Tag: featured

  • Assumpta Ingabire wasimbuye Ignatienne Nyirarukundo muri MINALOC yabwiwe ko inshingano yahawe zikomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021 mu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye kuri MINALOC hagati ya Ignatienne Nyirarukundo wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Assumpta Ingabire wamusimbuye kuri uwo mwanya.

    Mu ijambo riha ikaze Ingabire, Minisitiri Gatabazi yashimiye Umukuru w’igihugu wabagiriye icyizere, akagarura Assumpta Ingabire mu muryango yahozemo kuko n’ubundi yigeze gukora muri iyi minisiteri, anamubwira ko inshingano yahawe zikomeye kuko ari izo gutuma umunyarwanda arushaho kumera neza, akagira ubuzima bwiza.

    Assumpta Ingabire
    Assumpta Ingabire

    Assumpta Ingabire warahiriye kuba umunyamabaga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC ku wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021, yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye akamuha inshingano nshya, avuga ko ari amahirwe kuba hari byinshi igihugu kimaze kugeraho kuko ari umusingi mwiza agiye kubakiraho umusanzu we mu kuzamura imibereho y’abaturage.

    Ignatienne Nyirarukundo wasimbuwe ku mwanya w’umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC yagizwe Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z’imibereho myiza y’abaturage mu biro bya Minisitiri w’Intebe, mu gihe Assumpta Ingabire wamusimbuye kuri uyu mwanya yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

    source : https://ift.tt/3D6jCtT

  • Kaminuza y’u Rwanda yatanze impamyabumenyi ku barenga 300 bari baracikanwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 5 Ugushyingo 2021.

    Abazihawe baturuka mu mashami atandatu ya Kaminuza y’u Rwanda, aho 133 muri bo bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, mu gihe abandi 200 harimo abahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters), impamyabushobozi y’ikirenga (Phd) impamyabumenyi ya A1 n’impamyabushobozi ku bize porogaramu zitandukanye.

    Abanyeshuri 117 mu bahawe impamyabumenyi ni abarangije muri Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi Rusange (CASS), 83 bakaba abo muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu (CBE) naho 70 bakaba ari abarangije muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST).

    Abandi bagera kuri 33 barangije mu Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi bw’Amatungo riri i Busogo (CAVEM), 19 barangije muri Koleji y’Uburezi (CE) mu gihe abandi 11 barangije muri Koleji y’Ubuvuzi (CMHS).

    Musengimana Alphonsine urangije icyiciro cya Masters mu bijyanye n’imiyoborere y’inzego z’ibanze yavuze ko ubumenyi yungutse agiye kubukoresha mu gukomeza kubaka igihugu cyane cyane mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
    Ati “Ubumenyi nungukiye hano nzabukoresha mu gukorera Abanyarwanda mbaha serivisi nziza kandi mparanira kuzamura imibereho myiza yabo.”

    Karinganire Célestin warangije icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu miyoborere yavuze ko agiye kurushaho kunoza akazi akora mu Karere ka Bugesera.

    Ati “Ubumenyi nungutse bugiye kumfasha kunoza ibyo nakoraga kuko n’ubundi ibyo twize bijyanye n’ibyo twakoraga, urumva ko ubumenyi nungutse ari njyewe ku giti cyanjye bumfitiye akamaro ndetse n’akarere kamfashije kugira ngo niyungure ubumenyi nako bigafitiye akamaro.”

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

    Ati “Buri gihe iyo habaye umuhango nk’uyu wo gutanga impamyabumenyi ni igihe cyo kongera kwibaza uruhare bagiye kugira mu guhindura imibereho y’igihugu n’abaturage bigomwe byinshi kugira ngo bagere aho bageze.”

    Yabibukije ko u Rwanda rufite icyerekezo cy’uko ubukungu bwarwo bugomba gushingira ku bumenyi n’ikoranabuhanga, bityo umusanzu wabo ukenewe.

    Ati “Ubu rero iyo tubonye abantu barenga 300 bafite ubwo bumenyi n’ubushobozi, aba ari umunsi w’ibyishimo, twizera y’uko tuzakomeza gukorana, tukabashyigikira na bo bagashyiraho umwete kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabasabye kuvumbura ibitekerezo bishya no gukomeza gushyira imbaraga mu bisanzweho bafasha kaminuza y’u Rwanda kugera ku ishusho yayo ku rwego rw’igihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

    Ati “Muri uru rugendo rwerekeza ku mpinduka z’igihe kirambye, turahamagarira umuryango mugari wa kaminuza wose kugumana natwe no gukomeza kugaragara mu buryo bugamije kuvumbura ibitekerezo bishya, gukomeza gushyira imbaraga mu bisanzweho, bizafasha kaminuza kugera ku ntego yayo, ku rwego rw’igihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”

    Dr Uwamariya yavuze kandi ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza guha ubushobozi Kaminuza y’u Rwanda mu buryo bwose bukenewe kugira ngo igere ku ntego zayo.

