Tag: featured

  • Abashinzwe amatora muri USA bamaganiye kure ibirego bya Donald Trump uvuga ko yibwe amajwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Donald Trump avuga ko yibwe amajwi mu matora
    Donald Trump avuga ko yibwe amajwi mu matora

    Akanama gashinzwe amatora muri USA karemeza ko nta bimenyetso bihari bigaragaza ko mu matora ya Perezida habayemo kuburizamo amajwi, guhindura imibare y’amajwi cyangwa se ko hari ibindi bibazo byabayemo.

    Ibi abashinzwe amatora babivugiye ku mugaragaro nyuma y’uko Trump atanze ikirego kidafite gihamya avuga ko hari amajwi miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana arindwi (2,700,000) barigishije kandi ari ay’abari bamutoye.

    Kugeza magingo aya Donald Trump ntaremera ko Joe Biden yamutsinze. Ibyavuye mu matora yo ku itariki 03 Ugushyingo 2020 byashyizwe ku mugaragaro kuri za televiziyo zikomeye muri USA mu mpera z’icyumweru gishize, ariko Abanyamerika n’isi yose muri rusange baracyategereje ibizatangazwa mu buryo bwa burundu.

    Nyuma yo kwegukana amajwi menshi muri Arizona, Joe Biden yagize amajwi yose muri rusange 290 mu gihe Trump afite 217.

    Iyi nkuru ya BBC iravuga ko Leta ya Arizona yaherukaga gutora uwo mu ishyaka ry’aba Democrates mu 1996.

    Icyumweru kirashize amatora arangiye, ariko kugeza ubu Donald Trump aremeza ko gutsindwa kwe nta yindi mpamvu yabiteye atari ukwibwa amajwi cyangwa se kurigiswa bifashishije uburyo bwakoreshejwe mu kuyabara, amwe agatambuka atabazwe.

    Hagati aho nyuma y’iminsi yari ishize u Bushinwa bucecetse, bwoherereje Biden ubutumwa bw’ishimwe na mugenzi we bafatanyije kwiyamamaza Kamala Harris.

    Umuvugizi wa Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yagize ati: “Twubaha amahitamo y’Abaturage ba Amerika”.

    U Burusiya bwo bwavuze ko buzategereza ibizatangazwa mu buryo bwa burundu.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/abashinzwe-amatora-muri-usa-bamaganiye-kure-ibirego-bya-donald-trump-uvuga-ko-yibwe-amajwi

  • Nabigenza nte mu gihe naciriwe urubanza ntahari ngasanga narakatiwe? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu butumire nk’uko amategeko abiteganya busobanura ko ushinjwa agomba kwitaba ku giti cye, yunganiwe cyangwa ahagarariwe. Gusa birashoboka ko umuntu ashobora gucirirwa urubanza adahari ngo yisobanure ku byo aregwa nyuma y’igihe runaka agasanga urubanza rwararangiye .

    Nyuma yo gusanga hari benshi bagiye bahura n’ikibazo nk’iki, Kigali Today yabateguriye inkuru igamije kubasobanurira uburenganzira umuntu waciriwe urubanza adahari uburenganzira ahabwa n’amategeko.

    Ubundi mu mategeko hari ihame rivuga ko ubutabera butinze buba butabayeho, intego z’ubutabera ni ukurenganura abantu mu buryo butarambiranye.

    Mu Rwanda ho by’umwihariko hari amabwiriza ku nkiko avuga ko urubanza rutagomba kurenza amezi atandatu rutaburanishijwe.

    Kwihutisha itangwa ry’ubutabera bituma itegeko ryemerera inkiko kuburanisha imanza kabone n’iyo uregwa yaba adahari , urukiko rufite uburenganzira bwo kuburanisha urubanza rukanamukatira iyo ahamwe n’icyaha.

    Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 mu ngingo yaryo ya 128 rigena uburyo urubanza rushobora gucibwa umuntu adahari aho ribiteganya muri ubu buryo:

    Iyo uregwa atitabye nta mpamvu kandi yarahamagawe mu buryo bukurikije amategeko, urukiko rumuburanisha adahari. Iyo Ubushinjacyaha butitabye ku nshuro ya mbere urubanza rurasubikwa. Iyo ubushinjacyaha butitabye ku nshuro ya kabiri nta mpamvu kandi ushinjwa afunzwe, urukiko rutegeka ko afungurwa, rukaburanisha urubanza Ubushinjacyaha budahari, uretse iyo akurikiranyweho icyaha cy’ubugome.

    Iyo inshuro eshatu (3) zikurikiranye, Ubushinjacyaha butitabye ku cyaha cy’ubugome, ushinjwa ararekurwa, iburanisha rikazakomeza adafunze n’iyo Ubushinjacyaha bwaba budahari.

    Uwaciriwe urubanza adahari ashobora gusaba ko rusubirwamo (Opposition)

    Gusubirishamo urubanza bigamije ko urubanza rwaciwe uregwa adahari rwongera kuburanishwa. Gusaba ko urubanza rusubirishwamo bisabwa n’uwarezwe mu rukiko rwaciye urubanza rusabirwa gusubirishwamo.

