


Byabaye ku itariki 10 Ugushyingo 2020, aho icyo bita ikiduki kinini gishyirwamo amazi bakuruza imashini bayavana mu birombe mbere yo gucukura ngo cyatobotse amazi abasanga mu mwobo bahasiga ubuzima, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Nizeyimana Jean Marie Vianney.
Yagize ati “Ni byo abantu babiri bafatiwe n’amazi mu kirombe, ni kwa kundi bafata ikiduki bakagishyiramo amazi baba bavomye bakuruje ama moteri mbere y’ubucukuzi. Aho cyari kiri cyaturitsemo hagati amazi abasanga mu mwobo”.
Arongera ati “Kuva ku wa kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020 turacyarwana no gukuramo ayo mazi kubera ko yari menshi cyane ndetse tujya no gukuramo icyondo, mu kanya abagerageje kugeramo hasi, ni bo batubwiye ko babonye iyo mirambo ko hasigaye uburyo bwo kuyivanamo, ariko turabyemera ari uko tuyibonye hejuru ntitwahita tubyemera tutayiboneye n’amaso”.
Nk’uko uwo muyobozi yakomeje abivuga, ngo bakomeje gushakisha uburyo bakuramo iyo mirambo n’ubwo bitaboroheye, noneho ikajyanwa ku bitaro igakorerwa isuzuma ubundi bakareba n’icyo amategeko agena ku bagiriye impanuka mu birombe.
Ati “Ni muri kampani yitwa TROCOVI, ubusanzwe tuzi ko ikora mu buryo bwemewe n’amategeko, nibamara kubasohoramo barahita bajyanwa kwa muganga hatangire kurebwa icyo amategeko agenera uwagiriye impanuka mu kirombe”.


Abo ni Shapoorji Pallongi and Company Private bari gukora uruganda ruzajya rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri muri Gisagara na Mata Tea Company Ltd itunganya icyayi muri Nyaruguru.
Hari na Alpha Supply Food Company Ltd itunganya umuceri muri Nyanza, Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (Piass) ry’i Huye, iguriro Lumina ry’i Muhanga, uruganda rutunganya icyayi rwa Kitabi muri Nyamagabe, Ivuriro ry’amaso ryo ku Kamonyi na Gafunzo Agro-Processing Center Ltd itunganya umuceri mu Karere ka Ruhango.
Abashimwe bavuga ko ibanga rya mbere babikesha ari ukuba batangira imisoro ku gihe uko yakabaye, nta gukwepa, nk’uko bivugwa na Jean René Rurangwa, umuyobozi muri Piass ushinzwe imari n’umutungo.
Agira ati “Piass ni Kaminuza yigenga y’Abaporotesitanti, mu bituranga harimo ubunyangamugayo. Umusoro ni amafaranga tuba twakiriye ngo tuyashyikirize igihugu. Rero twabaye inyangamugayo dutanga amafaranga uko tubisabwa kandi ku gihe.”
Kwishyura ku gihe na byo, babikesha kwifashisha ikoranabuhanga mu gusora, nk’uko bivugwa na Emmanuel Kanyesigye uyobora uruganda rw’icyayi rwa Mata.
Ati “Twari twarahuguwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro. Twaryifashishishije mu gutanga amafaranga y’imisoro yose kandi ku gihe. Twari dutandukanye n’abari bakishyura bakoresheje uburyo busanzwe.”
Abasora bitabira gusora neza kandi ku gihe bavuga ko babikora batarinze kubihatirwa kuko bizamura igihugu n’umuturage wo hasi, na we akavamo umukiriya.
Egide Kayitasire, Visi Perezida w’urugaga rw’abikorera muri Huye ati “imisoro ikusanywa na RRA ni yo ishyirwa mu ngengo y’imari y’igihugu, ikubaka imihanda, amashuri,… Kandi burya iyo Leta iyifashishije mu kuzamura umuturage wo hasi, ni we uhinduka umukiliya, agatuma usora atera imbere, na we akongera agatanga umusoro wo kubaka igihugu.”
Komiseri mukuru wungirije, akaba na komiseri ushinzwe imirimo rusange muri RRA, Jean-Louis Karingondo, avuga ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2019-2020, RAA yari ifite intego yo kwinjiza miriyari 1589, yinjiza miriyari 1516.3. Iyi ntego yayigezeho ku rugero rwa 95.4%.
Icyakora na none ngo habayeho izamuka ringana na 6.6% ugereranyije n’umwaka wawubanjirije wa 2018-2019.
Mu Ntara y’Amajyepfo ho binjije imisoro myinshi ugereranyije n’iyateganywaga, kuko hari intego yo kwinjiza miliyari 37.3, hakinjizwa miliyari 46.3. Imisoro yinjijwe ku rugero rwa 124%.
Kandi na none ugereranyije n’umwaka wa 2018-2019, habayeho inyongera ya 38.8% ingana na miliyari 12.9.
Muri uyu mwaka wa 2020-2021, biteganyijwe ko RRA izinjiza mu isanduku ya Leta miliyari 1564.4.
Intara y’Amajyepfo yonyine irasabwa kwinjiza imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 43.3 naho imisoro n’amahoro byinjizwa n’uturere two muri iyi Ntara izaba ingana na miliyari 10.2.


