Tag: featured

  • Nyagatare: Abafite ubumuga bishimira ko batagisabiriza ibiribwa ahubwo basaba amajwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafite ubumuga ntibagisabiriza ibiribwa ahubwo basigaye basaba amajwi n
    Abafite ubumuga ntibagisabiriza ibiribwa ahubwo basigaye basaba amajwi n’akazi

    Akarere ka Nyagatare gatuwe n’abaturage 643,108, abafite ubumuga bakaba ari 18,983 bangana na 3% by’abaturage bose b’akarere.

    Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare, Badege yavuze ko hari ibyo kwishimira byinshi.

    Avuga ko utangira kwizihizwa mu Rwanda bwa mbere mu mwaka wa 1997, batigeze bahabwa umwanya ahubwo habaye icyo agereranya n’inama yo kubigaho.

    Ashima ko ubu bahabwa uruhare runini mu kwizihiza umunsi wabo kandi hakaba hari byinshi Leta imaze kubakorera kuko batagihezwa muri byose, umusaruro ukaba ari imibereho myiza batangiye kugira.

    Ati “Mutekereze ba bantu nababwiye bari mu Kiyovu hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga 1997, basaba ibiceri, basaba ibyo kurya, bakaba bavuyemo abantu basaba amajwi ku rwego rw’Igihugu, bakaba bavuyemo abayobozi.”

    Akomeza agira ati “Kera nka 80% cyangwa 100% abantu bafite ubumuga bari batunzwe n’imiryango yabo ariko uyu munsi Meya araparika imodoka n’umuhuzabikorwa agaparika indi. Ni ikintu dukwiriye gushimira ubuyobozi bwacu burangajwe imbere na Perezida Kagame.”

    Avuga ko ubu kugira ubumuga bitakiri ikibazo kandi ko batagitewe ikibazo n’inyito bamwe mu bantu babita ahubwo igisigaye ari uko abafite ubumuga babona amafaranga ubwabo badategereje gutungwa n’abandi.

    Abana bafite ubumuga barifuza ko ababita amazina abatesha agaciro bakwiye guhanwa
    Abana bafite ubumuga barifuza ko ababita amazina abatesha agaciro bakwiye guhanwa

    Urwunge rw’amashuri rwa Rwisirabo rufite uburezi budaheza ni ho kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga wabereye ku rwego rw’akarere.

    Mugisha Steven, umunyeshuri mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi, akaba afite ubumuga bw’uruhu n’ubwo kutabona neza, avuga ko akiga mu mashuri abanza yagorwaga no kureba ku kibaho ndetse n’akato yahabwaga na bagenzi be kuko yicaraga ku ntebe wenyine.

    Kuri ubu ngo yiga neza kandi ntagihabwa akato na bagenzi kuburyo ubu buri wese yifuza kwicarana nawe.

    Yasabye abafite ubumuga bagenzi be kwigirira ikizere, ubunyangamugayo no kwihangana ariko na none yifuza ko abakibita amazina abatesha agaciro bahanwa kuko bagihari.

    Yagize ati “Ndasaba bagenzi banjye kwigirira ikizere, bakaba inyangamugayo ariko by’umwihariko bakihangana kuko hari abantu hanze aha bakitwita amazina adutesha agaciro ariko nkasaba ko bakwiye kujya bahanwa kuko amategeko ahari.”

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare, Ngoboka James, yavuze ko n’ubwo bamaze kuzamuka mu iterambere ariko na none hari abagifite ikibazo cy’inyunganirangingo n’insimburangingo, kujya bahabwa inguzanyo zishyurwa ku nyungu nto, gutizwa ubutaka cyane ubw’ibishanga bagakorera imishinga ibateza imbere n’ibindi.

    Badege Sam avuga ko mu bafite ubumuga hamaze kwiga benshi ku buryo bagabanyiriza umutwaro imiryango yabo na Leta
    Badege Sam avuga ko mu bafite ubumuga hamaze kwiga benshi ku buryo bagabanyiriza umutwaro imiryango yabo na Leta

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko inyunganirangingo n’insimburangingo ziri hafi kubageraho kuko hari umufatanyabikorwa wemeye kuzibaha.

