Tag: featured

  • Ngororero: RIB irashakisha Nikombabona ukekwaho gusambanya umwana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwanyujijwe kuri twitter, RIB yatangaje ko uwo Nikombabona ari mwene Bahindebya na Niyonzima Daphrose, wavutse tariki 10 Gicurasi 1984.

    RIB ivuga ko uyu mugabo icyaha akekwaho yagikoreye mu Mudugudu wa Mitabo, Akagari ka Gaseke, mu Murenge wa Kabaya, ho mu Karere Ngororero, ku itariki ya 13 Mata 2020.

    Uru rwego rwasabye abaturage ko uwamubona yatanga amakuru y’aho aherereye kuri Sitasiyo ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye, cyangwa se agahamagara ku murongo wa RIB utishyurwa 166, cyangwa Polisi 112.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/ngororero-rib-irashakisha-nikombabona-ukekwaho-gusambanya-umwana

  • Menya byinshi ku ndwara ya ‘Lyme’ iterwa no kurumwa n’ibirondwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku bantu, indwara ya ‘Lyme’ igira ibimenyetso bitandukanye harimo kubabara umutwe, umunaniro, gusa n’uwafashwe n’imbwa, kugira intakara ‘Ganglions’, gufuruta cyangwa se gutukura k’uruhu ruzengurutse aharumwe n’ikirondwe.

    Uko gutukura kugaragara mu minsi irindwi kugeza kuri cumi n’ine nyuma yo kurumwa n’ikirondwe, gusa bishobora no kugaragara mu minsi itatu kugeza ku kwezi mbere y’uko umuntu atangira kurwara.

    Uko gutukura k’uruhu ruzengurutse aharumwe n’ikirondwe rushobora gukomeza gutukura kugeza ku byumweru umunani, umuntu yanahakora akumva ahashyushye ariko ntihaba hababaza.

    Mu bindi bimenyetso by’indwara ya Lyme, harimo gutuma imitsi ikora nabi umuntu akaba yagira ‘paralysie’ y’uruhande rumwe mu maso cyangwa se impande zose, umuntu kandi ashobora kunanirwa kunyeganyeza bimwe mu bice by’umubiri we. Hari kandi kubabara mu ngingo no gutera k’umutima.

    Bishobora kugorana kumenya ko umuntu arwaye indwara ya Lyme, ni yo mpamvu hari abayitiranya n’izindi ndwara. Ibyiza rero bikaba ari uko umuntu yakwihutira kwa muganga mu gihe yumva afite ibimenyetso byavuzwe. Indwara ya Lyme ntikunze kwica abantu, ariko bishobora kubaho ikaba yahitana umuntu mu gihe yayirangaranye.

    Indwara ya Lyme ngo ishobora kuvurwa kandi igakira, hakoreshejwe ‘antibiotiques’ cyane cyane iyo bimenyekanye vuba, umuntu akagera kwa muganga adatinze, kuko iyo umuntu ayitindanye, no gukira biragorana hakaba n’ubwo bimwe mu bimenyetso byayo bitinda ku muntu nubwo yaba yaratangiye kuvurwa.

    Ikigo gishinzwe kwita ku buzima rusange muri Canada (Agence de la santé publique du Canada-ASPC), cyemeza ko umuntu arumwe n’ikirondwe gifite ya ‘bacterie’ itera indwara ya Lyme, ariko bakagikuraho mu masaha ari hagati ya 24 na 36 mu busanzwe ngo bikuraho ibyago byo kuba uwo muntu yarwara indwara ya Lyme.

    Ku rubuga https://sante.lefigaro.fr, bavuga ko indwara ya Lyme iterwa ahanini no kurumwa n’ubwoko bw’ikirondwe kiyitera, iboneka mu bice bitandukanye by’isi cyane cyane ahantu haba ubuhehere kandi hari amashyamba mato mato nko muri Amerika, u Burayi, Aziya no muri Afurika.

