Tag: featured

  • Huye: RPC yemereye abamotari kujya abakemurira ibibazo ku wa Gatandatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abamotari bahawe umunsi wo gukemurirwa ibibazo
    Abamotari bahawe umunsi wo gukemurirwa ibibazo

    Yabisezeranyije abamotari bakorera mu Mujyi i Huye, mu nama bagiranye tariki ya 4 Ugushyingo 2020, nyuma y’uko bagaragaje ko hari ibibazo bahura na byo bakabura ubibakemurira.

    Muri ibyo bibazo harimo kuba hari igihe bisanga bagomba kwishyura amande y’amakosa batakoze, urugero nk’ukorera i Huye akamenya nyuma y’ukwezi ko bamuciriye amande i Nyagatare, kandi wenda atarahakandagira na rimwe.

    Ngo hari n’igihe bishyura amafaranga y’uruhushya rwo gutwara abagenzi (autorisation) bagatinda kuruhabwa, hanyuma polisi yabafata ikabandikira kandi amakosa atari ayabo.

    Abamotari batekereza ko bene ibi bibazo nibizajya byakirwa mu maguru mashya bizabafasha.

    Uwitwa Elie Nshimyeyesu, agira ati “Byibura uriya munsi uzajya ugera bitaratinda, ikibazo gikemuke. Ariko nanone bakosore ikintu cyo kuvuga ngo banza wishyure ubone kuza ngo tugukemurire ikibazo. Kuko ntiwamara kwishyura ngo amafaranga bazayagusubize”.

    Nshimyeyesu anatekereza ko umuti urambye kuri iki kibazo cyo kwandikirwa aho batari bijya bibaviramo kwishyura amande menshi, kuko baba batarigeze bamenya ko bandikiwe, waba ko bajya bandikirwa bagahita babibonera message (ubutumwa bugufi) muri telefone nk’uko bigenda ku bafite imodoka.

    Ati “Mbonye message ndi hano i Huye igaragaza ko banyandikiye ndi i Nyagatare, biroroshye guhita ngaragaza ko atari byo, nkarenganurwa. Ariko kubibona nyuma y’ukwezi, ntibyoroshye kwisobanura”.

    Abamotari bakorera mu Mujyi i Huye kandi binubira kuba bategekwa kwinjira muri gare igihe cyose bari hafi yayo, ku buryo hari igihe kururutsa abagenzi igihe babibasabye bibaviramo gucibwa amande y’ibihumbi 25.

    Uwitwa Lucien Hakizimana, ati “Muri gare umuntu yakagiyeyo ku bushake bwe, umugenzi ushatse kujyayo ntafite gahunda yo kwinjiramo nkamubwira akareba undi umugezayo”.

    Abamotari b’i Huye kandi binubira amafaranga 100 ya parikingi bacibwa na KVCS kuko ngo bamenye ko ab’ahandi bo batayatanga.

    Ku bijyanye no gucibwa amafaranga kuko bahagaritse umugenzi hafi ya gare, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabagiriye inama yo guhagarara aho bemerewe.

    Naho amafaranga bavuga ko bacibwa na KVCS ngo ni amahoro ya Leta baba bagomba gutanga.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-rpc-yemereye-abamotari-kujya-abakemurira-ibibazo-ku-wa-gatandatu

  • Gatsibo: Abana 85 bafatiwe mu isoko basubizwa mu ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri 85 bafashwe batarajya ku ishuri, bahita basubizwayo
    Abanyeshuri 85 bafashwe batarajya ku ishuri, bahita basubizwayo

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama Musonera Emmanuel, kuri telefone yasobanuye ko muri 85 bafashwe, 60 ari abahungu, 25 ni abakobwa, ndetse ngo abenshi batangiye gusubira mu bigo byabo.

    Musonera Emmanuel aragira ati “Tumaze kubafata twahise duhamagara ababyeyi babo, ababonetse baraza batwandikira inyandiko bemera ko icyo kintu batazagisubira kandi ikindi bamwe biregura bavuga ko ngo bamwe bari baje gushaka imyambaro y’ishuri, ariko ikigaragara byari imitwe kugira ngo tubababarire”.

    Yakomeje agira ati “Noneho bamaze kudusinyira duhamagara abayobozi b’ibigo tubereka intonde z’abana twafashe, abayobozi na bo batubwira ko abo bana koko biga muri ibyo bigo, noneho tubasaba ko bagomba gukurikirana bakamenya ko uyu munsi (04 Ugushyingo) abana baza kuba bageze ku ishuri, twatangiye kuvugana saa moya benshi bambwira ko abana batangiye gusubira mu bigo byabo”.

