


Abagize iri tsinda bose ni urubyiruko, bakaba ari bo Kalisa Ally w’imyaka 24, Ndeze Vital w’imyaka 27, Bizimana Charles w’imyaka 28, Manzi Chritian Darius w’imyaka 28 na Rukundo Patrick w’imyaka 32.
Aba basore bibaga kenshi mu maduka akomeye, cyane cyane ay’abantu babona ko bashobora kuba bafite amafaranga menshi. Bafashwe na Polisi mu mpera z’icyumweru gishize bafatirwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Gatenga wo mu Karere ka Kicukiro ndetse no mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ndetse n’imodoka bakoreshaga muri ubwo bujura na yo yarafashwe.
Umwe muri aba bakekwa, Manzi Chritian Darius, yavuze ko batangiye ubu bujura muri Gicurasi uyu mwaka, avuga ko aho yajyanye na bagenzi be kwiba ari habiri honyine i Gisenyi mu Karere ka Rubavu no mu Karere ka Huye.

Ati “Iri tsinda naryinjijwemo n’uwitwa Patrick nyuma yo kuva mu bihe bya guma mu rugo. Nkigeramo nasanzemo mugenzi wanjye twari tuziranye kuko twize ku kigo kimwe cya Remera Catholique witwa Ndeze Vital. Twibye amafaranga ibihumbi 700 mu iduka ryo ku Gisenyi, twiba no mu rindi duka ryo mu Mujyi wa Huye ibihumbi 340. Aha hose twahibaga twabanje kuhagenzura tukiga n’uburyo tuzahiba”.
Aba basore bakoreshaga iyi modoka kugira ngo ibafashe kugenda no kugera aho bashatse hose mu gihe gito. Bafashwe bamaze kwiba ahantu hatandukanye harimo mu Karere ka Kirehe ku Murindi wa Nasho bahibye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600, muri Nzeri uyu mwaka, mu Karere ka Rubavu bahibye ibihumbi 700 mu kwezi k’Ukwakira, mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Ukwakira bahibye amafaranga ibihumbi 440.
Bibye kandi mu Karere ka Huye mu kwezi k’Ugushyingo, bahibye ibihumbi 460, mu Karere ka Nyagatare bahibye ku itariki ya 08 Ugushyingo bahiba amafaranga ibihumbi 300, kuri izi tariki kandi bibye umugore witwa Nyirangirimana Eline ucururiza mu Murenge wa Gitega, ucuruza ibikoresho byo mu rugo akaba n’umucuruzi wa serivisi za banki.
Bamwibye amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi ijana, kuri uwo munsi banibye uwitwa Muhineza Jules ucururiza muri quartier commercial mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi rwagati, bamwibye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 415.
Nyirangirimana Eline wibwe n’iri tsinda, yavuze ko ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo ahagana saa saba z’amanywa, imodoka y’umukara yo mu bwoko bwa Hyundai yaje igahagarara imbere y’iduka ry’aho acururiza i Nyamirambo maze ahamagarwa n’abantu bari muri iyo modoka ngo ni aze bamubwire.

Ati “Bampamagaye kuza ku modoka nk’aho hari ikintu bashaka kugura. Nuko bakomeza kumbaza ibibazo byinshi bijyanye n’akazi nkora ariko umwe muri bo ava mu modoka yinjira mu iduka ryanjye abandi bakomeza kumbaza, nyuma naje kumva umuntu arimo amenagura ibintu mu iduka mpita nsubirayo”.
Yakomeje avuga ko agisubirayo yahuye na wa wundi wavuye muri iyo modoka asohoka mu iduka rye nyuma yo kumwiba amafaranga, bahuye ayafite mu ntoki.
Ati “Nagerageje kumufata ariko andusha imbaraga ariruka arayajyana. Ndibuka imodoka bakoreshaga n’umuntu winjiye mu iduka ryanjye, nubwo atari mu bafashwe berekanwe hano”.
Iri tsinda kuri uwo munsi kandi ni na yo mayeri bakoresheje biba Muhineza Jules, ubwo bamusangaga aho acururiza mu iduka imbere y’isoko rya Nyarugenge ibikoresho bitandukanye na serivisi za banki, ni na ko kandi ngo bagendaga bakoresha ayo mayeri aho bibye hose mu gihugu.

