Tag: featured

  • Rubavu: Ubuyobozi bwiyemeje gufatanya n’ababyeyi gushaka abana bataragaruka ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 02 Ugushyingo 2020 Minisiteri y’Uburezi yafunguye ibyiciro bimwe by’amashuri abanza abana basubira kwiga nyuma y’amezi 8 abanyeshuri bari mu ngo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Nubwo abanyeshuri biga mu mwaka ya gatanu n’uwa gatandatu ari bo babimburiye abandi gusubira ku ishuri mu mashuri abana mu biga muri gahunda ya Leta, hamwe na hamwe abanyeshuri ntibarasubira ku ishuri.

    Kigali Today igendeye kuri raporo yagaragajwe mu ntangiriro z’iki cyumweru n’Akarere ka Rubavu igaragaza ko muri aka karere mu bana biga mu myaka ibiri isoza amashuri abanza, hari abana babarirwa mu bihumbi bibiri batagarutse ku ishuri.

    Imibare igaragaza ko Umurenge wa Mudende ari wo ufite abana benshi batagarutse kuko habarirwa abana 461, hakurikiraho umurenge wa Cyanzarwe habarurwa abana 407 batagarutse ku ishuri, mu gihe Umurenge wa Bugeshi habarurwa abana 302.

    Nubwo ubuyobozi buvuga ko budafite amakuru y’ahari aba bana, bamwe banze gusubira mu ishuri kubera ko bari bafite imirimo ibinjiriza bakaba barayigumyemo aho gusubira mu ishuri.

    Mu Karere ka Rubavu hagaragazwa ko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu myaka ya 5 na 6 na bo batitabiriye ishuri cyane kuko imirenge yegereye umupaka wa Congo abana bitabiriye ku kigero cya 68% mu gihe indi mirenge abana bari hejuru ya 80%.

    Ikindi kibazo ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza kirimo umubare w’abarimu bataye akazi mu gihe cy’byumweru bibiri bishize batagaruka ku kazi.

    Imibare itangwa n’Akarere ka Rubavu igaragaza ko mu Murenge wa Busasamana mu barimu biga mu mashuri abanza, ababarirwa muri 29 ntibagarutse ku kazi, muri Cyanzarwe abarimu 8 ntibagarutse, naho muri Rugerero habuze abarimu 12 mu mashuri abanza.

    Mu mashuri yisumbuye uretse imirenge ya Cyanzarwe na Nyamyumba, mu yindi mirenge na ho abarimu bagiye babura ku kazi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Gilbert Habyarimana, avuga ko ubuyobozi bw’ibigo bugomba gufatanya n’inzego z’ibanze mu gushakisha abo bana babuze ku ishuri.

    Ati « Twese tugomba gufatanya kumenya aho aba bana bagiye kuko mu minsi iri imbere hagiye gutangira ikindi kiciro cy’abanyeshuri benshi, tutamenye aho aba bagiye n’abandi byazatugora, ibi ni ibintu inzego zose zifashanya, uwumva atabishoboye akatubwira tugafata izindi ngamba. »

    Bamwe mu babyeyi baganiriye na Kigali Today bavuga ko bagifite ikibazo cy’ubushobozi bituma abana batajya ku ishuri, abandi bakavuga ko hari abana bagiye gukorera amafaranga no gucumbikishwa mu miryango yishoboye kugira ngo babone ibibatunga.

    N’ubwo abana ku mashuri bigira ubuntu, ababyeyi bavuga ko basabwa ibikoresho by’amakayi n’imyenda, abatabifite bakagumisha abana mu rugo ngo babanze babishake.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/Rubavu-Ubuyobozi-bwiyemeje-gufatanya-n-ababyeyi-gushaka-abana-bataragaruka-ku-ishuri

  • Telefone igiye gufasha abakozi kumenya imisanzu bagezemo muri RSSB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RSSB ngo igiye gukoresha ikoranabuhanga rizatuma ibigo byose bitanga imisanzu y
    RSSB ngo igiye gukoresha ikoranabuhanga rizatuma ibigo byose bitanga imisanzu y’abakozi

    Babitangaje ku wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020, ubwo abo bayobozi bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, kikaba cyari kigamije kugaragaza ibyo icyo kigo cyagezeho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari 2020-2021.

