Tag: featured

  • Umuhanzi Muchoma yafashe icyemezo cyo kurega icyamamare Harmonize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Muchoma aravuga ko agiye kurega Harmonize
    Umuhanzi Muchoma aravuga ko agiye kurega Harmonize

    Ibi bije nyuma y’uko uyu muhanzi ashinja Harmonize kuba yarashishuye indirimbo ye yitwa ‘Umutoso’, bigatuma nyuma y’uko indirimbo ye isohotse bimuteza igihombo ndetse abakunzi be bakamubwira ko ashobora kuba ari we washishuye Horminize.

    Yagize ati “Namaze gufata icyemezo cyo kurega uyu muhanzi mu gihe ibyo nandikiye abamushinzwe (management ye) baba batabimpereye ibisobanuro bifatika, tuzamurega kuri youtube cyangwa no mu nkiko kuko yaratwangirije cyane”.

    Umuhanzi Muchoma Mucomani avuga ko indirimbo ‘Umutoso’ akimara kuyihimba yifuje gukorana n’abahanzi batandukanye barimo na Harmonize, The Ben n’abandi, akaba yarahise ayoherereza Harmonize n’abandi, ni ho rero uyu muhanzi yahise ayumvira ahita akora iye ku giti cye.

    Harmonize bivugwa ko yashishuye indirimbo ya Muchoma
    Harmonize bivugwa ko yashishuye indirimbo ya Muchoma

    Yagize ati “Narayimuhaye ngo tuzakorane ahita afatamo bimwe mu bice byayo akora indirimbo yise ‘Ushamba’, The Ben we yarayikunze yemera ko dukorana ntabwo ari twe twashishuye Hormonize ahubwo ni we wabikoze”.

    Muchoma avuga ko indirimbo ‘Umutoso’ ubundi iba ivuga umukobwa mwiza uteye neza akaba yarayikoze kugira ngo arate ubwiza bw’umukobwa kandi amare irungu abantu muri ibi bihe isi ikomeje guhangana n’icyorezo cya Covid-19, cyane ko ari indirimbo nziza kandi ibyinitse neza.

    Muchoma aherutse gusaba imbabazi abakunzi be kuri KT Radio z’uko mu ndirimbo iheruka yise ‘Ni Ikibazo’ yatwitse bibiliya yera agamije kwerekana ko hari abakiristu batwika bibiliya kuko banyuranya n’ibyo ibigisha.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuhanzi-muchoma-yafashe-icyemezo-cyo-kurega-icyamamare-harmonize

  • Menya ‘Gwiza’ ya Banki y’Abaturage ubitsamo ikayagusubiza yongeyeho inyungu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba ni abantu babona ibibatunga bakoresheje amaboko n’ubwenge byabo, cyangwa ababihabwa nk’inkunga yo kubunganira mu mibereho.

    Muri aba bose, abangana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane (1.4 million) bahwanye na 21%, ni bo bonyine bafata ku mafaranga binjiza bakayazigama muri banki bagamije kuzayabikuza nyuma y’igihe hiyongereyeho inyungu.

    Uwitwa Mukashyaka utuye ku Gisozi muri Gasabo avuga ko mu myaka itandatu ishize yabaga mu nzu y’abandi yishyura ubukode buri kwezi, ariko ubu atuye mu nzu yiyubakiye afatanyije n’uwo bashakanye.

    Mukashyaka avuga ko urugo rwabo rwinjizaga amafaranga nk’ibihumbi 400 buri kwezi, baza kwigira inama yo kuzigama 1/2 cy’uwo mushahara, hashize umwaka bajya kuri banki ibereka ya mafaranga yariyongereyeho 8% by’ayo bazigamye buri kwezi.

    Nyuma y’igihe bagiye kubikuza ya mafaranga bagura inzu barayivugurura bayimukiramo, ubu baratuje kuko nta muntu uza kubakomangira abishyuza ay’ubukode buri kwezi.

    Mukashyaka yagize ati “Iyo tutayabika ngo agwire tuba tukiri mu bukode, umushahara w’ukwezi kumwe ntabwo wakubakira inzu, ariko iyo ushyize duke duke kuri konti ‘bloqué’ turagwira, ukatuguramo ibyo ushaka byari byarakunaniye kugura”.

    Kugeza ubu umuntu wese ufite amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) yayaheraho akayabitsa muri Banki y’Abaturage (BPR Atlas Mara) kuri konti yitwa ‘Gwiza Savings Account’.

    Uretse inyungu ya 8% buri mwaka yiyongera ku mafaranga umuntu yagiye abitsa buri kwezi kuri iyo konti, umukiriya yemerewe no kubikuzaho atarenga 30% byayo buri gihembwe.

