Tag: featured

  • Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwita ku nkoni yera iyobora abafite ubumuga bwo kutabona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatwara ibinyabiziga basabwa kumenya agaciro k
    Abatwara ibinyabiziga basabwa kumenya agaciro k’inkoni yera bakayubaha

    Ubusanzwe iyo ufite ubumuga bwo kutabona agiye kwambuka umuhanda afite inkoni yera, atera intambwe yinjira mu muhanda ubundi ya nkoni akayizamura kugira ngo imodoka zihagarare abone kwambuka, ariko ikigaragara ni uko hari abatwara ibinyabiziga batayitaho, akenshi kuko batazi icyo isobanura bigatuma bahutaza uyifite.

    Ingabire Séverin ufite ubumuga bwo kutabona unabarizwa mu muryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), avuga ko kugenda mu muhanda bimugora kuko abatwara ibinyabiziga hari ubwo batamuha inzira kandi aba afite inkoni yera ndetse ngo bigeze kuyigonga.

    Ati “Nari ndi ku Kacyiru nshaka kwambuka umuhanda, nzamura inkoni yanjye yera, mu gihe ntangiye kugenda barayigonga n’uyigonze arakomeza arigendera. Namaze iminota nka 30 nabuze uko mpava, nanabaza abantu bari aho bati iyo modoka ntayo twabonye, biranyobera. Nshobora kumara n’isaha yose ku muhanda nabuze uko nambuka”.

    Ati “Ku bwanyje nasaba ko abiga amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, banigishwa akamaro k’inkoni yera bakazajya bayubaha nk’uko bubaha ibyapa byo ku muhanda. Polisi na yo nayisaba ko muri gahunda zayo z’umutekano wo mu muhanda nka ‘Gerayo Amahoro’, yabwira abantu ko bubaha inkoni yera kugira ngo badahutaza uyifitwaje bakamwongerera ubumuga”.

    Inkoni yera ikoze mu cyuma kitaremereye (aluminium) cyangwa muri pulasitiki, ikaba igera mu gituza cy’uyitwaye. Akenshi igira amabara abiri, ikirindi cy’umukara n’ahasigaye h’umweru, iyo igenewe abatabona gusa, hari iyongerwaho ibara ry’umutuku, yo ikaba igenewe ufite ubumuga bwo kutabona no kutumva.

    Umwe mu bafite amashuri yigisha amategeko yo mu muhanda no gutwara ibinyabiziga, Mbuto Aimable ubimazemo imyaka 20, avuga ko iyo nkoni bayigisha mu ishuri ariko ko hari abatayitaho mu muhanda.

    Ati “Inkoni yera iri mu mategeko mpuzamahanga y’umuhanda, bityo rero twebwe turayigisha nubwo hari abatayitaho. Ikibazo gihari kandi ni uko abafite impushya zo gutwara ibinyabiziga bose bataba barigiye mu mashuri yabugenewe ngo bayibwirweho ari na bo benshi, ibyo bizakemuka rero ari uko bigiye byigirwa mu mashuri”.

    Inkoni yera ni ijisho ry
    Inkoni yera ni ijisho ry’ufite ubumuga bwo kutabona, irazingwa kugira ngo itarushya nyirayo mu gihe atarimo kuyikoresha

    Ati “Inama ngira abatwara ibinyabiziga ni uko bagira imyitwarire myiza (discipline) mu muhanda, bakagira ubworoherane, ibyo bizatuma bubaha ari ufite ubumuga ndetse n’abandi basangiye umuhanda bityo ntihabeho impanuka. Buri muntu agize discipline mu muhanda byose byakemuka”.

    Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko abafite ubumuga bwo kutabona na bo bafite uburenganzira mu muhanda, ko bagomba kwitabwaho.

    Ati “Kuba bafite ubumuga bwo kutabona bakwiye umwihariko, iyo nkoni yera rero ibayobora kuba yemewe na byo bifite agaciro kabyo. Muri bwa bukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda aho dusaba abantu koroherana, ni ugusaba abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda ko bagomba kwita kuri abo bafite ubumuga bwo kutabona”.

    Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko inkoni yera ari ijisho ryabo, kuko ituma umuntu agenda ntawe umurandase, agakora gahunda ze zikarangira agasubira mu rugo.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatwara-ibinyabiziga-barasabwa-kwita-ku-nkoni-yera-iyobora-abafite-ubumuga-bwo-kutabona

  • Farumasi z’uturere zeguriwe RMS, bizafasha abaturage kubona imiti ku gihe kandi ihendutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uhereye iburyo, umuyobozi wa RMS , umuyobozi wa Farumasi y
    Uhereye iburyo, umuyobozi wa RMS , umuyobozi wa Farumasi y’Akarere ka Bugesera, hamwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage

    Icyo kigo gishya kandi kigiye kwegukana za farumasi z’uturere, zihinduke amashami yacyo, bityo n’imikorere isanzwe y’izo farumasi ihite ihinduka, byose bigamije gufasha kwihutisha serivisi zo kubona imiti ku muturage kandi itamuhenze.

