Tag: featured

  • Abakunda ‘akabenzi’ barahumurizwa nyuma y’indwara iherutse kwibasira iryo tungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibitangazwa n’Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB, Dr Uwituze Solange, aho avuga ko iyo ndwara hari n’abavuze ko ari icyorezo, gusa ngo si byo kuko yafashe amatungo make kandi mu gice gito cy’igihugu ndetse ubu ikaba itagikwirakwira.

    Iyo ndwara yitwa ‘Rouget du porc’, abaturage bo bakunze kuyita Ruje, iyo yafashe ingurube igira umuriro mwinshi, uri hagati ya 41.1-42.80C, igacika intege, ikagira ibibara bitukura ku ruhu, igahumeka nabi, amawi akirabura, ikabyimba mu ngingo, ikanga kurya no kunywa, itavurwa vuba bikayiviramo urupfu.

    Dr Uwituze avuga ko iyo ndwara yafashe igice gito cy’igihugu bityo ko itakwitwa icyorezo, akanashimira abaturage batanze amakuru hakiri kare.

    Agira ati “Iyo ndwara yageze ku ngurube 389 zo mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Rwamagana, muri rusange utwo turere dufite ingurube 59,900 bivuze ko izagaragaweho n’iyo ndwara zitageze no kuri 1%. Ntitwavuga rero ko ari icyorezo cy’ingurube”.

    Ati “Turashimira aborozi ko batanze amakuru ku gihe tugafatanya n’abashinzwe ubworozi mu mirenge tukavura ayo matungo, tunabasaba gukomeza gutanga amakuru ariko banirinda iyo ndwara kuko bishoboka. Nta gikuba rero cyacitse, akabenze kari amahoro”.

    RAB ivuga ko izo ngurube 389 iyo ndwara yazihitanye kuva yagaragaza ubukana mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka, gusa ngo iravurwa igakira, ariko kandi ngo uretse muri utwo turere dutatu nta handi yageze, abaturage bakaba barimo kugirwa inama y’uko bayikumira.

    Ngirumugenga Jean Marie Pierre, umworozi w’ingurube wabigize umwuga ukorera mu karere ka Rwamagana, avuga ko iyo ndwara itageze mu matungo ye ariko ko akomeje ingamba zo kuyikumira.

    Ati “Indwara koko yageze mu karere kacu ariko ku gice cyegereye Umujyi wa Kigali, amatungo yarapfuye, gusa ni indwara isanzwe, ariko jyewe Imana yarandinze ntabwo yahageze. Icyo nkora ubu ni ugukaza ingamba zo kwirinda, harimo kongera isuku aho amatungo arara, ubu nta bantu bavuye hanze binjira mu biraro no gutera imiti myinshi yica udukoko (désinfectants)”.

    Ati “Ikindi ni ugupima kenshi umuriro wa buri tungo, ndetse no kugaburira ingurube indyo yuzuye, ihagije kandi ifite isuku bityo zikagira ubudahangarwa buzifasha kudapfa kwandura iyo ndwara ndetse n’izindi”.

    Iyo ndwara ahanini iterwa n’umwanda

    Umukozi wa RAB ukuriye ishami ry’ubworozi, Dr Ndayisenga Fabrice, avuga ko indwara ya Rouget du porc ishobora kwirindwa kuko ahanini iterwa n’umwanda mu biraro.

    Ati “Iyo ndwara iterwa n’isuku nke mu biraro by’ingurube, bityo agakoko kayitera kakabona uko kinjira, umuntu ntakumve ingurube ngo yumve umwanda. Dufate nko mu gihe cy’imvura iyo ikiraro kiva hakazamo igisogororo, icyo gihe indwara uba uyihaye icyuho ari yo mpamvu dusaba aborozi kugirira isuku ibiraro kandi bakajya babiteramo imiti yabugenewe yica utwo dukoko”.

    Yongeraho ko ingurube zigomba kugaburirwa ibiryo byiza, bifite isuku, ngo si byiza kuziha ibiryo byatoraguwe mu ngarani kuko bizanduza uburwayi, hanyuma bakanazirinda kuzerera ku gasozi kuko na ho zishobora kuhakura ubwandu.