    Ibyiza biri mu kwizigamira mu gihe kirekire nk’ubu buryo bwo kugira konti ya ‘Gwiza’, ni uko hari abandi bantu baba bakeneye inguzanyo muri banki, bagahabwa kuri aya mafaranga bagenzi babo baba baragiye babitsamo.

    Banki y’Abaturage (BPR Atlas Mara) igira inama abantu ko aho kugira ngo bakoreshe amafaranga maze bazigame asigaye, ahubwo umuntu yabanza kuzigama agakoresha asigaye.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubwiteganyirize/article/menya-gwiza-ya-banki-y-abaturage-ubitsamo-ikayagusubiza-yongeyeho-inyungu

  • Rayon Sports yatangaje imikino itatu ya gicuti ikina muri iki Cyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukino wa mbere yakinnye ntiwabashije kurangira
    Umukino wa mbere yakinnye ntiwabashije kurangira

    Mu minsi yashize ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wayo wa mbere nyuma yo gusubukura imyitozo, umukino wayihuje n’ikipe ya Alpha FC ariko uhagarikwa ugeze ku munota wa 70, nyuma yo gusanga uyu mukino warakinwe nta burenganzira iyi kipe yahawe bwo kuwukina.

    Rayon Sports igiye gukina imikino itatu ya gicuti
    Rayon Sports igiye gukina imikino itatu ya gicuti

    Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu yamaze gutangaza imikino itatu ya gicuti izakina muri iki cyumweru, aho kuri uyu wa Gatatu tariki 25/11/2020 iza gukina na Bugesera I Bugesera.

    Ni umwanya wo kureba abakinnyi bashya barimo Sunday Jimoh Oni
    Ni umwanya wo kureba abakinnyi bashya barimo Sunday Jimoh Oni

    Ku wa Gatanu tariki 27/11/2020 Rayon Sports izakina na Police FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho ku Cyumweru tariki 29/11/2020 ikazakina na Muhanga kuri Stade ya Muhanga.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yatangaje-imikino-itatu-ya-gicuti-ikina-muri-iki-cyumweru

  • Abaturiye ikibuga cy’indege cya Ruhengeri mu ihurizo ku gihe bazishyurirwa ngo bahimuke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari inzu za kera bigaragara ko zamaze gusaza, abazituyemo ntibabona uko bazisana
    Hari inzu za kera bigaragara ko zamaze gusaza, abazituyemo ntibabona uko bazisana

    Aba ngo kuba bamaze icyo gihe cyose batemererwa kugira icyo bahakorera, byabagizeho ingaruka z’uko hari abatuye mu nzu zamaze gusaza, babura uko bazisana, hakaba n’ababuze uko bubaka amazu mashya kuko badashobora kubihererwa uburenganzira.

    Ababwiye Kigali Today ibi batifuje ko amazina yabo atangazwa, barimo uwagize ati “Igihe gishize ni kinini twumva ngo ababishinzwe bari hafi kuza kutubarira imitungo yacu batwimure babone kwagura iki kibuga cy’indege. Byadindije gahunda zacu nyinshi, bidusubiza inyuma. Nk’ubu nta muntu wemerewe kubaka inzu aha hantu cyangwa ngo avugurure iyenda kumugwaho. Urareba ukuntu ntuye ahantu hanini, nubatse igice kimwe nsiga ikindi nzi ko nzashyiramo amazu akodeshwa, none ntibyashobotse kuko batabyemera ko nubaka, iki kibanza kingana gutya cyamfpiriye ubusa; ubu se iyo kiba cyubatswemo simba ngira amafaranga mbona buri kwezi nkabasha kwikenura!”

    Hari undi wagize ati “Hano ni ho nashakiye, mpamaze imyaka isaga 50 kuko ndi gukabakaba mu myaka irenga 70. Mu gihe gishize nasuganyije udufaranga two gusana iyi nzu mureba yenda kumpirimaho, ngize ngo ndabikoza ubuyobozi banyamaganira kure ngo ntibyemewe kuko hari gahunda yo kwagura iki kibuga. Ubu gutura muri iyi nzu ni amaburakindi no kuba ntabona ahandi nerekeza. Turasaba ubuyobozi kudukura mu rungabangabo, kuko ubu ntituzi niba bazaduha ingurane, ntituzi niba bazatwishyura amafaranga cyangwa niba bazavuga bati ngaho nimwubake ubutaka bwanyu. Turi kubihomberamo, Leta ikwiye kugira icyo ikora igafata icyemezo”.