    Ku rubuga https://www.ladepeche.fr bavuga ko ibirondwe bitera indwara ya Lyme bishobora kuruma n’umuntu igihe icyo ari cyo cyose, gusa ngo byiyongera cyane hagati y’ukwezi kwa Gicurasi na Nzeri, bikaba bishobora kujya ku matungo yo mu rugo nk’inka, injangwe cyangwa se imbwa, nyuma bikaba bishobora no kuva kuri ayo matungo bikajya ku muntu bikamuruma, bikaba byamwanduza iyo ndwara.

    Gusa ngo inama bagira abantu mu rwego rwo kwirinda kurumwa n’ubwo bwoko bw’ibirondwe bitera indwara, ni uko igihe umuntu agiye nko kuragira yakwambara imyenda ifubitse umubiri wose, akambara inkweto zifunze neza, na nyuma yo kuva kuragira agakaraba neza kugira ngo arebe ko ntaho ikirondwe cyaba cyamufashe, kuko akenshi ngo kiruma umuntu kikaguma ku ruhu kugeza bakibonye bakagishitura.

    Ku matungo, kurumwa n’ibirondwe ngo ntibizana ibyago bikomeye nk’uko bigenda ku bantu, ariko na yo ngo ashobora kubyimbirwa byoroheje igihe ikirondwe cyafashe ku ruhu rwayo, kuko ikirondwe kinjiza umunwa wacyo mu ruhu kure kugira ngo gikurure amaraso y’imbere adafashe.

    Muri uko kwinjiza umunwa mu ruhu kure ni ho itungo ryarumwe n’ikirondwe rishobora kwandurira indwara zimwe na zimwe, ariko zidakomeye nka Lyme igera ku bantu.

    Ibyiza rero ngo umuntu ufite ayo matungo afatwa n’ibirondwe yagombye kujya ashaka umuganga w’amatungo kenshi kandi akayatera imiti yica ibirondwe.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/menya-byinshi-ku-ndwara-ya-lyme-iterwa-no-kurumwa-n-ibirondwe

  • Hatangijwe ikipe “Intwari FC” izafasha mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara umubare munini w;abangavu baterwa inda, Centre Marembo ifatanyije n’umuryango Intwari, batangije ikipe y’abakobwa y’umupira w’amaguru irimo bamwe mu bana b’abakobwa batewe inda bakiri bato.

    Ikipe yitwa Intwari Fc yamuritswe kuri uyu wa Kabiri
    Ikipe yitwa Intwari Fc yamuritswe kuri uyu wa Kabiri

    Iyi kipe irimo n’abandi bana b’abakobwa batahuye n’iryo hohoterwa, igamije gufasha mu bukangurambaga bwo guhangana n’iri hohoterwa.

    Mu muhango wo kwerekana iyi kipe ndetse no gusobanura ibijyanye n’ubu bukangurambaga wabereye ku biro by’umujyi wa Kigali, wari witabiriwe ndetse n’umuyobozi wa Transparency International Rwanda Madamu Ingabire Marie Immaculée.

    Nsabimana Nicolette, Umuyobozi w’Umuryango Centre Marembo wita ku bana b’abakobwa bakorerewe ihohoterwa, abagizweho ingaruka n’ihoroterwa ndetse n’abana babakomotseho, ndetse uyu munyamuryango ukaba mu bafatanyabikorwa b’Intwari FC, aratangaza ko bazafatanya mu bukangurambaga rwo kurwanya iri hohoterwa

    Yagize ati “Tuzakorana na Intwari FC muri ubu bukangurambaga kuko twasanze intego zayo zihuye n’ibyo dusanzwe bakora ndetse bifuza ko umuvuduko guterwa inda kw’abangavu biriho byagabanuka, kuko umubare w’abahohoterwa ukomeje kwiyongera”

    “Navuga ngo ni icyorezo gishobora gutuma umuntu aho gutera imbere dutera inyuma. Muri gahunda zitandukanye za Marembo dufasha abana kubona ubutebara, gusubira mu ishuri ndetse no gutera imbere. Turizera ko mu bufatanye tuzagirana n’iyi kipe hari umusaruro mwiza bizatanga.”

