Tag: featured

  • Nyagatare: Ibyaha bitanu byonyine byihariye 94.4% by’ibyaha byose #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rw
    Urubyiruko rw’abakorerabushake ruvuga ko rugiye guhera mu Masibo rutange amakuru ku bacuruza ibiyobyabwenge kuko ari byo bishora benshi mu gusambanya abana

    Byatangarijwe mu kiganiro RIB yagiranye n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyagatare ku gukumira icyaha cyo gusambanya abana.

    RIB ivuga ko kuva muri Kanama kugera m’Ukwakira 2020, abantu 235 bakorewe dosiye bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, 134 bakekwaho ubujura, 136 bakekwaho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, 86 gusambanya abana naho 45 bakekwaho guhoza abo bashakanye ku nkeke.

    Umukozi wa RIB ushinzwe gukumira ibyaha n’ubushakashatsi Jean Claude Ntirenganya watanze ikiganiro, yavuze ko ibi byaha byose ahanini bishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

    Yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake gushyira imbaraga mu gukumira ibi byaha kugira ngo igihugu kigire umuryango muzima. Avuga ko icyo bakeneye ku rubyiruko ari ugufasha Leta gukumira icyaha cyo gusambanya abana.

    Igikomeye ariko ngo bekeneweho kugaragaza abana bose bahohotewe batamenyekanye ndetse n’ababahohoteye ubutabera bugatangwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven, avuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake rufasha Leta mu bikorwa byinshi, bityo no gukumira isambanywa ry’abana babigizemo uruhare byacika.

    Ashishikariza uruyiruko rw’abakorerabushake kugira uruhare mu gukumira ibyaha batanga amakuru ku gihe.

    Ati “Turabizeye kuko badufasha byinshi cyane no gukumira ibyaha rero turabizi ko nibadufasha bakaduha amakuru hakiri kare ibyaha byinshi bizakumirwa ariko by’umwihariko icyo gusambanya abana”.

    Bikorimana Jean de Dieu umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Kagari ka Nyagatare, avuga ko ubushake babufite kandi n’ubushobozi babufite. Avuga ko agiye gufatanya n’urundi rubyiruko bahere hasi mu Isibo bagerageze gukumira no gutanga amakuru ku byaha bihakorerwa.

    Rurangwa Steven (uhagaze imbere) avuga ko guca ibiyobyabwenge bizarandura isambanywa ry
    Rurangwa Steven (uhagaze imbere) avuga ko guca ibiyobyabwenge bizarandura isambanywa ry’abana

    Agira ati “Ubushake turabufite kandi ubushobozi burahari, jye nzahera mu Isibo ntuyemo ndetse mbishishikarize n’urundi rubyiruko kandi twese tubigize ibyacu abana ntibakongera gusambanywa”.

    Avuga ko bazahera ku bacuruza ibiyobyabwenge babatangeho amakuru kuko akenshi ababinywa ari bo benshi basambanya abana bagakora n’ibindi byaha.

    Ibiganiro ku gukumira isambanywa ry’abana byahereye mu Murenge wa Tabagwe n’uwa Karangazi, bihabwa abaturage ndetse n’abayobozi, bikaba byarasorejwe ku rubyiruko rw’abakorerabushake.

    Ni ibiganiro bifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa buri wese mu gukumira icyaha cyo gusambanya abana”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-ibyaha-bitanu-byonyine-byihariye-94-4-by-ibyaha-byose

  • Rubavu: Polisi yafashe itsinda ry’abakekwaho gukwirakwiza urumogi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Izabafashe Gabriel w’imyaka 31 uzwi ku izina rya Gasongo, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi bitanu, Nyirabuhinja Julienne w’imyaka 40 wafatanywe udupfunyika 1,100 tw’urumogi, Mushimiyimana Emmanuel wafatanywe udupfunyika 400 ndetse n’uwitwa Nsabimana Theogene wafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko gufatwa kw’aba bantu bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, tariki ya 23 Ugushyingo, baduhaye amakuru ko uwitwa Mushimiyimana Emmanuel akekwaho kuba afite urumogi acuruza. Tukimara guhabwa ayo makuru, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahise bajyayo baramufata, bamusangana udupfunyika 400 tw’urumogi”.

