Tag: featured

  • Uko wafasha umuntu mukuru gukira indwara yo kunyara ku buriri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyampinga ubu afite imyaka 26 y’amavuko. Kuva yamenya ubwenge yiyizi asoba ku buriri kugeza ubu. Ngo akiri muto ababyeyi be baramufashaga bakamubyutsa ariko n’ubundi akajya kubyuka yisanga mu nkari atamenye igihe yasobeye ku buriri.

    Yiga mu mashuri abanza ngo yahoranaga ubwoba ko bagenzi be bigana bazabimenya, bakajya bamumwaza nk’uko babigenzaga ku bandi babaga bamenye ko bagisoba ku buriri kandi ari abanyeshuri. Icyo yakoraga, ngo yogaga umwanya munini mu gitondo akisiga amavuta ahumura kugira ngo hatazagira umwumvaho umwuka w’inkari.

    Yaje kugira amahirwe arangiza amashuri abanza nta munyeshuri ubimenye, amashuri yisumbuye yayigaga ataha iwabo kuko yumvaga kwiga abamo byazatuma abantu bamenya ko agisoba ku buriri kandi ari inkumi. Ubu yatangiye Kaminuza kandi na yo ngo ayiga ataha iwabo kubera icyo kibazo.

    Yagize ati “Niba hari ikintu kingora mu buzima ni igihe habayeho za gahunda nk’ibirori n’ibindi bituma njya kurara ahandi hantu, kuko sinsinzira, ndarirara kugira ngo ntasinzira nkaba nasoba ku buriri bw’aho naraye. Birambangamira cyane, mba numva bintera isoni gusa mu rugo bo mba mbona nta kibazo bangiraho n’iyo nsize ibyo ndyamaho ku zuba barabyanura, nta kibazo. Ubu ntangiye gukura nibaza umunsi nzabona ‘cheri’ dukundana nyabyo, akabimenya ntazahita anyanga? Mmpora mbitekereza nkumva sinzakundana bya ‘serieux’ kuko sinzi ko hari uwabyemera”.

    Ikibazo cyo gusoba/kunyara ku buriri umuntu ari umwana akarinda abikurana bibaho kandi bishobora kuba ku bahungu no ku bakobwa. Ariko se biterwa n’iki, cyangwa se umuntu yafasha ate umuntu wagize icyo kibazo cyo gukomeza kunyara ku buriri kugeza ari mukuru?

    Ku rubuga https://www.consoglobe.com, bavuga ko mbere y’imyaka itatu abana baba bataramenya kwigenzura neza ku buryo bamenya ko bashaka gusoba cyangwa se batabishaka. Ni yo mpamvu n’igihe basinziriye nijoro bashobora gusoba ku buriri. Iyo rero ngo umwana asoba ku buriri akabikomeza kugeza arengeje imyaka itanu(5) nibwo ababyeyi be bagomba kumenya ko harimo ikibazo ari byo byitwa énurésie mu Gifaransa.

    Icyo kibazo cya énurésie cyangwa se gukomeza gusoba ku buriri na nyuma y’imyaka itanu usanga gifitwe n’icumi ku ijana (10 %) by’abana bari hagati y’imyaka itanu n’umunani (5-8), hari n’ubwo icyo kibazo gikomeza kikagera no ku bana bagejeje ku myaka 15. Gusa si benshi kuko ni ikibazo gishobora kugirwa n’umwana cyangwa babiri ku ijana (1 -2 %) by’abana bagejeje ku myaka cumi n’itanu.

    Umwana kandi, ngo ashobora kuba yari yararetse gusoba ku buriri,y arageze mu kigero cyo kumenya kwigirira isuku, nijoro yibyutsa mu gihe yumva ashaka gusoba, ariko yahura n’ikibazo kimukomereye nko gupfusha umubyeyi, umuhangayiko (stress), gutandukana kw’ababyeyi be (divorce), cyangwa se havutse undi mwana mu muryango, ikibazo cyo gusoba ku buriri kikaba cyagaruka.

    Ikibazo cya énurésie (gusoba ku buriri kugeza mu myaka y’ubukure) kandi, gishobora no guterwa n’ibindi bibazo nko kuba uruhago rutameze neza(malformation de la vessie), kuba umuntu akunze kurwara icyitwa ‘infection urinaire’ kenshi, ihindagurika ry’imisemburo n’ibindi.

    Iki kibazo kandi gishobora gukomoka ku ruhererekane rw’umuryango (héréditaire), ni ukuvuga ko iyo umwe mu babyeyi yagize icyo kibazo cyo gutinda kureka kunyara ku buriri akiri muto, n’umwana aba afite ibyago byo kukigira.

    Icyo kibazo cyo gukomeza kunyara ku buriri umwana akarinda abikurana, hari ubwo bikenera ko ajyanwa kwa muganga cyangwa se ku bahanga mu by’imitekerereze ya muntu (psychologues) bakamufasha, kuko akenshi icyo kibazo iyo gikurikiranywe kirarangira kandi hariho n’uburyo bw’umwimerere bwo kugikemura.

