Tag: featured

  • Abanyeshuri barimo kwiga batangiye gupimwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2020, ari na bwo igikorwa cyo gupima abo banyeshuri cyatangiye, kigakorwa n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE).

    Minisitiri Uwamariya asobanura uko icyo gikorwa kizagenda ndetse akanagaruka ku mibare y’abagomba gupimwa.

    Agira ati “Ni igikorwa twateguye dufatanyije na MINISANTE na RBC, abagomba gupimwa mu gihugu hose ni 3,000 harimo abanyeshuri 2,500 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abanyeshuri 500 bo muri za kaminuza zitandukanye. Ntabwo dupima abanyeshuri bose, ni ugufata bake bake ngo turebe uko bimeze”.

    Uwo muyobozi avuga kandi ko mu gihe hagira umwana ugaragara ko yanduye Covid-19, amashuri yose mu gihugu atahita afunga.

    Ati “Igiteganyijwe mu mabwiriza mu gihe twasanga hari umwana umwe cyangwa benshi bari mu kigo baranduye icyo cyoretazo, ntabwo amashuri yose mu gihugu azahita afunga. Ahubwo hazarebwa igikorwa ku hagiye haboneka ikibazo, muzi ko kuri buri shuri hari ibyumba byateguwe bishobora kujyamo abo bana mu gihe bibaye”.

    Ati “Amabwiriza tugenderaho avuga ko niba mu kigo runaka habonetse abana benshi barwaye, abandi bagombaga kujya muri icyo kigo bazaba baretse tubanze dukemure icyo kibazo cyagaragaye. Ntabwo twakohera abana ahantu havutse ikibazo, ubwo ibizakorwa tuzabimenya nyuma yo kubona ibizava mu isuzuma”.

    Gupima abo banyeshuri bivuzwe nyuma y’aho imibare y’abandura Covid-19 yongeye kuzamuka mu Rwanda, cyane cyane ahari abantu benshi nko mu magereza, aho hashize iminsi bigaragara ko muri gereza ya Rwamagana, iya Nyarugenge ndetse n’iya Muhanga zirimo abagororwa benshi banduye, gusa inzego zibishinzwe zivuga ko abahuye n’icyo kibazo bari ukwabo kandi ko barimo kwitabwaho.

    Ahandi hagaragaye abanduye ni mu nkambi y’impunzi ya Mahama yo mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Ibirasirazuba, bikaba byaratumye ishuri rya Groupe Scolaire Mahama riri muri iyo nkambi ritemererwa gufungura imiryango nk’ayandi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, avuga ko inzego zibishinzwe zirimo kureba uko bimeze ngo iryo shuri na ryo ribe ryafungura.

    Ati “Iryo shuri riri mu nkambi, ntabwo rero twari gutuma rifungura mu gihe hari harimo abantu banduye Covid-19. Minisiteri y’Ubuzima iracyasuzuma uko ikibazo kimeze aho mu nkambi, harebwe niba iryo shuri na ryo ryafungura mu kiciro cya kabiri kizatangira mu cyumweru gitaha”.

    Minisiteri y’Uburezi ivuga ko icyo kiciro cya kabiri cy’abanyeshuri nibagera ku ishuri, abana bazajya bicara ku ntebe ari babiri gusa kugira ngo bahane intera ndetse banubahiriza n’andi mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abanyeshuri-barimo-kwiga-batangiye-gupimwa-covid-19

  • Nyanza: Urukiko Rukuru rwanze ubujurire bw’umubyeyi n’umuhungu we bahamijwe Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y
    Nyuma y’iburanisha ryo ku wa 20 Ukwakira 2020, ku Rukiko Rukuru i Nyanza

    Musabyuwera na Kayihura, bahamijwe icyaha cyo kwica muri Jenoside, abana babiri bo kwa Disi Didace wari utuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, nyuma bakabajugunya mu musarane wabo.

    Amakuru y’uko abo bana biciwe mu rugo rwo kwa Musabyuwera bakajugunywa mu musarane, yamenyekanye ubwo abana bo muri uwo muryango (Kayihura na mushiki we) bashyamiranaga, hanyuma Kayuhura akabwira mushiki we ko yamwica akamujugunya mu musarane “bakajya bamunnya jehuru nk’uko bannya hejuru y’abana bo kwa Disi”.