    Iyo ngo ni gahunda ya Leta yo kwegurira icyo kigo gishya za farumasi z’uturere zose bitarenze itariki 15 Ugushyingo 2020, Akarere ka Bugesera kakaba kabimburiye utundi gushyikiriza icyo kigo farumasi yako nk’uko bisobanurwa na Ndayisabye Viateur, umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera.

    Uwo muyobozi avuga ko kuko ari gahunda igomba gukorwa, ababishinzwe mu Karere ka Bugesera, bateguye ibisabwa byose, kamenyesha RMS, kugira ngo ize bahererekanye farumasi ndetse n’abakozi bayo.

    Tariki ya 12 Ugushyingo 2020 ni bwo habayeho umuhango wo gutanga iyo farumasi y’Akarere ka Bugesera n’abakozi bayo, ubu bakaba babarizwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imiti.

    Icyo kigo gishya ngo kije guhindura bimwe mu bintu byajyaga bigorana, harimo gutumiza imiti mu mahanga bikozwe n’ishami ribishinzwe ryabarizwaga muri RBC, kuko kuyitumiza byafataga igihe kirekire, kubera ko byabaga ari ugutanga amasoko, hakaba ubwo bashobora gutumiza umuti ukamara amezi atandatu cyangwa anarenga utaraboneka nk’uko bivugwa na Ndayisabye.

    Icyo kigo gishya cyo gifite ubushobozi bwo kwigira kuzana imiti ku nganda ziyikora mu mahanga, kikayizanira mu Rwanda hatajemo ibyo gutuma.

    Hakozwe ihererekanyabubasha rya farumasi y
    Hakozwe ihererekanyabubasha rya farumasi y’Akarere ka Bugesera

    Uko kwigerera ku nganda bizagabanya igihe gutumiza imiti byafataga, kandi n’igiciro ngo kizagabanuka kuko uko byari bisanzwe bikorwa, umuti wajyaga kugera muri farumasi unyuze mu nzira nyinshi kandi aho unyura hose, hakagenda hiyongeraho amafaranga kuko buba ari ubucuruzi.

    Ariko ubu icyo kigo gishya cya RMS, kizajya kivanira imiti ku nganda mu mahanga kiyigeze mu Rwanda, nyuma kiyikwirakwize ku mashami yacyo hirya no hino mu gihugu (izari farumasi z’uturere zizaba ari amashami y’icyo kigo).

    Ibyo ngo bizatuma ibiciro by’imiti biba bimwe mu gihugu cyose kuko ubu ngo buri farumasi yagiraga igiciro cyayo kandi ku muti umwe, bitewe n’impamvu zitandukanye.

    Ndayisabye yagize ati “RMS izakemura ikibazo cy’ibiciro bitandukanye byabaga muri za farumasi z’uturere kuko buri farumasi yagira ibiciro byayo kandi umuti ari umwe. Ugasanga uko umuti runaka ugura muri farumasi y’Akarere ka Bugesera, si ko ugura muri farumasi y’Akarere ka Rusizi. Itegeko rigenga za farumasi rivuga ko nta wemerewe kurenza inyungu ya 20%. Icyo gihe rero wasangaga niba umuti ugura 100Frw, ushyizeho inyungu ya 20% ubwo ni 120Frw, ariko usanga muri farumasi y’Akarere kamwe bawugurisha 118Frw, indi ikawugurisha 110 Frw”.

    Iryo tandukaniro ry’ibiciro muri za farumasi z’uturere ntirizongera kubaho, kuko ubu imiti izajya igezwa ku mashami yose ya RMS mu turere, icuruzwe ku giciro kimwe mu gihugu hose.

    Kandi n’ikibazo cyakundaga kubaho cy’ibura ry’imiti ntikizongera kubaho, kuko ubu ngo icyo kigo gikora imiti igabanya ububabare gusa (Morphine), ariko indi yose bazajya bayikura ku nganda zo hanze ariko iboneke.