    Aba banyeshuri 333 bahawe impamyabumenyi bahise biyongera ku bandi 8.908 bazihawe muri Kanama 2021, bari barimo batanu bahawe impamyabumenyi za ‘PhD,’ 385 bahabwa iza ‘Masters’, mu gihe 7.796 bahawe ‘Bachelor.’

    Aba banyeshuri 333 bahawe impamyabumenyi bahise biyongera ku bandi 8.908 bazihawe muri Kanama 2021

    Abanyeshuri ba UR bari baracikanwe ni bo bahawe impamyabumenyi zabo

    Abazihawe baturuka mu mashami atandatu yose ya Kaminuza y’u Rwanda

    Barangije mu mashami atandukanye n’ibyiciro bitandukanye

    Bibukijwe ko u Rwanda rufite icyerekezo cy’uko ubukungu bwarwo bugomba gushingira ku bumenyi n’ikoranabuhanga, bityo umusanzu wabo ukenewe

    Guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ni byo bashyize imbere

    Kaminuza y’u Rwanda yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 333 bacikanwe ubwo yazitangaga muri Kanama 2021

    Ni mu muhango wabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 5 Ugushyingo 2021

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Lyambabaje Alexandre, yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage

    Wari umunsi w’ibyishimo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye

    Abahawe impamyabumenyi bashimiye Kaminuza y’u Rwanda ku bumenyi yabahaye

    Bavuze ko agaciro Kaminuza y’u Rwanda yabahaye bagiye kukabyaza umusaruro bakora ibikorwa byiza byubaka igihugu kandi nabo bibateza imbere

    Wari umunsi w’ibyishimo kubera intambwe ijya mbere bateye

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3EOJcUl

  • Uruhare rwa ‘Mvura Nkuvure’ mu kunga abakoze Jenoside n’abayikorewe – #rwanda #RwOT

    Mvura Nkuvure, ni uburyo bukoreshwa n’umuryango Prison Fellowship, ukora ibikorwa by’isanamitima mu Banyarwanda, bumaze gufasha imiryango isaga 3000 kwiyunga.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021, abaturage bo mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mareba, Akagari ka Gakomeye basoje gahunda y’amahugurwa bahawe n’uyu muryango mu byumweru 15 bishize, agamije kubafasha kunga ubumwe no komora ibikomere by’umutima.

    Abahugurwa n’uyu muryango ni abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayigizemo uruhare.

    Binyuze muri gahunda ya Mvura Nkuvure, ababana mu rwikekwe rurashira kuko intego yayo ari ukunga abanyarwanda, gukuraho urwikekwe no kwishishanya bagaharanira gufashanya mu rugamba rw’iterambere nk’uko Niyibizi Agnes abigarukaho.

    Niyibizi w’imyaka 65 yasobanuye urugendo rwamugejeje ku kwiyunga n’uwamwiciye basaza be, yagaragaje ko byari byaranamuciye mu rusengero kugira ngo batazahura ariko Mvura Nkuvure yakemuye ibyo byose.

    Ati “Nahoranaga ubwoba kuko sinifuzaga no kurebana na we mu maso. Ntangiye guhabwa ubujyanama muri Mvura Nkuvure, nagiye mbona ko nari mfite ibibazo bikomeye.”

    “Ubu nsigaye mufata nk’umuvandimwe kuko ndamureba nkamubonamo umuryango wanjye nabuze. Ndashima cyane iyi gahunda ariko nzi ko hari n’abandi babayeho nk’uko nari meze bityo nifuza ko ibikorwa by’isanamitima byakomeza kubaho bikagera kuri bose.”

    Umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo gufungurwa na we avuga ko yahoranaga ubwoba, akibaza uko azabana n’abasigaye mu muryango yahemukiye ariko kugeza ubu bamaze kwiyunga ndetse babanye neza.

    Umuyobozi Wungirije wa Prison Fellowship Rwanda, Ntwali Jean Paul, yavuze ko kugeza ubu ibikorwa by’isanamitima bigenda bitanga umusaruro wo kongera guhuza Abanyarwanda ndetse no gusenyera umugozi umwe mu guharanira iterambere.

    Ati “Ni uburyo bufasha abantu gukira ibikomere byo mu mutwe, bigafasha abantu mu mibanire, gufatanya mu bikorwa by’iterambere no kubaka icyizere cyabo. Gahunda zacu zafashije mu gutanga amakuru atari yaratanzwe ndetse tubasha guhuza abakoze ibyaha ndetse n’ababikorewe kugira ngo basabane imbabazi.”

    Mu Karere ka Bugesera habarurwa amatsinda 32 yahuguwe na Prison Fellowship Rwanda muri gahunda ya Mvura Nkuvure, biteganyijwe ko buri tsinda rigiye guhabwa miliyoni 10 Frw agamije gushorwa mu mishanga inyuranye y’iterambere.