    Musonera arakomeza agira ati “Nta n’uwigeze avuga ko wenda byaba byatewe n’ubushobozi buke kuko n’ubundi abana bacu benshi bigira ubuntu, n’abo twafataga babeshyaga ko ari abari bagiye kugura imyambaro y’ishuri nta n’umwe wavugaga ko batagiye kwiga kubera ubushobozi buke, icya kabiri n’abigira mu mashuri y’imyaka icyenda (9) y’ibanze n’abandi biga babayo abenshi bari barishyuye, icyari gisigaye ni ukugenda bakigira ku mafaranga basize bishyuye noneho bazongere gutumwa ay’ikindi gihembwe ariko bari ku ishuri”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo Musonera Emmanuel, akomeza asobanura ko ikibazo cy’abana bafatiwe mu isoko kandi bagenzi babo basubiye ku ishuri, cyatewe n’uko abana bari bamaze iminsi bariraye kubera ibibazo igihugu cyarimo bya coronavirus, ubuyobozi bubonye ko n’ababyeyi basaga n’abatereye iyo, bwiyemeza kubihagurukira.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/gatsibo-abana-85-bafatiwe-mu-isoko-basubizwa-mu-ishuri

  • ‘BPR Home Loan’, inguzanyo yagufasha kubona inzu yawe bwite #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inguzanyo ya BPR Home Loan yagufasha kubona inzu yawe bwite
    Inguzanyo ya BPR Home Loan yagufasha kubona inzu yawe bwite

    Ni inguzanyo yishyurwa mu gihe kirekire, kuko yishyurwa kugera ku myaka 25, bitandukanye na mbere aho inguzanyo nk’iyo yishyurwaga kugera ku myaka 20 gusa. Ibi byorohereza abakiliya bayihawe, kuko bishyura amafaranga make make buri kwezi, bigatuma babasha kugira indi mishanga bakora ibateza imbere.

    Iyo nguzanyo kandi yishyurwa ku nyungu ntoya cyane ya 14.5%, ivuye kuri 16.5%.

    Iyo nguzanyo ishobora kugufasha kwiyubakira inzu nshyashya, cyangwa se ukaba ushobora kugura inzu yubatse, ugatandukana n’ubukode bwa buri kwezi.

    Iyi nguzanyo ya ‘BPR Home Loan’, ije ari igisubizo ku bantu benshi bamara imyaka n’imyaka bakora amanywa n’ijoro, bizigamira ngo bagere ku nzozi zo gutunga inzu zitwa izabo ariko ntibibakundire.

    Muri iki gihe kubona ubushobozi bwo kubaka inzu haba mu MUjyi nwa Kigali, mu nkengero cyangwa se n’ahandi mu gihugu nti byoroshye.

    Benshi biganjemo n’abakorera umushahara wa buri kwezi baracyahangayikishijwe no kwishyura ubukode bwa buri kwezi, nyamara bafite inzozi z’uko igihe kimwe bashobora kuzagira aho bita iwabo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bpr-home-loan-inguzanyo-yagufasha-kubona-inzu-yawe-bwite

  • Umuturage arashinja Mobisol kumushyirisha muri ba bihemu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bikoresho Mobisol igurisha n
    Bimwe mu bikoresho Mobisol igurisha n’abaturage

    Uwo muturage tutashatse gutangaza amazina ye, avuga ko yahawe na Mobisol ibikoresho by’imirasire y’izuba mu mwaka wa 2017, akaza kubibazubiza mu mwaka wa 2018 kandi bakamuha inyandiko igaragaza ko basheshe amasezerano, akaza gutungurwa no kubona nyuma y’imyaka itatu asubije ibyo bikoresho akibarwaho ideni.

    Nk’uko amasezerano yo gusubiza ibikoresho bya Mobisol yashyizweho umukono n’umuturage wahawe umurasire ndetse n’umukozi wa Mobisol wabyakiriye abigaragaza, uwo murasire wasubijwe Kompanyi ya Mobisol.

    Kuri iyo nyandiko hasi handitseho ko uwo mukiriya wayo yari atakiwukoresha kuko aho yakoreraga yari yarahatijwe na Leta ikaza kuhisubiza nyuma y’umwaka umwe ahawe uwo murasire wa Mobisol.

    Ku nyandiko isesa amasezerano uwo muturage afitanye na Mobisol kandi ntaho bigaragara ko azishyura ikindi kiguzi, cyangwa amafaranga yaba yarasigaye ngo ideni ryose ribe rirangiye.

    Byaje kumutungura ubwo uwo muturage avuga ko yagiye kwaka inguzanyo muri banki ngo yiteze imbere, akabwirwa ko hari ideni afitiye Kompanyi ya Mobisol agomba kubanza kuryishyura.

    Abajije muri Mobisol ikibazo cyabaye yasubijwe ko umurasire yasubije icyo kigo ukiri uwe agomba kugaruka kuwufata akawishyura hanyuma ideni rye rikamuhanagurwaho agakurwa ku rutonde rwa ba bihemu.

