Tag: featured

  • #COVID-19: Umugabo w’imyaka 32 yapfuye, haboneka abarwayi bashya 45 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 45 babonetse mu bipimo 2,541 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 21, Rwamagana: 9, Nyanza: 8, Nyamagabe: 3, Bugesera: 2, Rusizi: 1, Musanze: 1.

    Kugeza kuri iki cyumweru mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,665 muri bo abamaze gukira ni 5164, naho abakivurwa ni 454.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 47. Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko umuntu wa 47 witabye Imana kuri iki cyumweru ari umugabo w’imyaka 32 wari i Kigali.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-umugabo-w-imyaka-32-yapfuye-haboneka-abarwayi-bashya-45

  • Polisi yafashe ukekwaho gukwirakwiza urumogi yigize umunyeshuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwari wigize umunyeshuri yafatanywe udupfunyika 1000 tw
    Uwari wigize umunyeshuri yafatanywe udupfunyika 1000 tw’urumogi

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Umulisa yari yambaye umwambaro w’abanyeshuri ndetse yari afite igikapu kirimo ibitabo mu rwego rwo kwiyoberanya ngo bagire ngo ni umunyeshuri.

    Yagize ati “Ubundi Umulisa akomoka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ninaho avuga ko uwamutumye urwo rumogi atuye. Avuga ko ariho yavuye aza kuvana urumogi mu Karere ka Rubavu, aje kuruhabwa n’undi muntu adashaka gusobanura. Yari yiyoberanyije nk’umunyeshuri nyamara amaze gufatwa twasanze nta n’ibyangombwa afite bigaragaza ko ari umunyeshuri ndetse n’ibye bwite ntabyo afite.”

    CIP Karekezi yavuze ko kugira ngo Umulisa afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umumotari wari umutwaye kuri moto.

    Ati “Umumotari wo muri Busasamana yatanze amakuru nyuma yo gutegwa n’uriya mukobwa ariko yamureba akabona afite ubwoba. Umumotari yahise ashaka uko abimenyesha abapolisi nabo batega iyo moto, ibagezeho barayihagarika basaka uwo mukobwa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye umumotari watanze amakuru, aboneraho gushimira abamotari uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha.

    Ati “Turashimira abaturage muri rusange ariko by’umwihariko abamotari bo muri iyi Ntara ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha. Mu minsi ishize hari undi muturage wafashwe n’abapolisi atwaye urumogi kandi nabwo byaturutse ku makuru yatanzwe n’umumotari wari umutwaye.”

    CIP Karekezi yakanguriye abantu kureka ibyaha ariko cyane cyane kureka ibiyobyabwenge kuko amayeri yose barimo gukoresha agenda atahurwa. Yabakanguriye gushaka indi mirimo bakora bakiteza imbere kuko ibiyobyabwenge ntacyo bizabagezaho uretse gufatwa bagafungwa ndetse bagahomba ibyo baba babishoyemo.

    Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda ivuga ko Umulisa yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana kugira ngo hatangire iperereza.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yafashe-ukekwaho-gukwirakwiza-urumogi-yigize-umunyeshuri

  • Hari abamotari bavuga ko baterwa ipfunwe n’umwambaro w’akazi wabasaziyeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abo usanga uyu mwambaro warabacikiyeho bikaba ngo bibatera ipfunwe ndetse ntibabone n
    Hari abo usanga uyu mwambaro warabacikiyeho bikaba ngo bibatera ipfunwe ndetse ntibabone n’abakiriya

    Abo bamotari baravuga ko ubuyobozi bw’amakoperative yabo aribwo bubyihishe inyuma, kuko isosiyete y’itumanaho ibambika bakaba banayamamaza yarenze ku masezerano yagiranye n’abo bamotari ubuyobozi burebera.

    Abo bamotari kandi bavuga ko mu masezerano iyo sosiyete y’itumanaho, yari yabemereye kujya ibaha imyambaro mushya buri mezi atatu, ariko ngo bamaze umwaka urenga bakoresha umwambaro umwe, aho wamaze kubasaziraho, bageza ikibazo cyabo mu buyobozi bubakuriye ntibubyiteho.