    Mu gufasha umwana utangiye gukura, kuba yareka kunyara ku buriri bidasabye kujya kwa muganga, harimo kumuha ibyo kunywa ku manywa, kugira ngo atagira inyota nimugoroba akanywa bikaba byatuma anasoba ku buriri. Agomba gahagarika ibyo kunywa amasaha ari hagati y’abiri n’atatu mbere yo kuryama, kandi akibutswa kubanza kujya ku musarani mbere yo kujya kuryama.

    Ikindi ni ukwirinda kumuhoza ku nkeke, bamubwira ko gusoba ku buriri bitakijyanye n’ikigero agezemo kuko na byo bimwongerera ibibazo mu mutwe n’ikibazo ntikirangire vuba, ahubwo bitewe n’imyaka agezemo abari kumwe na we bagakora ku buryo agira uruhare mu gukemura ikibazo afite.

    Ku bana berengeje imyaka itatu, si ngombwa gukomeza kubambika imbindo zigezweho zituma inkari zitagera ku buriri (diapers), kuko bituma umwana yumva ari uko bigomba kumera, ntanashyire imbaraga mu gushaka kubireka. Ku mwana ukuze, ni ngombwa ko yigishwa kwimesera ibyo araramo.

    Kandi kugira ngo umwana amenye igihe cyo kwibyutsa ajye kunyara, ni uko aba yasinziriye neza, ntaryame akererewe, ubwiherero bwaba buri kure y’aho arara akegerezwa ikindi gikoresho cyamufasha. Hari kandi n’utumashini tubaho dufasha umwana kureka kunyara ku buriri twitwa ‘alarmes’. Umwana cyangwa umuntu mukuru ufite icyo kibazo ashobora kukararana ku kuboko, agatonyanga ka mbere k’inkari kagisohoka, ako kamashini kakajwigira ku buryo ahita akanguka akajya mu bwiherero.

    Ku rubuga https://sante.journaldesfemmes.fr, bavuga ko iyo ikibazo cyo gusoba/kunyara ku buriri bidashize ku myaka itatu, umwana akabikurana, bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo kuba umwana atitabwaho uko bikwiye (affection), kwanga gukura cyangwa kwanga impinduka ndetse n’umuhangayiko.

    Icyo kibazo kandi gishobora guterwa n’ibindi bibazo nk’indwara cyangwa uko umuntu aremye. Mu ndwara zatuma umuntu agira ikibazo cyo gusoba ku buriri kandi ari mukuru harimo na Diyabete, kanseri zimwe na zimwe, impyiko, guturika imitsi y’imbere mu mubiri bitewe n’ihindagurika ry’imisemburo mu mubiri, gukunda kugira impatwe (constipation) ku buryo buhoraho, uruhago rudakora neza, cyangwa kugira ibibazo byo kudasinzira neza. Ku muntu mukuru, kunyara ku buriri bishobora guterwa no kunywa inzoga ku rugero rurenze ku buryo umuntu adashora kwigenzura.

    Mu gufasha umwana kureka gusoba ku buriri mu buryo bw’umwimerere, kuri urwo rubuga bavuga ko umwana ashobora guhabwa ibyo kunywa, nyuma bakamusaba kugerageza kwifata igihe kirekire gishoboka ntajye gusoba. Ubwo buryo ngo butuma imikaya y’uruhago ikomera, bikaba byazajya bituma adasoba ku buriri.

    Ku bantu bakuru, hari imyitozo yitwa ‘Kegel’ bakora igamije kubafasha kujya bashobora kugenzura uruhago rwabo.

    Ku rubuga https://www.comment-economiser.fr, bavuga ko undi muti w’umwimerere wafasha umwana ndetse n’umuntu mukuru kureka kunyara ku buriri ari ubuki.

    Ku mwana, bamuha akayiko gato k’ubuki akabunywa bwonyine cyangwa se buri kumwe n’amata y’akazuyazi akayanywa mbere yo kujya kuryama. Ibyo ngo biramufasha.

    Ku bantu bakuru, bafata ikiyiko kinini cyangwa bibiri by’ubuki mbere yo kuryama kandi ibyo ngo bigabanya ikibazo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/uko-wafasha-umuntu-mukuru-gukira-indwara-yo-kunyara-ku-buriri

  • Musanze: Batewe impungenge n’inzu zangijwe n’ikorwa ry’imihanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ababwiye Kigali Today ibi, ni abo mu Mudugudu wa Rusagara, Akagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, begereye inkengero z’umuhanda uturuka mu mujyi wa Musanze unyura ahitwa mu Ibereshi ugahingukira ku ishuri ryitwa Sunrise.

