Tag: featured

  • Nimutinyuke mwange ikibi, kabone nubwo cyaba kivugwa n’umuntu mukuru – Jeannette Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabiriye ihuriro rya 13 rya Unity Club Intwararumuri mu Ntako Ishinga Amategeko
    Abitabiriye ihuriro rya 13 rya Unity Club Intwararumuri mu Ntako Ishinga Amategeko

    Madame Jeanette Kagame yabivuze ubwo yatangizaga Ihuriro ngarukamwaka rya 13 rya Unity Club Intwrarumuri, kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020.

    Yabwiye urubyiruko ko Unity Cluvb yiyemeje kudasiga inyuma urubyiruko mu rugendo rwa Ndi Umunyarwanda.

    Yagarutse kandi ku bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), bwagaragaje ko umuryango ufite uruhare mu gukwirakwiza ibitekerezo byigisha amacakubiri mu bana.

    Ubwo bushakashatsi bwagaragaje kandi ko urubyiruko rufite ubumenyi buke ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Nimutinyuke mwange ikibi kabone n’ubwo cyaba kivugwa n’umuntu mukuru cyangwa mufitanye isano. Mukomere ku bumwe, muzirikane ubwo bunyarwanda, igihe cyose musesengure ibibazo twagize, kandi tubizeyeho kuzaba umuti w’igisubizo kirambye cyabyo”.

    Madame Jeannette Kagame yavuze ko muri iki gihe cyo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, byagaragaye ko igihe Abanyarwanda bashyize imbere ubumwe, babasha guhangana n’ibihe bikomeye cyangwa bidasanzwe.

    Ati “Muribuka ko hari byinshi twanyuzemo bituruka ku ngaruka mbi z’amateka yacu, ariko twahisemo kuba umwe, twemera kunywa umuti usharira. Uwo muti kandi wadufashije gutwara urumuri rwa Ndi Umunyarwanda, nk’igitekerezo njyenga cyo kubaho kwacu, ariko urugendo ruracyakomeje, ni yo mpamvu tudahwema kugira ibiganiro nk’iri huriro tugira buri mwaka, kugira ngo dusuzume aho tigeze”.

    Madame Jeannette Kagame yavuze ko bimaze kuba umuco ko buri gihe iyo Abanyarwanda batangiye twesa imihigo, ari bwo amajwi y’inyangarwanda azamuka agamije kugoreka amateka y’Abanyarwanda, no gusenya ubunyarwanda.

    Yavuze koi bi bishobora kuba rimwe na rimwe biterwa n’uruhare umuntu afite muri ayo mateka cyangwa se kunanirwa kwitandukanya na yo, cyangwa se bigaturuka ku nyungu z’umuntu bwite, cyangwa izo we yita inyungu rusange. Hari kandi n’uruhererekane rw’urwango rwo kutanyurwa n’ibyo u Rwanda rukora bigamije guteza imbere twese.

    Yavuze ko bimwe mu by’ingenzi bikomeza igihugu ari ukugira uburyo bw’imiyoborere n’imikorere byita mbere na mbere ku nyungu rusange, kugira inzego zubatse neza, bishimangirwa n’uko hari abantu bumva neza, bemera kandi baharanira agaciro k’igihugu n’ubumwe bwabo.

    Ubutumwa bwa Madame Jeannette Kagame yabutanze hakoreshejwe ikoranabuhanga
    Ubutumwa bwa Madame Jeannette Kagame yabutanze hakoreshejwe ikoranabuhanga

    Yagize ati “Mu higihugu cyacu, izi nzego turazifite duharanira ko Umunyarwanda abona iby’ingenzi biganisha ku mibereho myiza. Twigisha agaciro k’umuntu n’indagngagaciro zitugenga. Ni iki gituma dukomeza kubona abatanyurwa, bigatuma hari abitwaza aho baturuka, cyangwa inyungu zabo bwite, bagatatira ubunyarwanda”?

