Tag: featured

  • Muhanga: Polisi irasaba abanyonzi kwitwararika ku mutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyonzi bavuga ko gukorera mu makoperative bizahindura imyitwarire iranga bamwe muri bo
    Abanyonzi bavuga ko gukorera mu makoperative bizahindura imyitwarire iranga bamwe muri bo

    Polisi ishinja abanyonzi kuba ba nyirabayazana kuri zimwe mu mpanuka zikunze kugaragara mu Mujyi wa Muhanga, no ku muhanda munini Kigali-Muhanga.

    Mu mezi abiri ashize, umunyonzi umwe yarapfuye azize impanuka mu Mujyi wa Muhanga, mu mpanuka 10 zabaye muri ayo mezi, zakomerekeje ku buryo bukomeye abantu batatu abandi barindwi bakomereka ku buryo bworoheje, impanuka umunani ku icumi zabaye muri ayo mezi kandi zatewe n’amagare.

    Nyuma y’uko abanyonzi bakomorewe gusubukura imirimo nyuma y’igihe badakora kubera icyorezo cya COVID-19, inzego z’umutekano mu Karere ka Muhanga zigaragaza ko hari bamwe muri bo badakurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cyangwa ngo bakirinde n’abo batwaye.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga CIP Vedaste Ruzigana, avuga ko hari igihe abanyonzi baba badafite imiti isukura intoki ihabwa abagenzi, cyangwa ugasanga abanyonzi na bo harimo abafite umwanda.

    CIP Ruzigana avuga ko ku birenze ibyo, abanyonzi batubahiriza neza amabwiriza mu gukoresha umuhanda aho usanga bateza impanuka kubera kugenda nabi mu muhanda, ibyo ngo bikaba bitazakomeza kwihanganirwa.

    Agira ati “Usanga bamwe muri mwe mugenda mutareba inzira mwerekezamo, nta kureba ko abagenzi bambuka ngo mwubahirize amabara y’umweru y’inzira z’abagenzi, ahubwo mucurika umutwe mu mahembe mukiruka nta kumenya ko hari n’abandi bakoresha umuhanda. Ntabwo tuzakomeza kurebera mukoresha impanuka abandi”.

    Hari kandi ikibazo cy’abanyonzi bagenda bafashe ku mamodoka bigateza impanuka za hato na hato, ibyo na byo ngo ntibizihanganirwa, kuko usanga imodoka yo iba idafite gahunda yo kubangikana n’igare.

    Agira ati “Iyo ufashe ku modoka izamuka igera ahatambika ntubashe gukomeza kugenzura umuvuduko wayo kuko ntabwo iba ikigenda gahoro, benshi ni ho mugwa ugasanga hari n’abahapfiriye. Ibyo ni ukudaha agaciro umwuga wanyu kandi ubatunze”.

    Hari kandi abanyonzi batwara magendu cyangwa bagatwara abajura n’ibintu byibwe, ibyo na byo Polisi ikaba yavuze ko bigira uruhare mu guhungabanya umutekano kuko ubu hari amagare atatu afunze yafatanywe ibiyobyabwenge na magendu.

    CIP Ruzigana asaba abanyonzi kwitwararika mu kazi kabo
    CIP Ruzigana asaba abanyonzi kwitwararika mu kazi kabo

    Agira ati “Abanyonzi mutwara abajura bagiye kwiba ahantu n’ibikoresho byo gupfumura amazu mukabibatwaza, mugomba kujya mubanza kureba niba ibyo abantu babahaye ngo mutware bitahungabanya umutekano aho mukaba mwatanga amakuru, mukwiye kandi no kujya mutanga amakuru ahaba abajura kuko muba muturanye”.

    Bamwe mu banyonzi bavuga ko mu rwego rwo kurushaho kwitwararika mu kazi kabo, batangiye gushinga amakoperative no gushyiraho aho bakorera hazwi ku buryo bagenzura uko akazi kabo gakorwa.

    Bavuga kandi ko gushyiraho ibyapa bahagararaho no kwibumbira hamwe bizatuma bamenya abitwara nabi hagati yabo, maze bagatungira inzego z’umutekano agatoki.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/muhanga-polisi-irasaba-abanyonzi-kwitwararika-ku-mutekano

  • Amavubi yerekeje Cap-Vert mu rugendo rw’amasaha umunani (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo abakinnyi 23 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi berekeje muri Cap-Vert, aho bagomba gukina umukino n’iki gihugu mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mwaka wa 2022.

    Muri uru rugendo, ikipe y’igihugu yahawe indege yihariye ya Rwandair igomba kubajyana ikazanabagarura, aho baza kunyura i Cotonou muri Benin mu rugendo ruza kumara amasaha ane, bakahva bakomeza i Praia muri Cap-Vert naho bagakoresha amamasaha ane.

