Tag: featured

  • Abubatse hejuru y’imibiri y’abazize Jenoside babizi bari mu bahakana n’abapfobya Jenoside – Busingye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibiri 140 ni yo yashyinguwe mu cyubahiro
    Imibiri 140 ni yo yashyinguwe mu cyubahiro

    Ibi Minisitiri Busingye yabivuze kuri iki CYumweru tariki ya 01 Ugushyingo 2020, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 140 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonetse mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, ahitwa ku Kivugiza, mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Iyo mibiri yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, yabonetse mu rugo rw’uwitwa Simbizi Francois, wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

    Amakuru avuga ko umugore wa Simbizi yari azi ayo makuru y’uko aho batuye hari imibiri y’abazize Jenoside, ariko arayahisha.

    Mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro iyo mibiri, Minisitiri Busingye yashimiye byimazeyo abagize uruhare mu gikorwa cyo kuyishakisha, kuyitunganya no gutunganya aho inshyingurwa mu cyubahiro.

    Minisitiri Busingye asaba abafite amakuru y
    Minisitiri Busingye asaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa kuyatanga ku neza

    Yagize ati “Nyuma y’imyaka 26, ubutabera bwaratanzwe, intambwe ikomeye mu bumwe n’ubwiyunge yaratewe kandi igihugu cyacu cyabaye intangarugero mu kwiyubaka, kubera ko ari amahitamo y’Abanyarwanda. Gusa, hari ibigomba gukorwa kugira ngo ubwo butabera bwuzure, kuko igihe cyose uwabuze uwe atari yamushyingura hari ikibazo agendana na cyo”.

    Yavuze ko hagomba gukomeza gushyirwa imbaraga mu gukangurira abaturage gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa; bikaba umuhigo wa buri wese ufite cyangwa wagira ayo makuru.

    Yavuze kandi ko aho bigaragara ko abantu bicecekeye bakimana amakuru, bagomba kujya babibazwa”.

    Ati “Ndasaba abafite amakuru kuyatanga ku neza kuko ni inshingano zabo ntabwo ari ikintu tugomba kubingingira gukora. Abahisha amakuru, abubatse hejuru y’ibyobo birimo imibiri, babizi, na bo bari mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Minisitiri Busingye asaba Abanyarwanda gushyira hamwe, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, kandi bagafasha inzego z’umutekano mu kumenyekanisha abagifite ibyo bitekerezo byo guhisha amakuru.

    Umuhango wo gushyingura iyo mibiri wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Umuhango wo gushyingura iyo mibiri wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abubatse-hejuru-y-imibiri-y-abazize-jenoside-babizi-bari-mu-bahakana-n-abapfobya-jenoside-busingye

  • Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe Karidinali Kambanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Perezida Kagame yageneye Karidinali Kambanda, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema kandi rushimishijwe n’ubutumwa bushya yahawe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Nyirubutungane Papa Francisco, wamugize Karidinali.

    Yakomeje agira ati “Mu izina ryanjye bwite no mu izina ry’Abanyarwanda bose, turakwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya, nka Karidinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda. Iri kamba wambitswe ni ishema kuri wowe no kuri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda. Ni agaciro gakomeye ku Banyarwanda bose no ku gihugu”.

    Perezida Kagame arongera ati “Kuba ugizwe Karidinali nyuma y’imyaka ibiri ugizwe Arkiyepisikopi wa Kigali, ni ikimenyetso cy’impano ufite mu kunoza umurimo w’Imana. Ni ikimenyetso kandi cy’uko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda imaze kuba ubukombe, nyuma y’imyaka 120 igeze mu Rwanda”.

    Yongeyeho ko Kiliziya Gatolika ikomeje kugira uruhare mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu isanamitima, kunga no kubanisha Abanyarwanda. Ngo ikomeje no kugira ubufatanye na Leta mu guteza imbere uburezi, ubuzima n’imibereho myiza by’Abaturarwanda. Perezida Kagame ati “ibi byose ni ibyo kwishimirwa”.

    Perezida Kagame kandi yamwijeje ubufatanye, agira ati “Turabizeza ubufatanye mu mirimo yanyu by’umwihariko, na Kiliziya Gatolika muri rusange”.

    Muri ubwo butumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’Ibiro bya Perezida wa Repubulika kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2020, Perezida Kagame yasoje amwifuriza amahoro y’Imana.

    Kambanda Antoine yagizwe Karidinali na Papa Francisco, ku itariki ya 25 Ukwakira uyu mwaka wa 2020 hamwe n’abandi 12, bikaba biteganyijwe ko ku itariki 28 Ugushyingo 2020, abo bakaridinali bashya bazajya i Roma ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika kwakira umwambaro mushya no kwakira iyo mirimo mishya.

    Inkuru bijyanye:

    https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musenyeri-antoine-kambanda-yagizwe-karidinali

    https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kugira-karidinali-ni-ikimenyetso-cy-uko-papa-yitaye-ku-rwanda-musenyeri-rukamba

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yifurije-ishya-n-ihirwe-karidinali-kambanda

  • Gusubira ku ishuri: Ababyeyi bishimiye uburyo bushya bwo gutwara abanyeshuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri batangiye gusubira ku mashuri, nyuma y’amezi arindwi bari mu ngo kubera icyorezo cya Covid-19.

    Abanyeshuri bagomba gutangira amashuri kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020, ni abiga mu mwaka wa gatatu, uwa gatanu n’uwa gatandatu y’amashuri yisumbuye, hamwe n’abiga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu mu mashuri abanza.

    Ababyeyi baganiriye na KIgali Today bagaragaje ko bishimiye uburyo Leta yafashije abanyeshuri gusubira ku mashuri.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/gusubira-ku-ishuri-ababyeyi-bishimiye-uburyo-bushya-bwo-gutwara-abanyeshuri

  • Ibyuma bya Studio ya Jay Polly biragera i Kigali kuri iki cyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jay Polly avuga ko agiye kugira studio y
    Jay Polly avuga ko agiye kugira studio y’icyitegererezo mu Rwanda

    Yagize ati “Ndashaka gukora ikosora hano mu Rwanda, studio idafite amashusho izaba ikomeye ariko iy’amashusho yo abantu bazabona ibitangaza i Kigali”.

