Tag: featured

  • Abakandida 1,214 barahatanira kuyobora USA : Ibintu bitanu bitangaje kuri aya matora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukuru w’icyo gihugu, uwo ari we wese, agira ingaruka ku buzima bw’abanyamerika n’abatuye isi muri rusange, ari na yo mpamvu ibiri buve mu matora y’umukuru w’igihugu kuri uyu wa kabiri bizagira ingaruka kuri buri wese.

    Dore bimwe mu by’ingenzi ukwiye kumenya ku matora yo muri USA:

    1.Amashyaka

    Politiki yo muri USA iganzwa cyane n’amashyaka abiri ari yo iry’Abarepubulikani (Republicans) n’iry’Abademokarate (Democracts). Ari na yo mpamvu umukuru w’igihugu buri gihe ava muri rimwe muri aya mashyaka.

    Ariko aya mashyaka si yo yonyine akorera muri icyo gihugu kuko hari andi mashyaka abarirwa mu majana harimo azwi cyane nka Libertarian Party, Green Party, Constitution Party na Party for Socialism and Liberation. Harimo kandi amashyaka aharanira inyungu z’ikintu runaka nka Legal Marijuana Now Party riharanira ko ibiyobyabwenge byemerwa cyane cyane urumogi. Nk’uko tuza kubibona mu kanya, amenshi muri aya mashyaka afite abakandida na bo bari guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu.

    2. Inteko itora (Electoral College)

    N’ubwo abaturage barenga miliyoni 255 ari bo bagomba kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu muri USA, mu by’ukuri abantu 538 bagize inteko itora ni bo bazahitamo uzaba Perezida. Uzaba perezida akaba agomba kugira byibuze amajwi 270 muri aya 538.

    Buri Leta muri 50 zigize USA igenerwa umubare w’abantu bagomba kuyihagararira muri iyi nteko itora hashingiwe ku mubare w’abantu batuye iyo Leta. Ni ukuvuga ko abaturage basanzwe baba barimo gutora ku rwego rwa Leta yabo kugira ngo bahe umukandida runaka amajwi ahagije y’abazamuhagararira mu nteko itora. Ni na yo mpamvu umukandida ashobora kugira amajwi menshi y’abaturage bamutoye (popular vote) ariko ntagire amajwi ahagije y’abamuhagarariye mu nteko itora. Ibi ni byo byabaye kuri Hillary Clinton mu mwaka wa 2016, ubwo yatsindwaga na Donald Trump.

    Ikindi ni uko umukandida ugize amajwi menshi muri Leta ahita ahabwa amajwi yose y’abahagarariye iyo Leta muri ya nteko itora.

    3. Hari Leta zifite ingufu kurusha izindi

    Nyinshi muri Leta zigize USA ziba zifite ishyaka runaka zizwiho gushyigikira. Ni na yo mpamvu muri Leta 50 zigize icyo gihugu, inkeya ari zo zihabwa umwanya munini iyo abakandida barimo kwiyamamaza kuko zo ziba zizwiho kuba zashyigikira umukandida umwe cyangwa uwundi. Izo Leta zizwi nka «swing states ».

    Zimwe muri zo harimo Florida na Ohio, mu gihe Arizona na Texas zari zisanzwe ari iz’Abarepubulikani, mu matora yo muri uyu mwaka na zo zirimo guhatanirwa n’abakandida bombi. Izindi Leta zishobora kubogamira ku Barepubulikani cyangwa Abademokarate ni Georgia, Iowa, Michigan, Minnesota, Nevada, New Hampshire, North Carolina, Pennsylvania na Wisconsin.

    4. Ntabwo harimo gutorwa umukuru w’igihugu gusa

    N’ubwo hakomeje kuvugwa amatora y’umukuru w’igihugu muri USA, ntabwo ari bo bategetsi bonyine barimo gutorwa. Abaturage ba Amerika barimo kandi gutora abagize inteko ishinga amategeko, imitwe yombi (Abadepite n’Abasenateri).