    Nsabimana Nicolette, Umuyobozi w
    Nsabimana Nicolette, Umuyobozi w’Umuryango Centre Marembo

    Ntawuyirushamaboko Célestin washinze iyi kipe y’umupira w’amaguru, yavuze ko itagiye gukina mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri, ahubwo izajya ikora ubukangurambaga mu bigo bitandukanye mu Rwanda ubwo imikino muri rusange izaba yafunguwe.

    Ntawuyirushamaboko Célestin washinze iyi kipe y
    Ntawuyirushamaboko Célestin washinze iyi kipe y’umupira w’amaguru

    Yavuze ko kandi iki gitekerezo cyo kuyishinga bakigize nyuma yo kubona ko umubare w’abangavu baterwa inda ukomeza kwiyongera kandi baramutse bagiriwe inama n’abo byabayeho bikaba byagira akamaro, ari yo mpamvu bifashishije umupira w’amaguru kuko uhuza abantu benshi.

    Yagize ati “Ni ikipe igizwe n’abana b’abakobwa barimo abatwaye inda zibabuza gukomeza amashuri, ariko harimo n’abataratewe inda, ni ikipe izajya ikora ubukangurambaga mu bigo by’amashuri igihe imikino izaba yafunguwe”

    “Iyo ari nyir’ubwite ukora igikorwa, ashobora kubwira bagenzi be bakaba bamwumva ndetse na we ntaheranwe n’agahinda. Turizera ko bizatuma iki cyorezo cyo guterwa inda ku bangavu kigabanuka, ni nayo mpamvu twanifashije umupira w’amaguru kuko uhuza abantu benshi bakaba babasha kumva ubwo butumwa”

    Sembagare Jean Chrysostome wahoze akinira Rayon Sports, ni umuyobozi wa Tekinike wa Intwari FC
    Sembagare Jean Chrysostome wahoze akinira Rayon Sports, ni umuyobozi wa Tekinike wa Intwari FC

    Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency Interantional Rwanda, yashimiye abateguye iki gikorwa barimo Centre Marembo na Intwari FC kuko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kiri mu bihangayikishije Abanyarwanda.

    Ati “Iki ni ikibazo kiduhagangiyikishije twese nk’Abanyarwanda kuba abana b’abangavu baterwa inda imburagihe. ikibazo tubona gikomeye ni ugusambanya abana, kuko umwana yatwara inda, atayitwara, bigira icyo bimuhangabanyaho mu mutwe ndetse bikangiza n’ahazaza he.”

    “Twirirwa twiruka kuri iki kibazo, ariko muri siporo twari tutarabibona. Urubyiruko rukurikira ibiganiro bya siporo, abenshi baterwa inda binyuze mu nzira yo kwidagadura”

    “Ubu noneho kibaye ikintu gikomeye ko hagiye kubaho kwidagadura, ariko noneho dukingira abana bacu ngo bataza kugwa muri ibyo byago bikomeye. Ndagira ngo mbashimire cyane kandi mbizeza ubufatanye. “

    Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w
    Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency Interantional Rwanda

    Muri iyi minsi yahariwe ubu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa, hateguwe ibice bitandukanye ibikorwa bizabera, aho ku ikubitiro tariki 27/11 ari mu karere ka Kamonyi, tariki 29/11 muri Car Free day, tariki 04/12 mu karere ka Rulindo, tariki 08/12 I Rwamagana, naho tariki 10/12 ari mu karere ka Gasabo.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/hatangijwe-ikipe-intwari-fc-izafasha-mu-kurwanya-ihohoterwa-rikorerwa-abangavu

  • Imiti y’amatungo ihenze ituma aborozi b’inka bahomba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubundi izo nka ngo zibaha umukamo ubazanira amafaranga, ariko nanone indwara y’ikibagarira zikunze kurwara mu gihe cy’imvura, n’iy’umukira abandi bita igikira cyangwa urwuma cyangwa nanone agasheshe, zikunze kurwara mu gihe cy’izuba nk’uko bivugwa n’aborozi, ngo zibatwara amafaranga menshi.

