-
- Dr. Pierre Damien Habumuremyi
Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, uyu mwanzuro ukaba wasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, Dr Pierre Damien Habumuremyi akaba yari muri Gereza i Mageragere.


Ni nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, uyu mwanzuro ukaba wasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga, Dr Pierre Damien Habumuremyi akaba yari muri Gereza i Mageragere.


Ni umuhango watangijwe no kwibuka Karemera Pierre uheruka kwitaba Imana, akaba ari umwe mu bagize uruhare mu itangizwa ry’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda “Ferwacy”, akanariyobora kuva mu mwaka wa 1994 kugera 2002.
Ni isiganwa ridasanzwe ugereranyije n’anadi masiganwa yabanje, aho by’umwihariko hazibandwa ku ngamba zo kwirinda COVID-19, aho bizasaba ko nyuma buri gace amakipe yose azajya arara mu mujyi wa Kigali, akazinduka ajya aho isiganwa rizatangirira.
Amakipe 17 azitabira Tour du Rwanda 2021
Amakipe 32 ni yo yari yasabye kwitabira Tour du Rwanda 2021, hemererwa amakipe 17 aho buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi batanu, andi makipe abiri asigaye akazatangazwa mu kweiz kwa mbere 2021.
Amakipe yemerewe kuzitabira Tour du Rwanda 2021
Amakipe atatu y’ibihugu
Rwanda
Algeria
Ethiopia
Amakipe akina amarushanwa yo ku mugabane
Benediction Ignite/Rwanda
Saca/Rwanda
Pro-Touch/USA
Bike Aid/Ubudage
Vino Astana Motors/Kazakshstan
TSG /Malaysie
Medellin/Colombia
Novo Nordisk/USA
Amakipe y’ababigize umwuga
Total Direct Energie/France
Team B&B Hotels/France
Androni Giocatolli Sidermec/Italy
Israel Start-Up Nation/Israel
Uduce tuzaba tugize Tour du Rwanda 2021
Agace ka mbere, Tariki 21/02/2021: Kigali Arena –Rwamagana 115.6 Kms

Agace ka kabiri, Tariki 22/02/2021: Kigali-Huye 120.5 kms

Agace ka gatatu: Tariki 23/02/2021: Nyanza-Gicumbi 171.6 kms

Agace ka kane, Tariki 24/02/2021: Kigali-Musanze 123.9 kms

Agace ka gatanu, Tariki 25/02/2021:Nyagatare-Kigali

Agace ka gatandatu, Tariki 26/02/2021: Kigali-Kigali 152.6 kms (Bazanyura Gicumbi bagaruke I Kigali)

Agace ka karindwi, Tariki 27/02/2021: Kigali-Kigali 4.5 kms, Course contre la montre

Agace ka munani, Tariki 28/02/2021: Kigali(Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) 75. 3Kms

Uzajya yegukana agace azajya yambara umwambaro wa Skol nk’uko bisanzwe, naho uzajya aba ayoboye isiganwa azajya yambara w’umuhondo (Maillot Jaune) uzatangwa na Visit Rwanda.
Mu isiganwa ry’uyu mwaka hazagaragaramo akarereka Gicumbi kataherukaga kwakira iri siganwa, hakaba kandi hatazagaragaramo uturere twa Rubavu na Karongi dusanzwe dukunda kunyuramo isiganwa, ibi bikaba biterwa n’uko abasiganwa bagomba kujya bahita bagaruka mu mujyi wa Kigali buri munsi.
Abafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda 2021:
Minisports, Visit Rwanda, Polisi y’igihugu y’u Rwanda, Skol, Cogebanque, Rwanda Tea, SP, Prime Insurance, Gorilla Games, Inyange, Rwandair, Bella Flowers, RSSB, Horizon Express, G-Skin , Komite Olempike y’u Rwanda, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda


Ubuganga bwo mu kibaya cya Lift Valley (Lift Valley Fever) ni indwara iterwa n’umubu ukunze kugaragara hafi y’imigenzi n’ibishanga byigaragaza mu Karere k’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), inka yarwaye ikaba igira umuriro ikanava amaraso ahari akanya hose, ku mubiri wayo, ku nka zihaka zikaramburura izindi zigapfa.
Indwara y’ubuganga bwa Lift Valley yagaragaye bwa mbere muri Kenya mu mwaka wa 2018 igera no mu Rwanda. Inka 78 mu Karere ka Ruhango zarwaye zararamburuye izindi eshatu zirapfa eshanu ziravurwa zirakira.
Kuva icyo gihe habayeho ibikorwa byo gukingira ku buryo mu myaka ibiri ishize nta nka yongeye kugira ibibazo, gahunda ikaba ikomeje kugira ngo hirindwe ko hari indi nka yakwandura.
Muri uyu mwaka inka zisaga ibihumbi 12 mu Karere ka Ruhango zamaze gukingirwa ariko aborozi bakaba basabwa kwitwararika ngo batazongera kurwaza Lift Valley fever kuko iyo ndwara ifata n’abantu kandi ikaba yabica.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubworozi mu Karere ka Ruhango Rugwizangoga Dieudonné avuga ko ubundi indwara ya Lift Valley Fever iterwa n’umubu uruma inka ukayitera mikorobe zororokera mu mubiri wayo ku buryo nyuma y’iminsi 15 inka itangira kugaragaza bya bimenyetso byo guhinda umuriro, no kuva amaraso umubiri wose, izihaka zikaramburura.
Rugwizangoga avuga ko inka yarwaye ishobora kuvurwa igakira nyuma yo kuyitera Vitamini K ariko ibyiza ari ukurinda ko inka yakwandura kuko byanayiviramo gupfa.
Avuga ko ubundi buryo bwo kurinda inka kwandura ari ugukoresha uburyo bwo gufuhera cyangwa kuhagira inka n’umuti wica uburondwe kuko uwo muti wica n’umubu utera indwara ya Lift Valley Fever.
Agira ati “Umuti wica uburondwe wica n’umubu. Inama tugira aborozi ni ugufuhera cyangwa kuhagira n’umuti amatungo kuko uriya muti wica uburondwe wica n’umubu. Ikindi ni ukugaburira amatungo yabo neza kuko iyo inka yariye neza ubudahangarwa bwayo buriyongera ikabasha guhangana n’uburwayi”.
Rugwizangoga avuga ko gukingira inka byatumye mu myaka ibiri ishize ntayongera kwicwa cyangwa kuramburura kubera Lift Valley Fever akaba asaba aborozi kugenzura inka zabo kugira ngo iyagaragaza ibimenyetso ivurwe hakiri kare.
Agira ati, “Igihe umworozi abona ibimenyetso bidasanzwe ku nka agomba kwihutira kutumenyesha tukamufasha kuko iriya ndwara ifata n’abantu kandi irica, ariko iyo itungo turikurikiranye rishobora gukira. Ni ngombwa kwirinda ko uburwayi busakara kugira ngo hatabaho ibyago byinshi byo gupfa cyangwa kugerwaho na za ngaruka zo kuramburura.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyashyize urukingo rwa Lift Valley Fever ku rutonde rw’inkingo zihabwa amatungo mu Rwanda ubu ikaba ikingirwa ku nka by’umwihariko mu nzuri zegereye Akanyaru n’ibibaya by’Akagera.
Inyana zivuka kugeza ku mezi atandatu zo ngo ziba zigifite ubudahangarwa ku buryo zitandura iyo ndwara, naho inka zaramburuye zikaba zihita zigira ubudahangarwa na zo ntizipfe ariko hakabaho igihombo cy’inyana.


