Tag: featured

  • Amateka ya data yanteraga ipfunwe – Patrick Kurumvune asobanura Ndi Umunyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yagize ati “Nafashe icyemezo cyo gufata umurongo mwiza, ntozwa indagagaciro na kirazira. Ubu ndi umwe mu rubyiruko ruharanira gukomeza kubaka u Rwanda.”

    Ibi yabitangarije mu Ihuriro rya 13 rya Unity Club Intwararumuri, ryateranye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rigakurikirwa n’Abanyarwanda bari hirya no hino ku isi, aho bahuriye kuri za Ambasade z’u Rwanda mu bihugu barimo.

    Video: Richard Kwizera

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amateka-ya-data-yanteraga-ipfunwe-patrick-kurumvune-asobanura-ndi-umunyarwanda

  • Meya Habitegeko yahishuye ibanga ryatumye Nyaruguru iza ku isonga mu mihigo ya 2019-2020 (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo yamurikaga uko imihigo ya 2019/2020 yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ibikorwa by’ingenzi bizibandwaho mu mihigo y’umwaka wa 2020/2021, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko imihigo ya 2019/20 yitaye ku mahame arimo ko buri mwaka hazajya hasuzumwa ibyagezweho, hanyuma buri myaka itatu hagasuzumwa ibyakorewe abaturage.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yahishuye ibanga ryatumye akarere ayoboye ka Nyaruguru kaza ku isonga mu mihigo ya 2019-2020.

    Video: Richard Kwizera

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/meya-habitegeko-yahishuye-ibanga-ryatumye-nyaruguru-iza-ku-isonga-mu-mihigo-ya-2019-2020-video

  • Huye: Ababyeyi biyemeje kurushaho kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagore bo mu Karere ka Huye basuzumye uko barushaho kubaka umuryango utekanye uzira ihohoterwa rikorerwa abana
    Abagore bo mu Karere ka Huye basuzumye uko barushaho kubaka umuryango utekanye uzira ihohoterwa rikorerwa abana

    Ibyo barabivuga mu gihe ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) buragaragaza ko 1/3 cy’abana b’abangavu batwara inda baba barasambanyijwe batabishaka naho 2/3 bagakora imibonano mpuzabitsina babishaka.

    Ubushakashatsi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) bugaragaza ko hafi 50% by’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 baba barakoze imibonano mpuzabitsina, bikaviramo bamwe gutwara inda zitifuzwa.

    Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko abakobwa batanu ku 10 baba barahohotewe, naho mu bahungu 10 batandadu bakaba barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku mubiri no ku marangamutima.

    Ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi rirahangayikishije kuko rigira ingaruka ku muryango no ku gihugu muri rusange kuko abana bakuriye mu ihohoterwa nta cyizere cyo gushinga imiryango ikomeye baba bafite.

    Mu rwego rwo gukomeza gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana by’umwihariko abakobwa batarageza ku myaka 18, abagore bo mu Karere ka Huye, binyuze mu nama y’igihugu y’abagore bo muri ako karere baherutse guhurira mu mwiherero, baganira uko barushaho kwita ku miryango yabo kugira ngo bagire uruhare mu kubaka umuryango muzima uzira ihohoterwa rikorewe abana.

    Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Huye avuga ko nyuma yo kuganira no gusesengura ibibazo biri mu bana b’abangavu bazarushaho gukumira ko batwara inda zitifuzwa kuko byagaragaye ko abana batwara inda harimo ababa bahohotewe n’ababa bishoye ku bushake mu mibonano mpuzabitsina.

    Avuga ko inshingano z’umubyeyi ari ukurushaho kwegera umwana no kumusobanurira uko akwiye kwitwara kugira ngo atangiza ejo he kandi ejo h’umwana ari ho ejo h’igihugu.

    Agira ati “Aha turasesengura buri kibazo gishobora kuba gitera abangavu kwishora mu busambanyi, nitumara kumenya buri kibazo hazakurikiraho kwegera abana tubaganiriza dukurikije imiterere ya buri kibazo aho ni ho tuzahera twubaka umuryango nyarwanda kandi n’abana bakabigiramo uruhare”.

