Tag: featured

  • Imyaka 74 irashize: Dore uko byagenze kugira ngo u Rwanda rweguriwe Krisitu Umwami #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwami Mutara III Rudahigwa ari kumwe n
    Umwami Mutara III Rudahigwa ari kumwe n’abayoboraga Kiliziya Gatolika mu Rwanda

    Umwami Mutara III Rudahigwa wari umaze imyaka itatu abatijwe Charles Leon Pierre, kuko yabatijwe mu 1943, yatangiye agira ati “Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi.”

    “Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.”

    Umwami Mutara III Rudahigwa ati, “Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye nanjye ubwanjye. Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose”.

    Pasitoro Ezra Mpyisi,umwe mu Banyarwanda bakuze unafite amakuru ajyanye n’u Rwanda mu gihe cy’ubwami,nawe yari ahari.

    Pasitoro Ezra Mpyisi avuga ko iryo sengesho ryakurikiwe na ryavuzweho byinshi bitandukanye, cyane ko byari bibaye nyuma y’imyaka 16, Ise ari we Umwami Yuhi V Musinga, mu buryo bubabaje aciye abana be na Rudahigwa arimo,kuko bari bagiye mu gikirisitu.

    Mpyisi agira ati, “Abantu bumvise nabi Umwami Mutara III Rudahigwa, baketse ko yahaye igihugu Papa na kiliziya Gaturika, ariko yagihaye Kirisitu ntabwo ari kiriziya”.

    “Yari asobanukiwe iby’umwami bwa Kirisitu kurusha umuntu uwo ari we wese,n’Abapadiri bari mu gihugu icyo gihe ntibashoboraga gutandukanya ubukirisitu n’ubugaturika(Christianity and Catholicism), ariko Umwami we yari abisobanukiwe”.

    Impuguke mu bijyanye n’amateka Dr Nkaka Raphael,avuga ko gutura u Rwanda Kirisitu Umwami, “ bitari bisobanuye gutanga igihugu. U Rwanda rwagumye aho rwahoze kandi rukomeza kuba urw’Abanyarwanda,ntaho rwigeze rujya.”

    “Byari bivuze ko yemera ko u Rwanda rwaremwe n’Imana kandi rukaba ari urwa Kirisitu”.

    Nkaka yongeraho ko gutura igihugu Kirisitu Umwami “ byari bisobanuye ko igihugu gihundutse,cyagiye mu bya gikirisitu , bitandukanye n’uk byari bimeze ku ngoma ya Se, Yuhi V Musinga.”

    Nkaka ngo yibuka ko nyuma y’uko Umwami Mutara III Rudahigwa avuze iryo sengesho, “abahagarariye Kiriziya barishimye ku buryo na Papa yambitse Umwami umudari.”

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntawamenyaga ngo umukirisitu ni uwuhe utari we ni uwuhe.

    Hari byinshi byabaye kuri iki gihugu cyatuwe Kirisitu Umwami,uhereye igihe Umwami Mutara III Rudahigwa yatangiye muri Nyakanga 1959 i Bujumbura, kugeza ubu hari ibyagiye biba byerekana ko Igihugu yifurizahaga kugira amahoro, cyakomeje guhura n’ibibazo kugeza mu myaka ya vuba aha.

    Ibibazo igihugu cyagiye gihura nabyo kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, byagiye bitezwa n’abantu ubundi bagombye kuba bazi ubwami bwa Kirisitu.

    Kuva mu 1961, hakurwaho ubwami mu Rwanda. Gregoire Kayibanda wategetse u Rwanda muri Repubulika ya mbere, yari yarize mu ishuri ry’Abamisiyoneri(petit seminaire Saint Leon) ubu ni mu Karere ka Muhanga nyuma akomereza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, ubu ni mu Karere ka Huye.

    Ibyo byarakomeje no muri repubulika ya kabiri, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal, icyo bahuriragaho bose no ivangura rishingiye ku ironda-karere ‘regionalism’ n’ubundi bwoko bw’ivangura butandukanye.