    Madame Jeannette Kagame kandi yavuze ko hari n’abakomeza gutera urujijo cyane mu bakiri bato, bashyira imbetre ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Nagira ngo nongere nibutse ko nk’Intwararumuri, nk’Abanyarwanda dutsimbaraye ku kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo nk’uko Itegeko Nshinga ryacu ribiteganya”.

    Yibukije abanyamuryango ba Unity Club, ko badashobora kuvuga Ndi Umunyarwanda batagarutse ku muryango, kuko ari wo pfundo ry’ubumwe n’ubuzima, ukaba igicumbi gitorezwamo ubumuntu, kubana n’abandi, kumenya no gukunda igihugu.

    Ati “Ibyiza dukura mu rugnendo rwa Ndi Umunyarwanda twabyifashisha dute kugira ngo urubyiriko rwumve ko Ndi Umunyarwanda ari yo sano iruta izindi zose, twakumira dute uruhererekane rw’imyumvire, urwango n’imigenzereze mibi, kuko bidashyira imbere ubunyarwanda ahubwo bikaba bitera umuntu kumva atanyurwa n’ibyo Abanyarwanda bakora, n’ibyo tugeraho”.

    Yibukije abanyamuryango ba Unity Club ko kuba Intwararumuri ari nko kuba umuyobozi, bisaba iteka guhora wikebuka, kugira ngo urebe ko ukimurikiye abo uyoboye cyangwa abana bakureberaho.

    Ati “Ndagira ngo natwe twikebuke turebe, ese umuryango wacu waba ari igicumbi cya Ndi Umunyarwanda? Ese tuganiriza abana bacu dute tubabwira ubunyarwanda nk’isano yacu? Tubakundisha dute igihugu cyacu kugira ngo kize ku mwanya wa mbere mu mitekerereze n’imigirire yabo”?

    Yabibukije ko iyo bahawe inshingano imigenzereze yabo na yo igomba kuba myiza, kandi bakabera urumuri abo bamurikiye.

    Abari mu Ntako bakurikiye ijambo rya Madame Jeannette Kagame ku ikoranabuhanga
    Abari mu Ntako bakurikiye ijambo rya Madame Jeannette Kagame ku ikoranabuhanga

    Madame Jeannette Kagame kandi yibukije abitabiriye ihuriro rya 13 rya Unity Club Intwrarumuri, bmwe mu bishobora gukomeza gufasha umuntu kugira imyumvire ihamye n’imico myiza, kuko bikenerwa kenshi kugira ngo umuntu amurikire abandi.

    Ibyo ni, kwemera ibyo urimo ukabishyiraho umutima wose, (dedication), uburyo ubona ibintu (perception), kubahiriza no kubazwa inshingano (accountability), kunoza umurimo (job well done), kuba ku murongo ubwawe (self-discipline), kwigirira icyizere (confidence), kutiremereza (humility), kumenya kugenga amarangamutima yawe (emotional intelligence), kwimenya kandi ukagira ibyo wemera bifite ishingiro (self-belief), kwihangana (patience) no kuvugisha ukuri (Honesty).

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nimutinyuke-mwange-ikibi-kabone-nubwo-cyaba-kivugwa-n-umuntu-mukuru-jeannette-kagame

  • Amakipe ya APR VC na UTB VC arahurira ku mikino ya nyuma ya shampiyona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    APR VC ifite akazi gakomeye ko guhigika UTB Ku gikombe
    APR VC ifite akazi gakomeye ko guhigika UTB Ku gikombe

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2020 muri Sitade nto i Remera hararabera imikino ya nyuma ndetse no guhatanira umwanya wa gatatu muri shampiyona ya Volleyball.

    Ikipe ya APR VC mu bagabo yabigezeho nyuma yo gutsinda imikino ibiri yayo yabaye kuri uyu wa Gatanu. Mu mukino w’umunsi wa kabiri, APR VC yatsinze REG VC amaseti atatu ku busa. 3-0 (25-22, 26-24, 25-21). Nyum y’uyu mukino, UTB VC yakurikiyeho mu mukino w’umunsi wa kabiri itsinda Gisagara VC amaseti atatu kuri imwe 3-1 (27-29, 25-19, 26-24, 25-16).