    Iryo koranabuhanga rigiye gutangira gukoreshwa, ngo rizaba rije gukemura ikibazo cy’ibigo bimwe na bimwe bitishyurira imisanzu abakozi babyo cyangwa bikishyurira bake mu bo bikoresha abatishyuriwe ntibahite babimenya, ngo akaba ari igihombo ku mukozi no ku gihugu muri rusange.

    Umuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemashuro, avuga ko iryo koranabuhanga ryari rikenewe n’ubwo hari ubundi buryo amakuru yatangwagamo, bikaba biteganyijwe ko rizatangira gukoreshwa umwaka utaha.

    Agira ati “N’ubu ugiye ku rubuga rwacu ushobora kubona imisanzu yawe ariko icyo dushaka ni ukubyoroshya cyane, umuntu akazajya abirebera kuri telefone ye, akamenya niba umukoresha yamuteganyirije cyangwa atabikoze. Iyo gahunda rero izatangirana n’uburyo turimo gukora buvuguruye, iryo koranabuhanga ryo kubona amakuru kuri telefone rikazatangira muri Nyakanga umwaka utaha”.

    Akomeza avuga ko hari amafaranga menshi yagombaga gutangwa muri RSSB ariko ibigo ntibiyatange, ari yo mpamvu hakazwa ingamba zo kuyishyuza.

    Ati “Nyuma yo kugenzura twasanze hari miliyari ebyiri na miliyoni 640 z’Amafaranga y’u Rwanda yagombaga gutangwa, icyakora muri ayo miliyari imwe yaragarujwe. Kugaruza ayo mafaranga ni uguhozaho, abinangira bakanahanishwa nko gucibwa amande ateganywa ndetse n’inyungu z’ubukererwe, icyo duharanira ni uko ibigo byose byishyurira imisanzu abakozi babyo”.

    Uwo muyobozi akangurira abakoresha guteganyiriza abakozi babo bose kuko ari uburenganzira bwabo kandi biri no mu itegeko, aho gutegereza ibihano kuko na bo bibasubiza inyuma.

    Ikigo cya RSSB ngo kiri muri gahunda y’impinduka mu mikorere, ibyo cyise “Umunyamuryango ku isonga”, bivuze ko ari ukunoza servisi zatangwaga ariko nta kivunnye umunyamuryango, nk’uko Rugemanshuro abisobanura.

    Ati “Kuba tugiye guhindura imikorere ya RSSB ni ku nyungu z’umuturage ari yo mpanvu dushyira umunyamuryango ku isonga. Ni ukuvuga ko ibintu byose tugiye kubishyira mu ikoranabuhanga bityo bikazihutisha serivisi kandi umunyamuryango akabibonera kuri telefone ye, bivuze ko tudashaka ingendo z’umunyamuryango zijya ku cyicaro cya RSSB ajya gushaka impapuro runaka”.

    Muri icyo gihembwe cya mbere, RSSB ivuga ko hari intego zimwe na zimwe itagiye igeraho kubera icyorezo cya Covid-19, gusa ngo yishimira ko abanyamuryango biyongereye cyane ugereranyije n’uko byari bisanzwe, kuko ubwitabire bw’abanyamuryango bwabaye 209%. Bivuze ko habonetse abakoresha bashya ndetse n’abakozi 78,399 bashya, ahanini ngo bakaba baraturutse mu bikorwa bya Leta byo kubaka ibyumba byinshi by’amashuri, bityo ngo muri pansiyo hakaba harinjiye imisanzu ingana na miliyari 24.2 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Kuri ubu RSSB ni yo icunga ibya pansiyo, ubwisungane mu kwivuza, ikiruhuko cy’ababyeyi ndetse n’ubwizigame bw’igihe kirekire buzwi nka Ejo Heza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/telefone-igiye-gufasha-abakozi-kumenya-imisanzu-bagezemo-muri-rssb

  • Perezida Kagame yasabye ko habaho ubufatanye mu kurandura imitwe yitwaje intwaro mu Karere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho tariki 20 Ugushyingo 2020 mu nama yahuje hifashishijwe ikoranabuhanga abakuru b’ibihugu bihuriye mu nama nkuru y’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).

    Perezida Kagame yavuze ko imikorere n’imikoranire inoze ari byo bizafasha ibihugu bigize aka Karere guhangana n’ibibazo by’umutekano n’ibindi byo mu buzima rusange bikugarije.