    Impuguke mu by’uburenganzira bw’abana, Aimable Nsengiyumva, avuga ko iyo usesenguye ubushakashatsi bwa UNICEF usanga hari ibitajya bivugwa ku ihohoterwa rikorerwa abana bigatuma abantu badafata ingamba zihamye mu kurinda abana ihohoterwa.

    Avuga ko abakorera abana ihohoterwa ari: abaturanyi babo, abarimu babo, ababyeyi babo cyangwa abana ubwabo bagahohoterana, kuko byagaragaye ko no mu bana harimo abasambanya bagenzi babo.

    Avuga kandi ko usanga umwihariko w’ibihugu n’umuco wabyo hari aho uha icyuho guhohotera abana by’umwihariko ugasanga nko kubasambanya bidahanwa cyane n’amategeko cyangwa ngo usange gusambanya abana bifatwa cyane nk’ikizira.

    Ibyo bikagaragara mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi no ku mugabane w’i Burayi n’ibyo byakoronije.

    Nsengiyumva avuga ko aho ibibazo bigeze ari ngombwa ko abagize umuryango bibaza ku hazaza h’abana babo igihe ihohoterwa ribakorerwa rikomeje kwiyongera kuko byagira ingaruka mbi cyane ku muryango w’ejo hazaza”.

    Agira ati “Hanze aha hari uburyo bwinshi bugezweho burimo n’ubucuruzi no kwamamaza imico itari myiza igamije kwinezeza bigoye kubigenzura, abana rero ni ho bagendera kuko iyo mico isanga batiteguye guhangana na yo bwaba mu buryo bw’imyemerere cyangwa n’indangagaciro zibibabuza”.

    Yongeyeho ati “Umubyeyi ni we ukwiye gufata iya mbere agafata umwana we nk’urupapuro rutanditseho akamenya uko atangira kwandika indangagaciro nzima kuri urwo rupapuro umwana akamenya uko yitwara, akubakwamo ubushobozi burimo n’ubumenyi ku buzima bwe bw’imyororokere”.

    Nsengiyumva avuga ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 13 na 17 ari bo bahohoterwa cyane kuko baba bataragira ugukomera mu bitekerezo gutuma bifatira imyanzuro, kandi baba bageze mu gihe cyo gukurura abagabo no kwiyumvamo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina ibyo bigatuma bahuriramo n’ihohoterwa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-ababyeyi-biyemeje-kurushaho-kuganiriza-abana-ku-buzima-bw-imyororokere

  • Amashyiga na Firigo bikorerwa mu Rwanda byitezweho guhenduka kurusha ibisanzwe ku isoko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Hakuziyaremye yasabye iyi sosiyete gukora ibikoresho byinshi bagahaza isoko ryo mu Rwanda
    Minisitiri Hakuziyaremye yasabye iyi sosiyete gukora ibikoresho byinshi bagahaza isoko ryo mu Rwanda

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, akaba yarasabye iyo sosiyete ikora ibyo bikoresho kongera umusaruro w’ibyo bakora, kugira ngo bihaze isoko riri mu gihugu.

    Tuyisenge Desire ushinzwe ibikorwa muri iyo sosiyete ikora firigo n’amashyiga ya gaz bikorewe mu Rwanda (made in Rwanda), avuga ko iyo sosiyete yavutse nyuma y’urugendo Perizida wa Repubulika y’u Rwanda yakoreye muri Quatar rugamije gushishikariza Abanya-Quatar gushora imari mu Rwanda.

    Ni cyo cyatumye abashoramari babiri ari bo Ahmed Mohammed Ahmed Hezam na Saleh Mohammed H Shajea, biyemeza gushora imari mu Rwanda, bashinga sosiyete bise ‘Almaha for industry Co Ltd’, muri 2018 bayandikisha mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

    Muri uwo mwaka kandi, binyuze mu masezerano yari ifitanye na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, iyo sosiyete yabonye ikibanza mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Bugesera.

    Mu mwaka wa 2019, iyo sosiyete yatangiye kubaka, izana imashini n’ibindi bikoresho izakenera mu kazi kayo no guhugura abatekinisiye, ku buryo mu kwezi k’Ukuboza 2019, yari yatangiye gukora. Gusa kubera icyorezo cya Covid-19, iyo sosiyete yatangiye gushyira ku isoko ibyo ikora ku itariki 4 Gicurasi 2020.