    By’umwihariko ariko yizeje ubuvugizi ku kubakira icumbi abana bafite ubumuga kugira ngo abataha kure bagere ku ishuri bitabagoye ndetse n’abaturuka mu mirenge ya kure babuze uko bakwiga babone uburyo bwaborohereza.

    Ati “Ikifuzo natwe dufite ni uko aba bana icyaborohera ni uko bakwiga baba hano mu kigo, nibura hakubakwa uburyamo bakitabwaho nk’uko baba bari mu ngo iwabo kuko barakora ingendo kandi kubona ugusunika mu kagare ni ikibazo ndetse hari n’uwo mu kandi karere wakwifuza kuza kwiga hano akabona ayo mahirwe.”


    source : https://ift.tt/3IMfceQ

  • APR FC yabonye amanota atatu, AS Kigali inganya na Etincelles FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    APR Fc yabanje mu kibuga
    APR Fc yabanje mu kibuga

    Ikipe ya APR FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo yahatsindiye ikipe ya Bugesera FC ibitego 2-1, aho ku munota wa 27 ku mupira wari uvuye kwa Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert yarobye umuzamu wa Bugesera FC, Nsabimana Jean de Dieu Shawulini, ariko akawugaruza ikiganza myugariro wa Bugesera FC, Muhinda Brian, ananirwa gukuraho umupira wahise usubizwa mu izamu na Mugunga Yves akabonera APR FC igitego cya mbere.

    Nyuma y’iminota 2 gusa, ku munota wa 29 w’umukino ikipe ya Bugesera FC ibifashijwemo na Ishimwe Ganijuru Elie watwaye umupira Byiringiro Lague ku ruhande rw’iburyo rwa APR FC ahagana ku izamu, maze ahinduye umupira asa nushakisha ba rutahizamu umupira uruhukira mu rushundura rw’izamu ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre.

    Mbere yuko igice cya mbere kirangira ariko ku mupira wari uturutse kuri Ruboneka Jean Bosco hagati mu kibuga, wakinwe neza hagati ya Mugunga Yves na Mugisha Gilbert wahise atera ishoti mu izamu rya Bugesera FC, abonera iyo kipe y’Ingabo z’igihugu igitego cy’intsinzi.

    Icyo gitego cyari icya kabiri kuriyo, ari na cyo cya nyuma kuko mu gice cya kabiri nta cyigeze gihinduka uretse uburyo butandukanye bwagiye bugeragezwa n’amakipe yombi ariko ntibubyare umusaruro.

    Mbere y’uyu mukino saa sita n’igice ikipe ya Kiyovu Sports kuri iyi sitade yari yakiye Gasogi United, aho amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, igitego cya Kiyovu Sports cyabonetse ku munota wa 30 gitsinzwe na Bigirimana Abed ku mupira yari ahawe na Ismael Pichou mu gihe cyishyuwe na Hassan Djibrine ku munota wa 36, ku mupira wari uhinduwe na Nkubana Marc.

    Bugesera yabanje mu kibuga
    Bugesera yabanje mu kibuga

    Kuri stade Umuganda i Rubavu mu mukino wabayemo impaka nyinshi kubera iminota 10 y’inyongera yongewe ku minota isanzwe y’umukino, Ikipe ya AS Kigali yongeye gutakaza amanota inganya na Etincelles FC igitego 1-1, aho ku munota wa 50 Akayezu Jean Bosco yatsindiye Eteincelles FC igitego cyishyuwe ku munota wa 102 na Sugira Ernest watsindaga igitego cye cya kabiri muri AS Kigali muri uyu mwaka w’imikino, As Kigali yuzuza imikino 3 inganyije mu mikino 4 iheruka gukina itsindamo umwe.

    Umunsi wa 3 wa shampiyona hinjijwe ibitego 15 ku mpuzandengo y’igitego 1.87 ku mukino, umunsi wa 9 wa shampiyona ukazakinwa hagati ya tariki 17 na 19 Ukuboza 2021.


    source : https://ift.tt/3m0aDUq

  • Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Prix Galien muri Senegal, asaba Afurika guhuza kugira ngo yihaze mu by’ubuvuzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umuhango witabiriwe n’abantu bakomeye harimo Abayobozi nka Perezida wa Senegal Macky Sall, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, abashakashatsi n’abakuru b’imiryango yagize udushya igeraho mu bijyanye no kwita ku buzima bw’abantu.

