Tag: featured

  • Ubushinjacyaha bukomeje gusaba ko dosiye ya Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana zahuzwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
    Urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane hifashishijwe ikoranabuhanga aho ubushinjacya bwari ku Cyicaro ku Kimihurura, abaregwa bari muri gereza ya Mageragere aho bafungiye, naho abacamanza bari ku cyicaro cy’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza.

    Umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha ngo busobanure icyifuzo cyabwo cyo guhuza imanza za Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana bari abavugizi ba FLN, maze busobanura ko guhuza imanza zabo biri mu nyungu z’ubutabera kuko ibyaha baregwa bifitanye isano kuko bihuriye ku mutwe wa FLN bari babereye abavugizi.

    Abaregwa n’ababunganira mu mategeko bahawe umwanya wo kugira icyo bavuga ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha, maze bagaragaza ko nta kibazo babibonamo ariko ko ubucamanza bukwiye gufata umwanzuro bushishoje ko ntacyo wabangamiraho ku butabera.

    Nsabimana Callixte wemera ibyaha ashinjwa, yagaragaje ko n’ubundi yari yaremeye ko urubanza rwe ruhuzwa n’urwa Nsengimana hamwe na Paul Rusesabagina yita shebuja.

    Icyakora yagaragaje impungenge z’uko hari abandi bantu 18 bari muri dosiye atazi, na ho Nsengimana agaragaza ko hari abandi bantu 300 bafatiwe mu mashyamba ya Kongo bashobora kuza muri dosiye ye.

    Abunganira abarengwa ni ho bahereye basaba ko guhuza dosiye ya Nsabimana na Nsengimana bari abavugizi ba FLN byafatwaho umwanzuro mu bushishozi.

    Me Moise Nkundabarashi wunganira Nsabimana Callixte, yasabye urukiko kuzakorana ubushishozi rukareba ko urubanza rw’uwo yunganira n’abo bandi zahuzwa ntihagire icyo bibangamira, naho Me Kabera Johnston wunganira Herman Nsengimana asaba urukiko gukorana ubushishozi mu guhuza imanaza zabo.

    Urukiko rwanzuye ko ruzatanga umwanzuro warwo ku wa Kane tariki ya 3 Ukuboza 2020.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/Ubushinjacyaha-bukomeje-gusaba-ko-dosiye-ya-Callixte-Nsabimana-na-Herman-Nsengimana-zahuzwa

  • Gutekereza kwishimisha usambanya umwana ni ukwikururira urupfu – SP Nkurunziza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Usambanyije umwana bimuviramo ibihano bikomeye
    Usambanyije umwana bimuviramo ibihano bikomeye

    Yabibwiye abana, urubyiruko n’abantu bakuru bitabiriye ibiganiro byo gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa, tariki 25 Ugushyingo 2020.

    Yabanje kwibutsa abari bitabiriye ibiganiro ko gusambanya umwana ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe umwana uri munsi y’imyaka 18 kijyanye n’ishimishamubiri mu buryo butandukanye.

    Ati “Haba kumukorakora, haba gushyira igitsina cyawe mu cye, haba kumusoma, haba gushyira urugingo rwawe urwo ari rwo rwose ku mwana uri munsi y’imyaka 18, byose byitwa kumusambanya”.

    Yanababwiye ko usambanyije umwana uri hagati y’imyaka 14 na 18 afungwa imyaka hagati ya 20 na 25, ariko ko iyo umwana abikuyemo uburwayi uwamusambanyije afungwa burundu.

    Kandi na none, usambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 we arengeje 18 afungwa burundu, yaba afite imyaka iri munsi ya 17 agahanishwa kimwe cya kabiri cy’igifungo yari guhanishwa iyo aba arengeje 18.

    Yunzemo ati “Hari ikindi kintu abantu batajya bitaho. Iyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 byabaye, bigaherekezwa no kubana nk’umugabo n’umugore, wa muntu wasambanyije wa mwana (ntabwo ari ukurongora), ahanishwa igihano cya burundu nk’icy’uwishe umuntu. Aho iki cyaha kimenyekaniye, kabone nubwo wa mwana yaba afite imyaka irenga 20, uwamuhohoteye arabihanirwa”.