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Polisi, CIP Karekezi akomeza avuga ko Mushimiyimana akimara gufatwa bamubajije aho akura urwo rumogi, avuga ko aruhabwa na Izabafashe uzwi nka Gasongo wo mu Murenge wa Bugeshi, ndetse ko mu gihe yajyaga kurukurayo yahahuriye n’uwitwa Nsabimana Theogene na we wahakuye udupfunyika ibihumbi bibiri tw’urumogi yari ajyanye mu Mujyi wa Kigali. Uyu Nsabimana yaje gukurikiranwa afatirwa mu Mujyi wa Kigali i Nyabugogo.

    Yagize ati “Umwe muri aba bagize iri tsinda akimara kuduha ayo makuru, n’ubundi ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryahise rijya mu Murenge wa Bugeshi, Akagari ka Rusiza aho Izabafashe Gabriel atuye, bamusanga mu kabari ke ari kumwe na Nyirabuhinja Julienne, uyu Nyirabuhinja afite udupfunyika 1,100 yari amaze kugura na Gabriel. Ako kanya abaturage bahise bahagera babwira abapolisi ko uwo mugabo asanzwe akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, abapolisi ni ko gusaka mu nzu ye basangamo udupfunyika ibihumbi bitanu tw’urumogi”.

    Abafashwe bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama aho bagiye gukorwaho iperereza n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo ririya tsinda rifatwe. Aboneraho gusaba abaturage muri rusange kurwanya abijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge uko bimeze kose.

    Ati “Turasaba abaturage cyane cyane abaturiye umupaka uhana imbibi n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) kutarebera abacuruza, abakwirakwiza ndetse n’abanywa ibiyobyabwenge, kuko bigira uruhare mu kwangiza abana babo n’ab’igihugu muri rusange kandi ari bo Rwanda rw’ejo, bityo ko bakwiye kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare”.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yanibukije abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge kubicikaho, kuko uretse igihombo, gucibwa amande, gufungwa no gusigira imiryango yabo ubukene nta kindi bibagezaho.
    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-polisi-yafashe-itsinda-ry-abakekwaho-gukwirakwiza-urumogi

  • Robertinho yazanye na Gor Mahia mu Rwanda, Jules Ulimwengu arasigara-Urutonde #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu guhera i Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, hateganyijwe umukino ubanza wa CAF Champions League uzahuza APR FC yo mu Rwanda na Gor Mahia yo muri Kenya.

    Robertinho yazanye na Gor Mahia mu Rwanda n
    Robertinho yazanye na Gor Mahia mu Rwanda n’ubwo atemerewe kwicara ku ntebe y’abatoza
    Sammy Omollo ni we uzatoza uyu mukino wa APR FC
    Sammy Omollo ni we uzatoza uyu mukino wa APR FC

    Ikipe ya Gor Mahia igomba kugera mu Rwanda uyu munsi, yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi berekeje mu Rwanda batagaragaramo Jules Ulimwengu wahoze akinira Rayon Sports, gusa hakaba harimo umutoza Robertinho utemerewe kwicara ku ntebe y’abatoza nyuma y’uko ibyangombwa bye byanzwe na CAF.

    Urutonde Gor Mahia yazanye mu Rwanda

    Abakinnyi: Bonface Oluoch, Gad Mathews, Geoffrey Ochieng, Michael Apudo, Philemon Otieno, Kelvin Wesonga, Charles Momanyi, Joachim Oluoch, Andrew Juma, Ernest Wendo, Bertrand Konfor, Kenneth Muguna, Bernard Ondiek, Cliffton Miheso, John Macharia, Samuel Onyango, Nicholas Kipkirui na Tito Okello.