Urubanza rwa Kabuga rwatangiye ku isaha ya saa munanu ku isaha y’i La Haye, saa cyenda zo mu Rwanda.
Urubanza rugitangira, Umucamanza Iain Bonomy, yabajije Kabuga niba yitabira iburanisha mu rurimi yumva neza, Kabuga Félicien asubiza mu rurimi rw’Igifaransa ati “Ndabumva! Nitwa Kabuga Felisiyani”.

Kabuga yari yambaye ikoti ry’umukara, ishati y’umweru na karuvati irimo amabara y’umukara n’umweru. Yari yicaye mu igare ryagenewe abafite ubumuga, yambaye agapfukamunwa, imbere ye hateretse agakombe k’umweru.
Umuvcamanza yibukije ko Icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwakoreraga Arusha muri Tanzaniya, mu 1997 ari bwo rwashinje Kabuga ibyaha birimo ibya Jenoside, ibyibasiye inyoko muntu n’ibindi.
Yabajije abunganira Kabuga niba yarashyikirijwe inyandiko ikubiyemo ibiregoashinjwa kandi mu rurimi yumva, ubwunganizi bwe buvuga ko yayishyikirijwe, gusa buvuga ko ananiwe cyane.

Umucamanza yahise asaba ubushinjacyaha gusoma ibirego Kabuga Felicien ashinjwa, uko byakozwe ndetse n’igihe byakorewe.
Nyuma y’iminota isaga 20 umushinjacyaha asoma ibyaha Kabuga ashinjwa, umucamanza yamuciye mu ijambo, ategeka ko habaho ikiruhuko cy’iminota 30, nyuma y’uko umwunganizi wa Kabuga yari asabye akanya ko kuruhuka kuko uwo yunganira ananiwe cyane.
Nyuma y’iminota 30, iburanisha ryakomeje, ubushinjacyaha bukomeza gusoma ibyaha Kabuga ashinjwa, birangiye hongera gutangwa iminota 30 y’ikiruhuko.
Nyuma y’iki kiruhuko, abunganira Kabuga bahawe umwanya, maze bavuga ko bavugishije umukiriya wabo, akavuga ko bitewe n’uburyo yiyumva, atameze neza ku buryo yagira icyo atangaza ku byo ashinjwa.

