Tag: featured

  • Nyaruguru: Bibaza igihe ibiciro by’ingendo bizakosorerwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bavuga ko ibiciro biri hejuru ugereranyije n
    Bavuga ko ibiciro biri hejuru ugereranyije n’uburebure bw’umuhanda

    Ku rutonde rw’ibiciro RURA yasohoye ku itariki ya 22 Ukwakira 2020, hariho ko Huye-Kibeho bishyura amafaranga 900, Huye-Ndago bakishyura 980, naho Huye-Munini bakishyura amafaranga 860.

    Igitangaje ni uko ku Munini ari ho kure ariko hakaba ari ho bagomba kwishyurwa amafaranga makeya, kuko Huye-Munini (uciye i Kibeho) hari ibirometero 40, Huye-Ndago hakaba ibirometero 33 naho Huye-Kibeho hakaba ibirometero 27.

    Ubundi ubariye ku mafaranga 21 ku kilometero kimwe, Huye-Munini hakwiye kurihwa amafaranga 860 nk’uko bigaragara kurutonde rwasohowe na RURA, Huye-Ndago hakishyurwa atarenze 700 (kuko 33×21=693) naho Huye-Kibeho ntiharenze 570 (kuko 27×21=567).

    Iki giciro cy’amafaranga 570 ku rugendo Huye-Kibeho kinahuye n’igisubizo RURA yatanze yifashishije twitter, ku witwa Ngirinshuti wari wagaragaje ko amafaranga bacibwa bajya muri Nyaruguru ari menshi.

    Yagize iti “Mwiriwe Ngirinshuti? Murakoze kutumenyesha. Biri gukosorwa. Urugendo Huye-Kibeho ni 570”.

    embed

    Nyamara, kuva ibiciro bishyashya byasohoka hakanagaragazwa ko harimo amakosa, hagiye gushira ibyumweru bibiri abajya i Kibeho bishyura amafaranga 900, naho abagera i Ndago no ku Munini bakishyura 1,200.

    Umwe mu bahagenda kenshi kuko afite akazi i Ndago, ariko akaba atuye i Huye, agira ati “Twebwe tujya i Ndago buri munsi tuzi n’iby’ibiciro bishyashya, ubu dutanga 900 ubundi yo kutugeza i Kibeho, bakatugeza i Ndago. Ariko abaturage batabasha kwibariza bo batanga 1200”.

    Gutanga amafaranga arenga ku yakagombye gutangwa habariwe ku mafaranga 21 kuri kilometero, byinubirwa kandi n’abakora ingendo hagati ya Kigali na Huye, bavuga ko ubundi bakagombye kwishyura atagera ku 2,600, bashingiye ku kuba kuva muri gare ya Nyabugogo kugera mu ya Huye ngo hari ibirometero 122.

    Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubwikorezi muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko mu biciro biheruka gusohoka hari hakeya cyane hagaragayemo kwibeshya, harimo no muri Nyaruguru, ariko ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’uturere babyizeho, ku buryo biri hafi gukosoka.

    Agira ati “Ngira ngo bitarenze ejo cyangwa ejobundi bizaba byatunganye kuko twahanye amakuru. Ni ku muhanda wa Nyaruguru, uwa Ngoma, muri za Butaro, muri Burera. Ndumva ari imihanda nk’itatu”.

    Uyu muyobozi anasaba ko abantu bose bajya babona baciwe amafaranga adahuje n’ibiciro byagenwe bajya babibabwira kugira ngo bikemurwe.

    Naho ku bijyanye n’umuhanda Huye-Kigali bivugwa ko amafaranga atangwa ku matike arenze ayari akwiye gutangwa ugereranyije n’ibirometero biri hagati ya gare ya Huye n’iya Nyabugogo, abashinzwe kugena ibiciro muri RURA bavuga ko bazareba niba ibivugwa ari byo, hanyuma bigakosorwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyaruguru-bibaza-igihe-ibiciro-by-ingendo-bizakosorerwa

  • Ibigo by’amashuri bitanu gusa ni byo byamaze gufata inguzanyo y’ingoboka mu Mwalimu SACCO #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amashuri yigenga ntiyitabiriye gufata inguzanyo m Mwalimu SACCO nk
    Amashuri yigenga ntiyitabiriye gufata inguzanyo m Mwalimu SACCO nk’uko byari byitezwe

    Ibigo byujuje ibisabwa ni byo byahawe iyo nguzanyo, gusa ngo hari n’ibindi byayisabye ariko ntibyayemererwa bitewe n’uko hari ibyo bitujuje mu bisabwa, ariko iyo gahunda ngo irakomeje.