    Ikindi icyo kizazamura ni itangwa rya serivisi yihuta, kuko abakozi bari mu mashami ya RMS hirya no hino mu turere (abahoze bakorera za farumasi z’uturere), bazaba bashinzwe gutanga imiti gusa, hatiyongeramo ibyo kujya kuyirangura, harimo ibyo kwakira amafaranga no kuyacunga, kuko ibyo byose bizaba bikorerwa ku cyicaro cya RMS i Kagali.

    Ndayisabye avuga ko ubu ikigo nderabuzima gikeneye imiti runaka kizajya gikora urutonde rw’imiti gikeneye, rugezwe ku ishami rya RMS mu karere icyo kigo nderabuzima giherereyemo, nyuma kishyure amafaranga kuri konti ya RMS nyuma bitegereze kugezwaho imiti batumije.

    Mu ijambo rye kuri uwo munsi wo guhererekanya farumusi y’Akarere ka Bugesera, Harerimana Pie, Umuyobozi wa RMS yagize ati “Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti kiracuruza kizakora ibishoboka ku buryo imiti iboneka ku gihe kandi n’ibiciro bibe bimwe mu gihugu”.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/farumasi-z-uturere-zeguriwe-rms-bizafasha-abaturage-kubona-imiti-ku-gihe-kandi-ihendutse

  • Ingo mbonezamikurire y’abana bato zigiye kongera gufungura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, yabereye mu Karere ka Musanze ku wa kane tariki 12 Ugushyingo 2020.

    Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Abanyamabanga Nshingwabikorwa mu turere n’abahagarariye serivise z’ubuzima muri utwo turere. Intego y’iyo nama yari ukuganira ku buryo ingo mbonezamikurire zakongera gufungurwa.

    Muri iyo nama, baganiriye ku ngingo zinyuranye aho bagiye bareba ibikenewe kugira ngo izo ngo zongere gufungura, biga ku mbogamizi zihari ndetse hemezwa ko hari amatsinda y’abantu bagiye guhugurwa hirya no hino mu gihugu ku bijyanye no kwirinda COVID-19 n’uburyo bagomba kwakira abana, ndetse bakazahugurirwa n’uburyo raporo zitangwa ku bana bafite ibibazo by’igwingira, zihuzwa n’ukuri.

    Iyo nama yayobowe n’Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, Dr Asiimwe Anita. Yabwiye abitabiriye iyo nama ko mu bikorwa byihutirwa harimo kureba uburyo gahunda z’ingo mbonezamikurire y’abana bato(ECDs) zakongera gusubukurwa.

    Yanasabye abitabiriye iyo nama kubishyiramo imbaraga no kubitegura neza hirindwa ikwirakwizwa rya COVID-19, aho yemeza ko bizatangira mu minsi mike.

    Atangiza iyo nama, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yavuze ko imikurire y’abana bato igomba kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko nk’intara ifatwa nk’ikigega cy’ibiribwa by’amoko atandukanye kandi bihagije.

    Avuga ko nta mwana wo mu Ntara y’Amajyaruguru ukwiye kugwingira, aho yasabye abitabiriye inama gukomeza ubukangurambaga kugira ngo abaturage basobanukirwe neza indyo yuzuye.

    Mu gihe ubuyobozi bwemeza ko Intara y’Amajyaruguru ikungahaye ku biribwa bifite intungamubiri, haracyagaragara umubare munini w’abana bagwingiye aho muri raporo za Minisiteri y’Ubuzima z’imyaka ishize byagaragaye ko uturere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru twagiye tuza ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye n’abagaragaza indwara zituruka ku mirire mibi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/ingo-mbonezamikurire-y-abana-bato-zigiye-kongera-gufungura

  • Abatuye Umudugudu wa Murora babangamiwe no kutagira irimbi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umudugudu w
    Umudugudu w’icyitegererezo wa Murora mu Kagari ka Gakoro

    Abo baturage bubakiwe uwo mudugudu, ni abari batuye mu birwa by’ikiyaga cya Ruhondo aho bimuwe mu rwego rwo kurushaho gusigasira icyo kiyaga nyuma y’uko bigaragaye ko cyari gitangiye gukama kubera abaturage bahingaga ku nkombe zacyo abandi ari ho batuye.

    Uwo mudugudu utuwe n’imiryango isaga 60 wubakishije amatafari ya Ruliba, inzu imwe ituwemo n’imiryango ine (four in one) ariko ikaba ifite inkuta zitandukanya iyo miryango.

    Ubwo basurwaga n’intumwa za Rubanda mu cyumweru gishize, bazakirije ikibazo cyo kutagira irimbi by’umwihariko muri uwo mudugudu no mu duce twose dukikije uwo mudugudu, bakaba ngo babura aho bashyingura mu gihe bapfushije.

