Tag: featured

  • Muhanga: Mu kwezi kumwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi kiraba cyasohotse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hateganyijwe impinduka mu myubakire y
    Hateganyijwe impinduka mu myubakire y’Umujyi wa Muhanga uzaba wunganira Kigali

    Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko hashize iminsi itatu hakorwa ubukangurambaga bwo kwibutsa abaturage uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryacyo ntawe kibangamiye, no kubibutsa ko hazanakurikizwa amategeko ku bashobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryacyo.

    Bimwe mu byo igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Muhanga kizanye nk’udushya ni ububiko bunini buzakira ibicuruzwa byinshi bizafasha abajyaga kurangura mu mujyi wa Kigali, ubu bakazajya babibonera hafi.

    Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko impamvu bwahisemo kubaka ubwo bubiko bunini ari uko Umujyi wa Muhanga uri mu gihugu rwagati, ndetse abava Iburengerazuba, n’Amajyepfo bose bakaba baca i Muhanga bagiye kurangururia i Kigali bibagoye, ubu bakazajya babonera ibicuruzwa hafi.

    Ikindi gishya icyo gishushanyo mbonera kizanye ni icyanya cy’inganda cyanatangiye gutunganywa mu mujyi wa Muhanga kugira ngo abashoramari babone uko bubaka inganda zigendanye n’ibikenewe mu mujyi uzaba wunganira Kigali.

    Igishushanyo mbonera si inzozi cyangwa kurenganya abanyantege nke

    Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, Kayiranga Innocent, avuga ko igishushanyo mbonera kitaje kigamije kwimura abanyantege nke ahubwo kizashyirwa mu bikorwa n’Abanyamuhanga bitewe n’ubushobozi bwabo.

    Kayiranga avuga ko hazajyaho gahunda yo gutuza abantu ku buso buto mu mazu atuwe n’abantu guhera ku miryango ine kugeza kuri 16 kugira ngo ubutaka bukoreshwe neza.

    Agira ati, “Mu mujyi wa Muhanga igishushanyo mbonera ni icy’abaturage bose, ntabwo twifuza ko bagenda ahubwo tuzareba uko twakorana, ntabwo igishushanyo mbonera kije ari nk’igikoko kije kwirukana abaturage nk’uko hari abajya babivuga”.

    Ati “Abashobora gutura ku buryo buciriritse bazashyirirwaho aho batura, abashoboye kubaka inyubako zijya hejuru baze bazubake, ntabwo igishushanyo mbonera gishya bivuze kuzamura imisoro kuko igenwa hakurikijwe ishoramari ryakozwe”.

    Itegeko ry’imyubakire rishobora kugora abanyantege nke ku byiza by’umujyi mushya wa Muhanga

    Umuyobozi ushinzwe amategeko y’imyubakire n’imiturire mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’imiturire (RHA) Muhire Janvier avuga ko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga kimaze igihe kirekire gitegurwa kandi gitangwaho ibitekerezo, ubu hakaba hari gusuzumwa uko kizashyirwa mu bikorwa kugira ngo Inama Njyanama y’Akarere ibashe kucyemeza.

    Muhire avuga ko kugira ngo igishushanyo mbonera gishyirwe neza mu bikorwa abantu bari bamenyereye kugura ibibanza ntibabyubake, abandi bakubaka ariko ntibuzuze batazihanganirwa kuko bikomeza kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera.

    Muhire avuga ko abadafite ubushobozi badashushubikanywa ngo bavutswe uburenganzira bwabo cyakora ngo na none ntabwo bakomeza guhendahendwa ngo bakore ibyo badashoboye ahubwo habaho ko bene abo bagurisha ubutaka bwabo, cyangwa bagashaka abo bafatanya kubwubakaho ibiteganyijwe n’amategeko, bitaba ibyo bakabwamburwa bugahabwa abashoboye kubukoresha.

