Tag: featured

  • Nyuma yo gusubiramo indirimbo ‘Ishyamba’, Iganze Gakondo bafitiye uruhisho Abanyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iganze Gakondo ngo bahishiye byinshi Abanyarwanda
    Iganze Gakondo ngo bahishiye byinshi Abanyarwanda

    Ibi barabivuga nyuma yo gusubiramo indirimbo yitwa ‘Ishyamba’ ndetse n’izindi zabo bagiye bakora mu majwi meza y’umwimerere nka ‘Gakondo yacu’, ‘Iganze’ na ‘Urujeni’.

    Mu ndirimbo ishyamba baba bagira bati “Ishyamba rikwiye iki mirindi nyakubyara, ishyamba rikwiye inka mirindi ya ngoma”.

    Umuyobozi w’iri torero, Niganze Lievin, yemeza ko ubwo ibitaramo bizaba bisubukuwe bazabadukana ibakwe bakerekana agaciro gakwiye Gakondo.

    Iganze Gakondo basusurutsa abantu zigata inyana
    Iganze Gakondo basusurutsa abantu zigata inyana

    Yagize ati “Aho twakoreraga byari bitangiye kuba ibitangaza abantu bari batangiye kuba benshi haba muri ONOMO, +250 n’ahandi, abageraga za Legacy baburaga aho bicara kubera Cyusa. Umunsi ibitaramo bizaba bisubukuwe twiteguye kwerekana ibyo tumazemo iminsi”.

    Niganze avuga ko iri tsinda ryatangiye ari abantu bake ariko ko uko iminsi igenda iza bagenda baguka kandi barushaho gushimisha abantu.

    Yagize ati “Twatangiye turi abantu 7 haza kugenda babiri, tuza kugira n’abakobwa babiri umwe aragenda ubu turi abaririmbyi 6 n’abacuranzi 3. Intego yacu ni uko dukomeza gukora ibitaramo no gusohora indirimbo tuba twakoze ngo n’abandi bazimenye”.

    Iganze Gakondo igizwe n
    Iganze Gakondo igizwe n’abasore bahamiriza, barangajwe imbere n’umuyobozi wabo Lievin (ubanza ibumoso)

    Mu rwego rwo kuvugurura indirimbo gakondo zakunzwe na benshi, Iganze Gakondo bazisubiramo bakanakora izabo, bakemeza ko nta muntu wasogongeye kuri gakondo ujya usubira inyuma kandi ko uretse n’Abanyarwanda bayikunda, abanyamahanga bo bibabera akarusho.

    Ngo ibitaramo nibisubukurwa, Iganze Gakondo bafite intego yo kuzakora ibitaramo bikomeye hirya no hino mu gususurutsa Abanyarwanda no kubereka ubwiza ntavogerwa bw’injyana nyarwanda gakondo.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/nyuma-yo-gusubiramo-indirimbo-ishyamba-iganze-gakondo-bafitiye-uruhisho-abanyarwanda

  • Ufite ubumuga yanze gusabiriza ahitamo umwuga wo kwasa inkwi, umwinjiriza 3,000Frws ku munsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kwasa inkwi bimwinjiriza amafaranga 3000 buri munsi
    Kwasa inkwi bimwinjiriza amafaranga 3000 buri munsi

    Uwo musaza avuga ko kuba akora umwuga wo kwasa ibishyitsi akagurisha bimwinjiriza amafaranga amufasha mu mibereho myiza y’urugo rwe, aho amake yinjiza ku munsi ari 3000Frws.

    Ubwo Kigali Today yasangaga arangije ikiraka cyo kwasa inkwi yakoze mu gihe cy’amasaha abiri, yari amaze guhembwa amafaranga 2,000, avuga ko kuba afite ubumuga bw’ukuguru yatewe n’indwara y’imbasa ngo yakagombye kuba yirirwa mu muhanda asabiriza, ariko we ahitamo kubyirinda yihangira umurimo, aho ngo gusabiriza abifata nko kwitesha agaciro.

    Nubwo ngo nta sambu agira akaba abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, ngo ni we muntu ubona icyo atungisha umuryango we w’umugore n’abana batatu, yemeza ko utigeze usonza.