    Ndagijimana Jean Pierre, ati “Baratwubakiye twarashimye, ariko ikibazo dusigaranye kidukomereye ni irimbi, urapfusha ukabura aho ushyingura ugasanga uririrwa winginga abaturiye uyu mudugudu ngo baguhe metero ebyiri ushyinguramo uwawe, kubona uhaguha bikagorana”.

    Mugenzi we ati “Leta ikwiye kudufasha ikadushakira aho gushyingura, kuko irimbi riri kure cyane iyo za Mukungwa, umuntu arapfusha gushyingura bikaba ikibazo”.

    Uretse abo baturage bo muri uwo mudugudu wa Murora, n’abandi batuye mu nkengero z’uwo mudugudu, ntiborohewe n’icyo kibazo cyo kubura aho bashyingura.

    Umwe muri bo ati “Birazwi ko gushyingura mu ngo bibujijwe ariko ino ni byo dukora, Leta itanze irimbi byadufasha kuko dukomeje guhura n’ibibazo byo kubura aho dushyingura”.

    Mu gusubiza icyo kibazo cy’abo baturage, Hon Murekatete Marie Thérèse yabwiye Kigali Today, ati “Ni ikibazo tugiye kuganira n’akarere, kuko ntabwo wakubakira abantu inzu nziza nka ziriya ukabaha inka, ukabaha ibisabwa byose, ariko ntubahe aho gushyingura, icyo tugiye kukivugana n’akarere gishakirwe umuti”.

    Barasaba ko babona irimbi ryo gudhyinguramoa ababo bitabye Imana
    Barasaba ko babona irimbi ryo gudhyinguramoa ababo bitabye Imana

    Mu kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Twizerimana Clement, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imiyoborere, agira ati “Ikibazo cy’irimbi kirakomeye cyane, ariko tugiye gukorana n’aba baturage turebe uburyo bworoshye bwadufasha kubona iryo rimbi”.

    Uretse irimbi abo baturage bifuza, barashaka ko muri uwo mudugudu hagezwa umuriro n’amazi bikabafasha mu mibereho myiza no kuba babyifashisha mu gukora ibikorwa byabafasha kurushaho kwiteza imbere, dore ko abenshi bavuga ko badafite amasambu yo guhinga.

    Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo uwo mudugudu ubone amazi n’umuriro nk’uko Twiserimana Clement akomeza abivuga.

    Ati “Turaganira na WASAC na REG dushakire umuti icyo kibazo, ngira ngo nta muntu wakwishimira kugira umudugudu nk’uyu utarimo amazi n’amashanyarazi, turakomeza ubuvugizi kandi nijeje abaturage ko barabona ibisubizo byiza vuba”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatuye-umudugudu-wa-murora-babangamiwe-no-kutagira-irimbi

  • Kenya: Abaganga 10 bishwe na Covid-19 mu minsi ine #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Kenya abaganga barenga 35 bamaze kwitaba Imana bazize COVID-19
    Muri Kenya abaganga barenga 35 bamaze kwitaba Imana bazize COVID-19

    Abaganga barashinja Guverinoma kubashyira mu byago byo kwandura Covid-19. Ku wa Gatanu ushize honyine, abaganga bane barapfuye, n’ubwo bitatangajwe niba barigeze guhura n’abarwayi ba coronavirus.

    Umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’urugaga rw’abaganga muri Kenya, Mwachonda Chibanzi, yavuze ko batazahagarika imyigaragambyo kugeza igihe ibyo basabye Guvernoma byose babihawe.

    Abaganga barashaka ko Leta itanga ibikoresho byujuje ubuziranenge kandi bihagije byo kurinda abakozi bose b’ubuzima mu bigo nderabuzima byose, harimo n’abakora mu bitaro byigenga.

    Barashaka kandi ko Leta yaha abakozi bose b’ubuzima bari mu bikorwa byo kurwanya covid-19, amafaranga y’ubwishingizi ku buzima bwabo.

    Bwana Mwachonda yagize ati: “Tuzaboneka mu bikorwa byose by’ubuvuzi mu byumweru bitatu biri imbere, bitabaye ibyo nta kundi twabigenza uretse guhuriza hamwe abanyamuryango bacu mu myigaragambyo idasanzwe mu gihugu hose.”

    Minisitiri w’Ubuzima, Mutahi Kagwe, yavuze ko kuri uyu wa mbere haterana inama yo kuganira ku bwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 mu gihugu ndetse no mu bakozi b’ubuzima.

