Tag: featured

  • Menya ibimenyetso biza ku birenge bigaragaza indwara zo mu mubiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni byiza kwitoza kuvumbura ibimenyetso bigaragarira ku birenge ariko bisobanura izindi ndwara zo mu mubiri ndetse rimwe na rimwe zinakomeye nka diyabete, umwingo, indwara z’umutima n’izindi. Kubimenya bigufasha kuba wakeka ko ubwo burwayi buhari, bityo ukaba wakwihutira kwisuzumisha kwa muganga hakiri kare.

    Ibi ni bimwe muri ibyo bimenyetso n’indwara biteguza:

    Ibirenge byumagaye binashishuka

    Icyo gihe ukwiye gutekereza ku ndwara z’umwingo, cyane cyane mu gihe ukoresheje amavuta atuma uruhu ruhehera ntagire icyo agufasha kuri icyo kibazo. Ikindi kimenyetso kigaragarira ku birenge cy’indwara z’umwingo ni ukugira inzara zisaduka.

    Mu gihe ubona ko ku mano yawe nta bwoya buhari

    Ibi bishobora kukugaragariza ko ufite ibibazo bijyanye n’umutima. Nubona ubwoya bwo ku mano, ku kirenge no ku murundi bushiraho bwangu bizakubere integuza y’uko ushobora kurwara indwara z’umuvuduko w’amaraso. Ibi ni ibyagaragaye mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya North Shore University Hospital yo muri New York.

    Kugira ibisebe ku kirenge bidakira

    Iki na cyo ni ikimenyetso kigukangurira kwisuzumisha indwara ya diyabete. Urugero, ushobora kuribwa n’inkweto hakaza agasebe ntigakire, gusitara se, cyangwa no gukomeretswa n’ikindi kintu, igisebe kigakira bigoranye. Ibi biterwa n’uko iyo isukari itari ku rugero rukwiriye mu maraso, bituma adatembera neza mu mitsi, bityo ntagere mu kirenge, ari byo bitera cya gisebe kudakira. Igihe ubibonye ni byiza kwisuzumisha kwa muganga ukamenya uko isukari ihagaze mu maraso yawe.

    Kumva ububabare bwinshi mu ino ry’igikumwe

    Iki gikwiriye kukubera ikimenyetso cy’uko urwaye goutte, indwara y’amagufwa muri rusange ifata ino ry’igikumwe.

    Kubona ufite uturongo duto dutukura mu rwara

    Ibi byakuburira ko ushobora kuba urwaye indwara y’umutima.

    Kubona imiterere y’ikirenge yahindutse

    Ibi bikugaragariza ko ushobora kuba urwaye ibihaha cyangwa na kanseri y’ibihaha, indwara z’umutima, n’iz’amara. Kanseri y’ibihaha n’indwara z’umutima bigabanya kuramba kw’imitsi ijyana amaraso bigatuma umuvuduko w’amaraso ajya mu ntoki no mu birenge yiyongera, ibirenge n’intoki bikaba binini.

    Inzara zizaho utwenge

    Ibi bikubwira ko ushobora kurwara indwara y’uruhu yitwa psoriasis (igaragara nk’amaga), isobora gufata urwara rukabyimba, cyangwa igafata umubiri wose. Ibindi bimenyetso byayo ni amabara y’umweru n’uturongo duhagaze bigaragara ku nzara.

    Umurongo wirabura uhagaze mu rwara

    Ibi bishobora kukumenyesha kanseri y’uruhu ariko ikunze gufata ahantu hihishe ku mubiri. Icyakora kubera ko hari n’ubwo biba ari indwara y’imiyege, ni byiza kwisuzumisha igihe cyose ubibonye.