    Abandi:
    Roberto Oliveira – Umutoza
    Sameul Omollo – Umutoza
    Patrick Odhiambo – Umutoza wungirije
    Jolawi Obondo – Team Manager

    Willis Ochieng’- Umutoza w’abanyezamu
    Fredrick Otieno – Muganga w’ikipe
    Victor Otieno – Logistics
    Dolfina Odhiambo: Umuyobozi wa delegasiyo

    Jules Ulimwengu wahoze muri Rayon Sports ntari mu bakinnyi bazana na Gor Mahia mu Rwanda
    Jules Ulimwengu wahoze muri Rayon Sports ntari mu bakinnyi bazana na Gor Mahia mu Rwanda


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/robertinho-yazanye-na-gor-mahia-mu-rwanda-jules-ulimwengu-arasigara-urutonde

  • Abaturage bo mu bihugu 15 bya Afurika bazajya batanga ingwate mbere yo kwinjira muri Amerika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubutegetsi bwa Donald Trump bwakunze gufata ibyemezo bitavuzweho rumwe
    Ubutegetsi bwa Donald Trump bwakunze gufata ibyemezo bitavuzweho rumwe

    Ibi ni ibiteganywa n’itegeko rishya rigena ingendo zirebana n’ubukerarugendo, ubucuruzi, n’ibijyanye no gutembera, rikazatangira gukurikizwa no kubahirizwa ku itariki ya 24 Ukuboza 2020.

    Ibiro bya Leta zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byavuze ko iyi gahunda izageragezwa mu gihe kingana n’amezi atandatu.

    Ni gahunda izibanda ku basura ndetse n’abafite impushya (visa) z’ubucuruzi n’ubukerarugendo. Ibi ngo bizaba bigamije kwirinda abarenza igihe baba barahawe, ari na cyo viza zabo ziba zigomba kurangiriraho.

    Perezida ucyuye igihe, Donald Trump, watsinzwe amatora aheruka kuba, yo kongera gutorwa muri manda ya kabiri; bimwe mu byaranze ubutegetsi bwe ku isonga harimo kugabanya ingendo z’abinjira n’abasohoka mu gihugu bikaba byari kimwe mu by’ingenzi yibanzeho cyane muri manda ye y’imyaka ine yamaze.

    Perezida watowe Joe Biden w’Umudemokarate we yiyemeje guhindura ingingo nyinshi zirebana n’iyi politiki y’abinjira n’abasohoka zashyizweho na perezida Trump asimbuye, ariko guhindura iyi mirongo ya Trump ngo bishobora gufata amezi cyangwa imyaka.

    Amategeko agenga viza yibasira cyane ibihugu bifite abenegihugu izi mpapuro zarangiriyeho kugeza ku gipimo kingana na 10% cyangwa kirenga muri 2019. Aba bazasabwa kwishyura ingwate y’amafaranga ariko ishobora gusubizwa ingana n’amadolari ibihumbi bitanu, ibihumbi icumi, cyangwa ibihumbi 15 by’Amadolari.

    Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) bivuga ko ibihugu bifite igipimo cyo hejuru cy’abaturage bafite ibyangombwa byabo byarangiriyeho igihe kirekire ngo bazajya bahanishwa kwemererwa kohereza umubare w’abantu bake cyane muri Amerika.

    Ibihugu bya Afurika birebwa n’iki cyemezo ni: Angola, Burkina Faso, Tchad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Djibouti, Eritereya, Gambiya, Gineya-Bissau, Liberiya, Libiya, Mauritania, Sudani, Sao Tome and Principe, Cape Verde, n’u Burundi.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/abaturage-bo-mu-bihugu-15-bya-afurika-bazajya-batanga-ingwate-mbere-yo-kwinjira-muri-amerika

  • Abafite ubumuga bukomatanyije bifuza icyiciro cyihariye bagaragarizamo ibibazo bibugarije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe hari ibyiciro byari byarashyizweho by’abafite ubumuga hakurikijwe uburemere bwabwo, ariko icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije ntikigaragara, ari yo mpamvu bifuza ko na cyo cyashyirwaho.