    Ikindi ngo ingurube yishwe n’ubwo burwayi, abantu basabwa kutayirya kuko ishobora kububanduza, ahubwo igatabwa.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/abakunda-akabenzi-barahumurizwa-nyuma-y-indwara-iherutse-kwibasira-iryo-tungo

  • Rutsiro FC itsinze Vision FC izamuka mu cyiciro cya mbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutsiro FC
    Rutsiro FC

    Mu mikino ya kamarampaka (Play-Off) yo gushaka ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere, Rutsiro ibonye itike itsinze Vision.

    Ni umukino wari warangiye amakipe yombi anganya 0-0, haza kwitabazwa penaliti, umukino urangira Rutsiro yinjije Penaliti 7 kuri 6 za Vision.

    Undi mukino wa 1/4, urahuza ikipe ya Gorilla FC yasezereye Rwamagana, ndetse na Etoile de l’Est yari yasezereye Interforce FC.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rutsiro-fc-itsinze-vision-fc-izamuka-mu-cyiciro-cya-mbere

  • Legal Aid Forum irasabira abagabo babyaye ikiruhuko kirenze iminsi ine #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ayo mategeko, irigenga umurimo rigenera umugore uri mu kazi wabyaye ikiruhuko kingana n’ibyumweru 12, ariko andi mategeko akagenera umugabo ufite umugore wabyaye ikiruhuko kitarengeje iminsi ine.

    LAF yahamagaye inzego zitandukanye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, izigaragariza ibikwiye kuvugururwa muri amwe mu mategeko y’u Rwanda, kugira ngo habeho kubahiriza neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.

    Isesengura rya LAF ribanza kugaragaza intambwe u Rwanda rwagezeho mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, bikaba byararuhesheje imyanya ya mbere ku rwego mpuzamahanga, rigasoza risaba noneho kugenzurira ubwo buringanire mu mategeko.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa LAF, Me Andrew Kananga, avuga ko ari byiza kuba ababyeyi b’abagore bari mu kazi barahawe ikiruhuko gihagije gituma bita ku bana mu gihe bibarutse, ariko ko n’abagabo bakeneye ikiruhuko kirengeje iminsi ine mu gihe na bo babyaye.

    Umuyobozi wa LAF, Andrew Kananga
    Umuyobozi wa LAF, Andrew Kananga

    Me Kananga yagize ati “niba dushaka ko habaho uburinganire, turasaba ko icyo kiruhuko cy’iminsi ine cyakongerwa, ntabwo dusaba ko umugabo yahabwa ikiruhuko kingana nk’icy’umugore, ariko icy’iminsi ine ahabwa ni gito”.

    Umuyobozi wa LAF avuga ko abagabo nibongererwa iminsi y’ikiruhuko mu gihe babyaye, batazaba babonye umwanya wo kwikorera ibyo bishakiye (nk’uko yabibwiwe), ahubwo ngo kizaba ari igihe cyo kwita ku mubyeyi n’abana, kuko umugore nta mbaraga aba afite.

    Umuryango LAF wakomeje uvuga ko amategeko y’u Rwanda ateguwe neza, ariko kuyashyira mu bikorwa no kuyamenyekanisha bikaba ari byo bigikeneye gushyirwamo imbaraga.

    Uruhande rwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) nta kintu rwifuje gutangaza ku bijyane n’ubu busabe bw’ihuriro LAF.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abagore (UN Women mu Rwanda) Fatou Aminata Lo, yizeza ko inzego zitandukanye mu gihugu zizakomeza kuganira ku mavugururwa akenewe.

    Aminata avuga ko iri suzuma n’isesengura ry’amategeko ryakozwe na LAF ku bufatanye na UN Women mu Rwanda, hari impinduka ryatangiye kugeraho kuva mu gihe ryari rikirimo gukorwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/legal-aid-forum-irasabira-abagabo-babyaye-ikiruhuko-kirenze-iminsi-ine

  • Nyagatare: Umuvu wangije ibifite agaciro ka miliyoni zirenga enye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amatara akoresha imirasire y
    Amatara akoresha imirasire y’izuba yuzuyemo amazi ahita apfa burundu

    Umukozi ushinzwe ibikorwa bya Tubura mu Karere ka Nyagatare, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko imvura yaguye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, umuvu winjira mu nzu bakoreramo yangiza ibikoresho harimo isabune ndetse n’amatara akoresha imirasire y’izuba by’abagenerwabikorwa bayo.