    Bitewe n’uko akenshi indwara zijya zihuza ibimenyetso, ni byiza ko mu gihe umuntu abonye ikintu kidasanzwe ku mubiri we usibye no ku kirenge twibanzeho, yihutira kugana kwa muganga agasuzumwa.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/menya-ibimenyetso-biza-ku-birenge-bigaragaza-indwara-zo-mu-mubiri

  • Umwana watewe inda ntakwiye kwamburwa uburenganzira n’agaciro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Humanity and Inclusion irimo kugirana ibiganiro n
    Humanity and Inclusion irimo kugirana ibiganiro n’inshuti z’umuryango kugira ngo abana bahohoterwa bitabweho aho gutuma bagira ihungabana

    Abitangaje mu gihe inshuti z’umuryango zivuga ko hari ababyeyi bananirwa kwakira ibyabaye ku bana babo bigatuma bamwe babirukana, nyamara ari bwo bakabaye bitabwaho bagatozwa kwitegura kuba ababyeyi.

    Inshuti y’umuryango mu murenge wa Rwempasha, Akarere ka Nyagatare Mohamed Kamanzi, avuga ko abana bavuka ku bana b’abangavu batewe inda bakunze kutandikwa mu bitabo by’irangamimerere, ahanini kubera ihungabana ba nyina baterwa no kutihanganirwa n’imiryango bakomokamo.

    Avuga ko impamvu imiryango y’abo bana itabyakira ibiterwa ahanini n’icyo bari bateze muri abo bana kidindiye.

    Agira ati “Ababyeyi bamwe ntibakira kuba abana babo batwaye inda kubera ibyo bari babitezemo nko kwiga ndetse no gushyingirwa akamuhesha ishema nk’umubyeyi. Bituma bamwe babirukana bafite n’inda ugasanga bamwe bagiye kuzikuramo, hari abo zihitana. Mbese usanga aba bana bahozwa ku nkeke ari na yo mpamvu batandikisha abo babyaye mu bitabo by’irangamimerere”.

    Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyagatare Mutegwaraba Egidia, avuga ko umwana watewe inda aba afite ihungabana bitewe ahanini n’ihohoterwa yakorewe kandi rishobora kumugiraho ingaruka mbi mu buzima bwe bwose.

    Avuga ko igihe umwana ahuye n’icyo kibazo aba akwiye kwegerwa agategurwa kuba umubyeyi no kwita ku mwana azabyara.

    Furere Wellars avuga ko umwana watewe inda aba agifite uburenganzira ndetse n
    Furere Wellars avuga ko umwana watewe inda aba agifite uburenganzira ndetse n’agaciro mu muryango bityo agomba kwitabwaho

    Ati “Dushishikariza ababyeyi kwegera abana batewe inda, bafashwe ku ngufu, bakabaganiriza bakabategura kuba ababyeyi, uko azafata umwana azabyara, uko azamwandikisha mu bitabo by’irangamimerere, urabona aba akiri umwana, ubwenge bwe buba butarakira ko agiye kuba umubyeyi”.

    Umuhuzabikorwa w’umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Mpuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Furere Wellars, avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), barimo gutegura inyandiko igaragaza uko umwana wahohotewe agaterwa inda agomba gufatwa mu muryango.

    Avuga ko umwana watewe inda afite uburenganzira ndetse n’agaciro mu muryango bityo adakwiye gutereranwa.

    Agira ati “Umwana watewe inda aba akiri umuntu afite uburenganzira n’agaciro mu muryango, ikindi turabegeranya tukabibutsa uburenganzira bwabo kugira ngo batongera gushukwa bagaterwa inda”.

    Furere Wellars asaba imiryango y’abana bahohotewe bagaterwa inda kubitaho, kugira ngo na bo biyakire bityo babashe no kwandikisha abana mu irangamimerere.

    Avuga ko kwandikisha umwana mu irangamimerere bitagombera ababyeyi bombi ahubwo n’umwangavu wamubyaye yamwandikisha cyane ko se aba ataramwemera cyangwa yarahunze cyangwa akurikiranwa mu mategeko.