    Umuyobozi mukuru w’Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yagarutse ku mibare igaragaza uko igikorwa cyo gutanga iyo nguzanyo gihagaze kugeza kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2020.

    Agira ati “Ibigo byujuje impapuro zisaba inguzanyo muri rusange ni 44, muri byo ibigo 15 ni byo twemereye inguzanyo, ibyamaze guhabwa amafaranga ni ibigo bitanu (5), mu gihe ibindi bitanu byo byangiwe. Ibigo 16 byemerewe inguzanyo ariko hakaba hari ibyo bitaruzuza ngo biyihabwe, hari ikigo kimwe dusinyana amasezerano uyu munsi na bibiri tukirimo gusuzuma dosiye yabyo”.

    Avuga kandi ko inguzanyo zimaze gutangwa kuri ibyo bigo bitanu byazihawe zingana na 116,360,016 z’Amafaranga y’u Rwanda, azishyurwa ku nyungu ya 13%.

    Uwambaje avuga kandi ko ibigo bititabiriye gufata iyo nguzanyo nk’uko byari byitezwe, akenshi ngo bikagaragaza impungenge ku barimu bagombaga guhabwa ayo mafaranga.

    Ati “Ariya mafaranga yari agenewe abarimu batari bari mu kazi mu gihe cya Covid-19, ibigo rero ntibyitabiriye gufata iyi nguzanyo kuko bitari byizeye ko abo barimu bazagaruka, cyane ko inguzanyo atari ikintu gipfa kwirukankirwa kuko yishyurwa hariho n’inyungu. Ibigo byahisemo kwishakira ibisubizo, mu kureba uko byafasha abarimu babyo mu mibereho mu gihe batakoraga”.

    Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite amashuri yigenga, JM Vianney Usengumuremyi, agaruka ku mbogamizi abafite amashuri bahuye na zo, zanatumye abitabira gufata iriya nguzanyo baba bake.

    Ati “Imbogamizi ya mbere ni uko ikigo ari cyo kigomba kuguririza abarimu bacyo kandi nta kigaragaza ko bazakomezanya na cyo, cyane ko hari n’abagiye basaba imyanya muri Leta, ikigo rero kikaba cyahomba niba uwo mwarimu agiye”.

    Ati “Indi mbogamizi ni uko ibigo byashakaga kuguririza abarimu, ikigo ngo kigomba kuba gifite konti mu Umwalimu SACCO ari na yo inyuraho minerval z’abanyeshuri n’andi mafaranga, kandi ibigo byigenga biba bifite andi mabanki y’ubucuruzi bikorana na yo. Ibyo bibangamira ba nyir’amashuri kuko hari ubwo usanga barafashe inguzanyo muri bya bigo bakorana na byo kandi na byo bibasaba kubinyuzamo amafaranga bikoresha, ni ikibazo”.

    Izindi mbogamizi ngo ni uko umwarimu usabirwa iyo nguzanyo ngo hari amafaranga asabwa yo kugira ngo abe umunyamurwango, ayo na yo ngo akaba inzitizi kuko aba na none agomba gutangwa n’ikigo.

    Umuyobozi w’Umwalimu SACCO avuga ko akenshi kugira ngo ikigo gihabwe iyo nguzanyo, babanza kureba uko cyari gisanzwe gikora imbere ya Covid-19, ni ukuvuga icyo cyinjizaga, ibyasohokaga ndetse n’inyugu, akaba ari byo biherwaho mu gutanga iyo nguzanyo, icyakora n’ubu ngo abujuje ibisabwa bakomeje kwakirwa.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/ibigo-by-amashuri-bitanu-gusa-ni-byo-byamaze-gufata-inguzanyo-y-ingoboka-mu-mwalimu-sacco

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 7, abakize ni 8 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya barindwi babonetse mu bipimo 1,604 bakaba barimo babiri babonetse i Kigali, bane babonetse i Nyagatare, undi umwe aboneka i Rusizi.