    Abaturage bo mu Karere ka Bugesera bagaragaje ko gahunda ya Mvura Nkuvure yabomoye ibikomere

    Ubuyobozi bwa Prison Fellowship Rwanda bugaragaza ko gahunda ya Mvura Nkuvure itanga umusaruro

    Nyuma y’igihe cy’ibyumweru 15 bigishwa, abaturage bo mu murenge wa Mareba bavuga ko basigaye bahuje urugwiro

    source : https://ift.tt/2ZV5XqE

  • RRA yashimiye abasora neza bo mu Ntara y’Uburengerazuba – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2021, ubwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashimiraga abasora bo mu Ntara y’Iburengerazuba bitwaye neza kurusha abandi mu 2020.

    Guverineri Habitegeko yavuze ko gutanga umusoro neza ari uguharanira kwigira kw’igihugu, kuko ibikorwa byose igihugu gikora, birimo kubaka ibikorwaremezo no kurinda umutekano w’igihugu byose byishyurwa n’amafaranga ava mu misoro.

    Intara y’Iburengerazuba ifite uturere twinshi dukora ku Kiyaga cya Kivu ahakunze kwambukirizwa ibicuruzwa bya magendu biva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Guverineri Habitegeko yavuze ko Leta itazihanganira abambutsa magendu, kuko baba basubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.

    Yagize ati “Umuntu uzana ibicuruzwa abicishije mu nzira za magendu icya mbere yica ubucuruzi kuko iyo ucuruzanya n’uwasoze wowe utasoze urumva uko ibiciro biba bimeze, icya kabiri ariko ni n’abantu bameze nk’abatema ishami ry’igiti bicayeho, kuko umuntu uvuga ngo reka imisoro ayikubire mu mufuka we, uwamubwira ngo yizanire polisi ige imurinda, yishyirireho abasirikare barinda inkiko ze, yishyirireho amashuri y’abana be, yishyirireho ivuriro ahembe abaganga, yishyirireho ibintu byose Leta idukorera ngira ngo ntiyabishobora”.

    Komiseri Mukuru Wungirije muri RRA, Kaliningondo Jean Louis yavuze ko mu mwaka ushize w’imisoro Intara y’Iburengerazuba yitwaye neza yinjiza imisoro ku kigero cya 110% ugereranyije n’intego yari yahawe.

    Kaliningondo yavuze ko umuntu usora neza aba agaragaza urukundo akunda igihugu, bityo ko RRA izakomeza gutanga ubufasha bwose bushoboka.

    Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyavuze ko cyashyizeho uburyo butandukanye bwo guhangana na magendu kuko imunga ubukundu bw’igihugu.

    Yagize ati “Muri RRA dusanzwe dufite ishami rishinzwe gukurikirana ibintu bijyanye na magendu, dufatanyije n’inzego z’umutekano, Polisi y’ u Rwanda ndetse n’igisirikare, dufite n’abasora ubwabo baduha amakuru n’abaturage basanzwe baduha amakuru. Nk’uko mubizi magendu ni nka ruswa byombi bimunga ubukungu bw’igihugu”.

    RRA ivuga ko mu Kivu yashyizemo ubwato bushinzwe gucunga no gufata abinjiza ibicuruzwa batabisoreye ndetse ngo mu kirere cyaho banashyizemo drones zigenzura ko nta winjiza ibicuruzwa bitasoze.

    Mu babaye indashyikirwa mu gutanga umusoro harimo umukiriya watse fagiture za EBM

    Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku nshuro ya mbere cyahembye umukiliya warushije abandi kwaka fagitire ya EBM mu Ntara y’Iburengerazuba.

    Nzabandora Pierre, enjenyeri wo mu Murenge wa Gihundwe, ni we watse fagitire za EBM cyane. Uyu mukiliya avuga ko ikintu cyose aguze yakaga fagitire kuko aba ashaka kumenya ko 18% y’amafaranga yishyuye icyo kintu yinjiye mu isanduku ya Leta.

    Nzabandora icyatumye bimenyekana ko iyo aguze ikintu yaka fagitire ya EBM ni uko iyo bagiye kumuha fagitire asaba ko bashyiraho nimero ye ya telefone.

    Sosiyete Sofathebe Ltd, niyo yahize ibindi bigo by’ubucuruzi gutanga fagitire nyinshi za EBM.

    Ntawangwanabose Théogène, uhagarariye iyi sosiyete icuruza ibinyobwa bya Bralirwa yavuze ko yabwiye abakozi be bose ko igihe cyose bakiriye umukiliya bagomba kumuha fagitire ya EBM, umukiliya yaba atayikeneye igasigara aho ariko yasohotse muri mashini.

    Ntawangwanabose avuga ko bumwe mu buryo bukoreshwa n’abacuruzi iyo badashaka gutanga fagitire za EBM ari uguhanika ibiciro ku mukiriya ushaka bene iyi fagire.

    Ati “Ushobora kugura ikintu cya 5000 Frw wakwaka fagitire, bakakubwira ngo ubwo watse fagitire urongeraho 1000 Frw cyangwa 2000 Frw. Ibyo bigaragara ko ari uburyo bwo kwiba, ntabwo bikwiriye. Njyewe muri sosiyete yanjye nzi neza ko iyo waranguye ibintu ugomba no kugaragaza aho babinyujije ubicuruza”.