    Nyuma y’iyi mikino hakinwe imikino y’umunsi wa gatatu, APR VC yatsinze Gisagara VC amaseti atatu kuri abiri 3-2 (22-25, 25-20, 19-25, 25-23 na 15-12). UTB VC mu buryo bworoshye yatsinze REG VC amaseti atatu ku busa 3-0 (25-17, 25-21, 26-24).

    UTB VC irashaka kwihimura nyuma yo gutsindwa na APR mu mikino y
    UTB VC irashaka kwihimura nyuma yo gutsindwa na APR mu mikino y’ijonjora

    Uko imikino yose yagenze

    Abagabo

    - APR VC 3-0 REG VC

    - Gisagara VC 1-3 UTB VC

    - APR VC 3-2 Gisagara VC

    - UTB VC 3-0 REG VC

    Uko amakipe yakurikiranye

    1. APR VC amanota 8

    2. UTB VC amanota 5

    3. Gisagara VC amanota 4

    4. REG VC amanota 0

    Mu mwaka wayo wa kabiri, UTB VC y
    Mu mwaka wayo wa kabiri, UTB VC y’abagore irashaka kwisubiza shampiyona

    Abagore

    UTB VC 3-0 APR VC

    RRA VC 3-0 KVC

    Urutonde

    1. UTB VC amanota 9

    2. APR VC amanota 4

    3. RRA VC amanota 4

    4. KVC inota 1

    Gahunda yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020

    Abagore

    Umwanya wa Gatatu 09:00: RRA VC vs KVC

    Umukino wa nyuma 15:00-17:00: UTB VC vs APR VC

    Abagabo

    Umwanya wa Gatatu: 11:00-13:00: Gisagara VC vs REG VC

    Umukino wa nyuma : 18:00-20:00: APR VC vs UTB

    APR VC iracakirana na UTB VC ku mukino wa nyuma
    APR VC iracakirana na UTB VC ku mukino wa nyuma

    Ikipe yegukana igikombe cya shampiyona irahabwa 1,000,000 ikazahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, iya kabiri irahabwa ibihumbi 800, naho iya gatatu ihabwe ibihumbi 500 mu mafaranga y’u Rwanda.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/amakipe-ya-apr-vc-na-utb-vc-arahurira-ku-mikino-ya-nyuma-ya-shampiyona

  • Tanzaniya: Perezida Magufuli yatsindiye manda ya kabiri n’amajwi 84% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    BBC yavuze ko Magufuli yakurikiwe na Tundu Lissu wo mu ishyaka rya Chadema, wagize amajwi 13%.

    Perezida Magufuli w’imyaka 61, yari ahanganye n’abandi bakandida 14, mu matora yabaye ku wa gatatu w’iki cyumweru.

    Perezida Magufuli atsindiye kuyobora Tanzaniya kuri manda ya kabiri y’imyaka itanu ari nayo ya nyuma iteganywa n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.

    Ishyaka rye Chama Cha Mapinduzi (CCM) ryari risanzwe riri ku butegetsi, ryanatsinze n’ubwiganze bw’amajwi mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ritsindira imyanya 227 ku myanya 229 yatangajwe.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/tanzaniya-perezida-magufuli-yatsindiye-manda-ya-kabiri-n-amajwi-84

  • Muhanga: Urukiko rwanze ko Urayeneza Gerard aburanishirizwa ahakorewe icyaha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urayeneza Gerard
    Urayeneza Gerard

    Urayeneza Gerard na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside, n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

    Ni urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, abaregwa bari muri gereza ya Muhanga, inteko iburanisha iri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, kandi abakurikiranye urubanza bari benshi mu cyumba cy’iburanisha.

    Urubanza rwa Urayeneza Gerard na bagenzi be 10 rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa 30 Ukwakira 2020 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, aho abunganira abaregwa batangiye bagaragaza inzitizi zibangamiye abakiriya babo zikaza guteshwa agaciro n’urukiko nyuma yo gusanga nta shingiro zifite.

