Tag: featured

  • Igikorwa cyo guha abunzi inyoroshyangendo turagishoje – Minisitri w’Ubutabera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Busingye aha yashyikirizaga abunzi 513 amagare, anababwira ko itegeko ribemerera kuba bakomeje gukora rizasohoka mu cyumweru gitaha

    Minisitiri Busingye aha yashyikirizaga abunzi 513 amagare, anababwira ko itegeko ribemerera kuba bakomeje gukora rizasohoka mu cyumweru gitaha

    Yabitangaje ubwo yashyikirizaga amagare 513 abunzi bo mu Karere ka Huye bari basigaye batarayahabwa, tariki 20 Ugushyingo 2020.

    Yagize ati “Dufite abunzi ibihumbi 17 birenga. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabemereye kubaha inyoroshyangendo, dutangira kujya tubaha amagare uko ingengo y’imari idushoboresha, aba ni bo ba nyuma. Igikorwa turagishoje, kandi biraduha inzira yo gutekereza ikindi gikorwa.”

    Aya magare yatanze i Huye yabonetse ku nkunga y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi.

    Abunzi bayashyikirijwe bavuga ko bakomeje kuyategereza bihanganye, kandi ko aho bayaboneye azabafasha mu kazi bakora k’ubwunzi.

    Innocent Kabagema utuye i Cyarwa mu Karere ka Huye, akaba amaze imyaka irenga 15 ari umwunzi, yagize ati “Nanjye banyibutse rwose, ndanezerewe. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yari yarayatwemereye, dukomeza kwihangana ataratugeraho, none ubu biranshimishije.”

    Yungamo ati “Ubu rwose imvune ziragabanutse. Gukora bizajya binyorohera kuko ntazongera kwibaza ngo ndagera ahari ikiburanwa gute. Ubu rwose ni ça va (ni byiza).”

    Dr. Marie Ignacienne Mukarusanga na we w’umwunzi yagize ati “Abunzi ntibakemura amakimbirane abantu babasanze mu biro gusa. Bagusanga mu biro bakakugezaho ikibazo, ariko noneho ukazajya aho batuye nyirizina nawe ukihera ijisho.”

    Yungamo ati “Mu by’ukuri twe nta n’ubwo duca imanza. Dufasha abantu kwiyunga. Ni ukuvuga ko ufite ikosa arimenya, akaryemera, agasubira inyuma akarisabira imbabazi, noneho icyabateraga amakimbirane kikavaho. Urumva ko nta na rimwe twunga abantu tutabasanze iwabo. Iyi nyoroshyangendo ni cyo izadufasha ahanini.”

    Urwego rw’abunzi rwashyizweho muri 2004, kandi bose hamwe ni 17,941. Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka icumi batangiye uyu murimo muri 2014, ni bwo Perezida Kagame yabemereye inyoroshyangendo ndetse n’uburyo bw’itumanaho.

    Terefone zo bazihawe kera, kandi bagenda boroherezwa mu itumanaho. Amagare na yo bagiye bayahabwa mu byiciro, none ay’icyiciro cya nyuma ni yo yatanzwe guhera tariki 20 Ugushyingo 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/igikorwa-cyo-guha-abunzi-inyoroshyangendo-turagishoje-minisitri-w-ubutabera

  • Rwamagana: 2021-2022 buri kagari kazaba kifitiye ubuhumbikiro bw’ibiti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bavuga ko ibiti bihenze ku buryo atari buri wese wakigondera
    Abaturage bavuga ko ibiti bihenze ku buryo atari buri wese wakigondera

    Yabitangaje ku wa 21 Ugushyingo 2020, ubwo mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Ruhunda Umurenge wa Gishari, hakorwaga umuganda wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari 20, abaturage bakagaragaza ko kubibona bibahenda bitajyanye n’ubushobozi bwabo.

    Sibomana Wellars umuturage wo mu Mudugudu wa Nyarukombe mu Kagari ka Ruhunda Umurenge wa Gishari, avuga ko bazi akamaro k’ibiti ariko nanone ngo kubibona ari ingume cyane ko bisaba kujya kubishaka mu buhumbikiro.

    Avuga ko amafaranga 50 agurwa urugemwe rumwe rw’igiti ari menshi ugereranyije n’ubushobozi bw’abaturage.

