Tag: featured

  • MINEDUC irongera gusaba ababyeyi batarohereza abana ku mashuri kubohereza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Twagirayezu yasabye ababyeyi batarohereza abana ku ishuri kubohereza
    Twagirayezu yasabye ababyeyi batarohereza abana ku ishuri kubohereza

    Twagirayezu avuga ko basabye ibigo kudahita baka abanyeshuri amafaranga kugira ngo abanyeshuri babanze bagaruke ku ishuri, mu gihe ababyeyi bakishakamo ubushobozi.

    Twagirayezu Gaspard agira ati “Twasabye ibigo kuba biretse kwaka abanyeshuri amafaranga kuko nyuma y’amezi arindwi ababyeyi bahuye n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, kandi guhita baka abanyeshuri amagaranga hari abo byadindiza ntibakurikirane amasomo”.

    Nubwo henshi ababyeyi bohereje abanyeshuri ku mashuri, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi avuga ko hari abataragera ku ishuri.

    Ubwo yasuraga ibigo bya Ecole des sciences de Gisenyi rizwi nka ESG hamwe n’Urwunge rwa Nyemeramihigo mu Karere ka Rubavu, yasanze abanyeshuri bagera hejuru ya 95% barasubiye ku ishuri, ndetse n’abataraje ababyeyi baramenyesheje ikigo impamvu abana bataza kwiga, ashima uburyo ubuyobozi bukurikirana abana.

    Uyu muyobozi avuga ko nubwo Minisiteri itarabona imibare y’abana basubiye mu ishuri ivuye mu turere twose, asaba ababyeyi n’ibigo gufasha abana gusubira mu mashuri.

    Akomeza avuga ko iki gihembwe cya kabiri kidasanzwe kuko gishobora kuzaba kirekire, ariko kizagaragaza umuvuduko mu kwigisha hirindwa icyorezo cya Covid-19 aho basaba ibigo gutegura amasomo yigishirizwa mu mashuri n’ayo bakorera hanze.

    Minisitiri Twagirayezu yasuye ibikoresho by
    Minisitiri Twagirayezu yasuye ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri yasuye

    Mu bigo yasuye yagaragarijwe ibibazo by’abanyeshuri basanze ibikoresho byabo byarangirikiye ku ishuri byangijwe n’abantu bashyizwe mu kato, ikibazo cy’ibiciro by’amazi n’umuriro byazamutse bizabera imbogamizi ibigo by’amashuri kwishyura, izamuka ry’ibiribwa ku masoko kandi amafaranga ibigo bikoresha atarongerewe, ibibazo by’abarimu bavuye mu kazi batarasimburwa, ibibazo by’ibitabo byo gukoresha hamwe na mudasobwa zikoreshwa ntizigarurwe ku mashuri zikenewe.

    Bimwe mu bisubizo yatanze harimo ko ubuyobozi bw’uturere buzakemura ibibazo by’ibikoresho byangijwe ku mashuri, naho ku birebana n’ubushobozi, avuga ko Minisiteri izakomeza kuganira n’ibigo bakareba icyakorwa.

    Avuga ko mudasobwa zajyanywe gukorwa zigomba kugarurwa ku ishuri, naho kuba ibiribwa byarahenze kandi igihembwe ari kinini ngo bazakomeza gukurikirana icyakorwa harimo ibigo kuganira n’ababyeyi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, avuga ko mu bigo ahangijwe ibikoresho by’abanyeshuri batanze ubufasha bw’ibyangijwe kandi n’ibitaragurwa bizatangwa, icyakora yemera ko abanyeshuri batangiye bakoresha ibikoresho by’abataratangira ishuri.