    Uwo mushiki we yahise atanga amakuru, inzego zibishinzwe zirayakurikirana ndetse hanakorwa ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri y’abana bo kwa Disi bari barajugunywe mu musarane, icyo gihe havanwamo imibiri ine nk’uko raporo zabigaragaje.

    Nyuma yo kubavanamo, Musabyuwera na kayihura bahise bakurikiranwa ku cyaha cyo kwica abo bana, ariko Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana, rubagira abere, nyuma y’uko uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi Habineza Jean Baptiste, wari wahamagajwe n’urukiko nk’umutangabuhamya yari yatanze ubuhamya avuga ko mu musarane wo kwa Musabyuwera havanywemo umubiri umwe, aho kuba ine nk’uko byari byagaragajwe.

    Ubushinjacyaha bwajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, maze mu rubanza rwasomwe tariki ya 08 Gicurasi 2020, Musabyuwera na Kayihura bahamywa icyaha cya Jenoside, bakatirwa gufungwa burundu.

    Aba na bo baje kujuririra icyi cyemezo mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza, maze mu iburanisha ryabaye tariki ya 20 Ukwakira 2020, urukiko rusuzuma niba rushobora kwakira ubujurire bwabo.

    Ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo ni bwo, rwatangaje ko rwemeje kutakira ubujurire bwa Musabyuwera na Kayihura, rwemeza kandi rutegeka ko urubanza nomero RPA/GEN 00004/2019/TGI/HYE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ku wa 08 Gicurasi 2020 rwajuririwe, rugomba kurangizwa uko rwaciwe.

    Ibi bivuze ko Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien, bakomeza igihano bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, cyo gufungwa burundu.

    Abarokotse bo mu muryango wa Disi Didace bavuga ko bashimye ubutabera bahawe ku bantu babiciye abavandimwe.

    Icyakora abagize uyu muryango bavuga ko bagihangayikishijwe no kuba imibiri y’abavandimwe babo imaze imyaka irenga ibiri ibonetse, ariko ikaba itarashyingurwa.

    Inzego z’ubuyobozi zivuga ko ikibazo cy’iyi mibiri kikiri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, kandi ko uyu muryango uzahabwa ubutabera ukabasha gushyingura abavandimwe babo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/nyanza-urukiko-rukuru-rwanze-ubujurire-bw-umubyeyi-n-umuhungu-we-bahamijwe-jenoside

  • Inzego nkuru z’igihugu ni zo zizasubiza ikibazo cy’imisoro ku bakora 50% – Guverineri Kayitesi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi avuga ko inzego nkuru z
    Guverineri Kayitesi avuga ko inzego nkuru z’igihugu ari zo zizafata umwanzuro wo kugabanyiriza imisoro abakora 50%

    Ibyo bitangajwe mu gihe abakora 50% mu masoko ya Muhanga na Huye bakomeje gutakamba basaba ko basoreshwa hakurikijwe iminsi bakora, kuko bakomeje guterwa igihombo no gusora no kwishyura ubukode bw’aho bakorera amafaranga menshi.

    Abacururiza mu masoko ya Muhanga na Huye bavuga ko kuva bakomorerwa gukora bakomeje kwishyuzwa imisoro ya buri kwezi nta kubagabanyiriza kandi bakora iminsi 15 gusa mu kwezi.

    Abakorera muri aya masoko kandi bakomeje no kwishyura ibibanza bakoreramo nk’uko byari bimeze mbere ya COVID-19, bakifuza ko bagabanyirizwa kuko bijejwe igihe kirekire gukemurirwa ikibazo baraheba.

    Umwe mu bacuruzi mu isoko rya Muhanga kimwe na bagenzi be, avuga ko yumva neza akamaro k’imisoro ku buryo kuyitanga nta mpungenge babibonamo nk’uko basanzwe babikora, icyakora kubera COVID-19 ubucuruzi bakoraga bwagizweho ingaruka.

