Tag: featured

  • AFLATOXIN iteye impungenge mu buzima bw’abantu irimo gushakirwa igisubizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwo ruhumbu rw’ubumara rwagaragaye cyane cyane mu bigori, imyumbati n’ubunyobwa aho biteye impungenge ku buzima bw’abaturage, kuko ubwo bumara iyo bwageze mu butaka bwangiza ubuzima bw’abantu bariye ku musaruro wavuye mu butaka bwanduye.

    Ikigo RAB cyahuguye abashinzwe ubuhinzi mu turere n’imirenge yo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Burera, Kayonza, Nyanza na Bugesera bagera ku 100, basobanurirwa uburyo bushya bugiye kwifashishwa mu kurwanya icyo kinyabutabire cy’ubumara cya AFLATOXIN.

    Niyoshema Alexandre, Umukozi wa RAB ushinzwe ibikorwa byo kurwanya AFLATOXIN mu Rwanda yasobanuye ububi bw’icyo kinyabutabire gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku buzima.

    Ati “AFLATOXIN ni ikinyabutabire giterwa n’uruhumbu rw’ubumara bwangiza ubuzima bw’abantu bariye ku musaruro wasaruwe mu murima wafashwe n’icyo kinyabutabire”.

    Arongera ati “Umuntu uriye kuri wa musaruro, uretse no ku muntu itungo ririye ku biribwa byafashwe n’iyo AFLATOXIN na ryo rirafatwa”.
    Ububi bw’icyo kinyabutabire ngo ni uko cyanduza mu buryo bw’uruhererekane, urugero inkoko yariye ibiribwa byanduye, ingaruka zigera no ku muntu wariye igi cyangwa inyama z’iyo nkoko.

    Niyoshema yagarutse ku ngaruka ziterwa na AFLATOXIN ati “Nko ku muntu usanga izi ndwara tubona za kanseri y’umwijima, ukugwingira kw’abana, byose biva ku ngaruka za AFLATOXIN ndetse bikagabanya n’ubwirinzi bw’umubiri, twagiye twumva hirya no hino mu bihugu duturanye aho AFLATOXIN ikomeje kwica abantu bagiye barya ku musaruro wafashwe n’icyo kinyabutabire, nibwo natwe twagize impungenge ko AFLATOXIN yaba itwara ubuzima bwa benshi mu Rwanda ntibimenyekane.”

    Avuga ko mu mwaka wa 2012 RAB yakoze ubushakashatsi ijya mu turere tunyuranye mu Rwanda, aho bagiye bapima ibigori n’imyumbati basangamo urwo ruhumbu rurimo ubumara bw’icyo kinyabutabire, hafatwa ingamba zo kwirinda mu buryo bwa gakondo aho barushijeho gukangurira abaturage gufata neza umusaruro mu buryo bwo kuwusarura neza no kuwumisha.

    Mu mwaka wa 2019 hakozwe ubundi bushakashatsi, basanga na none icyo kinyabutabire cyugarije umusaruro, nibwo ngo hafashwe ingamba ku nkunga y’umushinga AGRA n’ibindi bigo binyuranye bifite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano hafatwa umwanzuro wo gukumirira icyo kinyabutabire mu butaka ahavumbuwe urukingo rwitwa AflasafeRW igizwe n’uruhumbu rwiza rurwanya uruhumbu ruterwa na AFLATOXIN.

    AFLATOXIN yibasira n
    AFLATOXIN yibasira n’ibiribwa byarengeje igihe

    Nyirahanganyamunsi Geraldine,umukozi wa RAB ushinzwe agashami ko kubungabunga no gufata neza umusaruro, yavuze ko ubwo bumara bwavumbuwe bwa AflasafeRW buje ari nk’igisubizo mu kwirinda AFLATOXIN.

    Ati “Tumaze kubona ko uruhumbu ruterwa na AFLATOXIN rukomeje wangiza imyaka bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage, twagerageje uruhumbu rwa AFLASAFE aho rwakorewe mu masaka atamera aterwa mu mirima mu gihe ururabo rumaze kugaragara, tubona ko uruhumbu rwa AFLASAFE rugenda rwica urwa AFLATOXIN, uruhumbu rwiza twavuga ko ari nk’urukingo aho umwana iyo avutse abanza gukingirwa kugira ngo indwara izaza izasange urukingo rwarageze mu mubiri”.