    Uwamenye iby’iki cyaha cyo gusambanya umwana ntabigaragaze, iyo bimuhamye ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’itatu.

    Naho abo mu muryango w’uwasambanyije umwana hanyuma akamugira umugore we, kimwe n’abo mu muryango w’umwana na bo babishyigikiye, iyo bahamwe n’icyaha na bo bahanishwa igifungo cya burundu.

    SP Evode Nkurunziza, Umuyobozi wa Polisi y
    SP Evode Nkurunziza, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyanza

    Aha ni na ho yahereye agira ati “Gutekereza kureba umwana mutoya, ni ukureba urupfu. Ibaze gukora ikintu kizakuviramo gufungwa burundu”!

    Urubyiruko rwari rwitabiriye ibi biganiro rwagiye rugaragaza ko ari ubwa mbere rwari rwumvise ko uwagize umwana umugore abihanirwa n’amategeko ndetse n’ababyeyi bamutanze bakabihanirwa. Ngo nta nubwo bari barigeze batekereza ko umuntu yahanirwa kuba ataratanze amakuru ku ihohoterwa rikorerwa abana.

    Patrick Senga w’imya 22 ati “Ntahanye ko abagiye bagira abana abagore bakwiye kugaragazwa. Njyewe ntabo nzi, ariko na none ntibabura”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gutekereza-kwishimisha-usambanya-umwana-ni-ukwikururira-urupfu-sp-nkurunziza

  • Kenya: 75% by’inganda ziciriritse zafunze imiryango kubera Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki cyorezo kandi cyatumye abantu babarirwa muri za miliyoni batakaza akazi mu nzego nyinshi z’ubukungu, aho amasosiyete n’inganda biri kurwana no kureba ko byaramuka cyangwa byamara kabiri, binyuze mu kugabanya abakozi ari na ko bigabanya imishahara no ku basigaye.

    ubushakashatsi bwiswe “Gusuzuma ingaruka za Covid-19 ku bucuruzi, akazi n’amahirwe hagamijwe gushaka igisubizo”, bwakozwe hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2020, bwagaragaje ko ubukerarugendo bukomeje kuba urwego rwibasiwe cyane n’ibihombo bingana na miliyoni 3.1 mu madolari ya Amerika.

    Urwego rw’ubwubatsi rwafunzwe rwateje ibihombo 59%, ubwikorezi n’ububiko 58%, uburezi 57%, ubuhinzi 50%, mu gihe ubucuruzi bw’ibicuruzwa binini n’ibicuruzwa biciriritse byo byafunzwe kuri 50%.

    Izi nzego zinyuranye nanone ziravuga ko hari kubaho isubukurwa ry’ibikorwa by’ubucuruzi, nubwo ngo bikigenda biguru ntege.

    Ibigo byinshi byagaragaje igihombo no kubura abakiriya, ibibazo by’ubwishingizi, igiciro kinini cy’ibikoresho, kudashobora kwishyura imishahara no kugabanuka k’umusaruro w’umurimo.

    Mu bukerarugendo, ibigo byose byakoreweho ubushakashatsi byatangaje ko bidashobora kwishyura imishahara y’abakozi ku rugero rwa 92%, bavuga ko byatewe no kubura abakiriya.

    Mu rwego rw’ubuhinzi, amashyamba n’uburobyi bavuze ko ibikorwa byiyongereye ho 83% no gutakaza abakiriya bingana na 67%.Gutakaza abakiriya b’inganda zikora ibitandukanye byageze kuri 88%, imbogamizi zo kubona isoko ziri kuri 63%.

    Muri Kamena 2020, Urugaga rw’Abikorera muri Kenya (KEPSA) rwari rwatangaje ko imirimo isaga miliyoni 5.9 (5,991.768) iziguye kandi n’itaziguye yaba yarahagaze cyangwa ugasanga abakozi boherejwe mu rugo mu kiruhuko badahembwa.