    Imyanya yose uko ari 435 y’Abadepite irimo guhatanirwa, mu gihe muri Sena harimo guhatanirwa imyanya 33. Abademokarate barimo gushaka kugira abadepite benshi n’abasenateri benshi kugira ngo mu gihe perezida Donald Trump yakongera gutorwa bazabe bafite ubushobozi bwo gusubiza inyuma bimwe mu byemezo yafata.

    5. Abakandida 1,214

    Nk’uko twari tumaze kubivuga abakandida bahagarariye Abademokarate n’Abarepubulikani ni bo barimo kuvugwa cyane muri aya matora y’umukuru w’igihugu, ariko mu by’ukuri aya matora arimo abakandida 1,214 bahatanira umwanya wa Perezida.

    Harimo abakandida bahagarariye ariya mashyaka yandi twavuze nka Jo Jorgensen uhagarariye ishyaka Libertarian Party, Howie Hawkins uhagararriye Green Party, Gloria La Riva uhagarariye Socialism and Liberation Party, n’abakandida bigenga, barimo icyamamare Kanye West.

    Usibye Jo Jorgensen wabashije kwiyandikisha kuri lisiti y’itora muri Leta 50 zose zigize USA, abandi bakandida bagiye banditse kuri lisiti y’itora muri Leta zimwe mu gihe batagaragara kuri lisiti yo mu zindi.

    Amategeko agenga itora aho muri Amerika kandi ateganya ko umukandida utagaragara kuri lisiti y’itora, ashobora gusaba abamushyigikiye kwandika izina rye ku rupapuro rw’itora bemeza ko ari we bahaye ijwi ryabo (write-in candidate).

    Hifashishijwe BBC & Wikipedia

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/abakandida-1-214-barahatanira-kuyobora-usa-ibintu-bitanu-bitangaje-kuri-aya-matora

  • Umuyobozi Mukuru wa REB ari muri batatu bahagaritswe ku mirimo yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Ndayambaje Irenée
    Dr. Ndayambaje Irenée

    Abo bayobozi ni:

    1. Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

    2. Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

    3. Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

    Abayobozi bakurikira bo muri @Rwanda_Edu bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye:

    1. Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) November 2, 2020

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuyobozi-mukuru-wa-reb-ari-muri-batatu-bahagaritswe-ku-mirimo-yabo

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 9, umwe ni we wakize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya icyenda babonetse mu bipimo 1,310 bakaba barimo babiri babonetse i Kigali, bane babonetse i Kirehe, babiri babonetse i Musanze, undi umwe aboneka i Rubavu.

    Kugeza kuri uyu wa Mbere, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,155 muri bo abamaze gukira ni 4,922 naho abakivurwa ni 198.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 35.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-9-umwe-ni-we-wakize

  • Amajyaruguru: Ubuyobozi bw’Intara bwagenzuye itangira ry’amashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’uburezi abiteganya, abanyeshuri batangiye amasomo ni abiga mu mwaka wa gatatu, uwa gatanu n’uwa gatandatu mu gihe abo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane bazagaruka mu masomo ku itariki ya 23 Ugushyingo 2020 muri uyu mwaka.

    Guverineri Gatabazi aganiriza abanyeshuri
    Guverineri Gatabazi aganiriza abanyeshuri

    Ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwasuraga ibigo by’amashuri binyuranye byo mu Karere ka Musanze barebaga imigendekere y’itangira ry’amashuri, itsinda ryari riyobowe na Guverineri Gatabazi JMV mu bigo ryasuye byagaragaye ko ubwitabire mu mashuri acumbikira abanyeshuri buri hejuru kurusha mu mashuri aho abana biga bataha ya 12 YBE.

    Muri Ecole des Sciences de Musanze, ishuri ricumbikira abanyeshuri ubwitabire bwari hejuru ya 90% aho abanyeshuri bicaye ku ntebe (Pupitre) ari babiri.

    Ni mu gihe mu rwunge rw’amashuri ya Cyabagarura mu murenge wa Musanze, ubwitabire bwari kuri 63%, aho umunyeshuri yicara ari umwe ku ntebe.