    Kugeza kuri uyu wa Kabiri, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,162 muri bo abamaze gukira ni 4,930 naho abakivurwa ni 197.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 35.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-7-abakize-ni-8

  • Basketball: Umutoza w’ikipe y’igihugu yahamagaye abakinnyi batangira umwiherero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y
    Ikipe y’ u Rwanda iratangira imyitozo ku wa Kane

    Abakinnyi 19 bahamagawe bazatangira imyitozo ku wa Kane tariki ya 05 Ugushyingo 2020.

    Ikipe ya Patriots BBC ni yo ifite abakinnyi benshi mu ikipe yahamagawe. Barindwi ni abo muri iyo kipe bakaba ari: Habineza Shaffy, Hagumintwari Steven, Gasana Kenneth Herbert, Jovon Filer Adonis, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné na Sagamba Sedar.

    Ikipe ya REG BBC ni yo ikurikiraho mu kugira abakinnyi benshi bahamagawe aho ifitemo bane ari bo: Kami Kabange, Shyaka Olivier, Kaje Elie na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jaques Wilson .

    APR BBC ifitemo abakinnyi batatu: Niyonkuru Pascal uzwi nka Kacheka, Niyonsaba Bienvenue na Ntwari Marius Tresor.

    IPRC Kigali BBC ifite umukinnyi umwe ari we Uwitonze Justin. IPRC Huye ifitemo Bugingo Kabare Hubert naho, UGB ifitemo Muhizi Prince.

    Abakinnyi batatu ni bo bahamagawe bakina hanze y’ u Rwanda. Abo ni: Mukama Jean Victor ukinira Ari’s Leeuwarden yo mu Buholandi, Ngoga Elias ukinira Blinn Junior College muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) na Schommer Kalekezi ukina muri Fribourg Olympic yo mu Busuwisi.

    U Rwanda rusanzwe rufite itike yo kuzitabira imikino ya nyuma kuko ari rwo ruzakira iki gikombe. Gusa rwashyizwe mu itsinda rya Kane mu rwego rwo kurufasha kwitegura neza.

    U Rwanda ruri kumwe na Mali, Algeria na Nigeria.

    Gahunda y’imikino y’ijonjora yo gushaka itike ya Afro-Basket 2021 iteye mu buryo bukurikira:

    Tariki ya 26 Ugushyingo 2020:

    Rwanda vs Mali

    Tariki 28 Ugushyingo 2020:

    Rwanda vs Nigeria

    Tariki ya 29 Ugushyingo 2020:

    Rwanda vs Algeria

    Tubibutse ko imikino ya nyuma ya Afro-Basket 2021 izatangira tariki ya 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/basketball-umutoza-w-ikipe-y-igihugu-yahamagaye-abakinnyi-batangira-umwiherero

  • Ferwafa na RBA basinyanye amasezerano yo kwerekana amarushanwa yose yo mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 03/11/2020 ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira mu Rwanda “FERWAFA” habaye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yo kwerekana amarushanwa ategurwa mu Rwanda na Ferwafa.

    Impande zombi zishyira umukono kuri aya masezerano
    Impande zombi zishyira umukono kuri aya masezerano

    Umuyobozi wa Ferwafa Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene yavuze ko aya masezerano basinye Atari amasezerano y’uko uruhande runaka rwagira amafaranga ruhita ruha urundi, ahubwo ashingiye mu gushaka abandi bafatanyabikorwa by’umwihariko abazajya bamamaza mu mikino yerekanwa.