    Umworozi umwe w’i Kibilizi mu Karere ka Nyanza, agira ati “Urugero nk’urwaje ikibagarira wavuje neza, bimutwara ibihumbi 27, urwaje agasheshe bikamutwara agera ku bihumbi 12. Kandi urebye kubera ubwatsi bukeya, inka ishobora kwinjiza nk’ibihumbi 17 ku kwezi”.

    Léopold Munyurangabo wororera mu Karere ka Huye, amwunganira agira ati “Iyo inka yarwaye umukira bigutwara ibihumbi nka 60. Nk’umworozi ugurisha litiro ku mafaranga 200 yakamye litiro eshanu ku munsi, aba afite ingorane nyinshi”.

    Laurent Gatera w’i Huye na we worora inka, ariko akaba anacuruza imiti y’amatungo, na we ati “Nk’umuti Butalex uvura ikibagarira, mililitiro imwe yawo ikora ku biro 20 by’inka. Inka ifite ibiro 40 ikenera mililitiro 20, kandi imwe igura amafaranga 600. Kandi uyu muti ujyanirana n’uwitwa oxy wa 2,500Frws ndetse n’uw’umuriro wa 4,500Frws cyangwa 5,000Frws. Ubwo simbariyemo amafaranga agenerwa umuveterineri n’ayo kumutegera”.

    Fabrice Ndayisenga, umuyobozi w’ishami ry’ubworozi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bworozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), avuga ko kuba imiti ihenda bizwi, ari na yo mpamvu hatangiye gutekerezwa kuko hashyirwaho mituweli y’amatungo Leta yanyuramo yunganira aborozi.

    Ubu ngo hari kwigwa uko byazagerwaho, kandi ngo muri gahunda y’imyaka irindwi bihaye izarangira muri 2024, hazaba harabonetse umuti kuri iki kibazo.

    Indwara y’ikibagarira yo ngo nta wari ukwiye kuba akiyibara mu zimutwara amafaranga kuko urukingo rwayo rwabonetse.

    Ndayisenga ati “Urukingo rw’ikibagarira rurahari, kandi Leta yashyizemo nkunganire ku buryo rutakigura ibihumbi umunani, ahubwo rugura 1,500Frws”.

    Ubundi indwara y’ikibagarira ifata inka nkuru n’intoya. Inka iyirwaye igira umuriro mwinshi ntibashe kurisha, ikagira ibibyimba mu nturugunyu, igata urukonda, igahumeka nabi kandi ikabyimba amaso.

    Naho indwara y’umukira ifata inka nkuru, ikagira umuriro mwinshi, ntibashe kurisha, ikananuka cyane, ikanagira amaso y’umuhondo.

    Muri rusange izi ndwara zombi ngo ziterwa n’uburondwe, ku buryo mu kuzirinda amatungo yabo aborozi bakwiye kuzitera umuti wica uburondwe kabiri mu cyumweru, kandi neza.

    Ni ukuvuga gukoresha ibipimo byagenwe kandi mu kuzitera ntibibagirwe mu maha, ku murizo, mu binono no mu matwi kuko uburondwe bukunze kuhihisha.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/imiti-y-amatungo-ihenze-ituma-aborozi-b-inka-bahomba

  • Uburengerazuba: Bahagurukiye ibisubiza inyuma ubuzima bw’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho y
    Kimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage harimo imirire mibi ikigaragara mu miryango

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba Florence Uwambajemariya, avuga ko basuzumye uburyo bakemura ibibazo bibangamiye abaturage, uburyo bafatanya n’abafatanyabikorwa kugira ngo imiryango ibanye mu makimbirane ikemure ibibazo no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Agira ati “Hari imiryango itari ifite amacumbi n’ubwiherero, abana bafite imirire mibi, twasanze dukwiye gufata ingamba ku buryo budasanzwe, kugira ngo ibisigaye bikorwe kandi tuzafatanye n’amadini, abafatanyabikorwa, n’inzego za leta, twiyemeje ko uturere tugiye gukora inama bakagabana imiryango ifite ibibazo mu turere”.