    Uretse abahatuye, hari abahafite ubutaka butubatsweho bifuje kubugurisha ariko babura ababugura kuko nta gikorwa cy’ubwubatsi bashobora kwemererwa gukoreramo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Andrew Rucyahana Mpuhwe, yizeza abaturage ko mu ntarangiro z’umwaka utaha wa 2021 hazabaho gahunda irambuye yo gusobanurira abafite ibikorwa hafi y’iki kibuga cy’indege, bakamenyeshwa ibiteganyijwe kugira ngo iki kibuga cyagurwe n’icyo buri muturage asabwa.

    Yagize ati “Buri Munyarwanda wese ufite umutungo we iyo agiye kwimurwa ku bw’inyungu rusange araganirizwa, akabarirwa, agahabwa ingurane ku mutungo we. Rero duteganya ko mu ntangiro z’umwaka tugiye kwinjiramo iyo gahunda izakorwa, bakamenyeshwa n’igihe imirimo yo gutunganya icyo kibuga izatangirira kugira ngo n’abo bizasaba ko bimuka bazabone n’uko bitegura”.

    Ikibuga cy
    Ikibuga cy’indege cya Ruhengeri giherereye mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze

    Iki kibuga cy’indege kiri muri gahunda yo kuzatunganywa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile (Rwanda Civil Aviation Authority). Nikimara gutunganywa kizafasha mu koroshya ingendo zo mu kirere hagati y’Akarere ka Musanze n’utundi two mu gihugu, nanone ubukerarugendo bushingiye ku gusura ibyiza nyaburanga byo mu Ntara y’Amajyaruguru bwiyongere.

    Andrew Rucyahana Mpuhwe yagize ati “Ikibuga cy’indege ubwo kizaba cyagutse birumvikana amadevise akomoka ku bukerarugendo aziyongera kuko n’urujya n’uruza ruzaba rworoshye bityo n’abahasura biyongere; ari ba mukerarugendo bakenera gucumbika mu mahoteli akomeye ari muri aka karere, ari imirimo mishya izavuka, kuko urumva ikibuga nikiba cyagutse hazaba hari inyubako, ni na ko zizaba zikeneye abazikoreramo; bizanahindura n’isura y’Akarere ka Musanze uko yari iteye muri serivisi nyinshi, ubushobozi bwa benshi bwiyongere”.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri aba baturiye ikibuga cy’indege mu gihe hagize ugaragaza ikibazo cyo kuba atuye mu nzu bigaragara ko ishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga, agana ubuyobozi bukagenzura imiterere y’ikibazo cye, akaba yahabwa uburenganzira bwo gusana inzu mu gihe hagitegerejwe icyemezo ntakuka kizafatwa cyo kwimura abahaturiye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abaturiye-ikibuga-cy-indege-cya-ruhengeri-mu-ihurizo-ku-gihe-bazishyurirwa-ngo-bahimuke

  • Rutsiro: Polisi yafashe abakekwaho gukubita no kwiba moteri y’abarobyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iri tsinda rigizwe na Hakizimana Laurien w’imyaka 27, Nsanzimana Amani bakunze kwita Mandwa w’imyaka 19, Habanabakize Bebe w’imyaka 30, na Muhimana Claude uzwi ku izina rya Sunny w’imyaka 30.

    Aba uko ari bane biyongeraho umumotari witwa Manishimwe Frodouard bakunze kwita Junior w’imyaka 30, uyu yahise atorokana moteri bari bamaze kwambura abarobyi.

    Yayitwaye akoresheje moto ifite icyapa kiyiranga RF 385B ajyana na Habanabakize bakaba barimo gushakishwa. Aba bose bavuka mu Kagari ka Karambi, Umurenge wa Kivumu wo mu Karere ka Rutsiro.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, avuga ko aba basore bagiye mu kiyaga cya Kivu mu ruhande ruherereye n’ubundi muri uwo murenge wa Kivumu aho Sibomana Yusufu na Nsengimana Claude w’imyaka 27 barimo baroba, barabarwanya, bakomeretsa uwitwa Nsengimana baniba moteri y’ubwato bwa Sibomana Yusufu yo mu bwoko bwa Parasun 15 HP.

    Yagize ati “Muri ayo masaha ya saa yine z’ijoro ni bwo twatabajwe n’abo barobyi duhita tugerayo byihuse kuko bari bamenye bamwe muri abo bagizi ba nabi kandi bazi n’aho batuye, twahise dutangira kubashakisha maze tubafatira mu ngo zabo basubiye kuryama”.

    ACP Mwesigye avuga ko hari urubyiruko rw’insoresore rwo mu Murenge wa Kivumu rusanzwe rukora bene ibyo byaha byo kwiba abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu barangiza bagahita bahunga.