    Igice kimwe cy’abaturage, Abatutsi babaye inzirakarengane, z’iryo vangura, bamwe baratwikirwa, abandi babona abagize imiryango yabo bicwa,bamwe bahunga u Rwanda,abatarashoboye guhunga bakomeje guhura n’ibibazo iyo myaka yose. Gusa umuco wo kudahana wakomeje kuba ikintu kimenyerewe.

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abarenga miliyoni, yatumya abantu bibaza icyo ubukirisitu bwamaze mu guhugu cyangwa se niba abantu barasobanukiwe umugisha Umwami Mutara III Rudahigwa yifurizaga u Rwanda.

    Hari n’aho Umwami Mutara yasenze ati, “Abatware bose b’u Rwanda, barutegekane ubutabera, bace imanza zitabera,ntibagatoneshe, kugira ngo hatagira umuntu n’umwe urengana,bareke ibibi byose, kwangana cyangwa no kuryaryana. Ntibakirememo ibice,ahubwo bose bahurize hamwe mu rukundo rwawe.”

    Jenoside yaje inyuranya cyane n’iri sengesho kuko yaranzwe n’akarengane ndetse n’urwango.

    Bamwe mu bantu bigishaga inkuru nziza ya Kirisitu Umwami, babaye aba mbere mu gutegura jenoside ndetse bayigiramo uruhare.Ubu yaba inkiko z’u Rwanda ndetse n’inkiko mpuzamahanga zose zakiriye imanza z’Abapasiteri n’Abapadiri bagize uruhare muri Jenoside.

    Mu gihe bamwe bari muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside,abandi barakihishahisha,hari n’abagize uruhare muri Jenoside n’ubu bagikora, bavuga ko babwiriza inkuru nziza y’Imana Se wa Kirisitu Umwami,harimo na Padiri Munyeshyaka Wenceslas,uvugwa ko agikora umurimo wo kwigisha inkuru nziza mu Bufaransa nyamara yaragize uruhare muri Jenoside nk’uko byagiye bivugwa mu buhamya butandukanye.

    Pasitoro Mpyisi wumvise isengesho ry’Umwami Mutara III Rudahigwa, avuga ko n’Abakirisitu batazi Kirisitu Umwami.

    Yagize ati, “Turababwira ariko ntibumva, ntibashaka kubaho nka Kirisitu Umwami”.

    Gusa, urukundo,amahoro n’ubumwe Umwami Mutara III Rudahigwa yasengeye, ubu noneho bitangiye kugerwaho mu Rwanda, guhera muri Nyakanga 1994, Jenoside ihagaritswe, igihugu kigatangira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gushyira imbere ubunyarwanda nk’igihuza Abanyarwanda bose.

    Umwami Mutara III Rudahigwa ntiyibukirwa ku isengesho ry’i Nyanza gusa, kuko hari n’ibindi yakoreye igihugu byatumye ashyirwa mu ntwari z’igihugu mu cyiciro cy’Imena.

    Ubutabera Umwami Mutara III Rudahigwa yasengeraga u Rwanda, nabwo baragenda bugerwaho nk’uko Pasiteri Mpyisi abivuga.Yagize ati, “Niba u Rwanda ku buryo bw’igitangaza rutangiye gukira inkovu za Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukubera ko Umwami yarutuye Kirisitu Umwami. Imana ikunda u Rwanda, Kirisitu akomeze areberere igihugu cye cy’u Rwanda”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imyaka-74-irashize-dore-uko-byagenze-kugira-ngo-u-rwanda-rweguriwe-krisitu-umwami

  • Abanyarwanda bizera Perezida Kagame ku kigero cya 99,2% (Ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bakaba babihera ku iterambere amaze kugeza ku gihugu mu myaka amaze akiyobora hamwe n’umwete agira mu gukemura ibibazo.