    Muri uru rubanza byagoranaga kumva abaregwa kubera ko amajwi yakoreshwaga yumvwaga gusa n’abacamanza kubera ko nta ndangururamajwi ryari mu rukiko, abakurikiye urubanza banyuzagamo bagasa n’abagaragaza ko batishimiye imiburanishirize, bahuma cyangwa bakavugira mu matamatama.

    Ibyo byabaye aho Urayeneza yasabaga kuba yaburanishirizwa ahakorewe icyaha kuko ari ho yabona abatangabuhamya bamushinjura ku byaha akurikiranyweho, maze urukiko rukabyanga rushingiye ko byaba binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Urukiko rwasobanuye ko nibiba ngombwa kumva abo batangabuhamya bashinjura uregwa bazikorera ubucukumbuzi bigerera kuri abo bavugwa ko bafite andi makuru kuri Urayeneza.

    Urubanza rutangiye, abunganira Urayeneza Gerard bagaragarije urukiko ko umukiriya wabo ataburana ku cyaha cya Jenoside no kuba icyitso muri Jenoside kuko icyo cyaha atigeze agikora nk’uko ubushinjacyaha bubigaragaza.

    Abunganira Urayeneza Gerard bagaragaje ko icyo cyaha atagikurikiranwaho kuko mu ikusanyamakuru ry’Inkiko Gacaca muri 2005 yigeze kugikurikiranwaho ariko aza kuba umwere ntiyakorerwa dosiye.

    Urayeneza n’abamwunganira mu mategeko bagaragaje ko Jenoside yabaye Urayeneza atakiba i Gitwe kuko yari yarahavuye agahungira i Mbuye mu Karere ka Ruhango, kubera ko interahamwe zashakaga kumwica we n’umugore n’abana.

    Urukiko rwanzuye ko ibyo uregwa n’abamwunganira bavuga nta shingiro bifite, kuko nta hantu bigaragara ko Urayeneza yaburanye muri Gacaca ngo agirwe umwere cyangwa ahanwe kuri icyo cyaha, maze rwanzura ko urubanza ruburanwa mu mizi.

    Urukiko rwavuze ko ahubwo ibyo bisobanuro n’inyandiko bigaragaza ko Urayeneza atigeze akora Jenoside byakwifashishwa nk’ibimenyetso mu kwiregura, kuko atari imyanzuro y’urukiko ahubwo ari inyandiko z’amakuru kuri we.

    Urayeneza na bagenzi be bose baburana bahakana ibyaha baregwa ntibabashije kumvwa uko bakabaye, kuko urubanza rutangiye kuburanishwa mu mizi humviswe gusa ubwiregure bwa Urayeneza ku cyaha Jenoside no kuba icyisto.

    Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko ku cyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside Urayeneza yakoze, gishingiye ku kuba yaritabiraga inama zigamije gutegura no gukora Jenoside zaberaga mu Bitaro bya Gitwe.

    Bwanagaragaje kandi ko Urayeneza wayoboraga Ibitaro bya Gitwe, Kaminuza ya Gitwe n’ishuri rya ESAPAG, yatanze imodoka yatwaye abapasiteri 25 n’imiryango yabo 80 bakajya kwicirwa i Nyanza ahitwa Nyarutovu.

    Ibyo byanashimangiwe n’uwunganira abaregera indishyi muri uru rubanza aho yagaragaje ko Urayeneza, abana be, n’abazamu be bari batunze imbunda mu gihe cya Jenoside bakajya bazifashisha kuri bariyeri bica Abatutsi.

    Nyuma yo kumva ibyo ubushinjacyaha n’uhagarariye abaregera indishyi muri uru rubanza bagaragaza ku ruhare rwa Urayeneza mu kwica abapasiteri bari barahungiye i Gitwe no kwica Abatutsi ahitwa kuri Duwane, Urayeneza yahawe umwanya atangira kwisobanura akantu kamwe ku kandi.