    Agira ati “Njyewe nibaza ukuntu nasubije ibikoresho kandi ngahabwa urwandiko rugaragaza ko dusheshe amasezerano ku mpamvu yumvikana, none nkaba narashyizwe ku rutonde rwa ba bihemu ntashora kubona uko niteza imbere kandi ibyabo narabisubije, ndasaba kurenganurwa”.

    Byagenze bite ngo Mobisol ishyirishe umukiriya wayo ku rutonde rwa ba bihemu?

    Umukozi ushinzwe gusobanurira abakiriya ku by’ibikoresho by’imirasire y’izuba bya Mobisol avugana na Kigali Today, yatangaje ko umukiriya wabo yahawe Kode yishyuriraho akaba atararangiza kwishyura umwenda usaga ibihumbi 400 yasigayemo kuko umurasire yawusubije amaze kwishyura hafi ibihumbi 100.

    Ku bijyanye no kuba ibikoresho asabwa kwishyura yarabisubije Kompanyi bityo nta deni afite, uwo mukozi yasobanuye ko n’ubundi nta kibazo umukiriya wabo afitanye na Kompanyi ya Mobisol kuko iyo baba bagifitanye baba baza kumwishyuza, ngo ahubwo agifitanye na (CRB).

    Agira ati “Nta kibazo dufitanye n’umukiriya ariko kugira ngo akurwe muri (CRB) bisaba ko yishyura amafaranga yasigayemo hanyuma umwenda we ukangana na zeru, cyangwa agategereza igihe umwenda we uzaba ushaje agakurwa kuri urwo rutonde rw’abanyamadeni”.

    Ati “Niba ashaka ibikoresho bye yagaruka kubifata agakomeza kwishyura uko bisanzwe kuko twe twatanze amakuru y’uko arimo Kompanyi ideni kuko atarangije kwishyura, ariko ibikoresho bye turabifite ubundi amasezerano ateganya ko ibikoresho tubisubirana iyo ahantu twabitanze hageze umuyoboro w’amashanyarazi asanzwe”.

    REG ivuga iki kuri iki kibazo n’amasezerano igirana na Molisol?

    Umukozi wa Sosiyete Nyarwanda ishinzwe Ingufu (REG) mu ishami rishinzwe ingufu zituruka ku mirasire y’izuba Mwesigye, avuga ko ubusanzwe REG igirana amasezerano na Mobisol yo kugurisha imirasire ku baturage bayifuza binyuze mu ipigana n’andi makompanyi.

    Ibyo ngo bivuze ko hari abaturage bahabwa imirasire binyuze mu masezerano hagati ya REG, Mobisol n’umukiriya ariko Mobisol nk’ikigo cy’ubucuruzi gishobora no kwigurishiriza imirasire n’ababyifuza.

    Mwesigye avuga ko umuturage washyizwe muri CRB wavuzwe hano, we atanyuze muri ayo masezerano ahubwo yaguze na Mobisol kuko nta masezerano ye agaragara muri REG, bityo ko icyo kibazo cyakemukira hagati ye na Mobisol.

    Icyakora na we yemeza ko bidakwiye ko umukiriya yishyuzwa ibintu byasubijwe uwabimugurishije igihe ntaho biteganyijwe mu masezerano.

    Iyi ni yo nyandiko yo gusesa amasezerano na Mobisol
    Iyi ni yo nyandiko yo gusesa amasezerano na Mobisol

    Agira ati “Birumvikana ko niba ibyari byahawe umuturage byasubijwe Kompamnyi nta kindi yari ikwiye kumukurikiranaho kereka niba hari aho amasezerano bagiranye abiteganya, kuko ikigaragara ku nyandiko yo gusesa amasezerano ntaho bigaragara ko umuturage yasigayemo ideni ry’ibikoresho runaka, icyakora turagerageza kuvugana na Mobisol yenda tumenye impamvu y’ikibazo”.

    RURA yanenze kuba umuturage yarashyizwe muri CRB

    Umukozi mu ishami ryo kurengera inyungu z’abakiriya mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA) Alex, avuga ko nyuma yo gusuzuma inyandiko isesa amasezerano hagati y’umukozi wa Mobisol wakiriye ibikoresho bisubizwa bigaragara ko ntaho byanditse ko umukiriya azakomeza kwishyura.

    Avuga kandi ko ntaho bigaragara ko umukiriya yasabwe kugira ikindi kiguzi yongeraho ngo yenda abe ari cyo giherwaho kimushyira mu ideni, kandi ko n’iyo bibaho yari kubimenyeshwa aho gushyirwa muri ba bihemu.