    Ibikoresho by
    Ibikoresho by’iyi sosiyete byitezweho guhenduka

    Kugeza ubu uruganda rwa sosiyete ya ‘Almaha for industry Co Ltd’, rushobora gukora Firigo 50 n’amashyiga ya gaz 50 ku munsi (mu masaha icyenda y’akazi). Ubu iyo sosiyete ifite abakozi 80 bakoraho (54 bakora mu ruganda rukora za Firigo ndetse na 26 bakora mu byo gukora amashyiga ya Gaz).

    Hari kandi n’abandi bakorana n’iyo sosiyete, mu buryo butandukanye nko gucuruza ibyo bakora n’indi, kandi nk’uko Tuyisenge abisobanura 99% by’abakorana n’iyo sosiyete ni Abanyarwanda.

    Iyo sosiyete ifite aho icuririza ibyo ikora mu igorofa rya MIC mu Mujyi wa Kigali, kandi nk’uko Tuyisenge abivuga, ibikoresho byabo birahendutse ugereranyije n’ibisanzwe biboneka ku masoko, kuko iyo sosiyete yo yinjiza ibikoresho bitandukanye yasonewe imisoro, bitewe n’uko ifite uruganda kandi rukorera mu Rwanda, bityo rero ngo bajya gushyiraho ibiciro bazirikanye ibyo basonerwa.

    Ibiciro bya Firigo zikorwa na ‘Almaha for industry Co Ltd’ biri hagati ya 230,000Frw na 350,000Frw, bitewe n’ubunini bwayo, ndetse n’ubushobozi ifite. Ibiciro by’amashyiga ya Gaz na byo biri ya 250,000Frw na 18,000 Frw bitewe n’umubare w’amashyiga kandi ziba zifite n’ifuru (oven).

    Iyo sosiyete kandi ngo ifite n’imishinga yo gukora ibindi bintu bitandukanye mu gihe kizaza, harimo ibyitwa ‘paper cups’ ni udukombe dukozwe mu mpapuro zabugenewe, tukaba dukoranwa ubuhanga ku buryo badusukamo ibyo kunywa nk’ikawa n’ibindi, umuntu afata akaba yajya kubinywera ahandi adafite umwanya wo kwicara hamwe ngo abanze anywe (uwo mushinga ngo uzatangira umwaka utaha wa 2021).

    Undi mushinga iyo sosiyete ifite ni uwo gukora ibikoresho by’amadongo (Ceramics products), harimo amasahane, amatasi n’ibindi, ubu ngo bakaba baramaze kugeza dosiye isaba gucukura ibumba rigenewe gukora ibyo bikoresho mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro (Rwanda Mining Board-RMB).

    Bafite uruganda i Bugesera
    Bafite uruganda i Bugesera

    Iyo sosiyete kandi ifite umushinga wo gukora ibyitwa ‘alcohol pad’ (utwo ni udupamba tuba dukoranye na ‘alukoro’ dukoreshwa cyane cyane kwa muganga, ku buryo umuntu agafungura mu gapapuro ahita agakoresha, bidasabye guca ipamba no kujya kuritumbika muri alukoro nyuma.

    Hari kandi n’umushinga wo gukora ibyuma byishyushya amazi, byifashisha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba (Solar water heaters), uwo bakazawutangira umwaka utaha wa 2021, mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rwamagana.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/amashyiga-na-firigo-bikorerwa-mu-rwanda-byitezweho-guhenduka-kurusha-ibisanzwe-ku-isoko

  • Urwibutso rwa Kiziguro ruzagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe i Murambi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyubako y
    Inyubako y’urwibutso rwa Kiziguro izaba igaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi

    Mu cyahoze ari komini Murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptiste, ni hamwe mu hakorewe ubwicanyi ndengakamere by’umwihariko i Kiziguro.

    Aha i Kiziguro, Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, batangiye kwicwa kuwa 11 Mata 1994, bakajugunywa mu rwobo bikekwa ko ruri hagati ya metero 30 na 50 z’ubujyakuzimu.

    Mu kwica Abatutsi hifashishwaga intwaro gakondo zirimo amahiri, amacumu, imihoro n’ibindi ndetse n’intwaro za gisirikare harimo gerenade n’imbunda.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomscene, avuga ko Interahamwe zo muri komini Murambi zari zifite ubugome bukabije, aho zicaga abantu zigategeka abo bafitanye isano kubajugunya mu mwobo mbere y’uko na bo bicwa.