    Yanze gusabiriza ahitamo kwihangira umurimo wo kwasa inkwi
    Yanze gusabiriza ahitamo kwihangira umurimo wo kwasa inkwi

    Agira ati “Nabanje kubaho nabi mpingira abandi ngo mbone icyatunga umuryango, mbonye ntangiye gusaza nigira inama mpitamo kwihangira imirimo, ufite ibiti byo kwasa muri aka gace ni njye ashaka kuko maze kumenyekana muri uwo mwuga, mu gihe ntabonye umpamafara ngo ampe akazi negera abafite ibishyitsi bakabinyihera nkabyasa nkagurisha”.

    Avuga ko ku munsi iyo yikoreye yasa imifuka itatu y’ibishyitsi, akayigurisha ku mufuka umwe bakamuha amafaranga 1,200.

    Ati “Kuva mu gitondo kugeza saa saba mba maze kwasa imifuka itatu, umufuka umwe ni amafaranga 1,200, urumva ko iyo nikoreye ku munsi mbona amafaranga 3,600”.

    Uwo mugabo avuga ko amafaranga akorera bitamworohera kuba yayazigama, kubera ko ari we utunze umuryango, aho akora wenyine akagerageza kubona ibikenerwa byose kugira ngo umuryango ubeho, birimo guhaha no kubona ubwisungane mu kwivuza.

    Ati “Mu rugo iyo babonye mbatuye ishoka yanjye baba bazi ko kabaye ko ndatahana inoti, gusa ntabwo mbasha kuzigama kubera ko umugore wanjye amaze gusaza afite intege nke, ubwo ngakora cyane kugira ngo umugore n’abana bataburara, iyo ntahanye amafaranga 3,000, ntanga ibihumbi 2,000 byo guhaha, 1,000 nanjye nkagifatamo amacupa abiri y’urwagwa kuko ntiwakora aka kazi kavunanye umywa amazi”.

    Avuga ko ishoka yaguze ibihumbi bitatu imaze kumwinjiriza agera mu bihumbi 400, ari ho ahera asaba umuntu wese usuzugura umurimo kubireka kuko ari ukwibeshya.

    Ishoka yaguze 3000 imaze kwinjiza arenga 400,000Frws
    Ishoka yaguze 3000 imaze kwinjiza arenga 400,000Frws

    Ati “Iyi shoka mubona, nayigize ibihumbi bitatu gusa, ariko maze kuyibyaza amafaranga ntabasha kubara, ngereranyije amake imaze kumpa ni ibihumbi 400, icyo nabwira abantu ni ukudasuzugura akazi, akazi ni akazi, ubu kubera ubumuga mfite mba nirirwa mu muhanda nsabiriza ariko narabyanze nditunze”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ufite-ubumuga-yanze-gusabiriza-ahitamo-umwuga-wo-kwasa-inkwi-umwinjiriza-3-000frws-ku-munsi

  • Ibibabi by’amapera bigabanya ibinure bibi mu mubiri bikanavura indwara zitandukanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku rubuga https://therapeutesmagazine.com, bavuga ko kunywa icyayi cy’ibibabi by’amapera byafasha mu kugabanya ingano y’ibinure bibi(cholesterol) mu mubiri, ahubwo kikongera ibinure byiza bikenewe mu mubiri.

    Ibibabi by’amapera kandi bivura indwara zitandukanye zifata ishinya, zigatuma umuntu yumva ishinya imubabaza, cyangwa se amenyo ababaza, guhekenya ibibabi by’amapera bigabanya ubwo bubabare bwo mu ishinya no mu menyo, ariko cyane cyane ngo ibyo bibabi bivura udusebe tuza mu kanwa tubabaza cyane.

    Ibibabi by’amapera binafasha abantu bagira uruhu rwo mu maso rugira utuntu tw’uduheri dukira tugasiga amabara y’umukara. Iyo umuntu afashe ibibabi by’amapera akabisekura akabivanga n’amazi makeya, akabikaraba mu maso mu gitondo na nimugoroba, ngo bivura utwo duheri mu maso.

    Ku bantu barwaye diyabete, kunywa icyayi cy’ibibabi by’amapera kenshi nibura rimwe ku munsi, bifasha mu kugabanya isukari mu maraso ku buryo bw’umwimerere.

    Ibibabi by’amapera kandi ni umuti ukomeye mu komora ibisebe, uwo ngo ni umuti wakoreshwaga n’abakurambere mu binyejena byinshi byatambutse, ugakoreshwa mu komora ibikomere igihe umuntu yitemye, kandi ugakoreshwa ku bana no ku bantu bakuru.