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ibyo Abanyarwanda bagezeho, birimo ubushakashatsi bwakozwe na Dr Leon Mutesa bwerekanye uruhererekane rw’ihungabana ku bakomoka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Yavuze ko ubu bushakashatsi bwafashije kuvura indwara zitandukanye abarokotse Jenoside n’ababakomokaho, bituma bagira ubuzima bwiza binabarinda guheranwa n’amateka mabi.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubumenyi n’ubushakashatsi bishingiye ku Ikoranabuhanga bizafasha Afurika kugera ku cyerekezo yifuza mu rwego rw’ubuzima, abazabaho mu binyejana bizaza bakazagira ubuzima bwiza.

    Ashima ko u Rwanda rufite Kaminuza mpuzamahanga yigisha ibijyanye n’ubuvuzi bufite ireme kandi budaheza(UGHE), ikaba itoza abaganga, abaforomo n’abashakashatsi kugera ku cyerekekezo cy’isi na Afurika by’umwihariko.

    Gahunda yo kugeza amaraso n’indi miti ku barwayi hakoreshejwe utudege tutagira abadereva(drones) na yo Madamu wa Perezida wa Repubulika yayigarutseho mu Ijambo yagejeje ku Ihuriro Prix Galien Afrique muri Senegal.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibi hamwe n’ibindi bitahindura ubuzima bw’Abanyafurika hatabayeho ubufatanye bw’abahanga mu by’ubuvuzi n’imiti Afurika imaze kugira, babifashijwe n’inzego zifata ibyemezo.

    Yakomeje agira ati “Tugomba gukomeza ubufatanye n’ubumwe twakomeje kugaragaza mbere y’icyorezo cya COVID-19, kuko kubaho neza kwa buri wese ari ko kuzatuma abantu bose bamererwa neza.”

    Madamu Jeannette Kagame avuga ko Afurika idakwiye gusigara inyuma mu bijyanye no kubona abahanga n’abashakashatsi, imiti hamwe n’inkingo byafasha guteza imbere ubuzima bw’abayituye.

    Yashimye ko u Rwanda na Senegal byitegura kubaka inganda zikora inkingo n’imiti mu rwego rwo gufasha Afurika kwihaza mu bumenyi no kwikorera imiti.

    Yakomeje agira ati “Kubera iki umugabane wacu wakomeza kwibasirwa n’ingaruka z’ibyorezo udashobora guhagarika kubera kubura ibikorwa remezo biteye imbere mu buvuzi! Kuki twakomeza gutega amaboko abafatanyabikorwa bacu bo hanze kugira ngo tubone ibikoresho by’ubuvuzi kandi mubona ingorane byateye muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19!”

    Igihembo kizwi nka Prix Galien Afrique gitangwa n’Umuryango ‘Foundation Galien International’ mu rwego rwo gushimira abashakashatsi, abahanga n’ibigo byakoze ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuvuzi n’imiti muri Afurika.

    source : https://ift.tt/3oMyetB

  • Kuvuga uwamuteye inda byamuviriyemo kubaho yumva adatekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwera (izina twamuhaye) utuye mu Karere ka Nyaruguru ni umwe mu bahuye n’ikibazo cyo kurebwa nabi n’umuryango w’uwamuteye inda afite imyaka 15, ku buryo ahorana ubwoba bwo kuba yagirirwa nabi.

    Ubundi Uwera ngo yatewe inda n’umugabo wo mu muryango we, kuko yumvise bavuga ko mu miryango yaba ari nka musaza we. Yaramurutaga cyane kuko yari afite imyaka 24, undi na we afite 15.

    Avuga ko mbere y’uko amutera inda yajyaga amunyuraho mu gasantere yokerezagamo inyama (yari mucoma), akamusekera anamuganiriza, undi ntatekereze ko hari icyo yamutwara kuko yabonaga ari umuturanyi, anamuruta cyane.

