Tag: featured

  • Yarwanyije Interahamwe akiza Abatutsi afite imyaka 18 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habumugisha warwanyije Interahamwe afite imyaka 18 gusa
    Habumugisha warwanyije Interahamwe afite imyaka 18 gusa

    Habumugisha yahaye ubuhamya yatangarije Kigali Today ku wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020, ubwo mu Karere ka Musanze kari katoranyijwe nka imwe mu ma site yakurikiraniwemo ibiganiro by’ihuriro rya 13 rya Ubnity Club Intwararumuri.

    Uwo mugabo uvuga ko muri Jenoside yari umusore w’imyaka 18, kandi ko kurengera Abatutsi atabikoze agamije izindi nyungu zijyanye n’imitungo, ahubwo ngo ari umutimanama we wabimutegetse.

    Ati “Njya kuba umurinzi w’igihango byaturutse ku bikorwa by’indashyikirwa bigamije ubumwe n’ubwiyunge nakoze, kandi mbikora ntatekereje ko hari umusaruro ubirimo, ni umutimanama wanjye wabintegetse. Nari umwana muto w’imyaka 18 ariko ndi umwe mu banyamabanga b’icyahoze ari serile Kibirizi”.

    Avuga ko imisozi yo mu gace yari atuyemo ari kimwe mu byabafashije kwirukana ibitero by’Interahamwe, aho izo mbaraga yazihawe n’urubyiruko bakinanaga umupira, dore ko ngo bose bamukundiraga uburyo yakinaga neza umupira.

    Abitabiriye ihuriro rya 13 rya Unity Club Intararumuri i Musanze
    Abitabiriye ihuriro rya 13 rya Unity Club Intararumuri i Musanze

    Ati “Mu cyahoze ari serile Kibirizi ni ho niyambaje urubyiruko rwankundiraga gukina umupira, nabasaba kuza mu nama yo kurwanya ibitero by’Interahamwe bakanshyigikira ku buryo ibitero byazaga muri iyo serile bamfashaga kubikumira, ndetse n’abaturage bose barabyumva dushyira hamwe turazirwanya, Jenoside ihagarikwa nta Mututsi wiciwe muri iyo serile”.

    Avuga ko nubwo bari bahanganye n’abafite intwaro mu kurwanya ibyo bitero, bo ngo bifashishije ibibando n’amadebe, ibyo bigatera Interahamwe ubwoba zigatinya kwinjira muri ako gace, dore ko yahaga abo baturage amabwiriza yo kwirinda kwijandika mu bwicanyi, abasaba guharanira gukiza inzirakarengane z’Abatutsi bahigwaga.

    Si Habumugisha gusa wagaragaje ubutwari muri Jenoside, na Karamaga Thadée wo mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera yarokoye abana 17, ubwo yari umusirikare ufite ipeti rya Kaporali mu ngabo zatsinzwe (EX-FAR), aho yabahunganye muri Kongo aranabahungukana.

    Uwo mugabo wari ufite imyaka 39 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko kurokora abo bana b’Abatutsi ngo yabifashijwe n’Imana.

    Karamaga na we yarokoye abana 17
    Karamaga na we yarokoye abana 17

    Ati “Nabifashijwemo n’Imana, icyo gihe nari mfite igipangu haruguru y’ikigo cya gisirikare i Kanombe ubwo nari nshinzwe gushyingura imirambo y’abasirikare baguye ku rugamba mfite imodoka imfasha, ni yo natwaragamo abo bana nkabajyana mu gipangu cyanjye. Nabonye Interahamwe zikamejeje mbakura mu rugo njya kubahisha mu kigo cya gisirikare, mbonye intambara ikomeje gukaza umurego ndabahungana mbajyana muri Zaïre”.

    Arasaba Abanyarwanda kumufatiraho urugero, ati “Kuba nambaye uyu mudari numva binshimishije cyane, isomo bakuramo ni uko Umunyarwanda uwo ari we wese yamfatiraho urugero rwo gukunda Abanyarwanda bagenzi be”.