    Uko bikora, ni ugufata ibibabi by’amapera, umuntu akabisekura nyuma akabivanga n’amazi makeya, akabirambika ku gisebe nibura umunota umwe.

    Ibibabi by’amapera kandi bifasha abantu bagira ikibazo cy’umusatsi ucika, bigatuma bagira umusatsi mwiza kandi ukomeye.

    Uko bikorwa ngo ni ugufata ibibabi by’amapera, umuntu akabitekana n’amazi bikabira, nyuma akareka bigahora bikaba akazuyazi, akayameshesha mu mutwe asa n’unanura uruhu rumeraho umusatsi.

    Ku rubuga https://www.guavafacts.com, bavuga ko icyayi cy’ibibabi by’amapera gifasha mu kurwanya ibibazo bitandukanye byibasira impyiko.

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2014, bukozwe n’ikitwa ‘International Journal of Research in Medical and Health Sciences’, bwagaragaje ko ibibabi by’amapera bigitoshye bifasha mu gukemura ibibazo by’impyiko bitandukanye harimo kuvura indwara zibasira impyiko.

    Kuri urwo rubuga bavuga ko ushaka gukoresha ibibabi by’amapera agamije gufasha impyiko, afata ibibabi cumi na bitanu by’amapera bigitoshye, akabishyira muri litiro y’amazi akabiteka nibura mu minota cumi n’itanu, nyuma akabihoza agatangira kubinywaho.

    Ku rubuga https://www.reussir-en-famille.com, bavuga ko ibibabi by’amapera bifasha cyane abantu bifuza gutakaza ibiro, kuko bituma isukari ititsindagira mu mubiri.

    Ibibabi by’amapera byongera ibyitwa ‘enzymes digestives’ bisukura inzira y’igogora, bigatuma igogora rigenda neza, kandi n’imyanda igasohoka neza.

    Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko ibibabi by’amapera byongera ikitwa ‘le métabolisme’. Iyo metabolisme ikaba igira akamaro gakomeye mu gutwika za ‘calories’ zituruka mu byo umuntu yariye, kandi urwo ngo ni rwo rufunguzo rwo gutakaza ibiro no kunanuka mu gihe umuntu abyifuza.

    Ibibabi by’amapera kandi ngo bavura impiswi. Uko bitegurwa, ni ugifata ibibabi by’amapera bakabivanga n’imizi y’igiti cy’ipera bakabibiza mu mazi, bikamara iminota 20, nyuma byamara guhora umuntu urwaye impiswi akajya abinywaho kugeza akize.

    Ibibabi by’amapera bifasha abagabo n’abagore kurumbuka (fertilité) kuko byigiramo ikitwa ‘folate’ cyongerera abagore amahirwe yo gusama ndetse na ‘lycopène’ yongera intanga-ngabo.

    Ibibabi by’amapera kandi bifasha abantu bagira umuvuduko w’amaraso uri hejuru. Kuringaniza umuvuduko w’amaraso ni kimwe mu byo ibibabi by’amapera bikiza ku buryo bukomeye, kuko bifasha amaraso kunyura mu mitsi yose y’umubiri uko bikwiriye.

    Ibi byose ariko, ntibikuraho ko igihe umuntu yumvise hari indwara mu zavuzwe zishobora kuvurwa n’ibibabi by’amapera yumvise, agomba kujya kwa muganga kugira ngo bamusuzume, bamuvure cyangwa se bamugire inama.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/ibibabi-by-amapera-bigabanya-ibinure-bibi-mu-mubiri-bikanavura-indwara-zitandukanye

  • Muhanga: Kwandikira abana mu bigo nderabuzima ntibiratangira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibikenewe ngo abana bandikwe byarateganyijwe ku Kigo Nderabuzima cya Gitarama hategerejwe uburenganzira bwa MINALOC
    Ibikenewe ngo abana bandikwe byarateganyijwe ku Kigo Nderabuzima cya Gitarama hategerejwe uburenganzira bwa MINALOC

    Gahunda yo kwandikira abana bavukiye mu bigo by’ubuzima n’abahapfiriye yatangirijwe mu bitaro byose by’uturere mu kwezi kwa Kanama 2020, icyo gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yateganyaga ko hakurikiraho kuyigeza mu bigo nderabuzima, ariko kugeza ubu bikaba bitarakorwa.