Umwe muri bo yagize ati “Twavuganye na Kabuga mbere y’iburanisha, ntabwo yiteguye kuvuga bitewe n’uburyo ameze. Twasaba ga ko mwakwemera guhitamo guceceka kwe”.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bugikomeje iperereza ku byaha Kabuga ashinjwa, buvuga ko bugikomeje kubaza abatangabuhamya, ku buryo bugikeneye nk’amezi atandatu ngo bube bwamaze kwegeranya ibimenyetso.


Urubanza rwa Kabuga rwatangiye ku isaha ya saa munanu ku isaha y’i La Haye, saa cyenda zo mu Rwanda.
Urubanza rugitangira, Umucamanza Iain Bonomy, yabajije Kabuga niba yitabira iburanisha mu rurimi yumva neza, Kabuga Felicien asubiza mu rurimi rw’Igifaransa ati “Ndabumva! Nitwa Kabuga Felisiyani”.
Kabuga yari yambaye ikoti ry’umukara, ishati y’umweru na karuvati irimo amabara y’umukara n’umweru. Yari yicaye mu igare ryagenewe abafite ubumuga, yambaye agapfukamunwa, imbere ye hateretse agakombe k’umweru.
Umuvcamanza yibukije ko Icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwakoreraga Arusha muri Tanzaniya, mu 1997 ari bwo rwashinje Kabuga ibyaha birimo ibya Jenoside, ibyibasiye inyoko muntu n’ibindi.
Yabajije abunganira Kabuga niba yarashyikirijwe inyandiko ikubiyemo ibiregoashinjwa kandi mu rurimi yumva, ubwunganizi bwe buvuga ko yayishyikirijwe, gusa buvuga ko ananiwe cyane.
Umucamanza yahise asaba ubushinjacyaha gusoma ibirego Kabuga Felicien ashinjwa, uko byakozwe ndetse n’igihe byakorewe.
Nyuma y’iminota isaga 20 umushinjacyaha asoma ibyaha Kabuga ashinjwa, umucamanza yamuciye mu ijambo, ategeka ko habaho ikiruhuko cy’iminota 30, nyuma y’uko umwunganizi wa Kabuga yari asabye akanya ko kuruhuka kuko uwo yunganira ananiwe cyane.
Nyuma y’iminota 30, iburanisha ryakomeje, ubushinjacyaha bukomeza gusoma ibyaha Kabuga ashinjwa, birangiye hongera gutangwa iminota 30 y’ikiruhuko.
Nyuma y’iki kiruhuko, abunganira Kabuga bahawe umwanya, maze bavuga ko bavugishije umukiriya wabo, akavuga ko bitewe n’uburyo yiyumva, atameze neza ku buryo yagira icyo atangaza ku byo ashinjwa.
Umwe muri bo yagize ati “Twavuganye na Kabuga mbere y’iburanisha, ntabwo yiteguye kuvuga bitewe n’uburyo ameze. Twasaba ga ko mwakwemera guhitamo guceceka kwe”.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bugikomeje iperereza ku byaha Kabuga ashinjwa, buvuga ko bugikomeje kubaza abatangabuhamya, ku buryo bugikeneye nk’amezi atandatu ngo bube bwamaze kwegeranya ibimenyetso.