    Abacururiza mu isoko bavuga ko bakwiye kugabanyirizwa imisoro kuko bakora iminsi mike
    Abacururiza mu isoko bavuga ko bakwiye kugabanyirizwa imisoro kuko bakora iminsi mike

    Agira ati “Umuntu yakoraga iminsi 30 none ubu dukora 15, hari n’igihe umuntu ataha nta kintu abonye kuko abakiriya bacu hari igihe baza bakatubura tutakoze. Akamaro k’imisoro turakumva kandi twayitanga, ariko igatangwa nk’uko tuba twakoze byaba byiza badusoresheje iminsi tuba twakoze”.

    Ubuyobozi na bwo bwakomeje kwizeza abakora amasaha make ko ikibazo cyabo cyumvikana kandi kiziganwa ubushishozi kikabonerwa umuti, ariko byakomeje gusa nk’ibinanirana kuko igisubizo bakomeje guhabwa n’ubundi cyakomeje kubabwira kwihangana bagategereza ko hafatwa umwanzuro.

    Ni nde uzafata umwanzuro kuri iki kibazo?

    Perezida w’urugaga rw’abikoprera mu Karere ka Muhanga Kimonyo Juvenal, avuga ko kugeza ubu ikibazo cy’abakorera mu isoko rya Muhanga basaba kugabanyirizwa imisoro cyashyikirijwe inzego nkuzu z’igihugu ngo abe ari zo zikigana ubushishozi kuko ari ikibazo cyigaragara hirya no hino mu gihugu.

    Kimonyo avuga ko na we yumva abakorera mu masoko basimburana bakwiye gusora bigendanye n’uko bakoze, kuko imisoro n’ubundi igenwa hakurikijwe imiterere y’akazi kaba kakozwe.

    Kimonyo avuga ko abakora 50% bakwiye gusora 50%
    Kimonyo avuga ko abakora 50% bakwiye gusora 50%

    Agira ati “Ku giti cyanjye numva niba bakora kuri 50% n’imisoro ikwiye kumanuka ikajya kuri 50% kuko ntahandi iva usibye mu kazi bakoze, ariko turizera ko inzego nkuru z’igihugu zizagifatira umwanzuro kandi igisubizo kizaza ari cyiza”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, na we yemeza ko igisubizo cyo kugabanya imisoro ku bakora igihe gito kizaturuka mu nzego nkuru z’igihugu, kandi hari umurongo ziri kuganiraho zizaha icyo kibazo.

    Isoko rya Huye na bo bakora 50%, barasaba kugabanyirizwa imisoro
    Isoko rya Huye na bo bakora 50%, barasaba kugabanyirizwa imisoro

    Guverineri Kayitesi avuga ko abakora 50% koko badakora neza kuko badakora iminsi yose kandi koko bakomeje gusaba kwishyurira no gusorera iyo 50%, kandi ko icyo kibazo cyashyikirijwe inzego nkuru z’igihugu ngo zigifateho umwanzuro.

    Agira ati “Icyo tubasaba ni ukwihangana kandi ntiducike intege twese tukaguma mu rugamba rwo gukomeza kwirinda, kuko serivisi zose ntizirafungura, ntabwo ari ukubananiza ikibazo cyabo kiri kuganirwaho n’inzego nkuru z’igihugu kandi kizabonerwa igisubizo”.

    Isoko rya Muhanga
    Isoko rya Muhanga

    Ku bijyanye n’abafungiwe utubari na bo basaba gukomorerwa wenda bagashyirirwaho amabwiriza bakurikiza, Guverineri Kayitesi asanga na bo bakwiye gukomeza gutegereza imyanzuro igenda ifatwa bitewe n’uko icyorezo kitwara.

    Icyakora anasaba abakoraga utubari kuba aho bakoreraga bashobora kuhahindurira imiterere bagakoreramo ibindi bintu nka resitora n’ubundi bucuruzi aho gushaka gukora gusa ibintu bimwe.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/inzego-nkuru-z-igihugu-ni-zo-zizasubiza-ikibazo-cy-imisoro-ku-bakora-50-guverineri-kayitesi

  • Rayon Sports yasinyishije rutahizamu mushya w’umunya-Nigeria (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu w’umunya-Nigeria Sunday Jimoh Oni amasezerano y’imyaka ibiri azageza mu wa 2022.