    Umunsi umwe ngo yavuye ku ishuri afite amakaye atatu mu ntoki n’igitabo, amunyuzeho aramubwira ngo nazane arebe uko yandika, amaze kureba ntiyabimusubiza ahubwo arabijyana arabibika, undi amukurikiye ngo abimusubize aramubwira ngo nategereze kuko yari afite abakiriya.

    Uwera agira ati “Nabuze uko mbigenza ndataha, bukeye nsubiye ku ishuri nifashisha amakaye yandi nari nasizeyo, hanyuma nimugoroba ntashye njya gushaka amakaye yanjye. Nasanze arangije akazi, antungira agatoki ahari icyumba cye ngo njye kuyashakamo, njyayo numva nta kibazo.”

    Uwo muvandimwe ngo yamusanze mu cyumba, afunga umuryango, ni uko amwicaza ku buriri aramubwira ngo nareke babanze baganire.

    Ati “Numvaga ari nko kunkinisha nta kindi kibiri inyuma kuko yari umuturanyi ari n’umuntu wo mu muryango. Arambwira ngo wa njiji we icara nkubwire! Ndicara, atangira kunkorakora, mbura ubutabaza kuko natekerezaga ngo mbese uwanyumva yavuga ko nageze muri icyo cyumba gute? Ni uko ndamureka akora ibyo ashaka, hanyuma ndataha.”

    Icyo gihe ngo yahise asama inda, aho abiboneye inda arayihisha, ku buryo yarinze abyara iwabo bataramenya ko atwite.

    Ku munsi wo kubyara na ho ngo bari biriwe bakora imirimo yo kwikorera ibirayi hamwe n’abandi bavandimwe kuko bari mu biruhuko. Ngo yumvise ikintu kimufashe mu nda, yibutse inkuru z’abantu yumvise bajya bavuga ko bapfukamye bakabyara, na we arapfukama, ni uko abyara umwana w’umuhungu.

    Ngo yahise ahamagara nyina, maze bahamagara abahetsi bamujyana kwa muganga, kuko iya nyuma yo ngo yatinze kuza.

    Kuri ubu afite imyaka 19, naho umwana we afite ine. Yasubiye ku ishuri muri uyu mwaka, kandi n’umwana we yiga mu ishuri ry’inshuke.

    Hagati aho nyuma yo kubyara, bamubajije uwamuteye inda aramuvuga, none ubu yaranafunzwe. Ariko ahangayikishijwe cyane n’uko umuryango we wamwanze uvuga ko yabafungishirije umwana.

    Agira ati “Ndatambuka bakanteza abasazi bakantera amabuye. Ubu iyo ngiye n’ahantu nkabona bunyiriyeho mpita ndara, kuko mba mfite ubwoba ko bantegera mu nzira bakangirira nabi.”

    Anavuga ko akurikije uko abona abayeho nta mukobwa yagira inama yo kuvuga uwamuteye inda, kuko ntawe yifuriza guhura n’ingaruka kn’izo yahuye na zo.

    Ku rundi ruhande asaba abakobwa bakiri batoya kwirinda abagabo babitoratozaho babagira nk’inshuti zabo, kuko kubimenyereza ari na byo bivamo kubashuka, bakabakorera ibya mfura mbi, kandi ingaruka bakazikorera bonyine.

    source : https://ift.tt/3pHWkow

  • Ubuzima bwa wa mwana wakorewe ubuvugizi na Kigali Today buragenda buba bwiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yishimiye ko umwana we atangiye gukira, mbere ntiyabashaga kwicara ariko ubu birakunda
    Yishimiye ko umwana we atangiye gukira, mbere ntiyabashaga kwicara ariko ubu birakunda

    Ni inkuru yakozwe na Kigali Today aho yaganiriye n’umubyeyi w’uwo mwana, Nyiramugisha Nadia wo mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze tariki 18 Gashyantare 2021, asaba abagiraneza ubufasha bwa miliyoni eshatu n’igice (3,500,000FRW) yasabwe n’ibitaro kugira ngo avuze umwana.

    Uwo mugore w’imyaka 24 ufite abana babiri, yavugaga ko mu myaka itatu amaze arwaje uwo mwana byamuteye ubukene bukabije, ku buryo no guca inshuro bitashobokaga kubera uburyo yahoraga akurikiranye ubuzima bw’uwo mwana we.

