Tag: featured

  • #COVID-19: Abantu 50 bakize, haboneka abarwayi bashya 29 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 29 babonetse mu bipimo 2,709 bakaba barimo ababonetse i Kigali:3, Bugesera:10, Musanze:1, Nyanza:11, Rubavu:4.

    Kugeza kuri uyu wa Kane mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,572 muri bo abamaze gukira ni 5137, naho abakivurwa ni 389.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 46.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-abantu-50-bakize-haboneka-abarwayi-bashya-29

  • RGB yatangaje ko Musanze ari iya mbere mu isuku bitungura benshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga mukuru wa RGB, Edward Kalisa, yavuze ko kuba Akarere ka Musanze kaje imbere mu mitangire ya serivise ijyanye n
    Umunyamabanga mukuru wa RGB, Edward Kalisa, yavuze ko kuba Akarere ka Musanze kaje imbere mu mitangire ya serivise ijyanye n’isuku bidakwiye gutangaza abantu

    Ni raporo yashyizwe ahagaragara ku itariki 17 Ugushyingo 2020 mu Karere ka Musanze, ku bushakashatsi bwakozwe na RGB ku miyoborere n’imitangire ya serivise.

    Hakimara gutangazwa ko Akarere ka Musanze kaje ku mwanya wa mbere mu bijyanye n’usuku, bamwe mu bari mu cyumba cyatangarizwagamo ubwo bushakashatsi bahise basa n’abatunguwe bongorerana baseka abandi baryana inzara bati “Iyi si Musanze yari ku isonga mu mwanda?”

    Ibyo abantu bibaza ku mwanya wa mbere ku isuku Akarere ka Musanze kagize, biherutse kuvugwaho na Perezida Paul Kagame anenga umwanda yasanze muri ako Karere ubwo yari yagasuye.

    Ubwo abayobozi b’uturere basinyaga imihigo y’umwaka wa 2020/2021, Umukuru w’Igihugu yagarutse ku isuku nke yigeze gusanga muri ako karere ubwo yahararaga bwacya mu gitondo akagenda abona abana basa nabi, ari na ho ahera asaba abayobozi kongera imbaraga mu isuku.

    Umunyamabanga mukuru wa RGB Edward Kalisa watangazaga ibyavuye muri ubwo bushakashatsi, nawe yabonye ko abantu batangariye umwanya wa mbere akarere ka Musanze kagize muri serivise zijyanye n’isuku avuga ko ubwo bushakashatsi bwitondewe kandi amakuru yizewe uko yatanzwe n’abaturage, avuga ko bitagomba kugira uwo bitungura kuba Musanze iza ku mwanya wa mbere ku isuku mu mwaka wa 2020.

    Yagize ati “Ku bijyanye n’isuku akarere ka Musanze niko kari imbere aka Nyamagabe ku mwanya wa nyuma. Abantu bakomeje kuvuga ku karere ka Musanze ariko ntabwo tuzi impamvu abaturage babishimye ariko abandi bati Musanze ntibyoroshye ko iza ku mwanya wa mbere mu isuku”.

    Arongera ati “Abaturage banyu nibo babivuze, wenda bashobora kuba bagereranya uko byari bimeze mbere n’uko bimeze ubu, si mbizi kuko bo bareba impinduka bagashima cyangwa se babona bisubiye inyuma bakanenga, ndabona abenshi muri mwe nawe museka kubw’uyu mwanya Musanze ibonye kandi naho twagiye tugaragaza iyi raporo bose baravugaga bati Musanze ije imbere ite kandi tuzi ko itagira isuku, ariko tukababwira tuti ibyo ni iby’abaturage bo bashobora kuba bigereranya n’uko bari bameze mbere,ibyo ntabwo tubizi”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV nawe akimara umva ko Musanze ije ku mwanya wa mbere mu gihugu ku bijyanye n’isuku yagize icyo abivuga.

