


Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Diego Armando Maradona, yitabye Imana ku myaka 60 azize indwara y’umutima, nyuma y’ibyumweru bibiri asezerewe mu bitaro aho yari yabazwe mu mutwe.
Mu byo azahora y’ibukirwaho ni ukwegukana igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1986 aho yanikubiye ibihembo byinshi byatanzwe icyo gihe.
Mu mwaka wa 1990 yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ariko ntiyabasha kwegukana igikombe.

Mu gihe yavaga mu bitaro, Maradona yari ari mu modoka itwara indembe (ambulance) iherekejwe n’imodoka nyinshi z’abakunzi be, aho benshi bari bamaze iminsi bakambitse ku bitaro yari arwariyemo mu mujyi wa Buenos Aires muri Argentine, baririmba indirimbo zimusabira gukira.
Isaha imwe mbere y’uko asohoka, muganga umukurikirana Dr Leopoldo Luque, yabanje gutangariza imbaga yari irimo n’abanyamakuru, ko Maradona yemerewe gutaha iwe mu rugo, akazakomeza kondorerwa mu nzu iherereye ahitwa Tigre, hafi y’umukobwa we wa bucura Giannina, umwe mu bana batanu ba Maradona babashije kumenyekana.
Maradona yari yajyanywe mu bitaro afite ikibazo cyo kubura amaraso n’amazi mu mubiri tariki ya 02 Ugushyingo 2020, biza kugaragara ko afite ibibumbe by’amaraso byipfunditse mu mutwe we « hématome sous-dural », akaba yari yatangiye koroherwa nyuma yo kubagwa, gusa bikaba birangiye ashizemo umwuka kubera ikibazo cyo guhagarara k’umutima.


Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Ferwafa imaze gushyira ahagaragara uko amakipe azahura mu mwaka w’imikino wa 2020/2021, aho APR FC yagombaga guhera kuri Musanze, naho Rayon Sports izatangira yakirwa na Rutsiro FC.
Uko ingengabihe ya shampiyona iteye



Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama mpuzamahanga, ivuga kuri manifetse y’abagore bakiri bato kuri Beijing+25, inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iya kure.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kugeza ubu hakiri ibintu byinshi bizitira abagore bakiri bato ndetse n’abakobwa b’Abanyafurika bikababuza amahirwe, muri byo hakabamo ubukene, ubusumbane mu mahirwe ku bukungu ndetse no kutibona mu nzego zifata ibyemezo.
Aho ni ho yahereye avuga ko amajwi y’urubyiruko ubu ari bwo akenewe kurusha ikindi gihe, ndetse n’ubunararibonye bwarwo bityo rugakora ubuvugizi.
Yagize ati “Tubakeneyeho ubuvugizi no guteza imbere ibijyanye n’imari nk’igisubizo, kongera imbaraga mu ikoranabuhanga rihari, kongera ndetse no kuzana ibiganiro bishya mu guhugura, guhindura imyumvire no gusakaza amakuru afasha mu kurinda ubuzima”.
Arongera ati “Ntitwirengagije ko hari inzitizi mu kuzamura urwego rw’ubuzima n’ubukungu by’umugabane wacu, inzitizi zituma ibyo twiyemeje kugeraho bigenda gahoro, ari muri politiki, imibereho n’ubukungu”.
Icyakora Madame Jeannette Kagame avuga ko barimo gukorana n’abafatanyabikorwa b’ingenzi kugira ngo bahe urubyiruko umwanya n’ibikenerwa kugira ngo rubone ibisubizo ku bibazo biruhangayikishije kurusha ibindi, agasoza arubwira ati “Muri abantu b’ingenzi umugabane wacu ufite, ibyifuzo byanyu ni inshingano zacu”.


