Tag: featured

  • Nyagatare: Abahinzi barinubira ibihombo baterwa no konerwa n’imvubu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hakizimana Jean de la Paix avuga ko yakodesheje umurima ungana na hegitari eshatu ku mafaranga ibihumbi 530 igihembwe kimwe cy’ihinga.

    Avuga ko afatanyije na mugenzi we ubu butaka babuhinzeho ibigori ariko nyuma ngo batangiye konerwa n’imvubu ku buryo zariye hafi intambwe 60 kuri 40.

    Avuga ko imvubu zibonera ari 4 ziba mu idamu ya Karangazi ziyivamo zikagenda mu gishanga kiyegereye zikaza kubonera.

    Avuga ko kugira ngo birinde izi nyamanswa bashyizeho abarinzi 4 barara bakubita amajerekani kugira ngo imvubu zitagaruka mu murima wabo.

    Ati “Hashize ibyumweru bibiri imvubu zitwoneye, ubu twashyizeho abarinzi duhemba ibihumbi 100 mu mezi abiri, wongeyeho igishoro n’ubukode bw’umurima urumva ko twatangiye kujya mu gihombo.”

    Hakizimana Jean de la Paix avuga ko igisubizo cy’imvubu zibonera gifitwe na Leta kuko bo ubwabo ngo ntibakibona.

    Agira ati “Igisubizo ni Leta ikwiye kugitanga, bakwica izo mvubu, bazitwara ahandi ibyo urumva ko biyireba. Icyakora tugira umugisha batwishyura ahangijwe nibura umuntu akizera ko igihombo kigabanutse.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko iki kibazo bakimenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020 ndetse boherezayo abakozi b’Akarere kugira ngo habarurwe ubuso bw’ibyangijwe n’izo mvubu.

    Avuga ko hakurikiraho kuvugana n’ikigo gishinzwe gutanga indishyi ku byangijwe n’inyamanswa cyangwa impanuka kugira ngo abaturage bafashwe.

    Ati “Twabimenye turakorana n’izindi nzego kugira ngo dushakire hamwe uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo. Gusa tuzavugana n’ikigo gitanga indishyi ku byangijwe n’inyamanswa abaturage bacu bafashwe.”

    Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Ngoga Telesphore, yavuze ko bagiye kuvugana n’abangirijwe kugira ngo babamenye babafashe.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyagatare-abahinzi-barinubira-ibihombo-baterwa-no-konerwa-n-imvubu

  • Ibigo nderabuzima byatangaga serivisi zitanoze kubera abakozi bake bigiye kubongererwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata bavuga ko bahabwa serivisi zitanoze kubera ubuke bw
    Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata bavuga ko bahabwa serivisi zitanoze kubera ubuke bw’abaganga

    Nyiramaribori Alphonsine wo mu Mudugudu wa Gitovu, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yari yazanye abana be bose uko ari batatu ku kigo nderabuzima cya Nyamata, kuko babiri muri bo bararwaye kandi kuko ngo bazi ko kuza kwivuriza kuri icyo kigo nderabuzima bisaba umunsi wose, ni yo mpamvu bahisemo kuzana n’umwana utarwaye kugira ngo atirirwa mu rugo wenyine.

    Yagize ati “Ubu twazindutse twahageze mu mu gitondo saa moya, ariko dore saa kumi zigiye kugera ntarabona n’ibisubizo by’ibizamini by’amaraso bafashe abana, ndakeka ko barwaye malariya, reba imvura ikubye ubu ishobora kubanyagirira mu nzira banarwaye, kuko ngiye kubohereza babe batashye ntegereze ibisubizo nshake n’imiti, ubwo njyewe ndagera mu rugo mu gicuku, ariko nta kundi hano ni ko bigenda kuhivuriza biratinda ngira ngo bagira abakozi bakeya”.