    Perezida Kagame kandi yagaragaje ko amahoro ari yo azatuma aka Karere gatera imbere, bikaba rero ari ngombwa ko iyo mitwe ihungabanya umutekano ifatirwa ingamba zikomeye.

    Iyi nama yari iyobowe na Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville, akaba ari na we uyoboye Inama nkuru y’Umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR). Yari irimo kandi abayobozi batandukanye barimo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Perezida Félix Antoine Tshisekedi uyoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye(UN) Antonio Guterres.

    Mu bandi bahungabanya umutekano muri aka Karere harimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, Perezida Kagame asaba ko bakwiye guhigwa aho bari hose bakaryozwa ibyo bakoze.

    Ati “Abasize bahekuye u Rwanda nta na hamwe bakwiye kubona ubuhungiro mu Karere kacu, ahubwo bagomba gushyikirizwa inkiko.”

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/perezida-kagame-yasabye-ko-habaho-ubufatanye-mu-kurandura-imitwe-yitwaje-intwaro-mu-karere

  • Huye: Igishushanyo mbonera gishya ntawe kizirukana mu mujyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, André Kamana, asobanura iby’iki gishushanyo mbonera agira ati “Ari wa wundi wifite, ari wa wundi ucishirije, ntabwo havugwa ngo fata utwawe wimuke, ahubwo bose batekerejweho.”

    Uko abantu bose batekerejweho bisobanurwa na Vincent Rwigamba, uhagarariye ishami rishinzwe imiturire mu mijyi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA).

    Agira ati “Mu gishushanyo mbonera cyo muri 2014 bari barapanzemo amazu yo kubamo yubatse ku buryo bw’amagorofa ane. Nyamara abaturarwanda ntibaragira ubushobozi bwo kubaka bene ayo mazu, uretse ko banagikoresha ibintu gakondo kugira ngo barye, urugero nk’isekuru, kandi nta sekuru mu igorofa. Ubu noneho abantu bemerewe gutura mu buryo butagerekeranyije, ariko na none ku butaka butoya kandi ari benshi, ku buryo nk’imiryango umunani cyangwa 16 yatura mu kibanza kimwe.”

    Ikindi abantu bemerewe ni ukubaka mu byiciro bitewe n’ubushobozi bafite. Nk’ufite ahantu hagomba kuzubakwa inzu z’amagorofa ane, akemererwa kuba yubatse nk’abiri bitewe n’ubushobozi afite, hanyuma akerekana n’igihe azasubukurira.

    Icyo asabwa icyo gihe ni uko iyo yubatse ayiha fondasiyo ijyanye na ya magorofa ane yateganyijwe, cyangwa anarenga bitewe n’ibyo ateganya, kugira ngo igihe azabonera ubundi bushobozi azabashe gukomereza aho yari ageze.

    Ikindi iki gishushanyo mbonera cyemera mu bijyanye n’imyubakire, ni uko inzu imwe ishobora gukorerwamo ibintu binyuranye. Ishobora gucururizwamo, igashyirwamo ibiro ikanaturwamo.

    Rwigamba ati “Twabonye kuba mu mijyi yacu abantu bagira aho baba n’aho bakorera, bigatera gukererwa mu nzira bajya ku kazi kubera imodoka nyinshi (embouteillage). Twatekereje kubikemura, twemeza ko inzu ishobora gukorerwamo ibintu binyuranye. Icyakora na none serivise ishinzwe ubutaka mu karere izakora ku buryo bidateza akajagari.”

    Mu bindi bizaranga umujyi wa Huye harimo kuba imihanda yose izajya ishyirwamo ahagenewe kunyurwa n’abanyamaguru ndetse n’abifashisha amagare, mu rwego rwo gutuma ibinyabiziga byifashisha essence ihumanya ikirere bigabanuka. Amabisi na yo azagenerwa umuhanda wihariye, kugira ngo azajye abasha kwihutisha abagiye ku kazi.

    Ku muhanda wa kaburimbo uturuka mu Rwabuye kugera ku Mukoni, hazakorerwa igishushanyo mbonera cyimbitse kizagena uko inyubako zo hirya no hino y’umuhanda zagenewe ubucuruzi zigomba kuba zubatse. Kugeza ubu ariko hateganywa ko hazubakwa amagorofa atari munsi ya etaje eshatu.