    Perezida Kagame kuva muri 2019 yari yarahagaritse kongera gusinyana imihigo n’abayobozi b’Uturere na za Minisiteri kubera ko uburyo yakorwagamo butakemuraga ibibazo by’abaturage, ntibunateze imbere imibereho yabo uko byifuzwa. Icyo gihe yasabye ko hanozwa uburyo bwo gukemura ibibazo by’abaturage no kubakura mu bukene.

    Uretse kuba yizerwa n’abaturarwanda bamugezaho ibibazo, ni umwe mu bayobozi ku mugabane wa Afurika bakunzwe kandi bizewe kuba bashobora gukemura ibibazo uyu mugabane uhura na byo, ibi bikagaragarira mu nshingano ahabwa ku rwego mpuzamahanga, urugero nko mu kuvugurura imikorere y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, hamwe no guteza imbere ibikorwa by’ikoranabuhanga.

    Dr Usta Kaitesi
    Dr Usta Kaitesi

    Ubushakashatsi bwatangajwe na Dr Usta Kaitesi, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaza ko Abanyarwanda bafitiye icyizere ubuyobozi bukuru bw’igihugu kurusha izindi nzego mu Rwanda. Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko abaturage bizera Inteko Ishinga Amategeko nk’intumwa bitoreye kubahagararira ku kigero cya 92.8%, naho inkiko zibakiranura mu manza bakazizera ku kigero cya 88.7%.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abaturage bizera inzego z’umutekano mu Rwanda zirimo igisirikare n’igipolisi hejuru ya 90%.

    Bukomeza bugaragaza ko abaturage bari kuri 71.3% bishimira serivisi bahabwa mu nzego z’ibanze naho 77.17% bishimira uruhare bagira mu bibakorerwa.

    Iki cyegeranyo cyamuritswe kuri uyu 30 Ukwakira 2020 kigaragaza ko n’ubwo abaturage bagaragaza ibyo bishimira, hari n’ibyo batishimira birimo uburyo bamwe mu baturage basiragizwa bitewe n’abayobozi batanga serivisi batitaye ku wo bayiha.

    Icyegeranyo cya 2019 cyakozwe na RGB kigaragaza ko abaturage bishimiraga uburyo batekanye ku kigero cya 94.29%, bizeraga ubuyobozi bwabo n’ubwisanzure ku kigero cya 85.17%, naho gushora imari mu bikorwa by’imibereho myiza byari kuri 68.53%.

    Perezida Kagame akunze gutega amatwi abaturage bagasabana bakamugezaho n
    Perezida Kagame akunze gutega amatwi abaturage bagasabana bakamugezaho n’ibibazo

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/abanyarwanda-bizera-perezida-kagame-ku-kigero-cya-99-2-ubushakashatsi

  • Amateka y’ibibazo muri Rayon Sports ararangiye, ibyishimo biratangiye-Perezida mushya wa Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu muhango wo guhererekanya ububasha wabaye kuri uyu wa Gatanu hagati ya Komite y’inzibacyuho ndetse na Komite nshya za Rayon Sports, Umuyobozi mushya wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ibyabaye mu ikipe bigomba gusigara inyuma, ubu hatangiye amateka mashya.

    Yagize ati “Nta joro ridacya, nta mvura idahita, Rayon imaze iminsi mu icuraburindi, abakunzi barababaye bagira agahinda, ariko ahari abagabo beza n’abagore beza ntihagwa ibara”

    Perezida mushya wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele
    Perezida mushya wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele

    “Rayon igiye gutera umupira, igiye gutanga ibyishimo, igiye gutwara ibikombe haba mu Rwanda no hanze y’ikibuga”

    “Rayon yicajwe ku bibero by’abanyamuryango, ishyirwa mu gituza cy’abakunzi, ubu iri mu biganza by’abakunzi bayo, ngaho nimuhobere ikipe yanyu, nimukikire Rayon Sports yanyu, nimutatira icyo gihango amateka azabibabaza”

    Umuyobozi mushya wa Rayon Sports yatangaje kandi ko ikipe bitarenze ku wa Mbere, igomba kuba yatangiye imyitozo ndetse ikanapimisha abakinnyi mbere yo gutangira umwiherero


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amateka-y-ibibazo-muri-rayon-sports-ararangiye-ibyishimo-biratangiye-perezida-mushya-wa-rayon-sports

  • Tanzania: Umuhanzi Mwana FA wakoranye indirimbo na Active bo mu Rwanda yatorewe kuba Umudepite #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    umuhanzi Mwana FA ubu yinjiye muri politiki nk
    umuhanzi Mwana FA ubu yinjiye muri politiki nk’umudepite

    Mwana FA amazina ye ya nyayo ni Hamis Mwinjuma, akaba ari umudepite mushya uhagarariye agace ka Muheza.