    Kenya kugeza ubu yemeje ko abantu barenga 70,200 banduye coronavirus iki cyorezo kikaba kimaze guhitana abantu 1,269 muri icyo gihugu.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/kenya-abaganga-10-bishwe-na-covid-19-mu-minsi-ine

  • Nta mucungagereza wanduye COVID-19, ntituramenya uko yinjiye muri gereza – SSP Uwera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    SSP Uwera avuga ko nta mucungagereza wanduye COVID-19
    SSP Uwera avuga ko nta mucungagereza wanduye COVID-19

    Umuvugizi wa RCS, SSP Uwera Pelly Gakwaya, avuga ko nyuma y’uko icyorezo kigaragaye muri zimwe muri za gereza, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yategetse ko gereza zose zipimwa kandi ibipimo bimaze gufatwa byagaragaje ko nta mucungagereza wanduye COVID-19, nk’uko byavugwaga n’abaturage.

    Icyorezo cya COVID-19 kimaze kugaragara muri gereza za Rwamagana, Mageragere na Muhanga, cyatunguye abantu benshi kuko kuva muri Werurwe 2020 cyaduka mu Rwanda nta bwandu bwari bwakagaragaye muri za gereza.

    Hari abavuze ko icyorezo cyinjijwe n’abacungagereza, kuko kuva cyakwaduka abagororwa badasurwa kandi ntibajye kuburanira hanze, ku buryo hari n’abavuga ko icyorezo cyinjizwa n’abafungwa bashya cyangwa abandi binjira muri gereza.

    Mu gushaka kumenya ukuri ku nkomoko y’icyorezo muri za gereza, Kigali Today yavuganye n’umuvugizi wa RCS SS Uwera Pelly Gakwaya, maze avuga ko nyuma yo kubona abafungwa barwaye COVID-19 gereza zose zo mu Rwanda zapimwe kandi nta mucungagereza wagaragayeho ubwandu.

    Agira ati “Hari abantu barimo n’abanyamakuru bagiye bambaza uko icyorezo cyageze muri gereza kandi abagororwa badasurwa bakavuga ko ari abacungagereza bakizanye, ariko si byo kuko Imana iracyaduhagazeho nta mucungagereza wanduye COVIDS-19”.

    Yongeraho ati “Minisiteri y’Ubuzima ni yo iri gushakisha inzira icyorezo cyanyuzemo kinjira muri gereza, ariko nta n’ubwo kiri mu bagororwa ahubwo kiri mu bantu bashyirwa mu kato iyo binjiye muri gereza, abagororwa basanzwe nta kibazo bafite”.

    Icyakora umuvugizi wa RCS na we atunga agatoki abaza gufungwa bashya kuba bashobora kuba barinjije COVID-19 muri gereza, kuko baba baturutse hanze aho icyorezo cyatangiriye, cyangwa kikaba cyaraturutse ku bagororwa bajyanwa kuvurwa ku bitaro bakaba bahura n’abantu banduye cyangwa se icyorezo kikaba cyarinjijwe n’abagemurira amagereza ibyo kurya.

    Avuga ko izo mpande zose ari zo ziri kureberwamo inzira icyorezo cyanyuzemo, gusa ngo nta gikuba cyacitse kuko icyorezo kuba kigeze muri za gereza bigaragaza ko hanze mu baturage kigihari, hakaba hakwiye gukazwa ingamba zo kwirinda kugira ngo n’abagororwa batazakomeza kwandura nk’uko n’abandi baturage bandura.

    Agira ati “Nta gikuba cyacitse icyorezo cyageze muri gereza ariko abanduye bari mu kato ntabwo bari muri gereza, ni ugukomeza kwitwararika kuko kigeze muri gereza byaba ari ikibazo gikomeye kuko habamo n’abanyantege nkeya nk’abasaza n’abakecuru ku buryo cyagira ingaruka nyinshi ku buzima bwabo”.

    SSP Uwera asaba Abanyarwanda n’imiryango y’abafite ababo bafunze gukomeza kwirinda kugira ngo icyorezo kidakomeza gufata indi ntera, kandi ntibakuke umutima kuko kuba icyorezo cyarageze muri za gereza bihangayikishije ariko nanone hafashwe ingamba zo kurinda abatarandura barimo n’abakozi bose ba gereza.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/nta-mucungagereza-wanduye-covid-19-ntituramenya-uko-yinjiye-muri-gereza-ssp-uwera

  • Abari batunzwe no gususurutsa ibirori babayeho bate muri COVID-19? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amasonga Adasumbwa yatumirwaga no mu birori byitabiriwe n
    Amasonga Adasumbwa yatumirwaga no mu birori byitabiriwe n’abaturage

    Abahanzi, ababyinnyi n’abacuranzi ni bamwe mu bari bamaze kugenda biteza imbere kubera ibyo bakora, ariko ubu ibirori byahagaze bagaragaza ko ubuzima bwabo bumeze nabi n’imishinga yabo ikaba yarahagaze.

