


Ishami ry’iryo huriro mu Rwanda akaba ari Umuryango RWAMREC w’abagabo biyemeje guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo no kurwanya ihohoterwa. Uwo muryango wavuze ko ugiye guteza imbere umuco w’ubwuzuzanye uhereye ku bana b’abahungu.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC, Rutayisire Fidèle, yabitangarije iyo nama ihuriwemo n’abantu babarirwa mu bihumbi bari hirya no hino ku isi, baganira hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure (Teleconference).
Rutayisire yagize ati “Abana bahinduka mu buryo bworoshye, dufite abana b’abahungu dutoza gukura mu buryo bwo kudahohotera ndetse no kubaha indangagaciro z’ihame ry’uburinganire”.

Avuga ko bafite amatsinda y’abo bana mu mashuri no mu bice by’icyaro mu turere 14, batozwa kuzaba abagabo birinda guhohotera abagore babo hakoreshejwe kubavunisha imirimo.
RWAMREC ivuga ko kugeza ubu hari abagabo barenga ibihumbi 30 imaze guhugura, bakaba bamaze kumva akamaro ko gufashanya n’abagore babo.
Aba barimo uwitwa Nkundibiza David utuye mu Karere ka Nyabihu, uvuga ko adaterwa ipfunwe no gukora imirimo idahemberwa yo mu rugo, harimo no guheka umwana ku mugongo n’ubwo ngo hari abamwita inganzwa.
Uyu mugabo yaganirije Kigali Today mu minsi yashize agira ati “Usanga bari kunsenka ariko njyewe mba mfite ishema ryo guheka umwana wanjye no gufatanya imirimo yose n’uwo twashakanye, kugira ngo abana bacu be kuzaba nk’ababyeyi bacu, wasangaga bafite ubusumbane bw’ububasha.”
Nkundibiza yigeze kugaragara muri Kigali ari kumwe n’umugore we, aho uwo mugabo aba agenda mu muhanda adafite ipfunwe ry’uko ahetse umwana mu ruhame.
Umugore we Nyirantegerejimana Clementine, avuga ko yishimira kuba urugo rwabo rufite imibereho myiza no kumvikana, ndetse ko ari yo mpamvu babona igihe gihahije cyo kuruhuka no gutembera bari kumwe.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF, Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko bibabaje kubona hari abagore bifasha imirimo yose y’urugo, nyamara bafite abagabo.
Prof Bayisenge ati “Umugore niba agiye guteka no koza abana wenyine, ntabwo azabona umwanya wo gukora indi mirimo yinjiriza urugo, ntabwo urwo rugo ruzatera imbere kuko rusabwa byinshi kandi bitagomba gukorwa n’umugabo wenyine”.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango avuga ko guharira abagore imirimo y’urugo yose bituma bicwa n’umunaniro, ku buryo ngo usanga umuntu yarashaje imburagihe.

Ihuriro mpuzamahanga ry’imiryango iharanira ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryashyizeho insanganyamatsiko ivuga ngo “Ubuntu, Uriho kuko ndiho”.
Iryo huriro ryiswe MenEngage rivuga ko nyuma y’ibiganiro bibera i Kigali kugeza kuri uyu wa kane, rizajya rikora n’andi mahuriro menshi kugeza muri Kamena umwaka utaha wa 2021.

Abo barwayi bashya 20 babonetse mu bipimo 1,293, bakaba barimo ababonetse i Kigali:13 (abapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Muhanga:3, Nyanza:1, Rubavu:2, Rwamagana:1
Kugeza kuri uyu wa Kabiri, mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,262 muri bo abamaze gukira ni 4,967 naho abakivurwa ni 255.
Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe bari 38 none biyongereyeho abagabo babiri b’imyaka 45 n’imyaka 50 y’amavuko bitabye Imana bari i Rwamagana, abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe baba 40.
Ku munsi wabanje nabwo hari hapfuye abandi bagabo babiri bombi b’imyaka 45 y’amavuko bitabye Imana bari i Rwamagana.