Emmanuel yakoresheje inyungu akura ku byo atangaza ku mbuga nkoranyambaga (Youtube) maze yubakira ababyeyi be inzu.
BBC yavuze ko uyu mwana yatangaje ko yifuje kububakira inzu y’igorofa (etaje) ariko ko atari Aliko Dangote umukire wo muri Afurika, bityo ko yubatse ihwanye n’ubushobozi abona.
Emmanuel yongeyeho ko kandi yishimiye kuba abashije gusohoza isezerano yagiriye nyina umubyara, ubwo yamubwiraga ko azamwubakira inzu, kuri we ngo abona nyina akwiriye gutura mu muturirwa, ariko ubwo ni bwo bushobozi afite kandi avuga ko atari buterere iyo ngo ategereze ko azagwiza ayo kubaka umuturirwa.
Uyu mwana w’umunyarwenya ufite imyaka 10 yatangiye umwuga wo gusetsa abantu kuri Youtube afite imyaka 5.
Emmanuel yashimiye umusore bakorana akazi kabo bakunze kwita Uncle Mark, kuko ngo yashakaga kugurira Se imodoka ya kabiri ariko Uncle Mark amwibutsa isezerano yigeze kugirira nyina ryo kumwubakira, inzu bityo amusaba gutangira kwizigamira akazabasha gusohoza isezerano.
Emmanuel yahise asaba ucunga umutungo we gutandukanya amafaranga akorera, hakavamo ayo gufasha abana b’imfubyi, ayo kubaka inzu ya nyina, ubwizigamire bwe ndetse n’ayo gufasha umuryango we mu buzima busanzwe.


Ibihugu biburirwa cyane n’ibyo mu ihembe rya Afurika, aho izi nzige ngo ziri kugendana n’umuyaga udasanzwe wahawe izina rya ‘Gat’,i kuri ubu wageze muri Somalia, iki gihugu n’ubundi cyikaba cyari cyitararangiza guhangana n’inzige zahageze mu ntangiriro z’uyu mwaka zateje amapfa n’inzara mu baturage.
Hari impungenge ko mu gihe haza ikindi gitero cy’inzige byatuma ibintu birushaho kumera nabi, kuko aho zigeze mu myaka y’abaturage hahinduka nk’ubutayu bakamera nk’abatarigeze bahinga.
Muri iyi nkubi y’umuyaga wa Gati, ngo inzige ziri kuwororokeramo cyane ku buryo budasanzwe.
Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi (FAO) ryatangaje ko inzige zadutse zishobora kwibasira amajyepfo ya Somaliya na Etiyopiya, zikazagera mu majyaruguru ya Kenya na Uganda, ngo zizatangira kwigaba guhera mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi k’Ukuboza.
Umuryango w’Abibumbye waburiye ko igipimo cy’inzige cyiri hejuru kuri iyi nshuro, mu byo wise igikorwa cyazo cyo “kwimuka”, ngo gishobora kuba kinini kurusha igitero cy’inzige zateye aka karere mu gihe gishize.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, amamiliyaridi y’inzige yangije ibihingwa mu karere kose k’uburasirazuba bwa Afurika, Loni itanga impuruza n’umuburo ko igitero cya kabiri cy’izi nzige cyizaba gifite ubukana bwo kona no kwangiza imyaka kurushaho.