    Mu kugerageza kuzahura ubukungu, Guverinoma yagerageje gushyiraho gahunda y’inguzanyo mu kuzahura ubucuruzi, hifashishijwe ingamba nyinshi zo kugabanya imisoro yo gufasha ingo n’ibigo mu gihe cy’icyorezo.

    Ubushakashatsi bwakozwe na KEPSA bwitabiriwe n’ababajijwe 428 baturutse mu nzego zose z’ubukungu, bwerekana ko 70% by’ubucuruzi byagabanyije gukoresha amafaranga mu bikorwa by’ubucuruzi bidafite ishingiro, 47% byahagaritse by’agateganyo gahunda nshya y’ishoramari, mu gihe 34% bemeje gukoresha e-ubucuruzi hamwe n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.

    Itsinda ry’abikorera rivuga ko ingamba za leta zirimo kugabanya umusoro ku nyongeragaciro (VAT) no gufungura imipaka n’ubuhahirane hagati y’intara n’imijyi biri gufasha leta mu kugarura ubucuruzi ku murongo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/kenya-75-by-inganda-ziciriritse-zafunze-imiryango-kubera-covid-19

  • Musanze: Abanyonzi ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwabo ku kiguzi cy’ibyangombwa bishya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ijire yambawe n
    Ijire yambawe n’utwara abagenzi ubanza (ibumoso) ni yo iri gusimbura indi imaze igihe yambarwa (iburyo)

    Ayo mafaranga ni ayo kwishyura ikarita y’akazi, umwambaro w’ijire na pulaki bisimbura ibyo basanganywe; hakiyongeraho na kasike (utwaye igare n’uritwaweho) bagomba kuba bambaye. Ibi byose iyo babaze amafaranga bagomba kubitangaho ngo basanga ari hagati y’ibihumbi 25 na 35.

    Bavuga ko nk’ikarita y’akazi igura amafaranga 1,000, pulaki itangwa na Koperative yishyurwa amafaranga 1,000, naho ijire yo kwambara igura amafaranga y’u Rwanda 3,600. Aya yiyongeraho andi ibihumbi 14 ya kasike ebyiri, ku munyamuryango utaratanga umugabane shingiro w’ibihumbi 20 muri Koperative akayongeraho. Aya ni yo bavuga ko agenda akagera mu bihumbi 35.

    Ugereranyije n’ayo umuntu umwe yinjiza mu gihe yakoze aka kazi, ngo ni menshi. Hari uwagize ati “ibyo byangombwa bari gusaba bisa n’ibyo dusanganywe. Yaba ikarita, pulaki, ijire, nta na kimwe tudafite yewe hafi ya byose nta n’igihe gishize na byo tubitanzeho andi mafaranga. None hagiye kwiyongeraho kwishyura andi mafaranga y’ibyangombwa bidatandukanye n’ibi”!

    Arakometa ati “Ibi tubifata nko gusesagura no kudukamuramo ibyo tudafite, cyane ko bigoye kubona umunyonzi ushobora kwinjiza ayo mafaranga mu gihe hari ibindi bibazo aba ahanganye na byo atakwirengagiza gukemura mu muryango”.

    Hari abifuza ko ikiguzi cy’ibi byangombwa kigabanuka, ku rundi ruhande bakabona byakurwaho bakabihabwa ku buntu, kuko n’ubundi basanzwe ari abanyamuryango ba koperative batanga imisanzu yose isabwa.

    Umwe muri bo ati “Buri munsi turasora, mu mpera z’icyumweru n’ukwezi tugasora; kuki ayo mafaranga batagira ayo bakura mu isanduka ya koperative akaba ari yo batuguriramo ibyo byangombwa bakabiduha ku buntu, natwe tukumva ku buryohe bwa koperative yacu”!

