Tag: featured

  • Salomon Nirisarike wanduye #COVID19 ntazakina imikino ibiri ya Cap-Vert #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikomeje imyitozo yo gutegura imikino ibiri bazahuramo na Cap-Vert, abakinnyi bamwe bakina hanze barimo Meddie Kagere na Rwatubyaye Abdul bamaze kugera mu Rwanda, mu gihe hari abo biteganyijwe ko bazahurira muri Cap-Vert.

    Salomon Nirisarike ntazakina imikino ibiri ya Cap-Vert
    Salomon Nirisarike ntazakina imikino ibiri ya Cap-Vert

    Gusa kuri myugariro Salomon Nirisarike usanzwe ukina mu ikipe ya FC PYUNIK yo muri Armenia, ntakitabiriye uyu mukino kuko amakuru atugeraho ari uko yanduye icyorezo cya Coronavirus, akazamara ibyumweru bibiri mu kato.

    Ibi biraza gutuma imikino ibiri Amavubi afite na Cap-Vert, aho uwa mbere uzabera hanze tariki 11/11/2020, naho uwo kwishyura ukazahita ubera I Kigali tariki 17/11/2020, atazabasha kuwitabira kugeza ubu.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/salomon-nirisarike-wanduye-covid19-ntazakina-imikino-ibiri-ya-cap-vert

  • Imyifatire muri RDF ni kimwe mu by’ingenzi tugenderaho – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yibukije ko imyitwarire ari ingenzi mu Gisirikare cy
    Perezida Kagame yibukije ko imyitwarire ari ingenzi mu Gisirikare cy’u Rwanda

    Ibyo Perezida Kagame yabivuze ku wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, ubwo yasuraga abo bitegura kuba ba Ofisiye, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura, Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert hamwe n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen Kabarebe James.

    Perezida Kagame yababwiye ko u Rwanda rufite umwihariko wo kuba rufite intego nziza, ndetse zitangana n’amikoro igihugu gifite, ariko ko mu muco w’Abanyarwanda hakaba harimo gukora byinshi birenze amikoro.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi bisaba uburyo, ubushobozi, ubwitange, gukorera hamwe ndetse bikabamo n’imyifatire myiza.

    Perezida Kagame yibukije aba bitegura kuba ba Ofisiye ko mu Gisirikare cy’u Rwanda, kurangwa n’imyifatire myiza biri mu by’ibanze.

    Perezida Kagame yari yambaye impuzankano ya gisirikare
    Perezida Kagame yari yambaye impuzankano ya gisirikare

    Ati “Imyifatire (discipline) muri RDF, ni kimwe mu by’ingenzi tugenderaho. Imyifatire itarimo ruswa, itarimo ubusinzi, itarimo ubugambanyi, irimo kureba mugenzi wawe mufatanyije umwuga, kureba umuturage, ukumva ko buri umwe akorera undi. Ibyo ni ibijyanye n’imyimvire y’impamvu abantu baba bari mu ngabo”.

    Perezida Kagame kandi yasabye aba bitegura kuba ba Ofisiye kurushaho gukora cyane no kwitangira abaturage. Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye, aho zifatanyije kandi zigafatanya n’abaturage kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kigere aho kimaze kugera.

    Perezida kagame yabibukije ko ibihe isi irimo ubu, bisaba abantu kubanza kwimenya mbere yo kugira ngo bafatanye n’abandi.

    Ati “Ubu rero turi mu bihe mu karere, mu isi, aho ibintu bisaba abantu mu gice barimo, bidusaba twebwe nk’Abanyarwanda, icyo nakwita kwimenya, ukamenya ibyawe, ukabirinda, ukabigwiza, ukabikuza, hanyuma igikurikiraho ni ubufatanye. Gufatanya n’ibindi bihugu, buri wese akabigiramo inyungu, ni byo byiza, ni byo byifuzwa”.

    Yakomeje agira ati “Ariko hashobora gukurikiraho n’ibindi, abantu batabona icyiza mu bufatanye, bashobora noneho kwifuza gusenya ibyawe wubaka cyangwa wubatse, cyangwa se kugusenya wowe ubwawe. Aho rero ni ho mvuga ngo kwimenya. Ndabivuga mu buryo bwo kubaka ubushobozi,… Ntabwo tubeshwaho n’uko hari udukunze, hari udushaka, hari utwifuriza ineza, oya! Tubeshwaho n’uko ari uburenganzira bwacu”.