    Muri iryo huriro rya 13 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri ryaranzwe n’insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda, igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu”, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV wakurikiranye ibyo biganiro, yasabye urubyiruko kugera ikirenge mu cy’urwaranzwe n’imikorere myiza, birinda gufata Ndi umunyarwanda nk’ikintu cyoroheje, avuga ko umuntu wese yagombye guharanira kugira indoto zo kuzagira igihugu cyiza gifite izina n’ijambo ku isi.

    Habumugisha na Karamaga bombi ni abarinzi b
    Habumugisha na Karamaga bombi ni abarinzi b’igihango

    Giuverineri Gatabazi kandi, yasabye abaturage kugira Ndi umunyarwanda nk’ubuzima bwabo bwa buri munsi, ati “Ibiganiro twakurikiye ni byiza, mwumvise ko Ndi Umunyarwanda ari ubuzima bwacu bwa buri munsi. Nk’uko urubyiruko rwakomeje kubigaragaza, tugomba kuyiharanira, tukayikorera, tukazashobora gusiga abana bacu n’abazabakomokaho mu cyizere cy’ubuzima bwiza”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yarwanyije-interahamwe-akiza-abatutsi-afite-imyaka-18

  • Ibizamini bisoza igihembwe cya mbere bizakorwa mu byumweru bibiri biri imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarimu batangiye gutegura abana kuzakora ikizamini gisoza igihembwe cya mbere cy
    Abarimu batangiye gutegura abana kuzakora ikizamini gisoza igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2020/2021

    Abazakora ibyo bizamini bakaba ari abanyeshuri batangiye kuri uyu wa mbere biga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu mu mashuri abanza, ndetse n’umwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’ayisumbuye.

    Umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Kagugu Catholique, Ugirumurera Pontien yavuze ko bizeye ko abo banyeshuri bazatsinda ibizamini neza kuko biga ari bake bake.

    Ugirumurera yagize ati “Tuzabanza gutanga ibizamini bisoza igihembwe cya mbere mu byumweru bibiri biri imbere, tubone gutangira igihembwe cya kabiri”.

    Hari abanyeshuri bavuga ko bagenzi babo bagiye mu biraka muri aya mezi arindwi amashuri yari amaze afunze kubera kwirinda Covid-19, bashobora kuzatsindwa kuko batabonye umwanya wo kwiyibutsa ibyo bize mu gihembwe cya mbere.

    Uwitwa Emmanuel wiga mu wa Gatandatu w’amashuri abanza yagize ati “Hari abo nabonye mu biraka nk’ubuyede batagize igihe cyo kwiga, abo biraza kubagora kumva amasomo”.

    Abarimu muri rusange na bo bishimiye kuba batangiye kwigisha umubare muto w’abana muri buri cyumba, ariko ab’i Kagugu bo ni amahirwe y’igihe gito kuko guhera tariki 23 z’uku kwezi hari indi myaka izatangira kwiga.

    Ugirumerera ushinzwe amasomo yakomeje avuga ko ku kigo cy’i Kagugu barimo kwiga ari abana 46 muri buri shuri ariko bitije ibyumba hafi ya byose by’ikigo.

    Mu byumba 63 ikigo cya Kagugu gifite, cyakoresheje 56 muri byo kibitiza abiga mu wa gatanu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza, ndetse n’abiga mu wa gatatu w’ayisumbuye gusa.

    Bose batangiye kwiga bambaye udupfukamunwa
    Bose batangiye kwiga bambaye udupfukamunwa

    Ubusanzwe nta cyumba cy’ishuri muri GS Kagugu Catholique kigira umubare w’abana uri munsi ya 90, kandi bakicara ari bane bane ku ntebe. Ni ryo shuri rifite umubare munini wa mbere mu gihugu w’abana baryigamo kuko ubu barenga 7,863.

    Umwaka wa kane w’amashuri abanza n’uwa mbere hamwe n’uwa kabiri w’ayisumbuye nibatangira kwiga mu byumweru bitatu biri imbere, i Kagugu ho ntabwo bazaba bagishoboye kwiga ari 46 muri buri cyumba nk’uko Leta ibyifuza.

