Tag: featured

  • Muhanga: Abagarutse ku mashuri barasaba Leta kwita ku bafite ubushobozi buke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri batangiye amasomo
    Abanyeshuri batangiye amasomo

    Abayobozi b’igibo by’amashuri bavuga ko ku munsi wa mbere w’amasomo hibanzwe ku gusubira mu masomo hitegurwa ibizamini by’igihembwe cya mbere bahagaze bagezemo, mu gihe hari n’abandi banyeshuri bagitegerejwe ku bigo.

    Mu mashuri abanza hatangiye abo mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu, ku rwunge rw’amashuri rwa Gitarama abana batangiye kwitabira aho bicaye nibura babiri ku ntebe, abarezi na bo batangiye kubafasha gusubiramo amasomo.

    Abana bitabiriye kandi bishimiye gusubira ku mashuri kuko iwabo bari bamaze kuharambirwa, kandi bavuga ko biteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Umwe mu bana agira ati “Mu rugo nari maze kuharambirwa, hari abana bari barabaye ibirara ndetse hari n’abatarabashije kugaruka, ndashimira Leta yatugaruye ku mashuri, natwe tuzihatira kwirinda”.

    Undi na we yagize ati “Mu rugo twigiraga kuri radiyo na televiziyo, ariko ubu tugarutse kwiga turishimira kongera kwiga twiteguye gukora ibizamini ubu twatangiye gusubiramo amasomo”.

    Umuyobozi ushinzwe imyitwarire kuri GS Gitarama, avuga ko abana bamaze kuhagera babarirwa muri 300 mu mashuri abanza, hari hateganyijwe ababarirwa muri 400.

    Mu mashuri yisumbuye umwaka wa gatatu, uwa gatanu n’uwa gatandatu ku munsi wa mbere haje ababarirwa muri 300 hari hateganyijwe ababarirwa muri 500.

    Avuga ko muri rusange ubwo bwitabire bugaragaza ko nka nyuma y’iminsi itatu cyangwa ine abanyeshuri bose bazaba bahageze, wenda hasigaye gusa abagize ibibazo bitandukanye ari na bwo ubuyobozi bw’ikigo buzatangira gukurikirana icyaba cyaratumye batagaruka kwiga.

    Naho ku bijyanye n’imyiteguro isanzwe, ngo hari ibikoresho bitarashyirwa neza mu myanya birimo n’urukarabiro rutaruzura, ubu hakaba hari kwifashishwa kandagira ukarabe zisanzwe.

    Ibigo bicumbikira abanyeshuri na byo biri kwakira abahagaze

    Ingamba zo kwirinda zirakurikizwa
    Ingamba zo kwirinda zirakurikizwa

    Mu bigo bicumbikira abanyeshuri na ho bari kwakira abahageze abandi bagitegerejwe, abayobozi b’ibigo bakaba bakomeje gusaba Leta ko yashyira imbaraga mu gufasha abashobora guhura n’ibibazo byo kuza ku mashuri kubera ubushobozi, no gufasha ibigo by’amashuri bishobora kugira ibibazo by’amikoro makeya.

    Ntiyamira André Hervé, wiga mu mwaka wa gatandatu mu Iseminari Nto ya Kabgayi, avuga ko bari gukurikiza amabwiriza yo kwirinda kandi bakihatira kwiga bashyizeho umwete, kugira ngo amasomo yabo atazasubira inyuma.

    Agira ati “Nk’ubu badukoreye udupfukamunwa, aho bishoboka hose duhana intera haba mu ishuri haba aho turara n’aho turira, turasaba ko Leta ikomeza kudufasha abana bafite ibibazo byo kugaruka ku mashuri bakiga, ndetse n’ibikoresho bikongerwa mu mashuri kugira ngo hatagaragara ubucucike bwinshi”.

    Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminai Nto yitiriwe Mutagatifu Leon i Kagayi, Padiri Sixbert Byingingo, avuga ko imyiteguro imeze neza mu kigo kandi ko abanyeshuri baje bigaragara ko biteguye kwiga nk’abari barambiwe kuguma mu miryango.

    Avuga ko nubwo bitari byoroshye kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima mu kwirinda COPVID-19, byagenze neza abana bakaba bagenda bamenyera, agasanga Leta ikwiye gukomeza kuba maso kugira ngo hatazaduka ubwandu bushya igihe abanyeshuri baba bageze ku mashuri.

    Agira ati “Hari ibigo bishobora kugorwa no kubahiriza izo ngamba zo kwirinda, ingamba zigakazwa hose kugira ngo icyorezo kitazongera kuzana ubukana amashuri akaba yakongera gufungwa”.

    Arongera ati “Ku bijyanye n’ubushobozi bw’ababyeyi, hari impungenge z’uko hari abatazabasha kwishyura kuko hari ababyeyi bamwe babuze akazi, aho ubufasha bwaboneka hose badufashije natwe cyaba ari ikintu cyiza kugira ngo abana batazatakaza amasomo bitewe n’ubushobozi bukeya”.

    Minisiteri y’Uburezi itangaza ko na yo izi ibibazo by’abana bashobora kutagarukira igihe ku mashuri kubera ibibazo bitandukanye birimo guterwa inda z’imburagihe, abo ngo bakaba bagomba kutavutswa amahirwe igihe bazaba bamaze kwibaruka, naho abagiye mu mirimo itandukanye bakaba bazashakishwa bagasubizwa mu masomo.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/muhanga-abagarutse-ku-mashuri-barasaba-leta-kwita-ku-bafite-ubushobozi-buke

  • Côte d’Ivoire: Alassane Ouattara yatorewe manda ya gatatu itavugwaho rumwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwitabire bw’abatora bwari ku kigero cya 54%, ibyavuye muri aya matora bikaba bitegereje kwemezwa n’urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga.

    Ku wa mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, abatavuga rumwe na Leta batangaje ko barimo gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho igomba gutegura andi matora.

    Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Pascal Affi N’Guessan yavuze ko imwe mu nshingano z’iyo Guverinoma y’inzibacyuho ari ugutegura amatora y’umukuru w’igihugu agomba kubera mu mucyo kandi ahuriyemo abaturage bose ba Côte d’Ivoire.

    Pascal Affi N’Guessan uyobora abatavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko hashyizweho akanama k’inzibacyuho y’igihugu kazashyiraho Guverinoma iyobowe n’uwahoze ari perezida Henri Konan Bédié, umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi rya Côte d’Ivoire. Uyu muyobozi kuri uyu wa kabiri yatangaje ko yagabweho ibitero n’abantu bataramenyakana. Mu mujyi atuyemo humvikanye imirwano yakoreshwagamo imbunda ziremereye, kandi ko ibi bitero byibasiye n’abayoboke b’abayobozi batavuga rumwe na Leta ya Alassane Ouattara.

    Bwana N’Guessan ati: “Kugumana Ouattara nk’umukuru w’igihugu birashoboka cyane ko bigiye gutera intambara hagati y’abenegihugu.”
    Ishyaka riri ku butegetsi ryihanangirije abatavuga rumwe n’ubutegetsi ribasaba kutagerageza guhungabanya umutekano w’ igihugu.

    Bwana Ouattara yongeye kwiyamamaza nyuma y’uko muri Nyakanga 2020, uwo ishyaka rye ryari ryemeje nk’umusimbura we Ibrahim Coulibaly; yitabye Imana bitunguranye bivugwa ko yazize uburwayi. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi babyise gutera “coup d’etat” amatora.

    Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri abantu babarirwa muri 30 bari bamaze kwicwa kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira no kugera ku umunsi w’itora.