    Zimwe mu ngamba zigomba gushyirwa mu bikorwa zirimo gufasha abafite ibibazo, naho ibibazo by’abana baterwa inda ngo bigomba kuganirwa mu mugoroba w’ababyeyi.

    Imbonerahamwe igaragaza inda zatwe abana b
    Imbonerahamwe igaragaza inda zatwe abana b’abakobwa

    Agira ati “Twasanze dukwiye kwitabira umugoroba w’ababyeyi hamwe no kubafasha kwifasha, gusubira mu ishuri no kubegereza amahirwe ahari kugira ngo bashobore kugira ubuzima bwiza”.

    Uyu muyobozi avuga ko abana baterwa inda bahisha ababateye inda bikagora gutanga ubutabera, naho gukemura amakimbirane bigomba kunyura mu mugoroba w’ababyeyi.

    Raporo yakozwe n’Intara y’Uburengerazuba igaragaza ko hagaragaye abana b’abakobwa batewe inda z’imburagihe 1,545, naho akarere kabonekamo umubarere munini wabatewe inda muri iyi ntara ni Akarere ka Nyabihu gafite 374, Karongi 343, Rusizi 330 naho akarere karimo imibare mikeya ni Akarere ka Nyamasheke gafite 49.

    Iyi raporo igaragaza ko abakoze iki cyaha bashyikirijwe parike ari 217, abashyikirijwe inkiko ari 168, naho abarekuwe na parike ni 40, mu gihe abarekuwe n’inkiko ari 26.

    Imbonerahamwe igaragaza abana bafite imirire mibi
    Imbonerahamwe igaragaza abana bafite imirire mibi

    Iyi ntara iheruka kuba iya nyuma mu mihigo ya 2019-2020, igaragaza ko haboneka ingo zibana mu makimbirane 5,331, akarere kaza ku isonga mu kugira imibare myinshi ni Rutsiro 1,266, Rusizi 1,107 naho akarere gafite amakimbirane makeya ni Nyabihu 314.

    Mu gihe imihigo y’uturere yibanda mu kuzamura imibereho y’abaturage, muri iyi Ntara hagombaga kubakwa ubwiherero 680 ariko hubatswe 193, hagombaga gusanwa ubwiherero 6,256 naho abana bari bafite imirire mibi bari 1,713 kandi imibare myinshi yari muri Rusizi 516, Nyamasheke 362, Karongi 338.

    Iyi raporo igaragaza ko abaturage bararana n’amatungo bari 4,681 nyamara abafashijwe ni 344, mu gihe abarwaye amavunja mu ntara yose haboneka ari 237.

    Ku birebana n’abafite amavunja n’abadafite ubwiherero, ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba n’abayobozi mu turere n’abafatanyabikorwa, bavuga ko bitagomba gutegereza igihe ahubwo hari abafashijwe banakize, ariko kubera kudakurikiranwa bongera kurwara, bavuga ko bagiye gushyiraho uburyo bwo kubakurikirana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe Bugingo Emma Marie, avuga ko ikibazo cyo gusambanya abana b’abakobwa gifitanye isano n’imibanire mibi mu miryango, aho imiryango irimo amakimbirane itanga icyuho cy’imyitwarire ku bana bakaba banashukwa n’abashaka kubasambanya.

    Bugingo avuga ko inzego zose zagombye guhagurikira rimwe mu kurwanya ibibazo biboneka mu muryango kuko bigira ingaruka ku bana n’ababakomokaho.

