Tag: featured

  • Abantu baragirwa inama yo kwipimisha indwara z’umwijima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari benshi bagendana indwara z
    Hari benshi bagendana indwara z’umwijima nyamara batabizi

    Kubera izo mpamvu, Akarere ka Bugesera kajya gakora ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu kwipimisha indwara y’umwijima kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse n’Akarere kamenye uko ubuzima bw’abaturage bako buhagaze kuko ngo biba biri no mu mihigo yako nk’uko bivugwa na Ndayisabye Viateur ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera.

    Akandi kamaro ko kwipimisha umuntu akamenya uko ahagaze, ni uko bituma yivuza kare kuko ubu imiti yo kuvura indwara z’umwijima waba uwa B cyangwa uwa C itangirwa ubuntu ku bitaro by’Akarere nk’uko Ngendahimana yabisobanuye.

    Ngendahimana avuga ko kugeza ubu, abantu baje kwivuza ku bitaro by’Akarere ka Bugesera bashobora no guhita bapimwa indwara z’umwijima, hagendewe ku bimenyetso afite, n’ubwo yaba yari yaje kwivuza indi ndwara. Mu bimenyetso bishobora gushingirwaho umuntu agapimwa indwara z’umwijima harimo kugira amaso asa n’ajya kuba umuhondo, inda n’amaguru bibyimbye n’ibindi.

    Hari kandi gahunda y’ubukangurambaga bwo kwipimisha indwara z’umwijima ikorwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) mu turere hirya no hino. Nko mu Karere ka Bugesera, iyo gahunda ngo iheruka mu kwezi k’Ugushyingo 2019. Muri ubwo bukangurambaga RBC ipima umwijimwa wo bwoko bwa B ku bantu bavutse mbere y’umwaka wa 2002, kuko uhereye muri uwo mwaka, abana bavuka bakingirwa indwara y’umwijima wo bwoko bwa B.

    Ku ndwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C, hapimwa abantu bose guhera ku bana bato kugeza ku bantu bakuze.Gusa mu bukangurambaga bwo kwipimisha bukorwa n’Akarere ngo bapima umwijima wo mu bwoko bwa B guhera ku bana bato kugeza ku bakuze nk’uko bigenda no ku ndwara z’umwijima wo mu bwoko bwa C nk’uko byemezwa na Ngendahimana.

    Imibare y’abanduye umwijima wo mu bwoko bwa B, bikamenyekana mu gihe bari baje kwivuza ku bitaro by’Akarere ka Bugesera ndetse n’ababimenye mu gihe cy’ubukangurambaga bwa RBC muri ako Karere mu mwaka wa 2019 bagera kuri 459 naho abagaragaye ko banduye umwijima wo mu bwoko bwa C muri uwo mwaka bari 638.

    Muri uyu mwaka wa 2020, abamaze kugaragara ko banduye indwara z’umwijima wo mu bwoko bwa B bagera ku 1014, mu gihe abarwaye umwijima wo bwoko bwa C ari 1339,iyo mibare bigaragara ko yazamutse muri uyu mwaka wa 2020, kandi nta n’ubukangurambaga bwa RBC bwabaye muri ako Karere muri uyu mwaka, ariko ngo ibyo byatewe n’uko habayeho ubukangurambaga bw’Akarere kuko byari mu mihigo yako.

    Ibyo bivuze ko umuntu yagombye kwipimisha indwara z’umwijima akamenya uko ubuzima bwe buhagaze kuko umwijima waba uwo mu bwoko bwa B ndetse n’uwo mu bwoko bwa C yombi irandura nk’uko byemezwa na Ngendahimana, gusa ngo itandukaniro rihari ni uburyo yanduramo.

