Tag: featured

  • Ubuhamya bwa Hategekimana wumviye inama za Leta akava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba ari umukozi ukomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakozi ba Real Conctractors babanza guhabwa inyigisho ku kwirinda impanuka mu kazi mbere yo kugatangira
    Abakozi ba Real Conctractors babanza guhabwa inyigisho ku kwirinda impanuka mu kazi mbere yo kugatangira

    Hategekimana Pacifique yavutse mu mwaka wa 1992 ahitwa i Rutongo hazwi cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Avuga ko se umubyara na we yari umukozi wa kompanyi ya Rutongo Mines ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako gace ko mu Karere ka Rulindo.

    Hategekimana yamenye ubwenge afite umubyeyi umwe kuko se yitabye Imana mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Jenoside ngo yahitanye abavandimwe be babiri basigara ari bane barerwa na nyina gusa. Uyu mubyeyi ariko ngo yagerageje kubajyana mu ishuri, ariko kubera imiterere ya Rutongo ngo yisanze ari we usigaye mu ishuri gusa abandi baragiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Hategekimana avuga ko na we ubwe ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ishuri yarivuyemo ajya gucukura amabuye y’agaciro.

    Icyo gihe ngo inteko rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi yateranye mu murenge wabo, abanyamuryango biyemeje gusubiza abana bose mu ishuri bakava mu bucukuzi bw’amabuye.

    Hategekimana anatanga inyigisho ku kwirinda impanuka y
    Hategekimana anatanga inyigisho ku kwirinda impanuka y’umuriro

    Ati “Abana twari mu kigero kimwe baranshutse nanjye ishuri ndarireka tujya gucukura amabuye y’agaciro. Inteko rusange y’umuryango imaze kwemeza kudukura mu birombe, ndabyibuka haje Local Defence Forces (abashinzwe umutekano) baradufata baradukubita kugira ngo dusubire kwiga”.

    Hategekimana Pacifique avuga ko we yagize ubwoba yiyemeza gusubira ku ishuri. Avuga ko yatsinze ibizamini bitatu harimo icya Leta gisoza amashuri abanza, icya Seminari ndetse n’icya IFAK.

    Gusa ariko ngo ntiyagiye kwiga ahubwo yasubiye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro yitwaje ko nta mafaranga umubyeyi we abonye yo kumwishyurira.

    Hategekimana avuga ko yaje gukurwamo n’icyemezo cy’indi nteko rusange ya FPR y’umurenge wabo, aho uwari umuyobozi w’Umuryango FPR-Inkotanyi Boniface Karasira, akaba yari n’umukozi wa Rutongo Mines, ari we wari urangaje imbere icyo gikorwa.

    Ngo muri iyo nama yavuze ko kompanyi yacukuraga amabuye y’agaciro Rutongo Mines yemeye kwishyurira abana biyemeza gusubira mu ishuri.

    Agira ati “Natsinze ibizamini 3 ariko birangira nongeye gushukwa nsubira mu bucukuzi nitwaje ko mama adafite amafaranga yo kwishyura, nyamara urebye ntiyari abuze. Umuyobozi wa FPR ku murenge ni we wafashe icyemezo cyo kudukuramo, Rutongo Mines yemera kutwishyurira kubera ubusabe bwa FPR”.

    Hategekimana yagiye mu ishuri yiga ubwubatsi ahabwa akazi muri Rutongo Mines. Aha ngo ntiyahamaze igihe kinini kuko Real Contractors yahamukuye ikajya kumukoresha.

    Avuga ko ageze muri Real Contractors yabonye amahirwe akomeye kuko yoherejwe inshuro nyinshi hanze y’igihugu cyane muri Kenya aho yize ibijyanye n’ubuzima n’umutekano mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu bwubatsi.

    Hategekimana yize amasomo yo kwirinda impanuka z
    Hategekimana yize amasomo yo kwirinda impanuka z’umuriro muri Kenya

    Ati “Muri 2016 nibwo Real yantwaye kuyikorera ndetse ngira amahirwe inyishyurira kwiga hanze muri Kenya inshuro nyinshi nabonye ubumenyi mu buzima n’umutekano w’abakozi byose ariko mbikesha kumvira inama za Leta.

    Hategekimana Pacifique avuga ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buzima n’umutekano mu bwubatsi, ubuzima n’umutekano mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no kwirinda inkongi y’umuriro.

    Kuri ubu arimo kwiga muri gahunda ya iyakure muri kaminuza Aushar Academy yo muri Leta ya Califonia muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Icyakora ngo hari ikintu ateganya gukorera urubyiruko rwo mu gace akomokamo hagamijwe kubakangurira gukunda ishuri no kumvira inama za Leta.

    Agira ati “Hari umushinga mfite wo gukangurira urubyiruko rukomoka iwacu i Rutongo wo kubashishikariza kumvira inama za Leta. Nzifashisha abo twiganaga bari mu bucukuzi nanjye ubwanjye mbahe ubuhamya bazabona itandukaniro kandi ndizera ko bazahindura imyumvire banigishe barumuna babo cyangwa urubyaro rwabo”.

    Akomeza agira ati “Ndashaka kubereka ko kumvira Leta bifasha cyane kuko bishobora kugira aho bikura umuntu bikamugeza ahandi”.

    Hategekimana Pacifique avuga ko yatangiye umushinga w’ubworozi bw’ingurube ndetse akazabugeza iwabo i Rutongo kugira ngo afashe urubyiruko kubona akazi.

    Asoza ubuhamya bwe asaba urubyiruko kumvira inama z’abayobozi kuko Leta ibifuriza ibyiza.

    Yatangiye kubaka ibiraro by
    Yatangiye kubaka ibiraro by’ingurube aho akomoka i Rutongo

    Agira ati “Muri iki gihe cya Coronavirus, hari bamwe numvise ngo barashatse abandi bagiye gukora imirimo itandukanye ariko ndabasaba bumvire Leta bagaruke mu ishuri, hatagira ureba imyaka afite, Leta irabifuriza ibyiza gusa, abayobozi bakunda urubyiruko rubyaze umusaruro ayo mahirwe”.

    Hategekimana Pacifique ubu atuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, akaba atangiye kwiyubakira inzu ituruka mu mushahara ahembwa avuga ko atari muke.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Ubuhamya-bwa-Hategekimana-wumviye-inama-za-Leta-akava-mu-bucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro-akaba-ari-umukozi-ukomeye

  • APR FC yatomboye Gor Mahia, AS Kigali yerekeza muri Botswana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Tombola yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ikipe ya APR Fc yo mu Rwanda yatomboye Gor Mahia yo muri Kenya, aho umukino ubanza uzabera muri Kenya, naho uwo kwishyura ukazabaera mu Rwanda.