    Uwitwa Rubanda Saidi yagize ati: “Ndi umwe mu bari basonzeye uyu muhanda, ariko ubwo wakorwaga byatugizeho ingaruka ziturutse ku bimashini byawutunganyaga bigatigisa inzu zacu, birazisatura ku buryo zajemo ibisate ku nkuta, no hasi hose byarahashegeje ku buryo bukabije. Ubu ngubu ubwoba ni bwose kuko hari aho zigenda zihengama; nta gikozwe wazumva bidatinze hamwe zigwiriye abantu”.

    Uyu kimwe na bagenzi be ngo ni kenshi bagejeje iki kibazo ku buyobozi bw’Akarere, nabwo butahwemye kubasezeranya ko buteganya gusuzuma ibyangijwe n’ikorwa ry’imihanda kugira ngo bisanwe, ariko kugeza na n’ubu nta cyakozwe.

    Umwe muri bo yagize ati: “Kuva mu mwaka wa 2018 twinginga abayobozi kudukemurira iki kibazo ndetse twagiye tujya no ku karere na bo bakatubwira ko bazaza kureba ibyangiritse babisane. Bahora batwizeza kuzakorana na bo inama nyamara nta muyobozi n’umwe wigeze aza kureba ibibazo dufite. Ubu se bazaza ari uko hagize ugwirirwa n’ibi bikuta byarangaye?”.

    Benshi mu bafite izi nzu barimo n’abo zari zitunze dore ko bazikodeshaga, ariko ubu kubona uzijyamo bigenda biba ingorabahizi kubera uburyo zagiye zisaduka izindi zigasigara mu manegeka.

    Barimo uwagize ati: “Urabona iyi nzu yabagamo abantu bayikodeshaga, batwishyuraga amafaranga ibihumbi 30 ku kwezi tukayakuramo ibidutunga. Umuhanda ubwo wakorwaga bayikikije itaka ku gice cy’imbere risa n’iriyitabye kuva ku gice cyo hasi rigera hafi y’amadirishya rifunga n’urugi rw’imbere ku irembo. Byatumye abapangayi bayivamo n’ubu nta muntu ushobora kuyijyamo, inzu ibereye aho, n’amazi y’imvura ayirohamo aturutse muri uyu muhanda ashobora kuzayihirika byihuse”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, n’ubwo atatangaje itariki nyayo bazatangira kubishyira mu bikorwa, yavuze ko bateganya gukora igenzura ry’imitungo yangijwe n’imashini zakoze uyu muhanda, yaba uruhande rw’Akarere ndetse n’abarebwa n’iki kibazo, hakazabaho ubwumvikane bugamije gutuma gikemuka burundu.

    Yagize ati: “Ubundi mbere y’uko umuhanda ukorwa habanza kurebwa ibikorwa biba bishobora kuzangizwa, bigahabwa igenagaciro. Ibyo binakorwa mu gihe uba urimo gukorwa na nyuma yaho. Birumvikana koko ikibazo cyabo cyatinze gukemuka, ariko duteganya ko mu minsi iri imbere tuzasuzuma neza imiterere yacyo, gihabwe umurongo, basobanurirwe kandi tubarenganure kuko ari uburenganzira bwabo bw’ibanze”.

    Hari inzu zimwe na zimwe zagiye zishegeshwa n
    Hari inzu zimwe na zimwe zagiye zishegeshwa n’imashini zakoraga umuhanda

    Imihanda yo mu bice by’umujyi wa Musanze yatunganyijwe igashyirwamo kaburimbo nyuma y’aho yari imaze imyaka myinshi yarangiritse indi idakoze. Icyiciro cya mbere cyarangiye mu mwaka wa 2018 cyasize imihanda ireshya na kilometero zisaga enye itunganyijwe ishyirwamo kaburimbo. Kuri ubu hakaba haratangiye icyiciro cya kabiri cy’indi iri gutunganywa na sosiyeti ikora imihanda yitwa NPD ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’imihanda RTDA na Minisiteri y’ibikorwa remezo ku nkunga ya Banki y’isi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-batewe-impungenge-n-inzu-zangijwe-n-ikorwa-ry-imihanda

  • Abakobwa 11 basoje amahugurwa y’ubukanishi bw’amagare yifashishwa mu marushanwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Basoje amahugurwa y
    Basoje amahugurwa y’icyumweru ajyanye n’ubukanishi bw’amagare

    Ni amahugurwa amaze icyumweru abera mu ishuri rishinzwe guhugura abasiganwa ku magare (Africa Rising Cycling Center) riherereye mu Karere ka Musanze, aho abo bakobwa n’abagore 11 bahawe ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye n’igare no kurisana.

    Asoza ayo mahugurwa, Umuyobozi w’ishyirahamwe nyarwanda ryo gusiganwa ku magare, Murenzi Abdallah, yavuze ko iterambere ry’u Rwanda ryubakiye ku bagabo no ku bagore, ngo ni na yo mpamvu batekereje ku cyiciro cy’abagore bigaragara ko cyasigaye inyuma mu mukino w’amagare.