    Agira ati “Igipimo cya Musanze ku isuku kigomba kuba cyikubye inshuro 50 ku isuku yo mu tundi turere, Ni nkuko waba ufite amata akagwamo isazi, ariko iyo sazi yagwa ku bijumba ushobora no kutayibona, isuku irahari natwe turayibona.

    Akantu gato kaba i Musanze ni inkuru, wumvise ngo hari akantu kabaye ahantu kure ntawe ubyitaho n’abanyamakuru bashobora kutabyandika, ariko akantu gato kabaye i Musanze kose kumvikana vuba kandi nta mugayo ni ahantu hagendwa isi yose ihurira, niyo mpamvu hagomba kugira imyumvire iri hejuru”.

    Yasabye abayobozi gukora cyane ati “Ndibutsa abayobozi ko badakwiye kujenjeka, ko isuku igomba kubaho ikwiriye haba ku myambaro ku bana bato mu mahoteri, turasaba ibyiciro binyuranye biri hano gukangurira abaturage kugira isuku, kandi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika iyo abidusaba agendera kubyo abona ku bihugu byateye imbere, igipimo adusaba kiri hejuru kandi tugomba kukigeraho”.

    Ubuyobizi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko icyatumye akarere ka Musanze kuza ku isonga ku isuku ari imbaraga zashyizwe mu bukangurambaga ku isuku, isuku mu nzu z’ubucuruzi, mu mihanda ikomeje gushyirwamo kaburimbo, inyubako nziza ziri kuzamurwa mu mujyi wa Musanze n’ibindi.

    Mu miyoborere n’imitangire ya serivise muri rusange Intara y’Amajyaruguru niyo yaje ku isonga n’impuzandengo ya 79% akarere ka Rulindo kaza ku mwanya wa mbere mu rwego rw’igihugu gakurikirwa na Nyabihu.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rgb-yatangaje-ko-musanze-ari-iya-mbere-mu-isuku-bitungura-benshi

  • APR FC yatsinze Bugesera mu mukino wa gicuti wa cyenda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, ikipe ya APR FC yakinaga umukino wa cyenda wa gicuti nyuma y’aho amakipe yongeye kwemererwa gukora imyitozo no gukina imikino ya gicuti.

    Ni umukino igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, mu gice cya kabiri APR FC yaje gutsindamo ibitego bitatu, harimo bibiri byatsinzwe na Bizimana Yannick, ndetse n’icya danny Usengimana yatsinze kuri Penaliti, nyuma y’ikosa ryari rikorewe Byiringiro Lague winjiye mu kibuga asimbuye.

    Yannick Bizimana yatsinze ibitego bibiri, bituma yuzuza ibitego bine mu mikino itatu
    Yannick Bizimana yatsinze ibitego bibiri, bituma yuzuza ibitego bine mu mikino itatu

    Abakinnyi bane babanjemo mu mukino wahuje Amavubi na Cap-Vert ari bo Manzi Thierry, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel na Tuyisenge Jacques, ntibagaragaye muri uyu mukino, mu gihe abatarawukinnye ari bo myugariro Mutsinzi Ange na Manishimwe Djabel babanje mu kibuga.

    Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga
    Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-yatsinze-bugesera-mu-mukino-wa-gicuti-wa-cyenda

  • Abarimu barenga ibihumbi 14 ntibasubiye ku bigo bigishagaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko ku itariki ya 12 Ukwakira 2020, Minisiteri y’Uburezi yari yasabye abarimu gusubira ku bigo, hanyuma 14,140 bakaba batarasubirayo na n’ubu. Ibi kandi ngo bifatwa nko “kubura ku kazi nta ruhushya”, byatuma basimbuzwa abandi.

    Mu mashuri abanza hari hitezwe abarimu 69,221 hitaba 56,750. Mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyaruguru bitabye ku rugero rwa 96%, mu Majyepfo hitaba 97%, mu Burasirazuba hitaba 93% naho mu Burengerazuba hitaba 94%.