    “Aya masezerano ntabwo agamije kugira amafaranga runaka ahita atangwa, ni amasezerano ashingiye ku musaruro, takazagabana ikizavamo birimo kwamamaza n’ibindi, buri ruhande rurasabwa gukora kugira ngo uwo musaruro tuzawugereho kandi turabyizeye”

    Ku ruhande rw’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda “RBA” Arthur Asiimwe, yatangaje ko bashimishijwe no gusinya aya masezerano, kuko biri no mu nshingano z’ikigo zo gufasha abanyarwanda kwidagadura

    “Dushimishijwe no gusinya aya masezerano, twashakaga uburyo ikinyamakuru cya rubanda kizajea kigeza umupira ku banyarwanda, murabizi mu nshingano z’itangazamakuru harimo no kwidagadura, na RBA twifuza gufasha abanyarwanda kwidagadura bareba umupira”

    “Turashaka ko abanyarwanda bose bagira ayo mahirwe yo gukurikirana umupira, muri ibi bihe bya COVID-19 biragoye ngo abafana baze ku kibuga, byari bibabaje kuba umuntu atakwemererwa kureba umupira ntanabone aho yawureba kuri televiziyo”

    “Ni amasezerano y’ubufatanye, twumvikanye ko twasangira umusaruro, sinshidikanya ko uwo musaruro mu myaka itatu uzaboneka, dufite ubushake, dufite ubushobozi ku buryo imipira yose ishoboka tugomba kuyigeza ku banyarwanda.”

    Aya masezerano hagati ya FERWAFA na RBA yasinywe uyu munsi, aje nyuma y’aho FERWAFA yaherukaga gutandukana na AZAM TV yerekanaga imikino ya shampiyona ndetse n’andi marushanwa yose ategurwa na FERWAFA.

    Aya masezerano yasinywe nayo uyu munsi avuga ko RBA izajya yerekana imikino y’amarushanwa yose y’umupira w’amaguru ategurwa na FERWAFA, arimo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, igikombe cy’Amahoro, igikombe cy’Intwari ndetse n’andi


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ferwafa-na-rba-basinyanye-amasezerano-yo-kwerekana-amarushanwa-yose-yo-mu-rwanda

  • Girinka yatumye abari abatishoboye b’i Gicumbi bashora imari y’arenga miliyari zirindwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Koperative IAKIB ubu ifite inganda zitunganya amata
    Koperative IAKIB ubu ifite inganda zitunganya amata

    Bakimara guhabwa inka bahise bashinga Koperative Ihuza Aborozi ba Kijyambere Bafatanyije (IAKIB), ikaba yaratangiye ikusanya umukamo w’inka z’abanyamuryango 300 bari bishyize hamwe.

    Hakizimana Pierre Celestin uyobora Koperative IAKIB, avuga ko muri 2006 batangiye gukoresha amafaranga angana n’ibihumbi 500 mu kugura amata aturuka mu mirenge 19 muri 21 igize Akarere ka Gicumbi.

    Yagize ati “Koperative yacu yavutse kubera gahunda ya Girinka muri 2002, twatangiye turi abanyamuryango 300 ariko ubu tugeze kuri 4,004, dukusanya amata angana na litiro 34,000 ku munsi ava mu borozi barenga 10,000”.

    Hakizimana avuga ko bafite amakusanyirizo 10 y’amata, harimo ane biyubakiye, abiri bakodesha ndetse n’andi ane Leta yabubakiye mu rwego rwo kubatera inkunga.

    Amata bakusanyije bayagurisha ku ruganda Inyange na Blessed (ruri i Gatuna), asigaye bakayakoramo amavuta y’inka yo kurya no kwisiga, ikivuguto ndetse n’ikinyobwa cyitwa yawurute (Yoghurt).

    Batangiye batwara amata mu bicuba ku magare ariko ubu ni abashoramari bakomeye
    Batangiye batwara amata mu bicuba ku magare ariko ubu ni abashoramari bakomeye

    Iyi koperative yashinze uruhanda rukora ifu y’ibigori (kawunga) aho rutunganya toni 20 ku munsi, kandi ikavuga ko irimo kurwagura ku buryo mu kwezi kwa Mutarama 2021 izaba yatangiye gutanga toni 60 z’ifu y’ibigori ku munsi.