Nsengayire Schadrack nyir’imodoka yifashishwaga n’iri tsinda mu bikorwa by’ubujura, yavuze ko imodoka ye yayikodeshaga umuntu utwara ba mukerarugendo, ngo yatunguwe no kumva ahamagawe bamubwira ko imodoka ye yafatiwe mu bikorwa by’ubujura.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ibikorwa bigikomeje byo gufata n’abandi bagize iri tsinda.
Yagize ati “Kuba twerekanye aba bakekwaho kuba abajura, turizera ko n’abandi bibwe muri ubwo buryo tutazi bazaza gutanga ikirego. Ariko nanone tugatanga ubutumwa bw’uko abantu nk’aba bakora ibikorwa nk’ibi bibi ntaho bafite ho kwihisha Polisi n’abaturage muri rusange”.

CP Kabera yongeyeho ati “Mu kwezi gushize twari hano twerekana itsinda ry’abajura ryibasiraga sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peteroli, uyu munsi twerekanye irindi tsinda ryibaga abacuruza serivisi zijyanye na banki n’amaduka. Ikigaragara ni uko ushobora gutegura imigambi yawe mibi ukayikora ariko amaherezo ugafatwa ugashyikirizwa ubutabera”.
Polisi kandi yerekanuye imodoka yafatiwemo amabalo 6 ya magendu y’imyenda ya caguwa
Nanone ku wa Mbere, Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali i Remera, yeretse itangazamakuru umugore witwa Mbabazi Esther wafatanwe imodoka ifite icyapa kiyiranga cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, CGO 7079 A/19, yafashwe ipakiye amabalo atandatu y’imyenda ya caguwa ya magendu.

Uyu Mbabazi avuga ko iyi modoka yifashishaga mu gutwara iyi myenda ye yakuraga mu Karere ka Rubavu, yayikodeshaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 ku kwezi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko uyu mugore yafatiwe ku Giti cy’Inyoni yinjira mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo, yari avuye mu Karere ka Rubavu biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Mbabazi wari utwaye iyi modoka ari na we nyir’imyenda, imodoka akoresha yari ifite ibirahuri byijimye mu rwego rwo guhisha Polisi kugira ngo batamenya ibyo ayipakiyemo, yafashwe ageze ku Giti cy’Inyoni avuye mu Karere ka Rubavu aho yari akuye iyo myenda bivugwa ko hari abandi bantu bayihageza akajya kuyihakura. Ariko uko wagerageza kubihisha kose Polisi iragenzura, upfa kuba hari ibyo ukora bitemewe, biramenyekana”.
CP Kabera yibukije abakora ubucuruzi bwa magendu ko bakwiye kubicikaho kuko nta cyiza bibagezaho na kimwe uretse igihombo.

Ati “Urabukora rimwe kabiri ariko ubwa gatatu uzafatwa ushyikirizwe ubutabera. Nk’uko amategeko abiteganya iyi modoka irafatirwa, imyenda na yo irafatirwa bizatezwe cyamunara kandi n’umushoferi wari uyitwaye azishyura ibihumbi bitanu by’Amadorali (5000$). Urumva ko nta nyungu yo gukora ibyaha, kuko uyu imodoka yayikodeshaga ibihumbi 600 ntabigaruje n’imyenda arayibuze, agiye no gutanga amande kandi n’uwamukodesheje imodoka na we arayibuze kuko izatezwa cyamunara”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage batanga amakuru y’abakora ibikorwa bitemewe n’amategeko bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika (US$5000).
Amafoto: RNP