    Alex avuga ko ku bwe inyandiko isesa amasezerano afitiye kopi kandi yashyikirijwe Mobisol isobanutse, ku buryo umukiriya nta kibazo yari akwiye kugirana na Kompanyi yamuhaye ibikoresho ikaza kubisubizwa nyuma.

    Agira ati “Inyandiko isesa amasezerana ntaho igaragaza ko umukiriya yagombaga kwishyura andi mafaranga runaka ndi gukurikirana ngo menye amasezerano y’ibanze umukiriya yagiranye na Mobisol naho ubundi nta kosa mboba yakoze ryamushyirisha muri CRB, kereka niba hari utundi tubazo tw’imikorere muri mobisol”.

    Mobisol yateye utwatsi umunyamakuru agerageje kubaza iby’icyo kibazo

    Kigali Today yifuje kumenya icyo ubuyobozi bukuru wa Mobisol buvuga kuri iki kibazo, maze Umuyobozi mukuru wa Mobisol Sylvie Kanimba amaze kumva imiterere yacyo, avuga ko nta kintu afite cyo kuvugana n’umunyamakuru.

    Umunyamakuru yifuje kumenya niba ikigo nka Mobisol cyaba gifite umuvugizi ngo abe ari we usobanura icyo kibazo maze Kanimba amusubiza amubwira ko bitemewe kuvugisha itangazamakuru kandi ko atari buvuge ku ngufu.

    Yagize ati “Urifuza kumenya iki? Unyihanganire ntabwo tuvugana na radiyo, none se urifuza kumfata ngo nkuvugishe ku ngufu? Nta kintu tuvugana uwo muntu azaze kwibariza ikibazo cye”.

    Ibyo kwanga gusobanurira umunyamakuru kandi byanakozwe n’umukozi wa Mobisol witwa Louis wavuze ko hari undi ushobora kubisobanura ariko bikarangira na we atamutanze.

    Ntitwabashije kuvugana n’urwego rwa (CRB) ngo tumenye uko rukorana n’ibigo runaka mu gushyira ababibereyemo amadeni ku rutonde rwa ba bihemu n’uburyo bakurwamo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umuturage-arashinja-mobisol-kumushyirisha-muri-ba-bihemu

  • Umucuruzi Alfred Nkubili azakomeza kuburana afunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Binyuze mu ijwi ry’abamwunganira mu mategeko, Nkubili yari amaze iminsi ajuririra icyemezo giherutse gufatwa n’urwo rukiko rwamusabiraga gukomeza gufungwa mu gihe hari irindi iperereza ryagombaga gukorwa ku byaha byo kunyereza umutungo, magendu, gukoresha inyandiko mpimbano, no gushaka kubangamira urubanza aregwamo kuriganya Guverinoma amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari ebyiri.

    Icyemezo cyo kwigiza inyuma urubanza rw’uwo muherwe ukorera mu Ntara y’Uburasirazuba, cyafashwe mu buryo butunguranye, nyuma y’uko Nkubili ajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kubera uburwayi.

    Mbere y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumusabira gukomeza gufungwa, hari amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko Nkubili wari warajuririye gufungurwa by’abagateganyo kubera ibibazo by’uburwayi ngo yaba yaritabye Imana, ariko ayo makuru yahise abeshyuzwa n’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS) ndetse n’umuryango we ubinyujije mu itangazo ryanditse, wahise uvuga ko ubabajwe no kumva ayo makuru y’ibinyoma.

    Nkubili ashinjwa ibyaha by’uruhurirane birimo kuriganya Guverinoma y’u Rwanda mu gukwirakwiza inyongeramusaruro, guhimba amazina y’abantu ba baringa bagomba kuyihabwa no kubeshya minisiteri ibiciro by’inyongeramusaruro akabihanika.

    Mu bindi byaha ashinjwa harimo no gutatira icyizere, gukoresha inyandiko mpimbano no gufatira ibikoresho byifashishijwe mu gukora icyaha.

    Nkubili yagerageje no gutanga miliyari icyenda (9.000.000.000 FRW) nk’ingwate kugira ngo arekurwe by’agateganyo, ariko Umucamanza Nubaha Murwanashyaka yavuze ko kumurekura by’agateganyo kwaba ari ukwigerezaho kuko ngo ashobora gutoroka ubutabera.

    Umucamanza kandi yagaragaje ko Nkubili ashobora no kugerageza gusibanganya ibimenyetso kandi iperereza ritararangira, ikindi kandi ngo ntiyigeze atanga gihamya yerekana ko arimo kwivuza.

    Umucuruzi Nkubili arashinjwa kuriganya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi akayiba amafaranga abarirwa mu mamiliyari yahawe ntagure ibikoresho n’inyongeramusaruro byagombaga gukoreshwa mu buhinzi.

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu cyemezo rwaherukaga gufata ku itariki 26 Kanama, rwavuze ko rwemera n’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Akarere ka Gasabo cyo kuwa 11 Kanama.