    Uwo muti wa AFLASAFE ugizwe n’uruhumbu rwaturutse mu Rwanda rwomekwa ku ntete z’amasaka adashobora kumera akaba yifashishwa mu gutunga urwo ruhumbu ndetse no kurukwirakwiza mu mirima.

    Ni uruhumbu rw’ibara ry’icyatsi rwororoka hagati y’iminsi 5 na 15, aho ayo masaka amishwa mu mirima mu gihe cy’ubuhehere mu kurwanya rwa ruhumbu rufite ubumara.

    Abitabiriye ayo mahugurwa barasanga uburyo bushya bwa AFLASAFE buje kuba igisubizo ku bahinzi.

    Abashinzwe ubuhinzi n
    Abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu turere no mu mirenge inyuranye hirya no hino mu gihugu bahuguwe ku bijyanye no kurwanya AFLATOXIN

    Kanani ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza ati “Aya mahugurwa ni ubwa mbere tuyakoze, ni ingenzi kuko umusaruro inganda zajyaga zanga kubera kutuzuza ubuziranenge wari mwinshi abaturage bagahomba, uburyo twari tuzi ni ubwa gakondo aho twakanguriraga abaturage kwanika neza umusaruro ariko kuba haje n’urukingo rwo mu butaka bigiye gufasha abaturage, twungutse ubumenyi burebana n’ubuzima bwacu, hari abantu benshi bajyaga bapfa bigafatwa nk’uburwayi busanzwe kandi bishwe n’ubwo bumara”.

    Uwo muyobozi avuga ko mu murenge abereye umujyanama w’ubuhinzi bajyaga bahomba toni zitari munsi y’ebyiri muri toni 100 basaruye kubera ubwo bumara bw’ikinyabutabire AFLATOXIN.

    AFLATOXIN ifata n
    AFLATOXIN ifata n’ubunyobwa

    Mugenzi we witwa Nyirangendahimana Solange wo mu Murenge wa Busasamana yagize ati “Ni byiza ko twateguriwe aya mahugurwa kugira ngo twige tekinoloji nshya yo kurwanya ubwo bumara bwa AFLATOXIN bukomeje kwangiza ubuzima bw’abaturage, natwe twiteguye kujya kwigisha abahinzi, hari ibyo twari tuzi ariko ubumenyi buriyongereye, nari nzi ko uruhumbu rwica bitinze ariko batweretse ko hari n’ubwo ruhita rwica byihuse”.

    RAB irasaba abaturage kwirinda kurya cyangwa kugaburira amatungo ibiribwa byanzwe n’inganda no kwirinda kurya ibyarengeje igihe n’ibyafashwe nabi, birimo imigati, imyumbati, ibinyampeke birimo ubunyobya, ibigori, imyumbati, amashaza, soya n’ibindi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/aflatoxin-iteye-impungenge-mu-buzima-bw-abantu-irimo-gushakirwa-igisubizo

  • Kaminuza zifuza ko Leta yazunganira ku giciro cya Internet #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kaminuza ziravuga ko ubu Internet irimo kuzihenda cyane
    Kaminuza ziravuga ko ubu Internet irimo kuzihenda cyane

    Ibyo biravugwa mu gihe ibyo bigo bihamya ko byakoresheje Internet nyinshi mu gihe cya Covid-19 kugira ngo abanyeshuri bakomereze amasomo yabo mu ngo hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ko n’ubu ari ko bimeze kuko biteganya ko abanyeshuri bose batazajya bahurira ku ishuri nk’uko byari bisanzwe, mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

    Hashize igihe gito zimwe muri kaminuza n’amashuri makuru byemerewe kongera gufungura imiryango, hakaba haratangiye kwiga abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma, ariko n’abandi bakomeje kwigira mu rugo hifashishijwe ikoranabuhanga rya Internet.

    Ibyo ngo ni byo bituma abakuriye ayo mashuri basaba ko Internet yashyirirwaho Nkunganire kugira ngo ihenduke, nk’uko bisobanurwa na Padiri Dr Hagenimana Fabien, umuyobozi wa Kaminuza ya INES Ruhengeri.

