa, hari ukunganira Papa mu nama bateranye cyangwa buri wese ku giti cye, bafasha Papa kwiga ku bibazo by’ingutu no gushingwa imirimo yihariye no kwamamaza ubutumwa busanzwe bwa Kiliziya.

    Umuyobozi w’inama nkuru y’abepisikopi mu Rwanda Musenyeri Filipo Rukamba avuga ko kuba musenyeri Antoni Kambanda yagizwe Karidinali ari ishema ku gihugu n’inshingano ikomeye kuri Kiliziya gatolika mu Rwanda mu myaka 120 imaze ibayeho.

    Biteganyijwe ko ku wa 28 Ugushyingo 2020 aribwo Musenyeri Antoni Kambanda, Arikiyepesikopi wa Kigali, azahabwa ubu Karidinali.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kugira-karidinali-ni-ikimenyetso-cy-uko-papa-yitaye-ku-rwanda-musenyeri-rukamba

  • Byinshi kuri Cap Vert izakina n’Amavubi: Ni ho hakomoka NANI #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cap Vert ni igihugu kimaze kugera ku iterambere
    Cap Vert ni igihugu kimaze kugera ku iterambere

    Nani afite ababyeyi bakomoka muri Cap Vert. Nyina wa Patrick Vieira na we akomoka muri Cap Vert. Ni ikirwa kimaze kuba ubukombe muri ruhago yo ku mugabane wa Afurika.

    Iki kirwa kigizwe n’uturwa duto 10. Iki gihugu gituwe n’abaturage ibihumbi 600 cyatangiye kuvugwa cyane muri 2013 ubwo cyageraga muri ¼ mu gikombe cya Afurika aho cyari cyageze gitsinze Intare z’Inkazi za Cameroun.

    Muri 2016 Cap Vert yongeye kuvugwa cyane ubwo yageraga ku mwanya w’amateka ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA. Icyo gihe nibwo cyageraga ku mwanya wa 31 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.

    N’ubwo Cap Vert imaze kuba igihangange muri ruhago ya Afurika, mu mwaka wa 2009 yazaga inyuma y’umwanya wa 180 ku rutonde rwa FIFA .

    Ibanga ryo kwitwara neza kuri iyi kipe yitwa Blue Sharks ni ugushakisha abakinnyi bakomeye mu baturage bakomoka muri iki gihugu baba mu mahanga (Diaspora) bakaza gukinira ikipe y’igihugu.

    Iyi politiki yarabahiriye kugeza n’aho batsinze bimwe mu bihangange mu gikombe cya Afurika cya 2013 nka Cameroun yarimo Samuel Eto’o na Alexandre Song.

    Ikipe y
    Ikipe y’igihugu ya Cap Vert

    Ikipe y’igihugu ya Cap Vert imaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro ebyiri. Mu 2013 nibwo bakitabiraga bwa mbere bagera muri ¼ naho muri 2015 bagarukiye mu matsinda.

    Bamwe mu bakinnyi iyi kipe igenderaho kuri ubu ni umuzamu Vozinha ukinira AEL Limassol yo muri Chypre, myugariro Steven Fortès wa Lens yo mu Bufaransa, Bruno Leite wa Nancy na Carlos Ponck wa İstanbul Başakşehir, ikipe irimo gukina imikino ya Champions League.

    Kuri ubu igihugu cya Cap Vert kigiye guhura n’u Rwanda kibarizwa ku mwanya wa 77 ku rutonde rwa FIFA naho umwanya w’imbere kigeze kugeraho ni uwa 27 ku isi mu mwaka wa 2014.

    Iki gihugu cyatangiye kugira ikipe y’igihugu mu 1975 ubwo cyari kimaze kubona ubwigenge ku gihugu cya Portugal.

    Hari abakinnyi bakomoka muri Cap Vert bashoboraga kuyikinira ariko bahitamo gukinira ibindi bihugu, banubaka amateka akomeye.

    Aba bakinnyi ni Eliseu, Nani, Oceano, Manuel Fernandes, Rolando, Nélson Marcos, Jorge Andrade, Miguel na Silvestre Varela bahisemo gukinira igihugu cya Portugal. Abandi ni Mickaël Tavares, Jacques na Ricardo Faty bahisemo gukinira Senegal, Patrick Vieira wakiniye u Bufaransa , Gelson Fernandes wakiniye u Busuwisi na Henrik Larsson wakiniye Suwede.

    Umukinnyi NANI wamamaye ku rwego mpuzamahanga akomoka muri Cap Vert
    Umukinnyi NANI wamamaye ku rwego mpuzamahanga akomoka muri Cap Vert

    Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha Amavubi azakina imikino ibiri n’iki gihugu mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mwaka wa 2022.