    Mu cyumweru gishizeni bwo uyu rutahizamu yageze mu Rwanda avuye muri Nigeria, akaba yarumvikanye na Rayon Sports nyuma y’aho ibya Moussa Camara bari bizeye bipfiriye.

    Uyu rutahizamu wanyuze mu makipe arimo Abi Warriors yo muri Nigeria ari nayo aje avuyemo ndetse akaba yaranayitsindiye ibitego bitandatu muri uyu mwaka w’imikino ushize, akaba yaranakiniye Ifeanyi Ubah nayo yo muri Nigeria.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yasinyishije-rutahizamu-mushya-w-umunya-nigeria-amafoto

  • RAB yamuritse ubwoko 6 bw’imbuto z’imyumbati, zinahabwa amazina y’Ikinyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imbuto yiswe Gikungu, ngo yera vuba ikaramira umuhinzi kandi ikera myinshi
    Imbuto yiswe Gikungu, ngo yera vuba ikaramira umuhinzi kandi ikera myinshi

    Amazina zahawe ni Nsizebashonje, Buryohe, Tebuka na Biseruka zerera amezi 12 muri rusange (iba yamaze kuba imigugu). Hari na Tegereza yera imyumbati myinshi ariko mu gihe cy’umwaka n’igice, ndetse na Gikungu.

    Kanani Vianney, umutubuzi w’imuto y’imyumbati wo mu Karere ka Ruhango wamuritse Gikungu, yavuze ko nubwo yari ifite utwumbati dutoya ugereranyije n’izindi, yo iramira uwayihinze kuko ku mezi atandatu gusa umuntu ashobora kuyisarura, ariko nanone ku mezi 12 na yo iba ari minini.

    Abatubuzi batanze amazina y
    Abatubuzi batanze amazina y’imbuto bamaze igihe batubura

    Ati “Nayise Gikungu kuko yaje mu gihe gikomeye, nta mbuto y’imyumbati iriho, nuko ituzahurira ubukungu. Ushobora kuyirya itetse itarinze kwinikwa, ariko nanone ushobora no kuyinika ikavamo ubugari”.

    Dr. Athanase Nduwumuremyi, umushakashatsi ku gihingwa cy’imyumbati muri RAB, avuga ko Gikungu, Nsizebashonje, Biseruka na Tegereza zitanga ubugari ariko zikaba zishobora no kuribwa zikiva mu murima, Buryohe ikaribwa ikiva mu murima, naho Tebuka yo igatanga ubugari gusa.

    Izi mbuto zose zihinzwe neza zikanafumbirwa bikwiye, zitanga umusaruro uri hagati ya toni 30 na 40 kuri hegitari.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, avuga ko izi mbuto ari igisubizo ku cyifuzo cy’uko ubuhinzi bw’imyumbati bwagenda mu Rwanda.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y
    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (wa kabiri uturutse ibumoso), yashimye izi mbuto zakozweho ubushakashatsi kuko zitanga icyizere cyo guteza imbere ubuhinzi bw’imyumbati

    Agira ati “Mu Rwanda, imyumbati ihingwa kuri hegitari hafi ibihumbi 200, igatanga hafi toni miliyoni eshatu z’umusaruro. Ugereranyije turacyeza toni 14.5 kuri hegitari, mu gihe ahandi bageze hagati ya toni 20 na 25. Izi mbuto zakozweho ubushakashatsi ziraduha icyizere ko intego yo kweza byinshi ku butaka butoya twazayigeraho”.

    Minisitiri Ngabitsinze arasaba abahinzi kuzifashisha izi mbuto uko bikwiye, ku buryo ubutaka bafite (butiyongera) bwatanga umusaruro ufatika.

    Anifuza ko abashora imari mu gutunganya imyumbati bakwiyongera, kuko kugeza ubu muri rusange umusaruro w’imyumbati ugitunganywa mu buryo bwa kera (gakondo).