    Agira ati “Ikibazo cya Internet kirakomeye cyane ndetse kiraturemereye haba ku ishuri ubwaryo no ku banyeshuri kuko ihenda cyane. Umunyeshuri iyo yiga mu buryo bw’ikoranabuhanga akenera Internet ariko n’ikigo kirayikenera, nkatwe muri INES Ruhengeri dutanga miliyoni enye buri kwezi twishyura Internet, ni ukuvuga hafi miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Rwanda ku mwaka”.

    Ati “Iradufasha mu kazi kuko iba igera mu nguni zose z’ikigo ku buryo uyikeneye ahita ayibona ikamufasha ariko urumva ko ihenze cyane. Abanyeshuri bari ku ishuri basaga ibihumbi bitatu ni yo bakoresha ariko kandi n’abari iwabo bigurira iyo bakoresha kugira ngo bakurikire amasomo na bo ikabahenda, gusa turimo kugerageza ku buryo Internet dukoresha ku ishuri tuyongere abe ari yo banakoresha mu kwiga bari iwabo”.

    Kubera uko kuntu Internet ihenda, Padiri Dr Hagenimana avuga ko bibaye byiza Leta yayishyiraho Nkunganire nk’uko ibikora mu buhinzi.

    Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyize imbaraga mu ikoranabuhanga, ni ngombwa rero ko ritugeraho tukarikoresha kandi riri ku bushobozi bwacu. Nk’uko rero Leta ishyira Nkunganire mu buhinzi, ishobora no kongera amafaranga mu ikoranabuhanga na ryo rigashyirwaho Nkunganire, bityo Internet ikatugeraho twishyuye make”.

    Umuyobozi mukuru w’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC), Dr Rose Mukankomeje, na we yemeza ko igiciro cya Internet kiri hejuru, ariko kandi ko gishobora kugabanuka kuko ikoreshwa n’abantu benshi.

    Ati “Internet irahenda koko, ariko ubwo abantu benshi barimo kuyikoresha kuko nk’amashuri niba yayikoreshaga mu kazi gasanzwe akaba anayikoresha mu kwigisha azakenera nyinshi. Mu minsi ishize Minisiteri y’Uburezi yagiranye inama n’ibigo bitanga Internet, iyo nkunganire na yo iboneka kubera ko abantu bize, kongera amafaranga mu ikoranabuhanga ntekereza ko bizaba”.

    HEC itangaza ko kugeza uyu munsi kaminuza n’amashuri makuru byatangiye kwigisha biri ku kigero cya 90%, ayasigaye 10% ngo akaba ari ayataruzuza ibisabwa, ahanini bishamikiye ku mikoro kuko ngo hari ibitarabasha kugaragaza ingengo y’imari bizakoresha kuko ngo harimo n’ibifite imyenda myinshi itagomba kwisyurwa ari uko abanyeshuri bishyuye amafaranga y’ishuri.


    source https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/internet/article/kaminuza-zifuza-ko-leta-yazunganira-ku-giciro-cya-internet

  • Abaturarwanda barasabwa kutadohoka mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva tariki ya 8 Ugushyingo 2020 mu Rwanda hongeye kuboneka abarwayi benshi, bitandukanye n’iminsi yari ishize, aho tariki ya munani habonetse abantu 9 naho tariki 9 haboneka abarwayi 20. Umubare wakomeje kwiyongera tariki ya 10 haboneka abarwayi 20 naho tariki ya 11 haboneka abarwayi 50 mu gihe tariki ya 12 habonetse abarwayi 6, naho tariki ya 13 haboneka abarwayi bashya 43 barimo 36 babonetse muri gereza ya Muhanga.

    Ni imibare y’abarwayi yagiye iboneka mu bihe bitunguranye harimo iyavuye muri gereza y’i Rwamagana na Mageragere na Muhanga, iyindi iva mu turere harimo n’Akarere ka Rubavu ahakunze kuboneka abarwayi bava mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

    Kigali Today ivugana na Julien Mahoro Niyingabira, umukozi ushinzwe itumanaho muri RBC, yavuze ko abantu batagomba kwirara kuri COVID-19 kuko ntaho yagiye.

    Yagize ati « Uyu munsi twari tumaze kugera ahantu heza aho imibare igabanuka ku barwayi n’abandura, ariko biratubwira ko tutagomba kwirara, haba bakeya bakirwaye bashobora kwanduza abandi nk’uko umuntu wa mbere yageze mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020 akanduza abandi imibare igakomeza kwiyongera kugera ku mibare myinshi twabonye. »

    Niyingabira avuga ko Abanyarwanda bagomba gukomeza kwirinda kuko baramutse batitwaye neza COVID-19 ishobora kongera ikaba icyorezo abantu bakarwara ari benshi bigasaba imbaraga mu kukirwanya.