    Minisiteri y’Uburezi kandi yari yiteze abarimu bo mu mashuri yisumbuye 44,740, hitaba 43,071. Mu Mujyi wa Kigali hitabye 96%, mu Majyaruguru hitaba 97%, mu Majyepfo hitaba 96%, mu Burasirazuba hitaba 80%, naho mu Burengerazuba hitaba 94.3%.

    Sitati igenga abarimu no 10 yo ku itariki ya 16 Werurwe 2020, hari aho ivuga ko umwarimu uhagaritse akazi mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) ku mpamvu iyo ari yo yose, asimbuzwa by’agateganyo uwatsinze ikizamini ukiri ku ilisiti y’abategereje akazi.

    Kandi umushahara w’umwarimu w’umusimbura ntushobora kurenga uw’uwo asimbura cyangwa ngo ujye munsi y’umwarimu uri ku mwanya nk’uw’uwe bafite impamyabushobozi zingana.

    Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 16 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, ni bwo yatangaje iyi mibare y’abarimu batasubiye ku kazi, anavuga ko bazasimburwa.

    Yagize ati “Twamenye umubare w’abarimu batasubiye ku kazi. Kubasimbuza abandi biroroshye. Ibikubiye muri sitati igenga abarimu bizakurikizwa”.

    Mu cyumweru gitaha, abanyeshuri bo mu mwaka wa kane w’amashuri abanza n’abo mu mashuri yisumbuye bo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane, bazasubira ku ishuri.

    Bagenzi babo bari basubiye ku ishuri ku itariki ya 2 Ugushyingo, nyuma y’amezi arindwi bahagaritse amasomo kubera icyorezo cya Coronavirus.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/abarimu-barenga-ibihumbi-14-ntibasubiye-ku-bigo-bigishagaho

  • Polisi irarangisha amafaranga yatoraguwe n’umupolisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi irarangisha amafaranga yatoraguwe n
    Polisi irarangisha amafaranga yatoraguwe n’umupolisi (Ifoto:Interineti)

    Itangazo Polisi y’u rwanda yashyize ahagaragara, riravuga ko ayo mafaranga yatoraguwe n’umupolisi wari uri mu kazi.

    Polisi isaba uwumva ayo mafaranga ari aye, ko yagera ku cyicaro cyayo mu biro by’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, cyangwa se agahamagara nomero 0788311155.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/polisi-irarangisha-amafaranga-yatoraguwe-n-umupolisi

  • Muri Gereza hashyizweho ingamba zituma imibare y’abandura Covid-19 idakomeza kuzamuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, mu kiganiro n
    Umuyobozi Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane

    Komiseri Mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020, ko n’ubwo mu magereza harimo ubucucike, hashyizweho ingamba zo gukumira ko imibare y’abandura Covid-19 yakomeza kuzamuka.

    Yagize ati “Ku magereza hashyizweho ibigo bishinzwe gupima no kuvura Covid-19 kandi twiyemeje ko nta hantu abari muri gereza bahurira n’abari hanze”.

    Kimwe nk’izindi nzego, RCS yashyizeho ingamba z’uko abafite ababo bafunzwe bagomba kuboherereza amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga nko kuri Mobile Money na Airtel Money, aho kugemura ibintu bishobora kwanduza imfungwa bivuye hanze ya gereza.

    CGP Rwigamba avuga ko nta buryo bashobora gukumira ubucucike mu magereza (kimwe mu mpamvu zatuma ubwandu bwa Covid-19 bwiyongera) kuko uwo mubare munini ngo uterwa n’uko abantu barimo guhabwa ubutabera.

    Umuyobozi wa RCS yakomeje asobanura ko muri rusange ubucucike mu magereza buri ku kigereranyo cya 120%, ariko ko muri gereza ya Rwamagana ari ho buri hejuru ku rugero rwa 140%.