    Yifuza ko bakwegerezwa ibiti ku bwinshi ariko by’umwihariko hakibandwa ku by’imbuto kandi byera vuba.

    Ati “Kubona ibiti ni ukujya kubishaka mu buhumbikiro, igiti kimwe ni amafaranga 50 kandi si buri wese wayigondera bitewe n’umubare ashaka. Bishoboka babiduha ku buntu ariko bakibanda ku by’imbuto kandi na byo byera vuba kuko ibyo tubona ni ibikurira igihe kirekire”.

    Nitanga Jean de Dieu (ibumoso) avuga ko umwaka wa 2022 buri kagari kazaba gafite ubuhumbikiro bw
    Nitanga Jean de Dieu (ibumoso) avuga ko umwaka wa 2022 buri kagari kazaba gafite ubuhumbikiro bw’ibiti hakazibandwa ku by’imbuto abaturage baenera cyane

    Umukozi w’Akarere ka Rwamagana uyobora ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere Dr. Nitanga Jean de Dieu, avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022 ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije ndetse na Tubura, hazashyirwa ubuhumbikiro bw’ibiti kuri buri kagari.

    Avuga ko bizorohereza abaturage kubona ibiti byo gutera byaba ibivangwa n’imyaka ndetse n’iby’imbuto hafi kandi bamwe babonemo akazi.

    Agira ati “Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu, 2021/2022 buri kagari kazaba gafite ubuhumbikiro, abaturage bazabona akazi batunge imiryango yabo mu buryo bwa Himo, babone ibiti hafi yabo kandi hazibandwa ku biti by’imbuto bifuza cyane”.

    Umukozi wa Tubura ushinzwe ishami ry’ibiti Gisa Jean Paul, avuga ko mu rwego rwo gufasha Leta kugera ku muhigo w’ibiti bitatu by’imbuto ku muryango, uyu mwaka hamaze gutangwa ibiti bya avoka zera vuba z’ubwoko bwoherezwa mu mahanga ibihumbi 60.

    Avuga kandi ko uyu mwaka hateguwe ingemwe z’ibiti miliyoni zisaga 15 mu turere 23 bakorana na two.

    Avuga ko kugira ngo ibiti biterwa bikure neza kandi n’abaturage babishishikarire ndetse binaboneke ku giciro kibereye buri wese bagiye kubegereza ubuhumbikiro bwabyo.

    Umuganda wo gutera ibiti bivangwa n
    Umuganda wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka witabiriwe n’abaturage ba Ruhunda ingeri zose n’abagore barimo

    Ati “Ubu twateguye ingemwe zirimo guterwa ariko turifuza ko byegerezwa abaturage mu tugari, igiciro kizagabanuka cyane buri wese ku buryo wakigondera. Ikindi iyo bitewe aho byateguriwe byera neza kuko biba byaramenyereye icyo kirere”.

    Ubuso bungana na hegitari 1,446 mu Karere ka Rwamagana ni bwo buzaterwaho ibiti bivangwa n’imyaka uyu mwaka, ndetse ubu ngo bakaba bageze kuri 60% kandi uku kwezi k’Ugushyingo kukazarangira ubuso bwose bwamaze guterwa.

    Hazaterwa ibiti bya gereveriya na sederera byose bivamo imbaho ndetse na sena ivamo ibiryo by’amatungo, ndetse ikongera azote mu butaka ku buryo buhorana imwimerere wabwo.

    Ibi ngo bigamije ko mu mwaka wa 2024 nibura 30% by’ubuso bwose bw’igihugu buzaba buteyeho ibiti.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/rwamagana-2021-2022-buri-kagari-kazaba-kifitiye-ubuhumbikiro-bw-ibiti

  • Abagana Ibitaro by’Intara bya Ruhango babangamiwe n’umuhanda n’ikiraro cyacitse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanda urafunze kubera ko ikiraro cyacitse
    Umuhanda urafunze kubera ko ikiraro cyacitse

    Abarwayi n’abakoresha umuhanda uhuza Kamonyi na Ruhango kandi bahangayikishijwe n’ikiraro cya Mukunguri kimaze hafi imyaka ibiri kidasanwa, bigatuma abagana ibitaro barembye nta modoka yo kubatwara babona.