    Jay Polly yavuze ko biriya byuma bigomba kugera i Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 01 Ugushyingo 2020, bigahita bijyanwa ku cyicaro cyayo ku Kimihurura.

    Amasezerano yo kugura ibyuma akaba aherutse gusinyirwa i Dubai aho Jay Polly aheruka kugirira igitaramo. Akaba ateganya gusubirayo mu gihe cya vuba.

    Yagize ati “kubera Covid-19 nta bitaramo biri gukorwa mu Rwanda ariko ndateganya gusubira muri Dubai ngashimisha abantu baho mu gihe cya vuba”.

    Biravugwa ko iyi studio ya Jay Polly izuzura itwaye amafaranga arenga ibihumbi 10 by’amadorari ya Amerika, ni hafi miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/ibyuma-bya-studio-ya-jay-polly-biragera-i-kigali-kuri-iki-cyumweru

  • Nyamagabe: Gahunda ya ‘Ngira Nkugire’ yatumye batera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi bo ku nzego zinyuranye muri Nyamagabe bagaragarijwe raporo y
    Abayobozi bo ku nzego zinyuranye muri Nyamagabe bagaragarijwe raporo y’isuzuma ry’ibyakozwe mu bumwe n’ubwiyunge muri 2019-2020

    Gahunda ya Ngira Nkugire ndetse n’amatsinda ya Mvura Nkuvure, bihuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 n’abagize uruhare muri Jenoside barangije ibihano, ndetse n’imiryango yabo.

    Nko mu Murenge wa Cyanika wakunze kugaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside, inyigisho za Ngira Nkugire zatumye hari aho imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside zagiye zirangizwa n’abaturage ubwabo, inzego z’ubuyobozi zitabigizemo uruhare, nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, JMV Ndagijimana.

    Agira ati “Hari umuntu umwe waje atumiza abantu bari bamubereyemo amafaranga ibihumbi 700 by’imitungo bangije, twibwira ko agiye kubishyuza, aratubwira ati nari ngize ngo n’ubuyobozi mbabwire ko aba bantu mbababariye”.

    Uyu muntu ngo mbere yanavugaga ko atifuza gukandagira mu Cyanika, ariko aho yahaziye yaje atanga imbabazi, inyigisho zaramucengeye. Ubwo yazaga gutanga imbabazi ngo yagize ati “Ntaragera muri gahunda ya Ngira Nkugire, umutima nanjye wari ufunze”.

    Mu Murenge wa Cyanika kandi hari icyobo kiri imbere ya kiliziya cyagaragayemo imibiri 103 y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside. Amakuru yatanzwe n’umwana wari warabyumvanye abantu bakuru.

    Mu Murenge wa Musebeya ho, amatsinda abarokotse Jenoside bahuriramo n’abayigizemo uruhare yatumye bafatanya mu gikorwa cyo kwimura imibiri ijyanwa mu rwibutso, hanyuma bishakamo ubushobozi bahubaka ikimenyetso (monument) kuko bangaga ko amateka y’ibyahabereye muri Jenoside yibagirana.

    Ibikorwa ntibyarangiriye ku kubaka iki kimenyetso, kuko ngo banafatanya kuhakorera isuku, nk’uko bivugwa na Jean Chrysostome Ndorimana uyobora uyu murenge.

    Akomeza agira ati “Tujya tugira gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye. Hari gahunda za Leta hakaba n’iz’abaturage. Abaturage bafata umwanya bakajya guha umubyizi uwarokotse Jenoside utishoboye”.

    Icyakora na none, ubumwe n’ubwiyunge ntiburagerwaho neza i Nyamagabe, kandi mu bituma butagerwaho harimo kuba hari abatarishyurwa imitungo yabo yangijwe, biturutse ku ibura ry’incarubanza zimwe na zimwe nk’uko bivugwa na Ndorimana.

    Intambwe muri Cyanika bateye mu bumwe n
    Intambwe muri Cyanika bateye mu bumwe n’ubwiyunge yabahaheje igikombe cy’umwanya wa 3 muri Nyamagabe

    Agira ati “Aho mbona ingorane si ukubura kw’izo mpapuro, kuko kwishyura ntabwo ari ngombwa izo mpapuro. Ahubwo aho nzibona ni wa muntu wagombaga kwishyura wagombye kuba yarateye intambwe akishyura, cyangwa akavuga ati nje gusaba imbabazi”.

    Ndorimana anavuga ko bene izi manza atari nyinshi, ariko ko afite icyizere ko amaherezo zizarangizwa biturutse ku nyigisho.

    Imanza z’imitungo zaciwe na Gacaca muri Nyamagabe ni 52,047. Kugeza ubu hamaze kurangizwa 47,410, kandi mu 4,337 zisigaye, izishobora kurangizwa ni 805. Izisigaye zindi 3,532 zifite imbogamizi, kandi muri zo harimo kutamenya aho abakoze ibyaha baherereye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamagabe-gahunda-ya-ngira-nkugire-yatumye-batera-intambwe-mu-bumwe-n-ubwiyunge

  • Ababyeyi baratunga agatoki abayobozi b’inzego z’ibanze guhishira abatera inda abangavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bayobozi bavugwaho guhishira abatera abana inda
    Bamwe mu bayobozi bavugwaho guhishira abatera abana inda

    Babitangarije mu mahugurwa bamazemo iminsi ine abera mu Karere ka Burera, aho basobanuriwe gahunda y’umushinga ‘Baho neza’ w’Ikigo giteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu Health Development Initiative (HDI), ku bufatanye na Imbuto Foundation na Minisiteri y’Ubuzima, mu bukangurambaga bwo gusobanurira abaturage ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda mu gukuramo inda.