    Hakizimana Viateur ati “Ebundi twari dusanzwe duhabwa amakoti atatu tukagenda dusimbuzanya, ariko aho haziye iyi sosiyete nshya y’itumanaho twamamaza, murabona imyambaro yadusaziyeho tuyimaranye umwaka, hari abo yashaje bahitamo gukora banyuze mu nzira zitemewe birinda guhanwa, niba umufatanyabikorwa bimunaniye batugarurire uwo twahoranye waduhaga imyambaro itatu zo gusimburanya”.

    Arongera ati “Mu masezerano twagiranye, yavugaga ko bazongera kuduha undi mwambaro mu mezi atatu none umwaka urashize, twagiye muri COVID-19 iyi ariyo twambaye na n’ubu niyo twambaye, ubundi isosiyete y’itumanaho twamamaza usanga ntacyo bibabwiye, ndetse n’abayobozi bacu nta munsi tutabibabwira bakatwima amatwi, ugasanga abayobozi baravuga ngo abamotari mu mujyi wa Musanze tugira umwanda kandi ari bo bawudutera”.

    Abenshi muri abo bamotari baganiriye na Kigali Today, bagarutse no ku bibazo bari guterwa n’umwambaro ushaje aho ngo muri aya mezi asoza umwaka bakabaye binjiza amafaranga bari mu bihombo bikabije, kuko batakibona abagenzi batwara kubera uwo mwambaro wabasaziyeho.

    Bucyensenge ati “Ni mundebere iyi nambaye yarashwanyaguritse wagira ngo ndi umushumba kandi nkorera amafaranga, nta mugenzi ukintega ngo mutware kubera iyi Jire iteye isoni, ni badufashe baduhe imyambaro yacu kuko mu misanzu dutanga buri munsi n’uwo mwambaro urimo”.

    Nsayisenga Benjamin ati “Guhora wambara umwambaro umwe buri munsi utagira uwo uwusimbuza ugusaziraho kandi mbere twarahabwaga itatu ni ibibazo, umuntu araturuka i Kigali asuye Musanze wajya kumutwara akakureka akagenda atwita abanyamwanda kandi atariko biri, isosiyete twamamariza yohereza amafaranga muri Federation agenewe umwambaro wacu w’akazi, ariko iyo bamaze kuyafata ntacyo badukorera”.

    Abo bamotari bavuga ko uretse kuba uwo mwambaro ubateza umwanda ukabateza n’ibihombo, ngo n’inzego zishinzwe umutekano mu muhanda ntiziborohera mu gihe hari utwaye umugenzi atambaye uwo mwambaro mu gihe wamaze kumusaziraho akawureka.

    Niho bahera basaba ubuvugizi kugira ngo abayobozi babo n’iyo sosiyete y’itumanaho ibambika bubahirize amasezerano bagiranye yo guhabwa umwambaro mu mezi atatu, bitaba ibyo bagahindura bakagarura isosiyete bahoze bakorana kuko ngo yo yabitagaho kandi ikubahiriza ibiri mu masezerano aho yabahaga imyambaro itatu yo kujya bahinduranya, bityo akazi kabo kakarushaho kugenda neza dore ko ariko kabatunze n’imiryango yabo.

    Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buremeza ko abo bamotari bakorewe akarengane aho ngo bugiye gukurikirana icyo kibazo, aho nabwo bubona gihangayikishije abantu banyuranye barimo abakora ako kazi n’abakenera iyo serivise y’ingendo kuri moto.

    Si icyo kibazo kireba inyungu z’abamotari n’abagenzi gusa gihangayikishije ubuyobozi bw’akarere, kuko ngo kuba abo bamotari bambara imyambaro yabasaziyeho, ari kimwe mu bishobora kwanduza isura y’umujyi wa Musanze ndetse n’akarere ubwako, nk’uko Nuwumuremyi Jeannine Umuyobozi w’ako karere yabitangarije Kigali Today.

    Yagize ati “Ubuvugizi nizo nshingano zacu, abo bantu turabegera n’abo bayobozi babamotari turebe uko uwo mwambaro uboneka vuba, cyane cyane ko baba baragiranye amasezerano n’iyo sosiyete aho igomba kubaha ibyo ibagomba ni ngombwa”.

    Arongera ati “Ubwo buvugizi turabubemereye kandi birakemuka vuba, cyane cyane ko twimakaza umuco w’isuku mu karere kacu, ntibikwiye ko abamotari batanga serivise ikenerwa na benshi twese tubona uruhare rwabo bakomeza kwambara ibicitse cyangwa bisa nabi, umwenda niba ushaje ugomba guhindurwa kuki bitakorwa hakiri kare?”.