    Ati “Ni ikibazo kitureba twese, kuko niba umwana ugomba kurera abyara, uwo mwana ubyawe azitabwaho nande? Bigaragaza ingaruka byazagira mu myaka iri imbere”.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/uburengerazuba-bahagurukiye-ibisubiza-inyuma-ubuzima-bw-abaturage

  • NIRDA yiteguye kugabanya ibitumizwa hanze yongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bajyaga bifashisha inyundo none bagiye guhabwa imashini zigezweho
    Bajyaga bifashisha inyundo none bagiye guhabwa imashini zigezweho

    Mu Karere ka Musanze ayo mahugurwa yatangijwe ku wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020, atumirwamo abakora mu nzego zitandukanye z’ubuhinzi n’ubworozi barimo abongerera agaciro ibikomoka ku nkoko n’ingurube, abakora ibiribwa by’amatungo y’inkoko n’ingurube, n’abatunganya amabuye bayabyazamo ibikoresho by’ubwubatsi.

    Ni amahugurwa agamije kongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda hazamurwa gahunda ya ‘Made in Rwanda’, aho abaje guhugurwa bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru bijejwe gufashwa kuzamura inganda zabo no kongerera agaciro ibyo bakora bahabwa ibikoresho binyuranye ku nguzanyo idasaba inyungu n’ingwate, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Jean D’Amour Mbonyinshuti Umukozi wa NIRDA ushinzwe iminyekanishabikorwa.

    Abari guhugurwa biyemeje guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda
    Abari guhugurwa biyemeje guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda

    Yagize ati “Ikigo cya NIRDA kigamije kongera agaciro k’ibikorerwa mu Rwanda, dufasha abikorera kongera agaciro k’ibyo bakora tubaha imashini zigezweho zituma bongera umusaruro ukaba mwiza kandi ukaba mwinshi ku nguzanyo itagira inyungu n’ingwate. Ni ukuvuga ko umuntu atoranywa kuko aya ni amarushanwa aho yerekana icyo akora n’icyo bizamara, bizahanga imirimo ingana ite, bizafasha bite kongera ibikorerwa mu Rwanda bigabanya ibikorerwa mu mahanga, iyi ni yo ntego nyamukuru yacu”.

    Ni umushinga NIRDA igiye gufatanyamo n’ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere, aho cyatanze amafaranga miliyari enye azifashishwa mu gufasha inganda zinyuranye.

    Amabuye akoze muri Made in Rwanda
    Amabuye akoze muri Made in Rwanda

    Ku ikubitiro hakaba hamaze gufashwa inganda esheshatu zikora imyenda mu buryo bwa Made in Rwanda, n’inganda esheshatu zitunganya inzoga za divayi ziva mu bitoki.

    Mu bushakashatsi bwa NIRDA, byagaragaye ko inganda zose zo mu Rwanda zidafite ubushobozi aho zigikora mu buryo bwa gakondo, burimo gutunganya amabuye bayahondesha inyundo mu gihe abandi bakoresha utumashini tutajyanye n’igihe, ibyo bigatuma haboneka umusaruro udahagije.

    Ni ho NIRDA ihera ivuga ko igiye gufasha inganda kubona imashini zijyanye n’igihe aho zizongera ibikorerwa mu Rwanda no guhaza amasoko.

    Abitabiriye amahugurwa bishimiye uwo mushinga, bemeza ko ibikoresho bigezweho bagiye guhabwa biteguye kubibyaza umusaruro bahaza isoko ryo mu Rwanda bakanasagurira amahanga, dore ko ubushobozi buke ngo bwajyaga bubabuza gukora uko babyifuza.

    Kubera ubushobozi buke baracyatungana amabuye mu buryo bwa gakondo
    Kubera ubushobozi buke baracyatungana amabuye mu buryo bwa gakondo

    Bizimana Etienne wo mu Karere ka Gakenke ukora ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kongerera ubwiza amabuye yubaka, agira ati “Ubuyobozi buradufashije, inganda nto zakoraga mu buryo budahagije none tugiye kugurizwa imashini nubwo hazaba amapiganwa”.

    Arongera ati “Ubundi imashini zari zihenze nko mu ruganda rwacu, niba dukeneye imashini ya miliyoni 50 tukaba dukoresha miliyoni eshatu gusa murumva ko bitajyanye, ni ho twajyaga dukoresha uburyo bwa gakondo ugasanga turakora bike bidahaza n’u Rwanda, ariko izo mashini bagiye kuduha zije gukemura ibibazo twajyaga duhura na byo”.