    Bikorwa mu buryo bumwe n’ubwo gutanga ikirego. Umwanzuro usaba ko urubanza rusubirishwamo ugomba kugaragaza impamvu zikomeye zatumye ubisaba ataboneka mu iburanisha ry’urubanza rusabirwa gusubirishwamo.

    Gusubirishamo urubanza bikorwa mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) uhereye igihe usaba gusubirishamo urubanza abimenyeye.

    Iyo nta bimenyetso bigaragaza ko uwaciriwe urubanza adahari yabonye imenyesha, ashobora gusaba kurusubirishamo igihe cyose igihano kitarasaza cyangwa igihe cyose urubanza rutararangizwa ku byerekeye indishyi.

    Gusubirishamo urubanza byemerwa gusa iyo uregwa utaritabye mbere agaragaje impamvu ikomeye yamubujije kwitaba. Urukiko rwaregewe rugena mu bushishozi bwarwo agaciro ruha impamvu itanzwe yatumye umuburanyi atitaba.

    Irengayobora (Exception) ku bakatiwe n’inkiko gacaca badahari

    Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 175 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 uwakatiwe n’Inkiko Gacaca atari mu gihugu yemerewe gusaba gusubirishamo urubanza mu nkiko zibifitiye ububasha iyo ageze mu gihugu. Aha amategeko ateganya ko urukiko rubifitiye urubanza ari urukiko rw’ibanze.

    Iyo yizanye ku bushake bwe, akurikiranwa adafunze kugeza hafashwe icyemezo, Iyo azanwe ku ngufu bidaturutse ku bushake bwe ntabwo itegeko rimwemerera gusubirishamo urubanza ahita ajya kurangiza igihano yakatiwe adahari.

    Aha urugero twatanga aho byabaye ni kuri Angeline Mukandutiye ufungiwe uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Mukandutiye Angeline wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi watashye mu mwaka wa 2019 ari kumwe n’abari abarwanyi ba FDLR ubwo yageraga mu Rwanda yasanze yarakatiwe n’inkiko Gacaca adahari. Kuba yari aje bidaturutse ku bushake bwe ntiyemerewe gusubirishamo urubanza ahubwo yahise atabwa muri yombi yoherezwa muri gereza ya Mageragere aho arimo kurangiriza igifungo cya burundu yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge.

    Nyuma yo kuva kuri uru rugero aho itegeko riteganya igihe umuntu adahabwa uburenganzira bwo gusubirishamo urubanza, amategeko anateganya ko uwasabye ko urubanza rwaciwe adahari rusubirwamo ategetswe kwitaba ku giti cye. Iyo mu rubanza rwaciwe adahari yari ategetswe kuba ahari, cyangwa igihe urubanza rwaciwe adahari rwategetse ko kugira ngo gusaba ko rusubirwamo byemerwe, nyiri ukubisaba agomba kurubonekamo.

    Ni izihe ngaruka isubirishamo urubanza rigira ku cyemezo cy’urukiko?

    Gusubirishamo urubanza rwaciwe uregwa adahari bihagarika irangiza ryarwo. Icyakora urukiko rwaciye urubanza uregwa adahari, rushobora gutegeka mu gihe icyaha kimuhamye, ko ahita afatwa agafungwa n’ubwo bwose yasubirishamo urubanza.

    Urukiko rwaciye urubanza uregwa adahari rushobora kandi no gutegeka ko uwahamwe n’icyaha afatwa agafungwa iyo habonetse impamvu zikomeye kandi zidasanzwe.

    Iyo isubirishamo ry’urubanza rwaciwe uregwa adahari ryemewe, urubanza rwaciwe mbere nta gaciro ruba rugifite. Urukiko rwongera kuburanisha bundi bushya urubanza mu ngingo zarwo zose. Iyo dosiye iregwamo abantu benshi bamwe bakitaba abandi ntibitabe, abaregwa bose barongera bagahamagarwa.

    Icy’ingenzi kindi cyo kumenya ku muntu waciriwe urubanza adahari ni uko ashobora gusaba gusubirishamo urubanza ( Opposition) cyangwa agatanga ubujurire ku cyemezo cyafashwe (Appeal ) gusa ahitamo uburyo bumwe muri ubu.

    Aha icyo bivuze ni uko nta muntu wasaba gusubirishamo urubanza ngo ahindukire asabe n’ijurira , uburyo bumwe bwambura umuntu uburenganzira ku bundi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/nabigenza-nte-mu-gihe-naciriwe-urubanza-ntahari-ngasanga-narakatiwe

  • Yahaye umupolisi w’inshuti ye umunyenga agusha imodoka, none ari kwishyuza Polisi y’Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo mu bisobanuro atanga, avuga ko uwo mupolisi witwa PC BIKORIMANA Jean Claude yakuye umushoferi w’imodoka ye yo mu bwoko bwa Fuso kuri ‘volant’ akayitwara akayikoresha impanuka ikangirika cyane.