    Mu rutondo Mashami Vincent yatangaje ku munsi w’ejo, 21 ni bo bahagarutse I Kigali, bakazahurira muri Cap-Vert na Mukunzi Yannick ukina muri Sweden, ndetse na Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi mu gihe Kevin Monnet-Paquet we atigeze yitabira ubutumire yahawe.

    Abakinnyi 23 b’Amavubi bitabajwe ku mukino wa Cap-Vert:

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Rugwiro Hervé (Rayon Sports).

    Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, mu Bubiligi), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, Misiri), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Manishimwe Djabel (APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC, u Bugereki).

    Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Osée (Police FC).

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-yerekeje-cap-vert-mu-rugendo-rw-amasaha-umunani-amafoto

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 9, abakize ni 7 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya icyenda babonetse mu bipimo 1,741, bakaba barimo umwe wabonetse i Kigali, umwe i Burera, umwe i Kirehe, babiri i Nyagatare, umwe i Musanze, umwe i Nyabihu, umwe i Rubavu n’undi umwe i Rusizi.

    Kugeza kuri iki Cyumweru, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,222 muri bo abamaze gukira ni 4,960 naho abakivurwa ni 227.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 36.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-9-abakize-ni-7

  • Perezida Kagame yashimiye Joe Biden watorewe kuyobora Amerika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Joe Biden yatangajwe nka Perezida watsinze amatora ku wa Gatandatu tariki 07 Ugushyingo 2020.

    Ugomba kuba Visi Perezida we ni Kamala Harris, umugore ufite amaraso y’abirabura, ari na bwo bwa mberr bibayeho muri Amerika.

    Nyuma y’iyo ntsinzi, Perezida Kagame yanditse kuri twitter k9 y8furije ishya n’ihirwe Perezida Joe Biden hamwe na Visi Perezida we Kamala Harris.

    Perezida Kagame yagize ati “Twiteguye kunakira ku bufatanye busanzwe bukomeye hagati y’ibihugu byacu”.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yashimiye-joe-biden-watorewe-kuyobora-amerika

  • Ubukwe bwa Tom Close mu ma video 6 yasuwe cyane kuri Kigali Today TV #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amashusho (Video), yatangajwe kuti Kigali Today (KT TV), ari mu yarebwe cyane kuri KT TV, kuko kugeza ubu amaze kurebwa n’abantu barenga 1,310,755.

    Muri iyi video, urabasha kubona izindi zatangajwe kuri KT TV, zikarebwa n’imbaga y’abantu.

    Niba kandi ushaka gukomeza kureba video zikoze neza, komeza usure urubuga rwa YouTube rwa Kigali Today. Numara kuhagera, wibuke gukanda ahanditse Subscribe, kugira ngo video yose igiyeho ujye uhita uyibona.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/ubukwe-bwa-tom-close-mu-ma-video-6-yasuwe-cyane-kuri-kigali-today-tv

  • Abafashamyumvire b’ubworozi ni amaboko adakwiye kwirengagizwa n’abaveterineri – Guverineri Kayitesi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaveterineri basabwa gukorana bya hafi n
    Abaveterineri basabwa gukorana bya hafi n’abafashamyumvire, bityo aborozi bakabyungukiramo

    Guverineri Kayitesi abivuga nyuma y’uko byagaragajwe ko abafashamyumvire mu by’ubworozi badafatanya n’inzego z’ubuyobozi mu guhugura abaturage.

    Ubundi, mu rwego rwo gufasha aborozi kugira ubumenyi buhagije ku buryo bwo kwita ku matungo mu rwego rwo kongera umusaruro w’umukamo, umushinga RDDP wagiye uhugura abafashamyumvire 43 muri buri karere ko mu Ntara y’Amajyepfo ukoreramo, mu Ruhango, i Nyanza n’i Huye.

    Buri mufashamyumvire yagiye asabwa kurema amatsinda nibura atatu y’aborozi yerekera uko inka zitabwaho. Ni ukuvuga ko muri buri karere hagombaga gukorwa nibura amatsinda 129 y’aborozi.

    Nyamara, hamaze gukorwa 64 gusa muri Ruhango, 55 muri Nyanza na 54 muri Huye. Kutabigeraho neza byatewe n’uko aba bafashamyumvire nyuma yo guhugurwa, ari bo bagendaga bakishakira aborozi bigisha, badafatanyije n’inzego z’ubuyobozi.