    Ibiganiro bigamije kurinda abana ihohoterwa no kubamenyesha uburenganzira bwabo birimo guhabwa abafite aho bahuriye no kurinda abana ihohoterwa mu karere ka Nyagatare harimo n’inshuti z’umuryango, bikaba bitangwa ku bufatanye bwa Pro-Femmes Twese Hamwe ndetse n’umuryango ‘Humanity and Inclusion’.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwana-watewe-inda-ntakwiye-kwamburwa-uburenganzira-n-agaciro

  • Urubanza rwa Munyagishari rwasubitswe kubera kutaba hamwe n’umwunganira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Munyagishari yari yicaye mu cyumba cya gereza i Mageragere, kirimo ikoranabuhanga rituma arebana kandi yumvana n’abacamanza, ubushinjacyaha hamwe n’umwunganira, bo bari bicaye mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rw’Ubujurire ruri ku Kimihurura i Kigali.

    Umucamanza yabanje kubaza Bernard Munyagishari niba arimo kumva neza ibivugirwa mu cyumba cy’iburanisha, we avuga ko arimo kumva neza ariko ku ruhande rw’urukiko amajwi ntabwo yumvikanaga neza bigatuma bamusubirishamo.

    Umwunganizi wa Munyagishari, Me Shoshi Bizimana Jean Claude yakomeje agaragaza imbogamizi y’uko kutaba hamwe n’umukiriya we bituma kwisobanura bishobora kuzamo imbogamizi.

    Me Bizimana yagize ati “biratugora kumvikana na we, bizasaba ko we aza hano cyangwa jyewe nkamusangayo”.

    Urukiko rwamaze kwihererera rwagarutse rutangaza ko urubanza rwimuriwe ku itariki 17 Ugushyingo 2020 saa tatu za mu gitondo, kandi Munyagishari akazaba ari kumwe n’umwunganira.

    Bernard Munyagishari wayoboye MRND ku Gisenyi, aregwa guha amabwiriza urubyiruko rw’Interahamwe yo kwica Abatutsi, ndetse no kubashakira imihoro n’amagerenade byo gukora ubwo bwicanyi.

    Icyaha cyo guhohotera abagore no kubasambanya yabanje kuregwa urukiko rwakimuhanaguyeho.

    Ubwo Urukiko Rukuru rwari rumaze kumukatira igifungo cya burundu muri 2017, Munyagishari yahise ajuririra mu Rukiko rw’Ikirenga (kuko urw’ubujurire rutari rwagashyizweho), akaba yaravugaga ko yahawe abunganizi atemera kandi ko ibyaha aregwa byari bigikeneye gukorwaho iperereza.

    Nyuma yaho ariko Munyagishari yaje kubwira Ubushinjacyaha ko azaburana yemera icyaha, ubu akaba arimo gusaba kugabanyirizwa igihano.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/urubanza-rwa-munyagishari-rwasubitswe-kubera-kutaba-hamwe-n-umwunganira

  • Huye: Abagabo babiri barakekwaho kwambura umuturage bamuha impapuro bazita Amadolari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nteziryayo na Mugiraneza bakekwaho gushaka guha umuturage impapuro bazise amadolari (Ifoto:RNP)
    Nteziryayo na Mugiraneza bakekwaho gushaka guha umuturage impapuro bazise amadolari (Ifoto:RNP)

    Ku rubuga rwa Polisi bavuga ko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko bariya bagabo bari bafite inoti ijana z’amadorali imwe ifite agaciro k’idorali rimwe, bayahereyeho bashaka kwambura umuturage wo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma mu Kagari ka Butare, bamubwira ko bagiye kumuvunjira akabaha amanyarwanda yari avuye kubikuza muri banki.

    SP Kanamugire yagize ati “Bariya bagabo bari biriwe hafi y’imwe muri banki zo mu Mujyi wa Huye, babonye umuturage abikuje amafaranga y’u Rwanda menshi baramukurikira bamwumvisha ko abaha amafaranga avuye kubikuza bakamuha amadorali bafite, ubwo bamwerekaga inoti nzima z’amadorali bari bafite bakamubwira ko ari ibihumbi 20 by’amadolari ya Amerika”.