    Minisiteri y’Uburezi ivuga ko tariki ya 23 Ugushyingo 2020 abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane bazatangira, bikaba bisaba ko ubuyobozi bw’uturere bugomba kuba bwaguze ibikoresho by’abanyeshuri byangijwe birimo ibikoresho byo kuryamira, kwiyorosa n’bikoresho by’isuku.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/mineduc-irongera-gusaba-ababyeyi-batarohereza-abana-ku-mashuri-kubohereza

  • Gusubika umukino wa Kiyovu, ubutumwa bw’abafana ba Rayon Sports-Robertinho yabigarutseho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere I Cairo mu Misiri haraye habereye tombola y’uko amakipe azahura mu irushanwa rya CAF Champions League ndetse na CAF Confederation Cup, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na APR FC ndetse na AS Kigali.

    Ikipe ya APR FC yatomboye Gor Mahia yo muri Kenya, iyi kipe ikaba itozwa na Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho ndetse ikanagira rutahizamu Jules Ulimwengu bose babanye mu ikipe ya Rayon Sports.

    Robertinho azaba ahanganye n
    Robertinho azaba ahanganye n’abakinnyi yatozaga muri Rayon Sports

    Mu kiganiro Robertinho yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko ikipe ye yiteguye neza, ndetse ko n’irushanwa yashoboraga guhuriramo na Kiyovu Sports yahise arisubika mu rwego rwo guhisha amayeri y’imikinire ye.

    “Ryari irushanwa riteguraumwaka w’imikino ariko singifite ubushake, turi aha tugomba gutegura neza ikipe, nakina imikino ya gicuti hano, gukina iryo rushanwa urumva ko bitagishobotse kuko tugomba kugira ibanga ry’uko turi kwitegura, buri kipe iba ifite gahunda zayo zihariye.”

    “Byose byahindutse kubera tombola, tuzakina umukino wa mbere na APR FC i Kigali nyuma dukine uwo kwishyura hano i Nairobi, turiteguye ariko ikintu cy’ingenzi cyane ni ubutumwa bwinshi bw’abafana ba Rayon Sports”

    Ngo yakiriye ubutumwa bwinshi bw
    Ngo yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abafana ba Rayon Sports bamubwira ko bazamushyigikira


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/gusubika-umukino-wa-kiyovu-ubutumwa-bw-abafana-ba-rayon-sports-robertinho-yabigarutseho

  • Abigaga mu mashuri makuru yafunze barabyitwaramo bate? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    KIM University, imwe muri kaminuza zafunze
    KIM University, imwe muri kaminuza zafunze

    Muri ayo mashuri yafunzwe harimo College Indangaburezi yo mu Ruhango, Kigali Christian University na INATEK-Kibungo, hakiyongeraho KIM na yo yafunze kubera ibibazo by’amikoro makeya ngo atatumaga rikomeza gukora, bityo ababyobozi baryo bakiyemeza kurihagarika abanyeshuri bagashaka aho bakomereza amasomo.

    Mu gushaka kumenya uko abahoze biga muri ayo mashuri bazabigenza, Dr Mukankomeje Rose, uyobora Inama Nkuru y’Igihugu y’Uburezi (HEC), avuga ko abigaga muri ayo mashuri bafite uburenganzira bwo gusaba ibyangombwa ku bigo bigagaho, bakajya gusaba gukomereza amasomo yabo ku yandi mashuri afite amashami bigaga, na cyane ko amashuri yafunzwe atari afite amashami yihariye.

    Ibigo byafunzwe ngo bisabwa kwiha gahunda, bigaha abanyeshuri ibyangombwa bisabwa harimo nk’indangamanota z’amasomo bari barize, kugira ngo babone uko bajya gusaba kwiga ku bindi bigo.

    Musema Ally Rajab, ni umwe mu banyeshuri bigaga muri Kigali Christian University. Icyorezo cya Covid-19 cyateye yari ageze mu mwaka wa kabiri, mu ishami ry’imicungire y’ishoramari (Business Management).

    Nyuma yo kubona ko andi mashuri makuru afunguye ariko iryo yigagamo rikaba rifunze, yahise atangira gukurikirana uko yabona indangamanota ze (transcripts ) kugira ngo ashake ahandi yajya kwiga.