Madamu Jeannette Kagame yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020, mu kiganiro OMS yagiranye n’abantu bari hirya no hino ku isi hifashishijwe ikoranabuhanga, cyari kigamije gutangiza ingamba zo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura(cervical cancer).
OMS ivuga ko mu kwezi kwa Kanama 2020 Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yita ku buzima, yemeje ko igiye guca burundu kanseri y’inkondo y’umura no gushyiraho ingamba z’ibikorwa bijyanye n’uwo mwanzuro.
Madamu Jeannette Kagame yabwiye inama yatumijwe na OMS ko bitewe n’uko kanseri y’inkondo y’umura ifitiwe urukingo kandi ikaba ishobora kuvurwa igakira, ntawe ushobora kwihanganira ko yakomeza kwica imbaga y’abantu.
Yavuze ko kanseri y’inkondo y’umura ishobora kwirindwa ku rugero rurenze 93%, ariko kugeza ubu ikaba iza ku mwanya wa kabiri mu zihitana abagore benshi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, nyuma ya kanseri y’ibere.
Ati “Ibi ntawabyihanganira bitewe n’uko hari ikoranabuhanga, politiki n’ingamba zo gukumira iyo kanseri no kuyivura”.
Madamu wa Perezida wa Repubulika avuga ko kuva muri 2011 by’umwihariko mu Rwanda abana b’abakobwa batarakora imibonano mpuzabitsina bakomeje guterwa urukingo rw’iyo kanseri iterwa n’agakoko kitwa “Human Papilloma Virus(HVP)”
Yavuze ko kugeza ubu uburyo bwa mbere bwizewe bwo kwirinda iyo virusi yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ari ugukoresha agakingirizo.
Mu mbogamizi Jeannette Kagame yagaragarije OMS, harimo ikibazo cy’uko hari abagabo badaha agaciro cyangwa batazi ibijyanye no kwirinda virusi itera kanseri y’inkondo y’umura, kuko bo batayirwara ariko bakayikwirakwiza.
Yavuze ko inzego z’ubuzima n’itangazamakuru bizakomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage, kandi akaba yizeye ko impinduka muri buri gihugu zishoboka mu gihe haba hafashwe ingamba.
Madamu Jeannette Kagame hamwe na Tsepo Motsepe Ramaphosa, Madamu wa Perezida wa Afurika y’Epfo, ni bo bafasha b’abakuru b’ibihugu bafashe ijambo mu nama yo gutangiza ingamba za OMS zo guca burundu kanseri y’inkondo y’umura.
Aba badamu b’abakuru b’ibihugu bavuga ko uretse ubumenyi ku bijyanye na kanseri y’inkondo y’umura bugomba gutezwa imbere, abagore n’abakobwa cyane cyane abatagira amikoro ahagije bakeneye gukorerwa ubuvugizi ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhenom Ghebreyesus avuga ko buri mwaka isi yose ipfusha abagore barenga ibihumbi 300 bazira kanseri y’inkondo y’umura ku bw’amaherere, kuko ishobora gukingirwa no kuvurwa igakira mu gihe imenyekanye hakiri kare.
Dr Tedros yakomeje agira ati “Dufite ibyangombwa byatuma kanseri y’inkondo y’umura iba amateka, iki ni igihe cy’amateka mu buzima bw’isi kuko ni ubwa mbere yiyemeje guca burundu kanseri”.
Inama yo gutangiza ingamba zo guhashya kanseri y’inkondo y’umura yabanjirijwe n’ubuhamya bw’abagore bavuga uburyo bigeze gufatwa n’iyo ndwara, ariko kubera ubuvuzi bwabagezeho hakiri kare bakaba barakize.
Bamwe mu bigeze kurwara kanseri y’inkondo y’umura ikabarembya, kugeza ubu ntabwo bashobora kubyara biturutse ku kuba baragiye kwivuza igihe cyarenze, bigatuma abaganga babakuramo nyababyeyi.


Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru, Faustin Nkusi, ngo iki kirego cyo gusaba urukiko kuburanisha ibi byaha mu mizi ni uko gishingiye ku kuba urwo rukiko ari rwo rwonyine rufite ubwo bubasha.
Ibi bije mu gihe Paul Rusesabagina arimo kuburana ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’inyogera y’iminsi 30, aho ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko hari ibindi bimenyetso bikenewe gukorerwa iperereza, bityo bugasaba ko akomeza gufungwa.
Urukiko rwa Nyarugenge rwari rwarateganyije gusoma umwanzuro warwo ku itariki 20 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2020.
Ibyaha birengwamo Rusesabagina uzwi muri filimi ya Hotel Rwanda, byagaragajwe muri dosiye yakorewe, aho ubushinjacyaha buvuga ko yateye inkunga mu buryo butandakanye akanakorana n’umutwe wa FLN.

Ni umukino watangiye i Saa Cyenda kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo mu mukino wabaye nta bafana bahari, utangira ikipe ya Cap-Vert isatira Amavubi nk’uko byagenze mu mukino ubanza.
Ku munota wa 10 w’umukino, Cap-Vert nyuma yo gukomeza gukinira cyane mu gice cy’AMavubi umukinnyi wayo yaje gukorerwa ikosa ku murongo winjira mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi yerekana ko nta kosa ryabaye.
Ku munota wa 15 w’umukino Ally Niyonzima yaje gukorera ikosa umukinnyi wa Cap-Vert ryaje no kumuhesha ikarita y’umuhondo, ndetse nyuma y’iminota mike gusa akora irindi kosa gusa ntiyagira ikarita ahabwa.

Ku munota wa 38 w’umukino, Ally Niyonzima yongeye gukorera ikosa umukinnyi wa Cap-Vert ryaje no guhita rituma umusifuzi amuha ikarita ya kabiri y’umuhondo ndetse ahita anabona ikarita irukura, ahita akurwa mu mkibuga byatumye Amavubi akomeza gukina ari abakinnyi 10 gusa.
Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, gusa mbere y’uko igice cya kabiri gitangira umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka, akuramo Meddie Kagere hinjira Muhire Kevin.
Ku munota 53 Jacques Tuyisenge yaje kuvunika, umutoza ahita yinjizamo Ernest Sugira wari umaze akanya yishyushya, naho ku munota wa 68 Haruna Niyonzima avamo hinjiramo Nshuti Dominique Savio.
Umusifuzi w’umukino yaje kongeraho iminota ibiri y’inyongera, amakipe yombi asoza umukino anganya ubusa ku busa, bituma Amavubi aguma ku mwanya wa nyuma mu itsinda n’amanota abiri
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna, Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie.


Itangazo BK yashyize ahagaragara rigira riti “Twagize ikibazo ahakusanyirizwa amakuru bityo bigira ingaruka ku bikoresho ndetse na serivisi dutanga. Nubwo twashoboye kongera gukoresha ikoranabuhanga rya banki, zimwe muri servisi n’imiyoboro bya banki ntibirashobora kongera gukoreshwa kuko hagambiriwe kubanza gukemura mu buryo burambye ibibazo bihari.”


source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/banki-ya-kigali-irisegura-ku-bakiriya

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru, Faustin Nkusi, ngo iki kirego cyo gusaba urukiko kuburanisha ibi byaha mu mizi ni uko gishingiye ku kuba urwo rukiko ari rwo rwonyine rufite ubwo bubasha.
Ibi bije mu gihe Paul Rusesabagina arimo kuburana ubujurire ku ifungwa ni fungurwa ry’inyogera y’iminsi 30, aho ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko hari ibindi bimenyetso bikenewe gukorerwa iperereza, bityo bugasaba ko akomeza gufungwa.
Urukiko rwa Nyarugenge rwari rwarateganyije gusoma umwanzuro warwo ku itariki 20 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2020.
Ibyaha birengwamo Rusesabagina uzwi muri filimi ya Hotel Rwanda, byagaragajwe muri dosiyr yakorewe, aho ubushinjacyaha buvuga ko yateye inkunga mu buryo butandakanye akanakorana n’umutwe wa FLN.