    Urayeneza yatangarije urukiko ko ibivugwa n’abatangahubamya byose ari ibinyoma byambaye ubusa, kuko ngo ubwo abo bapasiteri bicwaga atari agituye i Gitwe ahubwo yabaga i Mbuye kandi ko Inkiko Gacaca zo muri ako gace zasuzumye amakuru ye zigasanga nta cyaha yakoze.

    Avuga ko ibijyanye no gutanga imodoka itwara abagiye kwicwa na byo nta ruhare yabigizemo kuko iyo modoka yatwawe ku ngufu n’abajandarume, naho ku kuba yaratwawe na murumuna we wo kwa se wabo bikitwa ko ari we wari uyimuhaye, yisobanura ko icyaha ari gatozi iyo modoka yashoboraga no guhabwa undi akayitwara kubera itegeko ry’abo bajandarume.

    Urayeneza asobanura ko atigeze atunga imbuda, yemwe ngo nta n’uwo mu muryango we wayitunze mu gihe cya Jenoside, ibyo akanabivuga ku bazamu b’ibitaro bivugwa ko na bo bari bafite imbunda bakoreshaga muri Jenoside bica Abatutsi.

    Urayeneza yasabye urukiko ko mu bushishozi bwarwo n’ubwitonzi rusanganywe, rwatesha agaciro ubuhamya bw’abamushinja kuko hari n’ubwari bwaratanzwe mu Nkiko Gacaca muri 2005, ubu bwanyuranyijwe n’ubutangwa bamurega.

    Nyuma y’amasaha arindwi urubanza rwamaze humvwa gusa Urayeneza yiregura ku cyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside, iburanisha ryasubitswe ryimurirwa ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2020, aho Urayeneza azaba yiregura ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/muhanga-urukiko-rwanze-ko-urayeneza-gerard-aburanishirizwa-ahakorewe-icyaha

  • Sobanukirwa zimwe mu ndwara n’ibyonnyi bikunze kwibasira ikawa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Indwara n
    Indwara n’ibyonnyi bya kawa bitubya umusaruro

    Ibyonnyi ni ibinyabuzima byangiza ikawa, ahanini bigizwe n’udusimba dutandukanye tugaragara, amatungo ndetse na bimwe mu byatsi nk’urwiri, inteja n’ibindi mu gihe indwara ahanini ziterwa n’utunyabuzima tutabasha kuboneshwa amaso nk’uduhumyo (champignons) cyangwa virusi, umuhinzi akabona ibimenyetso.

    Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), ushinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi muri kawa, Mukeshimana Rose, agaruka kuri zimwe mu ndwara zikunze kugaragara mu bipimo bya kawa mu Rwanda zikayangiza.

    Agira ati “Iya mbere ni iyitwa Umugese, iterwa n’uduhumyo twitwa ‘Hemileia Vastatrix’ ikarangwa n’utudomo tw’ifu y’umuhondo tugaragara munsi ku kibabi cy’ikawa. Iyo ndwara ikunze kugaragara mu gihe cy’ubushyuhe, iyo itavuwe ituma n’amababi ya kawa ahunguka bityo ntiyongere kubona ibiyitunga ari byo biba intandaro yo gutuba k’umusaruro”.

    Ati “Indi ndwara ni Akaribata, ikaba iterwa n’udukoko duto cyane twitwa ‘Colletotricum Coffeanum’, ikagaragara cyane cyane mu bihe by’imvura igafata amababi, indabo n’ibitumbwe. Iyo igeze ku bitumbwe bizana amabara y’umukara, bikabora bihombana”.

    Arongera ati “Indi ndwara ni iyitwa Gikongoro cyangwa ‘Die Back’ mu ndimi z’amahanga, ni indwara y’umukeno kuko idaterwa n’udukoko runaka. Iterwa n’uko ikawa ihinze ku butaka bubi, itarafumbiwe ntinakatwe. Igaragazwa n’uko ibitumbwe bihisha imburagihe, amashami akuma ahereye ku mitwe”.