    Fidele Jakal ukorera mu itsinda ry’abacuranzi rizwi cyane mu Rwanda ‘Impala n’Imparage’, avuga ko umuziki ari ko kazi yacungiragaho none bikaba byarahagaze, akifuza ko ibijyanye n’amakonseri byakomorerwa kuko ubuzima bumeze nabi cyane ku badafite undi mwuga bakora.

    Fidele Jakal avuga ko ubundi ari n’umushoferi ariko ibyo gutwara imodoka byanze, ubu akaba nta kintu ari gukora akavuga ko Leta yari ikwiye gushyiraho uburyo bwo gukora ibirori kuko n’ubundi abacuranzi baririmba bategeranye ndetse n’ababyinnyi ntibajya begerana.

    Agira ati “Twebwe n’ubundi kuri mikoro ntabwo tuba twegeranye, dushobora kwipanga neza ariko tukabyina kandi tugasusurutsa abantu, bishobotse bareba uko batugenza kuko ni ko kazi kari kadutunze umuntu akabaho neza abana bakiga, ubuzima bwari bumeze neza”.

    Itsinda ry’Impala rigizwe n’abantu nibura 15 bahoraho rikaba ryinjizaga amafaranga atunga abaririmbyi n’ababyinnyi kuko nibura nko gukora igitaramo cyoroheje bishyuzaga amafaranga atari munsi y’ibihumbi 400frw.

    Ubu nta kintu iri tsinda riri kwinjiza kuva muri Werurwe ubwo COVID-19 yadukaga, abarigize bakifuza ko bibaye bishoboka mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bazasusurutsa iyo minsi kuko bakumbuye gucurangira abantu, ubu ngo bakaba banafite indirimbo nshya zigera ku munani.

    Ababyinnyi ba gakondo na bo ntiborohewe

    Itorero ‘Amasonga Adasumbwa’ risanzwe rikora imbyino za gakondo rigizwe n’abantu bagera kuri 70 bakorera mu Turere twa Muhanga na Kigali na ryo ntiriheruka guhura ngo rikore imyitozo kubera COVID-19.

    Umuyobozi w’Amasonga Adasumbwa, avuga ko mu rwego rw’amatorero nta n’abashoboye kubona inkunga yatewe abahanzi muri rusange.

    Umuyobozi w’Itorero ‘Amasonga Adasumbwa’ Bucyansenga Kizito, avuga ko ababyinnyi bakomorewe bakemererwa kwitabira ibirori nta kintu byatwara kuko bashobora kunoza ubwirinzi nk’uko n’ubundi ababyinnyi babyina bategeranye iryo rikaba ari ihame rifasha abagize itorero.

    Avuga ko kubyina byari bibatunze ubu bakaba baratatanye nta kazi gahari akifuza ko ababyinnyi bakomorerwa bagasubukura imyitozo, bakaba banagira ibyo bakora igihe ubukwe n’izindi gahunda bigenda bisubukurwa.

    Agira ati “Niba imikino ihuza abantu imwe n’imwe yaragiye ikomorerwa, natwe twatekerezwaho kuko n’ubundi ibikorwa byacu bikorwa duhana intera numva twashyirwa mu cyiciro cy’abakora siporo kuko ibyo dukora buri gihe tuba turwanya COVID-19 ahubwo natwe twatekerezwaho”.

    Bucyansenga Kizito avuga ko gukomorerwa byanatuma gahunda yo guteza imbere umuco nyarwanda wongera kuratirwa abasura u Rwanda kuko n’ubundi ubukerarugendo bugenda busubukurwa.

    Itsinda ry’Impakanizi risanga iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bikwiye kuzasususrutwa

    Itsinda ry’abacuranzi ‘Impakanizi’ rigizwe n’abantu bagera kuri barindwi bahoraho ariko bakanagira itsinda ry’abakobwa batanu bafasha iyo bakenewe mu bukwe nko gusohora umugeni.

    Umuyobozi w’itsinda ‘Impakanizi’ Bizimana Leon, avuga ko nibura buri mucuranzi yajyaga abasha kwinjiza nk’ibihumbi 80 ku kwezi, mu gihe babaga bakoze akazi mu bihe by’ibirori aho nibura bishyurwa hagati y’ibihumbi 150frw na 400frw.