    Uwizeye Chantal, wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Kayumba, Umurenge wa Nyamata, ni umubyeyi utwite bigaragara ko ananiwe, ariko ngo yaje kwivuza yumva asa n’ufite ibimenyetso bya malariya, avuga ko yahageze saa kumi n’ebyiri zirenga gato, ngo umuganga yamwakiriye saa sita na mirongo ine n’itanu, kugeza saa kumi yari agitegereje ibisubizo.

    Yagize ati “Hano no kubona bakwakiriye ni ibintu bikomeye, mbona batanga serivisi mbi mbese no kuhivuriza ni ukubura uko umuntu agira, kuko ubona abaganga batambuka, ariko ukabona ntibafasha abantu ngo bave hano, niba ari ubunebwe, niba ari ibiki njyewe sinzi”.

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyamata, Musine Gilbert, avuga ko ikibazo cy’abakozi badahagije ugereranyije n’abarwayi babagana gihari, kandi ngo kimaze nk’imyaka itanu gitangiye kugaragara, gusa ngo bakigejeje ku karere kuko ari ko gashinzwe gushaka abakozi bakenewe, ariko na ko ngo kababwiye ko bagomba gutereza igihe cyo gushaka abakozi kikazagera.

    Ubundi ngo Ikigo Nderabuzima cya Nyamata gifite abakozi icyenda (9), bashobora gufasha abarwayi bagataha, ni ukuvuga abakira abarwayi cyangwa se abasuzuma, abapima ibizamini ndetse n’abatanga imiti. Kuri abo hiyongeraho abakora mu zindi serivisi, ariko ngo ubuke bw’abaganga butuma batanga serivisi itanoze.

    Yagize ati “Urebye ishyirwa mu myanya ry’abakozi riheruka mu 2016, ni ryo ryageneye Ikigo Nderabuzima cya Nyamata abakozi 21, bakora muri serivisi zitandukanye mu kigo, ariko abavura ni abantu 9, iyo havuyeho abarara izamu ndetse n’abariraye bagomba kuruhuka ku manywa usanga hari abantu bavura nka batanu gusa, kandi tugira serivisi cumi na zirindwi, ubundi buri serivisi yakabaye igira umuntu uyikurikirana ariko ntibikunda, ahubwo usanga hari nk’umuntu umwe urimo gukora muri serivisi eshatu ari umwe, bigatuma imitangire ya serivisi itagenda neza”.

    Urugero ngo umuntu umwe ashobora kuba arimo gukurikirana ababyeyi mu ibyariro, akajya gufasha abaje gusaba serivisi zo kuboneza urubyaro, uwo akaba ari nawe ujya kwakira ababyeyi batwite baje kwipimisha inda.

    Ibyo ni ibintu bigoye cyane, kuko ubundi ngo umubyeyi waje mu ibyariro aba akeneye kwitabwaho, kugira ngo atagira ikibazo cyo kurangaranwa bikaba byateza ibyago bitandukanye. Gusa ngo mu rwego rwo gukumira impanuka zishobora kubaho, iyo babona umubyeyi ufite ikibazo bamwohereza ku bitaro by’Akarere agakurikiranirwayo kuko n’ubundi ntibiri kure cyane y’icyo kigo nderabuzima.

    Ikigo Nderabuzima cya Nyamata ku munsi ngo cyakira abarwayi bari hagati 120-170, ni ukuvuga ababarirwa hagati 3,700-4,500 ku kwezi, abo bose bakakirwa n’umuntu umwe, ugomba kubasuzuma, akabasabira ibizamini niba bikenewe, ndetse akaza kuba ari nawe utanga ibisubizo akanandikira abarwayi imiti.

    Abarwayi baba bategereje ari benshi ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata
    Abarwayi baba bategereje ari benshi ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata

    Muri rusange, ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata, hatangirwa serivisi zo kubyaza, aho ku munsi babyaza ababyeyi hagati ya 5-7, ababoneza imbyaro ku munsi ngo bakira ababyeyi hagati ya 45-50, hakaba na guhunda y’ikingira (vaccination), icyo kigo ngo gikingira abana bari hagati ya 900-1,200 ku kwezi, hari kandi n’izindi serivisi zitandukanye zose ziba zifite abarwayi bazikeneye ariko ugasanga abazitanga ntibahagije.