    Yagize ati,”Umwijima yaba uwo mu bwoko bwa B cyangwa uwo mu bwoko bwa C yose irandura, gusa uwo mu bwoko bwa C wandura iyo habayeho guhura kw’amaraso, nko ku bantu basangira ibikoresho byo guca inzara muri za ‘salon de coiffure’ bashobora kuyanduzanya, cyangwa se abakora imibonano mpuzabitsina bakaramuka bakomeretse amaraso agahura, na bwo bayanduzanya.

    Ku mwijima wo mu bwoko bwa B uko wandura bijya gusa neza neza n’uko Sida yandura kuko umubyeyi utwite cyangwa wonsa yawanduza umwana we, no mu gihe abantu bakoze imibanano mpuzabitsina cyangwa se basomanye bayanduzanya. Usanga abandura umwijima wo mu bwoko bwa B ari benshi kurusha abandura uwo mu bwoko bwa C bitewe n’uburyo wanduramo”.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/abantu-baragirwa-inama-yo-kwipimisha-indwara-z-umwijima

  • Gisagara VC yasinyishije Yves Mutabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mutabazi Yves (iburyo) yasinyiye kuzakinira Gisagara VC imyaka ibiri
    Mutabazi Yves (iburyo) yasinyiye kuzakinira Gisagara VC imyaka ibiri

    Mutabazi Yves wasoje amasezerano muri REG VC yatandukanye na yo mu minsi yashize, yari amaze iminsi avugwa mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo na APR VC.

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umunyamabanga w’iyi kipe Gatera Edmond, yavuze ko bwari byatwaye igihe kirekire kugira ngo babone uyu mukinnyi i.

    Yagize ati “Ni umukinnyi mwiza ikipe iyo ari yo yose yakenera, uzadufasha mu gusatira amakipe. Ni umukinnyi twifuje igihe kirekire ntibikunde, ariko aka kanya navuga ko bikunze turamushimira ko yemeye kudukinira”.

    Kubafasha gutwara ibikombe biri mu byatumye Gisagara VC imugura nk’uko umunyamabanga yakomeje abivuga. Yagize ati “Yves ni umukinnyi uje kudufasha gutwara ibikombe nk’uko tubyifuza, si we wenyine kuko hari n’abandi twifuza gusinyisha kandi ibiganiro bigeze kure”.

    Jean Claude Mwizerwa (ibumoso) ushinzwe kugura abakinnyi ati "twagushatse kera amaherezo turakubonye".
    Jean Claude Mwizerwa (ibumoso) ushinzwe kugura abakinnyi ati “twagushatse kera amaherezo turakubonye”.

    Gisagara VC yasoje shampiyona ku mwanya wa kane mu makipe ane yakinnye imikino ya nyuma ya shampiyona mu kwezi gushize k’Ukwakira, aho igikombe cyegukanywe na APR VC.

    Mutabazi Yves ni umwe mu bakinnyi bamenyekaniye muri APR VC yavuyemo yerekeza mu gihugu cy’u Buyapani gukina nk’umukinnyi wabigize umwuga, nyuma yo kuvayo yerekeje muri REG VC aho yasoje amasezerano ntiyongererwa.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/gisagara-vc-yasinyishije-yves-mutabazi

  • Amajyepfo: Amacumbi y’ibitaro by’Intara azatuma haboneka abaganga b’inzobere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibitaro bya Kinazi byaruzuye birakora ariko nta macumbi bifite ku bakozi
    Ibitaro bya Kinazi byaruzuye birakora ariko nta macumbi bifite ku bakozi

    Ibitaro bya Kinazi byashyizwe ku rwego rw’Intara kugira ngo byakire abafite uburwayi burenze ubushobozi bw’ibitaro by’uturere mu Ntara y’Amajyepfo, ariko kutagira amacumbi bigatuma bitabona abaganga b’inzobere muri serivisi zo kuri urwo rwego kuko biri mu cyaro kandi nta macumbi y’abaganga bifite.