    Banafite uruganda rukora ibiryo by’amatungo bigaburirwa inka, inkoko n’ingurube bingana na toni 20 ku munsi.

    Hakizimana yakomeje agira ati “Ibi byose tubihagaritse tukubakamo inzu, twakubaka umuturirwa ugaragara ku buryo wavuga uti dore icyo Girinka yakoze, ubu turashaka ko koperative ibyara ibindi bigo”.

    Bavuga ko bafite gahunda yo gushyira ibicuruzwa byabo ku masoko yo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

    Hakizimana yari umwe mu bayobozi 80 b’amakoperative atandukanye barimo guhugurwa n’Ikigo ‘Land O’ Lakes’ cy’Abanyamerika ku bijyanye n’imiyoborere ndetse n’imicungire y’amakoperative, kikaba ari na cyo cyafashije koperative IAKIB mu rugendo rwo kuva mu bukene.

    Hakizimana Pierre Celestin wari mu bahawe inka mu myaka 18 ishize, ubu yitabira inama n
    Hakizimana Pierre Celestin wari mu bahawe inka mu myaka 18 ishize, ubu yitabira inama n’ibiganiro bihuza amakoperative manini mu gihugu

    Umuyobozi w’Umushinga wa Land O’Lakes witwa Coperative Development Program, Willy Nyirigira, avuga ko mu byo bahaye koperative IAKIB harimo n’ibyuma byo guterekamo no gukonjesha amata.

    Yagize ati “Ubu hari undi mushinga turi gutegurana na bo wo gukora amata y’ifu abikwa igihe kirekire, kugira ngo ajye acuruzwa hanze y’igihugu kandi Abanyarwanda be kujya babura amata mu gihe cy’impeshyi”.

    Nyirigira yizeza ko umushinga ayobora uzakomeza guhugura amakoperative y’u Rwanda, ndetse no kuyahuza n’andi yo mu bihugu birenga 80 byo ku isi, kugira ngo Abanyarwanda babone aho bagurisha umusaruro hanze y’igihugu.

    Umushinga w
    Umushinga w’Abanyamerika Land O’Lakes ufatanyije na RCA ndetse n’Ikigo RICEM, barimo guhugura abayobozi b’amakoperative 80 manini mu gihugu

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, Prof Jean Bosco Harelimana, ashima ko Land O’Lakes iri mu bafatanyabikorwa ba Leta bateza imbere gahunda yo kugira amakoperative ibigo binini by’ishoramari.

    Ni gahunda ishingiye imirimo yose ku ikoranabuhanga, izatuma amakoperative ahindura u Rwanda mu buryo bugaragara bitarenze umwaka wa 2024.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/girinka-yatumye-abari-abatishoboye-b-i-gicumbi-bashora-imari-y-arenga-miliyari-zirindwi

  • Amafoto+Video: Nyuma y’umunsi umwe abanyeshuri basubukuye amasomo, kwirinda Covid-19 birubahirizwa gute? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mbere y
    Mbere y’uko umunyeshuri yinjira mu ishuri abanza gupimwa umuriro

    Nyuma y’umunsi umwe gusa ayo mashuri afunguye, kuri uyu wa Kabiri Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Velentine, ari kumwe n’abandi bayobozi basuye amwe mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali, bareba uko yubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Bimwe mu byitabwaho cyane, ni ukwambara udupfukamunwa ku banyeshuri n’abarimu, gupimwa umuriro, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa se imiti yabugenewe, hamwe no guhana intera hagati y’abanyeshuri.