    APR FC yatomboye Gor Mahia isigaye itozwa na Robertinho wahoze muri Rayon Sports
    APR FC yatomboye Gor Mahia isigaye itozwa na Robertinho wahoze muri Rayon Sports

    Ikipe ya APR FC niramuka isezereye Gor Mahia, izahura n’ikipe izatsinda hagati ya CR Belouizdad yo muri Algeria na El Nasr yo muri Libya, yabasha gutsinda igahita ibona itike y’amatsinda ya Champions League ari nayo ntego nyamukuru iyi kipe ifite uyu mwaka.

    Muri CAF Confederation Cup, ikipe ya AS Kigali yatomboye Orapa United yo muri Botswana, yayisezera ikazahura na KCCA yo muri Kenya iheruka gutwara CECAFA Kagame Cup yabereye mu Rwanda.

    APR FC ifite intego zo kugera mu matsinda ya CAF Champions League
    APR FC ifite intego zo kugera mu matsinda ya CAF Champions League

    Uko amakie yagiye atomborana

    Tombola ya CAF Champions League

    Tombola ya CAF Champions League

    Tombola ya CAF Confederation Cup

    Tombola ya CAF Confederation Cup

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-yatomboye-gor-mahia-muri-caf-champions-league

  • Menya ‘Urubuto’ rwa BKTECHOUSE rukurinda umurongo muri banki no gusiragira ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikoranabuhanga rya BKTECHOUSE, Urubuto
    Ikoranabuhanga rya BKTECHOUSE, Urubuto

    Kuba ufite nomero (cyangwa Code) y’umunyeshuri wiga ku kigo cyashyize ikoranabuhanga ryitwa ‘Urubuto’ muri mudasobwa zacyo, birahagije kwikomereza imirimo yawe, umwana na we akagera ku ishuri asanga wamwandikishije wanamwishyuriye ibisabwa byose.

    Ukanda muri telefone yawe *775# ukabona muri serivisi za BKTECHOUSE iyitwa Urubuto, hari aho usabwa kwishyura amafaranga y’ishuri (uyakuye kuri Mobile/Airtel Money), cyangwa ushaka kamenya andi makuru ku mitsindire y’umunyeshuri, imyitwarire ye n’amatangazo y’ishuri, ukagera ku cyo ushaka ubanje kuzuzamo ya Code y’umunyeshuri.

    Bisaba ko ikigo cy’ishuri kiba cyarabanje kuzuza muri iryo koranabuhanga ibyo umunyeshuri asabwa kwishyura byose, amanota buri mwana abona, imyitwarire ye n’andi makuru arebana n’uburyo umwana yishyuye cyangwa ibyo abura, ndetse n’amatangazo gifite.

    Amabanki n’ibigo by’imari byose na byo birasabwa kwemera kwakira amafaranga y’abantu bishyura amashuri binyuze mu ikoranabuhanga ry’Urubuto, nk’uko umusesenguzi mu bijyanye n’ubucuruzi muri BKTECHOUSE, Alodie Iradukunda yakomeje kubisobanura.

    Yagize ati “Iri koranabuhanga kugeza ubu rinyuzwamo amafaranga ajya muri Banki ya Kigali (BK) na Umwarimu SACCO gusa, bisobanuye ko niba ishuri runaka rifite konti muri BK no mu yindi banki kandi ababyeyi badashobora guhora basiragira kuri banki no ku ishuri, nyir’ishuri azabahitishamo BK na Umwarimu SACCO kuko ari byo biborohereza”.

    Iradukunda avuga ko hari amabanki ashobora kubura abayabitsamo bitewe n’uko ataremera kwakira amafaranga abakiriya bayo banyujije mu Urubuto.

    Ati “Mu minsi iza ubwo amashuri azaba atangiye uzabona imirongo mu mabanki, ababyeyi bagiye kwishyurira abana kandi bitari ngombwa”.

    Mu byo BKTECHOUSE ivuga ko Urubuto ruzaniye abantu, harimo kuba umubyeyi azoroherwa no kwishyurira umwana hamwe no gukurikirana imyigire n’imyitwaire bye.

    Amabanki na yo ntazongera gusohora impapuro z’inyemezabwishyu (bordereau), bityo hakazaba habayeho gukurikiza gahunda ya Leta yo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukungu burinda abaturage gutwara amafaranga mu ntoki.

    Ni ikoranabuhanga BKTECHOUSE ivuga ko rituma ikigo cy’ishuri cyoroherwa n’imicungire y’abanyeshuri n’abakozi, ndetse no korohereza umubaruramari.

    Ibyo telefone iguhitishamo wamaze kwemeza gukoresha servisi y
    Ibyo telefone iguhitishamo wamaze kwemeza gukoresha servisi y’Urubuto

    Urubuto kandi rufasha ikigo cy’ishuri gushyikirana n’ababyeyi no kubarinda ingendo rimwe na rimwe zitari ngombwa zo kujya gukurikirana umwana, ndetse rikarinda ishuri ibihombo bituruka ku kwakira inyemezabwishyu z’impimbano.

    BKTECHOUSE ivuga ko ikoranabuhanga ry’Urubuto rimaze kuvugururwa kugira ngo habeho kurinda umutekano w’abarikoresha, ndetse ko uburyo bwa USSD bwo gukoresha Mobile Money na Airtel Money mu kwishyura, mu minsi iri imbere buzunganirwa na App ikoresha murandasi.

    BKTECHOUSE ni kimwe mu bigo bigize BK Group (harimo Banki ya Kigali, BK Insurance na BKTECHOUSE), ikaba itanga ikoranabuhanga ritandukanye mu bigo bya Leta n’iby’abikorera.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-urubuto-rwa-bktechouse-rukurinda-umurongo-muri-banki-no-gusiragira-ku-ishuri

  • Senateri w’ibihe byose, gupfakara akiri muto, Perezida ushaje, Joe Biden ni muntu ki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Joe Biden na Visi perezida we Kamala Harris
    Joe Biden na Visi perezida we Kamala Harris

    Joe Biden, ni Umugabo ufite inararibonye muri politike, dore ko ayirimo kuva mu 1970 ubwo yinjiraga muri sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika, azwiho imvugo ireshya benshi.