    Undi ati “Batugabanyirize ayo mafaranga, kuko niba umuntu ashobora kwinjiza amafaranga 1,000 ku munsi, agakuramo ayo kurya, ayo gutunga umuryango, umusanzu n’ibindi, umuntu asigarana ubusa. Ubu se ni gute wagura ijire usanganywe indi? Ukagura pulaki isanga izindi ebyiri ziri ku igare na zo zishyuwe amafaranga? Ijire na yo bikaba uko! Ako kayabo k’amafaranga ntayo twabona kuko ahabanye kure n’ayo twinjiza; tubifata nk’uburyo bwo kutunaniza no gushaka kuduca muri aka kazi kari gatunze imiryango myinshi”.

    Mutsindashyaka Evariste, ukuriye Koperative CVM, avuga ko bamaze iminsi batangiye uburyo bwo guhuza imyirondoro y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare, bagashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga rizamenyekanisha umubare nyawo w’abakora uyu mwuga, birinde gukorera mu kajagari kandi rikazajya ritahura abashobora kuwitwikira bagamije izindi ndonke.

    Izi pulake uko ari ebyiri hari itangwa n
    Izi pulake uko ari ebyiri hari itangwa n’akarere n’indi itangwa na koperative. Iyi ni yo iri gusimbuzwa indi nshya

    Yagize ati “Twafashe icyemezo cyo kubashyira mu ikoranabuhanga rihuje amakuru ari kuri pulaki, ijire n’ikarita by’umuntu ukora umwuga wo gutwara abantu. Bizadufasha kuba hari icyo twakora mu gihe umuntu wacu agize ikibazo ari mu kazi, tumenye uko tumufasha kugisohokamo kuko azaba azwi”.

    Ati “Ikindi twiteze kuri iri koranabuhanga ni ukumenya neza umubare w’abantu bakora uyu mwuga muri Musanze kuko hari nk’ushobora kuwitwikira agenzwa no kwiba cyangwa guhungabanya umutekano; igihe byabaho bizaba byoroshye gushingira kuri ya myirondoro ibitse mu buryo bw’ikoranabuhanga tumenye uwakoze ibyo ni nde, ashakishwe”.

    Mutsindashyaka avuga ko nubwo ari serivisi abatwara abagenzi ku magare bahabwa ku kiguzi, atemeranya n’abavuga ko irengeje amafaranga ibihumbi 20.

    Yagize ati “Iyo uteranyije ikiguzi cy’ijire, ikarita na pulaki na kasike ntibirenza amafaranga hafi ibihumbi 20 y’u Rwanda. Kuba hari uwavuga ko arenze ayo ntabwo ari ukuri. Twifuza ko abakora uyu mwuga bajyana n’igihe, kuko ugiye kureba amajire bambara yarashaje, amakarita na pulaki na byo zikozwe mu buryo buhujwe hakoreshejwe ikoranabuhanga bisaba amafaranga. Iyi mirimo yose kugira ngo ishoboke ntabwo koperative yabyikorera kuko tutabifitiye ubushobozi, bidusaba gukorana na ba rwiyemezamirimo, akaba ari yo mpamvu icyo kiguzi kiba kigomba kubaho”.

    Ku birebana na kasike, kugeza ubu mu Karere ka Musanze izigomba kuzifashishwa n’abatwara abagenzi ku magare ntizirahagera, ngo haracyakorwa ibiganiro n’abikorera bashobora kuzitumiza hanze kandi zikagera ku bagenerwabikorwa ziri ku giciro cyo hasi nk’uko umuyobozi wa Koperative CVM yabitangaje.

    Mu banyonzi basaga 1,800 babarizwa muri Koperative CVM, abamaze guhabwa ibyo byangombwa bishya bihujwe mu buryo bw’ikoranabuhanga barengaho gato 100.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-abanyonzi-ntibavuga-rumwe-n-ubuyobozi-bwabo-ku-kiguzi-cy-ibyangombwa-bishya

  • Uhuru Kenyatta yananiwe kwihanganira ibitutsi, afunga konti ye ya Twitter #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ku wa Gatatu tariki wa 25 Ugushyingo 2020, aho yavuze ko hari ubwo atabashaga gusinzira neza, yibuka ibitutsi n’amagambo mabi abantu baba bamubwiriye kuri Twitter.