Ubu buryo bushya bwo kuburanisha imanza zitagombye kujya imbere y’abacamanza, buzageragezwa mbere na mbere n’inkiko z’ibanze za Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge no mu nkiko zisumbuye za Gasabo na Nyarugenge.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Nteziryayo, yasobanuye ko izo manza zirimo iz’ibyaha bisanzwe bihanwa n’amategeko, ibyaha bifitanye isano n’amafaranga n’amakimbirane mu miryango, zikazajya zikemurwa mu buryo bwo kunga ababurana nk’uko bisanzwe biri mu muco Nyarwanda.
Dr Nzeryayo ariko yasobanuye ko ubwo buryo bushya buzajya bubanza kumvikanwaho n’impande zombi zifitanye urubanza (urega n’uregwa).
Ubu buryo bushya buje nyuma y’uko Sena y’u Rwanda isabye Guverinoma y’u Rwanda kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije gushaka uburyo bwo gutanga ibihano nsimburagifungo.
Ubwo buryo bwo guhana bitabaye ngombwa gufunga abahamwe n’ibyaha, burimo ibikorwa bifitiye igihugu akamaro, gufungurwa by’agateganyo no kwifashisha abunzi nka zimwe mu ngingo z’ibanze zagiweho impaka n’Inteko Ishinga Amategeko.
Iki cyifuzo kandi gifite ishingiro nk’uko bigaragara muri raporo y’Inteko Ishinga Amategeko, iheruka kugaragaza ko nubwo Guverinoma y’u Rwanda yubatse inzu nshya zifungiwamo abagororwa ikanavugurura izisanzwe, ubucucike muri gereza bwagabanutseho gake cyane, ari yo mpamvu hakenewe undi muti.
Raporo ya Sena ku bucucike buri mu magereza y’igihugu, yerekana ko mu bafungwa 57,482 bari mu magereza 14 y’u Rwanda, habaye ubucucike ngarukamwaka buri ku kigero cya 99.6% kuva muri 2015, 66.9% mufi 2016, 102% muri 2017, 114% mu mwaka wa 2018 na 124.8% mu wa 2019.
Urugero rwafashwe mu magereza umunani rwagaragaje ko amagereza arimo ijanisha ry’ubucucike burenze ubushobozi bw’amagereza. Urugero nko muri gereza y’Akarere ka Rwamagana, hari ubucucike bwa 256%, Gicumbi 173%, Musanze 155%, Bugesera 138%, Rusizi 136%, Huye 124%, Nyarugenge 119% na Muhanga 118%.
Abafungiye muri izo gereza ni abahamwe by’umwihariko n’ibyaha biri mu 10 bya mbere mu Rwanda birimo gukoresha ibiyobyabwenge, kugaba ibitero ku bantu, ubujura, guhohotera abana n’ibindi.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangiza Icyumweru cy’Ubutabera ku wa mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, bwavuze ko uburyo bushya bwo gutanga ubutabera buzageragezwa ku ikubitiro ku manza 40, bikaba biri muri gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rurimo, igamije kugabanya umubare w’imanza n’ubucucike bw’abafungwa mu magereza hirya no hino mu gihugu.
Icyumweru cy’Ubutabera nikirangira, Ubutabera bw’u Rwanda buzakora isuzuma burebe uko byifashe, hanyuma nibusanga hari icyo byatanze gifatika izabe ibaye indi ntambwe itewe mu gukemura ikibazo cy’ubwinyagamburiro bukomeje kubura mu magereza.
Uburyo bwo kunga ababurana ntabwo ari bushya mu Rwanda kuko busanzwe bukoreshwa n’abunzi ku manza zose ziregerwa agaciro katarenze miliyoni eshanu (5,000,000FRW).


Imishahara iriho n’inyongera ya 10% igiye gutangwa nyuma y’Iteka rya Perezida No. 064/01 ryo ku wa 16 Werurwe 2020, rishyiraho sitati igenga abarimu bo mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro, cyane cyane mu ngingo ya 73, igena ishyirwaho ry’umushahara mbumbe (gross) wa mwarimu, hakurikijwe icyemezo cya Guverinoma cyo kongerera abarimu 10% ku mushahara fatizo wabo.
Ibaruwa ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, igira iti “Nejejwe no kuboherereza ku mugereka, ibiranga imiterere y’umushahara uvuguruye ku barimu bose bo mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro, igomba gutangwa guhera muri Nyakanga 2020. Ni muri urwo rwego abarimu bose bari mu kazi bagomba gutangira kwishyurwa ibirarane byo guhera muri Nyakanga 2020”.
Kongera umushahara wa mwarimu byemerejwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2019, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Imishara mishya yagombaga gutangira kwishyurwa guhera muri Werurwe uyu mwaka ntibyakorwa, ariko ibaruwa ya MIFOTRA ntiyigeze ibitangaho ibisobanuro.
Iyi nyongera ya 10% nitangira kwishyurwa, umushahara mushya ku mwarimu wo mu mashuri abanza uzahita uba 46,400FRW, mu gihe umwarimu wo mu mashuri yisumbuye azajya ahembwa 137,000FRW.