    Avuga ko mu kongerera ubushobozi abagore, bahereye ku bumenyi bujyanye n’ubukanishi aho icyo cyiciro kizakurikirwa n’ibindi byiciro birimo ubutoza, n’abafasha mu buvuzi bw’abakora siporo y’igare mu byiciro by’abagore.

    Murenzi Abdallah yagize ati “Amakipe anyuranye afite icyiciro cy’abagore baba bakeneye abakanishi, hari ukubaha ubumenyi bakaba bakorera amakipe yabo, ariko kandi hari no kubaha ubumenyi bakaba bakorera n’abandi bantu bakunda umukino w’amagare, mu gihe igare ripfuye biba byiza ko haboneka ufasha kugira ngo risubire mu kazi. Ni yo mpamvu twahereye ku cyiciro cy’ubukanishi ariko hari n’ibindi byiciro bikomeza, birimo ubutoza cyangwa se abafasha mu buvuzi bw’abakora iyi siporo mu byiciro by’abagore”.

    Yavuze ko icyiciro cya mbere basoje kijyanye n’ubumenyi bwo kumenya igare uko riteye n’ibice birigize, avuga ko bazakomeza kwinjizwa mu bindi byiciro by’ubumenyi aho icyiciro cya kabiri bazakora mu mwaka utaha kizibanda ku bumenyi buteye imbere mu bukanishi bw’amagare.

    Ati “Iyo umuntu yamaze kumenya ibice bigize ikintu runaka, haba hakurikiyeho gutozwa cyangwa kwigishwa gukora icyo kintu mu gihe habaye ibibazo runaka, ni yo mpamvu mu ntangiro z’umwaka utaha tuzabakorera amahugurwa y’igihe kirekire bakamenya ubukanishi buhanitse. N’ubwo hari ibyo bize by’ibanze, aya magare ya siporo afite ikoranabuhanga rikomeye, aba akeneye n’ubumenyi bukomeye kugira ngo tubashe kugenda muri iryo koranabuhanga”.

    Abakobwa n’abagore 11 bahuguwe ni abatoranyijwe n’amakipe anyuranye mu gihugu, aho bemeza ko bagiye gukomeza kwiyungura ubumenyi ku buryo bazagera ku rwego rwo kwifashishwa mu marushanwa mpuzamahanga.

    Umulisa Delphine yagize ati “Twaje guhugurirwa ubukanishi mu rwego rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’amagare, twagiye twiga mu magambo mu gitondo ku mugoroba tukajya mu bumenyingiro, nanjye naje ntazi n’uko ibice by’igare byitwa, ariko ubu ndabizi kandi mbizi mu cyongereza kuko batubwiye ko turi ku isoko mpuzamahanga, aho batubwiye ko dushobora kubona amahirwe atujyana gukorera hanze y’igihugu”.

    Umulisa kandi yavuze ko kuba abagore batekerejwe mu magare basanga ari intambwe nziza ku iterambere ry’abagore mu mukino w’amagare ukunzwe na benshi mu gihugu.

    Ati “Twe nk’abagore twabyakiriye neza kuko ibi ni ukongera imbaraga z’abagore n’abakobwa mu bijyanye n’imirimo y’amaboko binyuranye no kuba twakora ibyoroheje gusa ibikomeye bigaharirwa abagabo.

    Arongera ati “Ushobora kutubona hano ukibwira ko twabuze ibyo dukora ariko si byo, nkanjye mfite dipolome ya Kaminuza, ariko naje kwiga gukanika amagare kuko umwuga ari cyo kintu cya ngombwa”.

    Murenzi Abdallah yasabye abahuguwe kurushaho kongera ubumenyi bifashishije ikoranabuhanga rya Internet aho kurikoresha mu bitabafitiye akamaro, abasaba kandi gushyira mu ngiro iby’ibanze bahuguriwe.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari amakipe ane y’abagore mu gihe mu bagabo amakipe amaze kuba icumi.

    Ubuyobozi bwa FERWACY bukaba busaba ko buri Club y’abagabo yagira na Club y’abagore nk’uko byamaze kwemezwa mu nama y’inteko rusange, aho nta kipe y’abagabo izongera kwemererwa gutangira idafite iy’abagore, abato n’abakuru.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/abakobwa-11-basoje-amahugurwa-y-ubukanishi-bw-amagare-yifashishwa-mu-marushanwa

  • Kamonyi: Gitifu w’Umurenge, DASSO n’ushinzwe Inkeragutabara bari mu maboko ya RIB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RIB nta byinshi yatangaje kuri iyi dosiye ariko yavuze ko bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo no kwaka ruswa.

    Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kamonyi-gitifu-w-umurenge-dasso-n-ushinzwe-inkeragutabara-bari-mu-maboko-ya-rib

  • Mu ndege imwe, Amavubi na Cap-Vert bageze mu Rwanda (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bagezemu Rwanda, aho bagarukanye n’ikipe ya Cap-Vert mu ndege imwe ya Rwandair.

    Nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wabereye I Praia muri Cap-Vert, aya makipe yombi araza gukina umukino wo kwishyura kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, aho nta mufana uzaba wemerewe kwinjira muri stade kugeza ubu.

    Abakinnyi 23 b’Amavubi bari berekeje muri Cap-Vert:

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Rugwiro Hervé (Rayon Sports).

    Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, mu Bubiligi), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, Misiri), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Manishimwe Djabel (APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC, u Bugereki).

    Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Osée (Police FC).

    Amavubi na Cap-Vert baje mu ndege imwe

    Amavubi na Cap-Vert baje mu ndege imwe

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mu-ndege-imwe-amavubi-na-cap-vert-bageze-mu-rwanda-amafoto

  • Misiri: Umugabo yishumitse arashya polisi itabara atarakongoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko yabikoze mu rwego rwo kwigaragambya yamaganaga ruswa n’imibereho mibi abayemo we n’umuryango we.

    Uyu mugabo ngo yirukanywe ku kazi yakoraga muri banki azira kugaragaza ibyaha bya ruswa harimo n’ibikorwa n’abayobozi ba Leta.

    Inkuru y’uyu mugabo utatangajwe amazina yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, aho uwo mugabo mbere yo kwitwika yabanje kuvuga ko ubuzima bwe bumeze nabi kandi ko adashobora kwibeshaho ngo abesheho n’umuryango we.

    Uyu mugabo ngo yateye abantu impungenge ubwo yajyaga mu muhanda rwagati afite akajerekani ka lisansi. Ngo akimara kuyimena ku mubiri we nibwo yasabye abapolisi n’abandi bantu bari aho kutamwegera.

    Ibitangazamakuru byo mu gihugu bisubiramo amagambo yavugaga mu gihe yitwikaga agira ati: “Igihugu kiri gusenywa n’itsinda rito ry’abajura”. Ubwo yari arangije kuvuga ayo magambo nibwo yahise yishumika arashya bikomeye ariko abapolisi bari hafi bakoresheje uburyo bwose bushoboka babasha kumuzimya agihumeka, ahita ajyanwa kwa muganga aho ari kwitabwaho.

    Ibikorwa byo kwitwika si ubwa mbere bigaragaye mu bihugu by’abarabu. Mu mwaka wa 2010 umugabo wacururizaga ku muhanda mu gihugu cya Tunisia; witwaga Tarek el-Tayeb Mohamed Bouazizi yishumitse aritwika arakongoka nyuma y’uko abapolisi bari bamwambuye utuntu duke yacuruzaga.

    Ibi byatangije imyigarambyo idasanzwe muri Tunisia yasize Perezida Zine El Abidine Ben Ali wari umaze imyaka irenga 24 ku butegetsi yegura.

    Ibikorwa nk’ibi byo kwigumura kw’abaturage byahise byaduka no mu bindi bihugu by’abarabu byinshi nka Misiri, Koweit, Libya, Syria, Yemen, Iraq n’ahandi… aho bamwe mu bayobozi muri ibi bihugu bari bayoboye imyaka myishi bahise bahirikwa ku butegetsi bamwe baranicwa, ahandi bitera intambara za gisivili hagati y’abenegihugu zigikomeza kugeza na magingo aya.

    Inkubiri y’Abarabu ni na yo yatumye Omar al Bashir wayoboye Sudan imyaka irenga 30 arekura ubutegetsi mu minsi ishize biturutse ku gitutu cy’abaturage.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/misiri-umugabo-yishumitse-arashya-polisi-itabara-atarakongoka

  • Mu Rwanda umuntu wa 42 yishwe na COVID-19, muri Gereza ya Muhanga haboneka 36 banduye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 43 babonetse mu bipimo 2,759 bakaba barimo uwabonetse i Kigali:1, Kirehe:1, Muhanga:36 (abapimwe muri Gereza ya Muhanga), Nyamagabe:2, Rubavu:2, Rwamagana:1

    Kugeza kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,362 muri bo abamaze gukira ni 4,993 naho abakivurwa ni 328.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 42. Umuntu wa 42 wishwe na COVID-19 ni umugabo w’imyaka 72 y’amavuko witabye Imana ari i Rwamagana.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-umuntu-wa-42-yishwe-na-covid-19-muri-gereza-ya-muhanga-haboneka-36-banduye

  • Imbuto Foundation igiye guhemba abafite ibisubizo ku buzima bw’imyororokere n’ubwo mu mutwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation, Mme Jeannette Kagame, ubwo yatangaga ibihembo ku mishinga ya mbere yatsinze iaccelerator muri 2019

    Ni amarushanwa yiswe Innovation Accelerator(iaccelerator) abaye ku nshuro ya gatatu kuva mu mwaka wa 2016, aho imishinga itatu ya mbere ihabwa amafaranga angana n’amadolari ya Amerika ibihumbi 10 (akabakaba amanyarwanda miliyoni 10).