    Gusa ngo ntibyamworoheye kubona indangamanota ze zose ku buryo ngo byabaye ngombwa ko asubira inyuma kwiga ayo masomo ataboneye indangamanota, akavuga ko ubu yabonye ishuri kuri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), mu ishami rya ‘Finance’.

    Nsabimana Jacques we yigaga muri INATEK-Kibungo, mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’icungamutungo (accounting). Avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyateye n’ubundi hari ikibazo cy’imicungire mibi y’ikigo ku buryo abarimu batahembwaga neza, kandi kubera uko kudahembwa ngo wasangaga no kwigisha babikora nabi.

    Mu gihe andi mashuri makuru yari yemerewe gufungura, abigaga muri INATEK-Kibungo bahise bamenya ko ishuri ryabo riri mu mashuri yafunzwe kubera iyo mikorere mibi. Icyo bafashije abanyeshuri bari bakiga ngo ni ukubaha indangamanota zabo bakajya gushaka andi mashuri, uretse bamwe ngo bigiraga ku ngwate z’ibyangombwa by’ubutaka batanze.

    Gusa no ku bari barangije kwiga muri iryo shuri, ariko bataratwara impamyabushobozi zabo cyangwa se indangamanota zabo, ubu ngo ntibazishaka ngo bazibone kuko ikigo cyafunzwe.

    Nsabimana avuga ko we akimara kubona indangamanota ze, yahise ajya gusaba ishuri mu cyahoze ari Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi, araribona ndetse ngo agira amahirwe asanga ishami yigaga rihari ahita akomereza aho yari agereje mu mwaka wa gatatu.

    Manikiza Colombe na we ni umwe mu banyeshuri bigaga mu ishuri rya KIM, mu ishami ry’ibijyanye n’imitangire y’amasoko (Logistics and Procurement), mu mwaka wa gatatu. Avuga ko batunguwe no kumva ko ikigo cyafunze.

    Ubundi mu gihe cya Cvid-19, ngo abanyeshuri bagiye bumva amakuru ko ishuri ryabo rifite ibibazo by’ubukungu butameze neza bigatuma n’abarimu badahembwa, ngo bakandikira inzego zitandukanye bazisaba kubishyuriza imishahara yabo n’ibindi.

    Mu gihe andi mashuri makuru yari yemerewe gufungura, KIM yo ngo yahise imenyesha abayigagamo ko baza bagafata indangamanota zabo bakajya gushaka ahandi biga, kuko KIM ihagaritse ibikorwa byo kwigisha.

    Manikiza avuga ko no kubona izo ndangamanota ngo bitoroshye kuko hari abarimu basa n’abafatiriye amanota y’abanyeshuri kubera ko batishyuwe ikigo cyanze kubaha imishahara yabo, ubu ngo ikigo kikaba kirimo gushaka uko cyafasha abanyeshuri bose kubona amanota yabo kugira ngo bashake andi mashuri.

    Gusa ngo nubwo nta masezerano babonye yanditse, ngo bivugwa KIM yaba yaragurishije inyubako zayo na Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), gusa nubwo byaba bimeze bityo ngo ibyo ntacyo bifasha abanyeshuri bigaga muri KIM, kuko ubu ngo abanyeshuri bagomba kwirwariza bagashaka aho bajya gukomereza amasomo yabo.

    Manikiza ati “Ni ibintu twumvise bituguyeho, bidutunguye. Biragoye ko abanyeshuri bose bahita babona aho bajya gukomereza. Nkanjye nahise nsaba muri Kaminuza ya Kigali kuko nabonye naho hari ishami rya ‘Procurement’, ariko nibaza impamvu inzego nka MINEDUC na HEC ntacyo babikozeho kandi baramenye ko ikibazo gihari. Iki kiba ari ikibazo gikomeye ku banyeshuri”.