    Avuga ko ibyangiritse bifite agaciro karenga miliyoni 3, ati “Imvura yaraguye umuvu upfumura igipangu urinjira mu nzu amazi yari nko muri santimetero eshatu z’ubutumburuke, isabune zararengewe ndetse n’amatara 45 yose arapfa ndetse n’impapuro byose ubibaze ni hafi miliyoni enye zAmafaranga y’u Rwanda.”

    Uretse kuba umuvu w’amazi warinjiye mu nzu ikorerwamo na Tubura ukangiza ibikoresho birimo impapuro z’akazi n’ibikoresho bigenerwa abahinzi, umuvu wanashenye igipangu cy’iyi nzu.

    Kabera Mary nyiri iki gipangu avuga ko yari yaracukuye umurwanyasuri haruguru y’inzu ye ariko amazi yaje ari meshi akawusiba kubera ko aho yaturutse ari mu bibanza bitubatse.

    Yifuza ko ubuyobozi bwabafasha hakubakwa inzira nini y’amazi ku buryo amazi atazongera kubasenyera.

    Agira ati “Ikibazo erega mbere haruguru aha harahingwaga none babujije abaturage kongera kuhahinga, amazi yose yaraje kuko ntakiyatangira yuzuza umurwanyasuri nari naracukuye haruguru y’inzu, urinjira dore igipangu hepfo cyarasenyutse. Nibura kongera kucyubaka ntibiri munsi y’ibihumbi 500.”

    Akomeza agira ati “Twifuza ko hakubakwa ‘rigole’ nini zitwara amazi kuko n’iyo bakwishyura ibyangijwe n’ubundi amazi azagaruka, umuti ni ‘rigole’ nini yakunganira umurwanyasuri wanjye nahanze.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Rurangwa Steven, avuga ko batangiye kubaka za ruhurura ku buryo zizafasha mu kurinda abaturage umuvu w’amazi.

    Agira ati “Twaratangiye, turimo kubaka za ‘rigole’ kugira ngo zifashe mu gukumira amazi kwinjira mu mazu y’abaturage. Bihangane mu minsi mike ntabwo amazi azongera kwinjira mu mazu yabo.”

    Ubuso bw’imyaka bwangiritse ntiburabarwa ndetse n’ibikoni n’imisarane byasenyutse.

    Ibyahise bimenyekana byangijwe n’ayo mazi ni igipangu cy’inzu ya Kabera Mary ndetse n’ibikoresho by’umushinga Tubura akodesha inzu birimo amatara 45 akoresha imirasire y’izuba afite agaciro ka miliyoni 3,352,500 Frw ndetse n’indi nzu y’umuturanyi we yatangiye kwiyasa kubera ko amazi yinjiye mu musingi.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-umuvu-wangije-ibifite-agaciro-ka-miliyoni-zirenga-enye

  • Mike Kayihura ari mu 10 bahatanira igihembo cya ‘RFI Prix Decouvertes’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mike Kayihura ari mu 10 bahatanira igihembo cya ‘RFI Prix Decouvertes
    Mike Kayihura ari mu 10 bahatanira igihembo cya ‘RFI Prix Decouvertes’

    Mike Kayihura ageze mu icumi banyu bari guhatanira iki gihembo nyuma y’ukwezi atangiye uru urugendo. Yaranditse asaba kujya mu bazabona aya mahirwe atangwa na radio y’Abafaransa RFI. Muri benshi bari babisabye yageze muri 60 batoranyijwe nyuma y’amajonjora.

    Hongeye kubaho andi majonjora hagendewe ku ndirimbo buri muhanzi yatanze, Mike yatanze indirimbo ye yitwa ‘Sabrina’ yakoranye na Kivumbi.

    Aho amarushanwa ageze, kugira ngo haboneke uzegukana intsinzi birasaba gutora. Uzagira menshi ni we uzatwara iki gihembo.