    Yavuze ko ibyo byamuteraga uburakari cyane, akaba yarahisemo kujya ataha akaganira n’umugore we, akaryama neza, akabyuka ajya ku kazi nta mujinya afite.

    Kenyatta, yavuye kuri Twitter, mu gihe konti ye bwite yari afite abasaga miliyoni eshatu bamukurikiraga, kuri ubu hakaba hazajya hakoreshwa konti y’Ibiro bya Perezida wa Kenya, ifite abayikurikira basaga miliyoni imwe.

    Si Uhuru Kenyatta gusa wibasirwa n’Abanyakenya kuri Twitter, kuko aba bazwiho kwirekura bakavuga icyo batekereza ku mbuga nkoranyambaga, baza mu baturage bahimba ibyitwa (Hash Tag) nyinshi, aho akenshi baba bagaragaza ibyo batishimiye, ndetse bakanashyamirana n’abo mu bindi bihugu banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/uhuru-kenyatta-yananiwe-kwihanganira-ibitutsi-afunga-konti-ye-ya-twitter

  • Indege ya mbere ya Israir iragera i Kigali kuri uyu wa Kane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Ron Adam yavuze kuri twitter ko iyo ndege iza kuba itwaye ba mukerarugendo barenga 80 b’Abanya-Israel, baje gusura u Rwanda.

    Yifashishije amwe mu mafoto agaragaza uduce tunyuranye tw’u Rwanda, Ambasaderi Ron Adam yifurije abo Banya-Israel ikaze mu Rwanda.

    Ni inkuru kandi yakiriwe n’abatari bake, cyane cyane abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa twitter, bifuriza abo ba mugerarugendo ikaze mu Rwanda.

    Mu bishimiye iyintambwe, harimo Phillip Karenzi, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ushinzwe umubano wa Asia na Pasifika.

    Karenzi yagize ati “Urakoze cyane Ambasaderi Ron Adam ku bw’akazi gakomeye ukomeje gukora mu guteza imbere umubano w’ibihugu by’ibivandimwe (u Rwanda na Israel). Duhaye ikaze abo bavandimwe, kandi twizeye ko bazishimira iby’iza by’u Rwanda”.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/hirya-no-hino/article/indege-ya-mbere-ya-israir-iragera-i-kigali-kuri-uyu-wa-kane

  • Ba rutahizamu bo muri Nigeria bakemanzwe mu mukino Rayon Sports yanganyijemo na Bugesera (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, habereye umukino wa gicuti ikipe ya Bugesera yari yakiriyemo Bugesera, umukino watangiye utinze kubera ikirere kitari kimeze neza ku munsi w’ejo, umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

    Ikipe ya Rayon Sports ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 23 gitsinzwe na Sugira Ernest ku mupira yari ahawe neza na Ndizeye Samuel, nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Mugisha Francois Master wahoze akinira Rayon Sports.

    Sugira Ernest watsinze igitego cya mbere
    Sugira Ernest watsinze igitego cya mbere

    ku munota wa 45, ikipe ya Bugesera yaje kwishyura igitego, cyatsinzwe na Rucogoza Djihad warengeje umupira umunyezamu Bashunga Abouba wari uhagaze nabi, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

    Ikipe ya Bugesera ku munota wa 79 yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ntwari Jacques n’umutwe, ku mupira wari uhinduwe n’umukinnyi mushya witwa Desire ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

    Nyuma yaho umutoza Guy Bukasa yari yashyize mu kibuga rutahizamu Sunday Jimoh asimbuye Sugira Ernest, gusa nyuma yo kunanirwa kugira icyo akora gifatika umutoza yahise yongera amukuramo nta minota 10 akinnye, yinjiza Drissa Dagnogo.