Ibyo biravugwa mu gihe hari bamwe mu bakozi b’imirenge n’abaturage bavuga ko gufungwa kw’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge ya Sovu na Kavumu no guhagarikwa by’agateganyo ku munyambanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira, bigamije kwikiza bamwe mu bashobora kubangamira ibikorwa bya Mayor Ndayambaje byo kuziyamamariza manda itaha.
Hashize icyumweru kirenga abanyamabanga Nshingwabikorwa babiri b’Imirenge ya Sovu na Kavumu batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakurikiranyweho amakosa atandukanye, undi munyambanga nshingwabikorwa umwe arahagarikwa by’agateganyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, avuga ko mu Murenge wa Bwira hahagaritswe by’agateganyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, hagafungwa umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Intandaro y’ikibazo ngo ni amafaranga asaga miliyoni 1,5frw yakoreshejwe nabi mu kugura ingurube zagombaga guhabwa abakobwa bari munsi y’imyaka 20 babyariye iwabo nk’umushinga wo kwiteza imbere.
Umunyambanga nshingwabikorwa akaba yarahanishijwe guhagarikwa amezi atatu ku kazi, naho umukozi w’umurenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage we akurikiranwa n’ubugenzacyaha ku cyaha cyo gukoresha nabi ayo mafaranga.
Mu Murenge wa Sovu ho ngo hari ikibazo cy’amafaranga yagombaga kubakira abaturage batishoboye abarirwa mu bihumbi 500frw atarakoreshejwe icyo gikorwa, bituma umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge afatwa na RIB, ndetse n’umucungamutungo w’umurenge, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari dutandatu barafungwa abandi bakajya batumizwa kubazwa.
Mu Murenge wa Kavumu ho ngo habaye ikibazo cy’uko hari amasoko yatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri gahunda yo kubaka inyubako zitandukanye z’amashuri, aho abaturage batwaye amabuye n’umucanga ariko hakishyurwa rwiyemezamirimo, ibyo byose ngo bikaba biri gukurikiranwa ngo harebwe ukuri kwabyo.
Agira ati “Turizera ko RIB mu bushishozi bwayo izagaragaza abagomba kubiryozwa n’abagomba kuba abere, byakozwe mu rwego rwo kubaza abayobozi ibyo bakora kandi buri wese agomba kujya abazwa ibyo akora, haba harimo amakosa akayahanirwa”.
Umuyobozi w’akarere Ndayambaje Godefroid avuga ko ntaho ahuriye no gufungwa kw’abo bakozi
Hari amakuru yagiye acicikana avuga ko gufungwa kw’abo bakozi bo mu mirenge ihana imbibi bose bakekwaho gukoresha nabi amafaranga kandi atari menshi, byaba ari amakosa yashakishijwe ngo abo bayobozi bafungwe, bityo amatora y’umuyobozi w’akarere azaba mu mwaka utaha azabe abashobora kuyabangamira baramaze kwigizwayo.
Kuri icyo kibazo, umuyobozi w’akarere avuga ko ntaho bihuriye n’ukuri kuko ibyabaye ari ibijyanye no kubazwa inshingano kandi ko umuyobozi wese azabazwa ibyo yakoze, cyane cyane igihe ibyo umuturage agenewe atabibonye umuyobozi abigizemo uruhare.
Agira ati “Nta gikuba gicitse kuko kubazwa inshingano ni ngombwa, ibyo bariya bantu bakurikiranyweho ntabwo ari ikibazo cya Mayor, igihe cyo kwiyamamaza ntikiragera kandi abo bantu ni RIB iri kubakurikirana. Ibyabaye ni ukubaza inshingano ntaho bihuriye na Mayor uwabivuga ni ibitekerezo bye”.
Agira ati “Igihe cyo kwiyamamaza ntikiragera, nta n’uzi icyo umuntu atekereza. Nibaba abere ntabwo bizaba bivuze ko mayor abifitemo uruhare kuko si bo ba mbere babajijwe, ntaho bihuriye n’ibyo abantu bavuga kuko nibabazwa bagasanga ibyabavuzweho atari byo ,bizaba ari amahirwe yo kuguha imbaraga zo kurushaho gukora neza”.
Kuba abayobozi bari gufatwa bagafungwa mu gihe byari bimenyerewe ko abakozi bagize intege nke bandika begura, Ndayambaje avuga ko nta kindi bisobanuye, kuko ntabwo byatinze kugaragazwa amakosa yabo kandi aho ikosa rigaragariye ari ho rikurikiranirwa.
Umuyobozi w’akarere avuga ko abakozi bafashwe n’abakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi ibigenewe abaturage nta yandi makosa bari basanzwe bazwiho yashimangira ibyo byaha, kandi ko n’ayaba yarabagaragayeho yaba yarakurikiranywe n’inzego bireba.