    Hari impungenge ko imvururu zadutse muri 2003, zakongera kwaduka nyuma y’uko uwahoze ari perezida Laurent Gbagbo atsinzwe amatora na Alassane Quattara; ariko akanga kuva ku butegetsi, imirwano yashyamiranyije impande zombi muri icyo gihe yaguyemo abaturage barenga ibihumbi bitatu.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/Cote-d-Ivoire-Alassane-Ouattara-yatorewe-manda-ya-gatatu-itavugwaho-rumwe

  • Diamond Platnumz yavuze agahinda yagize nyina arwara akananirwa kugenda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz na nyina umubyara
    Diamond Platnumz na nyina umubyara

    Mu kiganiro na Wasafi FM, Diamond yavuze uburyo yajyanye nyina kumuvuza mu buhinde, ibintu avuka ko byamuhenze cyane kuko muri icyo gihe nta mafaranga ahagije yari afite.

    Umuyobozi wa Wasafi avuga ko kimwe mu bintu bimushimisha mu buzima ari ukubona nyina afite ubuzima buzira umuze, kuko uburwayi yagiye muri 2013 bwamuteye ubwoba.

    Ati “Umwaka wa 2012-2013 mama yagize stroke bisaba ko ajyanwa mu Buhinde kuvuzwa. Ni ubwa mbere nari mbonye mama atabasha kugenda, kuvuga cyangwa kugira ikindi kintu akora, hakwiyongeraho amafaranga byasabaga byanteye ubwoba. Iyo bitaba umuziki sinari kubona uko mpikura”.

    Mu myaka ishize uko Chibu Dangote yagiye amenyekana, ahora agaruka ku buryo Sandra Sanura Kassim uzwi nka Mama Dangote nyina umubyara, yamubereye inkingi ya mwamba mu buzima bwe, ndetse no mu kazi ke k’umuziki n’ubuzima bubi babanyemo akura.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/diamond-platnumz-yavuze-agahinda-yagize-nyina-arwara-akananirwa-kugenda

  • Rubavu na Goma bagiye korohereza abakozi n’abanyeshuri kwambuka umupaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umupaka muto uhuza Rubavu na Goma
    Umupaka muto uhuza Rubavu na Goma

    Kigali Today yavuganye na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Alphonse Munyantwali, avuga ko batafunguye imipaka ahubwo ibiganiro byabaye tariki ya 2 Ugushyingo 2020 mu Mujyi wa Goma, byari bigamije korohereza abarwayi bakenera kwambukiranya umupaka bajya kwivuza, abakozi bakenera kwambukiranya imipaka bajya mu mirimo hamwe n’abanyeshuri bakenera kujya ku mashuri mu gihe yatangiye.

    Yagize ati “Si ugufungura imipaka, ahubwo abakozi n’abanyeshuri bafite inzandiko z’inzira nka ‘laisser passe na Pass sport’, bakwemererwa kwambuka ariko bakagumayo atari ingendo za buri munsi”.

    Inama yahuje intumwa z’Intara zombi, iz’uRwanda zari ziyobowe na Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Munyantwari Alphonse naho ku ruhande rw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ziyobowe na Guverineri Nzanzu Carly Kasivita.

    Imyanzuro y’inama yasomwe na Jean Paul Maregani, ivuga ko mu korohereza abantu bamwe na bamwe ku mipaka ihuza Rubavu na Goma, hagendewe ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, hemerewe kwambuka ibyiciro bikurikira.

    Abaganga n’abarimu bava mu Rwanda bakajya gukorera muri Kongo, cyangwa abaganga n’abarimu bava muri Kongo bakajya mu Rwanda, abanyeshuri biga muri Kongo cyangwa abanyeshuri biga mu Rwanda, kimwe n’abandi bakozi bafite imirimo ihoraho baturiye iyi mijyi.

    Abandi bemerewe kwambuka ni abacuruzi bato bibumbiye mu mashyirahamwe, kugira ngo hirindwe umubare nyamwinshi bakazumvikana uko bazajya bohererezanya ibicuruzwa hirindwa Covid-19.