    Avuga ko icy’ingenzi atari ukureba abarwayi basigaye ahubwo abantu bamenya uko bayirinda kuko ari indwara yandura cyane.

    Mu gihe ibikorwa byongeye gufungurwa abantu bakagenda kandi bagahura ari benshi, Niyingabira avuga ko ubushakashatsi bugaragaza neza ko kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba kenshi intoki no gushyira intera hagati y’umuntu n’undi bishobora kurinda icyorezo.

    Ati « Kuba ibikorwa byarafunguye si byo bituma imibare yiyongera, ahubwo icyo abantu basabwa kumenya ni uko kwambara neza agapfukamunwa neza birinda, gukaraba intoki neza byica virus, kandi abantu bagasiga intera hagati yabo ndetse igihe abantu bari mu nzu bagafungura amadirishya kimwe no gukorera hanze aho gukorera mu nzu. »

    Akomeza avuga ko abantu batagomba kwirara kubera imibare yagabanutse, kuko n’iyo hasigara umuntu umwe bakomeza ingamba zo kwirinda kugira ngo icyorezo gishyirweho iherezo.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/abaturarwanda-barasabwa-kutadohoka-mu-kwirinda-icyorezo-cya-covid-19

  • COVID-19: Muri Gereza ya Muhanga habonetse abandi barwayi 30 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 32 babonetse mu bipimo 3,128 bakaba barimo uwabonetse i Kigali:1, Muhanga:30 (abapimwe muri Gereza ya Muhanga), Nyanza:1.

    Muri Gereza ya Muhanga habonetsemo abarwayi 30, mu gihe mbere yaho nabwo hari habonetsemo abandi barwayi 36.

    Kugeza kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,394 muri bo abamaze gukira ni 4,994 naho abakivurwa ni 358.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 42. Umuntu wa 42 wishwe na COVID-19 ku wa Gatanu tariki 13 Uguhyingo 2020 ni umugabo w’imyaka 72 y’amavuko witabye Imana ari i Rwamagana.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-muri-gereza-ya-muhanga-habonetse-abandi-barwayi-30

  • Igishushanyo mbonera cyo ku rwego rw’igihugu cyagaragaje uko ubuhinzi buzaba buhagaze muri 2050 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urebye ku bijyanye n’ubwiyongere bw’abaturage, amakuru ari muri icyo gishushanyo agaragaza ko ukurikije ubwitabire bwo kuboneza urubyaro, ubona ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba ari miliyoni 22 mu gihe mu ibarura rusange ryo mu 2012, bari miliyoni 12. Kugira ngo izo miliyoni 22 z’Abanyarwanda bazaba batuye u Rwanda muri 2050, bazabeho neza, bisaba gutegurwa kare.

    Ku bijyanye n’ubutaka, amakuru ari muri icyo gishushanyo mbonera agaragaza ko ubuso bw’u Rwanda bwakenera kuba bwakwikuba inshuro enye, kugira ngo rushobore kubona ibiribwa byazaba bihagije abaturage barwo muri 2050, mu gihe haba hakomeje gukorwa ubuhinzi bwa gakondo nk’ubukorwa ubu.

    Mu cyerekezo 2050, ubuhinzi bwahariwe 47,2% by’ubutaka bw’igihugu bwose, bukaba bugomba kujya butanga umusaruro ukubye inshuro 15 z’umusarur uboneka muri iki gihe, kugira ngo ushobore guhaza Abanyarwanda bose.

    Dufashe urugero rw’ibyavuye mu bushakashatsi buheruka ku bijyanye n’igihembwe cy’ihinga B, umusaruro w’ibigori bizasaba ko wiyongera ukagera kuri toni miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane (1.4 million metric tons), mu gihe ubu umusaruro w’ibigori ari toni 94,634. Umusaruro w’ibitoki uziyongera ugere kuri toni miliyoni cumi n’enye (14 million metric tons), mu gihe muri iki gihe ari toni 931,991.