    Umujyi wa Musanze urakoreramo abamotari basaga 800, bibumbiye muri Koperative eshatu.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-abamotari-bavuga-ko-baterwa-ipfunwe-n-umwambaro-w-akazi-wabasaziyeho

  • Sobanukirwa byinshi ku ndwara y’imyate #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imyate ikunze gufata ku gatsinsino ariko hari igihe ifata ku mano
    Imyate ikunze gufata ku gatsinsino ariko hari igihe ifata ku mano

    Uyirwaye usanga ikirenge kiriho imisate (cyaragiye cyiyasa), ku buryo bworoheje cyangwa bukabije ndetse hari n’ubwo muri iyo misate hava amaraso cyangwa hakaza amashyira.

    Imyate iterwa n’iki?

    Ubu burwayi buterwa n’uko ibirenge biba byumye cyane noneho bigasaduka. Hari igihe bisaduka cyane bikanava amaraso, ibi bikaba byanatera izindi ndwara kuko mikorobi ziba zibonye aho zinjirira. Iyi ndwara abenshi bayishyira mu ndwara ziterwa n’isuku nke nyamara si ko biri.

    Nk’uko tubivuze, kumagara ibirenge ni byo bitera imyate ariko hari impamvu zinyuranye zitera kumagara:

    Ku isonga haza impamvu yo kubura amazi mu mubiri. Izindi mpamvu zirimo:

    • Kudasiga amavuta ku birenge

    • Kuba ukunda gukuba ibirenge ku ibuye ngo urashaka ko bicya twa tuvungukira tw’ibuye turinjira bikangiza ikirenge

    • Guhora ibirenge biri mu mazi kenshi

    • Kuba urwaye diyabete

    • Umubyibuho ukabije (utuma ibirenge biremererwa)

    • Sauna

    • Guhora mu nkweto zifunze

    • Kutambara inkweto

    • No koga buri gihe amazi ashyushye

    Ibi ni byo by’ingenzi bishobora gutera ubu burwayi.

    Imyate ivurwa gute?

    Hari imiti igurwa muri farumasi itandukanye ikoreshwa. Muri yo twavuga Heel Cream.

    Gusa hari ibyo wakora nawe igakira burundu:

    1. Fata imineke 2 minini uyivange n’igisate cya avoka. Urwo ruvange urusige ku myate (uhomeho) birareho ijoro ryose. Wibuke kubanza koga ukumuka neza mbere yo gusigaho umuti.

    2. Fata agakombe k’ubuki ukavange n’amazi ashyushye yuzuye indobo (litiro 5) ukandagiremo umare iminota byibuze 30 buri joro.

    3. Vanga ikiyiko cya vaseline n’ibiyiko 2 by’umutobe w’indimu. Bisigeho nk’uko basiga pommade. Buri joro mbere yo kubisigaho wabanza ugakandagira mu mazi ashyushye nyuma ukihanagura.

    4. Isige amavuta ya elayo (olive) buri joro.

    5. Niba ufite ikibazo cy’uburwayi bwa diyabete, kunywa imiti ya diyabete ni byo bizagufasha gukira imyate.

    6. Kandagira mu mazi y’indimu umare iminota 10. Nyuma ukoreshe akangwe wiyogesha ukube aharwaye imyate, gusa ibi ntiwemerewe kubikora mu gihe imyate yawe iva amaraso.

    7. Vanga amavuta ya elayo n’ibitonyanga by’amazi y’indimu ucuguse kugeza bibaye nk’ikivuguto ujye usiga aharwaye buri gitondo na nimugoroba. Buri gihe jya wibuka gucugusa mbere yo kuwisiga.

    Imyate ifata ku gatsinsino
    Imyate ifata ku gatsinsino

    Ushobora no gukoresha amavuta y’ubuto akoreshwa mu guteka. Nyuma yo koga urayisiga noneho ugahita wambara amasogisi. Jya ubikora buri gihe mbere yo kuryama.

    Ibi byose icyo uzahitamo gukora ubifatanye no kurya ifunguro rikungahaye kuri vitamini E.

    Ese ni gute wakwirinda imyate?