    Ni amahugurwa yasojwe ku itariki 30 Ukwakira 2020 yitabiriwe n’abagera muri 400 bo mu byiciro binyuranye by’abaturage, ahahuguwe abangavu babyaye imburagihe, ababyeyi babo, abakora uburaya n’abayobozi b’inzego z’ibanze banyuranye bafite ubuzima mu nshingano.

    Mu kiganiro bahawe ku ihohoterwa rikorerwa abangavu, abenshi mu bana babyaye batujuje imyaka y’ubukure ndetse n’ababyeyi babo, bagaragaje impungenge zikomeje kudindiza ifatwa ry’abagabo basambanya abana bamara kubatera inda bagakomeza kwidegembya.

    Abenshi bagaragaje uburyo inzego z’ibanze zikomeje gukingira ikibaba abo bagabo, aho ngo iyo babagaragaje ba Mudugudu no mu tugari bakomeza kubakingira ikibaba, aho banavuga ko abo bayobozi baba bahabwa ruswa bikabatera kwima amatwi ibibazo by’abo bangavu.

    Uwitwa Kamanzi Donatille wo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, avuga ko umugabo yacagaho inshuro amuhingira yafashe umwana we w’imyaka 17 aramusambanya amutera inda birangira ubuyobozi bumufashije gutoroka, umwana amaze kubyara aragaruka bamupimye basanga umwana ni uwe baramufunga, nyuma y’amezi atanu baramufungura none ngo ubu aridegembya.

    Kamanzi Donatille avuga ko umwana we yatewe inda, yaregera ubuyobozi bukamwima amatwi
    Kamanzi Donatille avuga ko umwana we yatewe inda, yaregera ubuyobozi bukamwima amatwi

    Ati “Umugabo duturanye nacagaho inshuro muhingira, yasambanyije umwana wanjye w’imyaka 17 amutera inda, yamusambanyije ubwo twari tumutwaje ibirayi byo guhinga tugeze mu murima nsigara ntera ibirayi, uwo mugabo asaba umwana ko basubira mu rugo akajya kumutwaza ibindi, bageze mu rugo aramufungirana aramusambanya”.

    Arongera ati “Hashize iminsi mbona umwana aragenda aba munini ngira amakenga, mubajije ambwira ko uwo mugabo yamusambanyije, nagiye kurega mu buyobozi baranshuragiza kugeza ubwo uwo mugabo atorotse, akimara kumva ko umwana yabyaye yahise agaruka nongeye gutanga ikirego bamupimye DNA basanga umwana ni uwe baramufunga amezi atanu ashize baramufungura”.

    Ngo impamvu yafunguwe, umuyobozi w’umudugudu yafashe icyemezo cy’amavuko cy’uwo mwana ahindura itariki, yongera imyaka mu rwego rwo gushaka impamvu z’uko ngo yasambanyije umwana ukuze, ushinzwe umutekano mu mudugudu ngo yatangiye kumutera ubwoba amaze imyaka itatu yiruka kuri icyo kibazo ahitamo kurekera iyo.

    Sembagare Sylvestre, na we ni umubyeyi umaze igihe kinini asiragizwa ku kibazo cy’umwana we wasambanyijwe afite imyaka 16 agaterwa inda.

    Ati “Umwana wanjye amaze imyaka itatu avuye mu ishuri, yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye nyuma y’uko umugabo duturanye ufite umugore n’abana batatu amusambanyije, umwana aterwa ubwoba abuzwa kubimbwira mbimenya hashize amezi umunani umwana ari hafi kubyara”.

    Sembagare na we umwana we yatewe inda ntiyabona ubutabera
    Sembagare na we umwana we yatewe inda ntiyabona ubutabera

    Arongera ati “Nagiye kurega umuyobozi w’umudugudu akandingana aho nitabaje ubuyobozi bw’akagari butumaho uwo mugabo, abanza kwanga yumvise ko ngiye kuri RIB araza aramwandikisha. Umwana amaze imyaka itatu nta cyo amufasha, nta mituweri amutangira aridegembya gusa, ndifuza ko uyu mugabo ufite umugore n’abana wansambanyirije umwana bagira igihano bamugenera”.

    Uwo mugabo aravuga ko abayobozi bose yagezeho bagiye bamwirukana, ati “Nageze mu mudugudu no mu kagari mbabwiye icyo kibazo, bati ntacyo ubaza kuko umugabo aremera umwana yaramwandikishije, nageze no mu murenge Gitifu na Etat Civil na bo bati ko umugabo wateye umwana inda se yamwiyandikishijeho uraza hano kubaza iki? Bakampoza muri ibyo kugeza n’ubu hashize imyaka itatu. Twe abaturage dutera intabwe tukagaragaza amakuru y’abahohotera abana ariko ubuyobozi bukatwamagana”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burihanangiriza abayobozi nk’abo bakomeje guhishira ibyaha, busaba n’abaturage kujya batanga amakuru mu nzego z’akarere mu kurushaho kubona ubutabera nk’uko Manirafasha Jean de la Paix, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho y’abaturage yabitangarije Kigali Today.

    Manirafasha yihanangirije abayobozi bahishira abatera abana inda
    Manirafasha yihanangirije abayobozi bahishira abatera abana inda

    Yagize ati “Aho bimeze gutyo turabigaya umuyobozi agomba guhagararira abo ayobora. Ndabwira n’ababyeyi niba ugiye ku muyobozi wa mbere ntakwakire ni ngombwa kujya ku buyobozi bwisumbuye, nta munsi Meya adatanga nimero za telefoni, umuyobozi tuzasangaho amakosa nk’ayo yo guhishira abasambanya abana ntabwo twamwihanganira, tugomba kumufatira ibyemezo”.

    Umuyobozi w’ibiro bishinzwe gutanga ubufasha muby’amategeko (MAJ) mu Karere ka Burera Nyirabuheta Beathe, arakangurira abana bahohoterwa kugana ibyo biro bikabafasha kurenganurwa.