    Nk’uko nyina abivuga, ngo kuva yabyara uwo mwana wari umaze imyaka itatu n’amezi abiri avutse, ntiyigeze agerageza kuvuga cyangwa ngo abashe kugenda.

    Uwo mubyeyi ngo yabayeho mu gahinda gakomeye, aho abaganga bamubwiraga ko uwo mwana afite ikibazo mu mutwe kandi ko ngo ashobora kuvurwa agakira, ariko ikibazo kikaba icyo kubura amafaranga yasabwaga.

    Ngo yamenye ko uwo mwana we afite ibibazo amaze amezi ane avutse ariko ngo uburwayi bukomeza kwiyongera uko iminsi yashiraga, dore ko yagiye mu bitaro binyuranye bamubwira ibisabwa, agasanga nta bushobozi nk’umuntu utunzwe no guca inshuro, dore ko umugabo bashakanye akimara kumenya ko uwo mwana yavukanye ubwo burwayi yahise amuta ajya gushaka undi mugore.

    Yavuye umugongo ku buryo ubu abasha kwicara neza
    Yavuye umugongo ku buryo ubu abasha kwicara neza

    Nyuma y’uko Kigali Today itangaje iyo nkuru, ifite umutwe ugira uti “Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we ufite uburwayi budasanzwe”, inzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhoza n’Akarere ka Musanze, bahise bamusura bamushakira uburyo uwo mwana yavurwa.

    Nyuma y’igihe kitarenze icyumweru kimwe, akarere kashakiye uwo mwana ubufasha bwo kuvurwa binyuze mu muryango witwa National Child Development Agency hishyurwa amafaranga 2, 155,369 FRW mu bitaro bya Rilima, ari nabyo bikomeje gukurikirana ubuzima bw’uwo mwana.

    Kugeza ubu uwo mwana umaze imyaka hafi ine avutse, aba mu bitaro bya Rilima yitabwaho n’abaganga, aho byijeje umubyeyi we ko bitari ngombwa ko babana mu bitaro, aho we ari mu rugo, akaba yemerewe buri gihe cyose abonye umwanya kujya gusura umwana we.

    Umubyeyi ashimishijwe n
    Umubyeyi ashimishijwe n’uko umwana we arimo kwitabwaho n’abaganga

    Kugeza ubu uwo mwana ari kumwe n’umubyeyi we mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze aho yoherejwe mu kiruhuko mu gihe cy’ukwezi, akazasubira mu bitaro tariki 22 Ukuboza mu rwego rwo gukomeza kwitabwaho n’abaganga.

    Ubwo Kigali Today yamusuraga, umubyeyi we yayitangarije ko yishimiye urwego umwana we agezeho avurwa, aho hari byinshi uwo mwana atangiye kwikorera bitanga icyizere cyo gukira.

    Yagize ati “Ndabona impinduka ikomeye ku mwana wanjye, biragaragara ko yatangiye gukira, yagiye atabasha kurya no kwicara, ariko ubu arabasha kwicara neza, ararya yitamika. Nkurikije uko yagiye ameze n’uko mubona, mfite icyizere ko umwana wanjye azakira”.

    Arongera ati “Ubu kuva tariki 22 Ukuboza agiye gusubira mu bitaro, yari yaraje mu kiruhuko, abaganga bambwira ko azakira akabasha kuba yagenda, ubu yavuyeyo bamaze gukora umugongo, icyo bagiye gukora ni amaguru no ku maboko, kugira ngo abe yabasha gufata ibintu neza akomeye, abe yashobora no gutera intambwe agende. Umugongo umuze neza nta kibazo ufite n’ijosi ryarakomeye nta kindi kibazo gihari, urabibona ko yicaye nta kibazo afite”.