    Agira ati “Itegeko riteganya ko iyo hashize imyaka itatu nyiri ikibanza ataracyubaka bigendanye n’igishushanyo mbonera, harebwa icyabimuteye akagirwa inama z’uko cyakubakwa kuko aho kiri haba habangamiye inyungu za Leta kuko aho kiri haba hadatera imbere, cyangwa hakaba indiri y’amabandi n’umwanda”.

    Yongeyeho ati “Nyiri ubutaka abwamburwa nyuma yo gusabwa kubugurisha, gushaka uwo bafatanya kubwubaka, ariko iyo binaniranye nka Leta nyir’ubutaka ifite uburenganzira bwo kubwisubiza ikabuha ababashije kubukoresha.”

    Ibibazo by’ibibanza bitubatse bikunze kugaragara ku miryango y’abataba mu gihugu, ibibanza byatanzwe na Leta cyangwa byishyuwe na Leta, n’ibibanza by’abadafite ubushobozi bwo kubaka cyangwa bahombye mu mishinga yabo ntibabashe kurangiza kubaka ibibanza byabo.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko bwiteguye gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko kugira ngo igishushanyo mbonera gishyirwe mu bikorwa. Icyakora nabwo ibibanza bwatanze ngo bwiteguye kubyisubiza bigahabwa abandi mu gihe ababihawe bazaba batabashije kubyubaka.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-mu-kwezi-kumwe-igishushanyo-mbonera-cy-umujyi-kiraba-cyasohotse

  • Barasaba ko gushyira amatara ku mihanda byihutishwa kuko byakumira ubujura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gahunda yo gushyira amatara ku mihanda izakemura ubujura bwitwikiriye umwijima
    Gahunda yo gushyira amatara ku mihanda izakemura ubujura bwitwikiriye umwijima

    Uwitwa Manishimwe Eric, aganira na Kigali Today yagize ati: “Abo bajura wagira ngo ni imirimo bihangiye! Bitwikira ijoro bakigabiza imihanda imwe n’imwe, bagategera abantu ahatabona bakabambura. Yaba ufite telefoni ntibayimusigira, ufite amafaranga ntibayamusigira. Umuntu aba yiriwe ashakisha ikimutunga, niba wibeteshereje nk’agafu k’ibigori, wagira ngo uratashye ugashyiriye abo wasize mu rugo bakabikwamburira mu nzira. Abo bajura barakwiba ku buryo nta kintu na kimwe bagusigira”.

    Mukamana Immaculata yagize ati: “Ni abantu b’abashomeri b’imburamukoro birirwa bifashe mu mifuka bategereje ko bwira ngo bakore ayo mabi, ntibashobora gushakisha ibizima bakora ngo barye ibyo bavunikiye. Hari n’ubwo usanga bakoze uudutsiko uretse kwambura ku ngufu hari n’abo bashukashuka bikarangiye babambuye. Urabona nk’uyu muhanda wa kaburimbo ugana mu Kinigi hari igice kinini kitagira amatara, kandi hari abantu benshi bawunyuramo bavuye gukorera udufaranga mu mujyi batashye; abo bajura rero bikinga nko mu myaka ihinze ku ruhande, akaba yakururira umuntu no mu bigori cyangwa amasaka ntihagire umenya icyabaye. Ntiwamushaka ngo umubone, ni ikibazo kidukomereye twifuza ko cyigwaho aba bajura batuzengereje bagakurwa muri iyi mihanda”.

    Gushyira amatara ku mihanda(Eclairage publique/public lights) biri mu byo bifuza ko byakongerwamo imbaraga, kugira ngo nibura bitume abakora ubwo bujura bacika intege.

    Yagize ati: “Ubundi abasambo igihe cyose bitwikira umwijima, ariko umuntu ugenda mu muhanda mu masaha y’ijoro amatara yaka nta mujura wapfa guhirahira ngo amwambure. Kuko yajya kubikora wamubonye kare, wateguye uko umurwanya cyangwa ukundi kuntu ubyitwaramo. Dukeneye ko iyi mihanda ishyirwaho amatara azajya atuma tuyigendamo tudafite imitima ihagaze”.

    Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2020-2021 imihanda itatu ireshya na Km 23,4 izashyirwaho amatara. Iyo mihanda ni uva Muhoza-Kinigi ahazakorwa Km 13,7 umuhanda Muhoza-Nyakinama ahazakorwa Km 2,4 n’umuhanda Muhoza-Cyanika Km 7,3.

    Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagize ati: “Iyi mihanda igiye gushyirwaho amatara muri gahunda ya vuba cyane, kuko bitazarenza muri Nyakanga 2021. Ni igikorwa twitezeho kunganira izindi gahunda twashyizeho zituma umutekano w’Abanyarwanda ubungabungwa.

    Uyu muyobozi yongeraho ko mu gihe gahunda yo gukwirakwiza amatara ku mihanda yo hirya no hino igikorwa, bagiye kongera amarondo, azajya yibanda ku kugenzura imihanda itagira amatara, bigakorwa kenshi gashoboka mu masaha y’ijoro.

    Benshi mu baturage basanga gahunda yo gushyira amatara ku mihanda ikwiye kwihutishwa, kuko ari igisubizo kirambye cy’umutekano w’abayigendamo cyane cyane mu masaha y’ijoro, bikaba byakunganira n’abakora amarondo y’umwuga badasiba kurara bazenguruka ibice byose bunganira abashinzwe umutekano, mu kugenzura no guhashya ababa bashaka kwambura abaturage cyangwa kubabuza umudendezo.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Barasaba-ko-gushyira-amatara-ku-mihanda-byihutishwa-kuko-byakumira-ubujura

  • Abunzi bacyuye igihe bagiye gukomeza gukora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari mu gikorwa cyo gushyikiriza abunzi 513 bo mu Karere ka Huye amagare bemerewe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, nk’inyoroshyangendo
    muri uyu murimo w’ubukorerabushake batangiye gukora mu myaka 15 ushize.

    Minisitiri Busingye yavuze ko ubundi, abunzi bashoje manda zabo mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, ariko kwirinda icyorezo cya Coronavirus bituma amatora ataba.

    Ati “Twararebye tubona kwegeranya abaturage mu gihugu cyose ngo bajye mu matora, bishobora gutuma Coronavirus ikwirakwira. Twasanze ibyiza ari uko twajya mu nteko ishinga amategeko, tugasaba ko amategeko avugururwa, abunzi bari mu kazi manda yabo bakayikomeza, noneho igihe igihugu kizabona ko amatora ashoboka, tugatora abandi.”

    Kuri ubu ngo bari gukora ku buryo mu cyumweru kimwe iri tegeko ryaba ryabonetse, bityo abunzi bakongera bakabasha gukora.

    Yabasabye abunzi basanzwe bakora uyu murimo ko igihe Coronavirus izaba yavuye mu nzira bazongera bakiyamamaza, kugira ngo bakomeze uyu murimo ufite akamaro kanini mu butabera bw’u Rwanda.

    Yagize ati “Muzongere mwitoreshe, abaturage bongere babatore, kuko kuba umwunzi ushobora kubitorerwa imyaka y’ubuzima bwawe bwose.”

    Mu Rwanda hose hari abunzi barenga ibihumbi 17. Naho mu Karere ka Huye, mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020, hari abunzi 628, kuri 637 bagombye kuba bafite.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/abunzi-bacyuye-igihe-bagiye-gukomeza-gukora

  • Nibaza impamvu iyo bigeze mu kwihanganisha imiryango y’abahitanywe na Covid-19 bitandikwa mu Gifaransa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo ritangazwa buri munsi mu masaha y’umugoroba, na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, riba rigaragaza uko ibipimo bya Covid-19 bihagaze mu Rwanda. Indimi zikoreshwa ni Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n’icyongereza.

    Baba bamenyesha ibipimo byafashwe uwo munsi, abakize uwo munsi, abamaze gukira bose muri rusange, abarwaye uwo munsi, abamaze kurwara bose muri rusange, abapfuye uwo munsi, abo icyo cyorezo kimaze guhitana kuva cyagera mu Rwanda ndetse n’abakirwaye bose.