    Iyi mpanuka ikaba ngo yarabaye tariki ya 29 Nzeri 2020 ibera mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Bumba, iyo modoka yari itwawe na Niyitegeka Sebanani Garvaric ikaba yari ivanye ibikoresho byo kubaka Ikigo cy’amashuri cya Kabeza nk’uko Gandika abisobanura muri icyo kirego.

    Agira ati” Icyangoye cyane ni uko uwo mupolisi nta Perimi yari afite ngo nkurikirane ubwishingizi, akaba ari yo mpamvu mbasaba ko mwamfasha gukoresha imodoka yanjye yangijwe n’umupolisi wanyu”.

    Mu iperereza ryakozwe na Polisi y’Igihugu nyuma y’iminsi ine iyo mpanuka ibaye, Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, avuga ko basanze ibyo nyiri iyi modoka avuga atari ukuri ngo kuko umushoferi w’iyi Fuso ari we Niyitegeka Sebanani Garvaric yari asanzwe ari inshuti y’uwo mupolisi, akaba yaramuhaye umunyenga ku bwumvikane ngo atware bavuye no gusangira.

    Ati “PC Bikorimana yari inshuti y’uyu mushoferi, akaba yari asanzwe acunga umutekano w’ibikoresho byifashishwa mu kubaka Ikigo cy’amashuri cya Kabeza.”

    CP Kabera avuga ko umunsi iyi mpanuka iba aba bagabo bombi bari bicaranye basangira, mu guhaguruka PC Bikorimana asaba umunyenga Niyitegeka ngo atware, Niyitegeka akamubwira ati “Urakoze akira utware n’ubundi nari ninaniriwe”.

    PC Bikorimana ngo yagiye kuri Volant yicarana na Niyitegeka barahaguruka baragenda, bageze imbere Bikorimana akora impanuka imodoka ayigusha munsi y’umuhanda irangirika.

    Nyuma y’iminsi ine barahishe uko byabagendekeye, ngo nibwo Niyitegeka afatanyije na nyiri imodoka bahimbye umutwe wo kuvuga ko PC Bikorimana yamukuye mu modoka akayitwara akayikoresha impanuka, bityo ngo Polisi ikaba igomba kumufasha kuyikoresha kuko PC Bikorimana nta na Perimi yagiraga kugira ngo babe bakwiyambaza ubwishingizi.

    CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi y’Igihugu idakwiye kuryozwa ibyangijwe n’umupolisi ku giti cye, ahubwo Nyiri imodoka agomba kugana inkiko akajya kurega uwo mupolisi agakurikiranwa yahamwa n’icyo cyaha akakiryozwa.

    Ati “ Polisi ntiyigeze ituma uwo mupolisi iyo modoka, iryo ni ikosa yakoze ku giti cye. Twe nka Polisi tumugenera ibihano bijyanye n’imyitwarire idahwitse kandi yarabihawe, ariko ntitwakwirengera ibyo yangije kandi atari mu kazi”.

    CP Kabera anaboneraho kugira inama abantu gucika ku muco wo gukabya ubucuti bagatizanya ibinyabiziga batabanje no kureba niba uwo babihaye abifitiye ibyangombwa bimwemerera gutwara, ngo kuko biri mu bitera impanuka zishobora kwangiza byinshi ndetse zigatwara n’ubuzima bw’abantu.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Yahaye-umupolisi-w-inshuti-ye-umunyenga-agusha-imodoka-none-ari-kwishyuza-Polisi-y-Igihugu

  • Yahaye umupolisi w’inshuti ye umunyenga agwisha imodoka, none ari kwishyuza Polisi y’Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo mu bisobanuro atanga, avuga ko uwo mupolisi witwa PC BIKORIMANA Jean Claude yakuye umushoferi w’imodoka ye yo mu bwoko bwa Fuso kuri ‘volant’ akayitwara akayikoresha impanuka ikangirika cyane.

    Iyi mpanuka ikaba ngo yarabaye tariki ya 29 Nzeri 2020 ibera mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Bumba, iyo modoka yari itwawe na Niyitegeka Sebanani Garvaric ikaba yari ivanye ibikoresho byo kubaka Ikigo cy’amashuri cya Kabeza nk’uko Gandika abisobanura muri icyo kirego.

    Agira ati” Icyangoye cyane ni uko uwo mupolisi nta Perimi yari afite ngo nkurikirane ubwishingizi, akaba ari yo mpamvu mbasaba ko mwamfasha gukoresha imodoka yanjye yangijwe n’umupolisi wanyu”.

    Mu iperereza ryakozwe na Polisi y’Igihugu nyuma y’iminsi ine iyo mpanuka ibaye, Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, avuga ko basanze ibyo nyiri iyi modoka avuga atari ukuri ngo kuko umushoferi w’iyi Fuso ari we Niyitegeka Sebanani Garvaric yari asanzwe ari inshuti y’uwo mupolisi, akaba yaramuhaye umunyenga ku bwumvikane ngo atware bavuye no gusangira.