    Mbere yo kuvurwa, uyu mwana yahoraga aryamye kuko atabashaga kwicara
    Mbere yo kuvurwa, uyu mwana yahoraga aryamye kuko atabashaga kwicara

    Uwo mubyeyi wari warihebye, avuga ko yishimiye cyane kubona umwana we ashobora kwicara, “Ndishimye, aho umwana wanjye ageze ndanyuzwe, ntabwo ari wa mwana ngisiga ku kirago ngo nsange yuzuye ivumbi. Arakenera kujya mu bwiherero ntabyikorereho nk’uko byari mbere ubu arabimwira, nanjye ubuzima buragenda buhinduka ndabasha gukora nkinjiza nk’igihumbi cyangwa icyatanu”.
    Abona uwo mwana ari umugisha kuri we, ati “Uyu mwana azaba umuntu ukomeye cyane, ni intwari, ni na we umpa imbaraga zo kuba nakora, mbona ari umugisha kuri njye”.


    source : https://ift.tt/3lU3ipu

  • Amajyaruguru: Akarere ka Rulindo ku isonga mu kurwanya ruswa n’akarengane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ashyikirizwa igihembo ako Karere kagenewe

    Raporo yakozwe n’Urwego rw’Umuvunnyi, igaragaza ko Akarere ka Rulindo kahize utundi n’amanota 68%, gakurikirwa n’aka Gicumbi gafite amanota 57%, Akarere ka Gakenke 50%, Musanze 43% n’aka Burera kagize amanota 20% mu kurwanya ruswa n’akarengane.

    Mu byagendeweho hakorwa iyi raporo, ni ugusuzuma no gusesengura imikorere y’Inama Ngishwanama mu kurwanya ruswa n’akarengane muri buri Karere, urwego abaturage bariho mu gushishikarizwa gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, uburyo inzego zihanahana amakuru ku byaha bya ruswa n’akarengane, ingamba zashyizweho mu kubikumira, imikoranire y’akarere n’inzego ziri hasi yako mu gukemura ibibazo by’akarengane na ruswa byugarije abaturage n’ibindi.

    Mu biganiro byateguwe n’Urwego rw’Umuvunnyi, ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ndetse n’Ihuriro ry’Inteko Ishinga amategeko mu kurwanya ruswa (APNAC), byabereye mu Karere ka Musanze ku ya 2 Ukuboza 2021, bigahuza izo nzego n’abagize Inama Ngishwanama zo kurwanya ruswa n’akarengane bo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, bahamagariwe gutahiriza umugozi umwe mu gushyira mu bikorwa ingamba zituma ruswa n’akarengane bicika.

    Umuvunnyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette, yagize ati “Ubutumwa dutanga ni ugushishikariza inzego zose duhereye ku bagize Inama ngishwanama zo kurwanya ruswa n’akarengane, gukora inshingano zazo neza binyuze mu gushyiraho ingamba zihamye zirimo no gutanga amakuru mu gihe hari aho imenyekanye, kugira ngo ikumirwe. Ibyo bizatuma tugira u Rwanda ruziramo akarengane na ruswa, tudategereje ab’ahandi baza kubidukorera”.

    Bamwe mu bitabiriye ibiganiro ku kurwanya ruswa n
    Bamwe mu bitabiriye ibiganiro ku kurwanya ruswa n’akarengane basabwe kuyirandura burundu

    Ikibazo cy’akarengane na ruswa, abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, bahamya ko bahura nacyo, bikabakururira ingaruka.

    Umugore wo mu Karere ka Musanze, Kigali today itatangaje amazina ye, yatswe ruswa ishingiye ku gitsina yagize ati “Nagiranye ikibazo n’umugabo wanjye cy’imanza, biba ngombwa ko niyambaza umwunganizi ngo amburanire, bigera igihe ansaba ko turyamana, mbimwangiye, ibyo kunkurikiranira dosiye abivamo atanambwiye. Nanamubaza itariki yo kuburanira mu rukiko akambwira gutegereza, kugeza ubwo n’igihe cy’urubanza, cyageze ntarufiteho amakuru, bimviramo kurutsindwa kuko namwimye iyo ruswa ishingiye ku gitsina”.

    Ati “Muri iki gihe, twugarijwe n’ikibazo cyo gusyigingizwa n’abakaduhaye serivisi bagurana icyizere bagiriwe kwaka abantu ruswa. Ibyo bidukururira ingaruka nyinshi, birimo kudindizwa no kudahabwa serivisi mu buryo butunyuze, tugahera mu bibazo”.