Uburyo bahawe ikimasa n’Umunyarwanda wabaga mu cyahoze ari Zaire (ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Kongo) nyuma yo kubatsinda, byamukoze ku mutima ku buryo atajya abyibagirwa.
Yagize ati “Twagiye gukina muri Kongo Brazzaville turayitsinda haza na Kongo Kinshasa na yo turayitsinda, umwe mu Banyarwanda babagayo wari uyoboye delegation (itsinda) ya Kongo Kinshasa witwa Gedeon yanayoboye komite Olimpike mu Rwanda, yaravuze ati nubwo mudutsinze ariko ndi Umunyarwanda, kubera izo mpamvu mbemereye ikimasa! Sinjya mbyibagirwa”.
Dr Ryambabaje avuga ko nubwo bari bakunzwe cyane muri Kaminuza no hanze yayo, gukina volley byabarinze gusamara no kwiyandarika, ahubwo bigatuma bashyira imbere amasomo ndetse baranayatsinda.
Yagize ati “Buriya umunyamuziki ashobora kunywa inzoga akajya no mu bakobwa bugacya akanaririmba, ariko twe nubwo twari tukiri bato intego yacu yari ukwiga nk’abantu bazajya mu mirimo, kubera gukina volley twanywaga inzoga rimwe ku cyumweru tumaze gukina ubundi tukiga, ibindi wenda byabaga muri vacances (mu biruhuko)”.
Dr Ryambabaje avuga ko yakuriye i Nyanza mu Rukari bigatuma akura akunda ikipe ya Rayon Sports, ndetse yaje no gukina mu ikipe yayo ya Volley, akaba ari umufana wayo mu buryo butaziguye.
Dr Ryambabaje akunda umuziki cyane cyane umuziki wo mu Rwanda indirimbo z’ubu ndetse n’izo hambere, kuri ubu akaba akina Tennis mu rwego rwo gukora siporo no kurwanya ubusaza.
Yakinanye n’abanyabigwi nka Honorable Bernard Makuza, Robert Bayigamba, Habineza Joseph Joe, Karabaranga n’abandi benshi yemeza ko itoto bahorana barikesha gukunda gukina.
Dr Ryambabaje yaretse gukina Volleyball mu mwaka wa 1990 nk’umunyamwuga ubundi agatoza cyangwa se agafasha abakiri bato gukina, nubwo byatangazaga abantu ukuntu akubita ibiro akarusha abato.
Dr Ryambabaje wayoboraga ihuriro rya za kaminuza muri aka karere muri Uganda muri iyi minsi, yatangaje ko agiye gufata ikiruhuko cy’izabukuru ku myaka 60, akaba afite indoto z’uko mu Rwanda hazaba ishuri ry’umukino w’intoki (academy), aho abana bakurira bagatozwa gukina no gukunda uyu mukino kinyamwuga.
Dr Ryambabaje asaba abakiri batoza kwitoza gukora ibyo bibwira ko bitari mu bushobozi bwabo aho gutekereza gukora ibyo n’ubundi bashoboye.