    Sosiyete Wood Services yahize izindi mu kwishyura neza umusoro mu Karere ka Karongi

    Kivu Arabica Coffee Company Ltd yahawe igihembo cy’usora wahize abandi mu Karere ka Rusizi

    Nzabandora Pierre, umuguzi w’indashyikirwa mu kwaka fagitire ya EBM

    Koperative Kopakama yabaye umusoreshwa wahize abandi mu Karere ka Rutsiro mu mwaka wa 2020

    Ngororero Mining Company Ltd yaje ku isonga mu gutanga imisoro mu Karere ka Ngororero

    Nyungwe Top View Hill Hotel yegukanye igihembo cy’usora witwaye neza mu Karere ka Nyamasheke

    SEA DREAMS, yitwaye neza mu Karere ka Rubavu

    SOFATHEBE LTD yaranzwe no gukoresha neza EBM itanga fagitire ku bakiliya bose

    Abitabiriye umuhango wo guhemba abasora bitwaye neza mu Ntara y’Iburengerazuba basabwe kudatema ishami bicariye

    RRA yashimiye abasora bitwaye neza mu Ntara y’Iburengerazuba

    Umuyobozi uhagarariye Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Hitayezu yavuze ko Covid-19 yagize ingaruka ku bacuruzi asaba ko abo ibikorwa byabo bimaze igihe bidakora ko basonerwa umusoro

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, asanga kunyereza imisoro ari nko gutema ishami wicayeho

    source : https://ift.tt/3k7cLsz

  • Samsung yahaye ‘Rwanda Coding Academy’ ibikoresho kabuhariwe by’ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishuri Rwanda Coding Academy, riherereye mu Karere ka Nyabihu, rifite umwihariko mu kwigisha abana b’abanyeshuri, ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa (softwares).

    Mudasobwa 30 hamwe n
    Mudasobwa 30 hamwe n’ibikoresho bigendana na zo ni byo byashyikirijwe ishuri Rwanda Coding Academy

    Iryo shuri ryahawe ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga muri gahunda y’ubufatanye bwatangijwe ku wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021, hagati y’uruganda Samsung rwo mu gihugu cy’u Buyapani na Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Minisiteri y’Uburezi.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi no guhanga udushya mu kigo Samsung, ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba, yagize ati: “Twishimiye ubufatanye bwatangiye hagati ya Samsung n’Ishuri Rwanda Coding Academy, kuko buri ku rwego rufasha abanyeshuri, binyuze muri uyu mushinga wo guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku guhanga udushya. Iyi ni intangiriro, dutezeho gufasha aba bana kurushaho kuba abanyamwuga mu by’ikoranabuhanga, bashishikajwe no guhanga udushya”.

    Yongera ati: “Ni ibikoresho bigizwe n’icyumba cy’ikoranabuhanga kirimo mudasobwa 30 zo ku rwego ruhanitse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bijyana na zo, abana b’abanyeshuri bazajya bigiraho, bikaba binakoranywe ikoranabuhanga rya interineti; twitezeho korohereza abana kuzamura ireme ry’imyigire n’ubumenyi bushingiye ku guhanga udushya, muri za porogaramu nshya, yaba izo batangiye n’izo bagikoraho ubushakashatsi”.

    Abanyeshuri biga muri iri shuri, barimo uwitwa Ishimwe Gervais, wishimiye ibikoresho by’ikoranabuhanga bungutse, akaba abyitezeho kumufasha mu myigire ye.

    Abana biga muri iri shuri bavuga ko mudasobwa bashyikirijwe zizabunganira mu masomo ajyanye no guhanga porogaramu
    Abana biga muri iri shuri bavuga ko mudasobwa bashyikirijwe zizabunganira mu masomo ajyanye no guhanga porogaramu

    Yagize ati: “Twakoreshaga imashini zisanzwe za laptop, ariko zifite ingufu nkeya, zimwe zigapfa buri kanya, izindi zikagenda gahoro kubera ibintu byinshi zabaga zidafitiye ubushobozi buhagije bwo kubika. Izi mudasobwa zindi z’inyongera, hamwe n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga duhawe, bizatworohereza gukoresha igihe cyacu neza, tunoze imyigire yacu, bitume n’urwego rw’imishinga turi gukoraho ubushakashatsi kuri za porogaramu nshya rwiyongera ku kigero gishimishije”.

    Kobusinge Sharon na we wiga mu mwaka wa wa gatandatu muri Rwanda Coding Academy, ahamya ko urwego we na bagenzi be b’abanyeshuri bariho rw’imyigire ibaganisha ku kuzarangiza amasomo bahanga udushya, ruzarushaho kwaguka, babikesha ibikoresho by’ikoranabuhanga bijyanye n’igihe, bibunganira mu myigire yabo; ku buryo badashidikanya ko bazabyubakiraho bakabasha gusohoza inzozi bafite zo kuzaba abavumbuzi b’udushya.

    Dr Papias Niyigena, uyobora Ishuri Rwanda Coding Academy, ahamya ko iri shuri ryari rikeneye kubakirwa ubushobozi mu bikoresho nk’ibi, kugira ngo biryunganire kugera ikirenge mu byo ibindi bigo mpuzamahanga byabashije kugeraho, bibikesha gukoresha ikoranabuhanga.