    Manikiza yongeraho ko ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2020, hari hateganijwe inama ihuza abanyeshuri bahoze biga muri KIM n’ubuyobozi bwayo ndetse n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali, kugira ngo harebwe icyakorwa mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kubona imyanya muri Kaminuza ya Kigali.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abigaga-mu-mashuri-makuru-yafunze-barabyitwaramo-bate

  • Nyaruguru: Bihaye imyaka ibiri yo kuba bakemuye burundu ikibazo cy’imbuto y’ibirayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    I Nyaruguru bihaye imyaka ibiri bakaba bakemuye ikibazo cy
    I Nyaruguru bihaye imyaka ibiri bakaba bakemuye ikibazo cy’imbuto y’ibirayi

    Ingamba bafashe mu gukemura iki kibazo, ni uko abatubuzi b’imbuto bazakora mu byiciro, bakazajya bagenda bahererekanya imbuto bitewe n’aho kuyitubura bigeze, kandi buri cyiciro kikabazwa ibyo cyagezeho.

    Agira ati “ADENYA isanzwe itubura imbuto z’ibirayi, turi kumvikana ko uburenganzira ifite ari ubwo gutubura imbuto fatizo (pre-base) ivuye muri laboratwari za RAB, gusa. Tugiye kubatera inkunga bongere ubushobozi bw’inzu batuburiramo (green house) n’ibindi, ku buryo bazajya batubura imbuto fatizo ihagije”.

    Ngo hari n’amakoperative bamaze kubona ko afite ubushobozi bwo gutubura imbuto. Ayongayo ishyirahamwe ADENYA rizajya riyaha imbuto fatizo, ayituburemo imbuto shingiro. Ayo makoperative ni yo azajya akorana n’abatubuzi batubura imbuto umuhinzi afata agatera, ari yo bita imbuto y’ibanze.

    Batarafata izi ngamba, ADENYA yatuburaga imbuto fatizo igahita izishyikiriza abazishaka, baba abatubuzi cyangwa abahinzi. Ibirayi byera kuri iyi mbuto fatizo, ari byo mbuto shingiro, byakagombye kongera gutuburwa bigatanga imbuto y’ibanze ihingwa n’abazajyana ibirayi ku isoko, akenshi wasangaga ihise ijya ku isoko, ikaribwa.

    Kubera ko ibi biri mu byatubyaga imbuto, abakozi ba ADENYA babajijwe uko babona byakemuka n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uUuhinzi n’Ubworozi, ubwo yabagendereraga tariki ya 21 Nzeri 2020, bari bamubwiye ko umuti waba ko bajya batubura imbuto iturutse muri RAB gusa, na bwo babanje kwagura aho batuburira, hanyuma bakagira abandi batubuzi bakorana.

    Ibi ni byo ubuyobozi bw’akarere bwiyemeje kubafashamo. Meya Habitegeko avuga ko iyi ntego bazayigeraho neza, RAB nibonera ADENYA imbuto ihagije.

    Ati “Muri RAB bataduhaye imbuto ku gihe kandi ku rugero twifuza, ya myaka ibiri ishobora kurenga”.

    Yungamo ati “Nta mpamvu yo kugira ngo abaturage bahore bataka imbuto y’ibirayi. Yenda umwaka wa mbere tuzaba tukirwana na byo, ariko ku mwaka wa kabiri iki kibazo kizaba cyararangiye. Kandi icyo twiyemeje turagikora”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwihaye iyi ntego yo gukuraho burundu ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi, nyuma y’uko mu ntangiriro z’umuhindo w’uyu mwaka wa 2020 hari amakoperative yaretse guhinga ibirayi nyamara yari abifite muri gahunda, kubera kubura imbuto.

    N’ababashije kubihinga babiguze bibahenze cyane kuko imbuto bari basanzwe bagura hagati y’amafaranga 500 na 600 ku kilo bayitanzeho amafaranga 1,000.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyaruguru-bihaye-imyaka-ibiri-yo-kuba-bakemuye-burundu-ikibazo-cy-imbuto-y-ibirayi

  • Volleyball: REG VC yasinyishije Sibomana Jean Paul wari usoje amasezerano muri UTB VC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sibomana (ibumoso) yahawe umwambaro azambara mu myaka ibiri
    Sibomana (ibumoso) yahawe umwambaro azambara mu myaka ibiri

    Ku wa Mbere tariki ya 09 Ugushyingo 2020, ibinyujije kuri Twitter yayo, ikipe ya REG yamenyesheje abakunzi bayo ko yasinyishije umukinnyi Sibomana Jean Paul uzwi nka Sibo.

    Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umutoza wa REG VC Mugisha Benon, yavuze ko Sibomana ari umukinnyi mwiza. Yagize ati “Ni umukinnyi mwiza uzadufasha mu kuzamura uburwanyi (fighting spirit) mu ikipe. Ni umukinnyi uzi kuzibira imipira kandi azadufasha mu gushyira ikipe ku murongo”.

    Sibomana Jean Paul yatangiye gukina Volleyball ubwo yigaga muri ASPEKI i Kibungo, akina imikino ihuza amashuri mu mwaka wa 2013. Yahavuye yerekeza muri IPRC Huye aho yavuye yerekeza muri UTB VC yari amazemo imyaka itatu.

    Sibomana Jean Paul (ibumoso) asinyana amasezerano na REG VC yari ihagarariwe na Perezida wayo Geoffrey Zawafi
    Sibomana Jean Paul (ibumoso) asinyana amasezerano na REG VC yari ihagarariwe na Perezida wayo Geoffrey Zawafi
    Abayobozi n
    Abayobozi n’umutoza Mugisha Benon (iburyo) bahaye ikaze Sibo


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/Volleyball-REG-VC-yasinyishije-Sibomana-Jean-Paul-wari-usoje-amasezerano-muri-UTB-VC

  • Habonetse urukingo rwa mbere rurinda COVID-19 ku kigero cya 90% #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni urukingo rwakozwe na Kompanyi Pfizer na BioNTech, zikaba zatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye igezweho.

    Abakoze urwo rukingo bavuga ko rwakorewe isuzuma ku bantu ibihumbi mirongo ine na bitatu (43,500) bo mu bihugu bitandatu byo hirya no hino ku isi, abaruhawe bakaba nta kibazo rwigeze rubatera.

    Inkuru ya BBC iravuga ko Kompanyi zakoze urwo rukingo ziteganya gusaba uburenganzira bwo kurukoresha mu buryo bwagutse.

    Iki cyorezo cyatumye abahanga mu by’inkingo n’imiti bataryama ahubwo bakora igihe cyose bagamije gushakira igisubizo iki cyorezo. Hari izindi nkingo nyinshi ziri mu byiciro bya nyuma by’igerageza, gusa uru ngo ni rwo rwa mbere rwerekanye ibyagezweho.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/habonetse-urukingo-rwa-mbere-rurinda-covid-19-ku-kigero-cya-90

  • Mu Rwanda abagabo babiri b’imyaka 45 bishwe na COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 20 babonetse mu bipimo 1,293, bakaba barimo umwe wabonetse i Kigali, Huye:3, Kayonza:1, Kirehe:1, Rwamagana:14.

    Kugeza kuri uyu wa mbere, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,242 muri bo abamaze gukira ni 4,967 naho abakivurwa ni 237.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe bari 36 none biyongereyeho abagabo babiri b’imyaka 45 y’amavuko bitabye Imana bari i Rwamagana.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-abagabo-babiri-b-imyaka-45-bishwe-na-covid-19

  • Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yijeje inkunga umuryango RESIRG ukora ubushakashatsi kuri Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’ibiganiro bagiranye mu rugo rwa Ambasaderi mu mpera z’icyumweru gishize i Buruseli (Bruxelles), aho abayobozi ba RESIRG basobanuriye Ambasaderi Sebashongore ibirebana n’akazi bakora muri ubwo bushakashatsi n’ibyo bifuza kuzakora mu minsi iri mbere bakaba bifuza ko Ambasade y’u Rwanda izabibafashamo.