    Amabuye aratunganywa akubakishwa mu mwanya w
    Amabuye aratunganywa akubakishwa mu mwanya w’amatafari

    Mugenzi we witwa Bahati Jacques uhagarariye Kompanyi itunganya amakoro ikanakora ama pave, ati “Hari bamwe bagikoresha inyundo bahonda ku mabuye, abandi tugakoresha utumashini tudafite ubushobozi, none NIRDA itwijeje ibikoresho bifite ubushobozi n’ubwiza bidasaba ingwate n’inyungu. Bije gusubiza ikibazo twari dufite, dufite ubumenyi n’ubushake ariko nta bushobozi twari dufite ariko birakemutse, kongera gutumiza amapave hanze bigiye kuba amateka”.

    Yavuze ko bigiye no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, kubera ko bagiye gukora byinshi bizakenera abakozi benshi, kandi ngo n’akazi kazihuta no ku isoko haboneke ibintu bisa neza kandi bifite ireme.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeza ko iterambere rigiye kunozwa ibikomoka mu Rwanda binoze bikazaboneka mu buryo bworoshye, aho kongera gukoresha amafaranga y’umurengera bitumizwa mu mahanga nk’uko bivugwa na Andrew Rucyahanampuhwe, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

    Ati “Ni iterambere rishingiye ku kunoza imikorere y’ibikorwa byose mu byiciro binyuranye, ni byinshi bitumizwa hanze ariko navuga ko n’urugendo rugeze aheza aho dutangiye gukoresha ibikoresho by’imbaho bikorerwa mu Rwanda, akabona ibijyanye n’amabati ibyuma, imitako bikorerwa mu Rwanda”.

    Visi Meya Rucyahanampuhwe Andrew asaba abitabiriye amahugurwa gukurikira bagatahana ubumenyi buzabafasha mu iterambere ryabo
    Visi Meya Rucyahanampuhwe Andrew asaba abitabiriye amahugurwa gukurikira bagatahana ubumenyi buzabafasha mu iterambere ryabo

    Arongera ati “Biragaragara ko mu Rwanda dufite inyota yo kwihaza ku bikorerwa iwacu, tugashimira NIRDA n’abandi bafatanyabikorwa bakomeje kuzamura ibikorwa by’abaturage mu rwego rwo kubafasha kurushaho kunoza ibyo bakora hagamijwe guhaza isoko ry’u Rwanda twirinda umuco wo guhora twiyambaza ibiva hanze”.

    Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu basaga 100, baturutse mu turere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nirda-yiteguye-kugabanya-ibitumizwa-hanze-yongerera-agaciro-ibikomoka-mu-rwanda

  • “I Concede NOTHING!”: Trump Says He’ll Never Surrender To “Fake Ballots And Dominion” #Rwanda #RwOT


    President Donald Trump on Tuesday posted a tweet representing his current sentiment toward the 2020 election, defiantly refusing to concede defeat.

    Source : Twitter

  • Abakinnyi b’Amagare barasaba ko bafatwa kimwe nk’abandi bakinira amakipe y’Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020 nibwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare bakiriwe n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’uyu mukino (FERWACY) babashimira uko bitwaye muri Grand Prix Chantal Biya.

    Muri uyu muhango, Nkuranga Alphonse wari uyoboye itsinda ryari ryerekeje muri Cameroun, yasabye Perezida wa Ferwacy kubakorera ubuvugizi, bakajya bafatwa nk’uko abakinnyi bo mu yindi mikino bafatwa.

    Yagize ati “Twari dutwaye ubutumwa bw’igihugu, baduhaye ibendera ngo tugihagararire. Twagize urugendo rwiza, twahasanze ubushyuhe bwinshi kandi nta mwanya wo kumenyera uhari”

    “Nyakubahwa Abdallah Murenzi udukorere ubuvugizi ku nzego zibishinzwe, aba bakinnyi bakwiye agahimbazamusyi”

    “Niba hari abahembwa kubera umukino batsinze, aba bajya bashimirwa kuri stage/étape batsinze hakabaho n’isiganwa ukwaryo.”