    Nubwo abaveterineri bavuga ko batigeze bamenya iby’amahugurwa aba bafashamyumvire bahawe, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo avuga ko bari bakwiye kugira amatsiko bakabegera, hanyuma bakanashaka uko bakorana, kuko ari imbaraga zabafasha mu gutuma ubworozi burushaho kugenda neza.

    Ati “Hakwiye kubaho gukorana birenze uko byari byifashe, kuko bariya bafashamyumvire ni igisubizo ku bibazo bimwe na bimwe twari dufite mu bijyanye n’ubworozi”.

    Ibi biravugwa mu gihe byagaragaye ko amata asigaye yarabaye makeya ku isoko, bituma asigaye anahenda.

    Nk’ahitwa i Rusatira no kuri Arete mu Karere ka Huye, akajerekani k’ikivuguto kaguraga amafaranga 2,500 gasigaye kagura 3,000. N’abayarangura ku makaragiro ntibakibona ahagije yo gucuruza.

    Umwe mu bayacururiza i Huye, ati “Izuba ryabaye rirerire inka zirasonza. Mbere nashoboraga kurangura utujerekani nka 20, ariko ubu ntibandengereza 10. Ni ugusaranganya”.

    Umuti kuri iki kibazo cy’ibura ry’ubwatsi bw’amatungo kubera izuba, cyaba gufata gahunda yo kubuhunika nk’uko bivugwa na Julienne wo mu Ruhango.

    Agira ati “Numva dukwiye gushaka uburyo burambye bwo guhunika ubwatsi, igihe buriho, tukazabwifashisha mu gihe cy’izuba. Ntekereza ko buri kagari kagira aho gahinga ubwatsi aborozi bahuriraho, urugero mu bisigara byo ku nkuka z’ibishanga”.

    Julienne anatekereza ko aborozi bari bakwiye gufashwa gukora ibyobo bifata amazi, bakazajya buhira ubwatsi mu gihe cy’izuba.

    Ariko na none igikomeye cyane kurusha, nk’uko bivugwa na Guverineri Kayitesi, ni uko aborozi bakwiye kugaragarizwa ko badakwiye korora kugira ngo babone ifumbire gusa, ahubwo ko no korora ubwabyo byatunga umuntu.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/abafashamyumvire-b-ubworozi-ni-amaboko-adakwiye-kwirengagizwa-n-abaveterineri-guverineri-kayitesi

  • Nyuma yo gusubiramo indirimbo ‘Ishyamba’, Iganze Gakondo bafitiye uruhisho Abanyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iganze Gakondo ngo bahishiye byinshi Abanyarwanda
    Iganze Gakondo ngo bahishiye byinshi Abanyarwanda

    Ibi barabivuga nyuma yo gusubiramo indirimbo yitwa ‘Ishyamba’ ndetse n’izindi zabo bagiye bakora mu majwi meza y’umwimerere nka ‘Gakondo yacu’, ‘Iganze’ na ‘Urujeni’.

    Mu ndirimbo ishyamba baba bagira bati “Ishyamba rikwiye iki mirindi nyakubyara, ishyamba rikwiye inka mirindi ya ngoma”.

    Umuyobozi w’iri torero, Niganze Lievin, yemeza ko ubwo ibitaramo bizaba bisubukuwe bazabadukana ibakwe bakerekana agaciro gakwiye Gakondo.

    Iganze Gakondo basusurutsa abantu zigata inyana
    Iganze Gakondo basusurutsa abantu zigata inyana

    Yagize ati “Aho twakoreraga byari bitangiye kuba ibitangaza abantu bari batangiye kuba benshi haba muri ONOMO, +250 n’ahandi, abageraga za Legacy baburaga aho bicara kubera Cyusa. Umunsi ibitaramo bizaba bisubukuwe twiteguye kwerekana ibyo tumazemo iminsi”.

    Niganze avuga ko iri tsinda ryatangiye ari abantu bake ariko ko uko iminsi igenda iza bagenda baguka kandi barushaho gushimisha abantu.

    Yagize ati “Twatangiye turi abantu 7 haza kugenda babiri, tuza kugira n’abakobwa babiri umwe aragenda ubu turi abaririmbyi 6 n’abacuranzi 3. Intego yacu ni uko dukomeza gukora ibitaramo no gusohora indirimbo tuba twakoze ngo n’abandi bazimenye”.

    Iganze Gakondo igizwe n
    Iganze Gakondo igizwe n’abasore bahamiriza, barangajwe imbere n’umuyobozi wabo Lievin (ubanza ibumoso)

    Mu rwego rwo kuvugurura indirimbo gakondo zakunzwe na benshi, Iganze Gakondo bazisubiramo bakanakora izabo, bakemeza ko nta muntu wasogongeye kuri gakondo ujya usubira inyuma kandi ko uretse n’Abanyarwanda bayikunda, abanyamahanga bo bibabera akarusho.