    Uko izo ndwara zivurwa

    Kuvura indwara y’umugese ni ugutera umuti wa ‘Oxychlorure de cuivre’ uboneka ku isoko, umuntu agashyira garama 70 muri litiro 20 z’amazi, uwo muti ugaterwa ku biti 25 kandi bagatera rimwe buri kwezi. Ushobora no gutera umuti wa Cabrio, mililitiro 6 zivangwa muri litiro 15 z’amazi, ugaterwa ku biti 40.

    Kurwanya indwara y’akaribata ni ugutera umuti wa Oxychlirure de cuivre inshuro zirindwi kugeza ku nshuro 14, bitewe n’ubwinshi bw’imvura. Haterwa garama 140 zivanzwe na litiro 20 z’amazi, ugaterwa ku biti hafi 25, utera akirenza iminsi 15 kandi atangira gutera hashize ukwezi kumwe ikawa zirabije.

    Kurwanya indwara ya gikongoro cyangwa Die Back, indwara ikunze kuvugwa ko ari iy’umukeno, ni ugutera kawa ku butaka bwiza kandi ikawa zigasukurwa neza. Hari kandi kuzifumbira cyane buri gihe, kuzisasira buri gihe ndetse no kuzikata neza kandi ku gihe.

    Icyakora imiti ngo si yo buri gihe umuntu yagombye guhita atekereza iyo havuzwe indwara, nk’uko Mukeshimana abisobanura.

    Ati “Iyo tuvuze indwara n’ibyonnyi ntabwo twagombwe guhita dutekereza cyane imiti, kuko hari ibindi bintu byakoreshwa, imiti tukazayikoresha ari igihe bibaye ngombwa gusa. Ni ukuvuga ngo niba ikawa yanjye nayizasiye neza, nayifumbiye nkanayikata neza, mba nyongera ubudahangarwa kugira ngo ibashe kwirwanaho”.

    Indwara z’ikawa zirayangiza, zigatubya umusaruro ndetse na muke ubonetse ukaba mubi ntukundwe ku isoko bigahombya nyirayo, ari yo mpamvu abahinzi bagirwa inama yo gufata neza ikawa zabo kuko ari ko kuzirinda ibizangiza, birimo n’ibyonnyi ari byo bizagarukwaho mu nkuru y’ubutaha.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/Sobanukirwa-zimwe-mu-ndwara-n-ibyonnyi-bikunze-kwibasira-ikawa

  • Rutsiro: Abakozi 7 bafunzwe bakekwaho kunyereza ibikoresho ku mashuri yubakwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko bufite ibyumba biri mu kigero cya mbere 90 bigeze kuri 98% byubakwa, naho ibindi byumba 690 bigeze kuri 64%.

    Marie Chantal Musabyemariya, umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko ibikorwa byo kubaka ibyumba bikomeje kandi bimwe bizatangira kwigirwamo kuva tariki 2 Ugushyingo, ibindi bikigirwamo guhera tariki 23 Ugushyingo 2020.

    Agira ati “Dufite umuhate kugira ngo ibyumva byuzure kandi bizakorerwemo mu gihe abanyeshuri bazaba batangiye kuva tariki 2 Ugushyingo, ibindi bikoreshwe tariki 23 Ugushyingo”.

    Akomeza avuga ko gukurikirana ibyumba bijyana no guhana abagira uruhare mu kubidindiza, muri uku kwezi k’Ukwakira hakaba haratawe muri yombi abakozi 7 bazira kugira uburangare mu kubaka ibyumba by’amashuri mu gihe bamwe muri bo bakurikiranyweho kunyereza ibikoresho bikadindiza inyubako.

    Tariki 16 Ukwakira 2020, ni bwo abakozi batatu batawe muri yombi nyuma y’uruzinduko rw’ubuyobozi bw’akarere na Gen Fred Ibingira Umugaba Mukuru w’Inkeragutaba, bagasanga mu Murenge wa Boneza hari ibikorwa by’amashuri byadindiye ndetse bigasaba ko agomba gusenywa akongera akubakwa.