    Ibitaro bya Kinazi byakira nibura abarwayi ibihumbi 240 ku mwaka mu Ntara y’Amajyepfo baturuka mu Ture twa Ruhango, Nyanza, Kamonyi ndetse na Muhanga, bikaba biri ku rwego rw’Intara aho abarwayi bakeneye serivisi zihariye bahoherezwa, ariko bikaba byari bifite ikibazo cy’amacumbi y’abakozi bigatuma abaganga b’inzobere batitabira kujya kubikoraho.

    Umuyobzozi mukuru w’Ibitaro by’Intara bya Kinazi Dr. Namanya William, avuga ko ibyo bitaro kugeza ubu bifite abaganga bavura mu buryo rusange 10 (General Practitioners) n’abaganga batanu b’inzobere (Specialists), mu gihe aba ba nyuma hakenewe nibura 12.

    Dr. Namanya avuga ko imwe mu mbogamizi zatumaga aba baganga bataza gukora i Kinazi ari imiterere y’ibitaro biri mu cyaro kandi nta macumbi yo ku rwego rw’abaganga ahari, bigatuma serivisi batanga zitanogera neza ababigana.

    Ibitaro bifite inyubako zibereye ijisho
    Ibitaro bifite inyubako zibereye ijisho

    Agira ati “Usibye ibikoresho bimwe na bimwe bitaraboneka n’abaganga badahagije, ibi bitaro biri ku rwego rw’Intara kandi biteganyijwe gutanga serivisi zagutse kandi zihariye kurusha izitangirwa ku bitaro by’uturere mu rwego rwo gufasaha abaturage b’Intara y’Amajyepfo”.

    Arongera ati “Izi nyubako z’amacumbi zizakemura ikibazo cy’abakozi batahaga Nyanza, Rungo na Muhanga, bigatuma badatanga serivisi nziza kubera kutegera abarwayi, amacumbi niyuzura bizakemura icyo kibazo cy’abakozi kuko azaba ari hafi yabo”.

    Nta gushidikanya ko amacumbi azarushaho gutuma ibitaro by’Intara bikora neza

    Guverineri w’Inta y’Amajyepfo Alice Kayitesi washyize ibuye ry’ifatizo ku nyubako z’amacumbi y’Ibitaro bya Kinazi, avuga ko kuba nta macumbi yari ahari byatumaga abaganga bakenewe batitabira kuza kuhakora kuko bigoye ntaho bafite bataha.

    Guverineri Kayitesi avuga ko kubaka amacumbi bizatuma ibitaro byo ku rwego rw
    Guverineri Kayitesi avuga ko kubaka amacumbi bizatuma ibitaro byo ku rwego rw’Intara bitanga serivisi zinoze kurushaho

    Agira ati “Twagiraga ibibazo by’abaganga bahora bagera hano bagahita bahava kuko nta macumbi bagahora bashikagurika, bataha hirya no hino, wasangaga kandi kuhohereza abarwayi bidakorwa neza nubwo bahaza, ariko turifuza ko ibi bitaro bitanga serivisi nziza zirimo no kubaga ku buryo abaturage baza bakurikiye serivisi ku buryo batajya ahandi”.

    Guverineri Kayitesi avuga ko inzu 23 zubatse mu buryo bw’inzu ebyiri muri imwe n’inzu enye muri imwe ari zo zigiye guhita zitangira kubakwa zikazatuzwamo abakozi b’ibitaro b’ingenzi barimo n’umuyobozi w’ibitaro, bikaba biteganyijwe ko azubakwa mu myaka itatu atwaye asaga miliyoni 270frw.

    Agira ati “Ibi bitaro biri mu cyaro ku buryo ibikorwa remezo byo gucumbikira abaganga bitari bihagije kuko n’abashaka amacumbi baburaga aho bacumbika kuko n’abikorera batigeze batekereza kubaka amacumbi aberanye n’abaganga bo ku rwego rw’ibi bitaro, ubwo rero amacumbi niyuzura tuzarushaho guha abaturage serivisi zinoze”.