    Ubuyobozi bwa GS Cyabagarura, buvuga ko n’ubwo mu kwirinda COVID-19 bashyize umunyeshuri umwe ku ntebe ko ari mu buryo bw’agateganyo, mu gihe bagitegereje abazatangira ku itariki 23 Ugushyingo 2020, aho intebe izajya yicarwaho n’abanyeshuri babiri.

    Byagaragaye ko hirya no hino mu mihanda igize Akarere ka Musanze hakiri abanyeshuri bakiri mu mirimo isanzwe, by’umwihariko abiga bataha aho abenshi muri bo bavuga ko bagifite umwanya wo gukorera amafaranga bakaba bateganya gusubira ku ishuri nyuma y’icyumweru.

    Abenshi baragaragara mu bucuruzi, mu masoko no mu yindi mirimo batumwemo n’ababyeyi.

    Mu mashuri abanza na ho ku bana biga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu amasomo yatangiye, urugero ni mu ishuri ribanza rya Bukane riherereye mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze ryasuwe na Guverineri Gatabazi, ahagaragaye ubwitabire buri hejuru n’ishyaka ryinshi mu bana bagaragaje inyota y’ishuri.

    Guverineri Gatabazi JMV asura ibyo bigo yahaye abana impanuro abasaba kurangwa mbere na mbere n’ikinyabupfura, kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 no gukurikira neza amasomo yabo baharanira gutsinda uko bikwiye.

    Uwo muyobozi yashimye n’uburyo bimwe mu bigo by’amashuri byiteguye neza, mu rwego rwo kurinda abanyeshuri COVID-19 ahubatswe amakarabiro agezweho, n’ibindi byifashishwa mu kwirinda kwandura icyo cyorezo.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/amajyaruguru-ubuyobozi-bw-intara-bwagenzuye-itangira-ry-amashuri

  • RIB yafashe abantu batatu bakekwaho kwica umuntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barakekwaho kwica Nyirampfakaramye Virginie tariki ya 28 Ukwakira 2020, babisabwe na Uwimana Alphonsine bikekwa ko bari bafitanye amakimbirane yo mu muryango, uyu na we akaba yamaze gufatwa.

    RIB iravuga ko Nyirampfakaramye yiciwe mu Kagari ka Gatovu, mu Murenge wa Rugarika, mu Karere ka Kamonyi aho yari atuye.

    Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rib-yafashe-abantu-batatu-bakekwaho-kwica-umuntu

  • USAID yahagaritse gutera inkunga abakene muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) muri Uganda yavuze ko iki cyemezo yagifashe nyuma y’uko Guverinoma ya Uganda na yo ihagaritse umuryango witwa GiveDirectly udaharanira inyungu wari ushinzwe gushyira mu bikorwa iyo gahunda ya USAID.

    Itangazo rya Ambasade ya Amerika muri Uganda riragira riti: “Nyuma y’uko uyu muryango uhagaritswe, nta cyizere kigihari ko intego z’iyi gahunda zizagerwaho nk’uko byari biteganyijwe mu rwego rwo gukumira ibibazo by’ubukungu biterwa na Covid-19 ku bantu badafite kivurira muri Uganda. Ni yo mpamvu natwe dusanze ari ngomba gusesa gahunda.”

    Iyo gahunda yari igenewe abantu 120,000 bahuye n’ibibazo by’ubukene kubera icyorezo cya coronavirus. Buri muntu yagombaga guhabwa ibihumbi 100 by’amashilingi buri kwezi mu gihe cy’amezi atatu.

    Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yabwiye BBC ko ibabajwe no kuba abari bategereje amafaranga batakiyabonye kandi bamerewe nabi.

    Uganda kugeza kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2020 yari ifite abantu 12,743 banduye coronavirus ubariyemo n’abo imaze guhitana 112.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/muri-afurika/article/usaid-yahagaritse-gutera-inkunga-abakene-muri-uganda

  • Amagare: Sempoma Félix yagizwe umutoza mukuru w’agateganyo wa Team Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sempoma Félix
    Sempoma Félix

    Mu nama y’inteko rusange ya (FERWACY) yateranye ku wa Gatandatu tariki 31 muri Hiltop Hotel, Murenzi Abdallah uyoboye FERWACY yabwiye abanyamakuru ko Magnell Sterling azasoza amasezerano tariki 30 Ugushyingo 2020 bityo bakaba bataramuha andi kuko ngo ni gahunda bafatanyamo na Minisiteri ya Siporo bityo bakaba barahisemo ko Sempoma Félix yaba akora ako kazi nk’umutoza w’umusigire.