    Ishuri rya Gisirikare rya Gako ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu. Hari ababa barangije kaminuza bahabwa amahugurwa y’umwaka umwe, abarangije kamunuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu Ngabo z’u Rwanda bo bahabwa amahugurwa y’amezi atandatu, hamwe n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami y’ubumenyi, ikoranabuhanga, ubumenyi bw’imibanire y’abantu n’ubumenyi bwa gisirikare, bo bakiga imyaka ine.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imyifatire-muri-rdf-ni-kimwe-mu-by-ingenzi-tugenderaho-perezida-kagame

  • Volleyball: Kuva kwa sitade nto byahagaritse umukino wahuzaga REG VC na APR VC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuba sitade nto iva iyo hagize imvura nyinshi ingwa ni byo byatumye uyu mukino usubikwa dore ko byagoranye gukuramo amazi yavaga ku mabati yisukiranya maze amakipe yombi ahagarika gukina.

    Ikipe ya APR VC yari iyoboye umukino aho yari imaze gutsinda amaseti abiri kuri imwe ya REG VC ( 25-22, 25-20, 14-25) iseti ya kane ni yo yahaharitswe n’imvura.

    Amategeko avuga iki iyo habaye igituma umukino uhagarara?

    Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda Bwana Ruterana Fernand Sauveur yasobanuye icyo amategeko ateganya mu gihe habaye ikibazo nk’iki.

    Yagize ati “Iyo umukino umaze amasaha ane uhagaze nyuma yayo usubirwamo wose.”

    Ibi bivuze ko umukino wa APR VC na REG wongera gutangira bundi bushya.

    Uko indi mikino yagenze

    Abagore:

    APR VC 3-2 KVC
    17-25
    25-23
    25-16
    21-25
    17-15

    UTB VC 3-0 KVC
    25-18
    25-16
    25 -11

    Imikino yasubitswe irasubukurwa kuri uyu wa Gatanu, iyo ikaba ari umukino wahuzaga APR VC na REG VC wahagaze, ndetse n’umukino uhuza UTB VC na Gisagara VC wari utaratangira.

    Gahunda yose y’imikino y’abagabo

    08:00 APR VS REG
    10:00 UTB VS GISAGARA
    16:00 APR VS GISAGARA
    18:00 REG VS UTB

    Abagore

    12:00: RRA vs KVC
    14:00: APR VC vs UTB

    Biteganyijwe ko imikino ya nyuma izakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 31Ukwakira 2020, aho amakipe abiri ya mbere ku rutonde azahatanira umwanya wa mbere, mu gihe iya Gatatu n’iya Kane zizakina zishaka umwanya wa Gatatu.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/volleyball-kuva-kwa-sitade-nto-byahagaritse-umukino-wahuzaga-reg-vc-na-apr-vc

  • Bruce Melodie yatereye ivi Miss Gisabo bamwe bibatera urujijo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imbuga nkoranyambaga zitandukanye zagiye zikwirakwiza aya mafoto na ba nyiri ubwite barayakwirakwiza ariko ntibagira byinshi basobanura.

    Hari benshi baketse ko Bruce Melodie yaba ari mu rukundo n’uyu mukobwa uzwi nka Miss Gisabo, bikanarushaho gushyira mu rujijo kuko ntacyo bigeze basobanura kuri aya mafoto.

    Iyo ukurikiye imbuga nkoranyambaga zabo bombi, usanga hashize igihe kirenga umwaka bifotozanya amafoto ameze nk’ay’abantu babiri bari mu rukundo, ariko uko bagiye kuyashyira hanze, babanza gushyiraho ibirango byamamaza telefone.

    Ikibazo cyakunze kuba kuri aya mafoto yabaga yasohotse atariho ibirango bya telefone bamamaza, uburyo hari abayabonye bagakeka ko abo bombi bari mu rukundo.

    Mu kiganiro Boda to Boda cyo kuri KT Radio ku wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, umwe mu bakurikira iki kiganiro yanditse ubutumwa burebure kuri Radio amenyesha ko yishimiye kuba Bruce Melodie agiye gushyingiranwa na Miss Gisabo.