    Igitangaje kuri uyu muhanzi ni uko ari umwe mu bantu ba mbere batangaje ku mugaragaro ko banduye icyorezo cya coronavirus kicyaduka muri Tanzania, nyuma akaza gukira.

    Icyakora Leta ya Tanzania iyobowe na Magufuli yaje kuvuga ko icyorezo cya COVID-19 kitakirangwa muri Tanzania, ndetse avuga ko icyorezo cyirukanywe n’imbaraga z’amashengesho, Leta ihita inahagarika kongera gutangaza ibirebana n’imibare mishya yaba iy’abapfuye n’abanduye.

    Mwana FA yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yakoranaga indirimbo n’itsinda rya Active, indirimbo bise “Go Mama” yanakunzwe na benshi.

    Mwana FA yiyamamarizaga ku itike y’ishyaka rya CCM (chama cha mapinduzi) riri ku butegetsi aho yatowe n’abantu basaga gato ibihumbi mirongo ine na birindwi na magana atanu (47,578). Uwo bari bahanganye Yosepher Komba wo mu ishyaka rya Chadema na ryo rikomeye ariko ritavuga rumwe n’ubutegetsi yabonye amajwi ibihumbi cumi na bibiri (12.034).

    Mwana FA abaye umuhanzi wa kabiri winjiye muri politiki nyuma y’undi muhanzi na we w’umuraperi Joseph Haule uzwi cyane ku izina rya “Professor Jay” na we wari usanzwe ari umudepite ariko akaba yaratakaje umwanya aho yatsinzwe nyuma yo kubura amajwi. Ubu na we yari yiyamamarije ku itike ya Chadema ariko abona amajwi 17.375.

    Amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abagize inteko ishinga amategeko muri Tanzania yabaye ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020. Icyakora ayo matora ntiyavuzweho rumwe, hakaba hari impungenge ko ibizayavamo bishobora kutazumvikanwaho n’impande zari zihanganye ndetse n’amahanga.

    Leta zunze ubumwe za Amerika zibinyujije muri Ambasade yazo muri Tanzania zavuze ko zifite impungenge z’imigendekere y’amatora n’ibizayavamo kuko ngo ibirego by’amashyaka atavuga rumwe na Leta n’imiryango mpuzamahanga bakomeje gushimangira ko yabayemo uburiganya bw’amajwi kandi ngo n’ibirego bifite ishingiro.

    Biteganyijwe ko ibyavuye muri ayo matora bizamenyekana nyuma y’icyumweru kimwe (bishobora gutangazwa ku wa Gatanu w’icyumweru gitaha).
    Perezida John Magufuli wiyamamaje ahagarariye ishyaka Chama Cha Mapenduzi (CCM) arahabwa amahirwe yo gutsindira kuyobora icyo gihugu muri manda ye ya kabiri.

    Uvugwa cyane mu bo bahanganye ni Tundu Lissu, wagarutse mu gihugu aturutse mu Bubiligi aho yari yaragiye kwivuriza ibikomere yatewe n’amasasu menshi yarashwe mu myaka itatu ishize.