    Tariki ya 21 Ukwakira 2020, ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko aba bakozi bagaragayeho amakosa yo kwangiza umutungo ufitiye rubanda akamaro bashyikirijwe ubushinjacyaha.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rutsiro-abakozi-7-bafunzwe-bakekwaho-kunyereza-ibikoresho-ku-mashuri-yubakwa

  • Gukorera permis byasubukuwe: Dore uko amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga yiteguye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kigali Today yaganiriye na bamwe mu bakora umwuga wo kwigisha gutwara ibinyabiziga maze bavuga ko COVID-19 yabagizeho ingaruka zikomeye, ariko ko ubu biteguye kongera gusubukura imirimo, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Reba uko babisobanura muri iyi Video:

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gukorera-permis-byasubukuwe-dore-uko-amashuri-yigisha-gutwara-ibinyabiziga-yiteguye

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 3, abakize ni 27 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 3 babonetse mu bipimo 1,810 bakaba barimo umwe wabonetse i Kigali, abandi babiri baboneka i Rubavu.

    Kugeza ku wa Gatanu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,134 muri bo abamaze gukira ni 4,878 naho abakivurwa ni 221.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 35.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-3-abakize-ni-27-47949

  • Miliyoni 500 Frw zigiye gufashishwa imishinga y’urubyiruko yazahajwe na COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikigega cyo gufasha imishinga y
    Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikigega cyo gufasha imishinga y’urubyiruko

    Icyorezo cya Koronavirusi cyagize ingaruka ku bukungu muri rusange, cyane cyane ku mishinga y’urubyiruko. Ikusanyamakuru ryakozwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ryerekanye ko imishinga 94.9% y’Urubyiruko yahungabanyijwe na Koronavirusi, imishinga 3% ihindurirwa imiterere mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, imishinga 2% ikaba ariyo itarahungabanye.

    “Imishinga y’urubyiruko yagize ibibazo bikomeye babura igishoro, babura ibikoresho by’ibanze, ndetse nimbogamizi zo kugera ku baguzi; ku buryo tuvuga tuti twabafasha iki kugira ngo ya mishanga yari yahanze imirimo ntisubire unyuma?” Mbabazi Rosemary, Minisitiri w’urubyiruko n’Umuco atangiza ku mugaragaro iki kigega.

    Akomeza agira ati “niyo mpamvu rero twatekereje iki kigega kugira ngo gifashe ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bari basanzwe bafite imishinga yatanze akazi kuri benshi yahungabanye mu gihe cya COVID19, na ba bandi bahanze ibishya byatanze imirimo mu gihe cya COVID-19.”

    Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Bwana Maxwell Gomera yasabye urubyiruko kwihatira guhanga ibishya no kubyaza umusaruro amahirwe abakikije nk’inzira yo kwiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

    Yagize ati “Rubyiruko, muharanire guhora muhanga ibishya kandi mugire inyota yo gukoresha amahirwe yose abakijije, kuko ari byo bizabafasha kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu. Twishimiye gufatanya na Leta y’u Rwanda mu kubashyigikira”.

    “Kuri mwe nk’urubyiruko, birashoboka guhindura imbogamizi mo amahirwe. Iki kigega kije gushyigikira imishinga yanyu kugira ngo mwiteze imbere, munatange umusanzu mu kuzamura ubukungu bw’igihugu,” Chon Gyong Shik, Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda.

    Ibisabwa kugira ngo umushinga uterwe inkunga harimo kuba nyirawo ari umunyarwanda uri hagati y’imyaka 16 na 30 kandi aba mu Rwanda. Ku mishanga isanzwe ikora, umushinga ugomba kuba waratangiye mbere ya mutarama 2019, naho ku mishanga mishya igamije guhangana na koronavirusi, umushinga ugomba kuba waravuye mu bitekerezo waratangiye gushyirwa mu bikorwa.

    Gusaba guterwa inkunga byatangiye tariki ya 29/10/2020 bikazasoza tariki ya 18/11/2020, bigakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/miliyoni-500-frw-zigiye-gufashishwa-imishinga-y-urubyiruko-yazahajwe-na-covid-19