    Gusa ngo hari icyizere ko hari gahunda nshya yo gushyira abakozi mu myanya (structure) yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ngo ishobora gutangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2021, iyo ikaba iteganya kongerera ibigo nderabuzima umubare w’abakozi bitewe n’umubare w’abarwayi babigana.

    Iby’iyo gahunda nshya yo gushyira abakozi mu myanya kandi byanagarutsweho na Ndayisabye Viateur, ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera, na we uvuga ko muri iyo gahunda nshya yo gushyira abakozi mu myanya bitaye cyane ku mubare ikigo nderabuzima runaka cyakira, mu gihe mbere barebaga aho giherereye gusa, niba ari igice cy’icyaro cyangwa umujyi.

    Urugero ngo washoboraga gusanga nk’Ikigo Nderabuzima cya Gahanga mu Murenge wa Kicukiro gishobora kuba cyakira abarwayi bakeya ugereranyije n’icya Nyamata, ariko kikabarwa nk’aho kiri mu Mujyi kikaba cyahabwa abakozi benshi kurusha icya Nyamata kandi mu by’ukuri ari cyo cyakira abarwayi benshi.

    Ibyo rero ngo byarakosowe muri gahunda nshya yo gushyira abakozi mu myanya, ibigo nderabuzima bimwe na bimwe byongererwa abakozi. Uko kongererwa abakozi rero ngo bizatuma serivisi baha abaturage inoga kurushaho, kuko ubu ngo ikibazo cy’abakozi bakeya kiri mu bituma abarwayi badahabwa serivisi nziza.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ibigo-nderabuzima-byatangaga-serivisi-zitanoze-kubera-abakozi-bake-bigiye-kubongererwa

  • Intumwa za Israel zageze muri Sudan nyuma y’imyaka irenga 70 ibihugu byombi bidacana uwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu (ibumoso) na Abdalla Hamdok (hagati) uyoboye inzibacyuho muri Sudan barashaka kunga ubumwe kuva mu 1948

    Nta yandi makuru arambuye yatanzwe ku itsinda Israel yohereje, ariko mu cyumweru gishize Minisitiri w’Ubutasi wa Israel Eli Cohen, yavuze ko intumwa za mbere muri Sudan zizaba zigizwe n’abantu bake kandi ibiganiro bizibanda ku bibazo by’umutekano.

    Yavuze ko hazakurikiraho kohereza intumwa nyishi ziri mu itsinda rinini kugira ngo rizazamure n’ubufatanye mu by’ubukungu na Leta Sudan.

    Sudan ni cyo gihugu cya gatatu cyo mu muryango w’ibihugu byunze ubumwe bw’Abarabu (UAE) na Bahrein, aho kuva muri Nzeri byongeye gusubukura umubano na Israel, nubwo byagiye bigaragaza gushyigikira uruhande rw’Abanyapalestine mu ntambara bahora barwana na Israel.

    Mu mezi ashize akaba ari bwo ibihugu byombi byateye intambwe y’amateka byemera kuzahura umubano nyuma y’amasezerano Sudan yari imaze kugirana na Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yo kuvana iki gihugu ku rutonde rw’ibihugu bishyigikira iterabwoba mu isi.

    Sudan ikaba yarishyuye milioni zirenga 350 z’amadolari ya Amerika nk’indishyi z’akababaro ku miryango y’Abanyamerika baguye mu bitero byibasiye Ambassade za Amerika muri Kenya na Tanzania mu mwaka wa 1998 bigahitana abarenga 200.

    Sudan yongeye gushinjwa gushyigikira abarwanyi b’abahezanguni bagendera ku mahame akaze ya kiyisilamu barimo Osama Bin Laden wari umuyobozi mukuru wa Al-Qaeda, aho ngo we n’abarwanyi be babaga muri iki gihugu imyaka itanu mbere yo kugaba ibindi ibitero byo ku itariki ya 11 Nzeri 2001; byibasiye umuturirwa y’ubucuruzi ya ‘World Trade Center’ na Minisiteri y’Ingabo ‘Pentegon’ bigahitana Abanyamerika barenga 3000.