Mu Bubiligi ni ho n’ubundi yari yarahungiye mu minsi ishize, akaba ari na ho yari ari kwivuriza ibikomere by’amasasu 16 yarashwe n’abageragezaga kumwica mu mwaka wa 2017.
Nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Tanzaniya abitangaza ngo Tundu Lissu yari yahungiye mu rugo rwa Ambasaderi w’u Budage i Dar es Salaam mu cyumweru gishize avuga ko afite ubwoba ko hari abashaka kumwica.
Uyu muyobozi w’ishyaka rya Chadema na bagenzi be benshi bari barafunzwe kuva amatora yo ku ya 28 Ukwakira 2020 yaba, kimwe n’abandi bagize ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya ACT Wazalendo.
Polisi yabashinje gutegura imyigaragambyo itemewe n’amategeko no kwigomeka, bamwe muri Chadema bakaba barashinjwaga gutegura gutwika sitasiyo ya lisansi n’amasoko muri Dar es Salaam.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye ko amatora yakongera gukorwa, U Bwongereza na Amerika byahamije ko ibirego by’abatavuga rumwe bifite ishingiro.
Ariko komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora muri Tanzaniya ivuga ko nta buriganya bwabayeho.
Tundu Lissu uvuga ko avuye mu gihugu kubera impamvu z’umutekano we, yasangije amashusho ku rubuga rwe rwa Twitter avuye aho ambasaderi w’u Budage yari atuye aherekejwe n’abadipolomate ku kibuga cy’indege:
✌🏾🇹🇿 pic.twitter.com/8qOQf6nAk0
— Tundu Antiphas Lissu (@TunduALissu) November 10, 2020
Umuyobozi w’ishyaka rya Chadema ibitangazamakuru bisubiramo amagambo ye byanditse ko avuga ko adahunze igihugu, ariko ko azakomeza guharanira demokarasi n’ubutabera ari mu Bubiligi, aho azaba yongeye guhungira ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuvayo mu kwezi kwa karindwi 2020 agarutse kwiyamamaza.
Hagati aho Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzaniya yavuze ko nta kimenyetso cyerekana iterabwoba ku buzima bw’abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi, ahubwo abashinja gushyira ibirego bidafite ishingiro ku nzego z’umutekano mu rwego rwo guhisha no kuyobya uburari ko batsinzwe amatora.


Ni ibyatangajwe n’abagabo bari mu kiganiro ku muyoboro wa Youtube witwa ‘Irere TV’, isanzwe itambukaho ibiganiro bigamije kubaka no gukomeza umuryango, ivugabutumwa ndetse akanatumira abatumirwa batandukanye bagasangiza ubutumwa n’ubuhamya bwubaka ndetse buganisha ku iterambere ry’umwuka, ubugingo ndetse n’umubiri.
Ibyo biganiro bikunze kuyoborwa na Nirere M. Jackie, akaba ari na we muyobozi wa Irere TV, akaba ari umujyanama w’ingo ndetse n’umwanditsi w’ibitabo, aho yanditse igitabo cyakunzwe cyitwa ‘Izahabu Ihishe mu Muryango’.
Muri icyo kiganiro, Uwimana Emmanuel wari umwe mu batumirwa yavuze ko abagabo bakenera abagore kugira ngo babuzuze mu iterambere ryabo.
Aha atanga urugero rw’umusore ashobora kuba amaze imyaka 10 mu kazi ahembwa neza, ariko akazajya gushaka nta n’ikibanza aragura, agitega moto, ndetse ngo nta na televiziyo agira mu nzu.

Ati “Ariko reba umwaka umwe nyuma yo gushaka, ubuzima buhita buhinduka. Nubwo twakwigira bande, abagore turabakeneye”.
Uwimana avuga ko yongera gutanga urugero rw’igihe umugore yavuye mu rugo umunsi umwe hari nk’akazi yagiyemo, ugasanga ibintu byacitse, umugabo ahamagara umugore buri kanya amubaza ibintu byose.
Ati “Mudufatiye runini rwose, mufite impano nyinshi, mufite ibintu byinshi bibarimo”.
Abo bagabo bavuga ko ari ngombwa ko umugore yubaha umugabo nk’umutwe w’urugo, ariko hakaba aho biba imbogamizi iyo umugore ari we usa n’utunze urugo kuko arusha umugabo kwinjiza byunshi.
James Nirere na we wari umutumirwa muri iki kiganiro, akaba ariko ari n’umugabo wa Nirere M Jackie, we agira ati “Uwo mudamu nubwo yahembwa ibya mirenge, iyo yageze muri urwo rugo, aba ari ay’uwo muryango. Ibyo umugore azanye ni iby’urugo, icyubahiro cyose yaba afite, mu rugo akwiye kugandukira umugabo”.
Yungamo ati “Twagiriwe ubuntu bwo kuba umutwe, ariko itari iyo gukandamiza. Amafaranga uko yaba angana kose umugore ayakorera ni ay’urugo. Iyo ageze mu rugo bafatanya kuyapangira, bagamije kwiteza imbere, nta kwiremereza”.
Ku kibazo cy’uko hari abagabo bataganiriza abagore babo cyangwa ngo bababwire amagambo y’urukundo, Nirere avuga ko ibyo bitagakwiye kuba intandaro yo gusenya urugo, kuko hari abafite muri kamere yabo kutavugisha amagambo, ahubwo bagakora ibikorwa.