    Nk’urugero, Dr Muzungu Hirwa ukora ku bitaro byo ku Munini mu Karere ka Nyaruguru avuga ko muri 2016 ubwo yigaga muri Kaminuza, we na bagenzi be basuye inkambi y’impunzi i Mahama basanga abana b’imyaka 12 bahetse abandi, bagira ngo ni barumuna babo ariko baje kumenya ko ari abo bibyariye.

    Bagarutse batewe impungenge n’abana b’Abanyarwanda bashobora guhura n’icyo kibazo, ni ko gushyiraho urukuta rwa Facebook bakajya bashyiraho amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Nyuma yaho muri 2017 batanze uyu mushinga mu marushanwa ya iaccelerator, uza mu ya mbere ihabwa amafaranga awufasha gukora ikoranabuhanga(app) muri telefone, ndetse no gushinga urubuga rwa murandasi rwitwa tantine.rw

    Dr Hirwa ati “Kuva icyo gihe amakuru yacu amaze kugera ku rubyiruko rungana na miliyoni imwe, muri abo bose abangana na 40% ni ababa bifuza kumenya imiterere n’imikorere y’umubiri wabo, abandi 30% bakaba ari ababa bashaka kumenya uko bakwirinda gutwita”.

    Dr Hirwa akomeza avuga ko icyo bishimira ari uko bakuyeho urujijo n’amakuru ayobya abana, akabashora mu busambanyi no kutirinda gutwita imburagihe.

    Ibi ariko ntibivuze ko ikibazo cy’inda mu bangavu cyarangiye nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije uvuga ko imibare yo muri 2015 yagaragazaga ko abangavu batewe inda ari 7.3% by’ababyeyi bose mu gihugu batwise icyo gihe.

    Dr Hirwa we akavuga ko aba batwita bashobora kuba batarasuye urubuga rwe, kuko abenshi mu baturarwanda bataragira mudasobwa na telefone zigezweho zabaha amakuru ku buzima bw’imyororokere.

    Na none muri iaccelerator y’uyu mwaka impamvu Imbuto Foundation yongereyemo n’abafite ibisubizo ku buzima bwo mu mutwe, ni umubare munini w’abantu bagana ibitaro kubera ubwo burwayi.

    Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, Dr Emmanuel Musoni avuga ko kugeza ubu Abaturarwanda bangana na 12% bafite agahinda gakabije kavamo uburwayi bwo mu mutwe, byagera ku barokotse Jenoside bakarenga 50% muri bo.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, avuga ko ibi bihe bya Covid-19, urubyiruko rusabwa kongera imbaraga mu kwirinda no kurinda bagenzi babo inda zidateguwe n’ibibazo byo mu mutwe.

    Ati “Ibi bihe bya Covid-19 bishobora kuba icyanzu cy’uko ibibazo by’inda ziterwa abangavu ndetse n’ibijyanye n’ubuzima bwo mutwe bishobora kwiyongera hatagize igikorwa”.

    Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi agira inama urubyiruko ko ushoboye kureba kure akamenya uko ibihe bizamugendekera mu gihe kizaza, adashobora kwemera gushukwa ngo bamutere inda cyangwa kwiha ibiyobyabwenge.

    Imbuto Foundation ivuga ko kuva gahunda ya iaccelerator yatangira muri 2016 imaze gufasha imishinga irindwi y’urubyiruko guteza imbere ibizubizo ku buzima bw’imyororokere.

    Uwifuza kwitabira amarushanwa ajya ku rubuga www.imbutofoundation.org/iaccelerator , akareba ahanditse ‘apply here’, akajya yuzuza imbonerahamwe buri gihe uko abonye umwanya bitarenze tariki 13 Ukuboza 2020.

    Mu bizagenderwaho harimo kuba umuntu cyangwa itsinda ry’urubyiruko rurushanwa bafite imyaka y’ubukure hagati ya 18-30, bakazaba bashobora kugaragaza uburyo bakwigisha cyangwa bafasha abantu benshi bashoboka kwirinda inda ziterwa abangavu n’uburwayi bwo mu mutwe.

    Gutegura aya marushanwa ya iaccelerator, Imbuto Foundation ibifatanyijemo na Minisiteri y’Urubyiruko, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abaturage(UNFPA) hamwe n’Ikigo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cya Koreya y’Epfo(KOICA).