Abitangaje mu gihe Komisiyo y’abakozi ba Leta iherutse gutangaza ko mu Karere ka Nyagatare hari abarimu 807 bakora nta byangombwa bafite.
Raporo ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yo mu mwaka wa 2019/2020, yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuwa 26 Ukwakira 2020, yagaragaje ko mu gihugu cyose hari abarimu 1,566 mu mashuri ya Leta bari mu kazi badafite ibyangombwa bibashyira mu kazi.
Abarimu bangana na 6.6% by’abarimu bose mu gihugu ngo bakora nta mpapuro cyangwa se dosiye bafite, bitewe ahanini n’uburangare bw’abashinzwe kugenzura umurimo.
Iyi raporo itanga urugero ko mu mashuri atandatu yo mu Karere ka Nyagatare nta mwarimu n’umwe ufite ibyagombwa.
Ku barimu 2,430 babarurwa mu Karere ka Nyagatare, 807 bakora nta byangombwa bibemerera akazi bafite.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare avuga ko ikibazo cyari gihari ari uko hari aho basanga hari icyemezo runaka kibura mu mpapuro cyangwa muri dosiye y’umwarimu ariko ngo byamaze gukosorwa.
Agira ati “Uko byaje ni Audit (igenzura) yakozwe na Komisiyo y’abakozi ba Leta iza kugenda ibonamo muri Files (dosiye) z’abakozi zituzuye, ugasanga harimo nka diplome itariho umukono wa noteri cyangwa muri dosiye hari urupapuro rutarimo yenda ruri ahandi (Misplaced) ariko ubu byamaze no guhuzwa byose dosiye ziruzuye”.
Hategikimana avuga ko nta barimu ba baringa bafite bitewe n’uburyo bashyirwa mu kazi kuko buri wese uri mu kazi afite inomero itangwa na REB.
Ati “Ntabwo ari baringa ntabwo byashoboka kuko umwarimu byonyine kugira ngo abe mwarimu hari inomero REB itanga (Numero de Matricule) umwarimu aba ayifite kuko ntibyashoboka guhemba baringa”.
Raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta kandi ivuga ko bidasobanutse uburyo abarimu 4,087 mu turere 11 bageze mu kazi nta mabaruwa abashyira mu myanya barimo.
Ivuga kandi ko abarimu 762 bari mu kazi batarigeze berekana impamyabumenyi zabo, hakibazwa niba bafite ubushobozi bwo kwigisha.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko mu gihugu cyose habarurwa abarimu 63,989, muri bo abigisha mu mashuri abanza bujuje ibisabwa ari 98.6%, mu gihe mu mashuri yisumbuye abujuje ibisabwa bangana na 76%.


Uyu muhanzi umaze kugaragaza ubuhanga mu miririmbire n’ubuhanzi bwihariye, akaba umwe mu bakobwa b’abahanga mu njyana ya Blues na Jazz ikundwa n’abanyamahanga cyane, avuga ko ubuzima bwe bw’urukundo ari ibanga.
Yagize ati “Ntabwo ari jye wivugaga rwose ni ukuri ibijyanye n’ubuzima bwanjye bw’urukundo biracyari ibanga umunsi umwe nzababwira neza uko bimeze, gusa iyi ndirimbo nayituye abakunzi banjye kandi nzi ko izabaryohera”.
Alyn Sano avuga ko indirimbo Joni yashyize hanze ari inkuru mpamo ariko ko yayikoze nyuma yo kubona ibyabaye ku nshuti ye y’umukobwa bituma yiyemeza kubiririmba gusa abikora mu buryo bujimije.

Yagize ati “Ni inkuru mpamo rwose gusa nirinze kuvuga amazina yabo mu buryo bweruye, umukobwa w’inshuti yanjye yakunzwe n’umuhungu akajya ahora amwiryaho akanga kwemera ngo bakundane, gusa byaje kurangira ashyize yemera ko bakomezanya ubu bameze neza barakundana”.
Alyn asanga atari byiza kurushya uwo ukunda ngo wiraze i Nyanza, akibutsa ababikora kwikosora mu rwego rwo kutababaza abakunzi babo.
Alyn ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’izindi yashyize hanze vuba aha nka Kontorora, Perimana, Naremewe wowe n’izindi.