    Ibi byose byandikwa muri izo ndimi 3. Iyo hagize umuntu cyangwa abantu bahitanywe n’icyo cyorezo, basoza itangazo bihanganisha imiryango yabuze ababo, ariko utungurwa no gusanga ibyo babyandika mu ndimi 2 ari zo Ikinyarwanda n’Icyongereza, Igifaransa kikaburizwamo.

    Ibi byatumye nibaza niba nta miryango y’abavuga Igifaransa ijya ibura ababo bahitanywe n’icyorezo cya Covid-19, cyangwa se mu gifaransa batajya bihanganisha imiryango yagize ibyago.

    Nibaza ntashidikanya ko kuba abashinzwe gutanga aya makuru barahisemo gukoresha indimi 3 byari ukugira ngo bafashe Abanyarwanda ndetse n’abandi bose bifuza kumenya amakuru ajyanye na Covid-19 uko ahagaze mu Rwanda, utumva ururimi runaka akabyumva mu rundi. Kandi ni byiza ndetse bifite n’akamaro kanini kuko iki ari ikibazo gikurikiranwa n’abantu bose ku rwego rw’Isi.

    Ibi bisobanura ko hari umenya aya makuru yumva ururimi rw’Igifaransa gusa. None se kuki uyu we bahisemo kumuha amakuru y’igice? Bisobanuye ko asoma yagera ku musozo w’urupapuro mu gihe hari uwahitanywe na Covid-19, ntamenye ibyo bavuze.

    Ibi mbifata nk’ikosa mu itumanaho. Sinavuga ko biba byabaye byinshi ku buryo babura aho bandika.

    Ibyiza mbona ari uko baha abantu amakuru yuzuye kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo. Cyangwa hagakoreshwa indimi 2 gusa, ubwo bikamenyekana ko hamenyeshwa abantu bakoresha indimi 2 gusa, aho gutanga amakuru igice, kandi ku rupapuro rumwe.

    Reka nsoze nihanganganisha imiryango yose y’abamaze kubura ababo bahitanywe na Covid-19.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/nibaza-impamvu-iyo-bigeze-mu-kwihanganisha-imiryango-y-abahitanywe-na-covid-19-bitandikwa-mu-gifaransa

  • Perezida Kagame yitabiriye inama yize ku guhangana na COVID-19 no kongera kuzahura ubukungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame na we witabiriye iyi nama yifashishije ikoranabuhanga yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu bukwiriye gushyirwamo ingufu mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo ndetse no kugitsinda, dore ko cyazahaje ubukungu bw’ibihugu byinshi.

    Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi nama y’ibihugu bigize ihuriro rya G20 ry’ibihugu bikize ku isi, Perezida Kagame yavuze ko urukingo rwa Covid-19 rutegerejwe ari igisubizo cy’iki cyorezo.

    Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bigize umuryango mpuzamahanga bikwiye gukorera hamwe mu guhangana n’iki cyorezo no kukirandura burundu, hashakishwa urukingo rwacyo.

    Yavuze ko kandi ibihugu bikwiye gushaira hamwe uburyo bwo kongera kugira umurongo uhamye ujyanye no gutera inkunga kuzamuka k’ubukungu bw’isi.

    Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yashimiye ibihugu bigize umuryango wa G20 w’ibihugu bikize ku isi kubera uruhare byagaragaje mu gutanga inkunga yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Yavuze ko kandi inking ziri mu igeragezwa zitanga icyizere ko iki cyorezo kizarangira vuba abantu bagasubira mu buzima busanzwe mu mwaka wa 2021.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-yize-ku-guhangana-na-covid-19-no-kongera-kuzahura-ubukungu

  • Urukingo rwa COVID-19 rugeze he? (menya uko rukorwa) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kugira ngo urukingo rwa covid-19 bimenyekane ko rufite ubwirinzi buhagajije, abashakashatsi bakora igerageza ku bantu benshi, bamwe bagahabwa umuti urimo urukingo abandi bagahabwa urutarimo umuti, bose bagakurikiranwa kugira ngo batange amakuru ahamye.