    Abiga muri iri shuri bavuga ko ibikoresho bahawe bazabyubakiraho bakabasha guhanga udushya
    Abiga muri iri shuri bavuga ko ibikoresho bahawe bazabyubakiraho bakabasha guhanga udushya

    Yagize ati: “Turi mu isi y’iterambere, ryibanda ku kureba ibisubizo by’ahazaza, atari ukwibanda gusa ku hahise cyangwa ibiriho ubungubu gusa. Natanga nk’ingero z’imishinga imwe n’imwe ikomeye aba bana batangiye gukoraho ubushakashatsi ndetse no gukorera igerageza. Harimo nk’irebana n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mitangire y’akazi ku barimu, kubashyira mu myanya n’ibindi birebana n’imicungire yabo”.

    “Hari n’undi mushinga aba bana b’abanyeshuri bari gukoraho, w’igare rigenewe abafite ubumuga, rikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rituma nyirayo aritegeka kumujyana mu cyerekezo runaka yifuza kujyamo, haba imbere, inyuma cyangwa ku ruhande, bitamusabye kurikoraho cyangwa kurisunika nk’uko bisanzwe bigenda ku yandi magare asanzwe bakoresha.

    Ati: “Niba aba banyeshuri bageze ku rwego nk’uru rwo kuba bavumbura imishinga isubiza ibibazo runaka; bakeneye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho bakwifashisha mu kuyinonosora, cyangwa no kuvumbura n’indi mishinga, iri ku rwego ruri hejuru y’urwo bariho ubu; kugira ngo binadufashe muri ya ntego yo guhanga udushya twinshi, dushingiye kuri porogaramu bakora”.

    Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe amasomo y’Ubumenyingiro, Rwanda TVET Board, Paul Umukunzi, ashimangira ko mu byo aba bana b’abanyeshuri bazungukira muri ubu bufatanye hagati ya Samsung na Guverinoma y’u Rwanda, harimo no guhanahana amakuru mashya yerekeye ikoranabuhanga ku ruhando mpuzamahanga mu buryo bwimbitse, ku buryo abazajya barangiza amasomo, bazajya baba bafite ubushobozi buhagije, bwo kwitwara neza mu byo isoko ry’umurimo rikeneye, haba mu Rwanda no hanze yarwo.

    Umuyobozi mukuru w
    Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe amasomo y’Ubumenyingiro, Rwanda TVET Board, Paul Umukunzi, ashimangira ko hari byinshi aba banyeshuri bazungukira muri ubu bufatanye

    Yagize ati: “Kuba aba banyeshuri bahawe bino bikoresho, biri ku rwego rw’ikoranabuhanga ryo hejuru(High tech), ni intambwe nziza bateye, izabarinda kirogoya mu myigire n’ubushakashatsi bakora. Mu mikoranire izakomeza kubaho hagati ya Samsung na Leta ibinyujije muri Rwanda Coding Academy, ni ukurushaho kungurana ibitekerezo, duhanahana amakuru y’uko barushaho kubikoresha neza, bakabibyaza umusaruro uhagije, hagamijwe kuzamurira aba bana ubumenyi, kugeza no ku ruhando mpuzamahanga”.

    Yongeyeho ko iyi gahunda ari ingenzi mu gushyigikira ingamba Leta yihaye, zo kurushaho guteza imbere uburezi mu cyerekezo 2024, cyitezweho kwimakaza ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize y’amasomo y’ubumenyingiro, mu rwego rwo kongerera ireme ry’ubumenyi ku bayarangiza, bakajya ku isoko ry’umurimo biteguye kurigirira akamaro.

    source : https://ift.tt/3ESbrBA

  • KVC yasinyanye amasezerano n’uruganda rwa Azam azamara imyaka itatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ikipe y’abagore ya KVC ndetse n’uruganda rwa Azam basinye amasezerano y’imikoranire azamara imyaka itatu, mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro.

    Ifoto y
    Ifoto y’urwibutso nyuma yo gusinyana amasezerano y’imyaka itatu

    Aya masezerano Azam yasinyanye n’iyi kipe ya Kigali Volleyball Club y’abakobwa, azamara imyaka itatu aho AZAM izaha KVC Miliyoni 20 Frws muri iyi myaka, KVC nayo ikazajya yambara imyenda iriho Azam.

    Umuyobozi wa KVC Ruterana Fernand Sauveur, yatangaje ko bishimiye kuba basinye aya masezerano y’imikoranire na KVC, aho bayafata nk’intangiriro mu gufungurira amarembo abandi baterankunga n’abafatanyabikorwa.