Abayobozi kandi basaba ko abakora ubushakashatsi bakongera umubare w’ababazwa kugira ngo ibyo basubiza birusheho kugira ireme koko ku myumvire y’abaturage n’uko babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi.
Ibyo bitangajwe mu gihe uturere turindwi tw’Intara y’Amajyepfo twamurikiwe ubushakashatsi bw’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi muri iyo Ntara. Uturere dutandatu muri turindwi two mu Ntara y’Amajyepfo twose turi mu myanya 15 ya nyuma ku rutonde rusange rw’uturere 30.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Kalisa Edouard avuga ko ubushakashatsi bugamije kugaragaza uko abaturage bishimiye imiyoborere n’imitangire ya serivisi bahabwa, uturere tw’Intara y’Amajyepfo tukaba dufite umwihariko wo kuba twegeranye ugereranyije n’utundi.
Kalisa avuga ko ugereranyije n’umwaka ushize, uturere tw’Intara y’Amajyepfo twateye intambwe kurushaho kwegera abaturage no guha serivisi nziza abaturage.
Ubushakashatsi bwa RGB mu mwaka w’imihigo wa 2018-2019 mu Ntara y’Amajyepfo bugaragaza ko ibibazo by’umutekano n’umudendezo w’abaturage byabangamiwe n’ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa.
Umunyamabanga mukuru wa RGB avuga ko uruhare rw’ubuyobozi ari ingenzi mu gufasha abaturage gucunga umutekano, ariko ko ubundi abaturage ari bo bafite uruhare runini rwo kwicungira umutekano akaba agira inama uturere gushyiramo imbaraga nyinshi.
Ku kijyanye n’ibyo abayobozi basaba ko byanozwa nko kubaza abaturage benshi ndetse no kugaragaza ibyanenzwe kugira ngo bishakirwe umuti, Kalisa avuga ko hari ibiva mu bitekerezo bikurikizwa koko mu bushakashatsi bukurikira.
Agira ati, “Hari ibitekerezo tuba twakuye muri izi nama tuba tuzaheraho dukora ubushakashatsi, butaha n’ibindi birebana n’uruhare rw’abayobozi bakazagira ibyo bakora ngo duhuze ubushakashatsi, abaturage batubwira ko hari ibitagenda ariko tuba dukeneye impamvu babivuga ariko tukagira umwihariko wo kongeramo andi makuru atuma ibyo byashoboka”.
“Twari dusanzwe tureba ku bijyanye no kuba iyo bagaragazaga ibitagenda tureba ibyo bahurijeho cyane kuko tureba impamvu bahurije kuri ibyo bibazo akaba ari rwo rugero dufatiraho ibigenda n’ibitagenda neza”.
Kalisa avuga ko imitangire ya serivisi ari ishingiro ry’ibyo inzego zose zikora iyo umuturage atabonye serivisi agasiragira atakaza umwanya ntiyiteze imbere, iyo atiteje imbere ugasanga n’igihugu kidatera imbere.
Abayobozi nibashyira ingufu mu guha serivisi nziza abaturage bazaba bagize uruhare mu guteza imbere Igihugu
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko uko ubushakashatsi bwasohotse ntawe ukwiye kubunenga kuko ni ko biba byaragenze, ahubwo haba hasigaye kureba icyateye abaturage kutishimira imiyoborere n’imitangire ya serivisi ku kigero runaka.
Agira ati “Ubushakashatsi bwakozwe neza ntacyo tubunengaho kereka utabwishimira ku giti cye, kandi turava kure ni yo mpamvu tutaragera ku rwego rwiza, imbaraga nyinshi ni ukwegera umuturage, natwe tugomba kureba aho twagize imbaraga nke tukazongera”.
Ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko abaturage bagaragaje ko urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge n’ubujura ari byo biza ku mwanya wa mbere mu bihangayikishije umudendezo wabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, kamwe mu turere tuza inyuma mu bipimo byavuye mu bushakashatsi mu Ntara y’Amajyepfo, atangaza ko kugira ngo ubushakashatsi butange umuti ku bibazo biba byagaragajwe, hakwiye ko ababazwa baba benshi kandi bakabazwa hashingiwe ku bushobozi bwabo bwo gusubiza.
Agira ati “Ntacyo nanenga ubushakashatsi kuko ibyinshi birahura n’ukuri icyo bakongeraho ni ukubaza benshi kurushaho kuko iyo babajije bakeya biragoye guhuza n’ukuri, ariko bongereye umubare w’ababazwa bashobora gutanga ibisubizo bifatika”.
Usibye akarere ka Kamonyi kaza ku mwanya wa kane ku rwego rw’igihugu, urutonde rw’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi, rugaragaraho uturere tw’Intara y’Amajyepfo turindwi mu myanya 15 ya nyuma.
Akarere ka Huye kari ku mwanya wa 27 n’amanota 66.77% kakaba karamanutseho -2.93%, Nyanza ku mwanya wa 25 n’amanota 67.12% kakaba karamanutseho -3.35%, naho Nyamagabe iri ku mwanya wa 24 n’amanota 67.49% yo ikaba yarazamutseho 7.92%.
Muri rusange uturere tune ari two Kamonyi, Nyanza, Huye na Gisagara twaramanutse ugereranyije n’ubushakashatsi bw’umwaka ushize hagati y’inota rimwe kugeza kuri abiri, mu gihe uturere twa Nyaruguru, Ruhango na Muhanga twazamutse hagati y’amanota abiri kugera kuri arindwi.