    Kuri ubu Mike Kayihura uri gukora ku ndirimbo ziri kuri album ye ya kabiri ahanganye n’abandi bahanzi batandukanye harimo Shan’L wo muri Gabon, Nix Ozay wa Kongo Kinshasa na Young Ace Wayé bo muri Kongo Brazaville, Moonaya, Jside B na Mamy Cruz bo muri Senegal, D6BEL wa Tchad, Yerewolo wa Mali na Manamba Kanté wo muri Guinee.

    Iki gihembo cya RFI Prix Decouvertes cyatwawe na Yvan Buravan wagitsindiye muri 2018, agakora ibitaramo bitandukanye muri Afurika, icya nyuma kikabera i Paris mu Bufaransa.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/mike-kayihura-ari-mu-10-bahatanira-igihembo-cya-rfi-prix-decouvertes

  • Mugisha Moise yegukanye agace ka mbere ka Grand Prix Chantal Biya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hatangiye isiganwa Grand Prix Chantal Biya ribera muri Cameroun, aho uyu munsi hakinwe agace kakiniwe mu mujyi wa Douala ku ntera yareshyaga na Kilomtero 99.5

    Aka gace k’uyu munsi katangiye ku i Saa yine zo mu Rwanda, kaje gusozwa umunyarwanda Mugisha Moise akegukanye, ahita anambara umwambaro w’umuhondo “Maillot Jaune” wambarwa n’umukinnyi uyoboye isiganwa.

    Ku munsi wa kabiri w’irushanwa, abasiganwa bazahaguruka ahitwa Akonolinga basoreze ahitwa Abong-Mbang, bakazaba bakoze intera ireshya na Kilometero 139.5.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/mugisha-moise-yegukanye-agace-ka-mbere-ka-grand-prix-chantal-biya

  • Ku Bitaro bya Kabutare bari kuvura abafite ubusembwa ku mubiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku bitaro bya Kabutare ni ho hari kuvurirwa abafite ubusembwa ku mubiri
    Ku bitaro bya Kabutare ni ho hari kuvurirwa abafite ubusembwa ku mubiri

    Abafite ibisebe byanze gukira byaba ibyizanye cyangwa ibikomoka ku zindi mpamvu harimo n’ubushye, abafite ibibari, abafite ibishyundu n’ibindi bintu ku ruhu bibatera ubusembwa, ni bo bahamagariwe kwitabira iyi gahunda.

    Itsinda ry’abaganga b’impuguke mu gukosora ubusembwa ku mubiri (Chirurgie plastique, esthétique et reconstruction), hamwe n’abandi batatu bari kubyigisha na bo bari hafi kubibonera impamyabushobozi, kimwe n’abandi baganga bafasha mu kubaga, ni bo baje muri iki gikorwa kiri guterwa inkunga n’umuryango ‘Operation Smile’, nk’uko bivugwa na Prof. Faustin Ntirenganya, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’umuganga kuri CHUK, uyoboye iki gikorwa.

    Agira ati “Twebwe nk’abaganga twazanye inzobere mu by’ubuganga, abaforomo, abatera ibinya, hanyuma umuryango Operation Smile uzana ubushobozi bisaba, harimo imiti, ibikoresho, n’ibindi twifashisha”.

    Operation Smile unarihira abarwayi 10% cyangwa 15% ubundi bagombye kwirihira bitewe n’ubwishingizi bwo kwivuza barimo, ukanabamenyera amafunguro.

    Kugeza ubu bamaze kubaga abantu 23, biganjemo abafite ubusembwa batewe n’ubushye, ibisebe bidakira, ibibari na kanseri z’amabere, kandi bafite icyizere cyo gukira.

    Muri bo harimo uwitwa Alphonse Nshimiyimana wagize impanuka ya moto agatwikwa na lisansi. Yari afite ibisebe ku maguru byanze gukira. Abaganga bafashe umubiri ku gice cy’umubiri we kizima, batera muri bya bisebe mu rwego rwo gufasha ha handi hanze gukira kongera guterana.