    Ati “Muri rusange, ikibazo cyose cyatugezeho kijyanye n’ihohoterwa ryakorewe umwana turagikurukirana kugeza kigeze mu maboko ya RIB, ni yo mpamvu tujya kubaganiriza no mu mirenge aho batuye, ubundi umuyobozi nk’uwo wahishe amakuru na we itegeko rimuhana nk’umunyabyaha”.

    Mu kurushaho gukemura ibyo bibazo by’ihohoterwa, Umuryango HDA mu mushinga wawo ‘Baho Neza’ uterwa inkunga na Imbuto Foundation na MINISANTE, ukomeje ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu, usonanurira abaturage itegeko ryo gukuramo inda ryamaze gushyirwa mu Igazeti ya Leta.

    Mbembe Aaron Clovis Umukozi wa HDA ushinzwe ubuvugizi no gukurikirana amategeko, yagarutse ku biganiro bamaze iminsi bagirana n’abana babyaye imburagihe, ababyeyi babo, abakora uburaya n’abayobozi banyuranye, aho muri ibyo biganiro basobanuriwe itegeko rimaze umwaka ritowe ryo gukuramo inda mu kubarinda kuba bagana magendu bikaba byabagiraho ingaruka.

    Impamvu zemerera umuntu kuba yakuramo inda ni ukuba utwite ari umwana, utwite yafashwe ku ngufu, utwite yarashyingiwe ku gahato, kuba yayitewe n’uwo bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri no mu gihe bigaragaye ko inda yashyira mu kaga ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi, ibyo bigakorwa n’umuganga ubifitiye ububasha.

    Mbembe Aaron, ati “Ikigamijwe ni ukumenyekanisha itegeko kuko abagore nibamara kurimenya, bizagabanya cyane umubare w’abagore bajya kwa magendu, binagabanye umubare w’abagore bapfa bagiye gukuramo inda mu buryo bunyuranyije n’amategeko”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ababyeyi-baratunga-agatoki-abayobozi-b-inzego-z-ibanze-guhishira-abatera-inda-abangavu

  • Ni ryari nemerewe kuzungura cyangwa kwamburwa ubwo burenganzira? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ese bigenda gute mu mategeko kugira ngo umuntu agire uburenganzira bwo kuzungura cyangwa abwamburwe? Ese uwazimiye na we ashobora kuzungura iyo agifatwa nk’ukiriho? Hakorwa iki mu gihe izungura ridafite ba nyiraryo?

    Ibi byose Kigali Today yabikusanyirije abasomyi bayo mu rwego rwo kubafasha kurushaho kumenya ibyo amategeko ateganya ku gikorwa cy’izungura.

    Igikorwa cyo kuzungura gitangira iyo uzungurwa amaze gupfa, kikabera aho yari atuye cyangwa yabaga. Iyo habayeho kuzimira cyangwa kubura, izungura ritangizwa n’urubanza rutangaza urupfu rw’uwazimiye cyangwa rw’uwabuze.

    Icyakora, izungura ry’abashyingiranywe ritangira ari uko bombi bapfuye cyangwa umwe yongeye gushyingirwa, keretse iyo itegeko ribiteganya ukundi.

    Inama y’umuryango ni yo ishinzwe gukemura impaka cyangwa ibibazo mu muryango byerekeranye n’izungura, mbere y’uko bishyikirizwa Komite y’Abunzi cyangwa urukiko rubifitiye ububasha.

    Ntawe uhatirwa kwemera kuzungura cyangwa gufata indagano yagenewe. Uzungura wese afite uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga indagano. Kwemera izungura cyangwa indagano bikorwa ku mugaragaro. Iyo uzungura atagize icyo avuga kandi yaramenyeshejwe ko ari mu bazungura, bifatwa nk’aho yemeye kuzungura.

    Kwanga kuzungura bigomba kugaragazwa kandi bigakorwa mu nyandiko. Iyo uzungura atazi cyangwa adashobora kwandika, ashobora kuvuga mu magambo ko yanze kuzungura mu gihe cyagenwe. Kwanga kuzungura bimenyeshwa abandi bazungura cyangwa bikamenyeshwa ushinzwe kwegeranya umutungo iyo hari uwagenwe imbere y’abatangabuhamya babiri.

    Uzungura wanze kuzungura afatwa nk’aho atigeze ashyirwa mu bagomba kuzungura. Ntasabwa kwishyura imyenda ikurwa ku mutungo uzungurwa.

    Iyo yemeye kuzungura, umuzungura wese agomba kuriha imyenda y’uwapfuye mu kigereranyo cy’uruhare agomba kubona ku mutungo uzungurwa.

    Uwishyuye umwenda wose ashobora gusaba urukiko ko hahamagazwa abazungura kugira ngo bishyure uruhare rwabo kuri uwo mwenda.

    Nyuma y’itangira ry’izungura, ugomba kwegeranya umutungo uzungurwa atoranywa mu buryo bwateganyijwe n’itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.

    Iri tegeko rivuga ko, Izungura nta buzima gatozi rifite. Ushinzwe kwegeranya umutungo uzungurwa ni we ubazwa ibirebana n’izungura byose.

    Ni bande bemerewe kuzungura n’abatabyemerewe mu mategeko?

    Mu ngingo ya 53 y’iri tegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, hateganya ko abahamagariwe kuzungura ari aba bakurikira.

    Ushobora kuzungura ni umuntu ukiriho cyangwa uhagarariwe igihe izungura ryatangiraga, kimwe n’umwana ukiri mu nda, apfa gusa kuvuka ari muzima.

    Uwazimiye na we ashobora kuzungura iyo agifatwa nk’ukiriho. Leta n’ibigo bya Leta cyangwa ibitari ibya Leta bifite ubuzima gatozi bishobora kuzungura hakurikijwe irage, iyo ibizungurwa bigizwe n’umutungo ushobora gutungwa na byo.

    Amategeko ateganya kandi ko abana bafite uburenganzira bungana mu gikorwa cy’izungura, bisobanuye ko abahungu n’abakobwa bafite uburenganzira bungana muri iki gikorwa.