    Ni nde uyobora igerageza?

    Uruganda Pfizer rukora imiti rw’Abanyamerika rwavuze ko ruri mu cyiciro cyo gukora igerageza ku bantu benshi bagera ku bihumbi 44 mu bihugu bitandukanye nka Leta zunze ubumwe za Amerika, u Budage, Turukiya, Afurika y’Epfo, Brazil na Argentine.

    Abakorerwaho igeragezwa ku bushake bahabwa inkingo ebyiri mu minsi 21 bakabakurikirana buri munsi. Yaba uhabwa urukingo n’umuganga urumuha ntawe uba azi niba ari urukingo rurimo umuti cyangwa utarimo (placebo).

    Uko hamenywa niba urukingo rufite ubwirinzi buhagije

    Abakorerwaho iryo gerageza ku bushake ntabwo baterwa virus yabatera indwara. Ibi bikorwa iyo hari umuti uzwi kandi wemewe wabavura,naho kugeza ubu uwa covid-19 ukaba utaraboneka.

    Nyuma yo guhabwa urukingo rw’igeragezwa babwirwa gukomeza ubuzima bwabo bwa buri munsi nk’uko bisanzwe ariko bagakomeza kwirinda bambara agapfukamunwa, bagahana intera no gukaraba intoki.

    Nyuma y’iminsi bamwe bararwara kuko bakurikiranwa buri munsi, bigahita bimenyekana bagakurikiranwa. Iyo urukingo rufite ubwirinzi buhagije abarwara baba ari bake muri ba bandi bahawe urukingo rurimo umuti kurusha abahawe urukingo rutarimo umuti.

    Abashakashatsi kugira ngo bamenye neza ko amakuru babona aba ari ay’ukuri, nyuma yo guha inkingo abantu bagakurikiranwa haba hari itsinda ritandukanye rigizwe n’abahanga mu kugenzura ibyavuye muri ubwo bushakashatsi (Data and safety monitoring) kandi amazina yabo akagirwa ibanga kugira ngo hatagira uwaba yakwivanga muri ubu bushakashatsi.

    Nyuma y’igihe iryo tsinda rikurikirana amakuru kuri abo bemeye gukorerwaho ubushakashatsi, amakuru arakusanywa akohererezwa abashakashatsi bakora urukingo. Aya ni yo makuru ashingirwaho kugira ngo uruganda runaka ruhabwe isoko cyangwa ruryangirwe.

    Ubwirinzi bugera kuri 95%

    Iyi nkuru dukesha France 24 ivuga ko mu bantu ibihumbi 44 bagaragaje ubushake bwo gukorerwaho ubwo bushakashatsi bakoranye n’uruganda rwa Pfizer, 170 ni bo barwaye covid-19 mu minsi 7 nyuma y’uko bahawe urukingo rwa kabiri. Ibi bitanga icyizere kiri hejuru ugendeye kuri iyo mibare, kuko 162 mu barwaye bari mu bahawe urukingo rutarimo umuti (placebo) 8 nibo bari bahawe urukingo rurimo umuti. Ubwirinzi bwa 95% bisobanura ko ibyago byo kurwara covid-19 warahawe uru rukingo biri kuri 5%.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/urukingo-rwa-covid-19-rugeze-he-menya-uko-rukorwa

  • Polisi y’u Rwanda yakiriye imashini isenya intwaro zishaje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda ni we wakiriye iyo mashini, yayishyikirijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango wa RECSA, Lt. Gen Badreldin Elamin Abdelgadir. Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru tariki ya 19 Ugushyingo 2020.

    Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko DIGP Marizamunda ubwo yakiraga iyo mashini yashimiye umuryango wo mu Karere ushinzwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’iziciriritse (RECSA) uburyo uyu muryango ukomeje gufasha u Rwanda mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’izindi ntwaro.