    Babanzaga gukaraba intoki
    Babanzaga gukaraba intoki

    Umuyobozi ushinzwe amasomo yakomeje agira ati “Ntabwo ibyumba twabibona dukurikije umubare w’abanyeshuri tuzakira, kereka nidushobora kohereza bamwe ku yandi masite y’amashuri arimo kubakwa”.

    Mu bidasanzwe byagaragaye ku banyeshuri ku munsi wo gutangira kwiga nyuma y’amezi hafi arindwi bari mu rugo, ni uko bamwe babyibushye kandi bagakura, bituma imyenda yanga kubakwira.

    Bapimwaga n
    Bapimwaga n’umuriro
    Muri aya mezi arindwi ashize, abanyeshuri barakuze ku buryo bamwe amapantaro n
    Muri aya mezi arindwi ashize, abanyeshuri barakuze ku buryo bamwe amapantaro n’amajipo bigaragara ko asigaye ababaho magufi

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/ibizamini-bisoza-igihembwe-cya-mbere-bizakorwa-mu-byumweru-bibiri-biri-imbere

  • Tanzania: Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi batawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’ishyaka Chadema, Freeman Mbowe, ni umwe mu batawe muri yombi

    Umuyobozi w’ishyaka Chadema, Freeman Mbowe, yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi bayobozi bo mu ishyaka rye, bashinjwa ko barimo gutegura imyigaragambyo irimo ubugizi bwa nabi nk’uko bivugwa na Polisi.

    Perezida John Pombe Magufuli ni we wegukanye intsinzi mu matora nk’uko bigaragazwa n’imibare yashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu ku majwi 84%.

    Hagati aho ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko amatora yo ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020 yabayemo uburiganya ndetse bahamagarira abayoboke babo gukora imyigaragambyo bo bavuga ko ari iy’amahoro.

    Umukandida wa Chadema Tundu Lissu yabwiye BBC ko yumvise ko hari n’abandi bayobozi b’ishyaka rye batawe muri yombi mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Mu mpera z’icyumweru gishize abayobozi ba Chadema n’ab’irindi shyaka ritavuga rumwe n’ubuyobozi ACT-Wazalendo, basabye abayoboke babo kwitabira ari benshi imyigaragambyo yo gusaba ko amatora asubirwamo.

    Polisi na yo yababuriye ibabwira ko abaza kujya mu mihanda baza guhura n’akaga no gutabwa muri yombi rugeretse.

    Komisiyo y’amatora muri Tanzania yamaganye ibivugwa n’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bemeza ko amatora yabayemo uburiganya, ndetse umwe mu ndorerezi zo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku wa gatanu yavuze ko amatora yo muri Tanzania yagenze neza.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/tanzania-bamwe-mu-batavuga-rumwe-n-ubutegetsi-batawe-muri-yombi

  • Dr Tedros uyobora OMS ari mu kato kubera COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus
    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus

    Dr Tedros abinyujije kuri Twitter, yanditse ati: “Nta bimenyetso mfite ariko nashyizwe ku rutonde rw’abantu bahuye n’uwanduye Covid-19, meze neza kandi nta bimenyetso ngaragaza ariko niyemeje kwishyira mu kato nk’uko bigenwa n’amabwiriza ya OMS, kandi nkazakomereza akazi mu rugo”.

    Dr Tedros akomeza agira ati: “Njyewe na bagenzi banjye bo muri OMS tuzakomeza gukorera hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu kurengera ubuzima no kurinda abadafite intege”.

    Dr Tedros w’imyaka 55 y’amavuko wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima muri Ethiopia, yavuze ko abantu bose bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurengera ubuzima kugira ngo babashe guhagarika ikwirakwira rya Covid-19 no guhashya burundu coronavirus kugira ngo urwego rw’ubuzima rudakomeza kuhazaharira.