Umuhanzi Bobi Wine asanzwe ari n’umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda akaba n’umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ari mu b’ingenzi bahatanye na Perezida Museveni umaze hafi imyaka 35 ayobora Uganda.
Abakurikiranira hafi politiki yo muri Uganda baravuga ko Bobi Wine yizeye kuzegukana amajwi menshi mu rubyiruko. Ariko se amahirwe yo gutsinda amatora, we ubwe arayizeye?
Mu kiganiro Bobi Wine yagiranye na Catherine Byaruhanga wa BBC i Kampala, yagize ati: “Turabizi ko duhanganye na Goliyati, turi mu rugamba n’ubuyobozi bumaze imyaka n’imyaka bushinze imizi ariko turiyizeye kuko abaturage ba Uganda bari ku ruhande rwacu”.
Hagati aho ariko Perezida Museveni na we avuga ko yizeye amajwi y’urubyiruko ndetse n’urutuye mu bice byasigaye inyuma.
Lillian Aber ni umujyanama mukuru wa Perezida Museveni mu birebana n’urubyiruko. Aragira ati: “Dufite gahunda yo gutera inkunga y’amafaranga urubyiruko by’umwihariko urwo mu bice bikennye, kandi turasaba buri muntu kwirinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, nimuze mushyigikire NRM”.
Ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Uganda byatangiye ku wa mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, amatora ateganyijwe ku itariki 14 Mutarama 2021.
Robert Kyagulanyi Ssentamu, umenyerewe ku izina ry’ubuhanzi nka Bobi Wine, asanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, ahagarariye agace ka Kyadondo y’Iburasirazuba mu Karere ka Wakiso.