    Abaganga bagiye gutuza kandi bakore neza kubera kubakirwa amacumbi

    Abaganga bakora ku bitaro bya Kinazi bemeza ko gukora bataha hanze y’ibitaro byatumaga badaha abaturage serivisi nziza uko bikwiye, kuko igihe bakenerewe batabashaga kuboneka kuko babaga batashye nko muri Nyanza na Muhanga, kandi akazi k’ubuvuzi katagira amasaha karangiriraho.

    Sibomana Charles uhagarariye abaganga bo ku Bitaro by’Intara bya Kinazi, avuga ko akigera ku kazi mu myaka itatu ishize byamugoye kubona icumbi kandi yanabona inzu agasanga itajyanye n’imibereho y’umuganga.

    Inyubako ziracyari nshya kandi zishobora kuzongerwa uko hakenerwa serivisi zitandukanye
    Inyubako ziracyari nshya kandi zishobora kuzongerwa uko hakenerwa serivisi zitandukanye

    Agira ati “Kwa muganga akazi ni amasaha 24/24 usanga bigoye kuba umuntu atuye hirya no hino ku buryo no kumushakisha aho atuye habaye nk’ikibazo nijoro biba ikibazo, waba unahazi umuganga ntube wamenya izindi gahunda yafashe, kuko aba yibereyeho mu buzima utamenya ubwo ari bwo”.

    Ati “Ibyo byabaga ikibazo kuri serivisi zihutirwa kuko n’iyo byasabaga ko imodoka ijya kumutwara byasabaga igihe kinini, ibaze nk’utuye Kigali cyangwa Huye agakora ataha wasangaga ataza no gukora hano kubera ko yakora ahomba agahitamo gukora hafi hari ubuzima bworoshye”.

    Ibitaro bya Kinazi byubatswe ku mpano Perezida wa Repuburika Paul Kagame yageneye abatuye ku Mayaga bagorwaga no gushaka serivizi z’ububuzima kure, kutagira amacumbi y’abaganga b’inzobere bikabangamira serivisi ababigana bakenera.

    Biteganyijwe ko nibura abaganga b’inzobere bakibura ngo serivisi z’Ibitaro by’Intara y’Amajyepfo bya Kinazi bikore neza bazaba bageze ku bitaro mbere y’ukwezi k’Ukuboza 2020, inyubako zikazakomeza kuboneka uko ubushobozi bugenda buboneka, ubu hakaba hatangiye imirimo yo gusiza ahazubakwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/amajyepfo-amacumbi-y-ibitaro-by-intara-azatuma-haboneka-abaganga-b-inzobere

  • #COVID-19: Abarwayi bashya 36 barimo 17 babonetse i Nyamagabe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 36 babonetse mu bipimo 2,392 bakaba barimo ababonetse i Kigali:7, Gisagara:9, Karongi:1, Nyamagabe:17, Rubavu:2.

    Kugeza kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,543 muri bo abamaze gukira ni 5087, naho abakivurwa ni 410.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 46.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-abarwayi-bashya-36-barimo-17-babonetse-i-nyamagabe

  • Nyagatare: Umupolisi n’umuturage barakekwaho kwaka no kwakira ruswa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barakekwaho kwaka no kwakira ruswa kugira ngo uwakekwagaho gucuruza kanyanga adafungwa
    Barakekwaho kwaka no kwakira ruswa kugira ngo uwakekwagaho gucuruza kanyanga adafungwa

    Ku wa 16 Ukwakira 2020 nibwo mu mukwabu Polisi yakoze muri santere ya Mimuli yafashe inzoga zitemewe harimo na kanyanga.

    Muri litiro 12 zafashwe harimo litiro 7 zafatanywe umukozi ukora mu nzu itunganyirizwamo umusatsi (salon de coiffure) ya Byabarusaro Innocent.

    Byabarusaro yagize ubwoba amara iminsi ine yihishahisha.