    Reba mu mafoto uko amashuri yubahiriza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo:

    Guhana intera ni ngombwa mu ishuri
    Guhana intera ni ngombwa mu ishuri

    Minisitiri Uwamariya mu rimwe mu mashuri, agenzura ko amabwiriza yubahirizwa
    Minisitiri Uwamariya mu rimwe mu mashuri, agenzura ko amabwiriza yubahirizwa
    Amashuri asabwa kugira aho abanyeshuri bakarabira
    Amashuri asabwa kugira aho abanyeshuri bakarabira

    Mu gikoni aho bategurira amafunguro y
    Mu gikoni aho bategurira amafunguro y’abanyeshuri, na ho ingamba zirubahirizwa

    Abarimu bagomba kwigisha bambaye udupfukamunwa
    Abarimu bagomba kwigisha bambaye udupfukamunwa

    Kureba andi mafoto, kanda HANO

    Reba video igaragaza uruzinduko rwa Minisitiri Uwamariya muri amwe mu mashuri

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/amafoto-video-nyuma-y-umunsi-umwe-abanyeshuri-basubukuye-amasomo-kwirinda-covid-19-birubahirizwa-gute

  • Ntibemeranya n’abavuga ko umukobwa ukora imyitozo myinshi atakaza uburanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nzayisenga Charlotte (uri ku mupira) amara impungenge abakobwa n
    Nzayisenga Charlotte (uri ku mupira) amara impungenge abakobwa n’abagore batinya gukora siporo cyane

    Cyuzuzo Igihozo Yvette usanzwe ari Kapiteni wa UTB na Nzayisenga Charlotte na we usanzwe akina muri iyi kipe iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona mu bari n’abategarugori babitangarije mu kiganiro KT Sports cya KT Radio ubwo bari abatumirwa muri gahunda y’umusportif w’icyumweru isanzwe itambuka buri wa kabiri.

    Cyuzuzo Yvette yavuze ko abafite iyo myumvire haba mu bakinnyi n’abandi bantu bahari ariko asaba ko bihinduka kuko bituma habaho kudindira kw’imikino muri rusange.

    Yagize ati “Ibyo nta shingiro bifite kuko ushobora gukina ugakomeza kumera neza nk’uko wari umeze mbere ntagihindutse, iyo umuntu ari mu kintu runaka aba agomba kukijyamo wese nibwo atanga umusaruro, ntabwo wareka gukora imyitozo ngo udahinduka mu miterere, ababivuga na bo wenda hari igihe kizagera bahindure imyumvire.”

    Ibindi bivugwa ko abakinnyi b’abakobwa bakina volleyball n’indi mikino bibagora kubona abagabo kubera guhinduka mu miterere no kutabona umwanya wo kwita ku bo bari kumwe yavuze ko atari byo ndetse atanga n’urugero rwa Bucumi Claudette bakinanye muri APR FC afite umugabo kandi agakomeza kwita ku rugo rwe.

    Cyuzuzo Yvette (ugiye gutera umupira) aha ari mu kibuga
    Cyuzuzo Yvette (ugiye gutera umupira) aha ari mu kibuga

    Urundi rugero yatanze ni Umunyakenyakazi Dorcas wigeze no gutoza mu Rwanda aho yavuze ko amufatiraho urugero kuko yakoraga imyitozo atitaye ku magambo avugwa kandi agahinduka umukinnyi w’igihangange waje no gushinga urugo agahirwa.

    Uretse ibi, bavuga ko abantu bataranahindura imyumvire ku myambaro migufi abakinnyi b’uyu mukino baba bambaye aho bamwe bakibifata nk’ibihabanye n’umuco.

    Bavuga ko batangira gukina uyu mukino byagiye bibagora cyane ariko gahoro gahoro bitewe n’ibyo bamaze kugeraho abari bafite iyo myumvire bakagenda bayihindura .

    Charlotte ati “Ndabyibuka ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye twagiye gukina tumaze kugera mu kibuga haje abantu benshi barimo n’ababyeyi , bose bari batangariye imyambaro twari twambaye gusa bagenda bahindura imyumvire nyuma yo kumenya ko ari imyambaro isanzwe yifashishwa n’abari mu kibuga.Abayambara nta kindi baba bagambiriye kuko iyo tuvuye mu kibuga tuba twambaye twikwije.”

    Aba bakinnyi baherutse kwegukana igikombe cya Shampiyona mu bagore ku mukino batsinzemo APR VC seti 3-2 bavuga ko bishimira urwego uyu mukino ugezeho ariko bagasaba ko imyumvire yahinduka ku bagitekereza ko abakobwa bakora imyitozo myinshi bumva ko ibahindura bagatakaza uburanga, ndetse n’abakibona imyambaro yabo mu kibuga mu isura yo guta umuco ko bose bahindura imyumvire kugira ngo umukino urusheho gutera imbere.