Ni mu gihe ibihugu by’Amerika, u Budage ndetse n’u Burusiya bikomeje guhatanira gushyira ahagaragara urukingo rwa coronavirus mu gihe gito gishoboka, aho inkingo byamaze kwerekana mu igerageza zose zerekanye ko zishobora gukora hejuru ya 90%.
OMS ivuga ko yasanze 1/3 cy’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika ari byo byonyine bifite ibikorwa remezo by’ubuzima bifite ubushobozi bwo gukora ibikorwa byo gupima abaturage babyo iki cyorezo, kandi ngo ntabwo watanga urukingo mu gihe utazi uko icyorezo gihagaze mu gihugu runaka.
OMS ivugako ibihugu byo muri Afurika bikiri kure cyane mu bikorwa byo kwitegura kuba byakwakira no gukoresha urukingo urukingo rwa Covid-19, bityo ngo ibihugu birasabwa kwitegura kuza k’urukingo rushobora kuza mu gihe cya vuba bishoboka.
OMS ivuga ko 1/2 cy’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika ari byo gusa byabashije kwerekana abo urukingo rwaterwa mbere mu gihe rwaba rwaje, ibihugu ngo byakoze ibirebana no gutera inkunga ibikorwa byo gupima no kugaragaza abakenera urukingo ku ikubitiro.
Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo (CDC), kivuga ko gukingiza abantu bizaba ikibazo gikomeye bitewe n’uko ibihugu byinshi bya Afurika bititeguye bihagije.
Umuyobozi wa CDC, Dr John Nkegasong, avuga ko ibi bishobora kuba intandaro yo gutinda kubona urukingo kuri bamwe mu Banyafurika; bikaba bishobora gutuma igikorwa cyo gukingira kigorana ndetse ngo ntishobora gutangira kugeza mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka utaha 2021.
Afurika CDC yizeye gukingiza byibuze 60% by’abantu ku mugabane wa Afurika, ikavuga ko ibyo bigomba gufasha kugera ku budahangarwa bw’imibiri y’abantu.
Kugeza icyo gihe mu mwaka utaha ubwo urukingo ruteganyijwe kujya hanze, abantu basabwe gukomeza gushingira ku ngamba z’ubuzima rusange n’amabwiriza yashyizweho kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa rya Covid-19 nk’uburyo buhari bwonyine bwo kuyirinda.


Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’ako karere, Nshutiraguma Esperance, avuga ko bateganya gutanga serivisi zidasanzwe hamwe no kwigisha abaturage mu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwatangijwe hose mu gihugu ku wa 25 Ugushyingo 2020.
Nshutiraguma yagize ati “Twibutsa ko uwahohotewe agomba kwihutira kugera ku nzego z’umutekano kugira ngo afashwe banakurikirana ibimenyetso kugira ngo bidasibangana”.
Mu bimenyetso uwahohotewe aba atagomba gusibanganya hari ukuba yakwirinda kumesa imyenda yari yambaye ndetse rimwe na rimwe akirinda gukaraba, kugira ngo ibyasizwe n’uwamuhohoteye bidasibangana.
Nshutiraguma yibukije ko serivisi zo kuvura uwakorewe ihohoterwa no gukurikirana uwamukomerekeje cyangwa uwamusambanyije, zitangirwa ubuntu ku bigo bya Isange One Stop Centers aho biri hose mu gihugu.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Nyarugenge, Emmanuel Nkusi, avuga ko imbogamizi bagira mu gukurikirana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari uko abenshi badashaka gutanga amakuru kubera imvugo ngo ‘ni uko zubakwa’.
Hari n’imiryango idatanga amakuru y’umwana wasambanyijwe, aho ababyeyi be ngo banga kwiteranya n’umuturanyi wakoze icyo cyaha, kubera inyungu z’amafaranga yabahaye bagasangira n’uwahohotewe.

Nkusi akomeza avuga ko hari n’abantu batazi ko amategeko abarenganura ku byaha by’ihohoterwa birimo ibyo kuvunisha umwana imirimo, gukubita no gutoteza uwo mwashakanye (cyane cyane umugore).
Mu ngaruka RIB yabonye zikurikira ibi byaha by’ihohotera harimo impfu z’ababikorewe, indwara zidakira, inda zidateganyijwe, gucikiza amashuri no kudindiza iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.
Mu bukangurambaga Akarere ka Nyarugenge kakoreye mu Murenge wa Kimisagara ku wa Gatatu, haje uwitwa Mukanyandwi Esperance uvuga ko umugabo yatahaga yasinze akamukubita, ariko nyuma yo kwitabaza RIB ubu urugo ngo rurimo amahoro.

Mu mirongo itishyuzwa urwego RIB rwatanze kugira ngo uwahohotewe bishingiye ku gitsina ahamagareho atabaza, hari 3512 cyangwa 3029 ya Isange One Stop Center.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko muri iyi minsi y’ubukangurambaga buzabera mu mirenge yose, hazabamo kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere hamwe n’ababana bidakurikije amategeko bifuza gusezerana, ndetse no gutanga serivisi z’ubutaka zinyuranye.