    Abaza kwivuriza ku bitaro bya Ruhango bavuye mu Karere ka Kamonyi bavuga ko umuhanda ubageza ku bitaro umaze igihe waracitse ikiraro ku buryo bifashisha moto kandi zikabaca amafaranga menshi.

    Umubyeyi ufite imvune y’akaguru waje kwivuza aturutse mu Karere ka Kamonyi, yabwiye Kigali Today ko iyo aje inshuro imwe yishyura amafaranga 1,500frw kuri moto, yasubirayo akishyura andi nk’ayo agasaba ko umuhanda wakorwa neza abarwayi bakawunyuramo bafite umutekano.

    Agira ati “Ubwa mbere naje kwivuza bugiye kwira banca 5,000frw kuri moto kuko ikiraro cyacitse nta kundi twabigenza kuko nta mbangukiragutabara baguha kuko itabona aho inyura, badufashe umuhanda ukorwe neza ikiraro gisanwe”.

    Kimwe n’abatwara abagenzi kuri moto, na bo bavuga ko ubuhahirane bwajemo ikibazo gikomeye kuko nta modoka ziboneka ngo zitware umusaruro w’abaturage, cyangwa zibafashe kujya guhahira muri Kamonyi na Ruhango kubera ko ikiraro cyacitse.

    Ikibazo abarwayi bafite banagisangiye n’abakora ku bitaro bya Rugango, bagaragaza ko bigoye kuza ku kazi mu gitondo na moto cyane cyane mu bihe by’imvura.

    Umukozi ku bitaro ushinzwe abaforomokazi n’ababyaza, avuga ko hari n’imbogamizi babona ku babyeyi babazwe kugenda kuri moto basubiye iwabo bakifuza ko umuhanda wakorwa neza ugashyirwamo kaburimbo nk’uko bakomeje kubisezeranywa.

    Ikiraro cya Mukunguri cyasenywe n
    Ikiraro cya Mukunguri cyasenywe n’ikamyo yikoreye umucanga muri 2019

    Agira ati “Uyu muhanda ni ikibazo gikomeye ku bakozi kugera ku kazi, ni ikibazo kandi ku bagana ibitaro, ibaze umubyeyi wabazwe kugenda kuri moto mu mikuku yo muri uyu muhanda ntabwo byoroshye rwose badufashe uyu muhanda ukorwe neza kuko byatuma abakozi n’abarwayi boroherwa”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko umuhanda uva mu Ruhango ujya ku bitaro bya Kinazi ukambuka ujya Kamonyi uciye ku Mukunguri uri ku rwego rw’igihugu, kandi uteganyijwe kuzashyirwamo kaburimbo.

    Agira ati “Uyu muhanda uri mu yo ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwemereye abaturage bo muri iki gice, hari n’ikiraro cya Mukunguri kiza kuri ibi bitaro cyangiritse byose turi kubivuganaho na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, kandi hari icyizere cy’uko igisubizo kizaboneka vuba uko ubushobozi buzagenda buboneka”.

    Kwivuriza ku bitaro bya Kinazi ntibyorohera abaturage kubera umuhanda n
    Kwivuriza ku bitaro bya Kinazi ntibyorohera abaturage kubera umuhanda n’ikiraro byangiritse

    Ibitaro bya Ruhango biri ku rwego rw’intara bikaba byakira abarwayi bakeneye ubuvuzi bwisumbuye ku bitaro by’uturere, bikaba byagorana kubigana igihe umuhanda n’amateme bidatunganye kuko biherereye mu gice cy’icyaro.

    Ikiraro cya Mukunguri cyangijwe n’ikamyo iherutse kugwamo mu mwaka wa 2019, ubu kiri gusanwa ngo kibe gifasha abaturage kwambuka byoroheje n’amaguru na moto, ariko nta modoka ishobora kunyuraho.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/abagana-ibitaro-by-intara-bya-ruhango-babangamiwe-n-umuhanda-n-ikiraro-cyacitse

  • RDF irimo gukora iperereza ku byaha Sergeant Major Kabera Robert akekwaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki cyaha biravugwa ko cyakozwe ku itariki ya 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.

    Igisirikare cy’u Rwanda cyirizeza buri wese ko ubutabera buzatangwa mu mucyo, kikamagana byimazeyo uwo ari we wese wica amategeko y’u Rwanda,aya RDF, n’undi wese mu bakozi ba RDF unyuranya n’imyitwarire n’indangagaciro bya RDF.