    Amatariki agaragaza uburyo ibikorwa byerekeranye n
    Amatariki agaragaza uburyo ibikorwa byerekeranye n’amarushanwa ya iaccelerator bizakurikirana


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imbuto-foundation-igiye-guhemba-abafite-ibisubizo-ku-buzima-bw-imyororokere-n-ubwo-mu-mutwe

  • Abashinzwe amatora muri USA bamaganiye kure ibirego bya Donald Trump uvuga ko yibwe amajwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Donald Trump avuga ko yibwe amajwi mu matora
    Donald Trump avuga ko yibwe amajwi mu matora

    Akanama gashinzwe amatora muri USA karemeza ko nta bimenyetso bihari bigaragaza ko mu matora ya Perezida habayemo kuburizamo amajwi, guhindura imibare y’amajwi cyangwa se ko hari ibindi bibazo byabayemo.

    Ibi abashinzwe amatora babivugiye ku mugaragaro nyuma y’uko Trump atanze ikirego kidafite gihamya avuga ko hari amajwi miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana arindwi (2,700,000) barigishije kandi ari ay’abari bamutoye.

    Kugeza magingo aya Donald Trump ntaremera ko Joe Biden yamutsinze. Ibyavuye mu matora yo ku itariki 03 Ugushyingo 2020 byashyizwe ku mugaragaro kuri za televiziyo zikomeye muri USA mu mpera z’icyumweru gishize, ariko Abanyamerika n’isi yose muri rusange baracyategereje ibizatangazwa mu buryo bwa burundu.

    Nyuma yo kwegukana amajwi menshi muri Arizona, Joe Biden yagize amajwi yose muri rusange 290 mu gihe Trump afite 217.

    Iyi nkuru ya BBC iravuga ko Leta ya Arizona yaherukaga gutora uwo mu ishyaka ry’aba Democrates mu 1996.

    Icyumweru kirashize amatora arangiye, ariko kugeza ubu Donald Trump aremeza ko gutsindwa kwe nta yindi mpamvu yabiteye atari ukwibwa amajwi cyangwa se kurigiswa bifashishije uburyo bwakoreshejwe mu kuyabara, amwe agatambuka atabazwe.

    Hagati aho nyuma y’iminsi yari ishize u Bushinwa bucecetse, bwoherereje Biden ubutumwa bw’ishimwe na mugenzi we bafatanyije kwiyamamaza Kamala Harris.

    Umuvugizi wa Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yagize ati: “Twubaha amahitamo y’Abaturage ba Amerika”.

    U Burusiya bwo bwavuze ko buzategereza ibizatangazwa mu buryo bwa burundu.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/abashinzwe-amatora-muri-usa-bamaganiye-kure-ibirego-bya-donald-trump-uvuga-ko-yibwe-amajwi

  • Nabigenza nte mu gihe naciriwe urubanza ntahari ngasanga narakatiwe? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu butumire nk’uko amategeko abiteganya busobanura ko ushinjwa agomba kwitaba ku giti cye, yunganiwe cyangwa ahagarariwe. Gusa birashoboka ko umuntu ashobora gucirirwa urubanza adahari ngo yisobanure ku byo aregwa nyuma y’igihe runaka agasanga urubanza rwararangiye .

    Nyuma yo gusanga hari benshi bagiye bahura n’ikibazo nk’iki, Kigali Today yabateguriye inkuru igamije kubasobanurira uburenganzira umuntu waciriwe urubanza adahari uburenganzira ahabwa n’amategeko.

    Ubundi mu mategeko hari ihame rivuga ko ubutabera butinze buba butabayeho, intego z’ubutabera ni ukurenganura abantu mu buryo butarambiranye.

    Mu Rwanda ho by’umwihariko hari amabwiriza ku nkiko avuga ko urubanza rutagomba kurenza amezi atandatu rutaburanishijwe.

    Kwihutisha itangwa ry’ubutabera bituma itegeko ryemerera inkiko kuburanisha imanza kabone n’iyo uregwa yaba adahari , urukiko rufite uburenganzira bwo kuburanisha urubanza rukanamukatira iyo ahamwe n’icyaha.

    Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 mu ngingo yaryo ya 128 rigena uburyo urubanza rushobora gucibwa umuntu adahari aho ribiteganya muri ubu buryo:

    Iyo uregwa atitabye nta mpamvu kandi yarahamagawe mu buryo bukurikije amategeko, urukiko rumuburanisha adahari. Iyo Ubushinjacyaha butitabye ku nshuro ya mbere urubanza rurasubikwa. Iyo ubushinjacyaha butitabye ku nshuro ya kabiri nta mpamvu kandi ushinjwa afunzwe, urukiko rutegeka ko afungurwa, rukaburanisha urubanza Ubushinjacyaha budahari, uretse iyo akurikiranyweho icyaha cy’ubugome.

    Iyo inshuro eshatu (3) zikurikiranye, Ubushinjacyaha butitabye ku cyaha cy’ubugome, ushinjwa ararekurwa, iburanisha rikazakomeza adafunze n’iyo Ubushinjacyaha bwaba budahari.