    Bene izi nyubako ni na zo ziteganywa rwagati mu mujyi ugana ku isoko ryo mu mujyi i Huye, no mu cyarabu.

    Birumvikana ko izi nyubako zishobora gukorerwamo ubucuruzi, cyangwa zigashyirwamo ibiro cyangwa na none zigaturwamo.

    Mu mujyi i Huye haranateganywa ahantu hazaba hari ubusitani abantu bashobora kwicaramo baganira cyangwa baruhuka. Aho ni hafi y’iposita aho abanyonzi bagana i Ngoma bakuze guhagarara, imbere y’ibitaro bya kaminuza (CHUB), imbere y’ibiro by’Umurenge wa Ngoma, n’aho icyarabu kirangirira, hafi ya IPRC Huye, hari ishusho ya Bikira Mariya.

    Ku muhanda umanukira aho bita kwa Venant ugakomeza no kuri Motel Gratia, harateganywa kuzaba ahatanyura imodoka (car free zone), munsi ya Hotel Credo hakazakorwa ikiyaga (artificial lake), naho mu gishanga cyo munsi yo ku itaba hakazashyirwa ikibuga gitoya cyo gukinirwamo umukino wa golf.

    Haranateganywa ko imodoka nini zijyana ibicuruzwa i Burundi n’izibijyana za Rusizi zitazongera kunyura mu mujyi rwagati.

    Izerekeza i Rusizi zizatunganyirizwa umuhanda unyura ahitwa kwa Nkundabagenzi (hafi y’i Save), ugatunguka ku biro by’Umurenge wa Mbazi ugakomeza ugatunguka i Simbi n’i Cyizi.

    Naho izerekeza i Burundi zo ngo zizatunganyirizwa umuhanda uturuka mu Rwabuye, ukanyura ku ishuri ry’imyuga ry’abafurere b’Abamariste no ku mazi ya Huye, ugatunguka ku Mukoni.

    Naho ku bijyanye n’imbago z’umujyi, uzaba ugizwe n’ibice byo mu mirenge itanu kuri 14 igize Akarere ka Huye, ari yo Mbazi, Huye, Ngoma, Tumba na Mukura.

    Mu Murenge wa Mbazi, umujyi uzaba uri mu midugudu imwe n’imwe yo mu Tugari twa Mwulire, Gatobotobo na Kabuga. Muri Huye, ni mu tugari twa Rukira na Sovu, naho muri Ngoma uzagera mu tugari twa Kaburemera, Butare, Ngoma na Matyazo.

    Mu Murenge wa Tumba, imbago z’umujyi zizagera mu Tugari twa Mpare, Cyarwa, Cyimana, Gitwa, na Rango B, naho mu Murenge wa Mukura, uzagera muri Rango A na Cyeru.

    N’ubwo hari icyanya cyahariwe inganda giherereye ahitwa i Sovu, biteganyijwe ko buri murenge uri mu mbago z’umujyi uzajya ugira agakiriro kawo, mu rwego rwo gufasha abantu kubona imirimo ibinjiriza amafaranga.

    Ni muri urwo rwego mu Murenge wa Mukura, ahari haragenewe ikibuga cy’indege n’igishushanyo mbonera cyo muri 2014, hari igice kizagenerwa guturamo, ndetse n’ikizagenerwa agakiriro ko muri uyu murenge.

    Ibice byiyongereye mu mbago z’umujyi bizacibwamo imihanda kugira ngo imiturire yaho izagende neza.

    Abateguye igishushanyo mbonera bavuga ko abantu batari bakwiye guhangayikishwa n’uko bazisanga ibibanza byabo bishiriye mu muhanda kuko ngo hazajya habaho gusaranganya ubutaka n’abasigaye, kugira ngo na wa wundi watanze ahanyura igikorwa remezo yoye kwirukanwa mu mujyi.

    Visi Meya Kamana asaba abatuye ahazimurirwa imbago z’umujyi bari basanzwe bafite ubutaka bunini gutekereza ku kububyaza umusaruro ku buryo buzajya bwinjiza amafaranga, kuko ubutaka bwo mu mujyi bugomba gusorerwa.