    RDF yavuze ko ibikorwa byo gushakisha ukekwa birakomeje.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rdf-irimo-gukora-iperereza-ku-byaha-sergeant-major-kabera-robert-akekwaho

  • Aborozi b’ingurube bahangayikishijwe no kubona icyororo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aborozi b
    Aborozi b’ingurube bifuza ko Leta yabafasha kubona icyororo cyizewe bityo umusaruro ukiyongera

    Ibyo barabivuga mu gihe mu Rwanda kugeza ubu nta hatunganyirizwa intanga zo gutera ingurube, bigatuma na nke ziboneka zituruka hanze ngo zigera mu gihugu zihenze ku buryo atari buri wese wazigondera, bakifuza ko hashyirwaho uburyo zitunganyirizwa mu gihugu kuko ari ikibazo kibangamiye aborozi.

    Umwe mu borozi b’ingurube babigize umwuga wororera mu karere ka Gicumbi, Shirimpumu Jean Claude, avuga ko mu bintu bibangamiye ubwo bworozi ari ukubona icyororo cyizewe bakava ku by’amasekurume ya rusange acyifashishwa na benshi.

    Agira ati “Kubona icyororo biracyari imbogamizi kuri twebwe, kuko kugira ngo ubone umusaruro ni uko uba woroye amatungo yizewe, aturutse ahantu hazwi kandi kugeza ubu aho ayo matungo ava ni mu bihugu byateye imbere mu bworozi bw’ingurube. Bashobora kuduha icyororo cyangwa bakaduha intanga ariko biba bihenze cyane”.

    Ati “Icyo twifuza ni uko gutunganya intanga hagira ibigo bibikorera mu gihugu bityo zikaboneka kandi zihendutse ku buryo n’uworora imwe iwe yazigeraho. Iby’impfizi ya rusange byo dukwiye kubireka, kuko wabonaga umuntu ashoreye ingurube ayijyanye kwa runaka kuyibangurira, yavayo hakajyayo undi bigakongeza uburwayi, igikenewe ni ukubona intanga zizewe bityo ubworozi bwacu bugatera imbere”.

    Yongeraho ko umubare munini w’ingurube zorowe mu Rwanda, zimaze igihe kinini ku buryo n’inkomoko yazo itazwi kuko ari aborozi bagiye bazihanahana hagati yabo.

    Ngirumugenga Jean Pierre na we wororera i Rwamagana, avuga ko icyo kibazo kibakomereye, akifuza ko Leta yabibafashamo.

    Ati “Dufite ikibazo gikomeye cyo kubona intanga n’imiti yo kurindisha ingurube kuko kugeza ubu biva hanze. Leta yagombye kudufasha kubitumiza hanyuma ikatwunganira tukabibona bidahenze kuko iyo umuntu umwe yitumirije nk’intanga hanze asabwa icyemezo gitangwa n’urwego rwa Leta rubishinzwe bigatinda, kandi ari ugutumiza duke bikamuhenda cyane mu gihe ari Leta ibikoze byoroha”.

    Ku kibazo cy’icyororo gihangayikishije aborozi b’ingurube, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) ushinzwe ubworozi, Dr Uwituze Solange, avuga ko bitarenze imyaka ibiri kizaba cyabonewe igisubizo kirambye.

    Ati “Ku bijyanye no gutera intanga, ubu turi mu igerageza mu bigo bitatu byashyizweho, harimo ikiri i Musanze turimo gufatanyamo na kaminuza y’u Rwanda. Gusa biracyari ku kigero gito kuko ubushakashatsi bukomeje ngo turebe ko hari icyo twageraho”.

    Ati “Icyakora hari umushinga w’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’iy’Ububiligi mu guteza imbere ubworozi bw’ingurube, uzaba wujuje ibisabwa. Turashaka gushyiraho ibigo nibura bitatu ariko bikomeye, bizaba birimo amasekurume y’icyitegererezo, tukabasha gutunganya intanga, tukazibika nk’uko tumenyereye kubikora ku nka, uzikeneye agahita azibona bakamuterera, ndumva mu mwaka umwe cyangwa ibiri ikibazo cy’icyororo kizaba cyakemutse burundu”.