    Perezida w’Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona (ROPDB), Furaha Jean Marie, agaruka ku bibazo byugarije abafite ubwo bumuga n’impamvu bifuza ko hajyaho icyiciro cyabo cyihariye, ibyo byose akabisobanura akoresheje amarenga yo mu ntoki asemurwa n’ubizobereyemo.

    Furaha Jean Marie (umugabo), arasobanurirwa ibivugwa hifashishijwe amarenga yo mu ntoki
    Furaha Jean Marie (umugabo), arasobanurirwa ibivugwa hifashishijwe amarenga yo mu ntoki

    Agira ati “Kuva kera abantu bafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona ntibigeze bahabwa agaciro, abana ntibige kuko nta mashuri ahari mu Rwanda bakwigamo. Ikindi kibazo gikomeye, ntabwo tuganira n’imiryango yacu kuko bataba bazi amarenga yo mu biganza ndetse ntitubasha kwigenza tutarandaswe, ugasanga umuntu ahora aryamye mu rugo”.

    Ati “Ikibazo kinini kiri ku bana bavukanye ubwo bumuga kuko akeshi bagira n’ikibazo cyo mu mutwe, biba bisaba ko bakurikiranwa cyane kugira ngo ubwenge bwabo bukore, gusa biragoye. Twifuza rero icyiciro cyihariye cy’abafite ubwo bumuga kugira ngo haboneke inzira yo gukora ubuvugizi, bityo ibibazo byacu bizajye byumvikana byihuse hashakwe ibisubizo”.

    Mu bindi bibazo bafite ngo ni uko urwaye bitamenyekana ndetse n’iyo agiye kwa muganga bigorana kumuvura kubera ikibazo cy’ururimi. Abo bantu kenshi ngo bakingiranwa mu nzu iyo abandi bagiye mu mirimo bikabatera ubundi burwayi, guhora mu bukene bukabije ndetse no guhezwa.

    Undi ufite ubumuga bukomatanyije, Uwizeyimana Naomi, mu ijwi ry’umusemuzi we avuga ko yahumye ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yari asanzwe atumva atavuga, bituma ahagarika kwiga.

    Ati “Mbere narageragezaga nkiga neza ariko bigeze muri 2009 ntangira kugenda ntakaza kubona buhoro buhoro, ntekereza ko ari ikibazo cyo mu muryango kuko mfite abandi bavandimwe bafite ubwo bumuga. Ngeze mu wa gatandatu w’abanza nahise mpuma burundu ubwo kwiga biba biragahaze, gusa haje umuryango urampugura mbasha kugira ibyo nakwikorera”.

    Uwo mukobwa akomeza avuga ko we yagize amahirwe abona ubufasha arajijuka, gusa na we yemeza ko hari abandi bafite ubwo bumuga babayeho nabi, akifuza ko imiryango yabo yafashwa guhindura imyumvire, bakabagaragaza na bo bagafashwa.

    Hon Musolini Eugène uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko ari ngombwa ko ufite ubumuga wese agira ikiciro abarizwamo kuko bimugirira akamaro.

    Hon Musolini Eugène uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko
    Hon Musolini Eugène uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko

    Ati “Nk’uko buri Munyarwanda afite icyiciro cy’ubudehe abarizwamo, ni ngombwa ko n’abafite ubumuga bose bagira ibyiciro by’ubumuga babarizwamo bitewe n’uburemere bwabwo. Ibyo bifasha Leta kubashyira mu igenamigambi rizatuma bagenerwa ibibakwiriye bigenwa n’amategeko, ni ugukora ubuvugizi rero buri wese akabona icyiciro kijyanye n’ubumuga bwe”.