    Guverineri Munyantwari avuga ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari busanzwe bukorwa mu kohererezanya ibicuruzwa.

    Mu myanzuro y’iyi nama, impande zombi zemeranyije ko abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari busanzwe bunyura ku mupaka munini, bagiye kuzajya banyura ku mupaka muto hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bakaba basabye ko abaturage birinda ibikorwa byo kunyura mu nzira zitemewe zambukiranya imipaka.

    Iyi myanzuro irafasha ibigo byigisha muri Rubavu byavugaga ko bifite ikibazo cy’abarimu bari mu Mujyi wa Goma bari barabuze uko bagaruka mu kaz, hamwe n’abanyeshuri biga mu Rwanda batuye mu Mujyi wa Goma, kimwe n’abanyeshuri bo mu Rwanda bashaka kujya gukomeza amashuri mu Mujyi wa Goma.

    Icyakora ubu buryo bwo gufasha abaturage bugiyeho buzorohereza abambuka bagaturayo atari abagenda bagaruka nk’uko byari bisanzwe.

    Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bari bamaze iminsi bataka kuba bohereza ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma, Abanyekongo babyohererejwe bakabihombya cyangwa bakabambura bigatuma ubucuruzi bwambukiranya imipaka butagenda neza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-na-goma-bagiye-korohereza-abakozi-n-abanyeshuri-kwambuka-umupaka

  • Nyuma yo guhagarika ku kazi abayobozi bakuru ba REB, hagiye gukurikiraho iki? – Minisitiri Uwamariya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Velentine, avuga ko kuba hari abayobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), bahagaritswe ku kari, nta gitangaza kibirimo kuko ari gahunda isanzwe yo kubaza abayobozi ibyo bakora.

    Abivuze nyuma y’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko abayobozi batatu bo muri REB bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo, bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye.

    Bo bbayobozi bahagaritswe ni Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) na Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB).

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/nyuma-yo-guhagarika-ku-kazi-abayobozi-bakuru-ba-reb-hagiye-gukurikiraho-iki-minisitiri-uwamariya

  • Abandi batatu basezerewe mu Mavubi, umukino wa Cap-Vert wongera kwimurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mBere ni bwo abakinnyi 11 ba APR FC bari bataritabira ubutumire bw’Amavubi bamaze gusanga abandi mu mwiherero, byabaye ngombwa ko hasezererwa abandi bakinnyi batatu bari bamaze ibyumweru bitatu bakora imyitozo.

    Imyitozo y
    Imyitozo y’Amavubi irakomeje

    Mu bakinnyi bahise basezererwa, harimo Iradukunda Jean Bertrand ukinira ikipe ya Gasogi United, hakabamo kandi Mico Justin na Twizerimana Marin Fabrice bakinira ikipe ya Police Fc.

    Uyu mukino w’Amavubi wari uteganyijwe bwa mbere tariki 13/11 nyuma ukaza kwimurirwa tariki 11/11, ubu ukaba wongeye kwimurirwa tariki 12/11/2020, mu gihe uwo kwishyura uzabera I Kigali kugeza ubu ukiri tariki 17/11/2020.

    Biteganyijwe ko iyi kipe y’igihugu izahaguruka mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 08/11/2020 n’indege yihariye, aho bamwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo Mukunzi Yannick na Bizimana Djihad bazahurira nayo muri Cap-Vert.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abandi-batatu-basezerewe-mu-mavubi-umukino-wa-cap-vert-wongera-kwimurwa

  • Amajyepfo: Gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ibanga ryo kuza mu myanya y’imbere mu mihigo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi bane b
    Abayobozi bane b’uturere twaje mu myanya itanu ya mbere mu mihigo ya 2019-2020

    Utwo turere twaje mu myanya y’imbere ni aka Nyaruguru kabaye aka mbere kavuye ku mwanya wa 24 mu mihigo iheruka, aka Huye kabaye aka kabiri kavuye ku mwanya wa 19, aka Gisagara kabaye aka kane karaherukaga ku mwanya wa 25 n’aka Nyanza kabaye aka gatanu karaherukaga ku wa 30, ari na wo wa nyuma.