Bavuga ko hashize amezi arenga atatu imirimo yo kubaka icyo kibuga n’amarembo irangiye, ariko bakaba bishyuza rwiyemezamirimo wabakoresheje muri iyo mirimo, na we akababwira ko atarishyurwa.
Mu bishyuza harimo abakoze imirimo yo kubaka, igendanye n’ubwubatsi ndetse n’abagemuye ibikoresho byakoreshejwe mu kubaka. Harimo kandi abanyeshuri bakagombye kuba barasubiye ku mashuri, ariko bakaba barazitiwe no kuba barabuze amafaranga abajyana ku ishuri.
Muri bo hari uwitwa Edouard Shumbusho, wakoze imirimo yo gusudira ibyuma byakoreshwaga mu kubaka, akavuga ko rwiyemezamirimo amufitiye umwenda w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 572.

Agira ati “Ibi byuma byose ni jyewe wabisudiye, kugeza ubu hari amafaranga ntarishyurwa. N’ubu tuvugana tuvuyeyo nta cyo bitanze, kandi no ku wa mbere tuzasubirayo igihe cyose bataratwishyura”.
Hari undi uvuga ko yagemuye ibyuma byakoreshejwe mu kubaka ikibuga cya basketball, rwiyemezamirimo akaba amurimo umwenda w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 470.
Agira ati “Ni jye wagemuye ibyuma byakoreshejwe mu kubaka iki kibuga hamwe n’amatiyo, ariko ku mafaranga bagombaga kunyishyura bampaye makeya, ubu bandimo ibihumbi 470”.
Rwiyemezamirimo wakoresheje abo baturage, Anastase Murwanashyaka, uhagarariye Kompanyi yitwa ‘Etexma Company Ltd’, avuga ko na we amaze guta umutwe, bitewe n’uko bamuhoza ku nkeke bamwishyuza amafaranga kandi atarayabona.
Avuga ko ibyo yumvikanye n’ishuri APAPEC Irebero byose yabikoze, ndetse ngo akaba yaranatanze inyemezabwishyu (facture) asaba kwishyurwa, ariko na n’ubu bakaba nta cyo baramumarira.
Ati “Ba nyir’ikigo turaganira, nkanababwira ko bibaye byiza bakwishyura abakozi wenda jye tugasigara tuganira ariko bo bishyuwe. Nanditse nsaba ko ibikorwa twakoze byakwakirwa by’agateganyo, ariko na byo ntibarabinyemerera”.

Kigali Today yagerageje kuvugana na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’ishuri APAPEC Irebero, Appolinaire Nshimiyimana, avuga ko ari mu nama, icyakora mu butumwa bugufi bwa telefoni, yavuze ko rwiyemezamirimo yagiranye amasezerano na Komisiyo ishinzwe ubwubatsi mu kigo, kandi ko iyo komisiyo itarakira by’agateganyo (reception provisoire) ibikorwa byakozwe.
Uyu muyobozi yavuze ko we ibyo atabyivangamo, kuko we mu bikorwa nk’ibi icyo akora ari ugusinya ku bwishyu (payements), mu gihe uwubaka (rwiyemezamirimo) yamaze kumvikana n’abagize komisiyo.
Uhagarariye Komisiyo y’ubwubatsi ku ishuri APAPEC Irebero, Abdoul Karim, yabwiye Kigali Today ko ishuri ritigeze rirenga ku masezerano ryagiranye na rwiyemezamirimo, kuko bemeranyijwe ko azishyurwa mu byiciro bitewe n’aho imirimo igeze, kandi ibyiciro bibiri akaba yarabihawe, hasigaye kimwe.
Abdoul Karim avuga ko ku cyiciro cya gatatu rwiyemezamirimo yananiwe kugeza imirimo ku cyiciro yagombaga kuyigezaho, bituma hafatwa umwanzuro ko hajyaho itsinda rizagenzura niba imirimo yasabwe gukora yarayikoze uko bikwiye, hakabona kubaho kwakira by’agateganyo ibikorwa byakozwe.

Ati “Kugeza ubu hari itsinda rigomba gusuzuma niba ibyo yasabwe gukora yarabikoze uko yabisabwe, noneho habeho reception provisoire, cyane ko byagaragaye ko harimo utuntu agomba gukosora. Nta n’ideni tumufitiye ikibazo ni procedures. Tugomba kugendana na we gakeya tugakora ibintu mu mucyo”.
Kugeza ubu abantu bishyuza uyu rwiyemezamirimo ni abantu 42, bishyuza amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni esheshatu (6,000,000Frws). Naho rwiyemezamirimo (Etexma Company Ltd), we akaba yishyuza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 13.