Muri abo baturage harimo imiryango 48 yari itishoboye irimo kubakirwa mu Busanza mu Karere ka Kicukiro, bakaba bazimurwa ku cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020.
Imibare yatanzwe n’abakoze ibarura ivuga ko muri Kangondo na Kibiraro ya mbere hatuwe n’imiryango 246, harimo 73 ibarwa nk’ituye mu gishanga, isigaye ikaba ituye mu nzu zitwa akajagari.
Umujyi wa Kigali uvuga ko mu miryango irenga ibihumbi bitandatu na magana ane (6,400) yakuwe mu bishanga, abazafashwa kubona inzu zo kubamo bari batuye muri Kangondo na Kibiraro ari imiryango 35.
Prof Shyaka yabwiye abaturage bo muri Kangondo na Kibiraro bamaze igihe binubira ko basenyewe ntibahabwe ingurane, ko bitavuze ko Leta yabo ibanga.

Yagize ati “Perezida wa Repubulika arabakunda,… muri abacu turi abanyu, ibibazo turabishakira ibisubizo nubwo byaba bisharira. Ubu noneho twaje, turifuza ko abaturage bose babona aho bakika umusaya muri uyu mujyi, apana ahandi”.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko yashimye mu Busanza aho bamwe muri abo baturage bagiye kwimukira, ababwira ko ibyangombwa bakeneye byose bihari, birimo amazi, amashanyarazi, imihanda ndetse n’inzu nziza.
Prof Shyaka yakomeje avuga ko inzego zishinzwe kwimura abo baturage bo muri Kangondo na Kibiraro zatinze ariko ko ubu zigiye kugira vuba bakahava.
Ati “Turabizi ko inzu zubatswe ari nke, ariko izisigaye tuzazubakana namwe”.
Ikibazo cyatumye inzego za Leta zitinda kwimura abo baturage nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu abivuga, ni umubare w’imiryango yarenze 246 ubu ikaba irenga 1,000 bitewe n’uko hari myinshi y’abafitanye isano yari yabaruwe nk’umuryango umwe.
Prof Shyaka asaba aba baturage kwihangana kandi ntihabemo “uwigira igihazi (icyihebe)” gishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.
Yavuze ko indi ntambwe igomba kugerwaho ari uko umuntu uzajya yubaka mu kajagari muri uyu Mujyi wa Kigali azajya ategekwa kwisenyera ibyo yubatse.
Aba baturage ariko ntabwo banyuzwe kuko basaba Leta ingurane ikwiriye y’imitungo y’inzu bari batuyemo nubwo zitwa akajagari cyangwa zari ziri mu gishanga, ndetse izo bamwe barimo kubakirwa ngo ni nto, zinafite icyumba kimwe ku buryo batazibanamo n’abagize umuryango bose.

Hari uwagize ati “Mu muco wacu ntaho abana b’abahungu barara mu cyumba kimwe n’abakobwa, none twebwe ababyeyi tuzararana mu cyumba kimwe n’abana b’abasore n’inkumi. Ubwo bizagenda bite! Iyo nzu jyewe ntayo najyamo, singiye kwisenyera urugo ndacyari muto”.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yakomeje ashimangira ko ingurane y’amafaranga cyangwa inzu nini abo baturage basaba ari ibidashoboka, kuko ngo bishe amategeko bakubaka mu kajagari no mu gishanga.
Avuga ko kuba hari abazubakirwa bitewe n’uko batishoboye atari ingurane ahubwo ari ubufasha Leta izaba ibageneye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Karamuzi Godfrey, avuga ko Kangondo na Kibiraro ari imidugudu ituye nabi ku buryo kuhageza ibikorwa remezo bidashoboka, hakaba isuku nke ndetse ngo hamwe na hamwe gucukura ubwiherero ntibarenza santimetero 50 bataragera ku mazi.