    Nyuma y’ikiganiro cyamaze amasaha abiri, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi yabwiye abayobozi ba RESIRG ko kimwe n’abandi Banyarwanda ahagarariye, yiteguye kubashyigikira uko ashoboye kose, cyane cyane mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka z’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, gutoza urubyiruko gukora ubushakashatsi, kurwigisha no kurutoza gukunda u Rwanda no guharanira kuruteza imbere rukiyubaka rukaba igihugu cyiza rudategereje inkunga y’amahanga.

    Abahagarariye RESIRG na bo bamwijeje ko biteguye gufatanya na Ambasade igihe cyose izabakenera ndetse bagafatanya n’abandi Banyarwanda mu gushyira mu bikorwa icyo cyifuzo, n’ibindi byose bigamije guteza imbere u Rwanda.

    RESIRG asbl ni urugaga mpuzamahanga rudaharanira inyungu rugizwe n’abashakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, no ku zindi Jenoside zemewe n’amategeko. Rwashinzwe muri 2013 rukaba rufite icyicaro i Buruseri mu Bubiligi.

    source https://www.kigalitoday.com/diaspora/article/ambasade-y-u-rwanda-mu-bubiligi-yijeje-inkunga-umuryango-resirg-ukora-ubushakashatsi-kuri-jenoside

  • Master KG wamamaye kubera indirimbo ‘Jerusalema’ yahawe igihembo cyo ku rwego mpuzamahanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Master KG
    Master KG

    Mu myaka ine ishize ni abanyanigeria batwaraga iki gihembo cya MTV award gihabwa umunyafrika wakunzwe kurusha abandi. Umwaka ushize cyahawe Burna Boy, 2018 gihabwa Tiwa Savage, 2017 gihabwa Davido naho 2016 cyahawe Wizkid.

    Muri uyu mwaka iki cyiciro cyari kirimo abahanganye barimo Burna Boy wa Nigeria, Rema wa Nigeria, Master KG wa Afrika y’epfo, Kabza De Small na DJ Maphorisa bo muri Afurika y’epfo, Sheebah Karungi wa Uganda na Gaz Mawete wo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

    Master KG yamenyekanye cyane ku ndirimbo yitwa “Jerusalema” yakoranye na Namcebo kuri youtube ubu imaze kurebwa incuro miliyoni 227. Mu mashusho yakira iki gihembo yashimiye abakunze iyi ndirimbo n’abao bakorana bamushyigikiye kugeza aho ageze ubu.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/master-kg-wamamaye-kubera-indirimbo-jerusalema-yahawe-igihembo-cyo-ku-rwego-mpuzamahanga

  • Basketball: Irushanwa nyafurika (BAL) ryari riteganyijwe kubera mu Rwanda ryasubitswe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda utashatse ko amazina ye atangazwa yemereye Kigali Today ko aya makuru ari yo. Yagize ati “Ni byo koko imikino ya Basketball Africa League twari kuzakira yasubitswe ariko ntabwo baratumenyesha mu buryo bwanditse (Officiall Statement)”

    U Rwanda rwagombaga kwakira iyi mikino nyuma yo kwakira imikino y’amakipe y’ibihugu igomba kubera muri Kigali Arena kuva tariki ya 25 kugeza 29 Ukuboza 2020 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2021(Afro-Basket 2021).

    Mu kwezi k’Ukuboza 2019 nibwo mu Rwanda habereye ijonjora rya Kabiri rya Basketball Africa League aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Patriots yasoje imikino yayo idatsinzwe.

    Basketball Africa League ni irushanwa ryakinwe ku nshuro yaryo ya mbere aho rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Ryashyizweho mu rwego rwo gufasha abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo kuzamura urwego no gutera imbere. U Rwanda rwagombaga kwakira icyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa cyagombaga kuba mu kwezi kwa Gatanu 2020 rikumirwa na COVID-19.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/basketball-irushanwa-nyafurika-bal-ryari-riteganyijwe-kubera-mu-rwanda-ryasubitswe