    SP Kanamugire akomeza avuga ko umuturage yumvise igiciro bashaka kumuvunjiraho yahise agira amakenga ko bashaka kumwambura, yashatse uko atanga amakuru ari na bwo bahise bafatwa.

    Ati “Bamubwiraga ko idolari rimwe barimuvunjira ku mafaranga y’u Rwanda 600 ariko bakaza kugira indi nyungu nkeya bamusigiramo. Umuturage yahise yibuka ko idolari rya Amerika rimwe ririmo kuvunjwa amanyarwanda arenga 900. Yahise agira amakenga ko bashaka kumwambura ababwira ko agiye kwitaba abayobozi be kuri telefoni naho yari agiye guhamagara Polisi”.

    Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko umuturage akimara guhamagara Polisi, abapolisi bahise bahagera basanga barimo guciririkanya uko bamuvunjira, uwitwa Mugiraneza yari arimo kumuha ibahasha irimo impapuro zikase neza nk ‘amadolari ndetse inyuma y’iyo bahasha bari bometseho inoti imwe y’ijana y’amadorali ya Amarika mu rwego rwo kumwizeza ko n’imbere harimo amadorali mazima kuko bari banabanje kumwereka inoti 100 z’amadorali ya Amerika nzima.

    SP Kanamugire yashimiye uriya muturage kuba yagize impungenge akihutira gutanga amakuru bariya bagabo bagafatwa. Yasabye n’abandi baturage kujya bagira amakenga ku bantu babizeza ibitangaza kandi bakihutira gutanga amakuru mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Huye-Abagabo-babiri-barakekwaho-kwambura-umuturage-bamuha-impapuro-bazita-Amadolari

  • Shaddyboo uko abantu bamuvuga si ko ari – Platini P #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Platini P na Shaddyboo
    Platini P na Shaddyboo

    Mu minsi ishize hagaragaye amafoto ya Platini P, ari kumwe na Shaddyboo bituma abantu benshi bibaza niba nta kindi kiri hagati yabo. Platini yavuze ko ari akazi kabahuza n’umubano usanzwe.

    Ati “Shaddyboo ikiduhuza ni akazi n’izindi gahunda zitandukanye ariko nta z’urukundo zirimo nk’uko abantu babiketse kubera amafoto”.

    Platini avuga ko Shaddyboo ari umuntu mwiza, bitandukanye n
    Platini avuga ko Shaddyboo ari umuntu mwiza, bitandukanye n’abamufata ukundi

    Abajijwe ku bivugwa kuri Shaddyboo, Platini yavuze ko ibyo bavuga ntaho bihurira n’uwo ari we. Ati “Shaddyboo ni umuntu mwiza ugira ikinyabupfura, ucisha make ndetse ukunda gusabana. Abamuvuga ukundi ni uko baba batamuzi, na we ubwe ibyinshi bamuvuga ntaba abizi, yewe n’ingero bamutangaho ntazo aba azi”.

    Mu kiganiro na KT Radio yagiranye na Platini P, yari arimo asobanura indirimbo ye aherutse gushyira hanze yitwa ‘Atansiyo’. Avuga ko atari indirimbo y’ubutumwa bwihariye ahubwo ari iyo kwishimisha kurusha ibindi.

    Platini P yavuze ku ndirimbo ye
    Platini P yavuze ku ndirimbo ye ‘Antansiyo’

    Ati “Uyumvise irimo injyana ibyinitse kurusha uko wakumva ikindi, ariko mvugamo n’umusore ukunda agakabya”.

    Iyi ndirimbo yakorewe amashusho n’umusore Cedric Dric, ikorerwa i Dubai mu butayu. Mu mashusho yayo hagaragaramo umukobwa witwa Cycy.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/shaddyboo-uko-abantu-bamuvuga-si-ko-ari-platini-p

  • AKWOS yahagurukiye gukemura amakimbirane mu miryango #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abiganjemo urubyiruko bitabira ibikorwa by
    Abiganjemo urubyiruko bitabira ibikorwa by’imikino bitegurwa na AKWOS

    Ni ibikorwa watangije kuva tariki ya 10 Ugushyingo 2020, bihuza club z’amahoro zigasangizanya uburyo zikoresha mu gukemura amakimbirane abera mu miryango ndetse n’aho batuye binyujijwe mu bihangano bitandukanye birimo indirimbo, imivugo, imbyino, amakinamico, inkuru zishushanyije, ubuhamya ndetse n’izindi mpano zitandukanye.