    Yagize ati “Uyu munsi twasinye amasezerano y’ubufatanye, twakwita ko ari mu rwego rwo kumenyereza, kugira ngo nibigenda neza, ni imiryango ifungutse no ku bandi kandi turizera ko mu minsi iri imbere bizagenda neza”

    Ndagano Faradjallah uhagarariye Azam mu Rwanda, na Ruterana Fernand Sauveur uyobora KVC
    Ndagano Faradjallah uhagarariye Azam mu Rwanda, na Ruterana Fernand Sauveur uyobora KVC

    Ndagano Faradjallah uhagarariye Azam mu Rwanda, we yavuze ko gukorana n’ikipe y’abagore byari mu ntego zabo, ni nyuma y’uko basanzwe ari abafatanyabikorwa mu mikino itandukanye

    “Biradushimishije kuba dusinyanye amasezerano n’ikipe ya Volleyball, twashakaga ahantu heza ariko uruhare rwacu ntirube mu bagabo gusa, tukaba dutangiranye na KVC y’abagore.”

    “Ibyo twiteze ni uko babaho neza kandi bagatsinda, turifuza ko bazarenga indibi bakaba ikipe ikomeye ku rwego mpuzamahanga bakanazamura impano z’abana b’abakobwa.”

    Usibye iyi kipe ya KVC y’abakobwa, mu minsi ishize ni bwo ikipe ya KVC y’abagabo yongeye kubyuka nyuma y’imyaka ine yari imaze yarasenyutse, ikaba nayo yitezweho kongera kugaruka mu makipe ahatanira ibikombe hano mu Rwanda.

    source : https://ift.tt/3GYS8bA

  • Amateka ya Kabengera Gabriel wategetswe kuririmba habaye Coup d’Etat #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hamwe n’abo bavukana uko ari barindwi, Kabengera Gabriel ni we wenyine wavuyemo aba umuhanzi abishyigikiwemo na Padiri Byusa Eustache wamwigishaga mu iseminari ya Virgo Fidelis (Butare), nyuma yo kumubonamo inganzo yo kuririmba maze yiyemeza kumutoza gukuza inganzo ye no gucuranga gitari.

    Padiri Byusa ni na we wahimbye indirimbo yitwa Umuhororo yaje gusubirwamo na Massamba Intore.

    Kabengera ntiyarangirije amashuri mu iseminari, ahubwo yakomereje mu ishuri ry’Abafurere b’Abamarisite (Frères Maristes) i Save, yiga ubwarimu ahavana impamyabumenyi yo mu rwego rwa A3.

    Yatabarutse ari ingaragu mu 1992 afite imyaka 43, azize uburwayi bushobora kuba bwaratewe n’imigeri yigeze gukubitwa n’abajandarume bamutangiriye mu nzira nk’uko byemezwa n’ababanye na we.

    Sam Gaude Nshimiyimana, umuhanzi umaze igihe abihagaritse akaba n’umunyamakuru w’umwuga, yabanye na nyakwigendera Kabengera Gabriel akaba azi amateka ye by’umwihariko. Avuga ko igihe Habyarimana Juvenal n’abasirikare bari inkoramutima ze bahirikaga ubutegetsi bwa Kayibanda mu 1973, abasirikare basanze Kabengera mu kazi kuri Radiyo Rwanda bamutegeka gufata gitari akaririmbira muri studio indirimbo yitwa Inkangara.

    Yakoze kuri Radiyo Rwanda guhera mbere y’umwaka wa 1973 ahava mbere y’umwaka wa 1989 mu mirimo itandukanye irimo ubunyamakuru, ariko yigeze no kuba umuyobozi w’ibiro (Chef de Bureau), nk’uko twabibwiwe n’umwana Kabengera abereye se wabo witwa Dominique Kubwayo.

    Nubwo Kabengera yatabarutse atarashaka umugore, Dominique Kubwayo yadutangarije ko indirimbo yitwa Emma yayihimbiye umukobwa bakundanaga witwa Emma ndetse ngo aracyariho.

    Dominique Kubwayo na Sam Gaude Nshimiyimana, KT Radio yabatumiye mu kiganiro Nyiringanzo batubwira birambuye amateka ya Kabengera Gabriel.

    Bikurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/3GPcKmG

  • Rubavu: Abahanzi Nyarwanda na Miss Rwanda bakanguriye abaturage kwikingiza Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabereye ku Kigo Nderabuzima cya Nyundo ndetse n’ahakingirirwa abantu ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakunda kwita Petite barrière.

    Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021 nibwo abahanzi barimo Andy Bumuntu, Alyn Sano, Jules Sentore, Patient Bizimana, Mani Martin, Peace Jolis na Miss Ingabire bakoze ubukangurambaga bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC ku bufatanye n’umuryango Mastercard Foundation, bugamije gukangurira abaturage kwikingiza Coronavirus.

    Bamwe mu baturage bahawe serivisi n’aba bahanzi bavuze ko bishimiye cyane iki gikorwa.

    Uwitwa Uwase Assouma wari waje kwikingiza urukingo rwa Kabiri rwa Covid-19 yagize ati “Byanyeretse ko abahanzi nyarwanda bari kumwe natwe mu kurwanya Covid-19 […] nkunda cyane Andy Bumuntu nishimiye kumubona hamwe na Peace Jolis.”

    Ntawushiragahinda Yevani we yavuze ko nubwo yamaze gukingirwa agiye gukomeza ingamba zose zo kwirinda.