    Umukino wa mbere utegerejwe tariki 11/11/2020 ukazabera kuri Stade yitwa Estadio Nacional “Blue Shark” Cabo Verde, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zuzuye zo mu Rwanda, naho uwo kwishyura ukazaba tariki 17/11/2020 i Kigali mu Rwanda.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/byinshi-kuri-cap-vert-izakina-n-amavubi-ni-ho-hakomoka-nani

  • Rayon Sports yongeye gusubukura ibiganiro n’uruganda rwa Skol #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abayobora uruganda rwa Skol mu Rwanda, bagirana ibiganiro bigamije kuvugurura amasezerano bafitanye ariko ntibabashe kumvikana.

    Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports na Skol mu biganiro kuri uyu wa Kabiri
    Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports na Skol mu biganiro kuri uyu wa Kabiri

    Ku buyobozi bwa Munyakazi Sadate, impande zombie zaranzwe no kutumvikana ndetse hakazamo no guterana amagambo aho buri ruhande rwavugaga ko ubundi butabwubaha, ndetse Rayon Sports ikavuga ko SKOL Brewery Ltd ibafitiye umwenda, naho uru ruganda rukabihakana.

     Tariki ya 16 Gicurasi 2020, ubwo Rayon Sports ihagarariwe na Dr Emile Claude Rwagacondo ndetse na Paul Muvunyi bagiranaga ibiganiro na Skol
    Tariki ya 16 Gicurasi 2020, ubwo Rayon Sports ihagarariwe na Dr Emile Claude Rwagacondo ndetse na Paul Muvunyi bagiranaga ibiganiro na Skol

    Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Murenzi Abdallah wari usimbuye Munyakazi Sadate, bwagerageje kuganira na Skol ndetse banemeranya kuzamura amafaranga bahaga iyi kipe, Rayon Sports iza no gutangaza ko ibyavugwaga ko ifitiwe umwenda Atari ukuri.

    Hashize imyaka itandatu impande zombi zikorana
    Hashize imyaka itandatu impande zombi zikorana

    Byaje kurangira izi mpande zombi zitumvikanye ku masezeramo mashya, aho bimwe mu byo batumvikanye byavuzwe harimo kuba uru ruganda rwarifuzaga kugira imyanzuro rugiramo uruhare mu miyoborere ya Rayon Sports.
    Kuri uyu wa Kabiri tariki 27/08/2020, ni bwo komite nshya ya Rayon Sports yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Skol, aho batangaje ko bitanga icyizere.

    Babinyujije ku rubuga rwa Twitter, ubuyobozi bwa SKOL Brewery Ltd bavuze ko bagiranye ibiganiro byiza na komite nshya bigamije ubufatanye mu gihe kiri imbere, ibiganiro byanitabiriwe na Dr Rwagacondo Emile nawe wahoze ari Perezida wa rayon Sports mu bihe byashize.

    “Kuri uyu mugoroba, SKOL Brewery Ltd yishimiye kwakira Komite nshya y’Umuryango Rayon Sports ndetse n’umwe mu babaye abayobozi bawo, Dr Claude Rwagacondo. Twagiranye ibiganiro byiza ku bufatanye bwacu no ku hazaza ha Rayon Sports FC.”

    This afternoon SKOL Brewery Ltd was honored to host the new Committee of @rayon_sports Association and one of its former Presidents Dr. Claude Rwagacondo.

    We had a great discussion about our partnership and the future of Rayon Sports FC. pic.twitter.com/pfs07x2BYl

    — Skol Rwanda – SBL (@SkolRwanda) October 27, 2020

    Uru ruganda rwa SKOL rwasinye amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports y’imyaka 3 yagombaga kurangira muri 2017, aho yagombaga kujya iha iyi kipe Miliyoni 47 Frws ku mwaka, nyuma muri 2017 baza gusinya andi masezerano y’imyaka itanu aho Rayon Sports yagombaga kujya ihabwa miliyoni 66 Frws ku mwaka.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yongeye-gusubukura-ibiganiro-n-uruganda-rwa-skol

  • Amakipe ya UTB yamuritse imyenda mishya n’abakinnyi azakoresha muri shampiyona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Shampiyona ya Volleyball iratangira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira kugeza 31 Ukwakira 2020 ikazakinirwa muri Sitade nto i Remera.

    Ikipe ya UTB y’abagabo iri gukina umwaka wayo wa kane muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda. Iyo kipe yakoze ibishoboka byose kugira ngo izegukane igikombe cy’uyu mwaka haba mu kugura abakinnyi, umutoza Nyirimana Fidèle wifuza guhesha ishema iyi kipe ndetse no gukomeza kuba ubukombe muri Volleyball yo mu Rwanda.