    Baragahoranye Alex ni umunyonzi mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu. Avuga ko yari asanzwe agirana amakimbirane n’umugore we bitewe n’ubusinzi, ariko nyuma yo gukurikirana ibiganiro bya AKWOS yiyemeje gushyira hamwe n’umugore we.

    Baragahoranye yagize ati “Biterwa n’inzoga n’ibitabi tuba twanyoye, nkanjye iyo nabisomye ndataha twaserera nkamushyiramo rumwe, gusa nkurikije ibiganiro numvise aha nsanze nihombya. Ngiye kubihagarika nite ku mugore wanjye.”

    Mu Murenge wa Nyamyumba abaturage bavuga ko ibikorwa by’amakimbirane byiyongereye kubera icyorezo cya COVID-19, aho abagabo n’abagore bagumye mu ngo badafite imirimo.

    Rwemarika Félicité, umuyobozi wa AKWOS aganira n
    Rwemarika Félicité, umuyobozi wa AKWOS aganira n’abitabira ibiganiro

    Kayiganwa Janvière uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Nyamyumba, avuga ko amakimbirane yiyongereye ashingiye ku mutungo hamwe n’andi yashinze imizi kubera ko abagore bari bamenyereye gutunga imiryango babikesheje kwambuka imipaka none bikaba byarahagaze, bagatangira gusaba abagabo.

    Ni amakimbirane agira ingaruka ku bana, mu miryango ndetse no mu rubyiruko kuko ababibona bituma batinya gushinga ingo batinya kuzahura na yo.

    Undi musore witwa Habanishaka utuye mu Murenge wa Nyamyumba ukomoka mu Karere ka Karongi avuga ko iyo abonye abafitanye amakimbirane bimutera amakenga.

    Yagize ati “Amakimbirane mu miryango agira ingaruka zitandukanye zirimo kudindiza iterambere, ariko nkatwe urubyiruko amakimbirane atuma dutinya gushaka kuko iyo ubonye umuryango ufitanye ibibazo wibaza niba nawe bitazakubaho.”

    Bamwe mu bana baganiriye na Kigali Today bavuga ko amakimbirane mu miryango agira ingaruka ku bana cyane cyane abakobwa.

    Bagaragaje uburyo amakimbirane ateza umutekano muke mu muryango
    Bagaragaje uburyo amakimbirane ateza umutekano muke mu muryango

    Hari abagize bati “Amakimbirane agira ingaruka ku bana bose, ariko umwana w’umukobwa bikarusha kuko iyo iwabo bakimbirana bimuviramo kuva mu ishuri agakora imirimo yo mu rugo harimo kurera barumuna be, kandi iyo avuye mu ishuri ahura n’ibishuko bituma aterwa inda itateganyijwe. Naho ku wiga iyo ageze mu ishuri atangira gutekereza ku bibera iwabo ntakurikire. “

    Mudoge Ezechiel ni umusaza w’imyaka 70 utuye mu mujyi wa Gisenyi. Ubwo yaganirizaga abo mu Murenge wa Nyamyumba, yavuze ko yagiranye amakimbirane n’umwana we ndetse ashaka kumwirukana mu rugo ariko ahuye n’umuryango wa AKWOS urabunga.

    Ati “Njye ndashima uyu muryango kuko washoboye kunyunga n’umwana wanjye twari dufite amakimbirane ndetse nifuza guhamagara ubuyobozi kuko yatahaga yasinze iminsi yose ndetse agateza umutekano muke mu rugo. Nageze ku Kagari numva ibiganiro bya AKWOS mbagezaho ikibazo cyanjye bemeye kuza mu rugo baratuganiriza none tubanye neza. “

    Gukemura amakimbirane no kubaka ubumwe bw’umuryango binyuze muri siporo ni bimwe mu bikorwa bya AKWOS byishimirwa n’abaturage.