    Afite icyizere ko agiye kongera kuba muzima, n’intoki ze zari zarikunje ngo bamubwiye ko amaherezo bazazigorora.

    Undi murwayi na we ufite ibisebe byizanye ku maguru yombi, akaba abimaranye imyaka itanu, afite icyizere ko noneho agiye kubikira kuko ari bwo bwa mbere yahura n’impuguke.

    Aho aryamye nyuma yo kubagwa, agira ati “Ndifashije. Ariko nakubise hose nivuza, biranga. Nahoranaga intimba, ku buryo no mu bantu sinahajyaga. Nihaye ukwezi nkaba norohewe. Congo nzayisubizamo, souplesse nyisubizemo, ipantaro isobanutse nyisubizemo. Rwose nsa n’aho navutse bundi bushya”.

    Mugenzi we na we ati “Uwanyereka uwazanye iki gitekerezo cyo kureba ko hari abadafite ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu bitaro bihenze! Umuntu yirahira uwamuhaye inka, nanjye uwamunyereka, mu bushobozi bukeya mfite nagerageza nkamwitura”.

    Prof. Faustin Ntirenganya ukuriye itsinda ry
    Prof. Faustin Ntirenganya ukuriye itsinda ry’abaganga bari kuvura abafite ubusembwa ku mubiri

    Umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare, Dr. Jean Bosco Nzambimana, na we ashima abatekereje kuza kuvurira mu bitaro ayobora, kuko ngo bari kubafasha kuvura abantu bari babikeneye cyane. Na none ariko banabifitemo inyungu kuko abaganga babo bari kwigira kuri izi mpuguke.

    Mu minsi ibiri bamaze ku bitaro bya Kabutare, aba baganga bamaze gusuzuma abarwayi 120, kandi bamaze kubaga 23. Barateganya kuzabaga abandi 27, hanyuma bagasoza igikorwa.

    Muri bariya 120 basuzumye, abazabasha kubasanga aho bazasubukurira iki gikorwa, bazabafasha. Aho ni mu Ruhengeri mu Ukuboza 2020, i Kigali muri Mutarama 2021, ku Kibuye muri Gashyantare 2020, no mu Bushenge muri Werurwe 2020.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ku-bitaro-bya-kabutare-bari-kuvura-abafite-ubusembwa-ku-mubiri

  • Ingabo na Polisi ku isonga mu nzego zizewe n’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi banyuranye mu Ntara y
    Abayobozi banyuranye mu Ntara y’Amajyaruguru bishimiye ibyavuye muri ubwo bushakashatsi

    Ingabo na Polisi ni zo nzego zaje ku mpuzandengo iri hejuru ya 90%, mu gihe ijanisha rusange ku rwego rw’igihugu ari 71,3%.

    Iyo raporo y’ubushakashatsi ku miyoborere n’imitangire ya serivise yamuritswe n’ubuyobozi bukuru bwa RGB ku wa kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020 mu Karere ka Musanze.

    Umunyamabanga mukuru wa RGB Edouard Karisa amurika iyo raporo, yavuze ko mu byegeranyo byose byagiye bikorwa mu myaka yashize no muri uyu mwaka, inzego z’umutekano zihora ku mwanya wa mbere.

    Agira ati “Nk’uko mubibona ku rwego rw’igihugu, ibigereranyo byose byakozwe, umutekano buri gihe uza ku mwanya wa mbere, murabona muri uyu mwaka ku rwego rw’igihugu umutekano uri kuri 91,5%”.

    Icyizere abaturage bagirira inzego z’umutekano ku rwego rw’igihugu, Ingabo na Polisi ziri hejuru y’impuzandengo ya 90% mu gihe Dasso iri hagati ya 80 na 90%.

    Naho ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, Ingabo ziri ku mpuzandengo ya 98,6% naho Polisi 96% mu gihe Dasso iri kuri 84,5% mu kwizerwa n’abaturage.

    Karisa yasabye ubuyobozi gukura isomo ku nzego z’umutekano, ati “Ya miyoborere ishingiye ku muturage ni yo iteza imbere igihugu, twegere inzego z’umutekano tuzibaze”.