    Dore impamvu ziteganwa n’amategeko zituma habaho kwamburwa nta mpaka uburenganzira bwo kuzungura

    Mu ngingo ya 56 y’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, hataganya ko hari impamvu zishobora gutuma umuntu yamburwa uburenganzira mu gikorwa cy’izungura.

    Yamburwa nta mpaka uburenganzira bwo kuzungura, umuzungura wese:

    1. Wakatiwe n’inkiko kubera ko yishe abishaka cyangwa yagambiriye kwica uzungurwa;

    2. Wakatiwe n’inkiko kubera ko yabeshyeye cyangwa yatanzeho uzungurwa ubuhamya bw’ibinyoma bwashoboraga gutuma akatirwa n’inkiko igifungo nibura cy’amezi atandatu (6);

    3. Wataye nkana umwana we uzungurwa, wamugiriye igikorwa cy’urukozasoni, wamwangije imyanya ndangagitsina, wamusambanyije cyangwa wamushoye mu busambanyi.

    Icyemezo cy’urukiko ni cyo gikurikizwa kugira ngo umuzungura wemewe n’itegeko wakoze kimwe mu byaha byavuzwe mu gika kibanziriza iki, avanwe mu bazungura.

    Gusa impamvu zivugwa mu ngingo ya 56 y’iri tegeko si zo zonyine zishobora kwambura umuntu uburenganzira bwo kuzungura, kuko hari n’izindi ziteganywa mu ngingo ya 57.

    Ashobora kwamburwa uburenganzira bwo kuzungura, umuzungura wese wemewe n’itegeko cyangwa uwahawe indagano wese:

    1. Wacanye umubano wa kibyeyi n’uwapfuye igihe yari akiriho;

    2. Wirengagije abigambiriye kandi yari ashoboye kwita k’uzungurwa mu gihe yari abikeneye;

    3. Witwaje ubushobozi buke bw’uzungurwa, ari ubwo mu mutwe cyangwa ku mubiri, akiharira igice cyangwa ibizungurwa byose;

    4. Warigishije nkana, wacagaguye cyangwa wangije irage rya nyuma ry’uwapfuye atabimwemereye, cyangwa wihaye uburenganzira agendeye ku irage ryavanyweho cyangwa ryataye agaciro.

    Ufite uburenganzira bwo kuzungura wese ashobora, mu gihe kitarenze umwaka umwe (1) uhereye ku munsi izungura ryatangiriyeho cyangwa ku munsi yamenyeyeho imwe muri izi mpamvu, gusaba urukiko rubifitiye ububasha kwambura uburenganzira bwo kuzungura ugomba kuzungura cyangwa ugomba guhabwa indagano, wateje imwe mu mpamvu zavuzwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo. Uburyo iki kirego gitangwamo gitangwa mu buryo bw’ibirego byihutirwa.

    Haseguriwe ibivugwa mu ngingo ya 56 n’iya 57 z’iri tegeko, iyo mbere yo gupfa, uzungurwa wari uzi impamvu yashoboraga gutera kwamburwa uburenganzira bwo kuzungura, nyamara ntabikore, uzungura ntiyamburwa uburenganzira bwo kuzungura.

    Uwambuwe uburenganzira bwo kuzungura avanwa mu mubare w’abazungura b’uwapfuye. Umugabane yagombaga kubona wongerwa ku migabane y’abazungura basigaye.

    Uwambuwe uburenganzira bwo kuzungura abuzwa gusa kuzungura umutungo w’uwo yahemukiye, ariko ashobora kuzungura undi mutungo w’umuryango.

    Icyakora, uwambuwe uburenganzira bwo kuzungura buvugwa mu ngingo ya 56 y’iri tegeko atakaza uburenganzira bwo kuzungura ku mutungo wose w’umuryango akomokamo, hatitawe ku buryo bw’imicungire y’umutungo.

    Uzungura cyangwa uhabwa indagano wakuwe mu mubare w’abazungura kubera kwamburwa uburenganzira bwo kuzungura, ategetswe gusubiza umutungo yazunguye, yarazwe cyangwa agaciro kawo mu gihe akiriho.

    Amategeko ateganya iki ku izungura ridafite ba nyiraryo?

    Kuri iki gikorwa cy’izungura birashoboka ko hari igihe habaho izungura ridafite nyiraryo. Izungura ryitwa ko ridafite nyiraryo, iyo nta muzungura cyangwa abazungura banze uburenganzira bwabo bwo kuzungura.

    Mu gihe izungura ridafite nyiraryo umutungo uzungurwa wegurirwa Leta. Leta igomba kurangiza inshingano z’uwapfuye hakurikijwe agaciro k’ibintu yakiriye.

    Aha urukiko rubifitiye ububasha cyangwa Komite y’Abunzi byerekana ko izungura ridafite nyiraryo, bibisabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w’aho izungura rigomba kubera cyangwa w’aho umutungo uzungurwa uri.

    Mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1), urukiko cyangwa Komite y’Abunzi byaregewe bigomba gufata icyemezo kigaragaza by’agateganyo ko izungura ridafite nyiraryo.
    Muri icyo gihe umutungo ucungwa hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko ryerekeye imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo; icyo cyemezo iyo kimaze gufatwa kimanikwa ku biro by’Umurenge w’aho izungura rigomba kubera cyangwa w’aho umutungo uzungurwa uri.

    Nyuma y’imyaka itatu (3), ku mutungo wimukanwa n’imyaka itanu (5) ku mutungo utimukanwa uhereye igihe byemejwe ko umutungo ucunzwe by’agateganyo, urukiko cyangwa Komite y’Abunzi bibisabwe n’urwego rushinzwe gucunga imitungo yasizwe na bene yo rubifitiye ububasha ruteganywa mu itegeko ryerekeye imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo, bitangaza ku buryo budasubirwaho ko izungura ridafite nyiraryo maze umutungo uzungurwa ugahita wegurirwa Leta.

    Gusa iyo ibihe by’ubuzime biteganyijwe n’itegeko rigena ubusaze bitararangira, umuzungura ubonetse ashobora gusaba ko asubizwa ibintu byari byareguriwe Leta.