    Agira ati “Tubayeho nabi nta kintu dufite abana bacu mu mashuri ntibitworoheye, twabagaho neza mu miryango yacu tubona iby’ibanze ubu biragoye Leta yari ikwiye kudukomorera hagafatwa izindi ngomba natwe twakubahiriza ariko tugakomorerwa Leta ikwiye kureba uko idufasha cyangwa ikanatugenera inkunga”.

    Bizimana avuga ko inkunga yagenewe abahanzi itigeze ibageraho kandi na bo babarizwa mu bahanzi, akifuza ko byari bikwiye ko iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bari bakwiye kuzaba barakomorewe ku buryo bakwitabira ibirori byaba iby’amavuko cyangwa ibisusurutsa amatsinda y’abantu harimo n’ubukwe.

    Itsinda ry
    Itsinda ry’Impala n’Imparage ryari rimenyerewe mu bitaramo bikomeye mu Rwanda ntiriheruka guisusurutsa imbaga

    Agira ati “Rwose twifuzaga ko iminsi ya Noheli n’Ubunani tutazayipfusha ubusa kuko abantu barakumburanye, kandi twakwiyemeza kubahiriza amabwiriza nk’uko mu yindi mirimo yakomorewe bashyiriweho amabwiriza.

    Itsinda ‘Impakanizi’ rigaragaza ko hari imishinga yabo yadindiye kuko n’amafaranga bari barizigamiye agera ku bihumbi 700frw byabaye ngombwa ko bayagabana ngo bayifashishe muri COVID-19 ubu bakaba basigariye aho.

    Bizimana avuga ko ubu buri wese ari kwishakishiriza uko abaho ariko bigoranye kuko ahanini gususurutsa abantu ari byo bakuragaho imibereho.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abari-batunzwe-no-gususurutsa-ibirori-babayeho-bate-muri-covid-19

  • Hari abagabo bagaragaza impungenge ku kwifungisha burundu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitangaje mu gihe bamwe mu bagabo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bafite impungenge z’uko baboneje urubyaro byabagiraho ingaruka zo kutongera kwishimira umubano.

    Ndayambaje Jean Bosco avuga ko atakwemera kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu kabone n’iyo umugore we yananirwa uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro.

    Avuga ko agira impungenge z’uko hari icyo yahindukaho.
    Ati “Jye sinabyemera, kabone n’iyo umugore yananirwa ahubwo nakoresha agakingirizo. Sinakwemera kunkata imitsi kuko nshobora kutongera kubaka urugo umugore akitahira.”

    Ku rundi ruhande ariko hari n’abagore batemerera abagabo kuboneza urubyaro kubera kugira amakuru atariyo.

    Utifuje ko twatangaza amazina ye avuga ko hari igihe yapfusha abana bafitanye ntagire amahirwe yo kongera kubyara kandi atashaka undi.

    Agira ati “Umugabo wanjye ndamukunda, ubwo se mpfushije abana kandi numva ntagomba gushaka undi bitewe n’uburyo twibanira nabigenza gute? Sinamwemerera rwose nakwemera nkirengera ingaruka zo kuboneza urubyaro kuri jye.”

    Nyamara abagabo bamaze kuboneza urubyaro bavuga ko baruhuye abagore babo ingaruka zo kuboneza urubyaro.

    Umugabo tutaributangaze amazina ye yivugira ko umugore we yahoraga arwaye kubera ingaruka zo kuboneza urubyaro ahitamo kumuruhura.

    Amara impungenge abavuga ko hari igihinduka kuko ngo urugo rwubakwa uko bisanzwe.

    Ati “Bagenzi banjye bahumure rwose ntagihinduka ku kubaka urugo kuko akazi karakomeza ahubwo urebye nibwo gakorwa neza nta mpungenge zo kubyara. Umugore wanjye yahoraga arwaye mpitamo kumuruhura kandi tumeze neza turishimye.”

    Umukozi ushizwe ubuzima bw’imyororokere mu kigo cy’ikigihugu cy’ubuzima RBC Joel Serucaca ntiyemera ko abagabo batitabira kuboneza urubyaro kuko hari abakoresha ubundi buryo nk’agakingirizo n’ubundi bwa kamere.

    Avuga ko impamvu abagore aribo bakunze kwitabira kuboneza urubyaro ari uko aribo babona amakuru kenshi bagiye gukingiza abana, kwipimisha inda, kubyara kandi ibi bikaba bidakunze kuba ku bagabo.

    Avuga ko abagabo kutaboneza urubyaro mu buryo bwa burundu biterwa no kutabona amakuru kenshi ndetse no kuba ari uburyo bwa burundu ku buryo ubukoresheje atagira amahirwe yo kubuhagarika.