    Arongera ati “Guhera igihe ubushakashatsi bwakorewe, kubera iki umutekano uhora uza ku isonga abaturage bawushima? Ese ni uko gucunga umutekano ari byo byoroshye kurusha ibindi? Tuzafatanya twese tuganire turebe impamvu icyo cyiciro gihora kiza imbere kuva ubushakashatsi bwatangira gukorwa, aya masomo tugomba kujya tuyigiraho kugira ngo tubashe gukuraho imbogamizi ziri ahandi”.

    Muri ubwo bushakashatsi, Intara y’Amajyaruguru ni yo yaje ku mwanya wa mbere ku mpuzandengo ya 79%, mu gihe ku rwego rw’igihugu impuzandengo iri kuri 71,3.

    Mu turere 10 twa mbere, Intara y’amajyaruguru ifitemo uturere tune, aho ku rwego rw’igihugu akarere kaza ku isonga ari Rulindo, uturere twose tugize iyo ntara tukaba turi ku mpuzandengo iri hejuru ya 70%.

    Umuyobozi w’iyo Ntara Gatabazi JMV, yishimiye umwanya wa mbere w’intara ayoboye, ariko asaba abayobozi kongera imbaraga intara igakomeza kwitwara neza.

    Yagize ati “Twishimiye umwanya wa mbere twagize muri ubu bushakashatsi bwa RGB, aho akarere ka mbere ari Rulindo, Gakenke iya gatatu, Musanze iya gatanu, Gicumbi iya karindwi mu gihe Burera ari iya 18, biragaragara ko twakoze neza ariko ahanini ni uko twashyize imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage, hatangwa n’izindi serivise zijyanye n’ubuhinzi, ubucuruzi bw’ibirayi bwarimo ibibazo birakemuka, ibikorwa remezo birubakwa, imishinga igaragaza ubudasa mu guhindura amateka yacu nk’uruganda rwa sima rwubatswe, umujyi ugenda uba mwiza ariko cyane cyane imikoranire myiza na JADF”.

    Guverineri Gatabazi yasabye abayobozi kwirinda kwirara bagaharanira gufasha abaturage
    Guverineri Gatabazi yasabye abayobozi kwirinda kwirara bagaharanira gufasha abaturage

    Arongera ati “Icyo abaturage bakeneye ni ukubasobanurira bagahabwa umwanya ukabereka ibyo Leta ishoboye gukora kandi ibyo idashoboye na byo ukabereka igihe bizakorerwa kuko ntabwo bishobora gukorerwa umwaka umwe. Nubwo twabaye aba mbere mu gihugu, inzira iracyari ndende kuko amanota 79 n’ibice ntabwo twayita meza cyane, ni aya mbere muri make kuko niba abaturage bafitiye icyizere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika hejuru ya 99% inzego z’umutekano zikagira 98 n’ibice ku ijana, kuki inzego zacu zitagera kuri ibyo bipimo”?

    Akarere ka Rubavu ni ko kazamutse mu mpuzandengo kurusha utundi aho kiyongereyeho 6,7%, uyu mwaka ubushakashatsi bukaba bwarakozwe ku byiciro 16 mu gihe umwaka ushize byari 15 aho hiyongereyeho icyiciro cy’ikoranabuhanga.

    Kuri buri cyiciro uko ari 16, mu mutekano akarere ka mbere ni Bugesera akanyuma ni Gasabo, ku iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego, Kicukiro ni iya mbere Nyagarare ikaba iya nyuma, Rulindo ni iya mbere Gasabo ikaza inyuma, ku ruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, Nyabihu ni iya mbere Nyarugenge iya nyuma.

    Ku bworozi, Ruhango ni iya mbere Kicukiro iya nyuma, isuku Musanze ni iya mbere Nyamagabe iya nyuma, imibereho y’umuryango Rulindo ni iya mbere Kayonza iya nyuma, ku buzima Rulindo ni iya mbere Gasabo iya nyuma, kuzamura imibereho no kwita ku batishoboye Nyanza ni iya mbere Nyarugenge iya nyuma, serivise zitangwa n’inzego z’ibanze Musanze ni iya mbere Nyaruguru iya nyuma.