    Kugira ngo ibyo bigerweho, hakenewe ubuhinzi bukorwa mu buryo bwa kinyamwuga, gukoresha imbuto z’indobanure, inyongeramusaruro n’imiti yica udusimba twangiza imyaka. Hari kandi guhinga hafashishijwe uburyo bwo kuhira imyaka, guhinga mu bishanga bitunganyije no guhinga mu bice by’imijyi.

    Kubera ko muri 2050 abatuye mu mujyi bazaba ari 70% by’abaturage b’u Rwanda, ni ukuvuga miliyoni cumi n’eshanu n’ibice bine (15.4million), ubwo ubuhinzi buzaba bukorwa na 30% by’abaturage batuye mu bice by’icyaro.

    Abo 30% bazaba bahinga, bazaba basaba gutanga umusaruro mwinshi kurusha utangwa n’abakora imirimo ijyanye n’ubuhinzi muri iki gihe babarirwa muri 76%.

    Ayo makuru n’andi menshi, yose akubiye mu gishushanyo mbonera cyo ku rwego rw’igihugu cyemejewe n’inama y’Abaminisitiri muri Nyakanga uyu mwaka wa 2020. Icyo gishushanyo kikaba kigaragaza uko u Rwanda ruzaba ruhagaze mu 2050, kigaragaza uko buri Munyarwanda muri buri gice cy’ubuzima aharereyemo yagombye kwitwara, kugira ngo, umutungo w’ubutaka ukoreshwe neza, ku bantu bariho ubu, n’abazabaho mu gihe kizaza.

    Rutagengwa Alexis, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imikoreshereze y’ubutaka, mu kigo cy’ubutaka, avuga ko igishushanyo mbonera gifite izindi ngingo nyinshi zisubiza ibibazo by’ingenzi bijyanye n’ubuhinzi, harimo gushaka uburyo bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no gukemura ikibazo kijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka.

    Hari kandi no gutangira kuva ku buhinzi busanzwe, hagakorwa ubuhinzi bugamije ubucuruzi (commercial agriculture), ibyo bikazageza igihugu ku kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku nganda.

    Igishushanyo mbonera kandi cyize uko ubutaka bugenewe ubuhinzi bwabungabungwa, ntihagire ibindi bukoreshwa, ahubwo hakigwa ukuntu abahinzi nka 50 bahuza ubutaka bwabo buto buto, bwashyirwa hamwe bukaguka bakaba babuhingaho igihingwa kimwe, kugira ngo kibone isoko ryiza ndetse n’izindi serivisi za ngombwa.

    Rutagengwa avuga ko kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere, gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe ari rwo rufunguzo.

    Mu Rwanda, kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere, bizasaba ko umubare w’abahinzi ugabanuka, hagasigara abashobora guhinga ku buryo bwagutse gusa. Ibyo bizashoboka ari uko gahunda yo guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi ikomeje gutera imbere.

    Rutagengwa agira ati “Hari uburyo bwiza twabonye mu bihugu byateye imbere byo hirya no hino ku isi. Gusa twasanze kugira ngo ubuhinzi bw’umwuga bushoboke, buri muhinzi akwiye kuba afite nibura ubutaka bungana na hegitari imwe n’igice”

    Ubuhinzi bugana hejuru cyangwa bugerekeranye (Vertical farming) bukorerwa no mu mujyi

    Ubuhinzi bumeze butyo ntibuzakorerwa mu bice by’icyaro gusa, n’abatuye mu mijyi babukora cyane cyane ko budakenera ubutaka bunini, rimwe na rimwe ntibunakenera gukorerwa hasi ku butaka.

    Ubundi hari Abanyakigali basanzwe bahinga imbuto n’imboga mu busitani bwabo, ariko igishushanyo mbonera cyo ku rwego rw’igihugu cyaberetse n’ahandi hashobora guhingwa ibindi biribwa, kugira ngo bifashe igihugu kuzashobora kwihaza mu biribwa mu myaka 30 iri imbere.

    Hifashishijwe iryo koranabuhanga ry’ubuhinzi bugana hejuru, abatuye mu mujyi bashobora gukoresha ibisenge by’inzu n’ahandi nko mu bikoresho bya palasitike nk’indobo, amacupa n’ibindi bagahinga imyaka kandi ikera.

    Rutagengwa atanga urugero rw’ubutaka butajya bubyazwa umusaruro kandi abantu bo mu mijyi batajya batekerezaho.