    Urebye mu mihigo iheruka, uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twarakoze cyane ugereranyije n’ubusanzwe, kuko ubungubu akari inyuma ari Muhanga iri ku mwanya wa 25, nyamara mu mihigo iheruka aka mbere kari Muhanga yari ku mwanya wa 16, igakurikirwa na Huye yari ku wa 19. Utundi twose twari mu y’inyuma uhereye kuri Nyaruguru yari ku wa 24.

    Abayobozi b’utu turere bavuga ko mu byo bagezeho bishimira harimo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

    Nko mu Karere ka Gisagara bubakiye imiryango y’abatishoboye 515 yasemberaga nyuma yo gukurwa muri nyakatsi, muri Nyanza bubakira 404 ku buryo na 44 bari basigaye umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 usozwa ubu bubakiwe, hakaba hasigaye bane gusa.

    Mu Karere ka Huye bubakiye 193, naho muri Nyaruguru bubakira 328 kandi aha hombi ngo nta wakuwe muri nyakatsi uhasigaye ugisembera.

    François Habitegeko, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ati “Nyuma yo kurwana no kubashakira aho barambika umusaya, ubu noneho dushyize imbaraga ku bafite amazu atabahesheje agaciro. Yose hamwe ni 1,673, kandi n’abahuye n’ibiza 627 tuzabitaho. Dushyize imbaraga kandi ku isuku, tutibagiwe no kurwanya imirire mibi”.

    Mu bindi bikorwa utu turere twagezeho harimo kugeza amazi meza ku baturage ndetse n’amashanyarazi, ku buryo muri Gisagara bayagejeje ku ngo 8,110 mu mwaka umwe gusa w’ingengo y’imari.

    Jérôme Rutaburingoga uyobora aka karere yungamo agira ati “Twanateye ibiti by’imbuto 275,000 ku bufatanye n’abafatanyabikorwa. Kwitabira mituweli turi aba mbere, kandi Gisagara yanabaye mu turere dutatu twa mbere twejeje umuceri mwinshi”.

    Muri Gisagara n’i Nyaruguru hari n’umwihariko ko ubu bagejejweho kaburimbo, byatumye guhahirana n’abaturutse ahandi birushaho kuborohera.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyepfo-gukemura-ibibazo-bibangamiye-imibereho-myiza-y-abaturage-ibanga-ryo-kuza-mu-myanya-y-imbere-mu-mihigo

  • Rayon Sports yasubukuye imyitozo, Sugira bivugwa ko yavunikiye mu Mavubi nawe yakoze (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yingeye gusubukura imyitozo, ni nyuma yo gupimwa COVID-19 ndetse bakanatangira umwiherero uri kubera mu macumbi ya Skol aherereye mu Nzove.

    Mu bakinnyi bakoze imyitozo, harimo abakinnyi bashya iyi kipe yaguze barimo nka Manasseh Mutatu wavuye muri Gasogi, Niyigena Clement wavuye muri Marines, Jean Vital Ourega batijwe na TP Mazembe, Niyonkuru Sadjati wavuye muri Marines, Mudacumura Jackson bita ‘Rambo’ wavuye muri Heroes na Mujyanama Fidele wavuye muri Heroes Fc.

    Muri iyi myitozo hagaragayemo kandi Sugira Ernest wavuye mu ikipe y’igihugu Amavubi bivugwa ko yagize imvune, gusa ntihagaragayemo Nshimiyimana Imran na Sekamana Maxime baje muri iyi kipe bavuye muri APR FC mu mwaka ushize w’imikino.