    Osam Bin Laden n’intagondwa z’ibyihebe ngo bakoresheje ubutaka bwa Sudan mu bikorwa by’imyiteguro ubwo bari mu mugambi wo gukora iterabwoba kuri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Perezida wa USA Donald Trump ni we wari umujyanama mukuru mu kugarura umubano hagati ya Sudan na Israel
    Perezida wa USA Donald Trump ni we wari umujyanama mukuru mu kugarura umubano hagati ya Sudan na Israel

    By’umwihariko, Sudan yari umwanzi wa Israel kuva yashingwa mu mwaka wa 1948.

    Sudan yatangaje kumugaragaro urwango rwayo rudasanzwe kuri Israel mu mwaka 1967, ubwo Umuryango w’ibihugu by’Abarabu, wateraniraga mu murwa mukuru Khartoum, yarahiye ko “nta mahoro na Israel, nta kwemera Leta ya Israel, nta mishyikirano na yo”.

    andi makimbirane akomeye yadutse mu myaka ya 1980 nyuma y’aho Sudani imenyeye ko imiryango y’Abayahudi bo mu bwoko bw’aba-Falasha babaga muri Ethiopia yagiye ijyanwa muri Isreal rwihishwa; yanyuzwaga ku butaka bwa Sudan, ibyo yise ko Israel yakoze ubushimusi bw’abantu igakoresha ubutaka bwa Sudan itatse uburenganzira.

    Ibi byakozwe n’urwego rw’ubutasi rwa Israel rwa ‘Mossad’ ku itegeko rya Minisitiri w’Intebe wari uriho muri icyo gihe. Imiryango irenga ibihumbi 200 y’Abafalasha ni yo yanyujijwe muri sudan mu buryo bw’ibanga rikomeye, aho bajyanwaga mu mato yo gutembereramo cyangwa ay’ubucuruzi ku buryo byari bigoye kumenya ibikorwa Israel yari irimo.

    Kuva icyo gihe Sudani yabifashe nk’agasuzuguro ndetse no kuvogera igihugu gifite ubusugire, ubu ibihugu byombi bikaba ari bwo biri gushaka uko byanoza umubano.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/intumwa-za-israel-zageze-muri-sudan-nyuma-y-imyaka-irenga-70-ibihugu-byombi-bidacana-uwaka

  • Nyuma y’amezi 8 DJ Miller yitabye Imana, hagiye gusohoka Album ye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Nigihozo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko nk’uko umugabo we Virgile yari yarabyifuje kumurika album ye ya mbere ariko akaza gupfa atabikoze, umuryango n’inshuti bifuje gukomeza uwo muhigo bakayimurika.

    Iyi album yitwa ‘Shani’ akaba ari izina ry’umwana w’umukobwa wa Virgile yasize.

    ‘Shani’ izaba iriho indirimbo 10 zitandukanye yasize akoranye n’abahanzi batandukanyre. Ikazasohoka tariki 4 Ukuboza 2020.

    DJ Miller wabarizwaga muri Dream Team, itsinda ryari rigwizwe n’aba-DJs batatu ari bo Dj Miller, Dj Toxxic na Dj Marnaud, yavangaga umuziki mu birori bitandukanye, akaba yarapfuye tariki 5 Mata 2020. Yari umwe mu bari bafite izina rikunzwe mu Rwanda.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/nyuma-y-amezi-8-dj-miller-yitabye-imana-hagiye-gusohoka-album-ye

  • Imbuto Foundation na IHS Rwanda basinye amasezerano yo kurihira abanyeshuri 150 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation Geraldine Umutesi (ibumoso), hamwe n
    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation Geraldine Umutesi (ibumoso), hamwe n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa IHS Amida Azeez

    Ayo masezerano yashyizweho umukono tariki ya 20 Ugushyingo 2020, agamije kuzishyurira amafaranga y’ishuri abana b’abahanga 150, aho buri mwana wiga acumbikirwa azajya yishyuriwa amadolari ya Amerika 300, ni ukuvuga hafi ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda. IHS izishyura amadolari ya Amerika ibihumbi 45 (Miliyoni hafi 45 z’amafaranga y’u Rwanda) mu mwaka w’amashuri 2020-2021.