    Ikindi kibazo aborozi b’ingurube bavuga ngo ni icy’ibiryo byazo kuko inganda zibikora mu Rwanda ngo zidahaza isoko.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/aborozi-b-ingurube-bahangayikishijwe-no-kubona-icyororo

  • Nyaruguru: Babiri bafashwe nyuma yo gutega abacuruzi bakabambura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda ivuga ko muri icyo gikorwa, abaturage bashoboye gufata 2 muri 3 bakekwaho ubwo bujura. Hafashwe uwitwa Rwizibura Eric w’imyaka 37 na Ntawuhiganayo Benoît w’imyaka 41, bakimara kubafata bahise babashyikiriza Polisi y’u Rwanda ikorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa mbiri n’igice z’umugoroba ubwo bariya bantu bategaga uwitwa Mutabazi Faustin n’umugore we witwa Mukabagire Claudine ubwo bari kuri moto bataha mu rugo rwabo.

    Yagize ati “Uriya mugabo n’umugore we bari mu nzira bataha bari kuri moto bahagarikwa na bariya bantu bashakaga kubambura ibyo bari bafite. Bagerageje kwirwanaho ari nako batabaza, abaturage bahise batabara vuba babasha gufata babiri muri batatu bashakaga kwiba, bari bakomerekeje umugore ku kiganza bamutemesheje umuhoro.”

    SP Kanamugire akomeza avuga ko umwe muri abo bagizi ba nabi yabashije gucika abaturage, acikana amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 680 na telefoni igezweho byose bari bamaze kubyambura uriya mugabo n’umugore we.

    Abaturage bahise bajyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi bariya bakekwaho ubwambuzi naho Mutabazi n’umugore we bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Cyahinda kugira ngo bavurwe ibikomere bari bafite.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko n’ubusanzwe uwitwa Rwizibura Eric yashakishwaga kubera ibyaha bijyanye n’ubujura no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyaruguru, kuri iyi nshuro ubwo yafatwaga yari afite agapfunyika k’urumogi.

    SP Kanamugire yashimiye abaturage ku gikorwa bakoze cy’umutima wo gutabara bagenzi babo bagafata bariya bagizi ba nabi. Yavuze ko hatangiye igikorwa cyo gushakisha umwe muri bariya bambuzi wacikanye amafaranga na telefoni.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 168 ivuga ko Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyaruguru-babiri-bafashwe-nyuma-yo-gutega-abacuruzi-bakabambura

  • Abantu 39 bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko abo bantu bafatiwe mu nzu y’umuturage witwa Barahirwa John w’imyaka 25, bari mu masengesho anyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa bariya baturage kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze zikorera muri kariya gace.

    Yagize ati “Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukorera aho bariya baturage bari bateraniye baduhaye amakuru ko mu nzu ya Barahirwa hari abantu barimo kuhasengera mu buryo butemewe niko guhita tujyayo turabafata.”

    CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abafashwe bose ari abayoboke bo mu itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa Karindwi bakaba barahoze bayoborwa n’uwitwa Sakindi Bernard nyuma bitandukanya nawe bava mu itorero bakajya basenga bonyine.

    Ati “Aba bayoboke bahoze ari aba Sakindi bivugwa ko baje kwitandukanya nawe biturutse ku bagabo babiri aribo; Hategekimana Aloys w’imyaka 43 na Ndikumana Jonas w’imyaka 39 baturutse mu Mujyi wa Kigali bimukiye muri ako gace batangira kurema ibice muri abo bakristo. Aba 39 bafashwe bakaba barafatiwe mu nzu, mu cyumba gifunganye begeranye cyane ndetse bamwe batambaye agapfukamunwa barimo bigishwa n’abo bagabo.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko aba bantu uko ari 39 ndetse na nyiri inzu bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    CIP Twizeyimana yaboneyeho kongera gukangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza Leta yatanze ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi. Yabagaragarije ko iki cyorezo ntaho cyagiye abasaba gukomeza ingamba zo kukirinda ndetse bakarushaho gutanga amakuru igihe hari aho babonye abarenze ku mabwiriza.

    Yagize ati “Leta yatanze amabwiriza agomba gukurikizwa kugira ngo hakumirwe ikwirakwira rya COVID-19. Kuyarengaho rero ni ugushaka gukururira abandi icyorezo bikaba byatuma abantu basubizwa mu kato nyamara biturutse ku makosa ya bamwe.”