    Iteka rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu No 001/07.01 ryo ku wa 27/07/2020 rigena umukozi wo mu kigo cy’ubuvuzi ufite ububasha bw’ubwanditsi bw’irangamimerere.

    Ni muri urwo rwego kuri buri bitaro by’akarere n’ikigo nderabuzima, nibura hagiye hahugurwa abantu babiri ku bwanditsi bw’irangamimirere, ndetse mu bitaro by’uturere gahunda yo kwandika abana kwa muganga bahavukiye itangira gukoreshwa.

    Icyakora aho bitarashoboka hakaba hifashishwa uburyo busanzwe bwo kwandika mu bitabo byari bisanzwe byifashishwa nk’uko n’ubundi byanditse muri iryo teka rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Mu ruzinduko itsinda ry’Abadepite bamazemo iminsi itanu mu Karere ka Muhanga, bakaba barasanze ibigo nderabuzima byiteguye gukoresha ikoranabuhanga mu kwandika abana no kwandukura abapfuye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iryo teka.

    Abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abashinzwe ibarurishamibare kuri ibyo bigo nderabuzima bahuguwe, bagaragaza ko kwandika abana mu buryo bw’ikoranabuhanga, bifitiye Leta n’Abanyarwanda bose akamaro kuko bizoroshya igenamigambi ry’ubuvuzi, kandi rikorohereza ababyeyi kwandikisha abana mu nzego z’ubuyobozi.

    Ni izihe nyungu zo kwandikira abana ku bigo by’ubuvuzi?

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitarama Dusabeyezu Marie Goreth, avuga ko gahunda yo kwandika abana bavukiye kwa muganga no kuhandukurira abahapfiriye biteguye kuyishyira mu bikorwa, kuko amahugurwa bamaze kuyahabwa kandi ko harimo inyungu nyinshi.

    Itsinda ry
    Itsinda ry’Abadepite bayobowe na Karinijabo (ufite ikarine) ryasuye Ikigo Nderabuzima cya Gitarama

    Agira ati “Hari byinshi ubu buryo buzoroshya burimo n’igenamigambi ry’ubuvuzi, ubu buryo buzagabanya kandi ibibazo by’abana bapfa bavuka kuko buri mwana wese azavukira kwa muganga, ababyeyi na bo ntibazongera no gukubita amaguru bajya kwandikisha abana ku mirenge”.

    Arakomeza ati “Harabura gusa kuduha izina n’ijambo ry’ibanga (User name na pass word) dukoresha, naho ibijyanye n’ibindi bikoresho turabifite yaba mudasobwa na interineti, turifuza ko iyo gahunda natwe yatugeraho tukayikoresha tugafatanya kwihutisha iterambere”.

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitega mu Murenge wa Kibangu aho abadepite batasuye, Mugesera, na we avuga ko gahunda yo kwandika abana itaratangira ariko amahugurwa ku bakozi babishinzwe barimo n’ushinzwe ibarurishamibare ku kigo nderabuzima bayahawe, kandi biteguye kuyishyira mu bikorwa.

    Agira ati “Dutegereje ibisabwa byose ngo dutangire iyo gahunda kandi ibikoresho by’ibanze birimo mudasobwa na interineti birahari, n’ubumenyi burahari dutegereje gusa kuduha uburyo bwo gukorereramo kuko ni uburyo bujyanye n’amategeko kurusha akazi gasanzwe twakoraga”.

    Mugesera avuga ko kuba haratanzwe amahugurwa bakaba batayakoresha bitavuze ko ubumenyi bahawe buzibagirana kandi ko amahugurwa hagati y’abakozi ashobora kongera gutangwa, kandi hakanifashishwa abahanga basanzwe babikora nko ku mirenge ku karere na za minisiteri.

    Depite Bartelemie Karinijabo wari uyoboye itsinda ryasuye Akarere ka Muhanga, avuga ko nyuma yo gusanga serivisi yo kwandika abana bavukiye mu bigo by’ubuzima itarashyirwa mu bikorwa kandi imyiteguro yararangiye, bagiye gukora ubuvugizi iyo gahunda ikihutishwa.