    Tedros ni we Munyafurika wa mbere uyoboye OMS, akaba anengwa cyane n’amahanga by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitemeranya na we uburyo akoresha mu guhangana na coronavirus, icyorezo OMS yatangaje ku mugaragaro ku itariki 30 Mutarama ko ari ikibazo cyo mu rwego mpuzamahanga.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/dr-tedros-uyobora-oms-ari-mu-kato-kubera-covid-19

  • Huye: Nsengimana bitaga Gicumba wari uzwiho gutegura neza ‘Akabenzi’ yapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nsengimana Jean Baptiste bitaga Gicumba yitabye Imana
    Nsengimana Jean Baptiste bitaga Gicumba yitabye Imana

    Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, aho bamwe bavugaga ko yaba yazize indwara ya Diyabete, abandi bakavuga ko ari stroke, ni ukuvuga guturika k’udutsi two mu bwonko bitewe n’umuvuduko w’amaraso.

    Icyakora abo mu muryango we bavuga ko n’ubwo uyu mugabo yari asanzwe arwara diyabete atari yo yazize, ahubwo yazize stroke.

    Umwe muri bo yagize ati “Yafashwe mu byumweru bibiri bishize ahita ajya muri koma, tujya kumuvuza mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. Kuva icyo gihe ntiyigeze yoroherwa, none birangiye yigendeye.”

    Nsengimana apfuye mu gihe utubari twari dufunze kubera Coronavirus, ku buryo abakunda akabenzi k’iwe ngo batari bagaherutse.

    Icyakora abo mu muryango we bavuga ko umunsi utubari twongeye gufungura n’ubundi uwo murimo bazawukomeza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-nsengimana-bitaga-gicumba-wari-uzwiho-gutegura-neza-akabenzi-yapfuye

  • Abakinnyi ba APR FC bagiye mu Mavubi, Danny Usengimana asimbura Yannick Bizimana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe ikipe y’u Rwanda Amavubi iri gukora icyiciro cya kabiri cy’imyitozo yo gutegura imikino ibiri bazahuramo na Cap-Vert, abakinnyi b’ikipe ya APR FC ndetse n’abandi bakina hanze bari bataragera muri iyi myitozo.

    Abakinnyi 11 ba APR FC bahamagawe mu ikipe y
    Abakinnyi 11 ba APR FC bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo abakinnyi 11 ba APR FC bamaze gusanga abandi i Nyamata, abakaba biyongereye ku bakinnyi bakina hanze bahageze mu mpera z’iki cyumweru barimo Meddie Kagare, Abdul Rwatubyaye na Rubanguka Steve.

    Meddie Kagere waje afite imvune yabanje gukorana n
    Meddie Kagere waje afite imvune yabanje gukorana n’umuganga ku ruhande

    Abakinnyi 11 ba APR FC bahamagawe mu ikipe y’igihugu ni Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Seifu, Manishimwe Djabel, Niyomugabo Claude, Tuyisenge Jacques, Byiringiro Lague ndetse na Danny Usengimana wasimbuye Bizimana Yannick wari wahamagawe mbere.

    Rwatubyaye Abdul nawe yamaze gutangira imyitozo
    Rwatubyaye Abdul nawe yamaze gutangira imyitozo

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-ba-apr-fc-bagiye-mu-mavubi-danny-usengimana-asimbura-yannick-bizimana

  • Nyundo: Abanyeshuri basanze ibikoresho byarangijwe n’umugezi wa Sebeya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imyenda n
    Imyenda n’ibindi byasizwe n’abanyeshuri byarangiritse

    Frère Nsengiyumva Bartazal, umuyobozi w’ishuri rya Nyundo ryigisha ubugeni, yabitangarije Kigali Today mu gihe abanyeshuri barimo bagaruka ku ishuri bagasanga amashuri yarasukuwe ibyo basizemo bitarimo kubera kwangizwa n’umugezi wa Sebeya.

    Frère Nsengiyumva yagize ati “Imvura yaguye tariki 7 Gicurasi 2020 ihirika urukuta rubuza amazi kwinjira mu kigo yangiza ibyari mu mashuri byinshi cyane cyane ibyo abanyeshuri bari barasizemo bataha kubera ko na bo gutaha byabatunguye.”

    Uwo muyobozi akomeza avuga ko ibikoresho nk’ibitabo n’amakayi byangiritse, ibiryamirwa ndetse n’ibiribwa ikigo cyari cyarasigaje na byo byangijwe n’amazi.