    Yagize ati “Si ubwa mbere bibye cyangwa bagakubita abarobyi bakorera muri iki kiyaga kuko baranambuka bakajya no ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo na ho bakabikora, bamara kwiba bagahita bahungira muri Kongo cyane ko bahafite imiryango.

    Mu minsi yashize hari abandi bafashe umurobyi baramutema ariko ntiyapfa bamwambura ibyo yari afite byose bahita bacikira muri iyo miryango yabo n’ubu ntibaragaruka”.

    Umuyobozi w’iri shami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi akomeza avuga ko abakora biriya byaha baba bitwaje imihoro n’izindi ntwaro gakondo.

    Abafashwe muri iri joro bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kivumu aho barimo gukorwaho iperereza.

    ACP Mwesigye yibukije abakora ibyaha cyane nk’ibi bibera mu mazi kubicikaho kuko amaherezo bazafatwa babihanirwe. Yakanguriye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora, kuko akenshi abafatirwa muri ibyo byaha usanga ari urubyiruko.

    Yagize ati “Ikibabaje ni uko abenshi mu bakora ibi byaha ari urubyiruko rufite imbaraga zo gukora bakiteza imbere. Tuributsa buri wese ugifite umugambi mubisha nk’uyu kuba yabicikaho kuko atazabura gufatwa agashyikirizwa ubutabera”.

    ACP Mwesigye yashimiye aba barobyi batangiye amakuru ku gihe, asaba n’abandi baturage muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe bahuye n’ikibazo.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 168 ivuga ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rutsiro-polisi-yafashe-abakekwaho-gukubita-no-kwiba-moteri-y-abarobyi

  • AS Kigali yerekeje Botswana aho izakinira ku Cyumweru (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ahagana mu ma Saa munani z’igicuku, ni bwo abakinnyi 20 b’ikipe ya AS Kigali bafashe urugendo rwerekeza muri Botswana, aho babanje guhagarara I Addis-Abeba muri Ethiopia, bakaza kugera i Gaborone muri Botswana I Saa munani na mirongo ine n’itanu (14h45).

    Ikipe ya AS Kigali n’ubwo yahagurutse uyu munsi, ifite umukino ku Cyumweru tariki 29/11/2020 na Orapa United, umukino w’ijonjora ry’ibanze wa CAF Confederation Cup.

    Urutonde rw’abakinnyi AS Kigaki yajyanye muri Botswana

    Abanyezamu: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Bate Shamiru,
    Abakina inyuma: Bayisenge Emery, Ahoyikuye Jean Paul, Rurangwa Mossi, Karera Hassan, Ishimwe Christian, Rusheshangoga Michel, Rugirayabo Hassan

    Abakina hagati: Ntamuhanga Tumaine Tity, Kalisa Rachid, Nsabimana Eric, Kwizera Pierrot

    Abakina imbere: Hakizimana Muhadjiri, Sudi Abdallah, Kayitaba Jean Bosco, Orotomal Alex, Shabani Hussein, Biramahire Abeddy na Abubakar Lawal.

    Abandi bajyanye n’ikipe:

    Nshimiyimana Eric (Umutoza mukuru), Mutarambirwa Djabil (Umutoza wungirije), Hategekimana Corneille (Umutoza wongerera ingufu abakinnyi), Higiro Thomas (Umutoza w’abanyezamu), Hakizimpfura Ayoubu (ushinzwe ibikoresho), Rugumaho Arsène (umuganga), Nsabimana Jean de Dieu (Umuganga).

    Mukangoboka Christine (uhagarariye FERWAFA), Gasana Francis (Umunyamabanga Mukuru), Bayingana Innocent (Team Manager), Karemera Fabrice (ushinzwe umutekano w’ikipe), Umurerwa Delphin (umufotozi), Bayingana David (Umunyamakuru) na Kwizigira Jean Claude (Umunyamakuru).

    Ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe

    Bageze Addis Abeba muri Ethiopia

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-yerekeje-botswana-aho-izakinira-ku-cyumweru-amafoto

  • Icyamamare Pretty Mike yerekanye abakobwa 6 batwite inda ze nkuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Williams Uchemba ni umukinnyi wa Films ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ubufasha akunda guha abatishoboye.

    Pretty Mike abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko ibyo babona atari film ari gukina, ahubwo ko abo bakobwa 6, bitegura kuba ba nyina b’abana be!

    Kuri video yashyize kuri Instagram, yagaragaye akora ku nda ya buri mugore utwite umwana we, agaragaza ibyishimo afite.

    Munsi y’iyo video yagize ati “Abagiye kubyara abana banjye, umuryango ni wo byose kuri jye, ibi ni ibihe byiza”.

    source https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/icyamamare-pretty-mike-yerekanye-abakobwa-6-batwite-inda-ze-nkuru