    Abunganira Nkubili bari bisobanuye bagaragaza ko Abashinjacyaha bari bemeje ko amaperereza yarangiye, bityo ko nta kubangamira iperereza kwashoboraga kubaho; ariko Ubushinjacyaha bwanze kwemera ibyo bisobanuro bushimangira ko amaperereza yari akirimo gukorwa.

    Alfred Nkubili ni umugabo wikorera ufite ikigo kitwa ENAS, azwi cyane mu Ntara y’Uburasirazuba; we n’abandi bantu 11 barashinjwa ubufatanyacyaha mu kuriganya Guverinoma bakayiba amamiliyari binyuze mu masoko yo gukwirakwiza inyongeramusaruro.

    Ibyaha bashinjwa byabaye hagati ya 2009 na 2013, Nkubili n’abo bareganwa bagashinjwa kuba batarashyikirije inyongeramusaruro abahinzi bagombaga kuyihabwa. Nkubili nta cyaha na kimwe yemera.

    Abantu icyenda muri 11 bashinjwa bazakomeza gufungwa, mu gihe abandi batatu barekuwe by’agateganyo ariko bakazakomeza gukurikiranwa. Urubanza rwa Nkubili na bagenzi be ruzatangira ku itariki 27 Ugushyingo 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/umucuruzi-alfred-nkubili-azakomeza-kuburana-afunzwe

  • Nsengiyumva Jean Claude na Nsengimana Damien bashakishwaga bakekwaho ubwicanyi bafashwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki cyaha cyakorewe mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Nyabirasi, Akagari ka Mubuga, Umudugudu wa Rwankuba.

    Ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kandi rwatangaje ko Nsengimana Damien washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo kwica Uwimana Pelagie w’imyaka 57 y’amavuko agatoroka yafashwe, akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Icyaha Nsengimana Damien akurikiranyweho yagikoreye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana, mu Kagari ka Ngiryi mu Mujyi wa Kigali.

    RIB irashimira abagize uruhare mu ifatwa ry’aba bombi.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nsengiyumva-jean-claude-na-nsengimana-damien-bashakishwaga-bakekwaho-ubwicanyi-bafashwe

  • Madame Jeannette Kagame yasobanuye urugendo rwo gushishikariza abakobwa kuba indashyikirwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imbuto Foundation imaze imyaka 15 iteza imbere uburezi bw
    Imbuto Foundation imaze imyaka 15 iteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa

    Madamu Jeannette Kagame, washinze akaba n’Umuyobozi w’Umuryango Imbuto Foundation, yatanze ubutumwa busobanura urugendo rw’imyaka 15 uwo muryango umaze ushishikariza abakobwa kuba indashyikirwa.

    Ni urugendo rurerure, Madame Jeannette Kagame avuga ko agerageje kuruvuga mu ncamake, imyaka 15 ishize uyu muryango ushishikariza abakobwa kuba indashyikirwa no kwirenga, ari bimwe mu bihe binejeje uwo muryango wagize.

    Ati “Sinshidikanya ko ari nako byagendekeye n’abandi bita ku guteza imbere no gushyigikira uburezi bw’abana b’abakobwa”.

    Madame Jeannette Kagame avuga ko imyaka 15 ishize yanabaye iy’umunezero ku bakobwa barenga 5,000 bahembwe nk’Inkubito z’Icyeza, ikaba ishema kandi ku barimu babigisha, imiryango baturukamo, ikaba n’umunezero basangiye n’abafatanyabikorwa batandukanye bagiye babaherekeza mu myigire yabo.

    Uru rugendo rwatangiye mu myaka 15 ishize, rwasembuwe n’uko hari hakenewe igisubizo cyihuta cyafasha mu gukuraho inzitizi zose zatumaga umukobwa atagira uburenganzira ku burezi.

    Agira ati “Twari tugamije kandi ko batajya mu ishuri gusa, ahubwo ko batsinda kandi bakaba indashyikirwa mu myigire yabo no mu buzima bwabo”.

    Madame Jeannette Kagame washinze Umuryango Imbuto Foundation, ukaba umaze imyaka 15 uteza imbere uburezi bw
    Madame Jeannette Kagame washinze Umuryango Imbuto Foundation, ukaba umaze imyaka 15 uteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa

    Akomeza agira ati “Byarihutirwaga cyane ko umwana w’umukobwa afashwa kumva no kwerekana/kwizera ubushobozi bwe. Ibyo byari, kandi biracyari inzozi dufite zo kugira urungano rw’abakobwa n’abagore bisobanukiwe, bifitiye icyizere, batuje kandi biyubahisha, bagendera kuri gahunda kandi bakora umurimo unoze, ndetse biteguye guhagararana na basaza babo, ngo bafatanyirize hamwe kugeza igihugu cyacu, u Rwanda, ku yindi ntera haba mu bijyanye na siyanse, ikoranabuhanga n’iterambere rya muntu muri rusange”.