    Yagize ati “Kutabasha kugenzura ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’izindi ntwaro biracyari imbogamizi ikomeye ibyo bikaba byaganisha ku mutekano mukeya, kuko bitiza umurindi amakimbirane n’ibindi byaha bikorwa n’abantu bitwaje intwaro nk’ubujura, ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’iterabwoba. Ibi byose bituma hari abahatakariza ubuzima ndetse n’imitungo ikahangirikira.”

    DIGP/AP yakomeje avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ibyo bibazo byose hakaba amahoro, umutekano n’iterambere birambye ni ngombwa ko habaho guhuriza hamwe imbaraga mu guhangana n’ibibazo. Yavuze ko kuba u Rwanda rwashyikirijwe imashini yangiza intwaro ntoya n’iziciriritse bisobanuye imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umuryango wo mu Karere k’Afurika ushinzwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’iziciriritse.

    Ati “Iyi mashini izafasha gukomeza igikorwa cyo kwangiza ziriya ntwaro kandi inafashe mu gukomeza guhagarika ikwirakwira ryazo. Bizafasha gukomeza kugenzura imikoreshereze y’intwaro no gushimangira imikoreshereze myiza y’ibiturika.”

    Lt. Gen. Badreldin Elamin Abdelgadir yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje gufasha umuryango wa RECSA kugira ngo ukomeze kuzuza inshingano zawo zo kurwanya ibikorwa by’ikwirakwira ry’intwaro nk’uko byemejwe n’amasezerano y’i Nairobi muri Kenya. Ingingo ya 8 y’aya masezerano isaba ibihugu binyamuryango bya RECSA gushyiraho gahunda ihamye yo gukusanya, kubika, no kwangiza intwaro ntoya n’izindi ntwaro.

    Ku bufatanye bw’umuryango RECSA, abapolisi b’u Rwanda bahugurwa ku mikoresherezwe y’imashini yangiza intwaro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango RECSA yiyemeje gukomeza gufasha ibihugu binyamuryango mu gukomeza kwimakaza umutekano mu bihugu binyamuryango mu rwego rwo gushimangira amahoro n’ituze mu Karere.

    Umuryango wo mu Karere ushinzwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’iziciriritse usanzwe ufasha Polisi y’u Rwanda mu bintu bitandukanye nko mu mutekano, amahugurwa ajyanye no gushyira ibimenyetso ku ntwaro n’amahugurwa ajyanye no kubika intwaro.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-y-u-rwanda-yakiriye-imashini-isenya-intwaro-zishaje

  • Abongerera agaciro ibikomoka ku ngurube n’inkoko bagiye gufashwa kwagurira isoko mu mahanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi barabivuga mu gihe NIRDA iherutse gutangiza gahunda y’ipiganwa ya Open Calls aho inganda n’abikorera basabwa gutanga imishinga isaba ubufasha bwo kugura imashini zigezweho zibafasha kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.

    Abazatsinda aya marushanwa bitezweho gufasha guhanga imirimo mishya bakagira uruhare muri gahunda ya Leta yo guhanga imirimo 214,000 buri mwaka.

    NIRDA iherutse guhugura abikorera bongerera agaciro ibikomoka ku nkoko, ibikomoka ku ngurube, abakora ibiryo by’amatungo n’abongerera agaciro amabuye avamo ibikoresho by’ubwubatsi bo mu Ntara y’Uburengerazuba mu buryo bwo kubafasha.

    Ni amahugurwa afasha abayitabira gusaba ubu bufasha binyuze ku rubuga rwa NIRDA.

    Abafite imishinga y’inkoko n’ingurube bashaka gusaba ubufasha banyura ku rubuga www.nirda.gov.rw cyangwa http://opencalls.nirda.gov.rw/ aho usaba agomba kuba yariyandikishije muri RDB cyangwa muri RCA cyangwa akaba yiteguye kwiyandikisha.