Kigali Today yaganiriye n’impuguke muri Politiki mpuzamahanga, akaba n’umwalimu muri Kaminuza Dr Ismael Buchanan, asobanura isano iri hagati yo gutorwa kwa Joe Biden n’ibyishimo by’Abanyafurika.
Kuki Abanyafurika benshi bishimiye itsinzi ya Biden?
Dr Ismael yatangiye asobanura ko ku butegetsi bwa Trump hagiye habaho kugabanuka gukomeye k’umubano wari warubatswe na Barack Obama, hagati ya Afurika na Amerika.
Yagize ati “Kuva Donald Trump yatorwa, yahise ashyiraho ihame ryo gushyira Amerika imbere y’ibindi byose. Ibi akaba yarabikoze ku buryo butari busanzwe bukorwa n’aba Democrates yari asimbuye.
Byagize ingaruka ku bukungu bwa Afurika, aho yagiye akuraho inkunga zahabwaga uyu mugabane mu byiciro binyuranye, ndetse akura na Amerika mu miryango imwe n’imwe yahuriragamo na Afurika. Ku bukungu bw’u Rwanda, rwahombye agera kuri 3% ku bicuruzwa rwohereza mu mahanga, nyuma y’aho Trump avanye imyenda mu mubare w’ibicuruzwa u Rwanda ruzajya rwohereza ku isoko rya Amerika bitatswe umusoro, muri gahunda y’ubucuruzi bimwe mu bihugu bya Afurika bifitanye n’icyo gihugu izwi nka AGOA (The African Growth and Opportunity Act).
Ni umwanzuro Amerika yafashe nyuma y’icyemezo cy’u Rwanda cyo kuzamura imisoro ku myenda n’inkweto byambawe bizwi nka caguwa, mu rwego rwo guteza imbere inganda zarwo.
Trump kandi yagiye akoresha amagambo akomeye agatuka abirabura, amagambo yafashwe nko gutesha agaciro Afurika.
Ese hari icyizere ko Biden azagarura umubano usesuye?
Dr Ismael yavuze ko icyizere gihari, ariko ko Abanyafurika batagomba kumva ko Biden hari igitangaza agiye gukorera Afurika.
Yagize ati “Nkurikije imbaraga zakoreshejwe mu gukuraho Trump, biragaragara ko icyizere Afurika yakuye kuri Amerika gishobora kuba cyasubiraho. Ariko ntibivuze ko byose bizagarukaho ijana ku ijana, kuko na we inyungu za mbere azihera ku Banyamerika.”
Akomeza avuga ko Joe Biden yakunze gusura cyane ibihugu bya Afurika igihe yari Visi Perezida, mu gihe Donald Trump arinze avaho atarakandagira ku butaka bwa Afurika, ibi bikaba bivuze byinshi ku bushake bwo kubana hagati ya Afurika na Amerika.
Akomeza avuga ko Joe Biden ubwe, akimara gutorwa, yavuze ko mu byo agiye kwitaho harimo imibanire n’ibihugu isa n’iyari yaradindiye. Aha wahita wumva ko ku bijyanye n’Umutekano, Joe Biden ashobora kongera amafaranga ahabwa Umuryango w’Abibumbye, mu kohereza abasirikare kubungabunga umutekano hirya no hino ku isi, amafaranga Trump yari yaragabanyije cyane. Ashobora kandi gusubiza Amerika mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), kuko Trump yari yayikuyemo.
Bitewe n’uko aba Democrates bakunda cyane gutanga uburenganzira ku baturage hirya no hino ku isi, bakajya gutura muri Amerika, cyane ko hari aho iki gihugu kigikeneye amaboko, kandi kikaba cyubakwa n’abaturage bagiye bava hirya no hino ku isi, kubona uburyo bwo guturayo buzwi nka “Green cards”, cyangwa uburyo bwo kwigayo, bishobora kongera koroha.
Imbogamizi Joe Biden afite mu gushyira mu bikorwa gahunda ze
Dr. Ismael Buchanan, avuga ko n’ubwo Joe Biden ari Perezida, byinshi mu byemezo bikomeye azajya afata, bigomba kubanza no kwemerwa mu Nteko, Umutwe wa Sena. Aha rero ashobora kuzajya ahura n’imbogamizi, kuko muri Sena ya Amerika, harimo abo mu ishyaka ry’aba Repubulikani benshi, bashyigikiye ibyo Donald Trump yashyizeho. Iki, kiri mu bizamugora, ku buryo hari ibyemezo bizajya bitinda gushyirwa mu bikorwa, cyangwa se ibindi ntibikorwe byose nk’uko aba Democrates babyifuje.
Isomo kuri Afurika
Dr Ismael avuga ko Abanyafurika bari bakwiye gukura isomo kuri ubu butegetsi bwombi bw’aba Democrates n’aba Repubulikani, ntibumve ko bagomba gukorerwa byose, cyangwa kubeshwaho na Amerika. Bagomba guhora biteguye ko hashobora kuza uwahindura ibyo bari biteguye. Avuga ko bagomba kwiga gukora, bakigira ubwabo, n’uwabafasha akaza asanga hari icyo bafite, yanagenda kandi ntibumve ko ubuzima bwabo buhagaze.


Icyakora ubuyobozi buvuga ko ku byumba byubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi bageze kuri 80%, mu gihe ibyubakwa ku ngengo y’imari ya Leta bigeze kuri 72%, byose ngo bikazaba bimaze kuzura bitarenze ukwezi gutaha k’Ukuboza 2020.
Akarere ka Muhanga gateganya nibura kubaka hafi ibyumba 400 by’amashuri hakaba hari ibyumba bizaba biri mu nyubako zigeretse zigera ku 10, muri gahunda ya Leta yo kubaka ibyumba by’amashuri ibihumbi 22 mbere y’uko umwaka wa 2020 urangira.
Nyamara nubwo hari imbaraga nyinshi zashyizwemo, haracyagaragara n’aho ibyumba bikiri hasi ku kigero cya 30% nk’uko Abadepite basuye Akarere ka Muhanga babigaragarije akarere, bakanakagira inama yo gukora ibishoboka ibyumba bikihutishwa bikuzura.
Depite Bartelemie Karinijabo, avuga ko mu ruzinduko baherutse kugirira mu Karere ka Muhanga, hari ahagaragaye idindira ry’ibyumba by’amashiri bigomba kwihutishwa kuko ibiri ku kigero cyo hasi bisaba izindi mbaraga ngo byihutishwe.
Agira ati “Mu byo twasanze twagiriye inama akarere harimo kuba ibyumba by’amashuri bikiri hasi kuko hari nk’aho twasanze biri ku kigero cya 30%, kuko ugereranyije n’aho abandi batangiriye kubaka usanga bikiri hasi, tukaba twabasabye gushyiramo imbaraga”.
Depite Karinijabo avuga ko hari n’ibindi bikwiye kunozwa birimo no gufata ingamba zikomeye ku bana batarasubira ku mashuri, ku buryo hari n’aho usanga ubwitabire buri munsi ya 80%.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko kubera ko hari ibyumba biri kugenda byuzura, imbaraga zakoreshwaha zigiye guhurizwa ku bikiri kubakwa na byo bikuzura vuba, naho ku kijyanye no kuba hari ibyamaze kuzura bitarasakarwa, ngo hari isakaro ryatangiye kugera ku karere ku buryo hagiye gukurikiraho kubisakara.