    Madame Jeannette Kagame avuga ko Umuryango Imbuto Foundation utewe ishema n’ubufatanye wagiranye na Guverinoma y’u Rwanda, abafatanyabikorwa bo mu gihugu no mu mahanga, imiryango itari iya Leta, abikorera n’abantu ku giti cyabo, mu mpande z’isi zitandukanye.

    Za mbuto mwabibye ubu zarakuze, zabaye ibiti by’inganzamarumbo.

    Inkubito z’Icyeza ubu ni abakobwa barangirije amasomo mu mashuri meza kandi akomeye yo mu bice bitandukanye by’isi, bamwe bari mu bagize inzego nkuru za Guverinoma y’u Rwanda, ni abaganga, ni abanyamategeko, ni ba enjeniyeri, ni abanyamakuru, ni ba rwiyemezamirimo, ndetse barimo n’abafite ibikorwa bikomeye by’ikoranabuhanga.

    Abandi babaye abakozi ba Imbuto Foundation, aho batanga umusanzu wabo mu kurera, kwigisha no kubaka urubyiruko abayobozi b’ejo hazaza! Babinyujije mu itsinda rihuriza hamwe abakobwa bose bahembwe nk’Inkubito z’Icyeza ‘BPG Alumni Network’, biyemeje kuba abarinzi ba barumuna babo ndetse n’urungano rwabo, aho bakora ibikorwa by’ubujyanama bashishikariza abandi bakobwa kuba indashyikirwa bakanaberekera uko babigeraho.

    Madame Jeannette Kagame avuga ko uburezi ari kimwe mu burenganzira bw’ibanze buri kiremwamuntu gikeneye, ariko ko nubwo hari byinshi byakozwe ku rwego rw’igihugu n’isi, hakiri abakobwa miliyoni 31 batari mu ishuri nk’uko byatangajwe na UNESCO muri 2019.

    Avuga ko akenshi ingaruka z’ibibazo bitandukanye bituruka ku mibereho y’abantu, imico cyangwa ihungabana ry’ubukungu zagiye zigabanya ya mahirwe abakobwa bafite yo kwiga no gutanga umusanzu wabo mu kubaka sosiyete.

    Ibi kandi bituma baguma mu bukene ntibabashe kwiyubakira ejo habo nk’uko babyifuza, ari yo mpamvu, gushyira imbaraga ku burezi bw’umukobwa atari ngombwa gusa ahubwo ari na kimwe mu bifasha cyane kubaka ubushobozi bw’umuntu, ndetse bigatanga umusanzu ku gihugu mu kugera ku ntego z’iterambere.

    Ati “Ubusanzwe mu Muryango Imbuto Foundation, tugena ibikorwa cyangwa aho dutanga umusanzu duhereye ku mirongo migari na gahunda zashyizweho ku rwego rw’igihugu, umugabane wacu wa Afurika ndetse no ku isi, mu rwego rw’iterambere. Ibi, ni byo byaduteye gutangira urugendo- mu mwaka wa 2005- rwari rugamije kugera ku ntego 3: (1) Guharanira ko abakobwa bose bagera mu ishuri; (2) Guharanira ko abakobwa bose baguma mu ishuri bagasoza ibyiciro byose; (3) Gushishikariza abakobwa gutsinda neza no kuba indashyikirwa bagerageza kwiga amasomo yose, harimo n’aya siyansi, ikoranabuhanga, ubumenyingiro n’imibare”.

    Avuga ko uko imyaka yagiye ikurikirana, ubu bukangurambaga bwo guteza imbere uburezi bw’umukobwa bwatumye bagera hose mu gihugu, aho bahuye n’abakobwa bashyigikiwe n’ababyeyi babo bikabafasha gutsinda neza bakaba indashyikirwa.

    Umwe muri abo bakobwa ni Inkubito y’Icyeza Florentine. Florentine, Inkubito y’Icyeza yahembwe inshuto eshatu, ni umufashamyumvire akaba n’umuganga utanga umusanzu we ku cyerekezo cy’igihugu mu guharanira kugira Abanyarwanda babayeho ubuzima bwiza kandi bihesha agaciro, aho buri wese agira uburenganzira kuri serivisi z’ubuzima.

    Florentine Hategekimana ni umwe mu baharanira ko haboneka amakuru yizewe ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi akagera kuri bose, kugira ngo abantu babashe gukora amahitamo no kwifatira ibyemezo bumva neza ingaruka byagira ku buzima bwabo.

    Florentine ni umwe mu bakobwa b’Inkubito z’Icyeza 5,000, bamaze guhembwa kugeza ubu, kubera gutsinda neza ibizami bisoza amashuri.