    Abadepite basuye Akarere ka Muhanga bavuze ko bagiye gukora ubuvugizi kwandikira abana mu bigo by
    Abadepite basuye Akarere ka Muhanga bavuze ko bagiye gukora ubuvugizi kwandikira abana mu bigo by’ubuzima bikihutishwa

    Agira ati “Iyi gahunda mu by’ukuri izoroshya igenamigambi mu buvuzi kandi iteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, twasanze iri mu byo tugiye gukorera ubuvugizi ikihitishwa kuko ubu irakorera gusa mu bitaro by’uturere”.

    Depite Karinijabvo avuga kandi ko n’izindi serivisi z’ubuzima zikirimo ibibazo zizakorerwa ubuvugizi, urugero ni nk’ibitaro bya Nyabikenke bimaze igihe byaradindiye ariko imirimo ngo ikaba ishobora kuzarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari, ni ukuvuga mu kwezi kwa Kamena 2021.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-kwandikira-abana-mu-bigo-nderabuzima-ntibiratangira

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 5, nta wakize mushya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya batanu babonetse mu bipimo 2,859, bakaba barimo ababonetse bane babonetse mu Mujyi wa Kigali, n’undi umwe wabonetse muri Rubavu.

    Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,213 muri bo abamaze gukira ni 4,953 naho abakivurwa ni 225.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 36.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-5-nta-wakize-mushya

  • Itangazamakuru rirashimirwa uruhare ryagize mu kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byavugiwe mu kiganiro cyatambutse kuri RBA kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2020, mu rwego rwo kwizihiza umunsi Nyafurika w’itangazamakuru, ikiganiro cyitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abanyamakuru.

    Ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka, Leta yashyizeho ingamba zo kurinda abantu icyo cyorezo zirimo na ‘guma mu rugo’, icyakora abanyamakuru bo bari muri zimwe mu nzego zemererwaga kugenda, bagatara amakuru bakanayatangaza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RGB, Kalisa Edouard, avuga ko itangazamakuru muri icyo gihe ryakoze akazi gakomeye kandi katanze umusaruro ari yo mpamvu arishimira.

    Agira ati “Mu gihe nka kiriya ikintu cya mbere ni ukugeza ku baturage amakuru yigisha uko icyorezo giteye, uko cyandura n’uko cyakwirindwa, aho habaye ubufatanye bwa Leta n’itangazamakuru nkaba ndishimira cyane. Nubwo hari abavuga ko habayemo ibihuha, ugereranyije ibihuha n’inkuru nzima zigisha abaturage, usanga itangazamakuru ryarakoze akazi gakomeye cyane”.

    Ati “Leta icyo yakoze yashyizeho ingamba zo kwirinda ikazimenyekanisha noneho itangazamakuru rikarushaho kuzigeza ku baturage. Ubwo bufatanye rero bwatanze umusaruro ukomeye kuko hari nk’abaturage bavugaga ngo iyi ndwara ni iy’abanyamujyi ntiyatugeraho, ariko uko amakuru yakomezaga gutangwa, abaturage barushijeho kumenya ubukana bw’iki cyorezo n’uko cyirindwa”.

    Icyakora nubwo itangazamakuru rishimirwa, bamwe mu banyamakuru bo bavuga ko amakuru bayataraga mu buryo bugoye kuko bahuraga n’inzitizi zinyuranye, nk’uko byagarutsweho na Mutesi Scovia wari witabiriye icyo kiganiro.

    Ati “Hari ibinyamakuru byinshi byari bitarakomera ariko kandi ababikorera bagasabwa gusohoka ngo batare amakuru bageza ku baturage, yari inzitizi ikomeye kubera amikoro make mu gihe abaturage bo babaga bategereje amakuru batitaye k’uko aboneka. Gusa nubwo twahuye n’ibibazo bitandukanye, akazi karakozwe n’ubu karakomeje”.

    Umuyobozi w’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana, yemeza ko itangazamakuru ryagize akamaro kanini mu gihe cya Covid-19 kuko ryarwanyije ibihuha.

    Ati “Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, ni bwo nabonye ko abanyamakuru bo mu Rwanda bashoboye, ko buzuza inshingano yabo yo gutanga amakuru. Hari igihe cyageze igihuha kikihuta kurusha virusi ubwayo, aho mu cyaro bavugaga ko virusi ari iyo mu mujyi cyangwa ngo ari iy’abasaza n’abakecuru”.