Ati “Abagabo ni ngombwa ko biga abagore babo bakabamenya. Hari ikintu umugore wanjye ashobora gukora, ngahita menya ko namurakaje”.
Rubangura Patrick, na we wari watumiwe muri icyo kiganiro, asaaba abagore kumenya icyatumye bashaka, bakibuka ko bagomba guhora basa neza imbere y’abagabo babo, ariko bitari ukwiyoberanya.
Ati “Umugabo icyo ashaka ni uko umenya ko uri umugore we. Mu cyumba mugendane. Umugore agomba guhora asa neza, mu rwego rwo gukurura umugabo”.
Yungamo ati “Icyo twabasaba, abagabo bakunda abagore b’ingeso nziza, kandi bitari ukwiyorobeka, ahubwo ibiri ku mutima bisesekare inyuma”.
Nirere M Jackie wari uyoboye ikiganiro, na we yasabye abagore kugerageza kugandukira abagabo, bagaha ibyishimo imiryango yabo kandi batibagiwe gusenga Imana.

Avuga kandi ko niba umugore hari ikintu yakoze, akabona umugabo we ntabyitayeho, ntiyabihaye agaciro, bidakwiye kumuca intege ngo arenzeho, ahubwo ari byiza ko abimugaragariza.
Ati “Niba wahinduye irange mu nzu, ni ngombwa ko umubwira uti nasize ubururu, icyatsi, umuhondo,… aho gutegereza ko umugabo akubwira ngo waberewe, mujye imbere umubwire uti, urabona uko naberewe”.


Ibyo kudohoka kuri ayo mabwiriza, abantu ahanini barabiterwa n’uko imibare y’abandura yagabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze mbere, cyane ko n’imirimo myinshi yari yarafunzwe mu rwego rwo kwirinda ubu yasubukuwe.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko icyorezo cya Covid-19 kigihari kandi kiri mu gihugu hose bityo ko nta kwirara kwagombye kubaho.
Agira ati “Turasaba Abaturarwanda kumva ko icyorezo kigihari, mugize iminsi mwumva abanduye i Musanze, i Nyagatare, mu Mujyi wa Kigali n’ahandi, bivuze ko icyorezo kiri hirya no hino mu gihugu. Kubera ko serivisi nyinshi zagiye zifungurwa, umuntu umwe wanduye ashobora guteza ibyago byo kwandura abandi benshi”.
Ati “Abantu rero ntibakwiye kudohoka ahubwo ni bwo bakwiye gufata ingamba zikomeye zo kwirinda kugira ngo intambwe twateye tujya imbere itazakurikirwa no gutera nyinshi tugaruka inyuma. Dutangira guma mu rugo imibare y’abandura yari myinshi ariko ubu yaragabanutse ari bwo abantu bashaka kuvuga ko byarangiye, ntabwo byarangiye, abantu bakomeze kwirinda kandi ntituzareka no guhana abarenga ku mabwiriza”.
Nubwo CP Kabera atavuga igihe kongera ibihano ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bizatangira gushyirwa mu bikorwa, iyo gahunda ngo irahari kuko abantu bakomeje kwirara bakora ibitemewe.
Ati “Haracyari abantu bafatwa bacuze umugambi wo kunywa inzoga, umuntu agafata abantu akabashyira mu nzu agakinga bakanywa inzoga, hagira abaza kureba ibihabera ukabakingirana. Warangiza ukabaha imfunguzo ngo inzego z’ubuyobozi niziza bajye mu byumba bifungirane, byumvikane ko bikomeje gutyo, abantu badohoka ku kubahiriza amabwiriza, ibihano bizongerwa”.
CP Kabera avuga kandi ko abantu bafite inshingano zo kwirinda no kurinda bagenzi babo, akanagira inama muri rusange Abanyarwanda yo gukomeza kwirinda kuko bose bazi uko iyo ndwara yirindwa.
Ati “Icya mbere ni uko abantu bamenya ko Covid-19 igihari, icya kabiri ni uko buri wese azi uko yirindwa bityo yirinde, icya gatatu ni uko abashinzwe kugenzura uko amabwiriza yubahirizwa bahari. Umuntu rero uzandura icyo cyorezo nta rwitwazo afite, umuntu uzafatwa agahanwa nta rwitwazo afite, bityo rero buri muntu yumve ko kwirinda ari inshingano ye”.
Kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2020, mu Rwanda abamaze kwandura Covi-19 ni abantu 5,262 barimo 20 banduye kuri uwo munsi. Abakize icyo cyorezo ni 4,967 bangana na 97%, abishwe na cyo ni 40 mu gihe abakirwaye barimo kwitabwaho ari 255.