    Undi muturage yagize ati “Nagiranye ikibazo n’umuturanyi wanjye, njya kumurega mu bunzi, bamutumizaho kugira ngo batuburanishe akanga kwitaba. Bamwoherereje amahamagaza inshuro zirenga eshanu, najyayo ngasanga ntiyitabye urubanza rugasubikwa, nanahura na we mu nzira, akambwira ko nzarinda nsazira mu nzira ntaburanye na we. Nabonye mbirambiwe, niyambaza izindi nzego, urubanza baruca ari uko zabyinjiyemo. Icyo kibazo cyarampumagije, mpatakariza igihe n’amafaranga menshi”.

    Ibisa n’ibi, abaturage babihuriyeho n’Ihuriro ry’Inteko Ishinga amategeko mu kurwanya ruswa APNAC, aho rigaragaza ko mu gihe umuturage adashyizwe ku isonga ngo afashwe muri gahunda zituma imibereho ye iba myiza, biba bifitanye isano na ruswa.

    Ishingiye ku ngero zimwe na zimwe, APNAC igaragaza ko hakigaragara ruswa mu birebana n’ingurane zihabwa abaturage, ibikorwa remezo byubakwa bikangirika bitamaze kabiri, imitangire y’amasoko ya leta n’ibindi.

    Ni mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, ivuga ko uretse ibyo igihugu kiba cyarateganyije kugira ngo uburenganzira bwa muntu bwuhahirizwe, hari ibyo n’abantu bakwikemurira bitagombye ubushobozi.

    Yatanze ingero za bamwe mu bantu, bamara igihe muri transit center mu buryo budakurikije amategeko. Ikindi ni nk’abafungirwa muri za kasho, bakahamara igihe kirenze ikigenwe, ibifatwa nko guhutaza ubenganzira bwabo.

    Umuvunyi wungirije Yankurije Odette asanga hakiri byinshi byo gukorwa mu Ntara y
    Umuvunyi wungirije Yankurije Odette asanga hakiri byinshi byo gukorwa mu Ntara y’Amajyaruguru mu kurwanya ruswa n’akarengane

    Ikibazo cya ruswa n’akarengane, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, ahamya ko bagiye kugihagurukira, ku buryo kizagabanuka.

    Ati “Icyo tugiye gukora dufatanyije n’inzego zose ndetse n’abaturage ubwabo, ni uko buri wese, cyane cyane mu batanga serivisi, tugiye kurushaho kubegera kugira ngo basobanukirwe bihagije uruhare rwabo mu kumva ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage, hatabanje kuzamo amananiza cyangwa kubasiragiza, kuko inshuro nyinshi iyo bibayeho, nibyo bibyara ruswa kandi aho yageze, akarengane nako kaboneraho.

    Ahereye ku kuba imibare y’uko uturere tugize Intara ayoboye, duhagaze mu kurwanya ruswa, Guverineri Nyirarugero yashimangiye ko tutari ku rugero rushimishije, ari na ho ahera akangurira abaturage n’inzego bafatanya kwita ku byo batashoboye gutunganya, bagahuza imbaraga mu gukumira, ikibazo cya ruswa n’akarengane kigacika burundu.

    Raporo y’impuguke mu birebana no kurwanya ruswa, ishyira u Rwanda ku mwanya wa 48 ku isi mu kurwanya ruswa, rukaba urwa kane mu kuyirwanya ku mugabane wa Afurika.


    source : https://ift.tt/3IIckzl

  • Guverineri w’Amajyaruguru n’uw’Iburasirazuba baganiriye ku gukumira ibyaha byambukiranya umupaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni inama ije ikurikira iyabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, iyi ikaba ibereye mu Majyaruguru kugira ngo harebwe uko umutekano w’umupaka wifashe.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana avuga ko barebeye hamwe aho imyanzuro yafashwe ubushize igeze ishyirwa mu bikorwa, kungurana ubumenyi ku mikorere n’imikoranire byatuma bashobora gukumira no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.