    Ati “PC Bikorimana yari inshuti y’uyu mushoferi, akaba yari asanzwe acunga umutekano w’ibikoresho byifashishwa mu kubaka Ikigo cy’amashuri cya Kabeza.”

    CP Kabera avuga ko umunsi iyi mpanuka iba aba bagabo bombi bari bicaranye basangira, mu guhaguruka PC Bikorimana asaba umunyenga Niyitegeka ngo atware, Niyitegeka akamubwira ati “Urakoze akira utware n’ubundi nari ninaniriwe”.

    PC Bikorimana ngo yagiye kuri Volant yicarana na Niyitegeka barahaguruka baragenda, bageze imbere Bikorimana akora impanuka imodoka ayigusha munsi y’umuhanda irangirika.

    Nyuma y’iminsi ine barahishe uko byabagendekeye, ngo nibwo Niyitegeka afatanyije na nyiri imodoka bahimbye umutwe wo kuvuga ko PC Bikorimana yamukuye mu modoka akayitwara akayikoresha impanuka, bityo ngo Polisi ikaba igomba kumufasha kuyikoresha kuko PC Bikorimana nta na Perimi yagiraga kugira ngo babe bakwiyambaza ubwishingizi.

    CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi y’Igihugu idakwiye kuryozwa ibyangijwe n’umupolisi ku giti cye, ahubwo Nyiri imodoka agomba kugana inkiko akajya kurega uwo mupolisi agakurikiranwa yahamwa n’icyo cyaha akakiryozwa.

    Ati “ Polisi ntiyigeze ituma uwo mupolisi iyo modoka, iryo ni ikosa yakoze ku giti cye. Twe nka Polisi tumugenera ibihano bijyanye n’imyitwarire idahwitse kandi yarabihawe, ariko ntitwakwirengera ibyo yangije kandi atari mu kazi”.

    CP Kabera anaboneraho kugira inama abantu gucika ku muco wo gukabya ubucuti bagatizanya ibinyabiziga batabanje no kureba niba uwo babihaye abifitiye ibyangombwa bimwemerera gutwara, ngo kuko biri mu bitera impanuka zishobora kwangiza byinshi ndetse zigatwara n’ubuzima bw’abantu.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/yahaye-umupolisi-w-inshuti-ye-umunyenga-agwisha-imodoka-none-ari-kwishyuza-polisi-y-igihugu

  • RRA igiye gushyiraho uburyo abasora bazajya bamenya imisoro barimo bifashishije telefone #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasora bazajya babasha kumenya imisoro barimo bakoresheje telefone
    Abasora bazajya babasha kumenya imisoro barimo bakoresheje telefone

    Ubwo buryo bujyanye no kwifashisha porogaramu (applicatio) yitwa ‘MyRRA’, abasora bazajya bashyira muri telefone zabo zo mu bwoko bwa smart, izajya ibafasha kugera kuri konti yabo no kumenya amakuru y’uko bahagaze mu misoro.

    Bizabarinda kujya kubaza uko bahagaze ku mukozi wa RRA, urugero nk’igihe umuntu atabashije gutangira imisoro ku gihe, cyangwa kumenya ibirarane umuntu arimo, nk’uko bivugwa n’usora umwe wo mu Karere ka Huye, uvuga ko iyi application nijyaho izafasha cyane.

    Agira ati “Hari nk’abantu batamenyereye iby’imisoro bafungura kampani, ntibamenye ko hari amahoro y’isuku n’ipatante bagomba gutanga ku karere, bagakora imyaka igahita indi igataha, batazi ko iyo misoro barimo igenda yikuba kubera amande, bazajya kwaka icyangombwa cy’uko nta mwenda babereyemo RRA bagasanga bafite umwenda ugera nko kuri miliyoni”.

    Yungamo ati “Ako ka application nikajyaho kazafasha cyane, kuko igihe icyo ari cyo cyose ushobora kureba uko uhagaze”.

    Komiseri Karingondo avuga ko iyi application izagezwa ku basora muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021.

    Ati “Ubu turi kuyigerageza twifashishije abantu bakeya. Turatekereza ko mu kwa 12 igerageza rizaba ryarangiye”.

    Mu rwego rwo korohereza ba rwiyemezamirimo kubona amakuru bifuza ku bijyanye n’imisoro kandi, ubu RRA yamaze gushyira ku rubuga rwayo aho ushobora gukanda ukabona amakuru wifuza kumenya, ndetse na nimero wahamagaraho igihe hari ibisobanuro ushaka kwaka.

    Paulin Uwitonze, Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA ati “Ushaka amakuru ajya ku rubuga rwa RRA akareba ahanditse ngo ‘Investors Help desk’. Akandaho, akabona amakuru ku bworoherezwe butandukanye RRA itanga, akabona na nomero za telefone yahamagaraho haba muri duwane cyangwa ku basora b’imbere mu gihugu, yewe n’abanyamategeko”.