    Umuryango na wo wagize uruhare muri ubu bukangurambaga!

    Umubyeyi wa Jackline yabitoje n’abana be ndetse igihe agiye ku ishuri cyangwa avuyeyo agaherekezwa na basaza be kugira ngo bamurindire umutekano. Nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abagore, uyu munsi Jackline Kamanzi azirikana urukundo rw’umubyeyi we n’uko yamushyigikiye, akavuga ko ari bimwe mu byamuteye imbaraga zo gukora cyane maze mu mwaka wa 2000 asoza amashuri yisumbuye ari umukobwa wa mbere mu gihugu, nyuma aza gukomereza mu bijyanye n’amategeko, ubu akaba afite impamayabushobozi y’ikirenga mu bijyanye no kubaka amahoro n’ubwiyunge.

    Madame Jeannette Kagame ati “Mu gihe dukomeza gushimangira iri hame ryo gushishikariza abakobwa kwiga, gukora cyane no guharanira kuba indashyikirwa muri byose, dukeneye no kongera imbaraga mu bukangurambaga bufasha kumva neza ikibazo, haba ku bayobozi mu nzego z’ibanze, ababyeyi n’umuryango muri rusange – nk’uko umubyeyi wa Jackline yabigenje – n’abandi bakumva ko guharanira ko habaho uburinganire hagati y’umuhungu n’umukobwa, by’umwihariko guteza imbere uburezi bw’umukobwa ari imwe mu nzira zizatugeza ku ntego z’iterambere”.

    Ni ikiraro kizatugeza ku ‘Rwanda Twifuza’.

    Madame Jeannette Kagame, avuga ko kugira no gutanga uburenganzira n’amahirwe angana ku burezi n’imirimo, ari imwe mu nkingi zizamura ubukungu, imibereho myiza n’iterambere muri rusange haba ku gihugu no mu miryango.

    Ati “Tugomba kurandurana n’imizi, ikibazo cyose cyasubiza inyuma ibyo tumaze kugeraho mu iterambere ry’uburezi, by’umwihariko ibijyanye n’ uburezi bw’umukobwa”.

    Bimwe muri ibyo bisubiza inyuma uburezi bw’umwana w’umukobwa harimo ubusambanyi bukorerwa abana zitateganyijwe ku bangavu.

    Agira ati “Nk’uko twabigarutseho mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira abasambanya abana bwatangijwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu kwezi k’Ukwakira 2020, ikigereranyo cy’abana baterwa inda ku rwego rw’igihugu kiri kuri 7,3% (RDHS 2014-15), mu gihe 20% by’abakobwa ari abahohoterwa batarageza imyaka 18. Ibi bigira ingaruka mbi cyane ku buzima bwo mu mutwe bw’abahohotewe, uko biyumva n’agaciro biha, ndetse bikagira n’ingaruka mbi ku buzima n’iterambere ry’uwahohotewe”.

    Arongera ati “Nk’ababyeyi, abafashamyumvire, abarezi n’umuryango muri rusange, tugomba guhindura imitekererereze ivuga ko umukobwa ari we ugomba kwimenya akirinda, ahubwo tugahugura ndetse tugatoza abagabo n’abahungu bacu imyitwarire iboneye umugabo mwiza”.

    Madame Jeannette Kagame agira ati “Mu gihe twizihiza iyi sabukuru y’imyaka 15 yo guteza imbere uburezi bw’umukobwa, nifuje gukoresha uyu mwanya nsaba abahungu bacu, basaza bacu n’abo twashakanye, kongera imbaraga mu gushyigikira no guharanira uburenganzira n’imibereho myiza bya bashiki banyu.

    Ndabasaba gukoresha umutima n’ububasha bwanyu mu kubafasha kwisobanukirwa. Mube abarinzi ba bashiki banyu, musenye ugushyigikirana tubona gutuma muceceka n’iyo hari uwo muzi wagize nabi, kuko bituma abakobwa bacu bahorana kwicuza, ipfunwe n’ikimwaro, bifite byinshi byangiza ku miryango yacu n’iterambere ry’igihe kirekire”.

    Avuga ko gushyigikira abakobwa bitigeze biba impamvu yadindiza iterambere ry’abahungu kandi ko bitazanigera biba. Avuga ko ari ingamba y’igihe gito ishyira abakobwa ku rwego rumwe na basaza babo mu rugendo rwo kubaka ejo heza. Mu ndangagaciro n’amategeko agenga Abanyarwanda, baharanira guha bose amahirwe ku mibereho myiza n’ubukungu.

    Ati “Rero ndabasaba mwebwe abahungu bacu namwe twashakanye, muhaguruke dukorere igihugu cyacu dukunda, u Rwanda, tuzabigeraho dushyize hamwe twese – abakobwa, abagore, abagabo n’abasore”.