    Ngo ibitaramo nibisubukurwa, Iganze Gakondo bafite intego yo kuzakora ibitaramo bikomeye hirya no hino mu gususurutsa Abanyarwanda no kubereka ubwiza ntavogerwa bw’injyana nyarwanda gakondo.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/nyuma-yo-gusubiramo-indirimbo-ishyamba-iganze-gakondo-bafitiye-uruhisho-abanyarwanda

  • Ufite ubumuga yanze gusabiriza ahitamo umwuga wo kwasa inkwi, umwinjiriza 3,000Frws ku munsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kwasa inkwi bimwinjiriza amafaranga 3000 buri munsi
    Kwasa inkwi bimwinjiriza amafaranga 3000 buri munsi

    Uwo musaza avuga ko kuba akora umwuga wo kwasa ibishyitsi akagurisha bimwinjiriza amafaranga amufasha mu mibereho myiza y’urugo rwe, aho amake yinjiza ku munsi ari 3000Frws.

    Ubwo Kigali Today yasangaga arangije ikiraka cyo kwasa inkwi yakoze mu gihe cy’amasaha abiri, yari amaze guhembwa amafaranga 2,000, avuga ko kuba afite ubumuga bw’ukuguru yatewe n’indwara y’imbasa ngo yakagombye kuba yirirwa mu muhanda asabiriza, ariko we ahitamo kubyirinda yihangira umurimo, aho ngo gusabiriza abifata nko kwitesha agaciro.

    Nubwo ngo nta sambu agira akaba abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, ngo ni we muntu ubona icyo atungisha umuryango we w’umugore n’abana batatu, yemeza ko utigeze usonza.

    Yanze gusabiriza ahitamo kwihangira umurimo wo kwasa inkwi
    Yanze gusabiriza ahitamo kwihangira umurimo wo kwasa inkwi

    Agira ati “Nabanje kubaho nabi mpingira abandi ngo mbone icyatunga umuryango, mbonye ntangiye gusaza nigira inama mpitamo kwihangira imirimo, ufite ibiti byo kwasa muri aka gace ni njye ashaka kuko maze kumenyekana muri uwo mwuga, mu gihe ntabonye umpamafara ngo ampe akazi negera abafite ibishyitsi bakabinyihera nkabyasa nkagurisha”.

    Avuga ko ku munsi iyo yikoreye yasa imifuka itatu y’ibishyitsi, akayigurisha ku mufuka umwe bakamuha amafaranga 1,200.

    Ati “Kuva mu gitondo kugeza saa saba mba maze kwasa imifuka itatu, umufuka umwe ni amafaranga 1,200, urumva ko iyo nikoreye ku munsi mbona amafaranga 3,600”.

    Uwo mugabo avuga ko amafaranga akorera bitamworohera kuba yayazigama, kubera ko ari we utunze umuryango, aho akora wenyine akagerageza kubona ibikenerwa byose kugira ngo umuryango ubeho, birimo guhaha no kubona ubwisungane mu kwivuza.

    Ati “Mu rugo iyo babonye mbatuye ishoka yanjye baba bazi ko kabaye ko ndatahana inoti, gusa ntabwo mbasha kuzigama kubera ko umugore wanjye amaze gusaza afite intege nke, ubwo ngakora cyane kugira ngo umugore n’abana bataburara, iyo ntahanye amafaranga 3,000, ntanga ibihumbi 2,000 byo guhaha, 1,000 nanjye nkagifatamo amacupa abiri y’urwagwa kuko ntiwakora aka kazi kavunanye umywa amazi”.

    Avuga ko ishoka yaguze ibihumbi bitatu imaze kumwinjiriza agera mu bihumbi 400, ari ho ahera asaba umuntu wese usuzugura umurimo kubireka kuko ari ukwibeshya.

    Ishoka yaguze 3000 imaze kwinjiza arenga 400,000Frws
    Ishoka yaguze 3000 imaze kwinjiza arenga 400,000Frws

    Ati “Iyi shoka mubona, nayigize ibihumbi bitatu gusa, ariko maze kuyibyaza amafaranga ntabasha kubara, ngereranyije amake imaze kumpa ni ibihumbi 400, icyo nabwira abantu ni ukudasuzugura akazi, akazi ni akazi, ubu kubera ubumuga mfite mba nirirwa mu muhanda nsabiriza ariko narabyanze nditunze”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ufite-ubumuga-yanze-gusabiriza-ahitamo-umwuga-wo-kwasa-inkwi-umwinjiriza-3-000frws-ku-munsi