    Yaragize ati “Impamvu binshimishije ni uko bose nsanzwe mbakunda, none kubona bashyingiranwa byanshimisha.”

    Gusa uyu mukunzi w’aba bombi, ubanza atasobanukiwe ko Bruce Melodie asanzwe afite umugore babana, kandi barerana abana babiri.

    Mu mafoto yavugishije abantu cyane, ni nk’ifoto igaragara Melodie apfukamiye Miss Gisabo asa n’ushaka kumwambika impeta, ndetse n’andi mafoto yigeze kujya hanze bagaragara nk’abari gukorana imyitozo ngoramubiri ari babiri bonyine.

    Ibi byashyize mu rujijo benshi mu bayabonye, nyamara aya mafoto yose yari agamije ubucuruzi no kwamamaza ubwoko bw’amatelefone acururizwa hano mu Rwanda aba bose bakaba ari ba ambasaderi b’iyi telefone.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/bruce-melodie-yatereye-ivi-miss-gisabo-bamwe-bibatera-urujijo

  • Muhanga: Imodoka yarenze umuhanda umuntu umwe arapfa abandi bane barakomereka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo modoka yari irimo abantu batanu yageze mu Mudugudu wa Muhanga mu Karere ka Muhanga irenga umuhanda, umuntu umwe ahita apfa, abandi bane barakomereka.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent Theobald Kanamugire, yabwiye Kigali Today ko iyo mpanuka yaturuse ku muvuduko munini iyo modoka yagenderagaho, uwo muhanda ukaba wari urimo n’ubunyerere bwaturutse ku mvura yari irimo kugwa.

    Yaboneyeho no kwibutsa abantu kwigengesera muri ibi bihe by’imvura n’ubunyerere, bakirinda umuvuduko ukabije, bakubahiriza n’andi mabwiriza abagenga mu gihe bari mu muhanda.

    Umurambo w’uwapfiriye muri iyo mpanuka ndetse n’abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi i Muhanga.

    Hari amakuru avuga ko uwitabye Imana ari umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko, akaba yari afite ubukwe mu kwezi gutaha.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/muhanga-imodoka-yarenze-umuhanda-umuntu-umwe-arapfa-abandi-bane-barakomereka

  • Uturere turasinyana imihigo na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo uturere twitwaye neza mu mihigo ya 2017 - 2018 twabishimirwaga na Perezida wa Repubulika
    Ubwo uturere twitwaye neza mu mihigo ya 2017 – 2018 twabishimirwaga na Perezida wa Repubulika

    Ubusanzwe cyaberaga i Kigali, ariko biravugwa ko kubijyana i Nyagatare ari mu rwego rwo guteza imbere abahafite ibikorwa byakira abitabira bene uwo muhango kugira ngo na bo ayo mahirwe abagereho.

    Ni umuhango wari umaze imyaka ibiri utaba, dore ko waherukaga kuba hahigurwa imihigo y’umwaka wa 2017/2018, icyo gihe habaho no guhiga imihigo ya 2018/2019.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uturere-turasinyana-imihigo-na-perezida-kagame-kuri-uyu-wa-gatanu

  • Menya amahirwe ahishiwe abazahitamo kwiga muri za TTC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri b
    Abanyeshuri b’abahanga barakangurirwa kwiga mu mashuri y’inderabarezi

    Ibyo ngo byakozwe mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri b’abahanga gukurikira iby’uburezi bakanabukora nk’umwuga, kuko ngo hari benshi babwiga ariko bagahitamo kujya gukora ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irénée Ndayambaje, akangurira abantu kwiga uburezi, cyane ko Leta yabashyiriyeho amahirwe yihariye, arimo no kwishyurirwa kaminuza.

    Agira ati “Abize uburezi bose ntabwo bari mu burezi, bagiye bajya gukora mu bindi bice bigize ubuzima bw’igihugu. Politiki y’igihugu ariko ni uko abantu bize uburezi bakomeza umwuga w’uburezi, cyane ko hari byinshi bahishiwe, mwibuke ko Inama y’Abaminisitiri yo muri Mutarama 2019, yafashe umwanzuro w’uko abanyeshuri b’abahanga bagana amashuri nderabarezi bagomba kuzajya bishyurirwa 50% y’ikiguzi cy’uburezi”.