    Ku majwi 284, habazwe amajwi y’itsinda ritora bwa nyuma rihagarariye rubanda (Eelectoral College cyangwa Grands Electeurs), Biden yatorewe kuyobora igihugu cy’igihangange nka Leta zunze ubumwe za Amerika atsinze Donald Trump wari usanzwe ku butegetsi. Ni ibintu byabayeho gake muri Amerika ko uwari usanzwe ku butegetsi atongera gutorerwa indi manda.

    Uwo byaherukaga kubaho na we ni umurepubulikani George Hubert Bush, watsinzwe na Bill Clinton ubwo yageragezaga kwiyamamariza manda ya kabiri bikanga burundu.

    Gutsinda kwa Joe Biden ntabwo gusubirwaho, kuko Trump ntayandi mahitamo afite uretse gusohoka muri White House.

    Ikigaragaza ko Biden yaba yaratsinze amatora cyera ariko Amerika ikabanza kwitonda ngo ibanze irinde Perezida wayo mushya, ni uko ku munsi wa nyuma hari hasigaye Leta enye, ariko Biden akimara gutsinda muri Pennsylvania aho avuka, n’izindi zari zisigaye zahise zitangaza amajwi yazo, eshatu muri izo Biden arazitsinda nk’uko byari byitezwe, naho Trump atsindamo imwe, ibitari kugira icyo bimumarira.

    Ntabwo ari ibintu byari byoroshye kuko henshi muri za Leta zituwe n’abantu benshi ari na zo zitanga amahirwe yo kuba Perezida, wasangaga abakandida bombi barabanje kumera nk’abazigabana, uretse ko Biden yaje kwereka igihandure Trump ubwo yatsindaga muri Leta ya Calfornia. Byasabaga nibura amajwi 270 ngo umukandida yegukane intsinzi.
    Biden yahanganye na Trump mu gihe cy’iminsi ibiri ya mbere yo kubarura amajwi rusange, ariko mu minsi itatu isigaye ya nyuma, Biden agenda imbere cyane ya Trump.

    Mu migi itandukanye ya Leta zunze ubumwe za Amerika, abambari ba Joe Biden barimo barapfundura za shampanye, abandi barimo barabyina umusaturamano, bishimira intsinzi.

    Mu bandi bishimiye intsinzi ya Biden, ni Mitt Romney. Uyu ni umu Repubulikani wari inyuma ya Trump yanahanganye na Obama mu matora yo muri 2012.

    Yagize ati “Turabizi neza ko yaba Biden ndetse na Visi Perezida Kamala Harris bose ari bantu beza, kandi bazashobora akazi kabo. Turimo turasenga Imana ngo izabashoboze akazi kabo”.

    Undi ni Barack Obama, kandi birumvikana. Yagize ati “Ishya n’ihirwe nshuti yanjye Joe Biden na Kamala Harris, Perezida na Visi Perezida w’ahazaza wa Amerika.

    Abayobozi batandukanye ku isi, barimo Angela Merkel, inshuti y’Abademokarate, Emmanuel Macron, Boris Johnson, n’abandi benshi mu Burayi barimo barandika ubutumwa bwa Twitter bishimira intsinzi ya Joe Biden.

    Si indi mpamvu abayobozi bo mu Burayi barimo bishimira intsinzi ya Biden

    Barabizi neza ko Trump yari yaramaze kuvana Leta zunze ubumwe za Amerika mu masezerano ya Paris yo kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere no kubungabunga agakingirizo k’izuba kitwa ‘Couche d’Ozone’. Byitezwe ko Biden azahita asubuza iki gihugu mu masezerano ya Paris.

    Ikindi ni uko Trump yashwanye bikomeye n’imiryango ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye, nka OMS yagabanyijemo amafaranga kimwe n’inkunga mu miryango mpuzamahanga Amerika yashyiragamo, Trump akayagabanya.

    Uretse kubyina intsinzi no gutsinda mu buryo budasubirwaho kwa Joe Biden, uyu mugabo Joe Biden yaciye n’agahigo kataracibwa n’undi mukandida mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Mu majwi rusange, ubu Biden arabarirwa milioni 74 n’ibihumbi 857 birenga, ahita aca agahigo kari kashyizweho na Barack Obama wari watsinze afite milioni 69 n’ibihumbi 400.

    Aya majwi, nta wundi mukandida uwo ari we wese wigeze ayagira mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika, imyaka irenda gukabakaba 300, ntawe uragira aya majwi.

    Uwari washyizeho aka gahigo ni Barack Obama mu 2008, ubwo yagiraga amajwi milioni 69,400.

    Amerika yose yavugije induru kubera iyi ngano y’amajwi ku mukandida umwe, ariko Biden yatsindiye kuba Perezida anakuraho aka gahigo katigeze gakorwa n’undi muntu mu mateka y’iki gihugu.

    Donald Trump yakomeje kuvuga ko yibwe amajw. Ibi ntawabyitayeho, kubera impamvu imwe. Mu myaka 170 ishize muri Amerika habarurwa amajwi muri ubu buryo, ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 99.8 by’abatoye bagaragaje ko kubarura amajwi binyuzwa mu mucyo n’ubwisanzure buhagije, bikanagaragaza ko ikigero cyo kwiba amajwi muri Amerika kiba kiri ku ijanisha rya 0.2% gusa.

    Gutsinda kwa Joe Biden, bihise birangiza guhangana kwari hagati y’Abanyamerika baturuka mu mashyaka abiri akomeye, ndetse ubu, itangazamakuru ry’Abanyamerika barimo barandika bati “Time to Reunite”. Ni igihe cyo kwishyira hamwe tukayoboka Perezida mushya, kandi ni nawo muco w’Abanyamerika, ko nyuma y’amatora, bashyira hasi ubukeba bagakorana n’ubuyobozi bugiyeho.

    Umugabo ugiye kubana n’isi ari peresida w’igihugu gikomeye ni muntu ki? Ubu ni we muntu utorewe kuyora Amerika afite imyaka myinshi kurusha abamubanjirije

    Joseph Robinette Biden Jr. yavutse tariki ya 20 Ugushyingo 1942, avukira mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Mariya i Scranton, ho muri Pennsylvania.

    Ababyeyi be ni Catherine Eugenia Biden wabayeho hagati ya 1917–2010 ndetse na Joseph Robinette Biden Sr. ( 1915–2002). Ni imfura mu muryango w’Abagatolika w’abana 4, ababyeyi babo ibisekuru byabo bibarizwa mu Burayi mu Bwongereza, u Bufaransa na Ireland.