    RRA ifite n’umushinga wa ‘One Stop Service Center’, aho usora azajya agera agahabwa serivise zose akeneye. Izabanza gushyirwa ku cyicaro, hanyuma izagezwe n’ahandi hose mu turere hari abakozi ba RRA.

    Na none kandi, hari gutegurwa uburyo abasora bose, baba abanini n’abatoya, bazajya bifashisha EBM.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rra-igiye-gushyiraho-uburyo-abasora-bazajya-bamenya-imisoro-barimo-bifashishije-telefone

  • Rubavu: Hashyizweho ikusanyirizo ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwe mu bigishijwe uburyo basana ibikoresho byashaje
    Umwe mu bigishijwe uburyo basana ibikoresho byashaje

    Umuyobozi wa Enviroserve Rwanda Olivier Mbera, avuga ko mu Rwanda bamaze gushyiraho amakusanyirizo 14, ariko hari icyizere ko buri karere kazagira ikusanyirizo.

    Ni ikusanyirizo rishyirwamo ibikoresho bitagirakoreshwa biri mu bwoko bw’ikoranabuhanga, amashanyarazi, pulasitike n’ibindi biba bifite ubutabire, birangira gukoreshwa bigashyirwa mu myanda ishaje bikaba byashyirwa mu butaka bikagira uruhare mu kwangiza ibidukikije n’ubuzima bw’abantu.

    Mbera avuga ko mbere yo gushyiraho ikusanyirizo babanje guhugura abazajya bakusanya ibikoresho barimo abari basanzwe bakusanya ibi bikoresho barimo abasanzwe bakorera abaturage radiyo, telefoni, televisiyo n’ibindi bikoresho kuko baba bafite amakuru ku byuma bishobora gukora n’ibyapfuye.

    Ati “Twabanje gutanga ubumenyi ku bazajya bakusanya ibi bikoresho, kuko bazi ibishobora kongera gukoreshwa n’ibyarangiye. Ikiriho ni uko ibikoresho bidashobora kongera gukoreshwa ntacyo umuturage yishyura mu kubigeza ku ikusanyirizo.

    Abahawe ubumenyi mu gukusanya ibikoresho by
    Abahawe ubumenyi mu gukusanya ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje

    Urugero ni itara ricanwa kuko kurigumana mu rugo ku muturage bishobora kumugiraho ingaruka kubera ibinyabutabire rifite byitwa ‘mercure’ byamugiraho ingaruka, ariko nka telefoni igendanwa, umuturage agira amafaranga yishyurwa kuko hari ibikoresho ifite bishobora kongera gukoreshwa”.

    Ibikoresho bimaze gukusanywa bijyanwa mu Karere ka Bugesera ahari uruganda rukusanya ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje, hagatoranywamo ibishobora kongera gukoreshwa, naho ibyataye agaciro bifite ibinyabutabire bigasenywa ku buryo bidateza ingaruka.

    Kubwimana velentin, usanzwe akora radiyo na televisiyo mu Karere ka Karongi, avuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje bibagezwa imbere ku kigero cya 80% bimwe bakabireka bikagenda, naho ibyashobora kongera gukoreshwa bakabigumana.

    Ati “Amasomo twahawe ni uburyo ibikoresho bishaje dushobora kongera kubisana, ku byo bidashoboka tukazajya tubigumana bigashyirwa ahabigenewe. Tubifitemo inyungu yo kurengera ibidukikije ariko ibikoresho tuzajya tugurira abaturage natwe tuzajya tubyishyurwa tugeze ku ruganda, ni amahirwe kuko twabigiraga ntitumenye aho twabijyana”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, avuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje mu karere ayobora nta kusanyirizo byari bifite, ahubwo byashyirwaga mu yindi myanda bikaba byagira ingaruka ku bidukikije.

    Ikusanyirizo rihurizwamo ibikoresho by
    Ikusanyirizo rihurizwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje

    Ati “Twabishimye cyane kuko biri mu kurengera ibidukikije, iterambere ririyongera n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikiyongera, ariko iyo bishaje ntaho twari dufite tubishyira mu gihe bishobora kugira ingaruka ku buzima bwacu n’ibidukikije. Kuba habonetse bigaragaza ko turi mu iterambere rirambye rikoresha ikoranabuhanga ritagira ingaruka”.

    Mu Rwanda buri mwaka habarurwa toni ibihumbi 15 z’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ubutabire bishaje, bikaba bigiye kuzajya bikusanywa bikajyanwa mu ruganda rwa Enviroserve Rwanda kugira ngo ibishobora gukorwamo ibindi bikoresho bibyazwe umusaruro, naho ibidafite undi mumaro bisenywe bidateje ibindi bibazo.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rubavu-hashyizweho-ikusanyirizo-ry-ibikoresho-by-ikoranabuhanga-bishaje

  • Abakobwa bo muri MenEngage barashaka abagabo batazabavunisha imirimo y’urugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakobwa bagize MenEngage bagiye kwigisha bagenzi babo ko bagomba kwirinda kuvunishwa n
    Bamwe mu bakobwa bagize MenEngage bagiye kwigisha bagenzi babo ko bagomba kwirinda kuvunishwa n’abagabo

    Uru rubyiruko ahanini rugizwe n’abakobwa, rwemeranyijwe ko rugiye kwigisha abahungu kwiyambura umuco ufata umugabo nk’igihangange mu muryango, bikamuhesha kuvunisha umugore imirimo y’urugo.