    Iyi nkunga ni igice kimwe mu bigize gahunda ya ‘Edified Generation’, yatangijwe na Imbuto Foundation mu mwaka wa 2002, hagamijwe kurihira amashuri abana b’abahanga ariko bakomoka mu miryango ikennye.

    Iyi gahunda ubu ifasha abanyeshuri 694, babarirwa mu mashuri yisumbuye 102 mu gihugu hose. Mu gihe cy’ibiruhuko by’umwaka (ibiruhuko binini), abo banyeshuri bahurizwa mu ngando ziba zigamije kubongerera ubumenyi mu mibereho yabo, buza bwuzuza ibyo biga mu ishuri.

    Kuva mu mwaka wa 2015, HIS imaze kurihira abanyeshuri 400, binyuze mu bufatanye na Imbuto Foundation.

    Gahunda ya ‘Edified Generation’, imaze gufasha abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa 9,601 barihirwa amashuri yisumbuye.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/imbuto-foundation-na-ihs-rwanda-basinye-amasezerano-yo-kurihira-abanyeshuri-150

  • Gasabo: Ari mu maboko ya RIB akekwaho gusambanya nyina ku ngufu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ayo makuru yamenyekanye mu ma saa yine z’ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri, nyuma y’aho abaturanyi batabaje inzego zishinzwe umutekano zahise zitabara.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali Ndanga Patrice, yemeje aya makuru, agira ati “Twabimenye nyuma y’aho abaturage batabaje, twihutira kugera muri urwo rugo. Ibintu nk’ibi ntibyari bisanzwe natwe byadutunguye! Mu muco Nyarwanda kuba umwana yasambanya umubyeyi we ni amahano. Ntiyari yanasinze ngo tuvuge ko ari ibiyobyabwenge yanyweye; mu by’ukuri yahise ashyikirizwa RIB kugira ngo hatangire gukorwa iperereza ku cyaba cyabimuteye”.

    Uyu Bakundukize yabanaga n’uwo mubyeyi we mu nzu bonyine. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali yasabye abaturage kudatatira indangagaciro z’umuco nyarwanda, no kujya bihutira gutanga amakuru y’abakora ibyaha, kugira ngo babiryozwe ibimenyetso bitarasibangana.

    Yagize ati “Turashimira abaturage batanze amakuru bwangu kuko biradufasha guhita dukurikirana tumenye intandaro y’icyateye uriya mugabo gukorera umubyeyi we ayo mahano. Iki ni igisobanuro cy’uko bumva neza ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we; ikindi ni ukwirinda ibiyobyabwenge kuko buriya na byo biri mu bishobora gutuma uwabinyweye yijandika mu byaha nk’ibi cyangwa ibifanye isano na byo”.

    Bakundukize akimara gufatwa yahise ashyikirzwa RIB Post ya Gatsata kugira ngohakorwe iperereza. Ni mu gihe umubyeyi we yahise ajyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo yitabweho.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/gasabo-ari-mu-maboko-ya-rib-akekwaho-gusambanya-nyina-ku-ngufu

  • Abantu baburirwa irengero mu Rwanda. Umuyobozi wa RIB yagize icyo abivugaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Col Ruhunga Jeannot yasobanuye ko ikibazo cy’abantu baburirwa irengero ari ibintu bisanzwe kuko biterwa n’impamvu zitandukanye.