    Muri rusange abakandida 15 ni bo bahataniye kuyobora icyo gihugu mu matora aherutse gukorwa.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/tanzania-umuhanzi-mwana-fa-wakoranye-indirimbo-na-active-bo-mu-rwanda-yatorewe-kuba-umudepite

  • Abanyarwanda baba i Dubai basabye gushyirirwaho visa z’ubuntu nka Qatar #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakuriye Diaspora bagejeje ibibazo kuri Minisitiri Biruta
    Abakuriye Diaspora bagejeje ibibazo kuri Minisitiri Biruta

    Abayobozi ba Diaspora Nyarwanda iba mu Mujyi wa Dubai, babisabye Minisitiri Dr Vincent Biruta tariki ya 29 Ukwakira 2020, mu biganiro byamuhuje na bo na Ambasade y’u Rwanda.

    Minisitiri Biruta yabashimiye uburyo bitwaye mu gihe cya COVID-19 bafashanya ku bafite intege nkeya, abagezaho amakuru y’u Rwanda n’uburyo ruri kubana neza n’ibindi bihugu.

    Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Dubai babisabye Minisitiri Dr Biruta, mu gihe Abanyarwanda bajya muri Qatar bahabwa visa y’ukwezi batishyuye, Abanyarwanda bagana mu Mujyi wa Duabi bakifuza gushyirirwaho ayo mahirwe.

    Minisitiri Biruta akaba avuga ko bizaganirwaho kandi hakagenderwa ku myitwarire y’Abanyarwanda bahaba.

    Minisitiri Biruta ageza ku bakuriye Diaspora amakuru y
    Minisitiri Biruta ageza ku bakuriye Diaspora amakuru y’u Rwanda

    Agira ati “Biterwa n’ibiganiro ibihugu byombi byagiranye gusa twe ntibiragerwaho, ariko umubano ni mwiza cyane kuko hari ibikorwa binini bari kuza gukora iwacu harimo hoteli nini ndetse n’izindi business nini”.

    Minisitiri Biruta yamenyesheje abayobozi ba Diaspora muri UAE uko umutekano mu gihugu wifashe ndetse n’uko u Rwanda rubanye n’ibihugu bihana imbibi, avuga ko birimo kugenda neza ndetse n’igihugu cy’u Burundi batangiye ibiganiro kandi biratanga icyizere.

    Minisitiri Biruta avuga ko mu Rwanda hari icyorezo cya COVID-19 kandi gupimwa bikomeje, aburira abavuga ko kidahari batekereza ku miryango y’ababuze ababo banatanga ubuhamya.

    Minisitiri Biruta hamwe n
    Minisitiri Biruta hamwe n’umwe mu bakuriye Diaspora

    Mnisitiri Biruta ashima abayobozi ba Diaspora uburyo bitwara muri UAE bafasha Abanyarwanda bahatuye cyane muri ibi bihe bya Covid-19, aho Abanyarwanda bitaweho mu nguni zose ndetse bamwe bafashwa no gusubira mu gihugu cyabo.

    Abakuriye Diaspora Nyarwanda mu bihugu by’Ubumwe bw’Abarabu bavuga ko bashimira ambasade y’u Rwanda uburyo yabafashije mu gihe cya COVID-19, bashobora kugera kuri bagenzi babo igihe abantu bari muri guma mu rugo, ikindi bashimira ambasade ni uburyo yaborohereje kubona impapuro z’inzira igihe abantu batari bemerewe gusohoka.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/abanyarwanda-baba-i-dubai-basabye-gushyirirwaho-visa-z-ubuntu-nka-qatar

  • Abanyarwanda bari bafungiye muri Uganda barasaba Leta kubakurikiranira imitungo basizeyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    barasaba Leta kubakurikiranira imitungo basize muri Uganda
    barasaba Leta kubakurikiranira imitungo basize muri Uganda

    Aba Banyarwanda barasaba Leta y’u Rwanda kubafasha gukurikirana imitungo yabo basize muri Uganda.

    Ushizimpumpu Steven ukomoka mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko yagiye muri Uganda mu mwaka wa 2017. Ngo yari afite Umushinwa bafatanya gucuruza ibijyanye n’imikino y’amahirwe. Avuga ko yari amaze gufungura amashami 13 ahitwa Mubende.