Uretse gukina umupira w’amaguru, uyu Munya-Argentine yakunze kugaragara yambaye amasaha abiri, ku kuboko kw’iburyo n’i bumoso.
Uretse kuba yaramamarije uruganda rukomeye rukora amasaha rwa ‘Hublot’, rwakuye inyungu nyinshi ku kuba yarambaraga amasaha abiri yarwo icyarimwe, Maradona, na we ku giti cye yari afite impamvu yambara amasaha abiri.
Impamvu yambaraga amasaha abiri, ngo ni uko yashakaga guhora amenya amasaha muri Argentine bagezeho, no mu gihe yabaga atari ho ari.
Yavuze ko mu buzima bwe afite urukundo rukomeye ku gihugu cye, ku buryo isaha imwe yahoraga iri ku masaha yo mu gihugu cye, indi akayishyira ku masaha y’igihugu agiyemo cyangwa aherereyemo.
Maradona wambaraga amasaha ahenze cyane kuko yamamarizaga ibigo bikomeye, yanakundaga kwambara imitako ihenze ku mubiri we, irimo amaherena ya diyama yambaraga ku matwi yombi.


Ni umugore usiga urugo rwe i Kigali akamara icyumweru areba ibibazo by’abaturage bo mu murenge yatorewemo wa Nkotsi, hagamijwe kunoza ibiri mu nshingano ze z’ubuvugizi mu baturage.
Mu bikorwa amaze iminsi akorera muri uwo murenge, yasaniye inzu imiryango ibiri y’abatishoboye yabagaho inyagirwa, yubakira ikiraro cy’inka n’ubwiherero umuryango utishoboye, undi muryango awubakira igikoni byose akabikora mu bwitange afatanyije n’abagiraneza banyuranye.
Uwo mugore avuga ko nubwo atuye i Kigali bitamubera imbogamizi zo kwita ku baturage bamugiriye icyizere cyo kubahagararira ku rwego rw’umujyanama mu Karere ka Musanze, aho yatowe mu cyiciro cy’abagore.
Bamutora ngo yari umunyeshuri muri INES-Ruhengeri, aho yifuje gutanga umusanzu mu Karere ka Musanze iryo shuri riherereyemo, yiyamamariza mu Murenge wa Nkotsi abaturage bamuhundagazaho amajwi, aho byamukoze ku mutima yiyemeza kubabera umuvugizi mwiza.

Agira ati “Naje kwiga muri INES-Ruhengeri iryo shuri rimpa inshingano zo guhagararira abagore, manda yanjye irangiye ntekereza kuba nakomeza gukorera igihugu ku rwego rw’akarere, ni bwo naje muri uyu murenge kwiyamamaza aho banyakiranye yombi baranyishimira barantora, nanjye nkaba nzirikana urwo rukundo.
Arongera ati “Uko twatowe turi batatu muri uyu murenge twagerageje gufasha abaturage uko dushoboye, ni muri urwo rwego nahisemo gufasha abatishoboye uretse ko ari inshingano zo kuvugira abaturage, ndatekereza nti reka nkore igikorwa cy’ubwitange cyo gushimira abantu bantoye ntavuka muri uyu murenge uretse gusa kungirira icyizere, ndavuga nti nanjye icyizere bambonyemo niba hari ikitarageze ku kigero gishimishije mu byo twari twabasezeranyije, nti reka nitange mfatanyije n’umurenge, none igikorwa tukigezeho tuboneye aho kuba abatishoboye”.
Mu gusanira inzu abatishoboye, Uwayisenga yafatanyije n’ububyiruko rw’abakoranabushake mu miganda inyuranye bayobowe na Mukamurerwa Marie Janviere uhagarariye urubyiruko mu Nama Njyanama y’akarere, hiyongeraho n’abandi bagiraneza barimo Tuyishime Placide wamufashije kugura amabati yo gusakara izo nzu.
Ikindi cyamuhaye imbaraga muri ibyo bikorwa ngo ni uburyo yahisemo bwo gushishikariza abagore gutinyuka bagakora ibikorwa bifasha abaturage, haba mu iterambere haba no mu mibereho myiza nk’uko Uwayisenga akomeza abivuga.