    CIP Twizeyimana yashimiye bamwe mu baturage bagira uruhare mu gutanga amakuru y’abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 asaba n’abandi kubigira ibyabo bakubahiriza intero igira iti “NtabeAriNjye” ukwirakwiza Koronavirusi.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abantu-39-bafatiwe-mu-nzu-basenga-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid-19

  • Abanyeshuri bagaragaweho Covid-19 bazakomeza gukurikiranirwa ku ishuri – RBC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibyatangajwe na Dr Sabin Nsanzimana, nyuma yo kubona ibisubizo bya bimwe mu bipimo byafashwe mu banyeshuri bamaze iminsi biga, aho ngo basanze nta gikuba cyacitse ari yo mpamvu abanduye bazitabwaho bari ku ishuri ndetse bagakomeza kwiga kimwe na bagenzi babo.

    Dr Nsanzimana avuga ko akurikije ibyavuye muri uko gupima abanyeshuri, asanga uko batekerezaga icyorezo mu mashuri bidakabije, ari yo mpamvu ntayazafungwa.

    Agira ati “Mu bipimo byafashwe mu mashuri mu gihugu hose bigera ku 3,441 byagaragaje ko iki cyorezo mu mashuri kidateye impungenge nk’uko twari tucyiteguye ari na byo byari byaratumye amashuri atinda gufungurwa. Mu mashuri 70 twapimye, amashuri arindwi yonyine ni yo twasanzemo abanduye harimo umwe, babiri se, cyangwa barengaho”.

    Ati “Gusa icyo ayo mashuri ahuriyeho yose ni uko yegereye inkambi z’impunzi n’ubundi aho twari twarabonye uburwayi, cyangwa ahibasiwe kurusha ahandi. Mu mashuri abanza na kaminuza, twasanze ibipimo biri kuri 0.5% by’abagaragayeho uburyayi”.

    Yongeraho ko abo mu mashuri yisumbuye banduye iyo ndwara akeshi ari abana biga bataha ndetse ahanini banaturuka muri izo nkambi z’impunzi ari yo mpamvu bihutiye kubapima, gusa ngo igishimishije ni uko batarembye.

    Ati “Igishimishije ni uko mu bagaragayeho uburwayi ntawe ufite ibimenyetso, nta barwaye ku buryo bakeneye kujya kwa muganga. Ingamba zihari ni uko ahabonetse abana bafite Covid-19 batarembye, ikigo gishaka uko kibashyira ukwabo ariko ntiboherezwe iwabo kuko kwaba ari ukuyikwirakwiza, ahubwo bagakurikiranirwa aho bari n’amavuriro abegereye”.

    Dr Nsanzimana akomeza avuga ko nubwo byagaragaye ko icyo cyorezo kidakabije mu mashuri bitavuze ko ubwandu ari zeru, ngo uwabivuga kwaba ari ukwibeshya. Gusa ngo ni ukubana na cyo, ntikibuze abantu imirimo yo gushaka ubuzima, kugeza igihe hazabonekera uburyo bwo kugihashya burambye, harimo n’urukingo.

    Dr Nsanzimana kandi amara impungenge ababyeyi bohereza abana ku mashuri kuko hari ingamba zihamye zo kubakurikirana.

    Ati “Ababyeyi bafite abana barimo kujya kwiga nabamara impungenge, bareke abana bagende bige. Abakuriye amashuri basabwa gukurikiza ibyo twaganiriyeho birimo ingamba zo gutuma abana batanduzanya, haba mu mashuri, aho barara, aho bagendagenda byitabweho kandi na Covid-19 izagenda igabanuka, kugeza tubonye ibiyitsinda burundu ubuzima bukomeze”.

    Hashize icyumweru bamwe mu bana batangiye amashuri mbere bapimwa Covid-19, Minisiteri y’Uburezi ikaba yari yarateganyije ko hazapimwa abana 3,000 mu gihugu cyose, gusa ikigaragara ni uko iyo mibare yarenze ndetse ngo icyo gikorwa kirakomeje.