    Se wa Biden yari umukire cyane, gusa nyuma aza gusa n’uhungabanye mu bukungu ubwo Biden yavukaga. Agace ka Scranton Biden yavukiyemo, ubukungu bwako bwaje kuzahara cyane mu myaka yo mu 1950, se wa Biden iki gihe ntiyabashaga kubona akazi gahamye ngo atunge umuryango mu buryo bunoze.

    Mu ntangiriro za 1953, uyu muryango wabaga muri Apartement zo muri Claymont, Delaware, nyuma baza kwimukira mu nzu yabo i Wilmington, Delaware ubwo se wabo yari amaze kwisuganya neza mu by’ubukungu.

    Ku itariki ya 27 Kanama 1966 Joe Biden yashyingiranywe na Neilia Hunter waje kwitaba Imana mu 1972 bamaze imyaka itandatu babana. Babyaranye abana batatu : Joseph R. “Beau” Biden III witabye Imana mu 2015 yaravutse mu 1969, Robert Hunter Biden yavutse mu 1970, undi akaba Naomi Christina “Amy” Biden.

    Mu 1968, Biden yabonye impamyabumenyi mu by’amategeko muri Syracuse University College of Law, yari yabaye uwa 76 mu banyeshuri 85, yahise yinjira mu banyamategeko b’abakorerabushatse ‘Delaware bar’ mu 1969.

    Bitewe no kugira umuryango urimo abantu bakomeye by’umwihariko mu butabera, aho yazamutse cyane muri politike. Mu 1972, Biden yatangiye kwiyamamariza kwinjira muri politike ya Amerika, iki gihe yahise atsinda J. Caleb Boggs wari uhagarariye Delaware muri sena ya Amerika.

    Tariki ya 18 Ukuboza 1972, habura igihe gito ngo yinjire muri sena, umugore we Neilia n’umukobwa wabo wari ufite umwaka umwe basize ubuzima mu mpanuka yabereye Hockessin, Delaware, abahungu be babiri na bo, Beau na Hunter barakomereka cyane.

    Byari ibihe bikomeye cyane kuri we kuko n’abahungu be Beau na Hunter bazahajwe n’imvune z’iyi mpanuka harimo no kwangirika ubwonko, byaramushobeye kugeza ubwo Biden ashatse kwegura ngo abanze abavuze, ariko Leader Mike Mansfield wari uhagarariye sena amwumvisha ko atagomba kwegura.

    Ku wa 05 Mutarama 1973, Biden yarahiriye kwinjira muri sena ya Amerika, icyo gihe abahungu be bari barwaye ni bo bari bahari ndetse n’abandi bantu bake bo mu muryango. Ku myaka 30 yahise aba umusenateri wa gatandatu muto winjiye muri sena ya Amerika mu mateka.

    Kubona abana be barwaye buri munsi byaramushegeshaga cyane kugeza ubwo yatekerezaga ko Imana yamwibagiwe. Biden yaje kujya mu rukundo n’undi mugore wari umwarimu Jill Tracy Jacobs, bahuye mu 1975 baza gushyingiranwa mu 1977 tariki ya 17 z’ukwa Gatandatu, babyarana umukobwa Ashley Blazer mu 1981.

    Beau Biden yaje kuba umucamanza wavuganiraga ingabo za Amerika zabaga muri Iraq, nyuma aza kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa Leta ya Delaware, yaje guhitanwa na cancer y’ubwonko mu 2015. Hunter Biden we ubu ni umucamanza ukomeye muri Washington akaba n’umushoramari.

    Joe Biden ku itariki ya 09 Kamena 1987, yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika mu matora yo mu 1988. Icyo gihe yari akanganye cyane ku bo bari kuba bahanganye bitewe n’uburyo yari amaze kumenyekana muri sena ya Amerika, byari bigiye gutuma aba Perezida wa kabiri wa Leta zunze ubumwe za Amerika ukiri muto nyuma ya John F. Kennedy.

    Gusa byaje gusa n’ibyanga, ubwo abantu benshi bamukuragaho amaboko nyuma yo kumenya ko imbwirwaruhame akoresha akenshi aba ari kwigana iby’abandi, bifatwa nk’ubujura, (plagiarism). Byatumye kandidatire ye ayikuramo, ngo kuko yari amaze kugenda agaragara nabi bitewe n’amakosa yakoze mu myaka yari yaratambutse.

    Mu kwa kabiri 1988, nyuma yo kumara igihe kinini ababara ijosi, Biden yashyizwe mu mbangukiragutabara ajyanwa mu ivuriro rya Walter Reed Army Medical Center ngo abagwe. Yabazwe ubwonko bwari bwaramaze kugaragaza ko butari ku murongo neza, cyangwa se bujagaraye ibyitwa (intracranial berry aneurysm).

    Ubwo yari ari gukira aho bari bamaze kumuvura yongeye guhura n’indwara zifata ibihaha zigatuma uhumeka insigane, byatumye amara amezi agera kuri arindwi atagaragara muri sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Biden ni umwe mu bantu barambye muri sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse arangwa no kugira uruhare rukomeye muri imwe mu myanzuro yagiye ifatwa mu gihe cye nk’ukuriye sena, aho nko mu 1999 mu ntambara yo muri Kosovo, Biden yashyigikiye umugambi wa NATO wo kwatsa umuriro wa bombe kuri Ygoslavia yari ihanganye n’inyeshamba zo muri Albania.

    Iki gihe we na John McCain basabye Peresida Clinton kwifashisha imbaraga zishoboka zose, zirimo ingabo zo ku butaka ngo bahangane n’ubutegetsi bwa Yugoslavia bashinjaga ivangura ku bwoko bw’Abanyalbania muri Kosovo.

    Uretse ibi kandi, Biden yongeye kumenyekana cyane ubwo yashyigikiraga intambara yo muri Afghanstan mu 2001 yo gukura abatalibani ku butegetsi ngo iki gihugu kitaba indiri y’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida, Biden yumvikanye avuga ko icyo basabwa cyose bagomba kugira.

    Nka Perezida wa sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu gashami gashinzwe ububanyi n’amahanga, mu 2002 Biden yatangaje ko Saddam Hussein ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu kandi ko agomba kwigizwayo, biza kurangira hatowe ko Amerika yigarurira Iraq.