    Avuga ko iyo gereza yubatswe ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa zitarenga ibihumbi 10, ariko kugeza ubu abafungiwemo bararenga ibihumbi 13.

    Icyakora ubwo bucucike ngo burimo kugabanywa no kugira imfungwa zimwe na zimwe zijya mu bikorwa hanze ya gereza, ndetse ko hari na gahunda ya Minisiteri y’Ubutabera yo kwambika ibikomo bamwe bakajya bafungirwa mu ngo cyangwa bagasabwa kutarenga agace runaka baba barimo.

    RCS ivuga ko ikibazo kijyanye n’ubucucike atari yo igifitiye igisubizo, ahubwo ko byabazwa inkiko n’abaturage bagasabwa kwirinda ibyaha bituma bafungwa.

    Uru rwego kuri ubu rurizihiza isabukuru y’imyaka 10 rumaze rubayeho, rukaba rwishimira ibikorwaremezo byagezweho bituma imfungwa zigira ubwinyagamburiro, hamwe n’uburyo ngo rusigaye rucumbikira abantu rugamije kwigisha kuruta gufunga.

    Urwego rw
    Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza (RCS) ruritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 rumaze rushinzwe

    Komiseri Rwigamba yavuze ko ababyifuza bose basohoka muri gereza bazi imwe mu myuga yigishirizwa mu magereza, harimo uw’ubukanishi, ubudozi, gukora imisatsi, gukoresha mudasobwa, ubwubatsi amashanyarazi, amazi, gusudira no gukana impu.

    Gereza kandi ngo zifite imirima n’ibindi bikorwa kugeza ubu bimaze kwinjiriza Leta amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari zirindwi.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/muri-gereza-hashyizweho-ingamba-zituma-imibare-y-abandura-covid-19-idakomeza-kuzamuka

  • Arashimira Banki ya Kigali yamufashije gusubirana amafaranga miliyoni enye yari yataye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri Twitter, Dr. Mbonigaba yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bwa Banki ya Kigali ku mutekano w’abakiriya n’ibyabo bagira. Ubwo nashakishaga aho nataye miliyoni enye, bifashishije ikoranabuhanga ryabo barashakisha bayansubiza umunsi ukurikiyeho kandi nta kiguzi banyatse. Mwakoze BK.”

    Ubuyobozi bwa banki ya Kigali na bwo bwamushimiye, bwongeraho ko ari inshingano zabwo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo igihe bari muri banki ya Kigali.

    Ndashimira ubuyobozi bwa @BankofKigali k’umutekano w’abakiriya n’ibyabo bagira. Ubwo nashakishaga aho nataye #miliyoni4, bifashije ikoranabuhanga ryabo barashakisha’ bayasubiza umunsi ukurikiyeho kandi nta kiguzi banyatse. Mwakoze BK

    — Dr. MBONIGABA Celestin, PhD (@Celestin_PhD) November 19, 2020

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/arashimira-banki-ya-kigali-yamufashije-gusubirana-amafaranga-miliyoni-enye-yari-yataye

  • Abadepite bemeje amasezerano atanu arebana n’ubwikorezi bwo mu kirere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ayo masezerano yitezweho koroshya ubucuruzi mpuzamahanga bukoresha indege hagati y’ibihugu byayashyizeho umukono.

    Mu nama y’Abadepite yabanjirije kwemeza imishinga y’amategeko ashyira mu bikorwa amasezerano y’ubwikorezi mpuzamahanga bwo mu kirere, Abadepite basabye Claver Gatete Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA) gusobanura niba umutekano w’u Rwanda uzakomeza gusugira nyuma yo gukingurira ikirere cyarwo ibindi bihugu.