    AKWOS ni umuryango nyarwanda wita guteza imbere umugore binyuze muri siporo
    AKWOS ni umuryango nyarwanda wita guteza imbere umugore binyuze muri siporo

    Kayiganwa uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Nyamyumba, avuga ko bakora siporo bafite ishyaka ryo gutsinda ku buryo n’abafite amakimbirane iyo bahuriye mu itsinda batanga gukina ngo ni uko bafitanye amakimbirane.

    Ati “Siporo iradufasha kuko iyo abantu bafitanye amakimbirane bayihuriyemo bitababuza gukomeza, niba ari ugukina umupira w’amaguru umuntu aguhaye umupira ntiwawanga ngo ni uko uwuhawe n’uwo mutumvikana ahubwo muba mufite ishyaka ryo gutsinda, ikindi iyo murangije gukina mwishimye muraganira mugashobora no kurenga ibibatanya. “

    Ubuyobozi bwa AKWOS buvuga ko butateza imbere umugore agihura n’amakimbirane mu muryango ikaba ari yo mpamvu bashyize imbere kuyakemura ndetse banakoresheje ba bagore kugira ngo barusheho kwigirira icyizere kandi banatinyuke barengere uburenganzira bwabo bakoresheje amatsinda y’amahoro mu midugudu.

    Uwitwa BANA SINZI Aurore we avuga ko uretse no kuba siporo yifashishwa nk’umuyoboro mwiza mu kubaka amahoro no gukemura amakimbirane, bifasha abagore n’abakobwa gutinyuka no kwigirira icyizere, bikabakura mu bwigunge ndetse kandi bikabarinda indwara za hato na hato bigatuma bagira ubuzima bwiza.

    Bana Sinzi Aurore umukozi wa AKWOS aganira n
    Bana Sinzi Aurore umukozi wa AKWOS aganira n’abatuye mu Murenge wa Nyamyumba

    Umuyobozi wa AKWOS, Rwemarika Félicité, avuga ko kwigisha abantu uburyo bwo gukemura amakimbirane bidahagije ahubwo bisaba ko abigishijwe bajya no mu baturage bagatanga ubutumwa bukagera kuri benshi.

    Avuga ko aho banyuze bigisha abaturage bagaragaje ko bafite ikibazo cy’ibiribwa kandi bagira ibyo babagezaho, avuga ko ikigiye gukurikiraho ari ugushakira abaturage igishoro kugira ngo bagire icyo bakora mu gihe umupaka benshi bakuragaho ibibatunga utarafungurwa.

    Umuryango AKWOS ukorera mu turere twa Kirehe, Rulindo, Musanze na Rubavu mu bikorwa byo guteza imbere abagore binyuze muri siporo hamwe no gufasha abakobwa batewe inda zitateganyijwe bagashobora gusubira mu ishuri no kubaka ubuzima aho gutereranwa n’imiryango yabo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/akwos-yahagurukiye-gukemura-amakimbirane-mu-miryango

  • Gucuruza amafi agihumeka byafashije abatinya kurya ayavuye muri firigo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amafi akiri mazima uyakeneye barayakurobera
    Amafi akiri mazima uyakeneye barayakurobera

    Ibyo bishoboka kubera ikoranabuhanga rikoreshwa n’abazicuruza, rituma zishobora kubona umwuka mwiza zihumeka, kuko ziba ziri ahantu hafunganye ugereranyije no mu kiyaga aho ziba zaraturutse.

    Uwizeyimana Cecile, ushinzwe ibijyanye n’ubworozi bw’amafi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), avuga ko ayo mafi acuruzwa akiri mazima, aba ari meza cyane kurusha ayo bacuruza bayakura muri firigo aho akonjesherezwa.