    Ubutaka n’ibidukikije Kicukiro ni iya mbere Kamonyi ikaza inyuma, ku ikoranabuhanga n’itumanaho Kicukiro iza imbere Nyagatare ikaza inyuma, ku rwego rw’abikorera Rulindo iraza imbere Kirehe ikaza inyuma, uburezi Rulindo ni iya mbere Nyagatare inyuma, mu bikorwa remezo Nyarugenge ni iya mbere Nyamagabe inyuma, ubuhinzi Karongi ni iya mbere Kicukiro iya nyuma.

    Nubwo urwego rw’ubuhinzi byagaragaye ko rwazamutse mu mpuzandengo hagendewe ku mwaka washize, urwo rwego ruracyagaragara ko rukiri hasi mu mitangire myiza ya serivise aho iyo raporo igaragaza bimwe mu bibazo bidindiza ubuhinzi birimo ibura ry’imbuto.

    Ku rwego rw’igihugu, ubushakashatsi bukorerwa ku ngo zirenga ibihumbi 11, aho batoranywa ku buryo bwa tombola kandi bakaba bagomba kuba barengeje imyaka 18. Ababajijwe ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru ni 1,709 bagiye bagabanyije mu turere tugize iyo ntara.

    Mu mihigo ngarukamwaka ubuyobozi bw’uturere dusinyana na Perezida wa Repubulika, icyiciro cy’uburyo abaturage babona imiyoborere ku mitangire ya serivise gihabwa 10% naho 90% igaharirwa imihigo akarere kaba karahize.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ingabo-na-polisi-ku-isonga-mu-nzego-zizewe-n-abaturage

  • Abanyeshuri barimo kwiga batangiye gupimwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2020, ari na bwo igikorwa cyo gupima abo banyeshuri cyatangiye, kigakorwa n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE).

    Minisitiri Uwamariya asobanura uko icyo gikorwa kizagenda ndetse akanagaruka ku mibare y’abagomba gupimwa.

    Agira ati “Ni igikorwa twateguye dufatanyije na MINISANTE na RBC, abagomba gupimwa mu gihugu hose ni 3,000 harimo abanyeshuri 2,500 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abanyeshuri 500 bo muri za kaminuza zitandukanye. Ntabwo dupima abanyeshuri bose, ni ugufata bake bake ngo turebe uko bimeze”.

    Uwo muyobozi avuga kandi ko mu gihe hagira umwana ugaragara ko yanduye Covid-19, amashuri yose mu gihugu atahita afunga.

    Ati “Igiteganyijwe mu mabwiriza mu gihe twasanga hari umwana umwe cyangwa benshi bari mu kigo baranduye icyo cyoretazo, ntabwo amashuri yose mu gihugu azahita afunga. Ahubwo hazarebwa igikorwa ku hagiye haboneka ikibazo, muzi ko kuri buri shuri hari ibyumba byateguwe bishobora kujyamo abo bana mu gihe bibaye”.

    Ati “Amabwiriza tugenderaho avuga ko niba mu kigo runaka habonetse abana benshi barwaye, abandi bagombaga kujya muri icyo kigo bazaba baretse tubanze dukemure icyo kibazo cyagaragaye. Ntabwo twakohera abana ahantu havutse ikibazo, ubwo ibizakorwa tuzabimenya nyuma yo kubona ibizava mu isuzuma”.

    Gupima abo banyeshuri bivuzwe nyuma y’aho imibare y’abandura Covid-19 yongeye kuzamuka mu Rwanda, cyane cyane ahari abantu benshi nko mu magereza, aho hashize iminsi bigaragara ko muri gereza ya Rwamagana, iya Nyarugenge ndetse n’iya Muhanga zirimo abagororwa benshi banduye, gusa inzego zibishinzwe zivuga ko abahuye n’icyo kibazo bari ukwabo kandi ko barimo kwitabwaho.

    Ahandi hagaragaye abanduye ni mu nkambi y’impunzi ya Mahama yo mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Ibirasirazuba, bikaba byaratumye ishuri rya Groupe Scolaire Mahama riri muri iyo nkambi ritemererwa gufungura imiryango nk’ayandi.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, avuga ko inzego zibishinzwe zirimo kureba uko bimeze ngo iryo shuri na ryo ribe ryafungura.