    Sugira Ernest nawe yakoze imyitozo

    Sugira Ernest nawe yakoze imyitozo

    Bashunga Abouba wavuye muri Buildcon yo muri Zambia nawe yarakoze

    Bashunga Abouba wavuye muri Buildcon yo muri Zambia nawe yarakoze

    Umutoza Guy Bukasa yakoresheje imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports

    Umutoza Guy Bukasa yakoresheje imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports

    Drissa Dagnogo mu myitozo

    Drissa Dagnogo mu myitozo

    Manasseh Mutatu nawe yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports

    Manasseh Mutatu nawe yakoze imyitozo ya mbere muri Rayon Sports

    Manasseh Mutatu na Mugisha Gilbert

    Manasseh Mutatu na Mugisha Gilbert

    Mugisha Gilbert, umwe mu bakinnyi bamaze iminsi muri Rayon Sports

    Mugisha Gilbert, umwe mu bakinnyi bamaze iminsi muri Rayon Sports

    Jean Vital Ourega wavuye muri TP Mazembe

    Jean Vital Ourega wavuye muri TP Mazembe

    Iyi kipe yanasuwe na Komite nshya iheruka gutorwa

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Rayon-Sports-yasubukuye-imyitozo-Sugira-bivugwa-ko-yavunikiye-mu-Mavubi-nawe-yakoze-AMAFOTO

  • Rayon Sports yasubukuye imyitozo, Sugira bivugwa yo yavunikiye mu Mavubi nawe yakoze (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yingeye gusubukura imyitozo, ni nyuma yo gupimwa COVID-19 ndetse bakanatangira umwiherero uri kubera mu macumbi ya Skol aherereye mu Nzove.

    Mu bakinnyi bakoze imyitozo, harimo abakinnyi bashya iyi kipe yaguze barimo nka Manasseh Mutatu wavuye muri Gasogi, Niyigena Clement wavuye muri Marines, Jean Vital Ourega batijwe na TP Mazembe, Niyonkuru Sadjati wavuye muri Marines, Mudacumura Jackson bita ‘Rambo’ wavuye muri Heroes na Mujyanama Fidele wavuye muri Heroes Fc.

    Muri iyi myitozo hagaragayemo kandi Sugira Ernest wavuye mu ikipe y’igihugu Amavubi bivugwa ko yagize imvune, gusa ntihagaragayemo Nshimiyimana Imran na Sekamana Maxime baje muri iyi kipe bavuye muri APR FC mu mwaka ushize w’imikino.

    Iyi kipe yanasuwe na Komite nshya iheruka gutorwa

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yasubukuye-imyitozo-sugira-bivugwa-yo-yavunikiye-mu-mavubi-nawe-yakoze-amafoto

  • Impunzi 620 z’Abanyekongo zabaga mu nkambi ya Kigeme zimuriwe i Mahama #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impunzi z
    Impunzi z’Abanyekongo 620 zimuriwe i Mahama

    Ku rubuga rwa Twitter rw’iyi Minisiteri, yavuze ko kwimura izo mpunzi biri muri gahunda yo kurengera no kunoza imibereho imibereho y’impunzi, ndetse no gukumira iyangirika ry’ibidukikije mu nkambi ndetse n’inkengero zazo.

    Inkambi ya Kigeme isanzwe icumbikiye impunzi z’Abanyekongo zirenga ibihumbi 18, zahunze imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’imitwe y’inyeshyamba mu Burasirazuba bwa repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

    Naho inkambi ya Mahama izo mpunzi zimuriwemo, yari isanzwe icumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga 43,500 muri za 2015.

    Muri uyu mwaka wa 2020, bamwe muri izo mpunzi z’Abarundi basabye gusubira mu gihugu cyabo ku bushake, maze Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ifasha ababyifuza gutaha.

    Kugeza ubu, impunzi z’Abarundi zirenge 2000 zari zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama, zamaze gutahuka mu gihugu cyabo ku bushake.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/impunzi-620-z-abanyekongo-zabaga-mu-nkambi-ya-kigeme-zimuriwe-i-mahama