Rihanna afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika. Ageze kuri uyu muhigo nyuma yo kwinjira mu nganda zikora imideli itandukanye.
Nk’uko Forbes ibitangaza, uyu mugore w’imyaka 32 y’amavuko kuri ubu akize kurusha Madonna ufite umutungo ibarirwa muri miliyoni 570 z’amadolari, Celine Dion ufite miliyoni 450 z’amadolari na ho Beyonce, we ngo abarirwa muri miliyoni 400 z’amadolari.
Amazina bwite ya Rihanna ubusanzwe ni Robyn Rihanna Fenty. Yavutse ku ya 20 Gashyantare 1988, avukira muri Barbados. Ni umuririmbyi, umukinnyi w’amafilime, n’umucuruzi. Impano ye yavumbuwe n’umuproducer w’Umunyamerika witwa Evan Rogers wanamutumiye muri Amerika gufata amajwi y’ibanze, nyuma yo kubona ko afite impano idasanzwe y’ubuhanzi.
Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu itunganya muzika ya Def Jam Record Label mu 2005, bidatinze yahise amenyakana nyuma yo kumurika alubumu ze ebyiri za mbere yakoreye muri iyo studio.
Iya mbere ‘Music of the sun’ yagiye hanze muri (2005), iyitwa ‘A girl like Me’ yakurikiye ho muri 2006, zamugejeje ku rwego rwo hejuru no mu myanya icumi ya mbere muri Billboard yo muri Amerika mu ndirimbo 200 za mbere ziba zahize izindi.
Muri iki gihe Rihanna afite inzu y’akataraboneka ifite agaciro ka miliyoni 14 z’amadolari i Manhattan muri Leta ya New York, mu gihe yanaguze inzu mu burengerazuba bwa London mu Bwongereza kuri miliyoni 7 z’amapound ubwo hari muri Kamena 2018, kugira ngo yegere akazi mu bikorwa aheruka gufungura mu bijyanye n’imideli muri Label ye y’imyambarire yise ‘FENTY’.
Rihanna yakundanye n’abagabo benshi, barimo umuraperi Drake n’umucuruzi wo muri Arabiya Sawudite Jameel Hassan, nyuma yo gutandukana ku mugaragaro n’urukundo rwe yatangaje ko ari urw’ibihe byose, yakundanye n’umucuranzi Chris Brown.