    AIP Theophile Niyonsaba avuga ko we yakomeje gukorana na Ndahayo Cesar wari usanzwe ubaha amakuru kugira ngo abashe gufata Byabarusaro Innocent bigera n’aho yemera ko bahura amuzaniye amafaranga ya ruswa ariko we afite gahunda yo kumufata ndetse abiziranyeho na Ndahayo ariko mu ibanga ryabo bombi, nk’uko babisobanura.

    Ati “Jye n’ubwo ntakomeje kumushakisha ariko naje kumenya amakuru ko yagarutse mu rugo mpitamo kumufata ariko mbiziranyeho na Ndahayo. Nemeye iby’amafaranga kugira ngo agire icyizere ko iyo ruswa nayifata ariko mu by’uko nari mfite gahunda yo guhita mufata cyane ko nari nanitwaje umupolisi ugomba kumfasha.”

    Ndahayo Cesar we avuga ko kumvikana na Byabarusaro Innocent amafaranga yabitewe n’uwitwa Uwimana Ildephonse bita Kigingi wahoraga amusaba ko yabafasha Byabarusaro akava mu buhungiro cyane ko Ndahayo yari asanzwe akorana na Polisi cyane.

    Avuga ko n’ubwo bavuganaga amafaranga ariko n’ubundi gahunda yari iyo gufata uwo bari bamaze igihe bashakisha.

    Agira ati “Kigingi yakomeje kumpata ngo mbafashe mbahuze n’uyu mupolisi ariko Byabarusaruro atahe asange abana n’umugore. Kigingi arambwira ngo reka bampe amafaranga ariko Byabara atahe, mbibwiye uyu mupolisi arambwira ngo ntacyo ninemere ariko tuzazane abone uko amufata.”

    Nyamara Byabarusaro Innocent we avuga ko yavuye mu buhungiro amaze kwizezwa na Uwimana Ildephonse bita Kigingi ko yamaze kumvikana na Ndahayo Cesar bita Salus ko yava mu buhungiro kuko yamwemereye kumuhuza n’uwamuhigaga ari we AIP Theophile Niyonsaba agakurwaho icyaha agataha.

    Byabarusaro Innocent ngo yumvikanye na bo bemeranya amafaranga ibihumbi 500 ariko bavugana kuri telefone.

    Agira ati “Kigingi yarambwiye ngo Salus yamubwiye ko banyitendetseho ngo nintamucaho ibyanjye ntibizakunda, bamubwiraga ko ngo nintabaha amafaranga sinzatuza, nyuma twasoje twumvikanye ibihumbi 500 nyaha Salus.”

    Byabarusaro n’ubwo yemeye gutanga ayo mafaranga ngo yari yaragishije inama abantu batandukanye ndetse yigira ku biro bya Polisi i Kigali mu ishami rishinzwe gukumira ruswa bamuha abazamufatira abamwaka iyo ruswa.

    Avuga ko amafaranga yasabwe yayahaye Ndahayo Cesar kugira ngo na we ayashyikirize AIP Theophile Niyonsaba ndetse banazana i Nyagatare aho bavuganye guhurira.

    AIP Theophile Niyonsaba ntibahamusanze kuko yari yamaze kumenya amakuru ahunga mbere aza gufatwa hashingiwe ku biganiro yagiranye na Byabarusaro kuri telefone igendanwa amwaka ruswa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko abafashwe bakekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa.

    CIP Twizeyimana avuga ko Polisi idashobora kwihanganira abakora ibyaha baba abaturage cyangwa abapolisi
    CIP Twizeyimana avuga ko Polisi idashobora kwihanganira abakora ibyaha baba abaturage cyangwa abapolisi

    Avuga ko Polisi y’igihugu itazihanganira abakora ibyaha baba abaturage cyangwa abapolisi cyane icyaha cya ruswa.

    Asaba buri wese kwitandukanya na cyo kuko abagikora bazagihanirwa.