    Arongera ati “Ibyo bintu ubu byaratangiye, n’abanyeshuri batwumva uyu munsi bumve ko 50% y’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2019-2020, twayohereje ku ma TTC yabo”.

    Uretse ibyo, abari mu mwuga hari imyaka basabwa kwigisha, nyuma abashatse gukomeza muri kaminuza na bwo bakaba bakwishyurirwa amafaranga akenerwa, nk’uko Dr Ndayambaje abivuga.

    Ati “Urangije TTC ukigisha imyaka itatu, Leta izajya ikwishyurira 100% ikiguzi cy’uburezi muri kaminuza. Kandi mu gihe urangije kaminuza, abo murangizanyije ariko batize uburezi bazajya bahita batangira kwishyuzwa na BRD, ariko wowe bazaguhereza dipolome yawe wigendere kubera ko wize uburezi, ntawe uzakwishyuza n’igiceri cy’atanu”.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irenée Ndayambaje
    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irenée Ndayambaje

    Ati “Ayo ni amahirwe akomeye abize uburezi bateganyirijwe, ku buryo abarangiza muri iryo shami bajyaga bigira ahandi noneho bazajya baza mu burezi bagatanga umusanzu mu byo bize. Umwuga w’uburezi bigaragara ko wagufasha ubwawe, ukaba n’irembo ryiza kugira ngo utange umusanzu ku buzima bw’igihugu”.

    Dr Ndayambaje avuga kandi ko abantu batize uburezi ariko bafite ubumenyi mu masomo bize, ko na bo bakinguriwe amarembo mu burezi, bagaherekereshwa amahugurwa ku bijyanye no kwigisha, ayo na yo ngo ni andi mahirwe yatanzwe.

    Ayo mahirwe yose ngo azatuma nta bongera kujya mu mwuga wo kwigisha batabifitiye ibyangombwa, cyane ko Komisiyo y’abakozi ba Leta iherutse gusohora raporo ivuga ko mu Rwanda hari abarimu 1,566 mu mashuri ya Leta, bigisha ariko badafite ibyangombwa bibahesha akazi.

    Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yerekana ko mu Rwanda habarurwa abarimu 63,986 kandi ko muri bo abigisha mu mashuri abanza bujuje ibisabwa ari 98.6%, na ho mu mashuri yisumbuye abujuje ibisabwa bakaba bangana na 76%.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/menya-amahirwe-ahishiwe-abazahitamo-kwiga-muri-za-ttc

  • Perezida Kagame yasuye abasirikare bari ku masomo ya ‘Cadet’ i Gako #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Perezida Kagame yari yambaye imyambaro ya gisirikare.

    Mu mafoto ari kuri urwo rubuga rwa Twitter rw’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Perezida Kagame na Gen Kazura bagaragaye baganiriza abo basirikare bari ku masomo ya Cadet mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Gako.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yasuye-abasirikare-bari-ku-masomo-ya-cadet-i-gako

  • Mico The Best yaguze studio izamufasha kunoza akazi ke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mico The Best ni umwe mu bahanzi bavugwa na bagenzi babo ko ari abanditsi beza b’indirimbo. Asanzwe ari n’umuhanzi ukora indirimbo ze bwite zigakundwa, iheruka kwamamara ikaba ari iyo yise ‘Igare’.

    Mico The Best
    Mico The Best

    Iyo umuntu yanditse indirimbo byorohera uwo ayihaye iyo iri mu njyana. Mico avuga ko ubu bizajya bimworohera kuko mbere ngo byamugoraga kujya gufata amajwi muri studio zindi. Ati “Hari igihe wandikira umuntu indirimbo akagusaba ko uyimuha iri mu majwi. Icyo gihe byaramvunaga kujya kuyafatira hanze.”

    Ikindi yavuze ko iyi studio ye izamufasha ni ibanga ry’akazi no koroherwa, ati “Nk’umuhanzi akenshi inganzo iza igihe icyo ari cyo cyose, rero kuba mfite studio bizamfasha kujya mpita nkora ntagiye gutegereza aho ngira muri studio yindi.”

    Abandika indirimbo ntibakunze kuvugwa n’abo bazigurishije, ariko akenshi biba biri mu masezerano bagiranye.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/mico-the-best-yaguze-studio-izamufasha-kunoza-akazi-ke