    Impamvu ngo ni uko ayo abikwa muri firigo ashobora kwangirika mu buryo bworoshye, mu gihe ubukonje buhindaguritse bitewe n’ibura ry’umuriro cyangwa ugabanutse.

    Ubundi ngo abacuruza amafi bagirwa inama yo kuyashyira muri firigo, akagumana ubukonje buri ku rwego rumwe budahindagurika, kuko nk’uko Uwizeyimana abisobanura, iyo ubukonje bugabanutse muri firigo, amafi ahita ajyaho za mikorobe zituma amafi yangirika vuba.

    Uko kuba amafi yangirika vuba kurusha izindi nyama ngo bituma hari abantu batinya kuyarya, bavuga ko nta cyizere bagirira ifi basanze muri firigo kuko ishobora kuba yangiritse, bityo bayirya bikabagiraho ingaruka.

    Abenshi muri abo bavuga ko batinya kugura ifi basanze muri firigo, ubu ngo harimo abasigaye bazirya kuko hari iryo koranabuhanga ryo kuzigeza aho zicururizwa zikiri nzima ndetse zigakomeza kwitabwaho ari nzima zihumeka, kugeza ubwo umukiriya aziye bakazimurobera ahari.

    Ushaka ifi nzima barayimurobera
    Ushaka ifi nzima barayimurobera

    Uwizeyimana ati “Iryo koranabuhanga rirasanzwe ahandi ni uko mu Rwanda ari bishya, gusa usanga abantu benshi bakunda izo babarobera bahari kurusha izo basanze muri firigo. Ibyo bituma nanahamya ko umubare w’abarya amafi wariyongereye, nkurikije uko Abanyarwanda benshi barimo kwitabira gushora imari mu bworozi bw’amafi kandi yose akaba atabura isoko, mu gihe mbere twategerezaga ayo mu biyaga gusa”.

    Yongeraho ko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare mu 2016, bwagaragaje ko Umunyarwanda arya nibura ibiro bibiri n’igice by’amafi ku mwaka. Ibyo rero ngo bishobora kuba byariyongereye kuko abatinyaga kurya amafi bavuga ko batayizeye, ubu barayarya kuko hari uburyo bwo kuyageza aho acururizwa agihumeka yoga mu mazi nk’uko yaba ari aho yororerwa.

    Iryo koranabuhanga kuko rikiri rishya ngo ntiriragera hose, ariko muri Kigali mu bice bitandukanye hari ahacururizwa amafi akiri mu mazi ahumeka, mu Karere ka Rubavu, mu Karere ka Rwamagana ndetse no mu Karere ka Bugesera, ariko ngo n’ahandi rizagenda rihagera kuko abantu bagenda bitabira ubworozi bw’amafi cyane.

    Hari n
    Hari n’abahitamo kugura amafi ya Tomusoni aba yashyizwe muri firigo

    Uwizeyimana ati “Ubworozi bw’amafi mu Rwanda burazamuka cyane, ubundi amafi yororerwaga mu biyaga no mu byuzi muri za kareremba, ariko ubu abantu ku giti cyabo basigaye bashora muri ubwo bworozi ku buryo bigabanya n’ingano y’amafi yatumizwaga hanze. Nko mu gihe cya ‘lockdown’ (muri guma mu rugo), Abanyarwanda baryaga amafi yororerwa mu Rwanda gusa. Ubu mu Karere ka Rusizi dufite umworozi ugeza ku musaruro wa toni 15 z’amafi mu cyumweru, kandi n’ubu akomeje kwagura ubworozi bwe kuko afite ahantu hahagije”.

    Uwizeyimana avuga ko ubucuruzi bw’amafi buhagaze neza mu Rwanda, ariko aho bugenda cyane ari mu Mujyi wa Kigali kubera ko hari abantu benshi ndetse no mu turere tw’u Rwanda duherereye ku mupaka n’igihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo nka Rusizi na Rubavu.