    Ati “Umuntu agomba kumva ko agomba kujyana n’iterambere, ntiyumve ko igihe atuye ahagenewe ubucuruzi cyangwa gutura cyangwa na none inganda, azakomeza kuhashakira umwumbati cyangwa igitoki. Agomba kuzirikana ko hasorerwa, bityo akaba yahaha abahabyaza umusaruro.”

    Abantu nibakoresha ubutaka uko bikwiye, ahagenewe kubaka hakaba ari cyo hakoreshwa kandi hakabyazwa umusaruro uko bikwiye, bizababashisha kubona n’ibibatunga kuko ubutaka bwose butazaba bwarubatsweho.

    Ubundi hafatiwe ku mibare yatanzwe n’ibarura ryo muri 2012 ryagaragazaga ko Huye ituwe n’abaturage 318.950, ndetse n’uko abahatuye bangana hagendewe ku mibare itangwa n’Ubudehe, hatagize igihunduka ku muvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage, Huye yazaba ituwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi 900 mu mwaka w’2050.

    Muri 2012, umujyi wa Huye wari utuwe n’abaturage 54500, ariko biteganyijwe ko muri 2050 uzaba utuwe n’abagera ku bihumbi 640.

    Guhera tariki 4/11/2020, ibikubiye muri iki gishushanyo mbonera biri kumurikirwa abatuye ahazagera umujyi kugira ngo babitangeho ibitekerezo.

    Biteganyijwe ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha k’Ukuboza kizakosorwa hakurikijwe ibitekerezo byatanzwe, hanyuma kigashyikirizwa inama njyanama y’Akarere ka Huye ari na yo izacyemeza.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-igishushanyo-mbonera-gishya-ntawe-kizirukana-mu-mujyi

  • Tanzania: Leta yajyanywe mu nkiko kubera itegeko ribuza umukobwa utwite gukomeza kwiga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Tanzania kirazira ko umukobwa watwaye inda akiri mu ishuri arisubiramo kuko ngo yakwanduza bagenzi be imico mibi
    Muri Tanzania kirazira ko umukobwa watwaye inda akiri mu ishuri arisubiramo kuko ngo yakwanduza bagenzi be imico mibi

    Uyu muryango, mu itangazo washyize ahagaragara, wavuze ko kujya mu rukiko ari bwo buryo bwa nyuma wari usigaranye nyuma y’imyaka myinshi uharanira ko guverinoma ikuraho iryo tegeko.

    Guverinoma ya Tanzaniya ntacyo iratangaza ku mugaragaro ku byerekeranye n’iki kirego.
    Itegeko ryatowe mu 2002 ribuza umukobwa wese watwaye inda akiri ku ntebe y’ishuri kongera kurisubiramo.

    Iri tegeko rivuga ko abakobwa bashobora kwirukanwa burundu mu ishuri kubera gutwara inda.

    Imiryango iharanira uburenganzira bw’umugore yagiye isaba Guverinoma guhindura amategeko ariko uko Leta zigenda zisimburana nta muperezida n’umwe ugerageza kumva ko umukobwa ashobora gutwara inda akabyara agasubira mu ishuri.

    Perezida Magufuli yigeze gutangaza ko atiyumvisha ukuntu umukobwa wamaze gutwara inda yasubira mu ishuri akiga neza. Uretse ngo kuba yajya ahagarika amasomo akajya konsa, ibi bikaba byatuma n’abandi bakobwa bararuka bakumva ko gutwitira ku ntebe y’ishuri nta kibazo kirimo, bityo ngo byakwanduza abandi bakobwa imico mibi.

    Raporo ya Human Rights Watch ivuga ko byibuze abakobwa ibihumbi umunani (8,000) bo muri Tanzaniya birukanwa mu ishuri buri mwaka kubera gutwita.

    Uyu muryango wavuze ko iryo tegeko nta kindi rikorera umwana w’umukobwa uretse ivangura kandi ko riteza ingaruka bene abo bakobwa zirimo iz’ubukene.