    Urutonde rw’abakinnyi n’abatoza ba UTB VC y’abagabo

    ▪️ Nsabimana Mahoro Ivan
    ▪️ Ntagengwa Olivier
    ▪️ Murangwa Nelson
    ▪️ Muvunyi Fred
    ▪️ Sibomana Placide (Madson)
    ▪️ Sibomana Jean Paul
    ▪️ Mugisha Emmanuel
    ▪️ Musoni Fred
    ▪️ Nkurunziza John
    ▪️ Rukundo Bienvenue
    ▪️ Nzirimo Mandela
    ▪️ Karera Emile Dada
    ▪️ Irakoze Alain
    ▪️ Mutuyimana Aimable
    ▪️ Niyogisubizo Samuel (Tyson)

    Abayobozi
    ▪️ Nyirimana Fidèle (Umutoza mukuru )
    ▪️ Hitayezu Emmanuel (Team manager)

    UTB Volleyball Club y’abagore iri gukins umwaka wayo wa kabiri muri Volleyball mu Rwanda aho imaze gutwara ibikombe umunani bitandukanye harimo na shampiyona ya 2018/2019, ikaba ishaka kwisubiza iki gikombe.

    Urutonde rw’abakinnyi n’abatoza ba UTB VC y’abagore

    ▪️ Nyirarukundo Christine
    ▪️ Irakoze Belise
    ▪️ Utegerejimana Claudette
    ▪️ Uwimbabazi Leah
    ▪️ Uwamariya Jacqueline
    ▪️ Muhoza Louise
    ▪️ Irahoza Patience
    ▪️ Mukandayisenga Benitha
    ▪️ Nzayisenga Charlotte
    ▪️ Mutoni Bertille

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/amakipe-ya-utb-yamuritse-imyenda-mishya-n-abakinnyi-azakoresha-muri-shampiyona

  • Ingengabihe ya Shampiyona ya Volleyball yatangajwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni imikino itangira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 kugeza ku wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020 muri Stade nto (petit stade) i Remera. Amakipe ane yabaye aya mbere mu bagabo n’andi ane mu bagore ni yo azakina iri rushanwa.

    Ayo makipe ni : Gisagara VC ,REG VC ,UTB VC na APR VC mu bagabo, naho mu bagore ni UTB VC, RRA VC, APR VC na KVC mu bagore.

    Abagore:

    Ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020

    09:00-11:00: RRA VC vs UTB VC
    12:00-14:00: APR VC vs KVC

    Kuwa Kane tariki 29 Ukwakirqa 2020

    09:00-11:00: RRA VC vs APR VC
    12:00-14:00: UTB vs KVC

    Kuwa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020

    09:00-11:00: RRA VC vs KVC
    12:00-14:00: APR VC vs UTB VC

    Kuwa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020

    09:00-11:00: iya Gatatu vs Iya Kane: Guhatanira umwanya wa Gatatu

    15:00-17:00: iya mbere n’iya kabiri: Guhatanira umwanya wa mbere.

    Abagabo:

    Ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020

    15:00-17:00 : APR VC vs UTB VC
    18:00-20:00: REG vs Gisagara VC

    Kuwa Kane tariki 29 Ukwakira 2020

    15:00-17:00: APR VC vs REG VC
    18:00-20:00 : UTB VC vs Gisagara VC

    Kuwa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020

    15:00-17:00: APR VC vs Gisagara VC
    18:00-20:00: REG VC vs UTB VC

    Kuwa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020

    12:00-14:00: iya Gatatu n’iya kane : Guhatanira umwanya wa Gatatu

    18:00-20:00: iya mbere n’iya kabiri: Iya mbere n’iya kabiri

    Mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) n’itangazamakuru ku wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020 mu cyumba cy’Inama cya Minisiteri ya Siporo, umuyobozi wa FRVB Karekezi Leandre yavuze ko imyiteguro irimbanyije.

    Yagize ati “Imyiteguro igeze kure, amakipe yamaze gupimwa, twamaze kuyageza aho agomba gucumbikirwa yahageze. Navuga ko igitinze ari umunsi nyirizina.”

    Ibihembo bizatangwa: Ikipe ya mbere izahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000), iya kabiri ihembwe ibihumbi magana inani (800,000), iya Gatatu izahembwa ibihumbi magana atanu by’u Rwanda (500,000) mu bagabo n’abagore.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/ingengabihe-ya-shampiyona-ya-volleyball-yatangajwe