    Kuwa 07 Ukwakira 2020, ngo yabonye abasirikare 14 bamutera iwe mu ijoro basaka inzu yose birangira bamujyanye mu Mujyi wa Kampala afunze igitambaro mu maso.

    Ati “Twageze Mityana bamfunga igitambaro mu maso ndi ku mapingu, nongeye kumenya ubwenge nisanze mu cyumba cya jyenyine muri go down (inzu zo hasi) ahitwa i Mbuya muri CMI”.

    Ushizimpumpu avuga ko agiye kubazwa yabajijwe impamvu akunze kuvugana n’abantu bari mu Rwanda, icyo bavugana n’abo ari bo. Avuga ko aho yari afungiye yahabwaga ibiryo buri nyuma y’iminsi itatu.

    Avuga ko ibikorwa yakoraga yabitaye gutyo, ubutaka yaguze arabuta, imodoka ndetse n’amafaranga yari yarashoye. Yifuza ko bishoboka Leta y’u Rwanda yavugana n’iya Uganda nibura akabona imitungo ye.

    Ati “Twasabaga Leta y’u Rwanda ko yadufasha ikatwishyuriza imitungo dusizeyo. Dusizeyo imitungo myinshi kandi mu by’ukuri ntawe tubisigiye. Ikindi niba ari EAC kuki batayidusubiza kuko dukorera ahemewe, twemerewe gukorera muri ibyo bihugu bigize uwo muryango”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abanyarwanda-bari-bafungiye-muri-uganda-barasaba-leta-kubakurikiranira-imitungo-basizeyo

  • Minisitiri Gatete yasobanuye impamvu ingufu atomike zigomba gutunganyirizwa mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amb Gatete avuga ko ingufu atomike nu Rwanda nta kibazo zizateza
    Amb Gatete avuga ko ingufu atomike nu Rwanda nta kibazo zizateza

    Depite Habineza yabwiye Radiyo y’Abongereza BBC ko azakomeza kubiganiraho na Guverinoma, kugira ngo ingufu atomike (zikomoka ku butare bwa uranium) zoye gutunganyirizwa mu Rwanda, bitewe n’uko ari igihugu gito ngo kitagira umwanya zatunganyirizwamo.

    Dr Habineza yagize ati “hari ingufu nyinshi zisubira dushobora kubona zikomoka ku ngomero z’amazi, iz’imirasire, tugira n’amahirwe kuko dufite gazi metane ishobora kuvamo ingufu zihagije twanasagurira amahanga, ndetse n’iziva mu butaka (nyiramugengeri), ku buryo bitari ngombwa gukoresha izo ngufu za kirimbuzi (atomike)”.

    Mbere yaho Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete na we yari yabwiye itangazamakuru ko uko u Rwanda rurimo gutera imbere, ari nako rukenera amashanyarazi menshi aturuka ku bintu bidafite ubushobozi bwo gutanga ahagije.

    Avuga ko inganda n’ibindi bikorwa by’Abanyarwanda bizakenera amashanyarazi ingomero za Mukungwa, Ntaruka, Rusizi n’Akagera zidashobora gutanga.

    Yakomeje asobanura ko amashanyarazi akomoka kuri gazi metane na yo atazarenza MegaWati 300, kandi ko ava ku mirasire y’izuba na nyiramugengeri na yo ashobora kuba iyanga mu guhaza inganda z’u Rwanda zigifite uruhare rwa 17% mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

    Minisitiri Gatete yagize ati “niba dushaka ko inganda zacu n’ibindi bikorwa bitera imbere, tuzakenera amashanyarazi menshi arenze ayo dufite, kandi ibyo akomokaho biragenda biba bike cyane, ni yo mpamvu tuzakenera ingufu za ‘nuclear’ (atomike)”.

    Minisitiri Gatete avuga ko mu gihugu cy’u Bwongereza ingufu atomike ari zo ziza ku mwanya wa mbere mu zikoreshwa, akabaza impamvu hari ibihugu byemerewe kuzikoresha ariko u Rwanda ntirubyemererwe.