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/rab-yamuritse-ubwoko-6-bw-imbuto-z-imyumbati-zinahabwa-amazina-y-ikinyarwanda

  • Perezida Kagame arasaba ko amahoro yagaruka muri Ethiopia mu buryo bwihuse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko hashize iminsi Guverinoma ya Ethiopia ihangane na Leta ya Tigray, imwe mu zigize icyo gihugu.

    Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Demeke Mekonnen, yasabye ko habaho kugarura amahoro muri icyo gihugu mu buryo bwihuse.

    Perezida w’Intara ya Tigray aherutse gutangaza ingabo zayo zarashe ibisasu bya rokete ku kibuga cy’indege cyo muri Eritrea, ibi bikaba byarongereye ahabera imirwano muri aka karere.

    Perezida Debretsion Gebremichael yashinje ingabo za Leta ya Ethiopia kwifashisha icyo kibuga cy’indege mu kugaba ibitero kuri leta ya Tigray.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, we yahakanye ko ingabo za Leta zirimo gukorana n’iza Eritrea, avuga ko Ethiopia ifite ubushobozi burenze ubukenewe bwo kugera ku ntego z’iki gikorwa cya gisirikare yo ubwayo.

    Imirwano hagatiya y’Ingabo za Leta ya Ethiopia n’ishyaka riri ku butegetsi muri Tigray, imaze iminsi 15.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-arasaba-ko-amahoro-yagaruka-muri-ethiopia-mu-buryo-bwihuse

  • RDC: Ubushyamirane hagati y’ishyaka rya Tshisekedi n’irya Kabila bukomeje gufata indi ntera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu bushyamirane bushingiye ku kuba abarwanashyaka ba CACH ya Tshisekedi bashaka gushyira iherezo ku masezerano yo kwishyira hamwe no gukorana na FCC ya Kabila.

    Abashyigikiye Tshisekedi bavuga ko abo ku ruhande rwa Kabila badatuma Guverinoma y’ubumwe ikorera mu mahoro no mu mutuzo. Baherutse gutanga urugero rwa Minisitiri w’Imari José Sele Yalaghuli, wo muri FCC bamushinja kuba atambamira imishinga myinshi ya Félix Tshisekedi, Minisitiri Yalaghuli ariko we akabihakana.

    Marcellin Bilomba, umujyanama w’ibanze wa Perezida Tshisekedi ushinzwe ubukungu, na we aherutse gushinja Yalaghuli ko mu mwanya wo guhemba abakozi ba Leta yahisemo gukoresha imishahara yabo mu kwishyura abakorana n’abo ku ruhande rwa Kabila mu mishinga yabo bwite.

    Ni mu gihe José Sele Yalaghuli we ahakana ibi birego avuga ko imishahara y’abakozi ba Leta yitabwaho uretse gusa mu gihe habayeho ibindi byihutirwa, ariko ko hari itavogerwa kuko abahembwa ku ikubitiro ari abasirikare, hagakurikiraho abapolisi, abarimu hanyuma abaganga.

    Bivugwa ko uyu mwuka mubi umaze igihe ushingiye ku masezerano atubahirizwa Kabila yagiranye na Tshisekedi mbere yo kumuha ubutegetsi muri 2019.

    Aya masezerano avuga ko mu gihe haba hagiye gufatwa ibyemezo bikomeye, impande zombi zigomba kuganira zikabyemeranyaho, ariko ngo Tshisekedi n’ihuriro rye bashaka gukora ibintu mu buryo bwabo, mu gihe uruhande rwa Tshisekedi na rwo rushinja urwa Kabila kwivanga, dore ko FCC ya Kabila ifite imbaraga mu nzego nyinshi zikomeye.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/RDC-Ubushyamirane-hagati-y-ishyaka-rya-Tshisekedi-n-irya-Kabila-bukomeje-gufata-indi-ntera

  • U Rwanda rurakira icyiciro cya kane cy’impunzi zivuye muri Libya ku wa Kane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagize impunzi zavuye muri Libiya zaje mu Rwanda mu bihe bishize
    Bamwe mu bagize impunzi zavuye muri Libiya zaje mu Rwanda mu bihe bishize