    Ange-Marie Yvette Nyiransabimana uyoboye ihuriro ry’urubyiruko rwa MenEngage mu Rwanda, yabwiye MenEngage ku rwego rw’isi, ko mu mezi umunani ari imbere (kugera muri Kamena 2021) bazaba baragiye mu mashuri no mu nzego z’ibanze kwigisha uburinganire mu rubyiruko.

    Nyiransabimana yagize ati “Turirinda kugendera ku myumvire ya kera ivuga ngo umugabo ni umutware w’urugo, ngo nta nkoko kazi ibika isake ihari, kuko twabonye ko ibyinshi umugabo akora n’umugore abikora”.

    Yatanze ingero z’abagore kugeza ubu bari mu buyobozi guhera mu nzego z’ibanze kugera ku rwego rw’igihugu, ndetse ko n’imirimo y’urugo abahungu na bo bayishoboye.

    Ange-Marie Yvette Nyiransabimana, Umuhuzabikorwa w
    Ange-Marie Yvette Nyiransabimana, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rugize MenEngage mu Rwanda

    Yakomeje agira ati “Umugabo wanjye agomba kuzaba yumva aya mahame y’abafeminisite (abagore banga gutsikamirwa n’abagabo), uwumva ko atagomba kumvunisha imirimo ni we mugabo nahitamo, kandi hamwe no kwigisha ndahamya ko bizagerwaho”.

    Uwitwa Claudine Mukakimenyi ukorera umuryango wa gikirisitu uteza imbere abagore bakiri bato (YWCA Rwanda) hamwe na bagenzi be 20 bari muri uwo muryango, bafite urubyiruko rw’abakobwa rugera mu bihumbi bashinzwe guhugura no gukurikirana, na bo ngo bagiye kurwigisha kuzabwira abagabo babo ko bari ku rwego rumwe.

    Mukakimenyi avuga ko bazigisha abo bakobwa kumva ko na bo bakwiga amasomo ya siyansi no gufata umwiko bakubaka, ariko badasuzuguye basaza babo.

    Nakure Pauline ukorana na Mukakimenyi akomeza agira ati “Icyo twanze ni ba bantu baba bumva ko uburinganire budashoboka, ko umugore aba agomba kuba munsi y’umugabo. Hari umugabo wumva ko adashobora guteka kandi umugore yagiye ku kazi agataha yaguye agacuho, nyamara uwo mugabo we nta cyo yakoze”.

    Ihuriro mpuzamahanga ‘MenEngage Ubuntu Symposium’ ribaye ku nshuro ya gatatu mu myaka itatu ishize, ryahurije abagera ku 150 i Kigali, ariko riyobora abantu bagera mu bihumbi 100 bari hirya no hino ku isi bakurikirana iyo nama bakoresheje ikoranabuhanga.

    Ihuriro rya MenEngage Alliance ryahuje urubyiruko rwo hirya no hino ku isi
    Ihuriro rya MenEngage Alliance ryahuje urubyiruko rwo hirya no hino ku isi

    MenEngage ivuga ko abayigize bazasoza inama batangira izindi zizajya zihuriza abantu b’ingeri zitandukanye mu bihugu byinshi byo ku isi kugera mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha, mu biganiro bizahugurira abagore kwanga kuvunishwa n’abagabo babo.

    Iri huriro ryateguwe n’imiryango iharanira uburinganire no kurwanya ihohoterwa MenEngage ku rwego rw’isi, urwa Afurika no ku rwego rw’igihugu by’umwihariko, aho mu Rwanda bafatanyije n’Umuryango RWAMREC uhuza abagabo biyemeje gufatanya n’abagore babo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abakobwa-bo-muri-menengage-barashaka-abagabo-batazabavunisha-imirimo-y-urugo

  • Kaminuza y’u Rwanda yiteguye gukemura ibibazo by’abagiye gusubira kwiga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaza muri resitora barakirwa
    Abaza muri resitora barakirwa

    Bimwe mu bibazo abanyeshuri bibaza ni ibijyanye n’amafaranga ya buruse basanzwe bahabwa ashobora kutabagereraho igihe, ikibazo cy’amacumbi, ikibazo cy’amakarita yo kuriraho, kwigira kuri mudasobwa n’ibindi bijyanye n’isubukura ry’amashuri nyuma y’amezi arindwi barasubitse amasomo kubera icyorezo cya COVID-19.

    Abanyeshuri hafi ibihumbi 14 biga mu wa mbere n’uwa kabiri ni bo bateganyijwe kuba basubiye muri Kaminuza y’u Rwanda gusubukura amasomo, ku itariki ya 30 Ugushyingo 2020.