    Yagize ati, “Muzarebe buriya butaka baharura mu gihe basiza ibibanza bajya kubaka inzu muri Kigali no mu yindi mijyi. Abubaka amazu, bafata ubutaka bwiza bunarumbuka, bakajya kubumena mu mihanda y’ibitaka. Igishushanyo mbonera gishya cyereka abantu ko ubwo butaka bajugunya ari bwo burumbuka ndetse ko bwagombye gukoreshwa muri ubwo buhinzi bugana hejuru (vertical farming)”.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/igishushanyo-mbonera-cyo-ku-rwego-rw-igihugu-cyagaragaje-uko-ubuhinzi-buzaba-buhagaze-muri-2050

  • Zigama CSS yagabanyije inyungu ku nguzanyo ihabwa abashaka kubaka inzu yo guturamo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ingabo Gen Albert Murasira (wambaye ishati y’umweru) n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr. Ndahiro James bari bayoboye iyi nama y’inteko rusange

    Ni inyungu yavuye kuri 15% ishyirwa kuri 10% kugira ngo ifashe abanyamuryango b’iyi banki bashaka inyubako ya mbere yo guturamo.

    Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko iyi ari inama yatanzwe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, usanzwe ari n’umuyobozi w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, kugira ngo bafashe abanyamuryango kubona aho gutura no kugira imibereho myiza.

    Umwanzuro wo kugabanya inyungu ku nguzanyo ku banyamuryango bashaka inguzanyo yo kubaka inzu wafatiwe mu nteko rusange ya Zigama CSS yateranye ku wa 13 Ugushyingo 2020 kuri Minisiteri y’Ingabo.

    Ikindi cyemejwe muri iyi nteko ni uko abagiye gutunga inzu zirenze imwe na bo bagabanyirijwe inyungu ikurwa kuri 15% ishyirwa kuri 14% kugera ku myaka 20.

    Ikigo cy’imari cya Zigama CSS gikunze gukoreshwa n’abakora mu nzego z’umutekano zirimo Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya Gihanga byo mu bugenzacyaha (RFL), Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) n’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda (RCS).

    Muri iyi nteko yayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Gen Murasira Albert, hemejwe ko n’abantu bafite umushahara muto bakorana na yo barushaho koroherezwa, maze amafaranga fatizo bashobora kugurizwa arazamurwa ava kuri miliyoni 5 aba miliyoni 7.

    Umwe mu bakorana na Zigama CSS avuga ko aya mahirwe azafasha benshi kubona inyubako nziza zo guturamo.

    Yagize ati « Twe twari twaramaze kubona inyubako tubikesha inguzanyo ya Zigama CSS, n’ubwo tutagiye gufata indi kuko tutararangiza kwishyura, hari abo bizafasha kubona inzu nziza kuko aho yashoboraga gufata miliyoni 15 ashobora noneho kuzabona miliyoni 20. »

    Ubuyobozi bwa Zigama CSS bugaragaza ko abanyamuryango bayo nibura 70% bamaze kubona inzu zo guturamo, amahirwe yatanzwe akaba azagera kuri 30% basigaye.

    Zigama CSS isanzwe itanga inyungu ku nguzanyo iri hagati ya 13% na 16.5%, hagendewe ku gihe inguzanyo yishyurwamo, mu gihe gito cyangwa kirekire, ku bahabwa inguzanyo bazikoresha mu bikorwa bitandukanye birimo kuzikoresha ku giti cyabo, kubaka inzu, mu bucuruzi, kugura ibikoresho no mu buhinzi, ndetse no mu bindi bikorwa.

    Zigama CSS imaze imyaka 23 ikorera mu Rwanda kandi ikaba ifite amashami mu Ntara zose aho ikorana n’abanyamuryango ibihumbi 100.