    Gutuza izi mpunzi mu buryo bw’agateganyo mu Rwanda, biteganyijwe mu masezerano yiswe “Emergency Transit Mechanism – ETM”, yo gucumbikira impunzi mu gihe gito, yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

    Guverinoma y’u Rwanda, igomba kwishingira umutekano ndetse n’imibereho myiza y’izo mpunzi, mu gihe hategerejwe igisubizo kirambye. Ibi ni ibyatangajwe na Minisiteri ishinzwe Ibiza mu Rwanda, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

    Izo mpunzi, zizacumbikirwa mu nkambi “Emergency Transit Center”, iherereye i Gashora mu Karere ka Bugesera.

    U Rwanda, rumaze kwakira impunzi, ndetse n’abandi basaba ubuhungiro bahunga intambara zibera mu duce tumwe twa Eritrea, Sudan, Somalia ndetse na Ethiopia, bagera kuri 306. Muri bo, abagera kuri 121 bakaba baramaze koherezwa mu bihugu nka Sweden na Canada, naho abagera ku 185 bakaba bakiri mu nkambi i Gashora. Iyi nkambi, ifite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 500.

    Mu mwaka wa 2017, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira impunzi zigera ku bihumbi 30 ku buryo bw’agateganyo, mu gihe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika yunze Ubumwe ugishakisha igisubizo kirambye.

    Mu kwezi kwa Kamena 2020, UNHCR yashimiye Leta y’u Rwanda ndetse n’abaturage bayo, ku bufatanye n’ubumuntu bagaragaje, ku mpunzi zisaga ibihumbi 150 bakiriye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-rurakira-icyiciro-cya-kane-cy-impunzi-zivuye-muri-libya-ku-wa-kane

  • Muhima: Icupa rya Gaz riraturitse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu batangajwe n
    Abantu batangajwe n’iturika ry’iyo gaz, aha barebaga ibisigazwa by’icupa yari irimo

    Ababibonye babwiye Kigali Today ko ari umukozi wari uvuye kugura gaz yo guteka (yo mu gicupa gifatanye n’ishyiga), ageze mu rugo aracana atangiye guteka, abona gaz itangiye gucumba umwotsi.

    Umuturanyi wabonye ibyo biba yagize ati: “Yacanye bisanzwe agira ngo ateke, ariko abona habanje kuza umwotsi mwinshi, agiye kuzimya gaz biranga, noneho ahamagara umukozi wa REG baturanye amutabaza undi aramubwira ngo ashake igitambaro arambikeho ariko ntibyagira icyo bitanga. Abonye bikomeje gucumba yigira inama yo gusohora igicupa cya gaz akijugunya hanze gihita giturika”

    Igicupa cyaturitse gihinduka ubushwange ndetse cyangiza igipangu cy’abaturanyi ku buryo bukomeye ku buryo ubona ko cyari gifite imbaraga (pressure) nyinshi.

    Aho cyaturikiye ni mu nzira icamo abantu ariko ku bw’amahirwe nta muntu wari uri muri iyo nzira.

    Polisi yahise itabara isanga nta bibazo bikabije byabaye, usibye ibikuta by’ibipangu byasenyutse kuko gaz yaturikiye hanze aho umukozi yayijugunye.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/muhima-icupa-rya-gaz-riraturitse

  • Umugabo w’imyaka 78 abaye umuntu wa 46 mu Rwanda wishwe na COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 16 babonetse mu bipimo 3,051 bakaba barimo ababonetse i Kigali:3, Kirehe:2, Muhanga:1, Nyagatare:3, Rubavu:4, Rusizi:2, Rwamagana:1.

    Kugeza kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,507 muri bo abamaze gukira ni 5008, naho abakivurwa ni 453.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 46, uwapfuye kuri uyu wa Kabiri akaba ari umugabo w’imyaka 78 y’amavuko.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/umugabo-w-imyaka-78-abaye-umuntu-wa-46-mu-rwanda-wishwe-na-covid-19