    Iri tegeko kandi ngo rituma henshi mu miryango uburenganzira bw’umukobwa buhonyorwa akiri muto kuko hari ababyeyi bahitamo gukorera umwana wabo imigenzo ikunze kugaragara muri bimwe mu bihugu byo muri Afurika no mu bihugu by’Abarabu aho abakobwa bakatwa imwe mu myanya ndagagitsina bakiri bato mu rwego rwo gutuma batararikira abagabo, ibyitwa ‘Female Genital Mutilation’.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/muri-afurika/article/tanzania-leta-yajyanywe-mu-nkiko-kubera-itegeko-ribuza-umukobwa-utwite-gukomeza-kwiga

  • Hari icyizere ko imisoro izakusanywa mu minsi iri imbere izaruta iyakusanyijwe muri iki gihe cya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority asobanura imisoro yatanzwe mu mwaka ushize wa 2019/2020 ndetse n
    Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority asobanura imisoro yatanzwe mu mwaka ushize wa 2019/2020 ndetse n’iyo mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2020/2021

    Ubuyobozi bwa RRA bwabitangaje mu birori ngarukamwaka byo gushimira abasora kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2020, bikaba byanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

    Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal avuga ko intego bihaye muri uyu mwaka iri hasi gato y’iyo bari bihaye mu mwaka ushize, ubwo icyorezo Covid-19 cyari kitaraduka.

    Muri uwo mwaka wa 2019/2020 RRA yari yihaye intego yo gukusanya imisoro n’amahoro bingana na miliyari 1,589 ariko iza kujya munsi yaho yinjiza miliyari 1,516 na miliyoni 300 (ahwanye na 95.4% kubera ingamba zo kwirinda Covid-19).

    Muri uyu mwaka wa 2020/2021 RRA yihaye intego yo kwinjiza amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,564 na miliyoni 400 azava ku ngamba zisanzweho no gushyiraho izindi nshya zo gusoresha abatanga umusoro udahwanye n’umutungo bafite.

    Ruganintwali yagize ati “Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyakoze inyigo igamije kumenya abantu ku giti cyabo bafite ubutunzi bwinshi, ibyavuyemo bikaba bitegura politiki ku misoreshereze yihariye y’icyo cyiciro”.

    Yakomeje avuga ko barimo no kunoza imisoreshereze y’ibigo mpuzamahanga bikorera mu Rwanda, kugira ngo na byo bitangire gutanga imisoro.

    Umuyobozi wa Rwanda Revenue Authority (RRA) akomeza avuga ko bazarushaho gukurikirana abatanga umusoro ku nyongeragaciro, umusoro ku nyungu no ku mutungo utimukanwa, kugira ngo na bo bawutange bose uko bikwiye.

    Rwanda Revenue Authority ivuga kandi ko irimo gutegura amategeko agenga imisoreshereze y’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi (Internet), kugira ngo ababukora na bo batange imisoro ikenewe.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuga ko izi ngamba zafashwe kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda bwongere gusubira ku rugero rwa 8% bwahoze buzamukaho mbere ya Covid-19 bitarenze imyaka itatu iri imbere.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

    Dr Ngirente yagize ati “Mu mwaka wa 2021 biteganyijwe ko ubukungu bwacu bushobora kuzazamuka ku gipimo cya 5.7%, muri 2022 buzagera kuri 6%, hanyuma bugere ku 8% muri 2023 nk’uko ari ho twari tugeze mbere ya Covid-19”.

    Minisitiri w’Intebe yijeje abasora ko Leta izakomeza kubashyigikira no kuborohereza gukora bunguka, harimo guha bamwe igishoro kiva mu kigega cyo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Rwanda Revenue Authority yashimiye abasora 34 barimo ibigo n’abantu ku giti cyabo bagiye batanga imisoro myinshi kandi yose ntayo banyujije ku ruhande, abitabira gukoresha ikoranabuhanga risoresha ndetse n’abaguzi bitabira gusaba inyemezabwishyu zitangwa n’imashini za EBM.

    RRA yashimiye bamwe mu basora babaye indashyikirwa mu gutanga imisoro myinshi no kwitabira gukoresha ikoranabuhanga
    RRA yashimiye bamwe mu basora babaye indashyikirwa mu gutanga imisoro myinshi no kwitabira gukoresha ikoranabuhanga

    Rwanda Revenue Authority ikomeza igaragaza icyizere ifite cyo kuzarenza intego y’uyu mwaka wa 2020/2021, kuko mu gihembwe cya mbere(Nyakanga-Nzeri) byonyine ngo cyageze kuri miliyari 375 na miliyoni 400 ahwanye na 106.1% kuko intego yari iyo kwinjiza miliyari 354.