    With the guidance from the RDF Commander-in-Chief, HE President Paul Kagame, @Zigama_CSS has cut interest rates from 15 % to 10 % on mortgage loans, to make it affordable for members to get shelter and improve welfare pic.twitter.com/rHfVL9zev0

    — Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) November 13, 2020

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/zigama-css-yagabanyije-inyungu-ku-nguzanyo-ihabwa-abashaka-kubaka-inzu-yo-guturamo

  • Twaganiriye na Dr Ryambabaje Alexandre wabaye umunyapolitiki, umwalimu n’umukinnyi ukomeye wa Volleyball #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Ryambabaje Alexandre azwiho kuba yarajyaga atera umupira ugaturika
    Dr Ryambabaje Alexandre azwiho kuba yarajyaga atera umupira ugaturika

    Ni umugabo uvuga atuje muremure w’ibiro biringaniye, umugabo uzi gusetsa ufite imyaka 60 y’amavuko, akaba umwe mu bahanga u Rwanda rufite wize imibare dore ko ari Dogiteri mu mibare. Iyi mpamyabumenyi yayibonye abikesha gukina umupira w’intoki (Volleyball).

    Dr Ryambabaje yize muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, ajya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) muri Canada ari na ho bamuboneye ko ari umuhanga muri volleyball atangira gukina atyo mu cyiciro cya mbere muri uwo mukino muri Canada.

    Yaje kugaruka mu Rwanda yigisha muri kaminuza ndetse akomeza gukina uyu mukino no kuwutoza. Yakinnye mu ikipe y’igihugu ya Volleyball yasohokeye u Rwanda ahantu henshi hatandukanye ku isi.

    Yaje kubona buruse kubera kuba intyoza mu mukino wa volleyball ajya mu gihugu cy’u Bufaransa aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga ya Doctorat anakina Volleyball nk’uwabigize umwuga.

    Ababonye imikinire ya Dr Ryambabaje bemeza ko yari umuhanga utangaje ku buryo hari ubwo yateraga ikilo agaturitsa umupira.

    Avuga kuri ibi, yagize ati “Biragoye ko umuntu yakwivuga ahubwo abandi ni bo bashobora kumuvuga, gusa tukiri abasore twakubitaga umupira indodo zikagaragara tukanakubita ugaturika, niba ari uko imipira y’icyo gihe yari ikoze nabi cyangwa ihaze cyane simbizi gusa warakubitaga rwose ukabona ko harimo ingufu, mu nzu twakiniragamo (Gymnase ya kaminuza) byo twabaga twifuza gukubita ibiro, umupira ugakubita ku byuma biyubatse mu gisenge”.

    Mu bintu Dr Ryambabaje atajya yibagirwa, ngo ni uburyo bagiye gukina mu Bufaransa bakababwira ko nta mukino n’umwe baza gutsinda nyamara bakaza gutsinda imwe mu mikino bari babateze.

    Ikindi yibuka ni uburyo bagiye gukina muri Kenya bakanga ko aba umutoza bakamugira umukinnyi bagatangira gutsindwa akaza gusaba umutoza we kumuha amahirwe yo gutoza bikarangira atsinze.

    Hari ibyo atajya yibagirwa bibi nk’aho ubwo yatozaga ikipe y’igihugu, umwe mu bari bayoboye imikino mu Rwanda yamubwiye ko ngo atoranya abakinnyi bo mu bwoko bumwe undi akamusubiza ko we atoranya abakinnyi bazi gukina atitaye ku moko yabo.

    Yagize ati “Tujya kujya Congo Brazzaville baraje barambwira bati ‘ariko ko ikipe yawe igizwe n’ubwoko bumwe?’ hari muri 1987 mbwira Minisitiri n’umukozi we nti ni bande, bambwira amazina hanyuma ndababwira nti nkeneye abakinnyi 9 mwebwe mugende munshakire abandi, gusa byarangiye bandetse njyana ikipe yanjye yose ndetse tuzana umudari mba n’umukinnyi mwiza w’irushanwa”.

    Mu nkuru ikurikira iyi tuzabagezaho uko Dr Ryambabaje yakomeje kubyitwaramo muri ibyo bihe ndetse azanatubwira mu bisanzwe by’ubuzima bwe bwite hanze ya Volleyball.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/twaganiriye-na-dr-ryambabaje-alexandre-wabaye-umunyapolitiki-umwalimu-n-umukinnyi-ukomeye-wa-volleyball

  • Ibanga Nyanza yakoresheje ikava ku mwanya wa 30 ikaba iya 5 mu kwesa imihigo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ntazinda Erasme
    Ntazinda Erasme

    Uwari Visi Meya w’aka Karere, Solange Umutesi, yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ntihashyirwaho umusimbura.