    Avuga ko by’umwihariko ubwicanyi bw’i Kiziguro bwari bukabije kuko ntawashoboraga kurokoka, bitewe n’uko bateraniweho n’Interahamwe zo muri komini Murambi, izaturutse muri komini Muvumba ndetse n’impunzi z’intambara zaturutse i Kiyombe.

    Ikindi cyatumye mu cyahoze ari komini Murambi hakorwa ubwicanyi bukomeye, ngo ni uko uwari Burugumesitiri Mwangi yifashishije abacuruzi barimo uwitwa Nkundabazungu ndetse n’umwicanyi ukomeye cyane wahoze ayobora iyi komini, Gatete Jean Baptiste, bategura neza Interahamwe ku buryo zicaga zihereye iruhande.

    Ati “Ibyabereye hano byari bikomeye cyane, Gatete Jean Baptiste ni ho yakomokaga akaba umwicanyi ukomeye cyane, yaje gufasha Burugumesitiri yari yarimitse ndetse n’abacuruzi, bahiga abantu ku buryo ntaho umuntu yashoboraga kwihisha kuko bahigaga bakurikije lisiti banditse kera”.

    Sibomana avuga ko Interahamwe nanone zatijwe umurindi n’ingabo za EX-FAR zari zihunze zimaze gutsindwa urugamba i Gabiro ndetse n’abajandarume bari muri komini Murambi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko kubera ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu cyahoze ari komini Murambi, batekereje kubaka urwibutso ruzagaragaza ayo mateka kuko hari abatayazi.

    Agira ati “Hari ibyumba tuzashyiramo amateka, hari abadufatira amashusho n’amafoto ndetse n’ubuhamya cyane kuri ruriya rwobo. Iyi nyubako rero izaba ari amateka, turashaka ko izaba inyubako ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi”.

    Akomeza agira ati “Umuntu uzagenda kuri uyu musozi muri aka karere azamenya uko Jenoside yakozwe no mu Rwanda mu buryo bwa rusange. Na ruriya rwobo nubwo amateka yarwo azashyirwa muri iriya nyubako, na rwo ruzagira ikimenyetso cyarwo kihariye”.

    Gasana Richard avuga ko iyi nzu izaba irimo amafoto ya bamwe mu bazize Jenoside, amashusho n’ubuhamya ku barokotse harimo n’abakuwe mu rwobo ari bazima.

    Izashyirwamo kandi amwe mu mazina ndetse n’ahazashyirwa bimwe mu bice by’imibiri y’abazize Jenoside.

    Avuga ko iyi nzu irimo kubakwa izaba igizwe n’ibyiciro bibiri, harimo inzu ubwayo izuzura itwaye miliyoni 620 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’icyiciro cyo gushyiramo ibikoresho ku buryo batekereza ko izuzura byose birimo ihagaze miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

    Avuga ko hazaba harimo n’ibitabo, ku buryo abifuza kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi bazajya baza bakabisoma, bityo n’abazavuka nyuma y’imyaka 100 bazamenya amateka y’igihugu cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urwibutso-rwa-kiziguro-ruzagaragaza-amateka-ya-jenoside-yakorewe-i-murambi

  • Bahawe inka bazibonamo urufunguzo rw’ubukire, abapfakazi banazibonamo abaraza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inka bahawe bamwe bazibonamo urufunguzo rw
    Inka bahawe bamwe bazibonamo urufunguzo rw’ubukire, abandi zizababera abaraza

    Izo nka bazishyikirijwe ari 14, tariki 27 Ukwakira 2020. Ni inka z’icyororo kivuguruye, zitanga umukamo. Bazakira bazibonyemo urufunguzo rw’ubukire, kubera ko babonye bagenzi babo bazihawe kera bageze kure bagana mu bukire, kuko ubukene bwo bamaze kubuvamo.

    Jean Claude Iyakaremye utuye mu Mudugudu wa Rushubi, akimara kwakira inka, yagize ati “Iyi nka ndabona ari urufunguzo rw’ubukire, nkaba ngiye kuyibyaza umusaruro, nkayifata neza ndetse nkazanitura abandi na bo zikazabageraho tukorozanya”.