    Gupima abo banyeshuri byakozwe mu rwego rwo kureba uko Covid-19 ihagaze mu mashuri, mu gihe hitegurwaga ko ikiciro cya kabiri cy’abanyeshuri na bo bajya ku ishuri, bakaba batangiye kwiga kuri uyu wa mbere tariki 23 Ugushyingo 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/abanyeshuri-bagaragaweho-covid-19-bazakomeza-gukurikiranirwa-ku-ishuri-rbc

  • Niba wifuza gushinganisha ibyawe, gana Banki y’Abaturage ikugurize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari benshi kuri ubu bahombera ibyabo mu mpanuka nk’izi zagiye zibaho hirya no hino mu gihugu, maze bagasubira ku isuka kubera ko nta bwishingizi bwatuma bashumbushwa ibyabo byangiritse.

    Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ndetse n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) bigaragaza ko mu mitungo y’Abaturarwanda bose mu gihugu (umusaruro mbumbe) ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyari ibihumbi bibiri, 2.8% gusa ari yo mitungo yafatiwe ubwishingizi.

    Ibi bivuze ko abaturage hafi ya bose bahora bahangayitse ko inzu batuyemo cyangwa bakoreramo, imodoka bagendamo cyangwa izitwara ibintu, ibicuruzwa n’ibindi bishobora kwangirika, gutembanwa n’umwuzure cyangwa inkangu no gushya bigakongoka ntibagire uwo babyishyuza.

    Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc Atlas Mara), isaba uwakumva ari ngombwa gushinganisha imitungo ye ariko wenda akaba adashobora kubona amafaranga yose ako kanya, kugana ishami ry’iyo banki rimwegereye rikamuguriza.

    Ushobora kuba waraguze imodoka nka 50 zitwara abagenzi kandi buri modoka yishyurirwa ubwinshingizi bungana n’amafaranga miliyoni ebyiri, niba kubona ayo miliyoni 100 yo kwishyurira imodoka zose bikugoye, wagana BPR ikayakuguriza.

    Ni inguzanyo yiswe ‘Insurance Premium Financing (IPF)’, BPR Plc ivuga ko yishyurwa mu gihe cy’amezi 10 harenzeho inyungu itavunanye, ariko uwayifashe agatangira yishyura ako kanya amafaranga y’amezi abiri.

    Inguzanyo ushobora guhabwa irahera ku mafaranga 200,000 (ibihumbi magana abiri) kugera kuri 200,000,000 (miliyoni magana abiri), kandi ukayahabwa byihuse nta mananiza yo gusabwa ingwate, kuko haba habayeho amasezerano hagati y’uwayahawe, banki hamwe n’ikigo umuntu asanzwe afatiramo ubwishingizi.

    Banki y’Abaturage yashinzwe mu mwaka wa 1975, ni iya mbere ifite amashami menshi hirya no hino mu gihugu, ku buryo uwakwifuza kuyigana wese ayibona hafi ye.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubwiteganyirize/article/niba-wifuza-gushinganisha-ibyawe-gana-banki-y-abaturage-ikugurize

  • Burera: Birakekwa ko umwalimu yiyahuye biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugore we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu muti birakekwa ko ari wo yanyweye ukamuhitana
    Uyu muti birakekwa ko ari wo yanyweye ukamuhitana

    Uyu mwalimu wigishaga ku ishuri ribanza rya Ruyange ngo yari amaze iminsi atabanye neza n’uwo bashakanye, aho yashinjaga umugore we kumuca inyuma no kutamwunganira mu gutunga urugo kuko na we asanzwe ari umukozi muri imwe muri SACCO zo mu Karere ka Burera.

    Mu mabaruwa uyu mugabo yasize yanditse mbere yo kwiyahura, yagaragaje ko amakimbirane bahoranaga atari agishoboye kuyihanganira. Muri izo nyandiko yasize yagaragaje abo abereyemo imyenda y’amafaranga, abayimubereyemo n’ingano yayo.

    Bivugwa ko amakimbirane y’uyu mugabo n’umugore yari azwi n’abaturanyi ndetse ngo hari n’ubwo byabaga ngombwa ko biyambaza ubuyobozi bwo mu gace uyu muryango wari utuyemo.

    Mu nzu uwiyahuye yasanzwemo n’abatabaye, bamusanze yamaze gushiramo umwuka, hagaragara amacupa yavanyavangiyemo umuti bikekwa ko ari wo wamuhitanye.

    Dore amabaruwa bivugwa ko uwiyahuye yasize yanditse:

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/burera-birakekwa-ko-umwalimu-yiyahuye-biturutse-ku-makimbirane-yari-afitanye-n-umugore-we