    Umuzungura wigaragaje mbere y’uko ibihe byavuzwe haruguru birangira azungura umutungo w’uwapfuye uko awusanze, hagakurwamo ibyakoreshejwe.

    Ubutaha tuzababwira ku gikorwa cyo kuraga (Irage) igihe gikorerwa, ubushobozi bw’uraga n’uragwa muri iki gikorwa n’uko gikorwa n’ibindi bijyanye n’iki gikorwa.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/ni-ryari-nemerewe-kuzungura-cyangwa-kwamburwa-ubwo-burenganzira

  • Ukwakira 1990, ukwezi kutazava mu mitwe ya benshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari n
    Hari n’abatajya bibagirwa ibyababayeho n’amatariki byabereyeho

    Benshi mu bari bafite imyaka iri hejuru ya 15 ku babaga mu Rwanda (nanjye ndimo), bari bazi amateka y’Abanyarwanda bahunze ubwicanyi bwo mu 1959 bagahungira mu bihugu by’abaturanyi, hashize igihe bashinga Umuryango FPR-Inkotanyi (1987), waje ndetse no gushyiraho ingabo zatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda ku itariki 01 Ukwakira 1990.

    Hagati y’umwaka wa 1989 n’umwaka wa 1990, imbere mu gihugu hari abantu bari baramaze kumenya gahunda z’Umuryango FPR-Inkotanyi washinzwe mu 1987 ushyizweho n’Abanyarwanda (biganjemo Abatutsi) bari barahunze ubwicanyi bwo mu 1959, ariko urugamba rwo kubohora igihugu benshi barumenye rumaze iminsi ibiri rutangiye, ku itariki 02 Ukwakira 1990 nyuma y’imyaka isaga 30 mu butegetsi bw’igitugu bwashyiraga imbere ivangura no kwica abatavuga rumwe na bwo.

    Njye numvise ko Inkotanyi zateye nkumva bidashoboka, ariko naje kubisobanukirwa byimazeyo Inkotanyi zimaze gushyiraho Radio Muhabura ku itariki 20 Gicurasi 1991, kuko ari yo yatangaga amakuru y’urugamba nyayo ikanavuga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi abantu bakorerwaga muri gereza no mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

    Urugamba rw’Inkotanyi rwatangiriye i Kagitumba ku itariki 01 Ukwakira 1990 ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba (Akarere ka Nyagatare), nyuma y’iminsi ine Leta ya Juvenal Habyarimana ishyira abasirikare mu mihanda barara barasa mu kirere, bukeye tariki 05 Ukwakira bazinduka bata muri yombi abaturage biganjemo Abatutsi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, babashinja ko ari bo baraye barasa, n’utari uzi uko imbunda isa yafunzwe abeshyerwa kurasa cyangwa ko abitse amasasu y’Inkotanyi.

    Guta abantu muri yombi byarakomeje no mu myaka yakurikiyeho, abantu bakomeza gutotezwa no kubuzwa uburyo kugeza muri Mata 1994 hakorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ndibuka ubwo twajyaga gushyingura Nyogokuru wanjye wari urwariye iwacu akitaba Imana mu matariki ya nyuma y’Ukwakira, twageze ku Kimisagara urenze ku ruganda rutunganya amazi rwa Electrogaz tugenda tugana ku irimbi, abasirikare baje badukurikiye bahagarika imodoka yari irimo umurambo badutegeka kuyifungura ngo barebe ko “tutari inyenzi” zijyanye imbunda ku musozi wa Kigali (Mon Kigali).

    Icyo gihe haje abantu benshi baradushungera, tubwira abasirikare ko tugiye gushyingura umukecuru baranga bakomeze gutsimbarara ngo tuyifungure, tubabwira ko nta nyundo ifungura isanduku dufite, umwe muri bo atangira gukoresha icyuma cyo ku mbunda ngo akuremo imisumari, ariko abona twese twashobewe, ku bw’amahirwe baratureka tujya ku irimbi turashyingura ariko baduhagarikiye.

    Abasirikare bataga muri yombi uwo babonye wese batitaye ku myaka y’umuntu, ari abato n’abakuru ariko cyane cyane ab’igitsina gabo bafite amarangamuntu yanditseho Tutsi, bashinjwa ko bafitanye isano n’amasasu yo mu ijoro ryo kuwa 04 Ukwakira, nyamara hari n’abatawe muri yombi mbere yaho bashinjwa ko “babitse imifuka y’amasasu y’inyenzi mu ngo zabo”.

    Ubuhamya bwa Kayitana

    Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 80 utarifuje ko amazina ye ashyirwa ahagaragara, twahisemo kwita Kayitana, atuye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali ari naho yari atuye mu 1990.

    Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye babiri mu bana be batandatu, ubu abana n’umugore we n’abana babiri, abandi babiri barubatse.

    Inkotanyi zitera u Rwanda, kwa Kayitana bari bafite umushyitsi mwene wabo wakoraga akazi k’ubushoferi ajya mu bihugu by’ibituranyi ariko cyane cyane muri Uganda. Hashize iminsi ibiri Inkotanyi ziteye ku itariki 03 Ukwakira, Kayitana yagiye kubona abona uwari konseye wa Muhima (Kamatamu Euphrasie) azanjye n’abantu mu rugo rwe bamubwira ko baje gushaka “inyenzi” ihari yavuye muri Uganda.