    Mu matora yo mu 2008, Joe Bidden yashakaga kwiyamamaza, ariko biza kurangira akuyemo kandidatire ye kubera Barack Obama wari umuri imbere. Gusa mu ibanga, Obama yabwiye Biden ko ari kumushakira umwanya ukomeye mu butegetsi ubwo azaba abaye perezida, gusa Biden yabiteye utwatsi. Umwanya yavugaga wari ukuba Visi Perezida.

    Biden yabyanze avuga ko byatuma abura umwanya ukomeye n’ijambo muri sena, gusa biza kurangira ahinduye ibitekerezo yiyemeza kubera Obama visi peresida. Ni umwanya yamazeho imyaka igera mu munani ategekana na Obama.

    Ubwo manda yabo yari irangiye, ibitangazamakuru bitandukanye hagati y’umwaka wa 2016 na 2019 byagaragazaga Biden nk’umuntu ushobora kuba umukandida ukwiriye mu matora ya perezida mu mwaka wa 2020. Ntabwo yabihakanaga gusa ntiyanatoboraga ngo abyemeze. Nyuma yaje gutangaza ati “Nziyamamaza nimba nkibasha gutera agatambwe”.

    Icyo wamenya kuri uyu mugabo ni uko yatorewe inshuro esheshatu zose kujya muri sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba kandi yarabaye Visi Perezida wa 47 w’iki gihugu.

    Akiri muto yari afite ingorane ikomeye cyane y’ubumuga bwo kutavuga neza mu buryo busanzwe, yakomeje kugira kugeza yiga mu ishuri ryisumbuye. Yaje kubikira akoresheje uburyo bwo kwitoza kuvuga ari imbere y’indorerwamo.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/senateri-w-ibihe-byose-gupfakara-akiri-muto-perezida-ushaje-joe-biden-ni-muntu-ki

  • Ubuhamya bwa Hategikimana wumviye inama za Leta akava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba ari umukozi ukomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakozi ba Real Conctractors babanza guhabwa inyigisho ku kwirinda impanuka mu kazi mbere yo kugatangira
    Abakozi ba Real Conctractors babanza guhabwa inyigisho ku kwirinda impanuka mu kazi mbere yo kugatangira

    Hategikamana Pacifique yavutse mu mwaka wa 1992 ahitwa i Rutongo hazwi cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Avuga ko se umubyara na we yari umukozi wa kompanyi ya Rutongo Mines ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako gace ko mu Karere ka Rulindo.

    Hategikimana yamenye ubwenge afite umubyeyi umwe kuko se yitabye Imana mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Jenoside ngo yahitanye abavandimwe be babiri basigara ari bane barerwa na nyina gusa. Uyu mubyeyi ariko ngo yagerageje kubajyana mu ishuri, ariko kubera imiterere ya Rutongo ngo yisanze ari we usigaye mu ishuri gusa abandi baragiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Hategikimana avuga ko na we ubwe ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ishuri yarivuyemo ajya gucukura amabuye y’agaciro.

    Icyo gihe ngo inteko rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi yateranye mu murenge wabo, abanyamuryango biyemeje gusubiza abana bose mu ishuri bakava mu bucukuzi bw’amabuye.

    Hategekimana anatanga inyigisho ku kwirinda impanuka y
    Hategekimana anatanga inyigisho ku kwirinda impanuka y’umuriro

    Ati “Abana twari mu kigero kimwe baranshutse nanjye ishuri ndarireka tujya gucukura amabuye y’agaciro. Inteko rusange y’umuryango imaze kwemeza kudukura mu birombe, ndabyibuka haje Local Defence Forces (abashinzwe umutekano) baradufata baradukubita kugira ngo dusubire kwiga”.

    Hategekimana Pacifique avuga ko we yagize ubwoba yiyemeza gusubira ku ishuri. Avuga ko yatsinze ibizamini bitatu harimo icya Leta gisoza amashuri abanza, icya Seminari ndetse n’icya IFAK.

    Gusa ariko ngo ntiyagiye kwiga ahubwo yasubiye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro yitwaje ko nta mafaranga umubyeyi we abonye yo kumwishyurira.

    Hategikimana avuga ko yaje gukurwamo n’icyemezo cy’indi nteko rusange ya FPR y’umurenge wabo, aho uwari umuyobozi w’Umuryango FPR-Inkotanyi Boniface Karasira, akaba yari n’umukozi wa Rutongo Mines, ari we wari urangaje imbere icyo gikorwa.

    Ngo muri iyo nama yavuze ko kompanyi yacukuraga amabuye y’agaciro Rutongo Mines yemeye kwishyurira abana biyemeza gusubira mu ishuri.

    Agira ati “Natsinze ibizamini 3 ariko birangira nongeye gushukwa nsubira mu bucukuzi nitwaje ko mama adafite amafaranga yo kwishyura, nyamara iyo ndoye ntiyari abuze. Umuyobozi wa FPR ku murenge ni we wafashe icyemezo cyo kudukuramo, Rutongo Mines yemera kutwishyurira kubera ubusabe bwa FPR”.

    Hategikimana yagiye mu ishuri yiga ubwubatsi ahabwa akazi muri Rutongo Mines. Aha ngo ntiyahamaze igihe kinini kuko Real Contractors yahamukuye ikajya kumukoresha.

    Avuga ko ageze muri Real Contractors yabonye amahirwe akomeye kuko yoherejwe inshuro nyinshi hanze y’igihugu cyane muri Kenya aho yize ibijyanye n’ubuzima n’umutekano mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu bwubatsi.

    Hategekimana yize amasomo yo kwirinda impanuka z
    Hategekimana yize amasomo yo kwirinda impanuka z’umuriro muri Kenya

    Ati “2016 ni bwo Real yantwaye kuyikorera ndetse ngira amahirwe inyishyurira kwiga hanze muri Kenya inshuro nyinshi nabonye ubumenyi mu buzima n’umutekano w’abakozi byose ariko mbikesha kumvira inama za Leta.

    Hategikimana Pacifique avuga ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buzima n’umutekano mu bwubatsi, ubuzima n’umutekano mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no kwirinda inkongi y’umuriro.

    Kuri ubu arimo kwiga muri gahunda ya iyakure muri kaminuza Aushar Academy yo muri Leta ya Califonia muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Icyakora ngo hari ikintu ateganya gukorera urubyiruko rwo mu gace akomokamo hagamijwe kubakangurira gukunda ishuri no kumvira inama za Leta.