    Ati “Nubwo maze kwingiza, agapfukamunwa nzakagumana kugeza igihe bazavuga bati kavaneho […] Abaturage bose ndabakangurira ngo baze bikingize ku bushake kandi baze babikunze kuko ni ukurinda ubuzima bwabo.”

    Miss Ingabire n’abahanzi baganiriye na IGIHE basabye abanyarwanda gukomeza kwitabira igikorwa cyo kwikingiza bakirinda ababaha amakuru atari yo ku nkingo za Covid-19, kuko bibabuza amahirwe yo kurinda ubuzima bwabo.

    Alyn Sano yagize ati “Nanjye narakingiwe inkingo ebyiri, rero icyo nagira ngo mbwire abantu ni uko niba utarakingirwa uri gucikanwa cyane, kuko urukingo ruri kudufasha gusubira mu buzima busanzwe ibintu biri kugenda bigenda neza, twese rero nidukingirwa urumva ko tuzasubira mu buzima busanzwe burundu.”

    Miss Ingabire ati “Hari ibihuha bivuga ko urukingo rwatera umuntu Covid-19. Ibyo rero ntabwo aribyo ahubwo rutuma agira imbaraga zo kuyirwanya. Ndakangurira buri muntu wese gufata urukingo kuko natajya kwikingiza ashobora kwandura cyangwa kwanduzwa kandi ibyo bisubiza igihugu inyuma.”

    Akarere ka Rubavu kuba gaturiye umupaka w’u Rwanda na Congo kandi uzwiho kugira urujya n’uruza rw’abantu benshi cyane abakora ubucuruzi, bisaba ko abantu baho bakingirwa ku bwinshi kugira ngo birinde ubwiyongere bw’icyorezo.

    Abarenga ibihumbi 95 nibo bamaze gukingirwa i Rubavu

    Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Tuganeyezu Oreste, yavuze ko gahunda yo gukingira mu Karere ka Rubavu ihagaze neza ndetse ko nyuma yo kubanza gukingira abafite ibyago byo kwandura kurusha abandi noneho ubu hari gukingirwa abantu bose barengeje imyaka 18.

    Yakomeje agira ati “Kugeza uyu munsi tumaze gukingira abaturage bangana na 64.681 bahawe inkingo zombi ariko abagera ku 96.450 bamaze kubona urukingo rwa mbere, kikaba ari igikorwa gikomeza rero.”

    “Icyo twakangurira abaturage ni ugufatirana amahirwe bafite bakingiza, kuko uko abantu bikingiza ari benshi, uko bashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19, niko tuzatsinda iki cyorezo vuba.”

    Andy Bumuntu yashimiye abateguye iki gikorwa cyo guhuza abahanzi ngo bajye gukangirira abaturage guhabwa inkingo, asaba ko buri munyarwanda wese yakwikingiza kugira ngo u Rwanda ruzahashye burundu Covid-19.

    Abahanzi bitabiriye ni bamwe mu bahuriye mu ndirimbo ‘Tuzatsinda’ yakorewe gukangurira abanyarwanda kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Abarenga ibihumbi 95 bamaze guhabwa dose ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 muri Rubavu

    Alyn Sano yasabye abanyarwanda kwikingiza kuko aribwo buryo bwonyine buzatuma ubuzima busubira ku murongo

    Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi bafashije abaturage ba Rubavu kubona ibisabwa ngo bikingize

    Bumuntu yashimiye abafatanyabikorwa bose bateguye iki gikorwa asaba abanyarwanda kwitabira kwikingiza Covid-19

    Jules Sentore yafashaga abaje kwikingiza kuzuza imyorondoro yabo

    Mani Martin mu bakanguriraga abaturage kwikingiza icyorezo cya Covid-19

    Miss Ingabire yasabye urubyiruko kwirinda ibihuha bivugwa ku rukingo rwa Covid-19 bakitabira kwikingiza

    Miss Ingabire yongeye gusaba buri munyarwanda wese kudasubiza igihugu inyuma yanga kwikingiza

    Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’inzego zitadukanye

    Patient Bizimana na Alyn Sano bafasha Abanya-Rubavu mu gikorwa cyo kwikingiza kibera kuri site yo ku mupaka wa Petite barrière

    Peace Jolis yari yaje kwifatanya n’abatuye Rubavu mu gikorwa cyo kwikingiza Covid-19

    source : https://ift.tt/3bM18CF

  • Rubavu: Ukuboza kurasiga abafite imyaka 18 kuzamura bose bakingiwe Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Chief Superintendent Dr Oreste Tuganeyezu, abishingira ku kuba aka Karere kamaze gukingira byuzuye ibihumbi 65 mu gihe abamaze gufata urukingo rwa mbere ari ibihumbi 96 kandi mu Karere abagomba gufata urukingo rwa Covid-19 bafite guhera ku myaka 18 kuzamura ari ibihumbi 233.

    Dr Tuganeyezu avuga ko uyu muhigo bazawugeraho mu kwegera abaturage babashishikariza kwikingiza kuko hari abadafite amakuru ahagije atuma bafata umwanzuro wo kwikingiza.