    Bimwe mu bibazo byibazwa ku bijyanye no kwakira abanyeshuri hirindwa icyorezo cya COVID-19, ni aho kaminuza ivuga ko imyanya mu byumba by’amashuri idahagije bityo ko bamwe bazajya bakomeza kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga umunyeshuri arebana na mwarimu ku ikoranabuhanga.

    Kaminuza y’u Rwanda kandi igaragaza ko imyanya yo kuryamamo ishobora kuzaba idahagije bityo ko bamwe mu banyeshuri bazicumbikira, icyakora abari baramaze kwishyura ibyumba bakaba bazakomeza kubiryamamo ari na bo bazaherwaho babihabwa, bitandukanye na mbere byavugwaga ko abanyeshuri bose bazacumbikirwa.

    Ubukarabiro bugenda bwubakwa
    Ubukarabiro bugenda bwubakwa

    Umukozi wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe inozabubanyi no guhuza abanyeshuri biga muri kaminuza Ignatius Kabagambe, avuga ko kaminuza yakomeje kwitegura ibijyanye no kwirinda COVID-19 harimo no kubaka ubukarabiro buhagije mashami yose ya UR.

    Avuga kandi ko hari abanyeshuri bari barasubukuye amasomo ubu bagiye mu imenyerezamwuga, ku buryo bazatanga imyanya ku bandi bikazoroshya ibibazo by’imyanya ku bagomba kugaruka kwiga.

    Naho ku banyeshuri bafite ibikoresho by’ikoranabuhanga, ngo bazakomeza gukurikira amasomo ku ikoranabuhanga rya interineti (Blended learning) hanyuma babe bajya ku mashuri igihe biri ngombwa mu masomo asaba kuba uri kumwe na mwarimu nko muri raboratwari.

    Abageze kuri campus bahuye n’ibibazo byatanze isomo ku bagiye kuza

    Kabagambe avuga ko nyuma yo kwakira icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri bo mu myaka ya gatatu iya kane n’iya gatanu hari byinshi babonye byabahaye isomo, ku buryo abagiye kuza bo nta kibazo bazagira.

    Amacumbi yagejejwemo amazi ku buryo nta kibazo cy
    Amacumbi yagejejwemo amazi ku buryo nta kibazo cy’isuku kizagaragara muri UR Huye

    Urugero ni nko kubakurikiranira ibijyanye n’amafaranga bahabwa ya buruse aho batinze kuyabona kubera impinduka zo gukora intonde nshya zigenderwaho hirindwa ko ayo mafaranga yahabwa n’abatazagaruka ku ishuri.

    Agira ati “Habaye impinduka mu gutegura amalisiti y’abanyeshuri bagarutse n’abahuye n’ibibazo byo kudahita bagaruka, abo ntibagombaga guhabwa amafaranga bituma hari abakererewe batagaragaye vuba kuri ayo malisiti, ariko byaduhaye isomo”.

    Arongera ati “Byaduhaye isomo ryo kunoza ayo malisiti ku buryo n’utarabona amafaranga ashobora kuyabona none cyangwa ejo, ariko ibyo byatumye twitegura neza abagiye kuza kugira ngo batazatinda kubona amafaranga ya buruse”.

    Bamwe mu banyeshuri bageze bwa mbere muri Kaminuza ishami rya Huye, bagaragaje ko batishimiye kuba barongeye kwishyuzwa amafaranga yo kurya kandi hari ayo bari barasigaje bajya gutaha, babibaza ngo bakabwirwa ko bazagabana igihombo n’ushinzwe kubagaburira kuko hari ibyo kurya byangiritse basize batariye kandi byaraguzwe.

    Kujya gufata ibyo kurya ni ukubahiriza intera hagati y
    Kujya gufata ibyo kurya ni ukubahiriza intera hagati y’umunyeshuri n’undi

    Bavuga ko ibyo bitari bikwiye kugabana icyo gihombo kuko batazi ingano y’ibyangiritse, bityo ko bakwemererwa kurya amafaranga bari barasigajemo.

    Kuri iyi ngingo Kabagambe avuga ko hari ibihombo byabaye koko ariko kaminuza izakemura buri kibazo cyose abanyeshuri bazagira kuko ari cyo ishinzwe.

    Agira ati “Usibye no kuba hari abagomba kurira ku makarita yabo ya resitora hari n’abishyuye amacumbi, kaminuza y’u Rwanda Campus zose icyenda abayobozi bazo biteguye kwakira neza ibibazo by’abanyeshuri buri kimwe uko giteye”.

    Ati “Ibyo bibazo bizakemukira kuri za Campus zabo kandi ubuyobozi bwa Kaminuza burizeza abanyeshuri ko ntawe uzahomba, ntawe uzaba yarishyuye ikintu mbere ngo naza areke kukigiraho uburenganzira”.

    Ku bijyanye no kuba ikoranabuhanga rya interineti riri ku gipimo cyo hasi bikaba byagora abanyeshuri bazigira ku ikoranabuhanga, Kabagambe avuga ko abatekinisiye bari kubyigaho kuko ikoranabuhanga ari kimwe mu byagaragaje ko ryafasha byinsi mu masomo.