    Ku bufatanye na Banki y’Igihugu itsura Amajyambere (BRD), abatsinda muri iri piganwa bafashwa kubona imashini zigezweho ku nguzanyo yishyurwa nta nyungu nta n’ingwate isabwe ngo bayihabwe.

    Hakuzimana Boniface, umuyobozi wa Kampani ibaga ingurube ikazigurisha mu Rwanda no muri DR Congo avuga ko iyi gahunda ya Open Calls ari nziza kandi izafasha inganda kubona imashini zigezweho.

    Avuga ko ku giti cye yatangiye gusaba ubu bufasha kandi yizeye ko aramutse atsinze yakongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibyo akora.

    Ati “ Nk’ubu mfite imashini ntoya ibaga inyama, nkeneye kubona imashini nini zibaga, nkeneye icyumba gikonjesha inyama kugira ngo zitangirika cyangwa ngo zite agaciro ndetse n’uburyo bunoze bwo gutwara inyama nzigeza ku isoko.”

    Akomeza avuga ko inyama z’ingurube zifite isoko rinini mu Karere ka Rubavu kuko gafite ibagiro rimwe ndetse inyinshi zikoherezwa mu gihugu gituranyi cya DR Congo.

    Ati “ Iyi gahunda rero ni nziza cyane kuko NIRDA ishaka kudufasha kubona izi mashini kandi ku nguzanyo idasaba inyungu ndetse bakayiduha nta ngwate. Ibi bizadufasha kongera ingano n’ubwiza bw’ibyo dukora natwe tugahaza isoko dufite haba hano mu Karere no mu gihugu cy’abaturanyi.”

    Mukarurangwa Languide, umworozi w’ingurube mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu avuga ko yorora ingurube za kijyambere ariko afite inzozi zo kugira ibagiro rigezweho ndetse n’uruganda ruto rutunganya ibikomoka ku nyama.

    Ati “Dufite isoko rinini ku buryo numva korora gusa bidahagije, nari mfite inzozi zo gukora uruganda ariko amikoro akaba macye, akenshi dutinya inguzanyo za banki kuko ziba zifite inyungu yo hejuru ndetse zigasaba n’ingwate, kubona inguzanyo idasaba inyungu n’ingwate ni inkuru nziza kuri njye.”

    Abasaba ubufasha bagomba kubikora bikarangirana n’uku kwezi k’Ugushyingo nk’uko NIRDA ibitangaza.

    Mbonyinshuti Jean d’Amour, umukozi wa NIRDA ushinzwe kumenyekanisha amakuru, avuga ko ari umwanya mwiza ku bantu bafite imishinga muri ibi byiciro ariko bagorwa no kubona ingwate bajyana muri banki kandi ko utsinze aya marushanwa ahabwa ibikoresho akishyura amafaranga y’ibikoresho adasabwe inyungu.

    Mbonyinshuti avuga ko mbere yo gufasha icyiciro babanza gukora ubushakatsi bitaye ku mbogamizi n’icyuho kiri mu nganda, iyi gahunda ya Open Calls ikaba iza ije gusubiza ibyo bibazo.

    Ati “Ni gahunda y’amarushanwa, dufata inganda ziri mu ruhererekane nyongeragaciro (Value chain) runaka tukareba abafite imishinga ya mbere kandi izateza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) no guhanga imirimo mishya.”

    Kuva muri 2018 iyi gahunda itangiye, hamaze gufashwa inganda zikora imyenda n’izenga inzoga z’ibitoki zamaze kubona imashini zigezweho.

    Inganda zikora ibikomoka ku mboga n’imbuto, izikora ibikomoka ku biti ndetse n’izikora ibikomoka ku nka na zo gahunda yo kuzifasha iri ku musozo bakaba bazahabwa imashini mu gihe cya vuba.