    Mu buhamya bwa Kayitana aragira ati “Uwo mushyitsi, yari umwana wa mukuru wanjye, yari amaze iminsi mike aje kudusura, ariko umunsi baza kumushaka yari yagiye gusura Papa aho yabaga muri Kigali Ngali, ubwo konseye n’abo bagabo bamaze gusanga ntawuhari bantegeka ko tugomba kujyana nkabereka aho ari…

    Ariko mbere yo kunjyana babanje kumanukana tujya kwa Muramu wanjye twari duturanye, bagiye kureba ko wa mushyitsi atari ho ari, bahageze basanga ntawuhari na bo barabanza babatera hejuru basaka ibintu byose babonye ngo barimo gushaka amasasu y’inyenzi nk’uko bari babigenje iwanjye…

    Hashize akanya banyurije imodoka y’ikamyoneti y’umweru y’ibirahure byijimye, tugeze imbere gato mba mbonye wa mushyitsi, mpita mbambwira nti dore wawundi mwariho mumbaza nguriya, na we baba bamutaye muri yombi twembi baratujyana batugeza ahahoze hari ibiro bya perezida imbere ya Banki ya Kigali…

    Tuhageze badushyize mu nzu nini itarimo ibintu batwicaza hasi, ubundi batangira kuduhata ibibazo, hanze hari abasirikare benshi bafite imbunda bagenda bazenguruka ya nzu batureba aho twicaye. Njye na wa mushyitsi ni twe twahageze bwa mbere ariko bakomeje kugenda bazana abandi urusorongo tugera mu bantu nka 20, ubwo uwahageraga wese yahatwaga ibibazo batubwira ko turi inyenzi kandi ko tugomba kubyemera …

    Twiriwe aho duhatwa ibibazo batubaza imyirondoro, bakadutegeka kwemera ko tutari abantu nk’abandi, ko akacu kashobotse. Muri iyo nzu twahageze mbere ya saa sita bahatuvana ahagana saa kumi z’umugoroba, batujyanye muri minibisi turenga 20 kuri sitasiyo ya Police i Gikondo baradufunga, ariko ubwo ni ko bakomezaga no gufata abandi hirya no hino bakajya kubafungira muri sitade abandi muri gereza…

    I Gikondo twahamaze iminsi itanu tutarya, tutanywa nta no gukaraba, tumerewe nabi cyane. Hari n’abo bagendaga batwara ntibagaruke, njyewe nkeka ko hari abo bahiciraga kuko aho twari dufungiye wajyaga kumva ukumva haje imodoka bakayinagamo ibintu wumva ko biremereye nk’imibiri y’abantu bapfuye…

    Hashize iminsi itanu Alphonse Nkubito wari Umushinjacyaha wa Repubulika yaje kutureba aho twari dufungiye, abonye ukuntu twabaye nabi cyane abwira abapolisi ko bagomba kujya kudufungira ahantu habigenewe kugira ngo tujye tubona n’icyo kurya, nuko bamaze kudukorera amadosiye adushinja ibyo tutazi batwuriza imodoka batujyana kuri gereza nkuru ya 1930 tuhageze dusangamo abandi benshi tuziranye, barimo inshuti, abaturanyi na bene wacu…

    Njyewe muri gereza nasanzemo abana ba mukuru wanjye babiri, umwe yari umwarimu i Gitarama, undi yari umushoferi ndibuka ko nkihagera meze nabi cyane kubera inzara, uwakoraga muri ORINFOR yampaye igiceri cya 50frw ngura igikoma cyatekwaga n’abanyururu basanzwe, bari barahakiriye cyane kuko batekaga igikoma bakakitugurishaho igikombe kimwe amafaranga 100, babaga bambaye amataburiya afite imifuka imbere, ubona ko huzuyemo ibifaranga.

    Twakomeje kubaho gutyo dutunzwe n’igikoma kitagira isukari kimeze nk’amazi, hari n’abo cyarwazaga mu nda, hashize iminsi badutandukanya n’abandi banyururu, bafata igice basengeragamo nka kiliziya bashyiramo ikibambasi kihagabanyamo kabiri kugira ngo tutazivanga n’abandi banyururu…

    Twabaye muri ubwo buzima nta kugemurirwa, nta gusurwa, hashize iminsi haza kuza abacamanza kudukorera indi myirondoro, ndibuka ko njyewe nari narababeshye ko ndi umugande ngira ngo ndebe byibuze ko bazanshyikiriza ambasade ya Uganda, kuko nibwiraga ko batari kugirira nabi umunyamahanga. Ibyo ariko ntacyo byatanze kuko n’ubundi nakomeje gufungwa, abo basangaga ari abanyamahanga na bo babajyanaga ukwabo…

    Bakomeje kujya bagaruka bafite urutonde ruriho amazina yacu, bakatubwira ngo inyenzi zose zifungiye hano nimuze mujye kwitaba, ubwo bakatujyana mu biro byakoreragamo abacamanza kuri gereza bakatubwira ngo ibyacu bigiye kurangira, bamwe bakabatwara ntibagaruke, abandi tugasubira muri gereza bityo bityo, njye narekuwe ku itariki 23 Werurwe 1991 mpamaze amezi atanu n’iminsi, ariko wa mushyitsi sinzi igihe bamurekuriye, gusa icyo namenye ni uko nawe yaje kurekurwa agasubira muri Uganda ariko sinongeye kumenya amakuru ye. Nkeka ko ashobora kuba yaragiye mu Nkotanyi akagwa ku rugamba cyangwa se akaba yarishwe muri Jenoside”.

    Abo bana Kayitana yarabareye se wabo, umwe yaje kujya mu nkotanyi ndetse abasha no kurangiza urugamba, ariko mukuru we yaje kwitaba Imana mu 1998 aho yari yaragiye mu Bubiligi nyuma yo gufungurwa.