    Agira ati “Hari umushinga mfite wo gukangurira urubyiruko rukomoka iwacu i Rutongo wo kubashishikariza kumvira inama za Leta. Nzifashisha abo twiganaga bari mu bucukuzi nanjye ubwanjye mbahe ubuhamya bazabona itandukaniro kandi ndizera ko bazahindura imyumvire banigishe barumuna babo cyangwa urubyaro rwabo”.

    Akomeza agira ati “Ndashaka kubereka ko kumvira Leta bifasha cyane kuko bishobora kugira aho bikura umuntu bikamugeza ahandi”.

    Hategikimana Pacifique avuga ko yatangiye umushinga w’ubworozi bw’ingurube ndetse akazabugeza iwabo i Rutongo kugira ngo afashe urubyiruko kubona akazi.

    Asoza ubuhamya bwe asaba urubyiruko kumvira inama z’abayobozi kuko ibifuriza ibyiza.

    Yatangiye kubaka ibiraro by
    Yatangiye kubaka ibiraro by’ingurube aho akomoka i Rutongo

    Agira ati “Muri iki gihe cya Coronavirus, hari bamwe numvise ngo barashatse abandi bagiye gukora imirimo itandukanye ariko ndabasaba bumvire Leta bagaruke mu ishuri, hatagira ureba imyaka afite, Leta irabifuriza ibyiza gusa, abayobozi bakunda urubyiruko rubyaze umusaruro ayo mahirwe”.

    Hategimana Pacifique ubu atuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, akaba atangiye kwiyubakira inzu ituruka mu mushahara ahembwa avuga ko atari muke.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ubuhamya-bwa-hategikimana-wumviye-inama-za-leta-akava-mu-bucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro-akaba-ari-umukozi-ukomeye

  • Abari barabuze uko bahererekanya ubutaka buto bagiye gusubizwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagorwaga no guhererekanya ubutaka bwagenewe guhinga bagiye gusubizwa
    Abagorwaga no guhererekanya ubutaka bwagenewe guhinga bagiye gusubizwa

    Ibyo ni ibitangazwa n’Umuyobozi w’icyo kigo, Mukamana Espérance, aho avuga ko izo mpinduka zatekerejweho nyuma y’aho bigaragariye ko hari abaturage byari bibangamiye.

    Mu itegeko ry’ubutaka rya 2013 ari na ryo rikigenderwaho kugeza ubu, gucamo ibice ubutaka bw’ubuhinzi ntibyakorwaga uko nyirabwo abyifuza, nk’uko Mukamana abisobanura.

    Agira ati “Imikoreshereze y’ubutaka bwagenewe ubunzi, ubukorerwaho ubworozi cyangwa uburiho amashyamba nk’uko biri mu itegeko ry’ubutaka rya 2013, ntabwo kubucamo ibice byari byemewe iyo igice kiri buvemo kitageze kuri hegitari. Ni ukuvuga ko umuturage yashoboraga kubugurisha ariko icyangombwa ntikiboneke, bikaduteza ibibazo by’ubutaka buhererekanywa ariko muri ‘system’ bitanditse”.

    Ati “Ariko kubera ko abaturage bakomeje kutugaragariza imbogamizi bahura na zo kubera iryo tegeko, ubu rero mu mushinga w’itegeko ryo kuvugurura iryari risanzwe, iyo ngingo na yo twarayivuguruye ku buryo iryo gabanyamo ry’ubutaka mu bice rizaba rishoboka ku butaka ubwo ari bwo bwose no ku buso bwose bitabaye ngombwa hegitari, ariko bitabujije ko abaturage bakomeza gahunda yo guhuza ubutaka mu rwego rwo kububyaza umusaruro”.

    Icyakora Mukamana avuga ko nubwo ari uko bimeze, abaturage bagomba gutegereza itegeko rigasohoka riciye mu nzira zisanzwe.

    Ati “Ni ukuvuga ko ubu ari ukugurisha cyangwa guhererekanya igice cy’ubutaka uko bungana kose umuturage arabyemerewe mu gihe mbere bitari byemewe. Ariko aka kanya ntibyemewe kuko itegeko rikiri umushinga, ariko nirimara guca mu nzego rigomba kunyuramo, rigatangazwa mu Igazeti ya Leta, bizaba byemewe, abaturage bakazaba basubijwe”.

    Uwo muyobozi asaba kandi abaturage bafite ubutaka butabanditseho kwihutira kubwandikisha bitarenze Ukuboza uyu mwaka kugira ngo boroherezwe kubona ibyangombwa.

    Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukujya kwandikisha ubutaka bwabo kuko twatanze igihe ntarengwa usibye ko twagiye twongera amezi kubera Covid-19. Abantu rero nibandikishe ubutaka bwabo kuko nibarenza Ukuboza uyu mwaka tuzabwandikisha kuri Leta, ariko bitabujije ko igihe cyose umuntu azaza akagaragaza ko ubutaka ari ubwe tuzabumwandikaho”.

    Mukamana avuga kandi ko mu bindi birimo kwigwaho ngo bibe byavugururwa, harimo icy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 asabwa mu ihererekanya ry’ubutaka abaturage bakavuga ko ari menshi, icyo na cyo ngo kirimo kwigwaho n’inzego zitangukanye ngo mu minsi ya vuba hazaboneka igisubizo kibanogeye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abari-barabuze-uko-bahererekanya-ubutaka-buto-bagiye-gusubizwa

  • Ethiopia: Abayobozi mu ngabo no mu bubanyi n’amahanga birukanywe, imirwano hagati y’inzego z’umutekano irakomeje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Minisitiri w’intebe Dr. Abiy Ahmed byatangaje ko abasimbuye abirukanwe binyuze kuri Twitter ariko nta mpamvu yatanzwe kuri izi mpinduka mu ubuyobozi bukuru bw’ingabo, n’ubutasi ndetse no murwego rukuru rw’ububanyi n’amahanga.

    Ku wa gatatu ushize, amakimbirane yari amaze igihe hagati ya Guverinoma n’ubuyobozi bw’ibanze mu ya Ntara Tigray yaje gukomera, bitera imirwano ikomeye hagati y’igisirikare cya leta n’abashinzwe umutekano muri Tigray.

    Abantu benshi bataramenyakana bamaze kugwa muri iyi mirwano, abandi amagana bamaze gukomereka. Amakuru avuga ko ari ibitero bikomeye birimo gukoreshwamo indege z’intambara.