    Amb Gatete yakomeje arondora bimwe mu bikorwa u Rwanda ruzifashisha mu kuzamura ubukungu, aho ingufu atomike zizakoreshwa mu biribwa zikabibuza kwangirika, ku buryo bigezwa ku masoko mpuzamahanga bikiri bizima.

    Urugero ni nk’aho amafi acuruzwa mu dukopo (sardine) cyangwa amata agurishwa mu makarito, bishobora kumara amezi menshi mu nzira biva hanze y’igihugu, byagera mu Rwanda bikongera kumara imyaka mu maduka bitarangirika.

    Uretse n’ibyo, imirasire ituruka kuri izi ngufu ikoreshwa mu byuma bisaka cyangwa bifotora mu nda y’ikintu hakamenyekana ibigikoze n’ibihishwemo, haba imbere mu mubiri w’umuntu, mu gikoresho runaka cyangwa mu nda y’umusozi.

    Ibi bikaba bifasha mu bikorwa by’ubuvuzi, ibyo gucunga umutekano, iby’ubwubatsi, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu bushakashatsi.

    U Rwanda rwiteguye kuzakoresha imirasire y’ingufu atomike mu gushiririza ibisebe n’ibibyimba bya kanseri, ku buryo abafite ubwo burwayi batazongera kujya kwivuriza mu mahanga.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko nyuma yo gushyiraho ikigo RAEB gishinzwe imicungire no guteza imbere ingufu atomike, hazanashyirwaho ikigo gishinzwe kwigisha ibijyanye na zo.

    Ni ingufu ashima ko nta ruhare na ruto zigira mu guhumanya ikirere n’umwuka muri rusange, kandi ngo zicungwa mu buryo buhagije, bwizewe, butuma hadashobora kugira izisohoka ngo zice abantu n’ibindi binyabuzima.

    Ibyo Depite Habineza avuga ko inganda za ‘nuclear’ (atomike) zikenera ahantu hanini cyane hategereye abantu cyangwa inyamaswa, Minisitiri Gatete abisobanura ko yasuye zimwe mu nganda z’u Burusiya zitunganya ingufu atomike, agasanga nta kibazo na kimwe zishobora guteza, ndetse ko abahakora baba bameze nk’abibereye mu biro.

    Kuri ubu hari abantu barenga 50 u Rwanda rumaze kohereza muri icyo gihugu cy’u Burusiya kwiga imikoreshereze y’ingufu atomike, bakazasoza bashobora kuzikoresha mu buryo butandukanye bufasha u Rwanda kugera ku ntego z’iterambere rwiyemeje.

    Ntibiramenyekana igihe ikigo RAEB kizatangirira imikorere, ariko kuva aho Inama y’Abaminisitiri ibyemereye, igisigaye ni Iteka rya Perezida rizagishyiraho.

    Minisitiri Gatete avuga ko Leta ishobora gutanga amafaranga menshi mu kubaka uruganda rukora amashanyarazi atomike, ariko ko nyuma yaho nta kizaba gisigaye gituma igihugu gihendwa no gushaka ingufu.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-gatete-yasobanuye-impamvu-ingufu-atomike-zigomba-gutunganyirizwa-mu-rwanda

  • Lil Wayne yatangaje ko ashyigikiye Donald Trump mu matora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Lil Wayne yatangaje ko mu biganiro bagiranye harimo ibirebana n’amavugurura agomba gukorwa mu butabera, cyane ku birebana no gufunga abantu, ndetse na gahunda idasanzwe ya Donald Trump, ifitiye abirabura inyungu.

    Lil Wayne yagize ati “Maze kugirana ikiganiro na Donald Trump, ku bijyanye n’ibyo amaze guhindura kugeza ubu mu butabera, kandi na gahunda ye izagirira abaturage akamaro. Yumvise ibyo twavuganye byose, kandi yavuze ko azakora uko ashoboye akabishyira mu bikorwa”.