    Uburyo bwinshi mu bwo twavuze bukoreshwa mu kuvura ushobora no kubukoresha wirinda kuyirwara. Hari n’ibindi ariko ukwiye kwitaho:

    • Niba itangiye kugufata irinde gukuba aharwaye cyangwa kuhashima ahubwo niba uri kuribwa ushobora gukandishaho balafu nyuma y’igihe gito biba byarangiye.

    • Si byiza koga inshuro nyinshi ku munsi. Koga rimwe cyangwa 2 birahagije bitewe n’ibyo ukora. Kandi mu koga ukirinda amazi ashyushye cyane kimwe n’amasabune ashobora gutuma uruhu rwumagara. Aho kwikubisha igitambaro cy’amazi wihanagura ahubwo nyuma yo koga ushobora kurindira ukumuka, ukihanagura utuzi tagusigayeho ducye.

    • Niba bishoboka irinde sauna.

    • Igihe cyose umaze koga isige amavuta kandi niba bigushobokera wirinda amavuta arimo alukolo (amavuta menshi twita ay’amazi aba arimo alukolo) ahubwo wisige ayo twita igikotori, ku birenge.

    Aya makuru yakusanyijwe hifashishijwe imbuga za Internet nka: piedreseau.com, umutihealth.com, lacliniquepodiatrique.com


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/sobanukirwa-byinshi-ku-ndwara-y-imyate

  • Barack Obama yerekanye ko akunda umuziki, atangariza abakunzi be zimwe mu ndirimbo akunda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barack Obama n
    Barack Obama n’umugore we Michelle Obama

    Yabaye Perezida wa 44 asimburwa na Donald Trump, uherutse gutsindwa amatora, akazasimburwa na Joe Biden.

    Obama yatangaje ko umuziki ufite agaciro gakomeye cyane mu buzima bwe, ngo ukaba ari kimwe mu byamufashaga gukora akazi ke neza igihe yayoboraga Amerika.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yerekanye urutonde rw’indirimbo 20 zizahora zimwibutsa urugendo rwe, ubwo yayoboraga Amerika, aho yizera ko abakunzi be bazazumva, zikabaryohera.

    Muri zo, harimo indirimbo yitwa “Michelle”, iyi akaba ayikunda ko ifite izina ry’umugore we “Michelle Obama”, aho muri iyo ndirimbo, umugabo aba aririmbira umugore we Michelle, avuga ko amukunda cyane kandi by’iteka ryose.

    Kuri uwo rutonde kandi, hagaragaramo indirimbo ebyiri za Beyonce, uyu na we ukunzwe n’abatari bake.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/barack-obama-yerekanye-ko-akunda-umuziki-atangariza-abakunzi-be-zimwe-mu-ndirimbo-akunda

  • Mugisha Moise yegukanye Grand Prix Chantal Biya yaberaga muri Cameroun #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi ine yari amaze iminsi yambaye umwambaro w’umuhondo “Maillot Jaune”, Mugisha Moise asoje isiganwa Grand Prix Chantal Biya.

    Ku munsi wa mbere w’isiganwa, Mugisha Moise yegukanye umwanya wa mbere aho yarushaga umukurikiye amasegonda ane, ahita atangira kuyobora isiganwa yambaye Maillot Jaune.

    Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ntiyegukanye umwanya wa mbere ku gace ka kabiri karyo, gusa yongereye amasegonda yarushaga umukurikiye, agera ku masegonda 34.

    Mu gace ka kane kakinwe ku munsi w’ejo, Mugisha Moise yitwaye neza nako arakegukana, ahita ashyiramo cy’amasegonda 39 ku mukinnyi umukurikiye.

    Mu gace ka nyuma k’isiganwa kakinwe kuri iki Cyumweru, abasiganwa bahagurutse ahitwa Sangmelima berekeza i Yaoundé aho bakoze intera ua kilometero 166.4.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/mugisha-moise-yegukanye-grand-prix-chantal-biya-yaberaga-muri-cameroun

  • Rubavu: Abantu 52 bafashwe bari mu myidagaduro barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe ingendo zibujijwe guhera saa yine z’ijoro, mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi Polisi yasanze abantu 52 mu bikorwa byo kwidagadura birimo igisope.

    Ni ibikorwa byarimo bibera muri Roxy Restaurant ahari hasanzwe ahantu ho kubyinira hazwi ku izina ryo kwa Nyanja, ubu hakaba hatangirwa ibyo kurya n’ibyo kunywa.