    Uwaciriwe urubanza adahari ashobora gusaba ko rusubirwamo (Opposition)

    Gusubirishamo urubanza bigamije ko urubanza rwaciwe uregwa adahari rwongera kuburanishwa. Gusaba ko urubanza rusubirishwamo bisabwa n’uwarezwe mu rukiko rwaciye urubanza rusabirwa gusubirishwamo.

    Bikorwa mu buryo bumwe n’ubwo gutanga ikirego. Umwanzuro usaba ko urubanza rusubirishwamo ugomba kugaragaza impamvu zikomeye zatumye ubisaba ataboneka mu iburanisha ry’urubanza rusabirwa gusubirishwamo.

    Gusubirishamo urubanza bikorwa mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) uhereye igihe usaba gusubirishamo urubanza abimenyeye.

    Iyo nta bimenyetso bigaragaza ko uwaciriwe urubanza adahari yabonye imenyesha, ashobora gusaba kurusubirishamo igihe cyose igihano kitarasaza cyangwa igihe cyose urubanza rutararangizwa ku byerekeye indishyi.

    Gusubirishamo urubanza byemerwa gusa iyo uregwa utaritabye mbere agaragaje impamvu ikomeye yamubujije kwitaba. Urukiko rwaregewe rugena mu bushishozi bwarwo agaciro ruha impamvu itanzwe yatumye umuburanyi atitaba.

    Irengayobora (Exception) ku bakatiwe n’inkiko gacaca badahari

    Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 175 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 uwakatiwe n’Inkiko Gacaca atari mu gihugu yemerewe gusaba gusubirishamo urubanza mu nkiko zibifitiye ububasha iyo ageze mu gihugu. Aha amategeko ateganya ko urukiko rubifitiye urubanza ari urukiko rw’ibanze.

    Iyo yizanye ku bushake bwe, akurikiranwa adafunze kugeza hafashwe icyemezo, Iyo azanwe ku ngufu bidaturutse ku bushake bwe ntabwo itegeko rimwemerera gusubirishamo urubanza ahita ajya kurangiza igihano yakatiwe adahari.

    Aha urugero twatanga aho byabaye ni kuri Angeline Mukandutiye ufungiwe uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Mukandutiye Angeline wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi watashye mu mwaka wa 2019 ari kumwe n’abari abarwanyi ba FDLR ubwo yageraga mu Rwanda yasanze yarakatiwe n’inkiko Gacaca adahari. Kuba yari aje bidaturutse ku bushake bwe ntiyemerewe gusubirishamo urubanza ahubwo yahise atabwa muri yombi yoherezwa muri gereza ya Mageragere aho arimo kurangiriza igifungo cya burundu yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge.

    Nyuma yo kuva kuri uru rugero aho itegeko riteganya igihe umuntu adahabwa uburenganzira bwo gusubirishamo urubanza, amategeko anateganya ko uwasabye ko urubanza rwaciwe adahari rusubirwamo ategetswe kwitaba ku giti cye. Iyo mu rubanza rwaciwe adahari yari ategetswe kuba ahari, cyangwa igihe urubanza rwaciwe adahari rwategetse ko kugira ngo gusaba ko rusubirwamo byemerwe, nyiri ukubisaba agomba kurubonekamo.

    Ni izihe ngaruka isubirishamo urubanza rigira ku cyemezo cy’urukiko?

    Gusubirishamo urubanza rwaciwe uregwa adahari bihagarika irangiza ryarwo. Icyakora urukiko rwaciye urubanza uregwa adahari, rushobora gutegeka mu gihe icyaha kimuhamye, ko ahita afatwa agafungwa n’ubwo bwose yasubirishamo urubanza.

    Urukiko rwaciye urubanza uregwa adahari rushobora kandi no gutegeka ko uwahamwe n’icyaha afatwa agafungwa iyo habonetse impamvu zikomeye kandi zidasanzwe.

    Iyo isubirishamo ry’urubanza rwaciwe uregwa adahari ryemewe, urubanza rwaciwe mbere nta gaciro ruba rugifite. Urukiko rwongera kuburanisha bundi bushya urubanza mu ngingo zarwo zose. Iyo dosiye iregwamo abantu benshi bamwe bakitaba abandi ntibitabe, abaregwa bose barongera bagahamagarwa.

    Icy’ingenzi kindi cyo kumenya ku muntu waciriwe urubanza adahari ni uko ashobora gusaba gusubirishamo urubanza ( Opposition) cyangwa agatanga ubujurire ku cyemezo cyafashwe (Appeal ) gusa ahitamo uburyo bumwe muri ubu.

    Aha icyo bivuze ni uko nta muntu wasaba gusubirishamo urubanza ngo ahindukire asabe n’ijurira , uburyo bumwe bwambura umuntu uburenganzira ku bundi.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/nabigenza-nte-mu-gihe-naciriwe-urubanza-ntahari-ngasanga-narakatiwe