    Muri gahunda idasanzwe ya Donald Trump, harimo ko azatanga miliyari 500 z’amadorari ku baturage b’abirabura batishoboye, akazabaha ubuvuzi budahenze kandi bukwiye, ndetse agaha igishoro ku mishinga mito y’abirabura kugira ngo bizamure mu bukungu.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/lil-wayne-yatangaje-ko-ashyigikiye-donald-trump-mu-matora

  • Ntimukwiriye gutegereza ko mbereka ibibazo kugira ngo mubone kubikemura – Perezida Kagame abwira abayobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020 ubwo yagezwagaho ibyavuye mu mihigo y’umwaka wa 2019 – 2020 no gusinyana n’abayobozi imihigo y’umwaka wa 2020 – 2021.

    Perezida Kagame yavuze ko guhora abantu bibutswa ibyo bakwiriye gukora nyamara ntibabikore batesha abandi igihe. Yanenze abatarakoze ibyo biyemeje kandi ingengo y’imari yo kubikora itarabuze.

    Ati “Ibyo udafitiye ingengo y’imari ntabwo ndi bubikubaze, n’ibyagize izindi ngorane zumvikana umuntu yabyumva ariko iyo bitameze gutyo biba ari iki?”

    Ati “Ugasanga ngo ntabwo inzego zavuganye, ntabwo zuzuzanya, cyangwa ngo ntabwo byakozwe kubera ko umuntu yategereje ko babanza bakamuha ruswa, …cyangwa ngo ntabwo hakozwe igenamigambi (planning).”

    Yavuze ko imikorere itanoze igaragarira mu manota uturere twagiye tubona, dore ko hari utwaje mu myanya y’inyuma nyamara byari bimenyerewe ko tuza mu tw’imbere.

    Yatanze urugero rw’Akarere ka Musanze ubu kaje ku mwanya wa 27, avuga ko uyu mwanya ushoboka bitewe n’ibyo yabonye muri ako Karere abayobozi badakemura kugeza ubwo na we abyibonera akabibereka akibaza impamvu baba batabitunganyije mbere kandi biri mu byo bashinzwe umunsi ku munsi.

    Yavuze ko umunsi umwe yari yaraye i Musanze abona imyotsi izamuka y’ahantu hasa n’ahahiye, abona abatwika amakara bangiza n’ishyamba, abubaka mu kajagari, isuku nke ku bana, ibi byose ntiyabyihanganira ahamagara abayobozi b’ako Karere n’Intara arabibabaza, bamwemerera ko bagiye kubikemura nyamara bakabaye barabikemuye mbere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yahawe ijambo na Perezida Kagame, amwizeza ko ibyo babanenze bagiye gushyiramo imbaraga bigakemuka vuba. Icyakora Perezida Kagame yagaragaje ko igihe ibyo bimaze bivugwa ari kirekire kandi ko igihe cyatakaye kitazagaruka.

    Yatanze urugero rw’ahandi muri Kigali yatembereye agasanga abantu bubaka bangije umuhanda mushya wa kaburimbo bawusutsemo umucanga barawufunga, bibangamira abandi bawukoresha. Yanagaragaje ko hari aho yasanze muri Kigali abubaka bafunze inzira imanukana amazi basukamo ibyo bubakishaga.

    Yavuze ko akibibona atabyihanganiye, ahubwo yahamagaye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Ambasaderi Claver Gatete, ahamagara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, abereka ko ibyo bintu bidakwiriye, asaba ko abo bantu ibyo bangiza baba bagomba kubisubiranya kandi bakabihanirwa.

    Naho ku byavuye mu mihigo, Umukuru w’Igihugu yavuze ko uturere twose tutaba utwa mbere ariko ko ikinyuranyo kiri hagati y’uturere twa mbere n’utwa nyuma tugaragaza ko hari utudakora ibyo tuba twiyemeje.

    Ati “Uwa nyuma aramutse agize 70% byaba bimeze neza, ariko iyo bimanutse bikagera muri 40% biba bitameze neza.”

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ntimukwiriye-gutegereza-ko-mbereka-ibibazo-kugira-ngo-mubone-kubikemura-perezida-kagame-abwira-abayobozi