    Akangurira kandi ababyeyi bafite abana bafite ubumuga butandukanye, yo kutabakingirana ahubwo babagaragaze bityo bafashwe kuko n’abafite ubumuga hari ibyo bashoboye bakora, bagaterwa inkunga bakiteza imbere.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari abafite ubumuga bukomatanyije 167 bamaze kumenyekana, ariko hari abandi benshi batarabarurwa, gusa ngo mu ibarura ry’abaturage riteganywa muri 2022, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kizagaragaza imibare ya nyayo y’abafite ubumuga mu byiciro bitandukanye.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/abafite-ubumuga-bukomatanyije-bifuza-icyiciro-cyihariye-bagaragarizamo-ibibazo-bibugarije

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 72, abakize ni 28 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 72 babonetse mu bipimo 2,991 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 6, Rwamagana: 30 (bapimwe muri Gereza ya Rwamagana), Nyamagabe: 19 (bapimwe mu nkambi ya Kigeme), Musanze: 9, Nyanza: 2, Gicumbi: 2, Bugesera: 2, Rubavu: 2.

    Kugeza kuri uyu wa Kane mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,851 muri bo abamaze gukira ni 5345, naho abakivurwa ni 459.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 47.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-72-abakize-ni-28

  • Abanyeshuri 25 bo muri Kaminuza y’u Rwanda bifuza gukomeza kwishyurirwa n’ubwo batsinzwe ibizamini #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imwe mu nyubako zikoreramo Kaminuza y
    Imwe mu nyubako zikoreramo Kaminuza y’u Rwanda

    Ni ukuvuga ko iyo umunyeshuri atsinzwe, bikaba ngombwa ko asibira mu mwaka yari arimo, ntabwo Leta iwumwishyurira ahubwo we arawiyishyurira, noneho yatsinda akongera akandika asaba ko Leta yakongera ikamwishyurira mu yindi myaka asigaje kwiga.

    Nk’uko bivugwa na Kaminuza y’u Rwanda, abanyeshuri 25 biga mu bijyanye n’imicungire y’imari (Finance and Business Management) bajuririye icyo cyemezo, basaba Kaminuza y’u Rwanda n’Inama Nkuru y’Uburezi ko cyahinduka nyuma y’uko batsinzwe amasomo yabo umwaka ushize.

    Ubujurire bwabo bwakozwe muri Gashyantare uyu mwaka, mbere gato y’uko igihugu cyose kijya muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’ kubera icyorezo cya COVID-19. Gusa na nyuma y’uko amashuri yongeye gufungura, icyemezo cy’uko abanyeshuri batsinzwe bagomba kwiyishyurira umwaka wo gusibira cyagumyeho.

    Mushabe Samuel ushinzwe ibijyanye no kwandika abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yagize ati “Abanyeshuri bandikiye Kaminuza y’u Rwanda ibaruwa y’ubujurire nyuma y’uko batsinzwe.Natwe twandikiye ibaruwa Inama Nkuru y’Uburezi tubakorera ubuvugizi. Ubwo busabe twakoze bushobora kwemerwa cyangwa se ntibwemerwe. Ariko twe uruhande turiho, ni uko abanyeshuri bagomba kubanza gutsinda ibizamini kugira ngo Leta ikomeze kubishyurira buruse”.

    Ku rundi ruhande, Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi mukuru w’Inama Nkuru y’Uburezi, ubwo yari mu kiganiro ‘ubyumva ute’ cya KT Radio ku wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, yavuze ko batakwica amategeko ngo bakomeze kwishyurira abanyeshuri batsinzwe.

    Yagize ati “Ntiwatubwira ngo twice amategeko, iyi nguzanyo ihabwa abanyeshuri nyuma y’uko biyemeje ko bagomba gutsinda ibizamini byabo, kugira ngo Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) ikomeze kubishyurira.

    Yongeyeho ko Iyo umunyeshuri atsinzwe ikizamini, buruse iba ihagaze kugeza mu mwaka ukurikiyeho mu gihe umunyeshuri yatsinze neza akongera agasaba buruse.

    Buri mwaka, Kaminuza y’u Rwanda ikora urutonde rw’abanyeshuri batsinze neza ibizamini, havuyemo amazina y’abatsinzwe. Urwo rutonde Kaminuza irushyikiriza ubuyobozi bwa HEC, na yo ikarufataho imyanzuro ishyikirizwa BRD kuko ari yo yahawe inshingano zo kwishyura buruse za Leta zihabwa abanyeshuri guhera mu mwaka wa 2015.

    Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko abo banyeshuri 25 atari bo bonyine batsinzwe ibizamini, ahubwo ngo ni uko ari bo bagize ishyaka ryo kugerageza gusaba ko habaho impinduka kugira ngo bibafashe kuko batsinzwe ibizamini.

    Dr Mukankomeje yagize ati “Abanyeshuri bavuga ko bafite ikibazo ni abatsinzwe ibizamini. Nta buruse bazabona, keretse nibatsinda uyu mwaka neza, hanyuma bakongera bakandika basaba buruse umwaka utaha”.

    Yongeraho ko Buruse ihabwa abanyeshuri ituruka mu misoro y’abaturage, bityo ko abanyeshuri batagombye kuyikerensa.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abanyeshuri-25-bo-muri-kaminuza-y-u-rwanda-bifuza-gukomeza-kwishyurirwa-n-ubwo-batsinzwe-ibizamini

  • Ubushinjacyaha bwasabye ko dosiye ya Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana zihuzwa n’iya Paul Rusesabagina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
    Urubanza rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane hifashishijwe ikoranabuhanga aho ubushinjacya bwari ku Cyicaro ku Kimihurura, abaregwa bari muri gereza ya Mageragere aho bafungiye, naho abacamanza bari ku cyicaro cy’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza.

    Umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha ngo busobanure icyifuzo cyabwo cyo guhuza imanza za Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana bari abavugizi ba FLN, maze busobanura ko guhuza imanza zabo biri mu nyungu z’ubutabera kuko ibyaha baregwa bifitanye isano kuko bihuriye ku mutwe wa FLN bari babereye abavugizi.

    Abaregwa n’ababunganira mu mategeko bahawe umwanya wo kugira icyo bavuga ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha, maze bagaragaza ko nta kibazo babibonamo ariko ko ubucamanza bukwiye gufata umwanzuro bushishoje ko ntacyo wabangamiraho ku butabera.

    Nsabimana Callixte wemera ibyaha ashinjwa, yagaragaje ko n’ubundi yari yaremeye ko urubanza rwe ruhuzwa n’urwa Nsengimana hamwe na Paul Rusesabagina yita shebuja.

    Icyakora yagaragaje impungenge z’uko hari abandi bantu 18 bari muri dosiye atazi, na ho Nsengimana agaragaza ko hari abandi bantu 300 bafatiwe mu mashyamba ya Kongo bashobora kuza muri dosiye ye.

    Abunganira abarengwa ni ho bahereye basaba ko guhuza dosiye ya Nsabimana na Nsengimana bari abavugizi ba FLN byafatwaho umwanzuro mu bushishozi.

    Me Moise Nkundabarashi wunganira Nsabimana Callixte, yasabye urukiko kuzakorana ubushishozi rukareba ko urubanza rw’uwo yunganira n’abo bandi zahuzwa ntihagire icyo bibangamira, naho Me Kabera Johnston wunganira Herman Nsengimana asaba urukiko gukorana ubushishozi mu guhuza imanaza zabo.

    Urukiko rwanzuye ko ruzatanga umwanzuro warwo ku wa Kane tariki ya 3 Ukuboza 2020.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/Ubushinjacyaha-bwasabye-ko-dosiye-ya-Nsabimana-Callixte-na-Herman-Nsengimana-zihuzwa-n-iya-Paul-Rusesabagina

  • Bwa mbere mu mateka, kompanyi y’Indege yo muri Israel yatangiye gukorera ingendo mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere mu mateka indege y’iyi Kompanyi igeze ku butaka bw’u Rwanda, ikaba ibimburiye izindi ngendo indege z’iyi Kompanyi zizajya zikorera mu Rwanda.

    Dore mu mafoto uko byari byifashe ubwo iyi ndege yageraga ku kibuga cy’indege cya Kanombe:

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bwa-mbere-mu-mateka-kompanyi-y-indege-yo-muri-israel-yatangiye-gukorera-ingendo-mu-rwanda