    Ati “Iryo shuri riri mu nkambi, ntabwo rero twari gutuma rifungura mu gihe hari harimo abantu banduye Covid-19. Minisiteri y’Ubuzima iracyasuzuma uko ikibazo kimeze aho mu nkambi, harebwe niba iryo shuri na ryo ryafungura mu kiciro cya kabiri kizatangira mu cyumweru gitaha”.

    Minisiteri y’Uburezi ivuga ko icyo kiciro cya kabiri cy’abanyeshuri nibagera ku ishuri, abana bazajya bicara ku ntebe ari babiri gusa kugira ngo bahane intera ndetse banubahiriza n’andi mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abanyeshuri-barimo-kwiga-batangiye-gupimwa-covid-19

  • Nyanza: Urukiko Rukuru rwanze ubujurire bw’umubyeyi n’umuhungu we bahamijwe Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y
    Nyuma y’iburanisha ryo ku wa 20 Ukwakira 2020, ku Rukiko Rukuru i Nyanza

    Musabyuwera na Kayihura, bahamijwe icyaha cyo kwica muri Jenoside, abana babiri bo kwa Disi Didace wari utuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, nyuma bakabajugunya mu musarane wabo.

    Amakuru y’uko abo bana biciwe mu rugo rwo kwa Musabyuwera bakajugunywa mu musarane, yamenyekanye ubwo abana bo muri uwo muryango (Kayihura na mushiki we) bashyamiranaga, hanyuma Kayuhura akabwira mushiki we ko yamwica akamujugunya mu musarane “bakajya bamunnya jehuru nk’uko bannya hejuru y’abana bo kwa Disi”.

    Uwo mushiki we yahise atanga amakuru, inzego zibishinzwe zirayakurikirana ndetse hanakorwa ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri y’abana bo kwa Disi bari barajugunywe mu musarane, icyo gihe havanwamo imibiri ine nk’uko raporo zabigaragaje.

    Nyuma yo kubavanamo, Musabyuwera na kayihura bahise bakurikiranwa ku cyaha cyo kwica abo bana, ariko Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana, rubagira abere, nyuma y’uko uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi Habineza Jean Baptiste, wari wahamagajwe n’urukiko nk’umutangabuhamya yari yatanze ubuhamya avuga ko mu musarane wo kwa Musabyuwera havanywemo umubiri umwe, aho kuba ine nk’uko byari byagaragajwe.

    Ubushinjacyaha bwajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, maze mu rubanza rwasomwe tariki ya 08 Gicurasi 2020, Musabyuwera na Kayihura bahamywa icyaha cya Jenoside, bakatirwa gufungwa burundu.

    Aba na bo baje kujuririra icyi cyemezo mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza, maze mu iburanisha ryabaye tariki ya 20 Ukwakira 2020, urukiko rusuzuma niba rushobora kwakira ubujurire bwabo.

    Ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo ni bwo, rwatangaje ko rwemeje kutakira ubujurire bwa Musabyuwera na Kayihura, rwemeza kandi rutegeka ko urubanza nomero RPA/GEN 00004/2019/TGI/HYE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ku wa 08 Gicurasi 2020 rwajuririwe, rugomba kurangizwa uko rwaciwe.

    Ibi bivuze ko Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien, bakomeza igihano bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, cyo gufungwa burundu.

    Abarokotse bo mu muryango wa Disi Didace bavuga ko bashimye ubutabera bahawe ku bantu babiciye abavandimwe.

    Icyakora abagize uyu muryango bavuga ko bagihangayikishijwe no kuba imibiri y’abavandimwe babo imaze imyaka irenga ibiri ibonetse, ariko ikaba itarashyingurwa.

    Inzego z’ubuyobozi zivuga ko ikibazo cy’iyi mibiri kikiri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, kandi ko uyu muryango uzahabwa ubutabera ukabasha gushyingura abavandimwe babo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/nyanza-urukiko-rukuru-rwanze-ubujurire-bw-umubyeyi-n-umuhungu-we-bahamijwe-jenoside