    Ni ikibazo yabajijwe mu kiganiro inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubutabera zagiranye n’abanyamakuru, ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Ubucamanza cyizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubuhuza nk’inkingi y’ubutabera bwubaka umuryango Nyarwanda”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abantu-baburirwa-irengero-mu-rwanda-umuyobozi-wa-rib-yagize-icyo-abivugaho

  • U Rwanda rugiye kwifashisha imbwa mu gupima Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Rwanda rugiye kwifashisha imbwa mu gupima Covid-19
    U Rwanda rugiye kwifashisha imbwa mu gupima Covid-19

    Ibyo biri mu masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’igihugu cy’u Budage ari cyo kizazana abazatoza izo mbwa, ayo masezerano akaba yarashyizweho umukono ku wa 23 Ugushyingo 2020 na Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC ku ruhande rw’u Rwanda na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Thomas Kurz.

    Dr Nsanzimana avuga ko imbwa zizakoreshwa ari izisanzwe zikora indi mirimo zibarizwa muri Polisi y’u Rwanda, zikaba zizabanza guhugurirwa icyo gikorwa, agasobanura uko bizagenda.

    Agira ati “Ni umushinga tugiye gutangira ku bufatanye na kaminuza imwe yo mu Budage ndetse na Polisi y’igihugu, kuko ari yo ifite izo mbwa zizahugurwa. Mu gutangira, imbwa zizajya zihumuriza ibipimo twafashe ku bantu batandukanye, ibyo zitweretse tubihuze n’ibyo twabonye muri laboratwari turebe ko bihura”.

    Ati “Imbwa ntizizajya zihumuriza abantu, ahubwo zizihumuriza ibipimo byafashwe mu gihe hari abantu benshi baziye icyarimwe, zikabasha kumenya urwaye n’utarwaye mu gihe ba nyirabyo bakiri aho. Umushinga ubu watangiye, mu kwezi gutaha ni bwo zizahugurwa, zikazatangira gupima mu ntangiriro z’umwaka utaha cyangwa mu mpera z’Ukuboza uyu mwaka”.

    Akomeza avuga ko ubwo buryo busanzwe bukoreshwa mu bihugu bike ku isi, urugero nk’u Budage no muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Dubai, muri Afurika ngo ubwo buryo bukazatangirira mu Rwanda, kandi bushobora kuzifashishwa no gupima izindi ndwara nka diyabete cyangwa ibindi byorezo abantu bashobora kuba bafite batabizi.

    Izo mbwa ngo ntizisaba igihe kinini mu kuzihugurira gukora ako kazi iyo ibikoresho bya ngombwa bihari birimo n’imashini zabugenewe, nk’uko Dr Nsanzimana abisobanura.

    Dr Sabin Nsanzimana na Dr Kurz, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
    Dr Sabin Nsanzimana na Dr Kurz, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano

    Ati “Abo tumaze iminsi dukorana b’iyo kaminuza yo mu Budage bavuga ko iyo ufite ibikoresho birimo n’izo mashini imbwa zihugurirwamo, mu gihe cy’ukwezi kumwe ziba zarangije guhugurwa zigatangira akazi. Icyiza ni uko zitanga ibisubizo byegereye cyane ibyakorewe muri laboratwari, bigasaba rero guhugura nyinshi kugira ngo upime abantu benshi”.

    Nubwo uwo muyobozi atavuze umubare w’imbwa zizahugurwa, ngo bibaye byiza hahugurwa nyinshi kugira ngo zinaruhure abaganga bari basanzwe bakora ako kazi.

    Ubusanzwe imbwa zari zimenyerewe mu kazi kajyanye n’umutekano, aho zisaka ahantu hatandukanye hagamijwe ko zerekana nk’ahahishe ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byagirira nabi abantu.

    Izo mbwa zigiye gukoreshwa nyuma y’aho u Rwanda rwatangiye gukoresha Robo ku kibuga cy’indege, zifashishwa mu gupima abantu umuriro ndetse zikanabibutsa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, hagamijwe gukumira icyo cyorezo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/u-rwanda-rugiye-kwifashisha-imbwa-mu-gupima-covid-19