    Cyuzuzo Yvette (wambaye ishati y
    Cyuzuzo Yvette (wambaye ishati y’umweru n’umukara) na Nzayisenga Charlotte (wambaye umutuku n’umukara) bakinira UTB n’ikipe y’igihugu, aha bakaba bari mu kiganiro kuri KT Radio

    Mu minsi yashize umutoza w’ikipe y’igihugu y’abangavu ya Basketball, Mushumba Charles, yashinje abakobwa bamwe bakina imikino na bo kurangazwa n’iyo myumvire ntibakore cyane, bumva ko bazatakaza uburanga bakazabura abagabo igihe baba bahinduye imiterere kubera imyitozo myinshi.

    Muri iki kiganiro banagarutse kuri byinshi bitandukanye banyuzemo mu rugendo rwabo nk’abakinnyi.

    Babajijwe imikino yabagoye, Charlotte yavuze ko umukino wamugoye ari uwo yakinnyemo na APR VC mu mpera z’icyumweru gishize aho yakinnye muri uyu mukino ahanganye na murumuna we basanzwe babana mu nzu.

    Cyuzuzo Yvette we avuga ko n’ubwo bakina uyu mukino bari babanje gutakaza seti ebyiri, ariko atari wo mukino wamugoye cyane mu buzima ahubwo avuga ko umukino wamugoye ari umukino wa nyuma bakinnyemo na Rwanda Revenue Authority (RRA) mu mwaka wa 2011 ubwo we yakinaga muri APR VC.

    Uwo mukino warangiye begukanye igikombe kuri seti 3-2 ngo waramugoye cyane kuko bari ku iseti ya seoul RRA yari yabanje kubasiga igira amanota 9 bo bafite amanota 3 ariko bayitanga kugera ku manota 15 bayitsindira kuri Seoul begukana igikombe cya Shampiyona.

    N’ubwo batabura ibibaca intege, bavuga ko bishimira urwego uyu mukino umaze kubagezaho. Nzayisenga Charlotte avuga ko uyu mukino wamufashije kwiga aho yarangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK)

    Cyuzuzo Yvette we mu byo yishimira yagezeho harimo ko Volleyball yamufashije kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) bimuha n’amahirwe yo kuba umwe mu barimu muri kaminuza ya UTB asanzwe anakinira.

    Mu bindi akomeza avuga ko uyu mukino wamufashije gutembera aho yagiye asohokera igihugu ahantu hatandukanye ku isi.

    Ibi Nzayisenga Charlotte abihurizaho na mugenzi we aho na we avuga ko Volleyball yamufashije gutembera mu bihugu bitandukanye nka : Pologne, Misiri, Tunisia, Madagascar, Togo, Kenya, Uganda, Burundi, na Tanzania aho yagiye ahagararira igihugu.

    Nzayisenga Charlotte na Cyuzuzo Yvette bashimira abagiye babafasha ngo bagere ku rwego bariho by’umwihariko umutoza wabo wo mu mashuri yisumbuye Abdulkharim Shumbusho wabatoje ubwo bigaga muri GS Indangaburezi mu Ruhango.

    Nzayisenga Charlotte na Cyuzuzo Yvette basanzwe ari abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Volleyball mu bari n’abategarugori. Uretse ikipe ya UTB bakinira, bananyuze mu yandi makipe akomeye arimo RRA na APR VC.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/ntibemeranya-n-abavuga-ko-umukobwa-ukora-imyitozo-myinshi-atakaza-uburanga

  • Igiciro cya Lisansi na Mazutu cyahindutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RURA yavuze ko igiciro cya Lisansi i Kigali kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 976 kuri litiro, naho igiciro cya Mazutu i Kigali, kikaba kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 923 kuri litiro.

    RURA ivuga ko iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/Igiciro-cya-Lisansi-na-Mazutu-cyahindutse