    Minisitiri Gatete yijeje Inteko Ishinga Amategeko ko iby’umutekano byaganiriweho bihagije, ndetse abwira Abadepite ko u Rwanda rurimo gukorana na Guverinoma ya Qatar kugira ngo runoze amabwiriza agenga ubwikorezi bwo mu kirere nyuma y’uko ruvuguruye ibikorwa by’indege, imicungire yabyo, amahugurwa n’imirimo ijyanye na byo, ibi kandi byanakurikiwe n’ishyirwaho ry’ibigo byigenga by’ubwikorezi bwo mu kirere urugero nka Rwanda Airports Company (RAC).

    Minisitiri Gatete ati “Tumaze igihe tuvugurura ibikorwa byacu by’ubwikorezi bw’indege atari mu ngendo z’indege gusa ahubwo no kunoza amabwiriza abigenga n’umutekano, u Rwanda ruherutse no kubiherwa amanota 100% n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Indege za Gisivile…

    Uko urujya n’uruza rw’indege rugenda rwiyongera, natwe dukomeza kugenda tunoza akazi kajyanye na byo dufatanyije na Qatar ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, hakazaba n’amahugurwa y’abakozi bo ku bibuga by’indege, kunoza ibirebana n’umutekano, amabwiriza agenga imirimo n’ibindi”.

    Ubusanzwe kwemeza ishyirwa mu bikorwa rya bene ayo masezerano binyura muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ububanyi n’amahanga, kugira ngo ikore irindi suzuma inemeze ko impande zombi zibifitemo inyungu, ariko kuri iyi nshuro Abadepite bemeje amategeko yose nyuma yo gukosoramo utuntu duke na MININFRA ikabyakira.

    Ayo masezerano aje akurikira inama y’abaminisitiri yo kuwa 12 Ukwakira 2020, yanemeje undi umushinga w’itegeko ryemeza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano 11 y’ubufatanye mu bwikorezi bw’indege (BASAs) yashyizweho umukono n’u Rwanda n’ibindi bihugu.

    Ibyo bihugu ni Republika ya Chile, Repubulika ya Dominican, Repubulika ya Finland, Jamaica, Ubwami bwa Hashemite bwa Jordan, Leta ya Kuwait, Malaysia, Republika ya Mauritius, Repubulika Yunze Ubumwa ya Tanzania, Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu na Repubulika ya Zimbabwe.

    Amasezerano yose u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu mu bwikorezi bw’indege ni 99, arimo 52 yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, 16 ari mu nzira yo gushyirwaho umukono n’andi 31 akirimo kuganirwaho.

    U Rwanda kandi ruzashyira umukono ku yandi masezerano abiri y’ubufatanye mu bwikorezi bw’indege hamwe na Leta ya Malta n’iya Korea y’Epfo mu mpera z’uku kwezi (Ugushyingo).

    Gushyira umukono no kwemeza ayo masezerano biri mu murongo umwe n’icyifuzo cya Perezida Kagame Paul wasabye ibihugu byose bya Afurika gukingura inzira zabyo zo mu kirere nk’uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi budatanga amahoro hagati y’ibihugu bya Afurika (AfCFTA).

    Kugirana amasezerano na Brazil birakingurira u Rwanda amarembo y’isoko ry’abaturage basaga miliyoni 200 ba Brazil ari mu birebana n’ubukerarugendo, guhanahana ubunararibonye n’amahugurwa cyane cyane mu buhinzi bugezweho ibihugu byombi bisanzwe bifitanyemo amasezerano.

    Ibi kandi ni nako bimeze ku gihugu kigari cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (DRC) kiri mu Burengerazuba bw’u Rwanda, kikaba gifite byinshi gishobora guhahirana n’u Rwanda, dore ko gisanzwe ari nacyo muguzi w’ingenzi w’ibiribwa biva mu Rwanda.

    Somalia na Tunisia na byo bizabera u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, amarembo atuma rwagura ubucuruzi bwarwo, ikoranabuhanga n’ubukerarugendo ku bihugu biri ku nkengero z’Inyanja y’Abahinde n’iya Atlantic.