    Drissa Dagnogo waherukaga no gutsindira rayon Sports igitego mu mukino wa shampiyona iheruka bari batsindiye Bugesera ku kibuga cyayo, yaje kongera kubatsinda igitego cyo kwishyura mu izamu n’ubundi yari yagitsindiyemo, umukino urangira ari ibitego 2-2.

    Drissa Dagnogo winjiye mu kibuga asimbuye anatsinda igitego cyo kunganya
    Drissa Dagnogo winjiye mu kibuga asimbuye anatsinda igitego cyo kunganya

    Muri uyu mukino, ba rutahizamu babiri bakomoka muri Nigeria, barimo Sunday Jimoh ukinira Rayon Sports, ndetse na Odile Zinte wa Bugesera, bashidikanyijweho n’abarebye umukino ndetse n’abatoza ntiberura ngo bavuge neza uko bababonye ariko ntibabashima.

    Umutoza Guy Bukasa wa Rayon Sports tumubaza uko yabinye rutahizamu we mushya, yirinze kubivugaho byinshi, gusa avuga ko kuba yamukuyemo ari uko mu minota yari isigaye yari akeneye Drissa Dagnogo, abajijwe niba azamugumana avuga ko ari mu ikipe kandi nta kindi cyemezo cyari cyamufatirwa.

    Ku ruhande rwa rutahizamu wa Bugesera, umutoza Abdu Mbarushimana yavuze ko uyu mukinnyi we agifite akazi kenshi ko gukora, avuga ko igihe Nihoreho Arsene batijwe na Rayon Sports azatangira gukinira, bizatuma uyu rutahizamu amenya ko atagomba kwirara.

    Andi mafoto yaranze uyu mukino

    Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele
    Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele
    Abagize komite ya Rayon Sports bari baje kureba uyu mukino
    Abagize komite ya Rayon Sports bari baje kureba uyu mukino

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ba-rutahizamu-bo-muri-nigeria-bakemanzwe-mu-mukino-rayon-sports-yanganyijemo-na-bugesera-amafoto

  • Amashusho n’amagambo nk’iby’abakundana mu ndirimbo Karasira yatuye Hon. Rutaremara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko indirimbo yose isohoka, habanje gucicikana agace kayo karimo amashusho agaragaza Rutaremara na Karasira bambaye umukenyero batambuka ku ngazi, bageze aho bicara Muzehe Tito asoma ku itama rya Karasira.

    Ni indirimbo igaragaramo kwirekura cyane bitari bimenyerewe ku banyacyubahiro, ariko ikanumvikanamo gushimagiza ubutwari bwa Tito anashimirwa ko yabaye urumuri rw’abakiri bato.

    Mu ndirimbo, hari aho Karasira agira ati “Rutaremara wampaye byose ay’ibambe ukwiriye ibyiza. Rutaremara wampaye umutima yewe nsanze uri ingabirano. Uri ingabire”

    Amagambo menshi agize iyi ndirimbo, ni ayo gushimagiza uyu munyacyubahiro usanzwe ukunda injyana zirimo umuco gakondo, dore ko na Clarisse atahwemye kuvuga ko akunda uyu musaza.

    Hari n’aho Karasira yagize ati “Iyaguhanze, ntibyayigwiririye. Iyaguteye ni na yo ikuhirira. Yakugenje uko yabishatse, nguko uko twakumenye. Iyakunyujije mu nzira y’inzitane yaguhaye umutima rutare. Yarakuzigamye nk’icyanzu cy’abato. Ejo heza ndahabona. Ugira umukunda ntagira umususu, siba gusuhererwa susuruka. Iyo nseko yawe nisesekare. Burya useka neza mutakwasuku.”

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/amashusho-n-amagambo-nk-iby-abakundana-mu-ndirimbo-karasira-yatuye-hon-rutaremara

  • Leta yatangiye ibiganiro byo kubaka uruganda rukora amata y’ifu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi arasaba aborozi b’i Nyagatare kuzamura umukamo kuko hari ibiganiro bigamije kubaka uruganda rw’amata y’ifu

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020 mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyagatare, ahagarajwe imihigo aka Karere kagomba kuzakora ndetse kanayisinyana n’Imirenge.

    Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere dukorerwamo ubworozi cyane ku buryo ubu uruganda Inyange rwakira litiro zisaga ibihumbi 80 ku munsi. Imibare itangwa n’ihuriro ry’aborozi igaragaza ko mu mwaka wa 2019 habonetse litiro miliyoni hafi 16.

    Nyamara aho uyu mwaka ugeze ubu hamaze kuboneka amata arenga litiro miliyoni 20. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana avuga ko Leta y’u Rwanda yatangiye ibiganiro n’uruganda Inyange rusanzwe rutunganya ibikomoka ku mata ku buryo mu Karere ka Nyagatare hakubakwa uruganda rukora amata y’ifu.

    Minisitiri Mukeshimana yasabye aborozi korora inka za kijyambere kugira ngo bazabashe guhaza urwo ruganda.

    Yagize ati “Hari ibiganiro bihari hagati ya Leta y’u Rwanda n’uruganda Inyange byo kubaka uruganda rukora amata y’ifu, birasaba ko mukora cyane mukongera umukamo kugira uruganda rutazabura amata.”

    Umuyobozi w’ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare Gashumba Gahiga avuga ko nta mpungenge zikwiye kubaho zo kubura uwo mukamo kuko buri mwaka umukamo ugenda wiyongera.

    Avuga ko aborozi benshi batangiye gutera ubwatsi bw’amatungo ku buryo n’impeshyi itakigira ingaruka ku mukamo.

    Avuga ko uyu mwaka biteguye kubona litiro miliyoni 24 hatabariwemo amata aca ku ruhande akagurishwa mu maresitora.

    Avuga ko uruganda niruza bazaruhaza kuko igikomeye ari ukubona isoko.

    Agira ati “Amata azaboneka abantu bateye ubwatsi kandi buri mwaka umukamo uriyongera, mu myaka itatu ishize twari ku litiro miliyoni 10 ubu uyu mwaka turatenganya litiro miliyoni 24, hatabariwemo aca ku ruhande. Isoko ribonetse amata ntiyabura.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko uruganda rutunganya amata y’ifu ruzafasha aborozi ariko by’umwihariko abaturage babone akazi ndetse biteze imbere umujyi wa Nyagatare.

    Ati “Ni igisubizo mu buryo bwinshi aborozi bazabona isoko ry’umukamo wabo, abaturage bazabona akazi ariko by’umwihariko n’umujyi wacu uzatera imbere.”

    Muri iyi nama mpuzabikorwa kandi abaturage bakanguriwe kwitabira ikigega Ejo Heza nk’uburyo bwo guteganyiriza izabukuru, basabwa kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko bikurura ibyaha, intonganya mu miryango n’ibindi.

    Muri iyi nama kandi Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yagaragaje ko umwanya wa 13 babonye mu mihigo y’umwaka ushize ahanini byatewe n’ibikorwa bateganyaga gukora ntibyagerwaho kubera ingaruka za COVID-19 ariko yizeza ko ubu ari byo byahereweho ndetse bikaba biri ku rwego rwiza.

    Abayobozi b’imirenge basinyanye imihigo n’umuyobozi w’Akarere kuzashyira mu bikorwa imihigo 107 umuyobozi w’Akarere yasinyanye na Perezida wa Repubulika.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/leta-yatangiye-ibiganiro-byo-kubaka-uruganda-rukora-amata-y-ifu

  • #COVID19: Abantu 76 bakize, haboneka abarwayi bashya 29 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 29 babonetse mu bipimo 2,583 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 9, Bugesera: 13 (Bapimwe muri gereza), Musanze: 4, Gatsibo: 2, Rubavu: 1.

    Kugeza kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,779 muri bo abamaze gukira ni 5317, naho abakivurwa ni 415.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 47.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-76-bakize-haboneka-abarwayi-bashya-29