    Mu masaha ya saa yine n’iminota 40 z’ijoro nibwo inzego z’umutekano zasanze abantu barimo kuririmba banabyina indirimbo za karahanyuze zizwi nk’Igisope.

    Si ubwa mbere muri Roxy Restaurant habera ibikorwa byo kwidagadura kuko bisanzwe bihabera mu mpera z’icyumweru ndetse bigahuza abantu benshi.

    Ubwo inzego z’umutekano zahageraga zikaba zahavanye abantu 52 zibajyana muri Stade ya Rubavu kwigishwa no gucibwa amande yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Roxy Restaurant na yo yafunzwe, abayobozi bayo bajyanwa gufungwa hagendewe ku bihano byo kwirinda COVID-19.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, avuga ko abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19 kandi aho atubahirijwe barabahana.

    Ati “Ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo mwirinda Covid19 birakorwa kandi abatayubahiriza barahanwa bagacibwa amande.
    Niyo mpamvu turaha kuko batubahirije amabwiriza.”

    Uwimana avuga ko mu murenge ayobora hari abayobozi bakingiye ikibaba utubari dukora bitemewe bituma basezera ku mirimo.

    Kimwe mubikomeje kuyoberana ni utubari tumwe dukora Ibikorwa byo kwidagadura kandi bitaratangira, nyamara ngo ababikora bitwaza ko amabwiriza yo gucuranga radio bitabujijwe mu gihe bikurikirwa no kubyina.

    Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera avuga ko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19, aho avuga ko abakora utubari bongeyeho restaurent bagamije gukora nk utubari kurusha uko bakora nka restaurent.

    “Ntawe ukwiye kubahiriza amabwiriza atinya ibihano ahubwo buri wese yakabaye yumva ko ari inshingano ze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.”

    Nubwo Roxy restaurant yafatiwemo abari mu bikorwa byo kwidagadura tariki 15 Ugushingo nabwo Polisi yari yasanze muri Serena Hotel abantu mu bikorwa bitubahiriza amasaha yagenywe mu kubahiriza COVID19, mu gihe n’utubari dukorera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu mujyi wa Gisenyi twahinduye inyito twitwa restaurants kandi dukora amasaha kurenza saa yine z’ijoro.

    Nubwo ibikorwa bimwe bigenda bikomorwa akarere ka Rubavu kari mu turere tubonekamo abarwayi benshi ba COVID19 kuko tariki 22 Ugushingo habonetse abarwayi 8 mu gihe kuva tariki 16 Ugushingo Minisitere y ubuzima imaze gutangaza ko mu karere ka Rubavu habonetse abarwayi 18 ba COVID19 bigaragaza ko kutubahiriza amabwiriza ya COVID19 bishobora kongera abarwayi

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-abantu-52-bafashwe-bari-mu-myidagaduro-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

  • Nizeyimana Mugabo Olivier yatorewe kuyobora umuryango wa Mukura VS #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru abanyamuryango b’ikipe ya Mukura VS bateraniye mu nama y’inteko rusange, aho ku murongo w’ibyigwa harimo gushyiraho ubuyobozi bw’umuryango wa Mukura VS.

    Nizeyimana Mugabo Olivier waherukaga kwegura ku mwanya wa Perezida w’iyi kipe, yatorewe kuyobora umuryango wa Mukura VS.

    Azaba yungirijwe na Sakindi Eugene, nawe wari usanzwe ari Visi-Perezida w’iyi kipe, ndetse hakaba hanatowe inama y’ubutegetsi igizwe n’abantu 15.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/nizeyimana-mugabo-olivier-yatorewe-kuyobora-umuryango-wa-mukura-vs

  • Muhanga: Mu kwezi kumwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi kiraba cyasohotse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hateganyijwe impinduka mu myubakire y
    Hateganyijwe impinduka mu myubakire y’Umujyi wa Muhanga uzaba wunganira Kigali

    Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko hashize iminsi itatu hakorwa ubukangurambaga bwo kwibutsa abaturage uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryacyo ntawe kibangamiye, no kubibutsa ko hazanakurikizwa amategeko ku bashobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryacyo.

    Bimwe mu byo igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Muhanga kizanye nk’udushya ni ububiko bunini buzakira ibicuruzwa byinshi bizafasha abajyaga kurangura mu mujyi wa Kigali, ubu bakazajya babibonera hafi.

    Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko impamvu bwahisemo kubaka ubwo bubiko bunini ari uko Umujyi wa Muhanga uri mu gihugu rwagati, ndetse abava Iburengerazuba, n’Amajyepfo bose bakaba baca i Muhanga bagiye kurangururia i Kigali bibagoye, ubu bakazajya babonera ibicuruzwa hafi.

    Ikindi gishya icyo gishushanyo mbonera kizanye ni icyanya cy’inganda cyanatangiye gutunganywa mu mujyi wa Muhanga kugira ngo abashoramari babone uko bubaka inganda zigendanye n’ibikenewe mu mujyi uzaba wunganira Kigali.

    Igishushanyo mbonera si inzozi cyangwa kurenganya abanyantege nke

    Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, Kayiranga Innocent, avuga ko igishushanyo mbonera kitaje kigamije kwimura abanyantege nke ahubwo kizashyirwa mu bikorwa n’Abanyamuhanga bitewe n’ubushobozi bwabo.

    Kayiranga avuga ko hazajyaho gahunda yo gutuza abantu ku buso buto mu mazu atuwe n’abantu guhera ku miryango ine kugeza kuri 16 kugira ngo ubutaka bukoreshwe neza.

    Agira ati, “Mu mujyi wa Muhanga igishushanyo mbonera ni icy’abaturage bose, ntabwo twifuza ko bagenda ahubwo tuzareba uko twakorana, ntabwo igishushanyo mbonera kije ari nk’igikoko kije kwirukana abaturage nk’uko hari abajya babivuga”.

    Ati “Abashobora gutura ku buryo buciriritse bazashyirirwaho aho batura, abashoboye kubaka inyubako zijya hejuru baze bazubake, ntabwo igishushanyo mbonera gishya bivuze kuzamura imisoro kuko igenwa hakurikijwe ishoramari ryakozwe”.

    Itegeko ry’imyubakire rishobora kugora abanyantege nke ku byiza by’umujyi mushya wa Muhanga

    Umuyobozi ushinzwe amategeko y’imyubakire n’imiturire mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’imiturire (RHA) Muhire Janvier avuga ko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga kimaze igihe kirekire gitegurwa kandi gitangwaho ibitekerezo, ubu hakaba hari gusuzumwa uko kizashyirwa mu bikorwa kugira ngo Inama Njyanama y’Akarere ibashe kucyemeza.

    Muhire avuga ko kugira ngo igishushanyo mbonera gishyirwe neza mu bikorwa abantu bari bamenyereye kugura ibibanza ntibabyubake, abandi bakubaka ariko ntibuzuze batazihanganirwa kuko bikomeza kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera.

    Muhire avuga ko abadafite ubushobozi badashushubikanywa ngo bavutswe uburenganzira bwabo cyakora ngo na none ntabwo bakomeza guhendahendwa ngo bakore ibyo badashoboye ahubwo habaho ko bene abo bagurisha ubutaka bwabo, cyangwa bagashaka abo bafatanya kubwubakaho ibiteganyijwe n’amategeko, bitaba ibyo bakabwamburwa bugahabwa abashoboye kubukoresha.

    Agira ati “Itegeko riteganya ko iyo hashize imyaka itatu nyiri ikibanza ataracyubaka bigendanye n’igishushanyo mbonera, harebwa icyabimuteye akagirwa inama z’uko cyakubakwa kuko aho kiri haba habangamiye inyungu za Leta kuko aho kiri haba hadatera imbere, cyangwa hakaba indiri y’amabandi n’umwanda”.

    Yongeyeho ati “Nyiri ubutaka abwamburwa nyuma yo gusabwa kubugurisha, gushaka uwo bafatanya kubwubaka, ariko iyo binaniranye nka Leta nyir’ubutaka ifite uburenganzira bwo kubwisubiza ikabuha ababashije kubukoresha.”