    Mbonyinshuti avuga ko iyi gahunda itanga umusaruro kuko mu nganda zahawe imashini zidoda imyenda yagize uruhare mu gutuma haboneka udupfukamunwa duhagije Abanyarwanda bakoresha mu guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/abongerera-agaciro-ibikomoka-ku-ngurube-n-inkoko-bagiye-gufashwa-kwagurira-isoko-mu-mahanga

  • Urugomero rw’amashanyarazi akomoka kuri Gaz Methane ruri hafi kuzura mu Karere ka Rubavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mukuru w’iyi sosiyete iri kubaka uru rugomero, Kabuto Alexis, avuga ko ibikoresho bikenewe byose byamaze kugurwa, imirimo yo kubyubaka ariyo iri gukorwa ndetse iri kwihutishwa cyane kugira ngo uru rugomero ruzatangire gutanga amashanyarazi vuba.

    Kabuto yagize ati “Ibikoresho byose bigomba kubakishwa uru rugomero byaraguzwe, ibitaragera I Kigali biri ku cyambu I Mombasa, imirimo yo kubaka nayo igeze kure, turizera ko muri Mata 2021 tuzaba twatangiye gutanga amashanyarazi ya mbere ku muyoboro mugari (on grid).”

    Uyu Muyobozi Mukuru avuga ko imirimo yo kubaka uru rugomero rw’amashanyarazi izarangira itwaye miliyoni 220 z’amadolari y’Amerika ni hafi miliyari 215 z’amafranga y’u Rwanda ndetse ayo mafaranga yose akaba ahari nta kibazo bazagira cyo gushakisha aho azava.

    Kabuto akomeza avuga ko ku ikubitiro uru ruganda ruzatangira rukoresha abakozi 500 harimo 150 b’abanayamahanga n’abandi 350 b’abanyarwanda.

    Umuyobozi wa Shema Power Lake Kivu Ltd avuga ko kugeza amashanyarazi ku muyoboro mugari bizakorwa mu byiciro bibiri, icyiciro cya mbere kizatangira gutanga umusaruro muri Mata 2021 aho uru rugomero ruzaba rutanga megawati 17 naho muri Mata 2022 hagatangira gutangwa ikindi cyiciro kizatanga megawati 39 zizaba zisigaye.

    Kabuto avuga ko iyi sosiyete yabo gaz izajya icukura izayibyaza amashanyarazi gusa nta gaz izatunganywa ngo ikoreshwe mu guteka.

    Asobanura uburyo bizakorwa, Kabuto yavuze ko “gaz methane” izajya icukurwa muri metero 355 ndetse ibyuma biyicukura byamaze gushyirwa mu kiyaga cya Kivu, hagiye gutangira imirimo yo kuyicukura no kuyitunganya.

    Kabuto avuga ko u Rwanda ruzungukira cyane kuri uru rugomero kuko mu masezerano basinyanye na Leta y’u Rwanda, aya mashanyarazi bazatanga azaba ahendutse ugereranyije n’uburyo izindi ngomero zigenga ziyagurisha na Leta.

    Mu korohereza ishoramari, Leta y’u Rwanda yafashije Shema Power Lake Kivu Ltd iyubakira ibikorwaremezo birimo imihanda, imiyoboro y’amashanyarazi izakura umuriro muri urwo rugomero n’ibindi.

    Nzabonimpa Deogratias; Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko biteganyijwe ko umuhanda ugana kuri uru rugomero ubu uri kubakwa na Leta y’u Rwanda, ndetse imirimo yo kuwubaka igeze kure, bateganya ko izasozwa muri Werurwe 2021, ukwezi kumwe mbere y’uko uru rugomero rutangira gutanga amashanyarazi ku murongo mugari.

    Imirimo yo kubaka uru rugomero yatangiye muri 2015 rufitwe na sosiyete y’abanyamerika yitwa Symbion Energy, iyi sosiyete iza kugurisha uru rugomero na Shema Power Lake Kivu Ltd muri 2018.

    Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko ubu ingo zifite amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa afatiye ku mirasire y’izuba zisaga 56,7%.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/urugomero-rw-amashanyarazi-akomoka-kuri-gaz-methane-ruri-hafi-kuzura-mu-karere-ka-rubavu