    Iki kigo cyagaragaje ko imisoro y’uyu mwaka ushize wa 2019/2020 wahariwe ibikorwa byo guhangana na Covid-19 ndetse no kwita ku bantu bari mu cyiciro cy’abatishoboye.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/hari-icyizere-ko-imisoro-izakusanywa-mu-minsi-iri-imbere-izaruta-iyakusanyijwe-muri-iki-gihe-cya-covid-19

  • #COVID-19: Abantu 22 bakize, haboneka abarwayi bashya 14 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 14 babonetse mu bipimo 4,140 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 7, Nyamasheke: 3, Nyagatare: 2, Rusizi: 1, Musanze: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,586 muri bo abamaze gukira ni 5159, naho abakivurwa ni 381.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 46.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-abantu-22-bakize-haboneka-abarwayi-bashya-14

  • Nyabihu: Imvura imaze iminsi igwa yahitanye umuntu umwe undi bamurohora agihumeka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana bombi bararohamye, umwana mukuru abanza kubura, nyuma aza kuboneka yashizemo umwuka. Aha umurambo we abaturage bari bawuzanye kwa muganga bawutwaye mu ngobyi ya kinyarwanda
    Abana bombi bararohamye, umwana mukuru abanza kubura, nyuma aza kuboneka yashizemo umwuka. Aha umurambo we abaturage bari bawuzanye kwa muganga bawutwaye mu ngobyi ya kinyarwanda

    Aho abo bana barohamye, ngo ni ahantu hasanzwe hanyurwa n’abaturage kuko nta mugezi munini uhari, ahubwo ngo ni umugende muto, ariko iyo imvura iguye cyane, amazi aturuka hejuru mu birunga ni yo aza akawuzuza cyane bikanagorana kuhanyura.

    Uko rero ngo ni ko byagenze, abana bavuye kugura amakara basanga amazi y’imvura yari yaraye igwa ndetse n’uwo munsi ku wa gatatu yaguye, uwo mugende uruzura, bagerageje kwambuka amazi arabakubita, abarusha imbaraga bombi bagwamo.

    Umuturage utuye hafi y’aho impanuka yabereye ngo yarasohotse abona umwana w’imyaka ine ari mu mazi ariko agihumeka, mu gihe umukuru wa cumi n’ine we, amazi yari yamumanuye hepfo bamukuramo atagihumeka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda avuga ko icyo bahise bakora bakimara kumva iby’iyo mpanuka, ngo bajyanye abana bombi ku kigo nderabuzima cya Bigogwe, kugira ngo uwari agihumeka yitabweho, ubu ngo ameze neza nta kibazo.

    Uwo barohoye yamaze gupfa,na we yajyanywe kwa muganga kugira hakorwe ibizamini byo gusuzuma umurambo, kuko ariko biteganywa n’amategeko,ngo umuntu wese wapfuye mu buryo butunguranye kandi atari kwa muganga agomba gukorerwa ibyo bizamini mbere y’uko ashyingurwa.Uwo mwana wapfuye ngo yashyinguwe tariki 19 Ugushyingo 2020.

    Imvura imaze iminsi igwa kandi ngo yanangije imyaka mu mirima aho mu Murenge wa Jenda, kuko ngo bagira ikibazo cy’amazi aturuka mu birunga amanuka ari menshi, kandi no kuyaha inzira bikozwe n’imiganda y’abaturage gusa ngo usanga bidahagije.

    Icyakora ngo ikibazo kirazwi ku rwego rw’Akarere ndetse ngo kakoze n’ubuvugizi ku buryo ngo bategereje icyo inzego zibifite mu nshingano zizafasha.

    Mu rwego rwo gukumira ibiza muri aka gace, Umurenge wa Jenda ku bufatanye n’Akarere ka Nyabihu ndetse n’abaturage babinyujije mu muganda, baciye amaterasi ku musozi wa Rubare, kuri hegitari 24 mu rwego rwo kongerera ubutaka agaciro, ndetse no kuburinda gutwarwa n’amazi amanuka ku misozi.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyabihu-imvura-imaze-iminsi-igwa-yahitanye-umuntu-umwe-undi-bamurohora-agihumeka

  • Ibigo bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga byatashywe mu Ntara bizoroshya serivisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro ikigo gisuzuma ubuziranenge bw
    Minisitiri Busingye yafunguye ku mugaragaro ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga i Huye

    Buri kigo gifite aho gusuzumira habiri hafite ubushobozi bwo kwakira imodoka 200 ku munsi, kandi ngo guhera kuri uyu wa 20 Ugushyingo, abifuza serivise yo gusuzumisha ibinyabiziga byabo bashobora gutangira kugana ibyo bigo.