    Hari ubwoba ko amakimbirane ashobora guteza intambara ya gisivile hagati y’abenegihugu, ashobora no guhungabanya ibihugu bituranye aho kugeza ubu Sudan yamaze gufunga umupaka uyihuza na Ethiopia.

    Umuryango w’Abibumbye uvuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru imirwano ikomeye ubu hagati y’ingabo za leta n’ingabo za Tigray yakomereje mu bice umunani bitandukanye mu majyaruguru.

    Loni ivuga ko abantu miliyoni icyenda bafite ibyago byo kuvanwa mu byabo n’imirwano yadutse. Ikindi giteye impungenge ni uko imfashanyo yaboneka idashobora kugera kuri aka gace ka Tigray kuko kafungiwe hagati, kandi itumanaho n’utundi turere na ryo ryarahagaritswe.

    Inzego zavuguruwe

    Umuyobozi w’ingabo, General Adem Mohammed yasimbuwe n’uwari umwungirije Geneneral Berhanu Jula.

    Umuyobozi ushinzwe iperereza: uyu mwanya wahawe umuyobozi wa Leta ya Amhara, Temesgen Tiruneh yasimbuye Demelash Gebremichael, wahise agirwa komiseri mukuru wa polisi.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga: uyu mwanya washyizweho Demeke Mekonen, wari isanzwe yungirije Minisitiri w’Intebe, akaba yasimbuye minisitiri wari usanzweho mu bubanyi n’amahanga Gedu Andargachew.

    Izi mpinduka zije nyuma y’umunsi umwe Inteko Ishinga Amategeko ikoze inama idasanzwe y’igitaraganya, aho yatoreye umwanzuro wo gusesa guverinoma yo mu gace ka Tigray. Inteko ivuga ko Tigray “yarenze ku itegeko nshinga, aho ibikorwa by’aka gace bibangamira imikorere y’itegeko nshinga”.

    Debretsion Gebremichael, umuyobozi wa Tigray wirukanywe, ubu yahamagariye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika kugira icyo ukora, igihugu kitarinjira mu ntambara ya gisivili ishobora guhuza abaturage.

    Mu magambo ye kuri televiziyo, yavuze ko Tigray izakomeza kwirwanaho kugeza igihe guverinoma nkuru yemeye imishyikirano.

    Ku wa gatatu ushize, Ministri w’Intebe Dr Abiy Ahmed yategetse igisirikare gutangira kugaba ibitero kuri Tigray, nyuma y’uko ibirindiro by’ingabo i Mekelle byigaruriwe n’ingabo zubaha zikanagendera ku mahame n’amategeko ya guverinoma y’akarere ka Tigray.

    Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko hagiyeho ibihe bidasanzwe kandi byihutirwa mu gihe cy’amezi atandatu muri aka karere ko mu majyaruguru gahana imbibi na Eritereya.

    Ni iki kiri inyuma y’amakimbirane?

    Abayobozi ba Tigray bamaze imyaka myishi biganje mu butegetsi muri Ethiyopia, kugeza igihe Abiy Ahmed yagereye ku butegetsi mu mwaka wa 2018, byari biturutse ku myigaragambyo yo kwamagana guverinoma yari iriho, aho akigeraho yakoze ibishoboka byose mu kugabanya imbaraga zabo.

    Mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, ishyaka rigamije kwibohora riyobora Tigray, ‘Tigray People Liberation Front (TPLF)’ , ryanze icyemezo cya leta cyo guhagarika amatora mu gihugu, maze rikoresha amatora, nyuma guverinoma nkuru itangaza ko amatora atemewe n’amategeko.

    Ibintu byari byatangiye kwangirika umwaka ushize, nyuma y’uko Ministri w’Intebe Abiy asheshe ihuriro ry’amashyaka yari ku butegetsi rigizwe n’amashyaka menshi yo mu turere ashingiye ku moko, asaba ko yahurizwa mu ishyaka rimwe ry’igihugu, rihabwa izina rishya ‘Ishyaka ry’iterambere n’uburumbuke’, ibintu ishyaka rya Tigray ‘TPLF’ ryamaganiye kure ryanga ishinga ry’ishyaka rishya, rihakana no kuryinjiramo.

    Dr Abiy Ahmed wanegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 2019 kubera ko yafashije mu guhagarika amakimbirane n’intambara yari amaze imyaka myishi hagati ya Ethiopia na Eritereya, ku cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo yasabye abandi Banya-Etiyopiya ku rubuga rwa Twitter, kwirinda ivangura ry’abaturage rishingiye ku moko rikorwa n’agace ka Tigray, kandi bagize 6% by’abaturage barenga miliyoni 100 z’Abanya-Etiyopia.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ethiopia-abayobozi-mu-ngabo-no-mu-bubanyi-n-amahanga-birukanywe-imirwano-hagati-y-inzego-z-umutekano-irakomeje

  • Ikamyo yakoreye impanuka i Save, umwe ahita apfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bivugwa n’umwe mu batuye muri aka gace wahise ahagera iyi mpanuka ikimara kuba, iyi kamyo yaturukaga i Huye yirukaga cyane, igonga imodoka itwara ibicuruzwa bya Enterprise Urwibutso, uwari kumwe na shoferi ahita apfa.

    Shoferi w’iyi modoka y’Urwibutso, hamwe na shoferi w’ikamyo n’uwo bari kumwe ngo bajyanywe ku bitaro bya Kabutare kuko bakomeretse.

    Ku Kabutare kandi hajyanyweyo umunyeshuri wiga mu ishuri ry’imyuga ry’i Save iyi mpanuka yasanze ku muhanda ari mu nzira agana ku ishuri.

    Ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) na ho hajyanywe undi wakomeretse biturutse kuri iyi mpanuka wari urembye cyane.

    Polisi yatangaje ko abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka, abakomeretse bajyanwa kwa muganga.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/ikamyo-yakoreye-impanuka-i-save-umwe-ahita-apfa

  • Samuel Eto’o yarokotse impanuka ikomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Samuel Eto
    Samuel Eto’o yakoze impanuka Imana ikinga akaboko

    Biravugwa ko Samuel Eto’o yakoze impanuka ari mu muhanda wa Nkongsamba ubwo yagongwaga n’imodoka nini yahungaga abashinzwe umutekano.

    Umwe mu banyamakuru b’inshuti ya Samuel Eto’o Martin Camus yavuze ko Samuel Eto’o usibye kuba yahungabanye ariko ngo ameze neza, abaganga bari kumwitaho.