    Ati “Yaba abaturage cyangwa abapolisi, nta na rimwe Polisi izihanganira ibyaha muri rusange ndetse Polisi yafashe iya mbere mu gufatanya n’izindi nzego kurwanya ruswa, ntabwo rero Polisi izihanganira umupolisi cyangwa umuturage waka akanakira ruswa.”

    Byabarusaro Innocent akeka ko impamvu Ndahayo Cesar yakomeje kumwirukaho ashaka ruswa ari uko yari afite amakuru ko yabonye amafaranga y’ingurane y’inzu ye yagonzwe n’umuhanda Nyagatare-Rukomo urimo gushyirwamo kaburimbo.

    Abakekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa ubu bari kuri sitasiyo ya RIB ya Rwamagana aho bategereje kugezwa imbere y’urukiko.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-umupolisi-n-umuturage-barakekwaho-kwaka-no-kwakira-ruswa

  • Kenya: Polisi yataye muri yombi abayobozi batatu bakekwaho gucuruza abana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi birego bitangiye gukurikiranwa nyuma y’iperereza ryakozwe n’igitangazamakuru BBC ku bujura n’ibikorwa byo kugurisha abana.

    Iki gitangazamakuru cyari cyakoze inkuru igaragaza ko abana bibwe bavanwa kenshi mu bitaro bito n’ibigonderabuzima ariko ngo hari n’abibwa bavanywe mu bitaro bikuru bya Leta byo mu murwa mukuru Nairobi.

    Abana bagurishijwe ku madolari ya Amerika 400 ni ukuvuga abarirwa mu bihumbi birenga 395 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

    Umuyobozi mukuru wa polisi yategetse ko hakorwa iperereza ridasanzwe ku bitaro byose mu gihugu kugira ngo hamenyakane muri iryo tsinda ry’abaganga bagurisha abana abo bakorana na bo mu bitaro binyuranye ndetse no gucukumbura imikorere y’ibigo bishinzwe kurera no kwakira abana baba bakiri bato, cyane cyane mu murwa mukuru Nairobi.

    Imyirondoro y’abo bayobozi ntirajya ahagaragara na bo ntibaragira icyo bavuga ku byaha bikomeye bashinjwa.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/kenya-polisi-yataye-muri-yombi-abayobozi-batatu-bakekwaho-gucuruza-abana

  • Gorilla FC izamutse mu cyiciro cya mbere, Etoile de l’Est yongera kubura amahirwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino wa kabiri wa 1/4 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nyuma y’uwari wahuje Rutsiro FC na Vision FC.

    Uyu mukino warangiye ari ubusa ku busa, hiyambazwa penaliti maze Etoile de l’Est ihusha penaliti ebyiri, mu gihe Gorilla FC yahushije imwe.

    Penaliti ya nyuma ya Gorilla FC yagombaga gutanga amahirwe yo kuzamuka yatewe na Tuyisenge Pekeyake “Pekinho”, arayinjiza Gorilla ihita ibona itike yo gukina icyiciro cya mbere.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/gorilla-fc-izamutse-mu-cyiciro-cya-mbere-etoile-de-l-est-yongera-kubura-amahirwe

  • Rutsiro FC itsinze Vision FC izamuka mu cyiciro cya mbere (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutsiro FC
    Rutsiro FC

    Mu mikino ya kamarampaka (Play-Off) yo gushaka ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere, Rutsiro ibonye itike itsinze Vision.

    Ni umukino wari warangiye amakipe yombi anganya 0-0, haza kwitabazwa penaliti, umukino urangira Rutsiro yinjije Penaliti 7 kuri 6 za Vision.

    Undi mukino wa 1/4, urahuza ikipe ya Gorilla FC yasezereye Rwamagana, ndetse na Etoile de l’Est yari yasezereye Interforce FC.

    Amafoto:

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Rutsiro-FC-itsinze-Vision-FC-izamuka-mu-cyiciro-cya-mbere-Amafoto