    Muri utwo turere ngo haba harimo aborozi b’amafi kandi bakaba ari n’abacuruzi bayo, ikindi gishya cyaje mu bucuruzi bw’amafi, ngo ni uko umuntu ashobora kugura amafi ari i Kigali, uyamugurishije ari i Rusizi akayapakira mu modoka yabugenewe akayamugezeho akiri mazima.

    Rubera Ivan, acuruza ayo mafi agurishwa akiri mazima bakayarobera umukiriya ahageze, avuga ko usanga abantu benshi bakunda ayo mafi babarobera bahibereye kurusha ayo basanga abitswe muri firigo.

    Agira ati “Hano tugira amafi tugurisha ari mazima, umukiriya yahagera tukamurobera bijyanye n’ibiro yifuza, tukagira n’andi aba ari muri firigo, ariko ayo tugurisha ari mazima agurwa vuba kurusha ayo aba yashyizwe muri firigo”.

    Rubera avuga ko bacuruza izo fi nini zitwa ‘Tilapiya’ ziba zikiri mu mazi ari nzima, bakagira na Tilapiya ziba ziri muri firigo, n’izitwa ‘Tomusoni’ ndetse n’izindi bacuruza zibaze ari ‘imihore’ gusa.

    Amafi ya Tilapiya na yo ari muri firigo hari abayakunda
    Amafi ya Tilapiya na yo ari muri firigo hari abayakunda

    Uko bacuruza izo fi ziri mu byiciro bine bitandakanye, ni na ko ibiciro byazo biba bitandukanye kuko izo ziba ziri mu mazi ari nzima, ikilo ngo kigura 4,000Frw, iza Tilapiya zo muri Firigo ngo kuko ziba ari nini cyane zikoreshwa cyane n’abazotsa mu tubari, ikilo kigura 4,500Frw, ikilo cya Tomusoni cyo kigura 2,500Frw, naho izigurishwa zibaze, ngo kuko zitandukanye (filet ntoya n’inini), ikilo cya ‘filet’ ntoya ngo ni 5,000Frw mu gihe ikilo cya filet nini ari 5,500Frw.

    Impamvu y’icyo giciro kiri hejuru ugereranyije n’igiciro cya tilapiya zo mu biyaga byo mu Karere ka Bugesera, ngo ni uko bazikura mu Kiyaga cya Muhazi, igiciro cy’ubwikorezi kugira ngo zigere i Nyamata, ndetse n’amashanyarazi atuma akamashini gafasha izo fi kubona umwuka mwiza mu mazi (oxygen) gakora n’ibindi.

    Ifi ikiri nzima mu mazi, itegereje kugurwa
    Ifi ikiri nzima mu mazi, itegereje kugurwa

    Nubwo ibiciro bihagaze bityo, ahacururizwa izo fi zigurishwa zikiri nzima zoga mu mazi, ahacururizwa izindi fi za tilapiya zituruka mu biyaga byo mu Bugesera nka Rweru na Cyohoha, ho usanga ibiciro bya Tilapiya n’ibya Tomusoni ari bimwe, kuko ikilo cya Tilapiya bakigurisha 2,500Frw n’icya Tomusoni kikagura 2,500Frw nk’uko bivugwa n’umubyeyi uzicuruza.

    Yagize ati “Ikilo tukirangura ku mafaranga 2,300 kandi turazitegera kugira ngo zitugereho, ni yo mpamvu tuzigurisha 2,500Frw ku kilo”.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/gucuruza-amafi-agihumeka-byafashije-abatinya-kurya-ayavuye-muri-firigo

  • Nirere Madeleine yagizwe Umuvunyi Mukuru asimbura Anastase Murekezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nirere Madeleine
    Nirere Madeleine

    Nirere Madeleine yari amaze imyaka umunani ayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, akaba yari aherutse gusoza manda ebyiri z’imyaka ine, ine kuri uwo mwanya tariki ya 08 Gicurasi 2020.

    Ni umwanya yasimbuweho na Mukasine Marie Claire wahoze ari Senateri, akaba yarigeze no kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nirere-madeleine-yagizwe-umuvunyi-mukuru-asimbura-anastase-murekezi