    Inka yahawe kuri we ngo ni urufunguzo rw’ubukire kuko iziyikomokaho azazigurisha akikenura, ariko akanabona ifumbire yo gufumbiza imirima ye.

    Annonciata Mukeshimana utuye mu Mudugudu w’Akagera, we ati “Nari umugore w’umupfakazi ntagira inka, none nishimiye ko bampaye umugabo uzajya andaza, akampa n’ifumbire ngahinga, ngatunga abana mfite, bakava mu mirire mibi bakazagira ubuzima bwiza”.

    Ibi byose babyiteze ku nka bahawe, kuko babonye ari ko byagendekeye abaturanyi bahawe inka mbere muri gahunda ya Girinka.

    Emmanuel Ruhigangoga na we wo mu Kagari ka Ngeri, ni umwe mu bo bareberaho. Inka yahawe mu mwaka wa 2007 ngo imaze kumubyarira gatanu, kandi ayikesha kuba atakibarirwa mu bakennye cyane kuko yamufashije gukenura urugo rwe.

    Agira ati “Girinka rwose yazamuye abantu benshi, sinjye gusa. Iyi nka yagiye impa ifumbire none ibirayi ndeza, ibigori ndeza, mfite amasambu mpinga harimo n’iyo naguze ibihumbi 300 mbikuye ku nka nagurishije”.

    Inka Emmanuel Ruhigangoga yahawe imaze kumubyarira gatanu kandi yamukuye mu bukene
    Inka Emmanuel Ruhigangoga yahawe imaze kumubyarira gatanu kandi yamukuye mu bukene

    Yungamo ati “Iyi nka yandereye abana, nta warwaye bwaki kandi barantoranyije mu bakene. Iyi nka yanshyingirije abakobwa babiri. Iyi nka nayubakiyemo umuhungu, yarihiye umwana amashuri y’imyuga”.

    Ngo yanamurereye umwuzukuru wazanywe n’umuhungu we, umukobwa bamubyaranye i Kigali amumusigiye undi akamuzanira ababyeyi, inakamirwa abana b’abaturanyi babaga bavutse ari indahekana hataraduka Shisha Kibondo.

    Asoza agira ati “Iyi nka yarankenuye ku mubiri, simbuze imyenda n’amakositimu ndayafite. Nararwaye njya kwivuza iyo za Butare, ndivuza ndakira ari yo mbikesha”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko kugeza muri Nzeri 2020, mu karere ayobora hari hamaze gutangwa inka 15,380 muri gahunda ya Girinka. Icyakora muri rusange, i Nyaruguru habarirwa inka zigera ku bihumbi 50.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/bahawe-inka-bazibonamo-urufunguzo-rw-ubukire-abapfakazi-banazibonamo-abaraza

  • Nyuma yo gutwika Bibiliya, umuhanzi Muchoma Mucomani yasabye imbabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muchoma yasabye imbabazi apfukamye kuko yashwanyaguje Bibiliya
    Muchoma yasabye imbabazi apfukamye kuko yashwanyaguje Bibiliya

    Muchoma avuga ko atari agambiriye kubabaza abamukunda ahubwo yashakaga kwerekana ko bamwe mu bakirisitu bitwaza Bibiriya cyane, ariko aho kuyikoresha mu gukora ibyiza ngo ibiyirimo bibabere urugero, bakayitatira, bagakora ibikorwa bibi birimo inzangano, ubujura, ubugome n’ibindi.

    Yagize ati “Ntabwo nashwanyaguje Bibiliya byo kuyitesha agaciro ahubwo nabikoze nerekana ko hari abakirisito bahorana Bibiliya bagakora ibikorwa bihabanye na yo kandi biyitesha agaciro, bakayitwika mu bikorwa byabo bakayishwanyaguza uko bwije n’uko bukeye. Icyo nakoze ni ukwishyira mu mwanya w’uwo mukirisitu gito mbyereka abantu”.

    Muchoma asaba imbabazi abafana be ndetse akabasaba gukomeza kumushyigikira bagakunda indirimbo kandi agasaba n’Imana imbabazi.