    Mu muhango wo gufungura ikigo cy’i Huye, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavuze ko icyo kigo ari igisubizo ku kibazo abanyehuye bafite ibinyabiziga bari baragaragarije Perezida w’u Rwanda.

    Yagize ati “Ku itariki ya 25 Gashyantare 2019, abaturage bagaragarije Perezida wa Repubulika ikibazo cyo kujya muri ‘controle technique’ i Kigali, none uyu munsi birakemutse. Iki gikorwa kirasanga ibindi bikorwa remezo byo kuzamura Huye nk’umujyi wa kabiri kuri Kigali.”

    Umuyobozi wa Polisi mu Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasabye Abanyehuye kuzaba aba mbere mu kwifashisha iki kigo, agira ati “Byaba bibabaje habonetse ibinyabiziga bitasuzumishijwe i Huye kandi baregerejwe serivise.”

    Naho Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, wari waje gufungura iki kigo, yavuze ko gusuzumisha ibinyabiziga biteganywa n’itegeko, bityo abantu bose bakaba bagomba kubyitabira.

    Polisi y’u Rwanda yujuje ibindi bigo bibiri byo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, kimwe i Musanze, ikindi i Rwamagana.

    Byose hamwe byatwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ariko icy’i Huye cyonyine cyatwaye miliyari 1,5.

    Mu gihe ibi bigo uko ari bitatu buri kimwe gishobora gusuzuma imodoka 200 ku munsi. Icya Kigali bije kunganira cyo, gishobora gusuzuma imodoka 500 ku munsi.

    Iyi mashini isuzuma niba imodoka isohora umwuka wangiza ikirere
    Iyi mashini isuzuma niba imodoka isohora umwuka wangiza ikirere


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Ibigo-bisuzuma-ubuziranenge-bw-ibinyabiziga-byatashywe-mu-Ntara-bizoroshya-serivisi

  • AS Arta Solar 7 ya Alexander Song iri mu Rwanda, irakina imikino ibiri ya gicuti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika, ikipe AS Arta Solar 7 yaraye igeze mu Rwanda,aho igomba gukina imikino ibiri ya gicuti na AS Kigali ndetse na APR FC.

    Iyi kipe biteganyijwe ko izakina na APR FC ku wa Mbere tariki 23/11/2020 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera i Saa Cyenda zuzuye zo mu Rwanda.

    Alex Song uheruka gusinyira iyi kipe ubu ari i Kigali
    Alex Song uheruka gusinyira iyi kipe ubu ari i Kigali
    Alex Song mu mukino wa gicuti baheruka gukina na AS Ports
    Alex Song mu mukino wa gicuti baheruka gukina na AS Ports

    Iyi kipe ARTA SOLAR7 kandi ikaba izanahagararira igihugu cya Djibouti mu mikino ya CAF Confederation Cup, aho izahura n’ikipe ya Arab Contractors yo mu Misiri, umukino ubanza ukazakinirwa muri Djibouti tariki 28/11/2020.

    Ikipe ya APR FC ikomeje gukina imikino ya gicuti itegura imikino ya CAF Champions League
    Ikipe ya APR FC ikomeje gukina imikino ya gicuti itegura imikino ya CAF Champions League

    Usibye APR FC, iyi kipe ejo izakina umukino wa gicuti na AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umukino uzatangira ku i Saa Cyenda zuzuye, AS Kigali nayo bikaba biri mu rwego rwo kwitegura imikino ya CAF Confederation Cup.

    Iyi kipe ya AS Arta Solar 7 itari isanzwe izwi yamenyekanye ubwo yasinyishaga umunya-Cameroun Alex Song wamenyekanye cyane muri Arsenal ndetse na FC Barcelone, akaba muri Werurwe uyu mwaka ari bwo yatandukanye n’ikipe ya FC Sion yo mu Busuwisi nyuma yo kwanga kugabanya umushahara mu bihe bya COVID-19.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/AS-Arta-Solar-7-ya-Alexander-Song-iri-mu-Rwanda-irakina-imikino-ibiri-ya-gicuti