Agira ati “Ahakiri hasi ahanini ni ahubakwa amashuri ageretse kuko bitubakwa nk’uko ibisanzwe byubakwa, ariko tugiye gushyira imbaraga kuri ibyo byumba ku buryo na byo bizaba byuzuye bitarenze ukwezi gutaha k’Ukuboza”.
Ku kijyanye n’igipimo cyo gusubira ku mashuri na cyo kikiri hasi kuko ijanisha ry’akarere rigaragaza ko ubwitabire bugeze kuri 80% by’abana bose bamaze gusubira ku mashuri, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwahagurukiye icyo kibazo ku bufatanye n’inzego z’ibanze.
Ababyeyi batarageza abana ku mashuri na bo bakaba basabwa kongera imbaraga kugira ngo abana badacikanwa, cyane ko hari n’abari kwitegura gukora ibizamini by’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri bari barasubitse.


Abenshi muri abo baturage bambuwe ni abafitiwe amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 50 barimo abafundi n’abayede, aho bemeza ko rwiyemezamirimo witwa Karisa David yamaze kumurikira ubuyobozi iryo vuriro akabaca mu rihumye agenda atabishyuye.
Ubwo Abadepit bari basuye iryo vuriro, bakirijwe ibibazo by’abaturage, aho basaba gukorerwa ubuvugizi bakishyura amafaranga yabo bambuwe na rwiyemezamirimo.
Dukuzumuremyi Evariste wambuwe amafaranga ibihumbi 90, yagize ati “Ba nyakubahwa mutuvuganire Rwiyemezamirimo witwa Karisa David yaradukoresheje twubaka iri vuriro, ubwo hari mu kwezi kwa kane ku munsi wo kurimurika turamubura burundu, ubu tumaze amezi atandatu twarabuze uwo twishyiza”.
Arongera ati “Iki kibazo twakigejeje mu buyobozi badutuma urutonde rw’abambuwe turarutanga, none amaso yaheze mu kirere ubukene butumereye nabi kandi twarakoze”.
Mugenzi we witwa Dusabumuremyi Ezechiel ati “Ni njye wasize irivuriro amarangi, rwiyemezamirimo yadushyiraga ku cyizere avuga ko azatwishyura ivuriro ryuzuye, ubwo bari bamaze kurimurika twahise tubura aho arengeye, twakohereza mu buyobozi urutonde rwacu n’amafaranga atwambuye bakatubwira ko rwiyemezamirimo ababwira ko yatwishyuye”.
Arongera ati “Ndi umunyeshuri ariko nabuze uko nsubira ku ishuri kubera kubura amakaye n’ibindi byangombwa kandi narakoze, turifuza ko mwatwishyuriza ayo mafaranga tukayifashisha muri ibi bihe bitoroshye bya COVID-19”.
Mu gihe nimero za rwiyemezamirimo Kigali Today yahawe n’abo baturage zidacamo, twabajije Abadepite icyo bagiye gukora kuri icyo kibazo, Hon Murekatete Marie Therese agira ati “Twasabye ko badukorera urutonde rw’abambuwe bakagaragaza n’amafaranga bambuwe tukabigeza ku bo bireba bakishyurwa amafaranga yabo”.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwo burasaba abo baturage kugeza urutonde rwabo ku murenge, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacaca na bwo bukarushyikiriza akarere ahasigaye bagakurikirana icyo kibazo nk’uko babisabwe n’umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere Twizerimana Clement.
Ati “Abambuwe bubatse kuri iyi Poste de santé, ikigiye gukorwa ni uko kopi ya ruriya rutonde ishyikirizwa umurenge, umurenge na wo ukayiduka ku karere tukareba amasezerano ya rwiyemezamirimo, nkeka ko atarishyurwa amafaranga yose. Bibaye bityo ko atarishyurwa amafaranga yose yo mu masezerano yagiranye n’akarere, byaba biri amahire kuko mbere yo kwishyurwa habanza gukurwamo ayo afitiye abaturage yakoresheje”.