    Muchoma yasabye abamukunda kumushyigikira kurushaho
    Muchoma yasabye abamukunda kumushyigikira kurushaho

    Yagize ati “Ni ubwa mbere ngiye gusaba imbabazi abo nababaje bose ariko jyewe Muchoma Mucomani nsabye imbabazi n’umutima wanjye wose, umuntu wese wababajwe no kumbona nshwanyaguza ngatwika Bibiliya y’Imana. Imana imbabarire n’abandi bose babifashe nabi bambabarire”.

    Mucomani ni umwe mu bahanzi bari kubaka izina hano mu Rwanda, avuga ko aririmba ubuzima akanibanda mu kuvuganira abana bo mu muhanda cyane ko na we yababayemo, ndetse akumva afite indoto zo kuzahora abavuganira no kubafasha.

    Ni gutya Muchoma agaragara mu ndirimbo ye Ni Ikibazo
    Ni gutya Muchoma agaragara mu ndirimbo ye Ni Ikibazo

    Uretse indirimbo ‘Ni Ikibazo’, Muchoma amaze gukora indirimbo nyinshi nka ‘My love’, ‘Haraka’, ‘Ubuhamya’ yakoranye na Mico The Best n’izindi.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/nyuma-yo-gutwika-bibiliya-umuhanzi-muchoma-mucomani-yasabye-imbabazi

  • Gisagara iyoboye uturere mu kwishyura Mituweli (Reba 5 twa mbere na 5 twa nyuma) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa RSSB, Intara y’Amajyepfo ni yo iyoboye izindi mu bwitabire bwo kwishyura Mituweli n’ijanisha rya 85.4%, ndetse Akarere ka Gisagara kabarizwa muri iyo Ntara y’Amajyepfo, kakaba ari ko kayoboye utundi twose mu gihugu mu kugira ubwitabire bwinshi mu misanzu ya Mituweli, n’ijanisha rya 92.3%.

    Uko intara zikurikirana

    1. Amajyepfo 85.4%

    2. Amajyaruguru 81.7%

    3. Uburasirazuba 78.5%

    4. Uburengerazuba 74.6%

    5. Umujyi wa Kigali 67.9%

    Uturere 5 twa mbere

    1. Gisagara 92.3%

    2. Gakenke 90.6 %

    3. Nyaruguru 89.6 %

    4. Nyamagabe 87.9 %

    5. Ruhango 87.4 %

    Uturere 5 twa nyuma

    30. Kicukiro 62.4 %

    29. Rutsiro 70.9 %

    28. Nyarugenge 71.9 %

    27. Gasabo 72.7%

    26. Nyagatare 75.7%

    RSSB irashishikariza Abaturarwanda bose kwihutisha kwishyura kuko byoroshye, kandi ko ufite Mituweli atarembera mu rugo.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/gisagara-iyoboye-uturere-mu-kwishyura-mituweli-reba-5-twa-mbere-na-5-twa-nyuma

  • Igikombe cya CECAFA 1998 n’ibiganiro na Equity Bank mu byaranze ihererekanyabubasha rya Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 30/10/2020, ni bwo habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Komite y’inzibacyuho yari imaze ukwezi iyoboye Rayon Sports, ndetse na Komite nshya iheruka gutorwa.

    Muri uyu muhango wabereye ku cyicaro gishya cya Rayon Sports ku Kimihurura, aho Murenzi Abdallah yagaragaje ibyo bagezeho mu kwezi bari barahwe, ndetse n’imbogamizi bahuye nazo muri icyo bamaze bayobora by’agateganyo.

    Murenzi Abdallah yereka Perezi mushya wa Rayon Sports akazi bakoze mu kwezi kumwe bayoboye
    Murenzi Abdallah yereka Perezi mushya wa Rayon Sports akazi bakoze mu kwezi kumwe bayoboye

    Murenzi Abdallah yavuze ko kugeza ubu baganiriye n’abaterankunga barimo Sko n’unbwo ibiganiro byari bitaragera ku musozo, baganira na Radiant aho yavuze ko ibiganiro byagenze neza kandi biteguye gukomeza gukorana, naho Airtel yo abayobozi bayo ntibigeze baboneka.

    Yavuze kandi ko mu bafatanyabikorwa baganiriye harimo Equity Bank, ndetse ngo ikaba yifuza ko bazakorana mu minsi iri imbere, akaba ari umukoro yahaye komite nshya ko bazakomeza ibiganiro nayo.