    Ati “Abagabo nta makuru babona nk’uko abagore bayahabwa kuko baza kwa muganga kenshi. Benshi bayamenya bayabwiwe na bagenzi babo babikoze mbere. Ariko hari n’ikindi kuko ni uburyo bwa burundu urumva ntibuhagarikwa. Jye ariko nemera ko tubageraho kenshi babyitabira benshi.”

    Avuga ko abagabo bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu ari abahabwa amakuru n’ababikoze mbere cyangwa abayahawe n’abaganga.

    Avuga ko kugeza uyu munsi abagabo 3500 aribo bazwi bamaze gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu buryo bwa burundu.

    Gusa ariko hari n’ababona ko kutaboneza urubyaro mu buryo bwa burundu ku bagabo biterwa no kwikunda ndetse no gucibwa intege na bagenzi babo babeshya ko uboneje urubyaro mu buryo bwa burundu kubaka urugo bihagarara.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/hari-abagabo-bagaragaza-impungenge-ku-kwifungisha-burundu

  • Nyanza: Nyobozi y’umudugudu wesheje umuhigo wa mituweli mbere yabiherewe ibihembo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagize komite nyobozi y
    Abagize komite nyobozi y’Umudugudu wa Karehe bahawe smartphone

    Umukuru w’umudugudu yahawe smartphone bakandamo iyo hari ibyo bashaka kwandika cyangwa gukora bayifashishije (touch screen), abandi bane bafatanyije bo bahabwa intoya zigira aho bakanda habugenewe (touches).

    Hahembwe na mutwarasibo w’isibo y’Icyerekezo yo mu Mudugudu wa Gisake na ho ho mu Kagari ka Gacu mu Murenge wa Rwabicuma, ari na yo yabimburiye ayandi mu kwesa umuhigo wa mituweli muri Nyanza. Yahawe inkweto zifashishwa n’abahinzi n’aborozi bakunze kwita bote (bottes), n’umutaka.

    Abahembwe bose bavuga ko ubukangurambaga bakoze bakagera ku ntego biyemeje ku gihe biri mu byo bagomba ababatoreye kubayobora, ariko nanone ngo kuba babihembewe byarushijeho kubagaragariza ko umurimo bakora uhabwa agaciro.

    Naho ku bijyanye n’uko bitwaye ngo babashe kwesa umuhigo wa mituweli ku gihe, bavuga ko babikesha ubukangurambaga bwo kugaragariza abo bayobora akamaro ko kugira ubwishingizi mu kwivuza, ariko cyane cyane kwibumbira mu matsinda batangiramo amafaranga ya mituweli.

    Martin Semana uyobora isibo y’Icyerekezo ati “Twifashishije ubukangurambaga bugaragariza abo tuyobora ko ufite mituweli atarembera mu rugo, ariko twifashishije n’itsinda ry’isibo ry’ubwizigame buri munyamuryango azigamamo amafaraga, ku buryo mu kwa karindwi twari twararangije kwishyura”.

    Yunganirwa na Sophie Vuguziga uri muri komite nyobozi y’Umudugudu wa Karehe, ugira ati “Mu gihe cyo gutangira mituweli abanyamuryango bagize itsinda, hari ababa batageze ku ntego yabo. Abo turabaguriza bakazasigara bishyura”.

    Vuguziga avuga ko hari n’igihe mu gihe cyo kwishyura mituweli haboneka ubura makeya ngo yuzuze amafaranga asabwa yose, kandi wenda afite ingorane zo kuyabona, bagenzi be bakamuremera bakamutangira 1000 cyangwa 2000 abura”.

    Abatari mu matsida yo kwizigamira mituweli na bo, amasibo abakurikiranira hafi, bagahora bibutswa kuyishyura.

    Vuguziga yishimira ubu buryo bwo kwegeranya amafaranga ya mituweli mu matsinda basigaye bifashisha, kandi ngo babigiriwemo inama n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akakagari batuyemo ka Gacu.

    Ati “Kubona amafaranga ya mituweli mbere byaratugoraga cyane, twabona abayobozi baje kutubaza ibya mituweri, tukiruka”.

    Kugeza ubu mu Karere ka Nyanza, abamaze kwitabira gutanga amafaraga ya mituweli ni 93.2%. Icyakora, hari n’abageze kure bazigama aya mituweli y’umwaka w’ingengo y’imari utaha.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyanza-nyobozi-y-umudugudu-wesheje-umuhigo-wa-mituweli-mbere-yabiherewe-ibihembo