    Namibia na yo izakingura amarembo yayo kugira ngo yagure ubufatanye n’u Rwanda mu bijyanye n’ishoramari mu bucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo, kubungabunga amahoro n’umutekano, ibikorwa remezo, ingufu, ikoranabuhanga, ibidukikije, umuco n’uburezi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abadepite-bemeje-amasezerano-atanu-arebana-n-ubwikorezi-bwo-mu-kirere

  • Uganda: Gen Mugisha Muntu yahagaritse kwiyamamaza mu gihe bagenzi be bafunzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gen muntu na Bobi Wine bombi bahatanira kuyobora Uganda
    Gen muntu na Bobi Wine bombi bahatanira kuyobora Uganda

    Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Uganda, Gen Mugisha Muntu, yahagaritse kwiyamamaza kugeza igihe abandi bakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi batawe muri yombi ku wa Gatatu barekuwe.

    Gen Muntu wahoze mu gisirikare mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe, agahita yinjira mu bikorwa bya politiki ndetse no gushaka kuba Perezida.

    Abinyujije kuri twitter, Gen Muntu yasabye ko Robert Kyagulanyi umuhanzi uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine arekurwa hamwe na Patrick Amuriat.

    Gen Mugisha Muntu yahagaritse kwiyamamaza, asaba ko abakandida bafunze bafungurwa
    Gen Mugisha Muntu yahagaritse kwiyamamaza, asaba ko abakandida bafunze bafungurwa

    Abakandida bombi batawe muri yombi ubwo bari mu bikorwa byo kwiyamamaza. Ifatwa rya Bobi Wine ryateje imyigaragambyo mu gihugu yatumye abantu barindwi bapfa nk’uko umuvugizi wa Polisi ya Uganda abivuga.

    Kyagulanyi yafungiwe mu gace ka Luuka, yajyanywe igitaraganya akuwe mu modoka ye. Arashinjwa guteranyiriza hamwe imbaga y’abantu barenga 200 bitandukanye n’amabwiriza yo kwirinda covid-19; aho mu bikorwa byo kwiyamamaza umukandida atagomba kurenza abantu 200 bitabiriye.

    Afungiye muri gereza yo mu gace kitwa Nalufenya yamenyekanye cyane mu gufungirwamo abakora iterabwoba bitewe n’iyica rubozo bakorerwaga.

    Bobi Wine umudepite utavuga rumwe na Leta yafunzwe bigumura benshi mu bice binyuranye by
    Bobi Wine umudepite utavuga rumwe na Leta yafunzwe bigumura benshi mu bice binyuranye by’igihugu

    Bobi wine na Patrick Amuriat batawe muri yombi nyuma y’aho umukuru wa Polisi Martin okoth Ochola, yihanije abiyamamaza ko bari kwica amategeko n’amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kurinda abantu covid-19.

    Gen Muntu yasabye Guverinoma kureka ibikorwa yise iby’ubuhubutsi muri iki gihe cyo kwiyamamaza, kuko bituma ibintu birushaho kumera nabi.

    Hagati aho Leta zunze ubumwe za Amerika zamaganye ibiri gukorerwa abakandida perezida muri Uganda, isabako Leta ko yahagarika kugenza aba bagabo, yongeraho ko impande zombi zagerageza gushaka uburyo umwuka w’ubushyamirane ukomeje kugwamo abasivile zahagarara.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/uganda-gen-mugisha-muntu-yahagaritse-kwiyamamaza-mu-gihe-bagenzi-be-bafunzwe

  • Ngororero: Ba Gitifu 2 n’umucungamutungo bakurikiranyweho kunyereza umutungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, RIB yavuze ko aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

    Abakekwa ubu bafungiye kuri RIB Ngororero, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ngororero-ba-gitifu-2-n-umucungamutungo-bakurikiranyweho-kunyereza-umutungo