    Agira ati: “Sinavuga ko ubwitabire buri hasi, ariko turashima uburyo abaturage bagenda bikingiza n’ubwo tubashishikariza kwitabira. Turi Akarere kari ku mupaka kandi gufata urukingo byongera ubudahangarwa bw’umubiri, kandi uko abaturage bikingiza ni ko ubwandu bugabanuka ndetse bikaba byazatuma imipaka ifungurwa.”

    Dr Tuganeyezu avuga ko mu minsi ishize hari imirenge ubwitabire bwari hasi ariko ubu bwongeye kwiyongera.

    Mu karere bafite inkingo zibarirwa mu bihumbi 30 zigomba guhabwa urubyiruko rufite imyaka 18 kuzamura, kandi ngo urwo rubyiruko ruba mu bikorwa bitandakanye bikaba bigoranye kuruhuriza hamwe, bikaba ngombwa kwiyambaza abahanzi n’abandi bantu bavuga rikumvikana kugira ngo bashishikarize urubyiruko n’abandi kwitabira gufata urukingo.

    Bumwe mu buryo bukoreshwa ni ugukoresha abahanzi, abayobozi b’amatorero n’amadini.

    Tariki 5 Ugushyingo 2021 ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima bukaba bwiyambaje abahanzi mu bikorwa byo gushishikariza urubyiruko kwitabira gufata urukingo.

    Ruhamyambuga Olivier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, avuga ko kwitabira gufata urukingo ku batuye mu Karere ka Rubavu bizafasha kwirinda icyorezo cya Covid-19 ndetse n’ibikorwa byari byarahagaze bigafungurwa, asaba abaturage kwitabira gufata urukingo.

    U Rwanda rufite umuhigo wo gukingira 40% by’Abanyarwanda bagejeje imyaka yo gufata urukingo bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2021.

    U Rwanda ruri mu bihugu bimaze gukingira umubare munini w’abaturage, ibi bikaba bitanga amahirwe n’icyizere ko uko inkingo zikomeza kuboneka abaturage bakazifata ari na ko ibikorwa bifungurwa bikomeza kwiyongera.

    source : https://ift.tt/31BqcKV

  • Rwamagana: Hubatswe ishuri ry’abana rizajya ritanga indyo yuzuye – #rwanda #RwOT

    Iri shuri ryatangiranye n’abana 120 biga mu byiciro bitatu, rikaba ryubatswe mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Muhazi. Ababyeyi bo muri aka Kagari bavuga ko abana babo bato bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, abandi bagahitamo kubarekera mu rugo kuko aho babajyanaga ari kure, badafite ubushobozi bwo kubajyanayo,

    Nyiraneza Safina ufite abana batandatu avuga ko byagoranaga kubona umwanya wo kujyana umwana muto kwiga, mu gihe ari gushakira abana ibibatunga.

    Niyitanga Jean Bosco we yagize ati ” Njye bizamfasha mu kumenya imirire myiza ikwiriye umwana, hari ubwo usanga tutabaha indyo yuzuye atari uko twayibuze ahubwo ari ukubera kutamenya kuyitegura, ubu rero turi kuza hano bakatwigisha uko itegurwa ku buryo abana bacu nta bibazo by’imirire bazongera kugira.”

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry, yavuze ko iri shuri rizazana impinduka zifatika mu buzima bw’abana bo muri aka Karere.

    Ati “Iyo ikigo mbonezamikurire kibegereye, bibafasha mu kwita ku mikurire y’abana babo kuko babitaho neza. Ikindi hano abana babona indyo yuzuye ariko byaba bibabaje bayibona hano gusa basubira mu rugo ntibayihabwe, aha rero iri shuri rigiye gufasha ababyeyi kuko iyo umwana yaje ku ishuri bimuha umwanya wo gukora akandi kazi neza.”

    Umuyobozi ushinzwe gahunda z’ingo mbonezamikurire na gahunda zireba abana muri Help Child, yafatanyije n’Akarere kubaka iri shuri, Nyiracumi Rachel, yavuze ko gushyigikira gahunda za Leta zijyanye no kwita ku mwana babikora mu rwego rwo gufasha umuryango Nyarwanda w’ejo hazaza.

    Ati “Iyo umwana yagize intangiriro nziza kuva agisamwa kugeza ku myaka itandatu, nibura ahazaza he handi haroroha cyane, imyigire ye iroroha, imirire ye iba yaratunganyijwe, imibanire ye n’abandi iba imeze neza ku buryo iyo washyize imbaraga mu kwita ku mwana hakiri kare, uba uri kwita ku hazaza heza h’umuryango mugari w’u Rwanda.”

    Iri shuri rizafasha abana bato bakoraga ingendo ndende bajya kwiga kure y’iwabo, bikabagora kuko bakiri bato, mu gihe byanagoraga ababyeyi kubera umwanya munini byabatwaraga bajyana abana ku ishuri.

    Ishuri ry’abana mu Karere ka Rwamagana babonye ishuri rizabarinda ingendo ndende

    source : https://ift.tt/3wmVel9