    Ati “Twabimenyesheje ababyeyi kugira ngo bazagurire abana ibisimbura ibyo basize kuko byinshi byangijwe na Sebeya.”

    Frère Nsengiyumva avuga ko igihombo kitageze ku banyeshuri gusa kuko n’ubuyobozi bw’ishuri bwahombye ibiribwa byangijwe n’amazi byari bibitse, hiyongeraho n’igihombo cyo gukoresha amasuku no gusubiza ibintu mu buryo.

    Ati “Byatugizeho ingaruka mu gusana ibyangiritse, ubu turubaka urukuta rwa metero 84 rwari rwasenyutse, ubu dusigaje metero 35, ni ibihombo kuko ayo mafaranga ntitwari twayateganyije.”

    Bimwe mu bikoresho byasizwe n
    Bimwe mu bikoresho byasizwe n’abanyeshuri byangijwe n’amazi

    Frère Nsengiyumva avuga ko ibihombo batejwe na Sebeya bigera kuri miliyoni 8 birimo ibyangiritse, gukoresha amasuku, kubaka urukuta rukumira amazi no gushaka ahajugunywa ibyari byangiritse.

    Muri Werurwe 2018, abanyeshuri n’abarezi bo mu ishuri rya Nyundo nabwo bari batewe n’umuvu w’amazi wisutse mu kigo ukangiza ibikoresho uturutse mu mugezi wa Sebeya wegereye aho ishuri riherereye mu Karere ka Rubavu.

    Ibyangiritse byarimo ububiko bw’ibiribwa, ibikoresho byo kuryamirwa, ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo kwigiraho, imyenda y’abanyeshuri, ibikoresho by’ishuri, moteri z’amashanyarazi n’ibikapu 39 by’abanyeshuri bitwarwa n’umuvu.

    Icyo gihe byabaye ngomba ko Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi ibagenera ubufasha bw’ibanze.

    N’ubwo umugezi wa Sebeya mu gihe cy’imvura wuzura ukinjira mu kigo kigisha ubugeni cya Nyundo, umuyobozi wacyo avuga ko hari icyizere ko urukuta ruri kubakwa ruzajya rubuza amazi kwinjira.

    Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere amazi n’amashyamba, bwemeje ko bidasubirwaho ibibazo biterwa n’Umugezi wa Sebeya bizaba amateka kubera umushinga w’amaterasi y’indinganire arimo kubakwa mu misozi ihanamye mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu ndetse no kubungabunga uyu mugezi.

    Uyu mushinga ugamije kubungabunga ahantu nyaburanga hanyurwa n’utugezi duto tuvamo Sebeya hagamijwe kuzamura imibereho no kurengera umutungo kamere, hakazakorwa ahantu hareshya na kilometero kare 286 zinyura mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu.

    Matela zangijwe n
    Matela zangijwe n’amazi

    Ni umushinga watangiye muri Kamena 2019 bikaba biteganyijwe ko uzarangira mu 2022 utwaye akayabo ka miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda zirimo gukoreshwa mu kurangiza ibibazo byose biterwa n’Umugezi wa Sebeya.

    Umushinga uzamara imyaka itatu uri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga Ibidukikije (IUCN) ndetse n’Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe Iterambere (SNV) ku nkunga ya Ambasade y’Abaholandi.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere amazi n’amashyamba, Ngabonziza Prime, yavuze ko umushinga uzakorera mu cyogogo cyose cya Sebeya kigizwe n’uturere tune ari two Ngororero, Rutsiro, Rubavu na Nyabihu.

    Mu mirimo ikorwa harimo kubaka ingomero ziyobora amazi aho umuyoboro wa Sebeya winjira mu Kivu, kubaka inzira y’amazi, hamwe no gufasha abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi no gufata neza ubutaka bwose bwo muri Sebeya kugira ngo barandure burundu ikibazo cy’imibereho y’abaturage n’icy’isuri igaragara muri iki cyogogo.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/nyundo-abanyeshuri-basanze-ibikoresho-byarangijwe-n-umugezi-wa-sebeya

  • Imihigo: Abayobozi ba Rusizi na Karongi bavuze impamvu zatumye baza mu myanya ya nyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi b’utwo turere bavuga ko hari ibikorwa byinshi byadindiye byari byarashyizwe mu mihigo, birimo nk’inyubako zitandukanye, ndetse n’amafaramnga menshi ashorwa mu bikorwa byo guhangana na COVID-19.