    Mu buhamya bwa Kayitana, akomeza agira ati “Baturekura baratubwiye ngo ngaho nimusubire iwanyu ariko mwikuremo ubwirasi, ngo mugende mwige kubana n’abandi, baturekura batyo ariko ubuzima bwakurikiyeho bwari bubi cyane kuko n’ubundi bakomeje kugaruka bakadushyiraho iterabwoba ndetse n’igihe narinkiri muri gereza, hari abantu bajyaga baza iwanjye gutesha umutwe umuryango wanjye bavuga ngo mu nzu harimo imifuka ibiri irimo amasusu, abandi bakarara batera amabuye hejuru y’inzu…

    Umugore wanjye we yahuye n’akaga gakomeye kuko yari afite umwana w’uruhinja wavutse ndi muri gereza, atazi n’amakuru yanjye kuko konseye yaje kugaruka mu rugo rwanjye amubeshya ko napfuye, naje no kumenya ko urwandiko nigeze kumuha ngo arunzanire mu rugo atigeze arutanga, ntungurwa no kurubona nyuma ya Jenoside muri Nyakanga 1994, icyo gihe nari ngiye gushaka ibyangombwa kuri segiteri ya Muhima yari iyobowe n’umugabo twari twarafunganywe mu bo bitaga ibyitso by’inyenzi…

    Nageze kuri segiteri ansaba ko mufasha gutunganya ibiro bye maze turebye mu mpapuro zari mu kabati ka konseye Kamatamu wari warahungiye muri Zaire kubera uruhare yagize muri Jenoside, mbona nguye kuri ya baruwa nandikiye umugore wanjye ntiyamugeraho. Ntabwo rwari urwandiko rusanzwe, ahubwo bwari nk’ubuhamya bari badutegetse kwandikira abo mu miryango yacu ngo tubabwire ko “dufunzwe tuzira ko turi inyenzi”.

    Umugore wa Kayitana na we yibuka neza uburyo yabujijwe epfo na ruguru igihe umugabo we yari afunze kuko inshuro nyinshi konseye Kamatamu yakomeje kumushyiraho iterabwoba, ndetse aza no kumutegeka kwirukana abantu bose bakodeshaga amazu yabo avuga ko ari inyenzi bacumbikiye, agamije kugira ngo bazicwe n’inzara igihe Kayitana yari akiri muri gereza, dore ko n’inshuro zose umugore we yagerageje kumusura batigeze bamumuha.

    Umugore wa Kayitana ati “Umunsi umwe nagiyeyo mpasanga abandi bantu benshi baje gusura abantu babo, noneho abashinzwe kuzana abanyururu ngo babonane n’ababo baratubwira ngo abaje gusura inyenzi nimujye ku ruhande, abaje gusura abanyururu basanzwe aba ari bo bajya ku murongo binjire, twebwe hashize akanya baratubwira ngo nidutange amafaranga baraza kuyabagezaho cyangwa tuvuge ibyo dushaka ko babagurira.

    Ibyo babidukoze kenshi ariko amafaranga bayishyiriraga mu mifuka yabo, ndetse nyuma konseye yaje no kumbwira ko umugabo wanjye yapfuye ncika intege zo gusubirayo…

    Nyuma ni bwo hano haje gucumbika umuntu wari umupolisi hashize iminsi aza kumbwira ko yabonye umugabo wanjye muri gereza ariko nta kintu nashoboraga kuba namutuma ngo amushyire kuko na we byari kumukoraho, nongeye kumubona nyuma y’amezi atanu arekuwe”.

    Abantu barafunzwe, amezi arashira andi arataha, nyuma itangazamakuru ritangiye gutinyuka kwisanzura mu 1991, ryagerageje kubyandikaho ritabariza abafunze, cyane cyane ikinyamakuru kitwaga ‘Kanguka’ cyandikwaga na Rwabukwisi Ravy na Karinganire Charles bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Leta ya Habyarimana imaze kubona ko amahanga na yo atangiye kumenya ko hari abaturage bafunzwe ku maherere, ni bwo yatangiye kugenda irekura bake bake, abandi bakekwagaho gukorana n’inkotanyi kubera amasano bafitanye n’abagiye ku rugamba bagumamo kimwe n’abari bafite bene wabo bagiye kwiga cyangwa gukora mu mahanga.

    Abantu bakomeje kubuzwa epfo na ruguru mu myaka yakurikiyeho bazizwa ubwoko, ingo zabo zigaterwamo ibisasu, bikozwe n’abasirikare ba leta bikitirirwa abajura cyangwa abagizi ba nabi batazwi.

    Hari mukuru wanjye twakurikiranaga Gasana Gabin wishwe muri Jenoside, ndibuka mu 1991 mu rugo bamutumye amata, avuye kuyazana mu kajerekani k’umweru ahura n’abajandarume batatu baramuhagarika, bamubaza ibyo atwaye ababwira ko ari amata, banga kubyemera baramubwira ngo namene hasi barebe, undi arafungura arabereka ati “ese ntimubona ko ari amata?”

    Bamutegetse kuyamena aranga batangira kumukubita ibibuno by’imbunda, akingisha amaboko arakomereka, ubwo kandi ni ko abantu babaga bashungereye. Mukuru wanjye yigaga Kung-Fu akunda siporo cyane kandi ubona ko ari umusore, umujinya umwishe abuze icyo akora arababwira ati “Simwe munkubise, nkubiswe n’iyo myenda mwambaye”.

    Abajandarume bahise bahamagara imodoka yabo ya Fiat IVECO bajya kumufungira kuri kasho ya Muhima, ku bw’amahirwe haza guca umugabo wari inshuti y’undi mukuru wanjye (Gasana Gustave na we wishwe muri Jenoside), bakoranaga kuri ambasade y’Ababiligi, ageze hafi y’aho kasho yari yubatse (ubu hasigaye hari parikingi y’amabisi) abona Gabin mu idirishya, ahita ajya kuri ambasade abibwira Gustave ati “mbonye murumuna wawe bamufunze”, maze basaba ambasade ijya kumuvuganira baramufungura.

    Ako kaga karakomeje kaba kuri benshi kugeza muri Mata 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bikozwe n’agatsiko k’abahezanguni bo muri Guverinoma ye batashakaga ko ashyira umukono ku masezerano ya Arusha (Tanzania) yo gusaranganya ubuyobozi n’Inkotanyi n’andi mashyaka ataravugaga rumwe na MRND, ishyaka rya Habyarimana.

    Ihanurwa ry’indege mu ijoro ryo kuwa 06 Mata 1994 ryahise rikurikirwa no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, mu kanya nk’ako guhumbya hafi igihugu cyose cyari cyamaze kugeramo ubwicanyi, mu mezi atatu gusa hicwa Abatutsi basaga miliyoni imwe n’Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ukwakira-1990-ukwezi-kutazava-mu-mitwe-ya-benshi