    Ubwiherero bwaravuguruwe
    Ubwiherero bwaravuguruwe

    Naho ku bijyanye n’abanyeshuri bategereje ko babona mudasobwa basinyiye ariko zikaba zitaraza, ngo kaminuza yasanze hari nyinshi zitujuje ubuziranenge zari zaratanzwe bituma ihagarika ibanza gushaka mudasobwa nziza zizagirira abanyeshuri akamaro.

    Ku bamaze gufata izo zitujuje ubuziranenge kandi ngo bazafashwa kubona inziza igihe izo bahawe zaba zidakora neza.

    Ku kijyanye n’abanyeshuri benshi bibaza igihe abasabye kwiga muri Kaminuzay’u Rwanda bashya bazajya kwigiraho, Kabagambe avuga ko ubu abari ku mashuri bagiye kurangiza umwaka bagataha, bityo abandi bakimuka abo mu wa mbere bakabona imyanya yo kwigiramo bityo ko baba bategereje nko mu mezi atatu.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/kaminuza-y-u-rwanda-yiteguye-gukemura-ibibazo-by-abagiye-gusubira-kwiga

  • Kigali: Ibihano ku batubahiriza amabwiriza y’isuku bigiye kwiyongera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kigali ngo igomba gukomeza kurangwa n
    Kigali ngo igomba gukomeza kurangwa n’isuku

    Ibyo ni ibyatangajwe na Mukangarambe Patricie, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima rusange n’ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, ubwo yari mu kiganoro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, ikiganiro cyibanze ku isuku muri uwo mujyi.

    Muri Kigali ahanini ikibazo cy’umwanda ahambere kiva ni mu nyubako nini zisohora amazi mabi mu masaha y’ijoro akanyura mu mifurege isanzwe agateza umunuko, abamena ibishingwe ku muhanda cyangwa muri za ruhurura bitwikiriye ijoro, abarunda ibikoresho by’ubwubatsi ku mihanda n’abajugunya ibintu runaka aho babonye.

    Mukangarambe avuga ko abakora ibyo baba banyuranya n’amategeko, bityo ko abafatwa n’ubundi bari basanzwe babihanirwa ariko noneho ngo ibihano bigiye kongerwa.

    Agira ati “Nko ku baturage barenga ku mabwiriza y’isuku ibihano birimo kuvugururwa, ubundi amabwiriza twagenderagaho dutanga ibihano ni uko amande yavaga ku 5,000 akagera ku 10,000 by’amafaranga y’u Rwanda. Ariko twaje gusanga abantu bayafata nk’aho ari make none ubu Njyanama irimo kubivugurura ku buryo ashobora kuzava ku bihumbi 10 akagera muri miliyoni 3.5”.

    Ati “Ndaburira abantu rero, bareke guteza umwanda mu Mujyi wa Kigali ahubwo bongere isuku hato bitazarinda bigera aho bahanwa”.

    Ku bafite inyubako nini na bo bafite umuco mubi wo kwitwikira ijoro bakohereza amazi mabi mu miferege isanzwe bigateza umunuko, amande abihana na yo arahari nk’uko Mukangarambe abisobanura.

    Ati “Ku bantu basohora amazi yanduye akanyuzwa mu nzira zisanzwe z’amazi y’imvura, itegeko ry’ibidukikije riteganya amande ya miliyoni eshanu. Uretse gucibwa ayo mafaranga, ikigo cyangwa inyubako ishobora no gufungwa kugira ngo ba nyirabyo babanze bakemure icyo kibazo, ni ngombwa rero ko buri muntu ubonye igikorwa nk’icyo yatubwira ku isaha iyo ari yo yose tukahagera kuko bibangamiye abantu bose”.

    Uwo muyobozi avuga ko ahandi hagaragara umwanda mwinshi ari mu bibanza ba nyirabyo batarubaka, akanasobanura uko hagombye kuba hameze.

    Mukangarambe avuga ko ibihano ku barenga ku mabwiriza y
    Mukangarambe avuga ko ibihano ku barenga ku mabwiriza y’isuku bigiye kwiyongera

    Ati “Ahandi hagaragara umwanda ni mu bibanza bitubatse, ugasanga ikibanza kiri aho nticyubatse noneho abaturage barakigize indiri yo kumenamo imyanda. Hari aho usanga nyir’ikibanza yarakirindishije umuntu na we akajya yitereramo ibishyimbo, ibyo ntibyemewe, icyemewe ni ugufata cya kibanza ukagiteramo ubusitani bwiza, kuhahinga rero ntibyemewe”.

    Akomeza asaba abaturage kugira ubufatanye mu kwimakaza umuco w’isuku, bakayinoza kurushaho bityo bakava ku rwego bari bariho bakajya ku rwisumbuyeho.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/Kigali-Ibihano-ku-batubahiriza-amabwiriza-y-isuku-bigiye-kwiyongera