    Ubwo RGB yahagarikaga ubuyobozi bwari buriho, yasobanuye ko mu bikombe byose ikipe ya Rayon Sports yegukanye, hagaragaraga bitatu gusa ariko ubu bikaba bimaze kuba bitanu harimo n’igikombe cya CECAFA Rayon Sports yatwariye muri Zanzibar mu mwaka wa 1998.

    Murenzi Abdallah asobanura ibyo bakoze ndetse n
    Murenzi Abdallah asobanura ibyo bakoze ndetse n’imbogamizi bahuye nazo

    Ku bakinnyi, yatangaje ko muri uku kwezi baguze abakinnyi babiri barimo Niyigena Clement waguzwe muri Marines ndetse kaba yaranishyuwe byose, ndetse na Bashunga Abouba ariko utarahabwa amafaranga yaguzwe kubera ikibazo cy’amikoro.

    Murenzi Abdallah yavuze ko kandi kuva batira umukinnyi Jean Vital Ourega muri TP Mazembe, iyi kipe bagiranye ibiganiro ko bagirana umubano bakazajya bahana abakinnyi, ndetse bakzajya bakina n’imikino ya gicuti.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/igikombe-cya-cecafa-1998-n-ibiganiro-na-equity-bank-mu-byaranze-ihererekanyabubasha-rya-rayon-sports

  • Huye: Babyutse bajya gusanganira Meya ngo bishimire umwanya wa 2 bagize mu mihigo (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’akarere bamwakirira kuri Arete muri Kinazi

    Bishimye banategereje umuyobozi w’Akarere kabo, Ange Sebutege, wari uturutse i Kigali aho yashimiwe na Perezida Kagame, uko Akarere ayoboye kitwaye mu guteza imbere abaturage.

    Ku gasantere ka Arete mu Murenge wa Kinazi, ari na ho ku marembo y’Akarere ka Huye uvuye mu ka Nyanza, umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yakiriwe n’abaturage, banamushyikiriza impano.

    Aho Huye igabanira na Nyanza, abaturage ntibatinye imvura
    Aho Huye igabanira na Nyanza, abaturage ntibatinye imvura

    Izo mpano ni inkoni nk’ikimenyetso cy’uko bishimiye uko abayoboye, icyansi cyo kumugaragariza ko ubukungu bwa Kinazi bushingiye ku bworozi bw’inka n’ifoto uyu muyobozi ariho hamwe na Perezida Kagame, nyuma yo gushimirwa uko Huye yitwaye mu mihigo.

    Iyi foto inariho ba Visi meya ba Huye ndetse na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.

    Gitifu wa Rusatira, Jacqueline Uwamariya, asobanurira Meya Sebutege ibiri mu ifoto yamwoherereje
    Gitifu wa Rusatira, Jacqueline Uwamariya, asobanurira Meya Sebutege ibiri mu ifoto yamwoherereje

    Meya Sebutege yabwiye abaturage ba Kinazi bari baje kumwakira ko umwanya akarere kagize na bo bawugizemo uruhare, abasaba gukomeza kwitabira kugira isuku no gukunda umurimo kugira ngo batazasubira inyuma ubutaha.

    Yagize ati “Kugera hejuru ni byiza, ariko kuhaguma bisaba imbaraga nyinshi. Ariko twabonye ibanga ryo kubikora”.

    Kwishimira umwanya ntibyagarukiye ku dusantere, kuko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bo muri aka karere banageze mu mujyi i Huye, bakawuzenguruka hanatangwa ubutumwa bwo kwishimira kwesa imihigo ku rugero rwo hejuru.

    Bari kumwe n’abamotari bamwe na bamwe batari bitaye ku mvura yabanyagiraga, dore ko yabyukiye ku muryango.

    Ku Karere ka Huye abamotari na ba Gitifu imvura ntiyababujije kwishima
    Ku Karere ka Huye abamotari na ba Gitifu imvura ntiyababujije kwishima
     I Karama mu Murenge wa Ruhashya
    I Karama mu Murenge wa Ruhashya

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-babyutse-bajya-gusanganira-meya-ngo-bishimire-umwanya-wa-2-bagize-mu-mihigo-amafoto