    Mu myanzuro y’ubushize bari biyemeje guhugura Inkeragutabara ndetse na bamwe mu rubyiruko kugira ngo bafashe mu kurinda ahantu hari ibyuho hakunze guca magendu ndetse n’abantu bagenda nijoro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kureba ahantu hari ibyambu bitemewe kugira ngo hategurwe abantu bahabwe amahugurwa ndetse banahabwe ubushobozi bwo kurinda ibyo byambu.

    Mu byaganiriwe uyu munsi rero harimo kureba umusaruro wabyo kuko abarinzi b’ibyambu bashyizweho mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu Majyaruguru mu turere dukora ku mupaka.

    Ikindi kwari ukureba ahakiri ibyuho cyane mu gukurikirana abantu bagura ibicuruzwa n’inzoga zitemewe kuko ari bo batuma ababyinjiza mu gihugu batabivamo.

    Guverineri Gasana ati “Bariya bantu bakora magendu cyangwa abakoresha inzira zitemewe n’abaca muri ibyo byambu hari abantu bashyira ibintu bakomeye, turagira ngo rero dukurikirane kugera kuri wa muntu ubigura uba watumye abo bantu babikora.”

    Banarebye ku mikorere y’amaguriro yagiye ashyirwa mu turere twegereye imipaka niba koko abaturage bayitabira cyangwa bakijya gushakira muri Uganda ibidafite ubuziranenge.

    Banarebye aho umuhigo w’umudugudu utarangwamo icyaha abaturage basinyanye n’abayobozi aho ugeze weswa.

    Guverineri Gasana avuga ko banarebye niba hashobora gushyirwaho abantu bihariye bagenzura magendu n’ibiyobyabwenge byinjira mu gihugu mu muhora wa kabiri mu turere twa Gatsibo na Kayonza kuko hari ibishobora kunyura mu rihumye abarinzi b’ibyambu bakabijyana muri utwo turere.

    Kuva abarinzi b’ibyambu bashyirwaho mu Karere ka Nyagatare, kuva muri Nzeri kugeza mu Gushyingo 2021, abantu 232 bashyikirijwe inkiko nyuma yo gufatwa binjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.

    Hari kandi abantu 98 bashyikirijwe inkiko kubera kwinjiza magendu mu gihugu, naho abantu 962 bafashwe banyura mu nzira zitemewe n’amategeko.

    source : https://ift.tt/3lWDYPn

  • Sobanukirwa byinshi kuri tombola ‘Inzozi Lotto’ yatangijwe ku mugaragaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Yves Bernard Ningabire, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier n’abanyamakuru batandukanye.

    Minisitiri wa Siporo, yavuze ko tombola y’Igihugu ije kunganira Leta mu kubona ubushobozi busanzwe bugenerwa inzego za siporo by’umwihariko mu guteza imbere impano z’abakiri bato.

    Umuyobozi wari uhagaragriye Komite Olempike y’u Rwanda, Gakwaya Christian, yavuze ko siporo, ishoramari n’amikoro ari ibintu bisigaye bigendana. Bityo Kuba habonetse ahandi hantu ubushobozi bwaturuka ari ibintu byo kwishimira kandi bizeyeko bizatanga umusaruro.

    Ibihembo bizajya bitsindirwa ni uguhera ku bihumbi bibiri kugera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

    Hari uburyo butandukanye bwo gukina muri iyi tombola y’igihugu, harimo gusura urubuga rwa Inzozilotto.rw cyangwa se ugakanda *240# cyangwa ukagana umu-agent wa inzozi lotto.

    Ukina amafaranga make ashobora kwishyura 300 frw mu gihe yakinnye quick Lotto ndetse na 500 frw ku wakinnye Jackpot Lotto.

    source : https://ift.tt/3GxNlwX

  • Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda arizeza guteza imbere ishoramari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Khan yahuriye na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana mu biro bye aho baganiriye ku mishinga itandukanye n’amahirwe aboneka muri iyo Ntara y’Iburasirazuba.

    Guverineri Gasana yeretse Ambasaderi Khan amahirwe ari mu Ntara abereye umuyobozi irimo guteza imbere ubuhinzi, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, inganda n’ubukerarugendo.

    Ambasaderi Amir Khan yiyemeje ubufatanye mu kuzamura ubuhahirane mu ishoramari.

    source : https://ift.tt/3pMvLhU