    Samuel Eto’o biravugwa ko yakoze impanuka avuye mu birori no mu bukwe bwo mu muryango we.

    Samuel Eto’o Fils yamenyekanye mu ikipe ya Mallorca aza kuba umukinnyi w’igihangange ubwo yakinaga mu ikipe ya FC Barcelone, yatwaye ibikombe byinshi cyane cyane by’umukinnyi witwaye neza ku mugabane wa Afurika.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/Samuel-Eto-o-yarokotse-impanuka-ikomeye

  • Rubavu: Hashyizweho uburyo bushya bufasha abacuruzi bambukiranya umupaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacuruzi bo mu Rwanda n
    Abacuruzi bo mu Rwanda n’ab’i Goma memeranyijwe uburyo bazajya bakora ubucuruzi

    Ni amabwiriza avuga ko Abanyarwanda bakorera mu makoperative kandi hakambuka ubahagarariye aho kugenda ari benshi, bajya gucuruza ku giti cyabo nk’uko byari bisanzwe icyorezo cya COVID-19 kitaragera mu Rwanda.

    Mu nama yahuye Abanyarwanda n’Abanyekongo batuye mu Mujyi wa Goma basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, bumvikanye uburyo bazajya bakorera ku mupaka birinda Covid-19 kandi birinda no guhura n’ibihombo byatuma basubira mu rugo nyuma y’amezi umunani badakora.

    Babonampoze Moussa, ni umuyobozi wa Koperative KOTIHEZA ijyana ibicuruzwa by’ibiribwa mu mujyi wa Goma ndetse akaba ariko ukuriye ihuriro ry’amakoperative yohereza ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma.

    Avuga ko guhura kw’abacuruzi bambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi hari ibyo bumvikanyeho, kandi bizakemura ibibazo by’imyitwarire mu mupaka ndetse bikabafasha kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Agira ati “Twahuye n’abacuruzi b’i Goma tuganira ku mikorere, twemeranya kuzajya twohererezanya ibicuruzwa nk’uko Abanyekongo babikeneye batubwira tukabibashyira, natwe ibyo dukeneye tukabibasaba bigatuma tugabanya urujya n’uruza mu kwirinda icyorezo cya Covid-19”.

    Babonampoze avuga ko baganiriye ku bituma ubucuruzi bwambukiranya umupaka bukomeza kandi hatabaye ingendo nyinshi, ibi bikazagera ku bakora n’akazi ko gucuruza ku ibase cyangwa agatebo.

    Ati “Abari mu nama bifuje ko hatorwa abantu 500 bajya bambuka umupaka harimo 250 bavuye i Goma hamwe na 250 bavuye mu Rwanda, icyakora nk’u Rwanda, icyo dushyize imbere ni ukohereza ibicuruzwa byinshi kurusha uko twohereza abantu benshi”.

    Babonampoze avuga ko ubusanzwe biyemeje kuzajya bohereza imodoka cyangwa igare ry’abafite ubumuga byikoreye ibicuruzwa bigaherekezwa n’umucuruzi umwe, naho ku bacuruza ku gataro ngo bagomba kwishyira mu matsinda.

    Ati “Kugira ngo bidatera akajagari, abacuruza ku gataro basabwa kwihuriza mu matsinda, hanyuma itsinda rigomba gucuruza tukaryandika. Iryo tsinda rigashyira ibicuruzwa mu igare cyangwa iriya moto itwara byinshi bigaherekezwa n’umuntu umwe akabicuruza yarangiza akazanira abandi amafaranga”.

    Ni uburyo bushobora kugera kuri benshi bukozwe neza kandi bugatuma benshi bari barakennye bongera kugira icyo binjiza mu miryango yabo.

    Inama yahuje Abanyarwanda n’Abanyekongo yabereye mu mupaka mu butaka butagira nyirabwo. Icyanyuze abacuruzi ni uko bagiye gusubukura ibikorwa byari byarahagaze, ariko bakagira amakenga mu kubahirizwa kuko bibayemo amakosa byatuma ubwandu bw’icyorezo bwiyongera amahirwe bahawe agakurwaho.

    Abacuruzi b’Abanyarwanda bavuga ko bishimiye kongera kohereza ibicuruzwa i Goma babyiherekejere, kuko ibyajyanwaga n’Abanyekongo bamburwaga cyangwa bagahombywa ku maherere.

    Babonampoze avuga ko ubucuruzi nibutangira uzaba umwanya mwiza wo kwishyuza abari barabambuye, naho ibirebana n’Abanyekongo baje gutura mu Rwanda bakajya bajyana ibicuruzwa i Goma ngo ntibazongera kubikora.

    Agira ati “Ntibazongera kuko ubu ibintu bigiye gukorerwa mu makoperative, wenda bakora ubwikorezi ariko ntibazongera kuduhombya”.

    Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa mu Mujyi wa Goma, mu kwezi kwa Nzeri 2020 babwiye Kigali Today ko bahombejwe n’Abanyekongo amafaranga abarirwa muri miliyoni 100, bitewe no kuzanira Abanyarwanda ibicuruzwa bitasoze, ba nyirwabyo bagacibwa amande n’ikigo gishinzwe imisoro mu Rwanda kandi kizi neza ko batambutse, ibi bikiyongeraho ko Abanyarwanda basabaga Abanyekongo kubazanira ibicuruzwa aho kubizana uko babisabwe bagashyiramo n’ibicuruzwa bitasabwe, na bwo ababitumije bagacibwa amande.

    Umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ni wo uzajya ukoreshwa mu bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, ndetse abanyura kuri uyu mupaka bapimwa icyorezo cya COVID-19 bagahabwa igisubizo mu minota 30 ku buntu.

    Ibipimo bizajya bikorwa mu minsi 14, mu gihe abanyura ku mupaka munini hakoreshwa ibipimo byishyurwa biboneka mu masaha 24.

    Umupaka uhuza Umujyi wa Goma na Gisenyi uri mu mipaka ikoreshwa cyane ku Mugabane wa Afurika, aho mbere ya COVID -19 wakoreshwaga n’abantu ibihumbi 50 ku munsi.

    Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 wafungwa kubera icyorezo cya COVID-19, ubu ni bwo wongeye gufungurwa na bwo ukoreshwa n’abantu bakeya batagera no ku gihumbi ku munsi.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/rubavu-hashyizweho-uburyo-bushya-bufasha-abacuruzi-bambukiranya-umupaka