    Murenzi yagize ati “Umutoza ni byo azasoza amasezerano tariki 30 Ugushyingo 2020, ni amasezerano y’imyaka ibiri n’igice twari dufitanye. Ni umutoza twari dufite wishyurwaga ku nkunga ya Minisiteri ya Siporo, turacyaganira na Minisiteri nk’umuterankunga muri icyo gikorwa. Ubushobozi buramutse bubonetse twashaka umutoza ushobora gukomeza gukora iyo mirimo cyane ko uwo twari dufitanye amasezerano azaba asoje.”

    Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Magnell Sterling kugeza ubu nta mahirwe afite yo guhabwa amasezerano mashya ya Team Rwanda kuko ngo hakozwe isuzuma FERWACY igasanga ari umutoza uhembwa amafaranga menshi adahwanye n’umusaruro atanga.

    Mu gihe bagishaka undi mutoza uzamusimbura bahisemo kugirira icyizere umutoza Sempoma Félix uzwiho ko asanzwe ategura abakinnyi benshi mu bazamuka mu mukino w’amagare.

    Sempoma Félix wamenyekanye cyane mu ikipe ya Benediction y’i Rubavu agomba gutangira gutegura ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Team Rwanda) igomba gutangira kwitegura amarushanwa mpuzamahanga arimo Grand Prix Chantal Biya izaba tariki 18-24 Ugushyingo 2020 na La Tropicale Amisa Bongo 2021 izaba muri Mutarama 2021 mbere y’uko hatangira Tour du Rwanda 2021 izaba tariki 21-28 Gashyantare 2021.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/amagare-sempoma-felix-yagizwe-umutoza-mukuru-w-agateganyo-wa-team-rwanda

  • Volleyball: REG VC yasinyishije Dusengimana Wicklif wakinaga mu Misiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa REG aha Dusengimana Wyclif ikaze mu muryango wa REG VC
    Perezida wa REG aha Dusengimana Wyclif ikaze mu muryango wa REG VC

    Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Twitter rw’ikipe ya REG VC kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020, REG VC yemeje ko Dusengimana Wicklif ari umukinnyi wayo mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

    Mu kiganiro umuyobozi wa REG VC Geoffrey Zawadi yagiranye na Kigali Today, yavuze ko batakaje abakinnyi batatu kandi bagomba kubasimbuza byihuse.

    Yagize ati “Navuga ko twatakaje abakinnyi babatu barimo Otama Sevior tutatangiranye shampiyona, Mukunzi Christopher na Mutabazi Yves tutari kumwe mu mikino ya Playoffs, navuga ko tugomba gukora ibishoboka byose tukabasimbuza”.

    Ku bijanye no kuba ikipe itaritwaye neza mu mikino ya kamarampaka, uyu muyobozi yavuze ko kubura abakinnyi batatu kandi b’igenzi byatumye bagira umusaruro mubi.

    Abayobozi ba REG VC bamuhaye ikaze
    Abayobozi ba REG VC bamuhaye ikaze

    Yagize ati “Urabizi ko twakinnye iyi mikino tudafite abakinnyi batatu bacu navuze haruguru, kandi navuga ko byatugizeho ingaruka bituma dutahukana umwanya wa gatatu”.

    Yakomeje avuga ko ikipe igomba kwitegura kuzakina imikino mpuzamahanga (CAVB Championship) dore ko ubusanzwe yari ifite tike yo kuzakina iyi mikino mu kwezi kwa Mata 2020 ikabangamirwa n’icyorezo cya COVID-19.

    Dusengimana Wicklif werekeje muri REG VC yakinnye mu makipe ya Canal Sports Club yo mu Misiri na Gisagara VC na APR VC yo mu Rwanda.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/volleyball-reg-vc-yasinyishije-dusengimana-wicklif-wakinaga-mu-misiri