    Akarere ka Rusizi kaje ku mwanya wa 30 ari na wo wa nyuma naho Akarere ka Karongi kaza ku mwanya wa 29 mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019-2020.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko COVID-19 yatumye batesa imihigo uko babiteganyaga

    Ni imyanya abayobozi bw’utwo turere bavuga ko batishimiye, bagashyira icyorezo cya COVID-19 ku isonga mu byatumye batesa neza imihigo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko kubera kwita ku bikorwa byo kuvura n’ubukangurambaga kuri COVID-19, Akarere kashoye amafaranga menshi asaga miliyari n’igice y’u Rwanda bigatuma indi mirimo idindira.

    Avuga ko kandi hari ibikorwa bititaweho mu gutanga serivisi kuko abakozi b’akarere bitabiriye gukora ubukangurambaga bwo kwirinda Coronavirus.

    Agira ati, “Umwanya wa nyuma twagize watewe no kuba Akarere karamaze igihe kinini kibasiwe n’icyorezo cya COVID-19, twashoye amafaranga menshi mu guhangana n’icyorezo kandi umusaruro byatanze mwabonye ko ari mwiza”.

    Avuga ko kubera COVID-19 imisoro na yo itinjijwe neza kuko nka miliyoni zisaga 600 z’Amafaranga y’u Rwanda zagombaga kuva mu misoro Akarere ntayo kinjije.

    Agira ati “Ubu Akarere kongeye gusubira mu buzima busanzwe ku buryo twizeye ko iyi mihigo duherutse gusinya tuzongera kwisubiza umwanya mwiza twahoranye kuko twigeze kuba aba gatatu.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, avuga ko umwanya wa 29 babonye batawishimiye ariko biteguye gukora cyane kugira ngo bagaruke mu myanya myiza iri imbere.

    Avuga ko hari ibikorwa by’iterambere by’ubwubatsi byahagaritswe na COVID-19 ku buryo hari n’ibyabaye nk’ibihagaze burundu kuko ba rwiyemezamirimo batabonaga uko babasha gukora akazi.

    Mukarutesi Vestine uyobora Akarere ka Karongi
    Mukarutesi Vestine uyobora Akarere ka Karongi

    Avuga ko kubera ibiza byibasiye Akarere ka Karongi byatumye kubakira abatishoboye bidakunda ku buryo hari amazu atangiye kubakwa bundi bushya.

    Agira ati, “Usibye icyorezo cya COVID-19 twanagize izindi mbogamizi zirimo no kugwisha ibiza byinshi bituma amazu y’abatishoboye twateganyaga kubaka atuzurira ku gihe, ariko turitegura kuzakora ibishoboka byose abakozi n’abandi bose tugafatanya kwesa imihigo y’uyu mwaka”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye bagiye gushyira imbaraga mu gukorera ku gihe, no kwihutisha ibyatangiye gukorwa, gutangira amasoko ku gihe no gukorana neza n’abafatanyabikorwa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imihigo-abayobozi-ba-rusizi-na-karongi-bavuze-impamvu-zatumye-baza-mu-myanya-ya-nyuma

  • Donald Trump mocks Joe Biden for saying Truaninonashufodopressure #RwOT #Rwanda

     At a meeting in Pennsylvania, Donald Trump has mocked Joe Biden for speaking word :

    Truaninonashufodopressure 

    At his Pennsylvania rally
  • #COVID-19: Mu Rwanda abari barwaye 42 bakize, haboneka 9 bashya banduye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya icyenda babonetse mu bipimo 1,443 bakaba barimo batatu babonetse i Kigali, batanu baboneka i Nyagatare, n’undi umwe wabonetse i Rubavu.

    Kugeza kuri iki Cyumweru, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,149 muri bo abamaze gukira ni 4,921 naho abakivurwa ni 190.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 35.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-abari-barwaye-42-bakize-haboneka-9-bashya-banduye