    Iri jambo ryanashimangiwe kandi na Mugisha Samuel wegukanye igihembo cy’uwahize abandi mu kuzamuka (Meilleur grimpeur), avuga ko agaciro gahabwa indi mikino gakwiye no kugera mu magare.

    Ati “Mudukorere ubuvugizi natwe tujye tubona agahimbazamusyi n’impamba y’urugendo binatere imbaraga abana bari inyuma bumve ko umukino w’amagare ari umukino ukwiye guhabwa agaciro nk’iyindi.”

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/abakinnyi-b-amagare-barasaba-ko-bafatwa-kimwe-nk-abandi-bakinira-amakipe-y-igihugu

  • Perezida Kagame yahawe irage ry’ubutaka i Nyamasheke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi wari utuye i Nyamasheke mu Murenge wa Bushekeri, mu Kagari ka Nyarusange (akaba ari ho n’ubutaka bwe buherereye), yari afite umugabo w’Umututsi n’abana 10 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Amateka ya Nyirangoragoza agaragaza ko Interahamwe zaje zikamwicira umugabo n’abana umunani, ahungana babiri yari asigaranye ajya mu miryango y’iwabo ariko na ho ntibyamuhira, kuko abo abereye nyinawabo bishe n’abo bana babiri yari asigaranye.

    Mukabayire Valerie wa AVEGA Agahozo ashyikiriza Minisitiri Uwizeye irage rya Perezida Kagame(ifoto: RBA)
    Mukabayire Valerie wa AVEGA Agahozo ashyikiriza Minisitiri Uwizeye irage rya Perezida Kagame(ifoto: RBA)

    Kuva icyo gihe Nyirangoragoza ntiyongeye kumvikana n’imiryango ye, byageze ubwo ahungana n’abagiye muri Zaïre(DRC) ariko ingabo zari iza FPR Inkotanyi ziramugarura mu Rwanda, ziramuhumuriza zimwitaho ku buryo ngo atongeye gutekereza ko yatereranywe n’abo mu muryango we.

    Uyu mubyeyi wari waravutse mu mwaka wa 1947 ashimira Perezida Kagame avuga ko yamwubakiye inzu (mu midugudu yiswe Impinganzima), akamusabira amafaranga y’ingoboka yo kumutunga, akanamwambika ku buryo ngo byamurinze gusabiriza abamwimye.

    Nyirangoragoza ashingiye kuri ubwo bufasha bwatumye asaza neza, mbere yo kwitaba Imaba yasize avuze ko amasambu ane yari atunze i Nyamasheke agomba kuzahabwa Perezida Kagame akaba irage bwite amusigiye nk’umubyeyi.

    Isambu ya mbere ifite ubuso bwa metero kare 586, iya kabiri ifite metero kare 168, ubutaka bwa gatatu buri ku buso bwa metero kare 776, ubwa kane ari na bwo bunini kandi burimo n’inzu, buri ku buso bwa metero kare 1,259, kandi bwose buri mu mudugudu umwe witwa Mubuga mu kagari ka Nyarusange.

    Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020 ni bwo Umuyobozi wa AVEGA, Mukabayire Valérie yashyikirije Minisitiri mu biro bya Perezida wa Repubulika, Uwizeye Judith iryo rage ryasigiwe Perezida Kagame.

    Minisitiri Uwizeye akimara kwakira ibyangombwa by’ubu butaka Nyirangoragoza yari yaramaze kwandikishaho Perezida Kagame mu mategeko, yavuze ko buzashyirwamo ibikorwa by’inyungu rusange bifitiye abaturage akamaro.

    Mu bantu bo mu muryango wa Nyirangoragoza bakiriho, hari murumuna we witwa Nyiragataramano, umwana wa mukuru we witwa Mukankusi, uwari Mukase witwa Zimukwiye Ephrasie ndetse na murumuna w’umugabo we mu miryango witwa Athanase.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yahawe-irage-ry-ubutaka-i-nyamasheke