    Yogera gusaba Inkubito z’Icyeza, gushishoza no kugira amakenga mu mibereho yabo, bita ku bigezweho n’ibibazo bashobora guhura na byo.

    Ati “Uyu munsi turarwanya ikwirakwiza ry’indwara ya Koronavirusi. Nk’abakobwa b’indashyikirwa kandi bazi guhanga udushya, ndabasaba guhuza imbaraga mugatanga umusanzu wanyu muri uru rugamba isi yose irwana, mukoresheje intwaro zose mufite. Iyi ndwara ikomeje kutubera urujijo ndetse bizagira n’ingaruka mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bwacu, n’ubwo tutazi igihe bizamara tuzi ko atari iby’iteka”.

    Abasaba guhaguruka no gutekereza mu buryo bwagutse, bakazana ibisubizo, kandi bagafatanya na basaza babo ndetse n’ababyeyi babo muri uru rugamba, batanga umusanzu uzatuma na bo bibukwa mu mateka.

    Avuga ko umuhate wabo no guharanira kuba indashyikirwa byagize umusaruro uteye ishema kandi ukwiye kwizihizwa, akavuga ko ubwo bakomeza ibikorwa byo guhemba abakobwa batsinze neza kugeza ubwo intego ya Imbuto Foundation igezweho, na bo bakomeza kuba Indahigwa, baba aba mbere muri byose, bikazabageza ku Rwanda rwiza kandi rwemye, ati “u Rwanda Twifuza”!

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/madame-jeannette-kagame-yasobanuye-urugendo-rwo-gushishikariza-abakobwa-kuba-indashyikirwa

  • Kanye West won 3197 votes in Iowa #Rwanda #RwoT #ElectionNight #Elections2020

    Kanye West won 3197 votes in Iowa and 7770 Votes in Minnesota , #Rwanda #RwoT #ElectionNight #Elections2020

    Source : FoxNews
  • Mashami yavuze ku mvune yavanye Sugira mu Mavubi ariko akitoreza muri Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje gukora imyitozo yo gutegura imikino ibiri bafitanye na Cap-Vert, aho kugeza ubu hagenda hiyongeramo abakinnyi bakina hanze, bamwe mu bakina imbere mu gihugu nabo bakagenda basezererwa gahoro gahoro.

    Mu minsi ishize ni bwo rutahizamu Sugira Ernest yavuye mu mwiherero aho byavuzwe ko yagize imvune itazamwemerera gukina imikino iri imbere, gusa abenshi batungurwa no kumubona akora imyitozo muri Rayon Sports yatangiye ku wa Mbere.

    Sugira kuva ku wa Mbere ariko gukora imyitozo muri Rayon Sports
    Sugira kuva ku wa Mbere ariko gukora imyitozo muri Rayon Sports

    Mu kiganiro umutoza Mashami Vincent yahaye itangazamakuru, yavuze ko Sugira yari yagize imvune yo mu kibero, ku buryo bitari gutuma agendana n’umuvuduko w’imyitozo, bamuha amabwriza agomba gukurikiza ubundi akazifashishwa mu mikino itaha

    Yagize ati “Sugira ntitwamusezereye, yari afaite ikibazo cya harmstring,ntabwo ishobora gukira mu cyumweru kimwe urebye n’imyitozo twari dufite yasabaga imbaraga, twasabga ko umukinnyi aba ameze 100% kugira ngo abe yakora neza imyitozo.”

    “Iyo dukomeza kumukoresha byari kumwangiriza byinshi, Sugira ni umukinnyi wacu kandi tuzi agaciro afitiye ikipe y’igihugu kandi twarabiganiriye yarabyumvise, niba ameze neza urumva ko yakurikije inama twamugiriye, nta rirarenga, turacyafite indi mikino myinshi imbere, isaha n’isaha azagaruka.”

    Yavuye mu myitozo y
    Yavuye mu myitozo y’Amavubi kubera imvune yo mu kibero

    Ku ruhande rwa Sugira Ernest, we avuga ko yumva ameze neza ariko yakurikirije amabwiriza yahawe n’abaganga ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu, aho avuga ko iminsi bari bamuhaye yarangiye ubu ari gukora neza.

    “Tumeze neza turi ku rwego rwiza n’ubwo twatangiye gukora nyuma y’andi makipe, aha ndi gukora no mu ikipe y’igihugu, naje kugira ikibazo cy’imvune mu kibero bampa iminsi yo kruhuka, ubu yararangiye nagombaga kwitabira iya Rayon Sports, kandi twabyumvikanye na muganga w’Amavubi.”


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mashami-yavuze-ku-mvune-yavanye-sugira-mu-mavubi-ariko-akitoreza-muri-rayon-sports