    Ibibazo by’ibibanza bitubatse bikunze kugaragara ku miryango y’abataba mu gihugu, ibibanza byatanzwe na Leta cyangwa byishyuwe na Leta, n’ibibanza by’abadafite ubushobozi bwo kubaka cyangwa bahombye mu mishinga yabo ntibabashe kurangiza kubaka ibibanza byabo.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko bwiteguye gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko kugira ngo igishushanyo mbonera gishyirwe mu bikorwa. Icyakora nabwo ibibanza bwatanze ngo bwiteguye kubyisubiza bigahabwa abandi mu gihe ababihawe bazaba batabashije kubyubaka.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-mu-kwezi-kumwe-igishushanyo-mbonera-cy-umujyi-kiraba-cyasohotse

  • Barasaba ko gushyira amatara ku mihanda byihutishwa kuko byakumira ubujura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gahunda yo gushyira amatara ku mihanda izakemura ubujura bwitwikiriye umwijima
    Gahunda yo gushyira amatara ku mihanda izakemura ubujura bwitwikiriye umwijima

    Uwitwa Manishimwe Eric, aganira na Kigali Today yagize ati: “Abo bajura wagira ngo ni imirimo bihangiye! Bitwikira ijoro bakigabiza imihanda imwe n’imwe, bagategera abantu ahatabona bakabambura. Yaba ufite telefoni ntibayimusigira, ufite amafaranga ntibayamusigira. Umuntu aba yiriwe ashakisha ikimutunga, niba wibeteshereje nk’agafu k’ibigori, wagira ngo uratashye ugashyiriye abo wasize mu rugo bakabikwamburira mu nzira. Abo bajura barakwiba ku buryo nta kintu na kimwe bagusigira”.

    Mukamana Immaculata yagize ati: “Ni abantu b’abashomeri b’imburamukoro birirwa bifashe mu mifuka bategereje ko bwira ngo bakore ayo mabi, ntibashobora gushakisha ibizima bakora ngo barye ibyo bavunikiye. Hari n’ubwo usanga bakoze uudutsiko uretse kwambura ku ngufu hari n’abo bashukashuka bikarangiye babambuye. Urabona nk’uyu muhanda wa kaburimbo ugana mu Kinigi hari igice kinini kitagira amatara, kandi hari abantu benshi bawunyuramo bavuye gukorera udufaranga mu mujyi batashye; abo bajura rero bikinga nko mu myaka ihinze ku ruhande, akaba yakururira umuntu no mu bigori cyangwa amasaka ntihagire umenya icyabaye. Ntiwamushaka ngo umubone, ni ikibazo kidukomereye twifuza ko cyigwaho aba bajura batuzengereje bagakurwa muri iyi mihanda”.

    Gushyira amatara ku mihanda(Eclairage publique/public lights) biri mu byo bifuza ko byakongerwamo imbaraga, kugira ngo nibura bitume abakora ubwo bujura bacika intege.

    Yagize ati: “Ubundi abasambo igihe cyose bitwikira umwijima, ariko umuntu ugenda mu muhanda mu masaha y’ijoro amatara yaka nta mujura wapfa guhirahira ngo amwambure. Kuko yajya kubikora wamubonye kare, wateguye uko umurwanya cyangwa ukundi kuntu ubyitwaramo. Dukeneye ko iyi mihanda ishyirwaho amatara azajya atuma tuyigendamo tudafite imitima ihagaze”.

    Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2020-2021 imihanda itatu ireshya na Km 23,4 izashyirwaho amatara. Iyo mihanda ni uva Muhoza-Kinigi ahazakorwa Km 13,7 umuhanda Muhoza-Nyakinama ahazakorwa Km 2,4 n’umuhanda Muhoza-Cyanika Km 7,3.

    Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagize ati: “Iyi mihanda igiye gushyirwaho amatara muri gahunda ya vuba cyane, kuko bitazarenza muri Nyakanga 2021. Ni igikorwa twitezeho kunganira izindi gahunda twashyizeho zituma umutekano w’Abanyarwanda ubungabungwa.

    Uyu muyobozi yongeraho ko mu gihe gahunda yo gukwirakwiza amatara ku mihanda yo hirya no hino igikorwa, bagiye kongera amarondo, azajya yibanda ku kugenzura imihanda itagira amatara, bigakorwa kenshi gashoboka mu masaha y’ijoro.

    Benshi mu baturage basanga gahunda yo gushyira amatara ku mihanda ikwiye kwihutishwa, kuko ari igisubizo kirambye cy’umutekano w’abayigendamo cyane cyane mu masaha y’ijoro, bikaba byakunganira n’abakora amarondo y’umwuga badasiba kurara bazenguruka ibice byose bunganira abashinzwe umutekano, mu kugenzura no guhashya ababa bashaka kwambura abaturage cyangwa kubabuza umudendezo.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Barasaba-ko-gushyira-amatara-ku-mihanda-byihutishwa-kuko-byakumira-ubujura