    Ati “Icyo gihe abanyamakuru barahagurutse barwanya icyo gihuha batanga amakuru y’ukuri, ku buryo navuga ko umwe mu miti ya Covid-19 ari itangazamakuru. Kuko ryajijuye abantu kubera amakuru ryabahaga, nubwo hari abagiye bahura n’ingorane muri ako kazi aho hari abafatwaga na polisi, abararaga mu kazi n’ibindi, ariko ndabashimira ndetse n’inzego za Leta kuko zageze aho ziratwumva”.

    Kuri ubu ngo itangazamakuru ryo mu Rwanda muri rusange rihagaze neza, riruzuza inshingano zaryo nubwo hataburamo udutotsi kuko kera ngo ari nk’aho ntaryabagaho, nk’uko bivugwa na Cleophas Barore, Umuyobozi w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

    Ati “Nubwo hari utubazo tunyuranye mu bitangazamakuru, ubu hari intambwe yagiye iterwa. Nkunda kuvuga ko hari igihe iki gihugu cyigeze kubaho kitagira ishuri ry’itangazamakuru, ariko uyu munsi muri kaminuza y’u Rwanda hari ishami ry’itangazamakuru rimaze gusohora abanyamakuru bari mu itangazamakuru n’ahandi, iyo ni intambwe ikomeye”.

    Yongeraho ko uretse na kaminuza y’u Rwanda n’abikorera bashoye imari muri za kaminuza bashyiramo ishami ry’itangazamakuru, Covid-19 rero ngo ikaba yaraje abanyamakuru barabaye benshi ari yo mpamvu uruhare rwabo rwabaye ingirakamaro.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/itangazamakuru-rirashimirwa-uruhare-ryagize-mu-kurwanya-covid-19

  • Rayon Sports yatsinze Apha FC mu mukino wamaze iminota 70 (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Wari umukino wa mbere iyi kipe ikinnye nyuma y’iminsi itanu ishize batangiye umwiherero ndetse n’imyitozo.

    Rayon Sports yaje gutsinda igitego 1-0 cyatsinzwe mu gice cya mbere, cyatsinzwe na Mudacumura Jackson uzwi nka Rambo, kuri coup-franc yari itewe na Sugira Ernest.

    Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga:

    Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Mujyanama Fidèle, Niyigena Clement, Habimana Hussein, Mudacumura Jackson Rambo, Manaseh Mutatu, Nizeyimana Mirafa, Sugira Ernest, Jean Vital Ourega

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yatsinze-apha-fc-mu-mukino-wamaze-iminota-70-amafoto

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa zamuzaniye ubutumwa bwa Tshisekedi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame kandi yaganiriye n’izo ntumwa, ku buryo bwo kurushaho kunoza umubano mwiza ibihugu byombi bisanganywe.

    Izo ntumwa zamenyesheje Perezida Kagame uko politiki ya repubulika ya Demukarasi ya Kongo yifashe, ndetse n’ibyo Perezida Tshisekedi ari gukora mu kunoza iyo politiki.

    Perezida Kagame yoherereje mugenzi we Tshisekedi ubutumwa bwo kumushyigikira muri ibyo bikorwa byo kugerageza kunoza politiki y’igihugu cye cya Kongo.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-zamuzaniye-ubutumwa-bwa-tshisekedi

  • Covid-19: Mu Bufaransa hagaragaye ubwandu bushya burenga 60,000 mu masaha 24 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu Bufaransa hagaragaye ubwandu bushya bwa Coronavirus burenga 60,000 naho abapfuye ku munsi umwe bari 495, umubare w’abamaze gupfa bose hamwe wabaye 39,865 muri icyo gihugu kuva iki cyorezo cyadutse.

    Ni mu gihe kandi umubare w’abantu barembye cyane ukomeje kuzamuka aho bageze ku 4,321.

    Ibi biravugwa mu Bufaransa mu gihe ibihugu byinshi by’isi bikomeje koroshya ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, bivuze ko abantu badakwiye kwirara kuko icyorezo ntaho cyagiye, nkuko OMS n’izindi nzego z’ubuzima zikomeza kubishishikariza abatuye isi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-bufaransa-hagaragaye-ubwandu-bushya-burenga-60-000-mu-masaha-24