Nk’uko bivugwa na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kitabi, Padiri Gaspard Nkurikiyimana, iyo modoka ngo yari ihaparitse, nyuma basohotse basanga irimo irashya.
Yagize ati “Twasohotse tuvuye kunywa icyayi, kuko tubanza kugira misa y’abapadiri, tuvuye kunywa icyayi dusanga imodoka irimo gushya, turazimya, abantu barahurura, tugerageza kuzimya n’igitaka, za kizimyamoto zose zo ku Kitabi ziraza ariko imodoka iranga irashya”.
Padiri Nkurikiyimana avuga ko iyo modoka ishobora kuba yari ifite ikibazo ari na cyo cyateye inkongi, ariko ngo ntacyo bari bazi kuko na mu gitondo bari bayikoresheje.
Icyakora uyu mupadiri avuga ko iyi ari yo modoka rukumbi Paruwasi ya Kitabi yari ifite yanakoreshwaga n’abapadiri bose ba Paruwasi, gusa akavuga ko yari ifite ubwishingizi ku buryo izishyurwa.
Padiri Nkurikiyimana ati “Ubu ni uguhama hamwe, tukareba uko twabigenza. Buriya turaza kureba ukundi byagenda. Ni yo yonyine yari ihari, ariko buriya turaza kureba uko byagenda”.
Jean Baptiste Bazambanza, umwe mu baturage batabaye, yabwiye Kigali Today ko iyo modoka yahiye mu gitondo ubwo bari bamaze akanya gato bavuye mu misa.
Yavuze ko imodoka yahiye iparitse nta muntu uyirimo, ikaba kandi nta kindi kintu yangije.
Kuri we ngo barashimira Imana kuba iyo modoka yahiye yonyine ntigire ubuzima bw’umuntu ihitana cyangwa se ngo iyo nkongi igire ibindi yangiza.


Ubwo urwo rukiko rwari rumaze gufata icyemezo cyo gukomeza kumufunga by’agateganyo ku wa 23 Ukwakira 2020, Rusesabagina yahise ajururira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku nshuro ya kabiri.
Urwo rukiko rwari kumuburanisha ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ariko na bwo abamwunganira mu mategeko barabuze bituma urwo rubanza rwimurirwa kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020.
Rusesabagina yari yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko abamwunganiraga ari bo Me David Rugaza na Me Emelyne Nyembo babiretse bagasubira mu Rrugaga rw’Abavoka.
Kuri uyu wa Kabiri na bwo urubanza ntirwaburanishijwe bitewe n’uko Me Gatera Gashabana uje kunganira Rusesabagina ngo ari i Arusha muri Tanzania mu kazi ko kunganira abantu mu mategeko.
Me Gashabana yari yarandikiye urukiko ko azaboneka ku itariki 20 Ugushyingo 2020 bitewe n’ifatwa ry’ibipimo bya Covid-19 ritinda ku mipaka y’ibihugu byombi (Tanzania n’u Rwanda).
Umucamanza yasabye ubushinjacyaha kugira icyo bubivugaho, bukaba bwahise bwemerera urukiko ubusabe bwa Me Gashabana, n’ubwo ngo imanza zijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ziba zigomba kwihutishwa.
Umucamanza yafashe umwanzuro wo kwimurira urubanza rw’ubujurire rwa Rusesabagina ku itariki 20 Ugushyingo 2020 nk’uko Me Gatera Gashabana yari yanditse abisaba.
Paul Rusesabagina kuri ubu ufungiwe muri gereza ya Mageragere, kuri uyu wa Kabiri yahaye ibisobanuro Urukiko Rwisumbuye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Iyakure (Teleconference).