Ati “Iki ni igikorwa gifite ikintu kivuze kinini cyane, ari na cyo nshishikariza abagore bose batinya kujya muri izi nzego bavuga ko badashobora kubibangikanya n’inshingano z’urugo, ariko ndababwira ko bishoboka cyane, abagore ntibakwiye kwitinya kuko kujya mu nzego zifata ibyemezo nta mbaraga zidasanzwe bisaba”.
Ntamukiza Sousane, umukecuru ufite ubumuga bw’ingingo wasaniwe inzu, yagaragaje uburyo yari amaze imyaka isaga 20 aba mu nzu iva, nyuma y’uko amabati yari yarashaje akaba yishimiye inzu abonye ndetse n’ibiribwa yahawe.
Ati “Iyi nzu yari yarashaje amabati yarapfumutse, ku buryo imvura yajyaga igwa ngatega amasafuriya ku mabati. Ni ubuzima nari mazemo imyaka 20 aho nahoraga mpangayitse ngo irangwaho, aba bagiraneza Imana ibahe umugisha bansubije ubuzima, hari bamwe mu bayobozi bigeze kunsura barambwira ngo inzu yajye ntacyo ibaye kandi mvirwa, numva barambabaje, aba bagiraneza ntacyo nabanganya ni Imana ibanzaniye”.

Mukamurerwa Marie Janvière umwe mu bajyanama b’Akarere ka Musanze wishimiye icyo gikorwa basoje, aremeza ko byose ari imbaraga z’urubyiruko n’abagore.
Ati “Ahanini urubyiruko turajwe ishinga no gukora ibikorwa biteza imbere igihugu, kuba dutanga umuganda wo kubakira abatishoboye biri mu nshingano zo kubaka igihugu, ikindi mu mateka yo hambere abenshi mu bayobozi wasangaga ari abagabo n’abasore gusa, ariko ubu umugore n’umukobwa bahawe ijambo, dukwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe twubaka igihugu”.
Ibyo bikorwa byo gufasha abatishoboye byashimishije ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkotsi, aho bwemeza ko abagize Njyanama y’akarere batorewe muri uwo murenge bafashije umurenge kwesa imihigo inyuranye, nk’uko bivugwa na Hanyurwabake Théoneste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge.
Ati “Mu by’ukuri iyi nzu yari ishaje cyane, urukuta rwari rwarangiritse yenda guhirima ndetse n’isakaro rishaje, ariko aba bagiraneza baradufashije inzu barayubatse umukecuru agiye kugubwa neza, kandi si we gusa hari n’abandi. Iki ni ikintu twishimira kubona uruhare rw’abagore mu murenge wacu, ibi bivuze bwa bwuzuzanye, birerekana ubushobozi bw’abagore mu iterambere ry’igihugu”.


Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Werurwe nibwo Leta yatanze itangazo ry’uko ibitaramo bihuza abantu benshi bitemewe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cyugarije isi yose. Byahuriranye n’uko Igor Mabano ubarizwa muri Kina Music yari afite gahunda yo kumurika Album ye ya mbere yise “Urakunzwe”, ku itariki 21 Werurwe 2020.
Kimwe n’abandi bahanzi benshi, iyo Album Igor yayimurikiye kuri internet, igitaramo kibera kuri YouTube, ariko agurishiriza ku mbuga zicuruza kuri internet, ibintu avuga ko byinjije kurusha uko yabitekerezaga. Ati “Twashyize indirimbo kuri internet abantu barazigura ku rwego ntari niteguye ruri hejuru.”
Igor avuga ko mu gihe ibitaramo bisanzwe byatinda gufungura abo bitunze bazagorwa cyane. Ati “Nkanjye ntabwo meze nabi cyane ariko nka bagenzi banjye bari aba DJ, abarinda umutekano mu bitaramo (bouncers), ababitegura, ababyamamaza n’abandi benshi. Kuri ubu ntabwo bari gukora kuko ntabihari, rero bidahindutse byagorana.”
Mabano aherutse gushyira hanze indirimbo ye yitwa “For Real” yakoranye na The Ben. Avuga ko iri kuri Album ye ya kabiri ubu yatangiye gukora kandi yiteguye gukorana n’abandi bahanzi benshi. Yavuze ko itazamera nk’iya mbere kuko harimo indirimbo nyinshi azakorana n’abandi bahanzi.