    Abagize Komite nyobozi babiri bari basigaye, bahuje imbaraga n’abagize inama njyanama y’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa mu makomisiyo bakoreramo, maze baziba icyuho uyu muyobozi wahawe izindi nshingano yasize, nk’uko bivugwa na Meya wa Nyanza, Erasme Ntazinda.

    Agira ati “Njyanama n’abafatanyabikorwa n’ubundi bakorera mu makomisiyo atatu atatu. Iy’ubukungu, iy’imiyoborere myiza, n’iy’imibereho myiza. Twabasabye ko igihe cyose bateranye biga ku mihigo iri mu nkingi yabo, bakajya aho ishyirirwa mu bikorwa, bakajya inama kandi ku gihe, hayuma abakozi bagomba kubikurikirana izo nama bakazishyira mu bikorwa.”

    Umuhigo wo kubakira abasemberaga 404 kuri 448 bagombaga kubakira, na wo uri mu yahesheje amanota aka Karere, kandi ubusanzwe wari mu mihigo ya Visi meya ushinzwe imibereho myiza.

    Meya Ntazinda avuga ko mu babafashije kuwugeraho harimo n’abagize Umurenge wa 11 wa Nyanza, ni ukuvuga abakomoka muri Nyanza batahatuye.

    Ati “Abagize umurenge wa 11 bagize uruhare runini mu kugura amabati kuko batanze miliyoni zisaga umunani, ubwabo bikuye mu mufuka kugira ngo badufashe. Ariko hari n’abandi bafatanyabikorwa bagiye badutera ingabo mu bitugu, baduha amabati n’ibindi bikoresho, n’amafaranga, kugira ngo tuzibe icyuho cy’ingengo y’imari twari dufite mu kubakira abatishoboye.”

    Umwanya wa 5 aka Karere kawugezeho kavuye kuwa 30, kandi mbere yaho na bwo Nyanza yari yabaye iya 21. Meya Ntazinda ashimira abafatanyabikorwa bafatanyije ndetse n’abaturage muri rusange, kuko na bo babigizemo uruhare, bakora neza ibyo basabwa.

    Kubera ko uturere twasabwe gukomeza kwita cyane ku bibangamiye Imibereho myiza y’abaturage, uyu muyobozi arasaba abo ayobora bose kwimakaza isuku.

    Ati “Ndasaba buri wese kutihanganira umwanda. Aho uwubonye usige uzi neza ko uhavuye. Ari uwufite ku mubiri we cyangwa mu rugo cyangwa n’ahandi hose, wihava utabimubwiye kugira ngo yumve ko agomba kwikosora kandi mu gihe cya vuba.”

    Icyakora hari abatuye muri aka Karere bavuga ko isuku bayiharanira, ariko ko n’ibyo basabwe bazabishyira mu bikorwa.

    Sophie Vuguziga utuye i Gacu mu Murege wa Rwabicuma ati “Mu midugudu yacu dufite club z’isuku n’isukura duhuriramo nk’abagore tukiga iby’isuku byo gufata ingo n’abana neza, gukaraba, gufura, noneho tukanaremerana. Twabanje Twambikane, ubu turi muri Dusasirane. Nitubirangiza tuzafata n’izindi ngamba.”

    Kubera ko imibereho myiza idasigana no kuba abaturage bishimye, nyamara muri iki gihe cya Coronavirus inteko z’abaturage zakemurirwagamo ibibazo zitagiterana, Meya Ntazinda anasaba abayobozi b’imidugudu n’ab’utugari kwiha umunsi umwe mu cyumweru wo gukemura ibibazo by’abaturage, ibinaniranye ku rwego rumwe bikoherezwa ku rundi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibanga-nyanza-yakoresheje-ikava-ku-mwanya-wa-30-ikaba-iya-5-mu-kwesa-imihigo

  • Kamonyi: Gitifu w’Umurenge, DASSO n’Inkeragutabara bari mu maboko ya RIB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RIB nta byinshi yatangaje kuri iyi dosiye ariko yavuze ko bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no kwaka ruswa.

    Hari amakuru avuga ko aba bayobozi baba barafatanye abantu amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo butemewe bakabitangira raporo nyamara nyuma ayo mabuye y’agaciro akaza kuburirwa irengero, akaza kugaragara nyuma yarongeye gutwarwa mu rugo rw’umuturage.

    Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Kamonyi-Gitifu-w-Umurenge-DASSO-n-Inkeragutabara-bari-mu-maboko-ya-RIB